^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Murugo

Intumwa Zakaria

AMATEKA Y'I NTUMWA YA ALLAH ZAKARIYA( ALLAH AMUHE AMAHORO N'IMIGISHA)

Intumwa ya Allah Zakariya Imana imwishimire yagarutsweho muri Qor'ani ntagatifu mu bice Umunani bya Qor'ani. usibye ko ibisekuru bye bitavugwa muri Qor'ani cyangwa mu bitabo by'abahanuzi bahawe ibitabo. ahubwo hari undi Zakariya Qor'ani itigeze ivugaho narimwe dusanga mu bitabo by'amategeko by'abakiristo akaba ari we Zakariya mwene Bar'khiya wabaye ho kungoma ya Dariyusu mbere y'ivugka rya Yesu Kristu ho imyaka magana atatu (300) n'imisago. Akaba yarahanuye mu gitabo cye igice cya cyenda kubuyobozi bwa Khalifa Omari Ibnul Khatwabi n'insinzi ye mu murwa wa Yerusalemu (UR-SHALIM) ahamagarira abawutuye Inzira ya Allah yuriye indogobe ariwe bamwe mu ba Kristo basobanura ko uvugwa ari Yesu, naho Abayahudi bagasobanura ko ari Yesu wabo bategereje, usibye ko Yesu Nyirizina yaje, ahubwo uwo Abayahudi bategereje ari Masihu Dajal (Anti-Christ).

Ariko Zakariya uvugwa hano muri Qor'ani ni se wa Yahaya Imana ibishimire bigaragara ko ari umwe mubagize uruhare mu mirimo ihoraho yo gutunganya no gusukura HEKALU (urusengero)akaba ariwe Lawi. Ubwo Umugore wa Imrani (Hana) yasezeranyaga Imana ko nabyara umwana azamugira umukozi wa HEKALU, abyaye asanga umwana ari umukobwa ariwe wiswe Mariyamu (Mariya) nibwo yamujyanye kuri Hekalu, buri wese mu abakozi bayo yifuje gufata uwo mwana ngo amurere anamwiteho by'umwihariko. Biba ngombwa ko bakora tombora yo kubona uwamwitaho,nuko rero tombora yaguye kuri Zakariya, Zakariya aramurera, ninaho Imana ivuga muri Qor'ani iti:

"Kandi ntiwari kumwe nabo ubwo banagaga amakaramu yabo(batombora), ntiwari kumwe nabo nanone ubwo bajyaga impaka"

Qorani 3:44

Read more: Intumwa Zakaria

Intumwa Ayuub

IMIBEREHO Y'INTUMWA YA ALLAH AYUBU (ALLAH AMUHE AMAHORO N'IMIGISHA)

Ayubu ari mu Ntumwa Qor'an yagaragaje imiberho yazo, izina rye rikaba ryaravuzwe muri Qor'an inshuro enye mu bice bikurikira :

  • Qor'an 4 :186
  • Qor'an 6 :84
  • Qor'an 21 :83
  • Qor'an 38:41.

Ayub yari mwene Muswi mwene Zurahi mwene Alayswi mwene Is'haq mwene Ibrahim bose Allah abahe amahoro n'imigisha),iki gisekuru gishimangirwa n'imvugo ya Allah aho agira ati :

NO MU RUBYARO RWE HARIMO DAWUDI, SULAYIMAN, AYUBU, YUSUFU,MUSA NA HARUNA..».

Qor'an 6 :84

Urubyaro ruvugwa hano ni urwa Ibrahim.

Nyina wa Ayubu yari umukobwa w'Intumwa Loti (Allah amuhe amahoro n'imigisha) AYUB yagaragajwe mu Ntumwa zagejejweho ubuhanuzi na Allah aho Allah avuga ati :

MU BY'UKURI TWAGUHISHURIYE UBUTUMWA NK'UKO TWABUHISHURIYE NUHU N'ABAHANUZI BAJE NYUMA YE TWANABUHISHURIYE IBRAHIM,ISMAYILI,IS'HAQA, YAQUB N'URUBYARO RWE, NA ISA NA AYUB, ..'.

Qor'an 4 :163

Read more: Intumwa Ayuub

Intumwa Dawuud

AMATEKA Y’INTUMWADAWUDI(ALLAH AMUHE AMAHORO N’IMIGISHA)

DAWUDIni mwene Yesayimwene Uwayidi mwene Buazi mwene Sulayiman mweneNahason mwene Aminadabu mwene Aramu mwene Hasiron mwene Farisu mwene Yahudhamwene Is’haq mwene Ibrahim(Allah amwishimire).

 

Izina rya Dawudi ryavuzwe muri Qor’an inshuro cumi n’esheshatu,

mu bice bya Qor’an bikurikira:

 

vQor’an 2 : 251

vQor’an 4 :163

vQor’an 5 :78

vQor’an 6 :84

vQor’an17 :55,78

vQor’an21 : 78,79

vQor’an27 :10,16

vQor’an34 : 10,12

vQor’an38 : 20,22,24,26

 

Allah yamuhaye ubuhanuzi muri beneIsiraheri, imibereho ye yagiye ivugwamuri Qor’an inshuro nyinshi ,hamwe igaragaramuri make,ahandiigaragazwa mu buryo burambuye,ariko hose usangaizo nkuru zigenda zuzuzanya ,akaba yaramaze igihe kirekireku ngoma ,amateka ye afata ku gihe cy’ingoma ye ndetse na mbere yaho.

 

Mbere yo kugaragaza imibereho ya Dawudi hakenewe ko hagaragazwa ijambo ry’ibanze.

Read more: Intumwa Dawuud

Intumwa Sulaiman

AMATEKA Y’INTUMWA YA ALLAH SULAYIMANI (AMAHORO YA ALLAH AMUBEHO)

 

SULAYIMAN ni mwene Dawudi, mwene Yesayi , mwene Uwayidi ,mwene Abiri, mwene Salumoni, mweneNahason, mwene Aminadabu, mwene Iramu, mwene Hasiron, mwene Fariswu, mwene Yahudha,mwene Yakobo, mwene Is’haq, mwene Ibrahim(Allah abishimire).

Izina rya Sulayimani ryavuzwe muri Qor’an inshurocumi n’esheshatu .

Mu isuura ya :

vQor’an 2 :102

vQor’an3:167

vQor’an6:84

vQor’an21:78,79,81

Qor’an27:15,16,17,18,20,36,44

vQor’an34:12

vQor’an 38 :30,34

 

Qor’an ikaba yaragaragajeahantu henshi ingabire zitandukanye Allah yagiye amugabira we n‘umubyeyiwe Dawudi ,ariko ikaba itaragiye izigaragazank’inkurukuva ku ntangirirokugeza ku iherezoahubwo izonema yazigaragazaga mu bihe runaka Allah yagiye agaragazamo icyubahiro cye.

Mu ngabire Allahyamuhaye twavuga:

I.Allahyamuhaye ubwenge no kumenya guca imanzakuva akiri muto,nk’ukobyagaragayemu nkuru y’urubanza rwa nyir’umurima na nyir’ihenezamwoneye,icyo gihe n’ubwoyari muto arikoigitekerezo cye ni cyocyagaragaye ko aricyo cy’ukuriimbere y’ababuranaga ,icyogitekerezo cyavuzwe mu nkuru za Dawudi.Qor’an ikaba yarabigaragaje aho Allah avuga ati : “ IBUKA DAWUDI NA SULAYIMANI UBWOBACAGA URUBANZA RW’UMURIMA WONWE N’IHENE MU GICUKU,KANDITWAKURIKIRANAGA IMIKIRIZE Y’URUBANZA,MAZE SULAYIMANI TUMUHA GUSOBANUKIRWAURUBANZA,ARIKO BOMBITWARI TWARABAHAYEUBUMENYI NO GUCA IMANZA,…” Qor’an21:78,79

Read more: Intumwa Sulaiman

Intumwa Luut

AMATEKA Y'INTUMWA YA ALLAH LOTI (LOTI) ALLAH AMUHE AMAHORO N'IMIGISHA.

Ni Loti mwene Harani umuvandimwe wa Ibrahim (Allah amuhe amahoro n'imigisha) mwene Tarihi . Loti ni umwe mu bemeye Ibrahim aranamuyoboka, bakoranye ingendo nyinshi kuburyo no mu Misiri bageranyeyo, ahagirira ubuzima bwiza, aza kuhabonera imitungo myinshi. Baje gutandukana babyumvikanyeho kuko amatungo yari amubanye menshi akenera aho kuyororera nibwo yimukiye mugace ka Yorodani ahitwa Sodoma.

ABATURAGE BA SODOMA

Abaturage ba Sodoma barangwaga n'umuco mubi ntibatinyaga cyangwa ngo bagire isoni zo gukora amarorerwa n'amahano ku karubanda, mu myitwarire mibi n'umuco wabarangaga harimo ubujura n'ubwambuzi, bwakorerwaga abacuruzi banyuraga mu mujyi wabo ndetse n'umugenzi wihitiraga ntibyababuzaga kumuhemukira, nkuko byagaragaye ubwo Sara umugore wa Ibrahimu(Allah amuhe amahoro n'imigisha) yoherezaga Laazir amutumye kwa Loti, ibyo byihebe byamuteye ibuye biramukomeretsa, agiye kubaregera umwe mubabakuriye amuca amafaranga kandi yahohotewe. Dore bimwe mu bikorwa byarangaga abantu bo mu mujyi wa Loti:

  • Ibikorwa bigayitse by'urukozasoni n'amahano bakoreraga ku karubanda cyane cyane mu biterane byabo bakabibonamo ko ari ishema kuri bo.
  • Ubujura bw'amayeri (uburiganya) n'ubw'ingufu byarimba bakica ababo babukoreye.

Read more: Intumwa Luut

Zimwe muri Serivisi Tubagezaho