^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Murugo

KWIYAMBURA UMUGABO - AL KHUL'U

KWIYAMBURA UMUGABO - AL KHUL'U
Al khul'u : Ni ugutandukana kuba hagati y'umugabo n'umugore,bitewe n'uko umugore ariwe wanze umugabo we. ibyo bishyirwa mu ngiro bikaba impamo, nyuma yuko umugore atanga ingurane yubwo butane ihabwa umugabo, kuko ariwe uba wanze umugabo.

IMPAMVU ITUMA IRI TEGEKO RIBAHO
Iyo urukundo rubuze hagati y'abashakanye,rugasimburwa n'urwango n'uburakari cyangwa se kutishima,ibibazo bikaza hagatangira kuragarara inenge hagati y'abashakanye cyangwa zikagaragara ku umwe muri bo,iyo bigenze bityo. Allah yagennie ukuntu aba bantu bigobotora muri iki kibazo. iyo ikibazzo gifitwe n'umugabo ku mugore we Allah yamushyiriyeho ubutane(Twalaqa) nk'inzira yo gukemura ibibazo. Na none iyo ikibazo gifitwe n'umugore ku myitwarire y'umugabo idahwitse,uwo mugore nawe Allah yamwemereye ko ashobora kwiyambura umugabo,mu gihe yaba ashoboye kumusubiza inkwano yamutanzeho cyangwa akagira ikindi amuha gishobora kuba ari gito cyangwa kinini ku nkwano yari yamutanzeho. Ibyo ni ukugira ngo bashobore gutandukana.

  1. Allah aravuga ati:
    ( Ubutane bukorwa mu buryo bubiri,niba umugabo yiyemeje kugumana n'umugore we ajye abikora ku ineza,cyangwa niba yiyemeje kumureka na none ajye abikora neza, kandi ntabwo byemewe ko mwe abagabo mugira icyo mwambura abagore banyu mubyo mwari mwarabahaye (inkwano), keretse gusa abashakanye bombi bafite impugenge zo kutubahiriza amategeko ya Allah,ariko nimuramuka mugize izo mpugenge, ntacyo byaba bitwaye,umugore aramutse atanze ingurane yubutane...).
    Qur'an 2:229.

Read more: KWIYAMBURA UMUGABO - AL KHUL'U

Indahiro

INDAHIRO

Indahiro ni ukwemeza ikintu kirahiriwe hakoreshejwe izina mu mazina ya Allah ,cyangwa se igisingizo mubisingizo bye mu buryo bwihariye. Indahiro yemewe ikaba ari na ngombwa kuyitangira icyiru mu gihe itubahirijwe, ni iyakoreshejwemo Allah cyangwa izina mu mazina ye ,cyangwa se igisingizo mu bisingizo bye, nko kuba wavuga uti : WALLAHI WABILLAHI WATALLAHI WARAHMANI WA ADHWAMATILLAHI n'ayandi..

ITEGEKO RYO KURAHIRA IBITARI ALLAH

Kurahira ibitari Allah kirazira kandi ni ukubangikanya guto kuko kurahira ari uguha ikuzo ikirahirwa kandi ikuzo ntawundi rikwiye uretse Allah.Imvugo yagaragajwe na mwene Omar Allah amwishimire yaravuze ati : ” NUMVISE INTUMWA MUHAMADI ,ALLAH AMUHE AMAHORO N'IMIGISHA IVUGA ITI “ UZARAHIRA IKITARI ALLAH AZABA ABANGIKANYIJE Yakiriwe na Abudaud na Tirimidh

kirazira kurahira ibitari Allah nko kuvuga “ WA NNABI (NDAHIYE MU IZINA NTUMWA),WA HAYAATIKA(NDAKAKUBURA) , WAL AMANAT(NDAHIYE KU INDAGIZO),WAL KAABA(NDAHIYE MU IZINA RYA AL KA'ABA) ,WAL ABAA'A(NDAKABURA ABABYEYI) n'ibindi…” Intumwa MUHAMADI (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti :”MU BY'UKURI ALLAH ARABABUZA KURAHIRA KU BABYEYI BANYU, UZABA ARI URAHIRA AZARAHIRE KURI ALLAH CYANGWA SE ACECEKE “Yakiriwe na Bukhari na Muslim

Ni ngombwa kwitwararika ku indahiro no kutazitesha agaciro kuko indahiro zifite uburemere imbere ya Allah, ntibyemewe na none koroshya indahiro, kandi ntibyemewe ko itegeko rijyanye n'indahiro ryirengagizwa .Biremewe ko umuntu yarahira mu bintu biringombwa byemewe n'amategeko y'idini ya Islamu.

IBICE BIGIZE INDAHIRO NI BITATU

Indahiro yemewe : ni indahiro nk'uko byavuzwe haruguru yemewe n'idini ikanatangirwa icyiru iyo itubahirijwe. Indahiro y'amahugu : ni indahiro iziririjwe ikaba irangwa no kurahirira ibintu byahise ubeshya kandi ubizi. Iyo ndahiro ikoreshwa kandi mu kwangiza ukuri no mu bwononnyi ikaba yaritiriwe koreka kuko yoreka nyirayo mu byaha no mu muriro ntigira icyiru ,ikaba itanemerwa ahubwo uyikoze agomba kwihutisha ukuyicuza

Indahiro itagambiriwe : ni indahiro itagambiriwe mu bivugwa n'ururimi nko kuvuga uti : WALLAHI LATA-AKULANNA , cyangwa LATASH'RABANNA n'ibindi,…cyangwa kurahira ku bintu byahise ukeka ukuri kwabyo maze hakagaragara ikinyuranyo cy'ibyo wakekaga . Iyi ndahiro ntiyemewe ntigira icyiru n'uyirahiye ntayihanirwa Allah ati :

Read more: Indahiro

Gushyingiranwa n'ubutane

Ibisobanuro bya Annikah

Annikah ni amasezerano yo gushyingiranwa hagati y'umugore n'umugabo,n'ubwo haba hatarabaho igikorwa cyo guhuza ibitsina. Gushyingiranwa ni amasezerano yashimangiwe n'idini ya Islam, agaragazwa na Qor-an ntagatifu ndetse n'imigenzo y'intumwa y'Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha). Muri Qur'an Imana iragira iti: Murongore abo mwishimiye mu bagore babiri,batatu,bane ariko nimurtinya ko mutazagira ubutabera hagati yabo,muzarongore umwe. Qur'an 4:3.

Nanone Imaa iragira iti:
No mu bimenyetso byayo ni uko yabaremeye abagore ibakomoye muri mwe kugirango bababere ituze inashyira hagati yanyu urukundo n'impuhwe,mu by'ukuri ibyo ni ibimenyetso ku batekereza (abafite ubwenge). Qor'an30:21

Mumvugo y'intumwa y'Imana(Imana imuhe amahoro n'imigisha) iragira iti Yemwe mwa basore mwe ,uzagira ubushobozi muri mwe azarongore kuko bimufasha kubika amaso ye,no kurinda ubwambure;naho utazabishobora ajye asiba kuko igisibokuri we ni ingabo imubuza ibibi". yakiriwe na Bukhari na muslim.

Ubushobozi buvugwa mu mvugo y'intumwa y'Imana ni:

  1. bushobozi bw'umubiri kuba umuntu ari muzima
  2. bushobozi bw'umutungo wo gutunga urugo.

Kurongora kandi ni umugenzo w'intumwa n'abahanuzi nk'uko Imana ibwira intumwa yayo iti :

Mu kuri twohereje Intumwa mbere yawe tuziha abagore n'urubyaro)

Qur'an 13:38

Umwanya gushyingirana bifite mu idini
Muri rusange kurongora ni umugenzo w'umugereka ukomeye, ariko hari igihe bishobora kuba itegeko ku muntu utinya kugwa mu cyaha cy'ubusmbanyi igihe yaba atarongoye.

Zimwe mu mpamvu zatumye kurongora bishyirwaho Kurogora byashyizweho kubera impamvu n'inyungu zihambaye, Muri zo twavuga:

  1. Niyo nzira yonyine yo kororoka kw'abantu
  2. Kugwiza umubare w'abantu ku isi kandi ibyo bisabwa n'idini, nk'uko Intumwa y'imana ibivuga aho igira iti: Murongore abagore mukunze kandi babyara kuko ku munsi w'imperuka nzigamba ku zindi ntumwa ubwinshi bw'abantu banjye. Yakiriwe na Ahmed bun Hambali na Atwabarani
  3. Bikemura ibyifuzo by'umubiri (imibonano) mu buryo buziruwe nk'uko Intumwa y"imana igira iti: Umwe muri mwe nabona ikintu kimunyuze ku mugore ajye ahita agana umugore we kuko ibyo bigarura ituze mu mutima we". Yakirwe na Muslim
  4. Ni inzira ituma muntu yiyubaha arinda amaso ye n'ubwambure.
  5. Ni inzira yo kurinda umuryango mugari (abana, abagore n'abagabo) kwandagara hirya no hino.

Read more: Gushyingiranwa n'ubutane

Kuzungura

IBIREBANA N'IZUNGURA
Ibikubiyemo:

  • Abo imigabane yabo yagenwe.
  • Abo imigabane yabo itagenwe.
  • Gukumirwa mu izungura.
  • Uburyo bwo kuzungura.
  • Kugabanya umutungo wasizwe.
  • Izungura ry'abahafi mu muryango.
  • Uburyo bw'izungura ry'uwo batwite.
  • Uburyo bw'izungura ry'ikinyabibiri.
  • Izungura ry'uwaburiwe irengero.
  • Izungura ry'uwarohamye,uwagwiriwe n'inzu n'ibindi.
  • Izungura ry'uwishe uwo yagombaga kuzungura.
  • Izungura hagati y'abadahuje idini.
  • Izungura ry'igitsina gore.

AKAMARO K'UBUMENYI BW'IZUNGURA
Ubumenyi bw'izungura ni ubumenyi buhambaye, bwubahitse kandi bufite agaciro ndetse n'ibihembo byinshi ku Mana. Kubera agaciro k'izungura, Allah ubwe niwe wagennye abazungura n'igeno rya buri wese anabisobanura kenshi mu mirongo ya Qor'an ntagatifu. Kuko imitungo n'igabanywa ryayo ari ibintu bitera irari n'amarangamutima mu bantu;kandi izungura akenshi riba hagati y'abagabo n'abagore, abakuru n'abato, abanyantege n'abanyantegenke. Niyo mpamvu Allah yabigabanyije inabisobanura mu gitabo cyayo,inagenera buri wese igeno rimukwiye hakurikijwe ukuri,ubutabera n'inyungu zizwi na Allah. Ubusanzwe umuntu anyura mu bihe bibiri: igihe cy'ubuzima n'icy'urupfu.

Ubumenyi n'amategeko y'izingura menshi ashingira ku gihe cy'urupfu. Ubumenyi bw'izungura ni igice cy'ubumenyi bwose kandi buri wese arabukeneye. Mbere ya Islamu hazunguraga abakuru, n'igitsina gabo,abato n'igitsina gore ntibagire icyo bahabwa. Naho muri ibi bihe isi irimo, hagarutse andi mategeko anyuranyije na Islamu,kuko aha abantu ibyo badakwiye birenze ukuri kwabo,bikaba impamvu yo kwiyongera kw'ibibazo n'ingorane mu miryango. Naho ubuyislamu, bwashyize mu gaciro gakwiye buha buri wese ukuri kwe gukwiranye n'ibibazo bye.

UBUMENYI BW'IZUNGURA :
Ni ubumenyi butumenyesha uzungura n'utazungura, n'igeno rya buri wese uzungura. Icyo bwitaho : ni ibyasizwe n'uwapfuye byaba umutungo n'ibindi . Inyungu y'ubu bumenyi: Ni uguha ukuri ba nyirako bagomba kuzungura. Igeno: Ni umugabane wagenywe n'idini uhabwa abazungura, nka kimwe cya gatatu (1/3),kimwe cya kane( ¼) n'indi migabane.

IBIVANWA MU MUTUNGO USIZWE N'UWAPFUYE.
Iyo umuntu apfuye asize umutungo ukurwamo ibintu bitanu mu buryo bukurikira:

  • Ibikenerwa mu gutunganya uwapfuye nko kumwambika,kumushyingura n'ibindi,
  • Ukuri gufitanye isano n'uwo mutungo nk'ingwate n'ibindi.
  • Imyenda muri rusange yaba iy'Imana, nko gutanga zakat, n'imyenda y'abantu.
  • Imirage yarazwe na nyir'umutungo wapfuye.
  • Iminani ihabwa abazungura.

Read more: Kuzungura

Ibihano bihabwa abigometse k'ubuyobozi

IBIHANO BY'ABIGOMETSE K'UBUYOBOZI.

Abigometse k'ubuyobozi: ni abantu bafite imbaraga n'intwaro bigomeka k'umuyobozi, bitwaje ibyakozwe n'ubuyobozi badasobanukiwe impamvu ubuyobozi bwabikoze, bagashaka kutamwumvira no kumukuraho.

UBURYO BWO KWIGOMEKA K'UBUYOBOZI.

Biri gatsiko kanze gutanga ibyo kahaga ubuyobozi cyangwa kakigomeka k'umuyobozi, abo bose ni bafatwa nk'abigometse k'ubuyobozi kandi batari mukuri. Abantu nkabo baba ari abayislamu ntabwo icyo gikorwa kibagira abahakanyi.

UKO AMATEGEKO YA KISLAMU AFATA ABIGOMETSE K'UBUYOBOZI.

  1. Iyo hagize abigomeka k'ubuyobozi umuyobozi agomba kubatumaho akababaza ibyo bamunenga bagaragaza ko ubuyobozi bubahuguza agahagarika ayo mahugu, bagaragaza ko bamukekaho akabasobanurira, bakwisubiraho akabareka batsimbarara akabagira inama abibutsa amategeko y'Imana bakwanga akabatangariza ko yiteguye kubarwanya, baba batsimbaraye kugushaka imirwano akabarwanya, kandi abaturage bakaba basabwa gufasha umuyobozi kurwanya abo bantu kugirango akemure ikibazo cyabo anahagarike ibibi byabo.
  2. Iyo umuyobozi abarwanyije ntakoresha intwaro zikomeye zirimbura, ntabwo byemewe kwica urubwaro rwabo, uhunga muri bo, n'inkomere yabo n'uretse kurwana muribo, n'imbohe muribo zirafungwa kugeza ubwo ikibazo cyabo kirangira, nta n'ubwo imitungo yabo ifatwa nk'iminyago n'urubyaro rwabo ntirufatwa nk'imbohe.
  3. Nyuma yuko intambara yo kubarwanya irangira, imitungo yabo yangiritse mu ntambara iba imfabusa, uwishwe muribo ntabwo ahorwa kandi nabo ni uko ntabwo bishingira ibyangiritse kurundi ruhande, byaba ari ibintu cyangwa se abantu iyo byangiritse mu gihe cy'intambara.

IBIGOMBA GUKORWA MU GIHE IMPANDE ZOMBI ZATANGIYE KURWANA.

Mu gihe impande zombi zarwanye kubera irondakoko cyangwa ubuyobozi icyo gihe impande zombi ziba ziri mu makosa kandi buri ruhande rugomba kwishyura ibyo rwangiza k'urundi ruhande ningombwa kandi kunga izo mpande zombie.

  1. Allah yaravuze iti:
    “Amatsinda abiri mubemera naramuka ashyamiranye mujye muyunga, rimwe muri yo niryanga kwiyunga n'irindi, mujye murwanya iryanze kwiyunga kugeza ubwo rigarukiye ku itegeko rya Allah, nirigaruka mujye mubunga mubutabera kandi mukoreshe ukuri. Mu by'ukuri Allah akunda abakoresha ukuri”.
    Qor'an 49:9

Read more: Ibihano bihabwa abigometse k'ubuyobozi

Zimwe muri Serivisi Tubagezaho