^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Murugo

Ibiganiro byo kuri V.O.A (97.4FM)

Ibiterane ( Voice of Africa 94.6FM) !

Ibiterane byahise mu majwi

Inyigisho Umviriza Yifate/Mp3
Imirimo y'Intumwa Yifate
Quran na Bible Yifate
Ubutumwa bwa PAULO
Yifate

 

Ibitabo byanditswe

UBU NIBWO BUYISILAMU.

AL-ISLAM :
Ni ukwemera ko ubu bugingo bufite umuremyi ariwe Allah wenyine ntamufasha agira nuko we ari hejuru y'ibirere arora ibiremwa kandi arabyumva kandi niwe ukwiriye gusengwa ukareka gusenga ibitari Allah ,ukanemerako Allah ataremye abantu akina uretse ko yabaremeye gusenga kandi akazongera akabazura ku munsi w'imperuka akanabakorera ibarura kubikorwa byabo ku isi.

AL-ISLAM :
Nuko wemera ko Allah afite abamarayika batandukanye na mwene muntu ntitubabona Allah yabaremye mu mucyo anabashinga imwe mu mirimo no muri abo ni aba : Jibril we Allah yashinze kugeza ibyahishuwe kubahanuzi.

AL-ISLAM :
Nuko wemerako Allah yamanuye ibitabo kubahanuzi Urugero : Tawurati,Ivanjili na Zabuli icyabisoreje ni Qor'an yamanuriwe Muhamad (s.a.w.) Kandi ibyo bitabo uko byakabaye bitegeka gusenga Allah wenyine ntamufasha agira kandi ibyo bitabo byahuye ni ikibazo cyo guhindurwa nyuma y'ibihe,bikozwe n'abanzi b'idini babandi barya imitungo y'abantu mubuhuguzi uretse Qor'an yo yamanuriwe umuhanuzi Muhamad (s.a.w.) kuko yarinzwe iri mubituza by'abantu. Nanone Allah ayigira igitangaza kuri bene muntu anishingira kuyirinda gutakara no guhindurwa Allah ayiha guhaka ibitabo byabanje,irimo n'umuhigo muby'ubumenyi utangwaho ubuhamya n'intiti zo muri ibi bihe .

 

AL-ISLAM :
Nuko wemera ko Allah yaremye Adam mugitaka niwe muntu wambere. Amuha urubyaro kugirango arugerageze nyuma y'ibihe abantu baje kuyoba bayobejwe na za shitani basenga ibigirwa mana nibwo Allah yohereje Intumwa zikomoka muri bene muntu zibagezaho ubutumwa bwa Allah aribwo gusenga Allah wenyine ntamufasha agira. No gukurikira intumwa no kureka gusenga ibitari Allah.

No mu bahanuzi hari : Nuhu, Ibrahimu, Musa na Issa. Nuwasozereje Intumwa ni Muhamad (s.a.w.) niwe musozo w'abahanuzi kandi ubuyislamu bw'umuntu ntibwaba bwo keretse yemeya abahanuzi bose ba Allah akanabakunda.

AL-ISLAM :
Nuko wemera ko ibiba muri ubu bugingo byose iri igeno ry'Allah ,Allah yabyanditse mbere yuko biba hamwe no kuba umuntu ategekwa gukora, Impamvu niwe uharamba akaba ari nawe ubazwa ibikorwa bye n'ingaruka zabyo mu isi no ku mperuka. Ntabwo yemerewe kureka umurimo yitwaza igeno kandi iyo myemerere igutera kubaho mu mutuzo.

AL-ISLAM :
Itegeka ubutabera n'ubugwaneza no kunga ubuvandimwe no kwifata no kuba umunyakuri... N'indi mico n'ingeso nziza kandi ibuza ubuhuguzi,ubusambanyi,ubujura,no kurenganya abantu,no kwica roho z'inzira karengane no kubeshya no kwiyemera n'indi mico n'imyifatire mibi kandi amakosa akorwa na bamwe mu bayislamu ntabwo yitirirwa ubuyislamu ahubwo yitirirwa banyira yo.

 

AL-ISLAM :
Ntabwo ivangura hagati y'umwirabura n'umwera cyangwa umukungu n'umukene cyangwa umwarabu n'utari we uretseko uwubahitse mu bantu kuri Allah ni ubarusha kumugandukira .

 

AL-ISLAM :
Itegeka kwicuza igihe cyose ugize icyo wakora mu byaha nyuma ukicuza ukanakireka ukanasaba guhanagurwa ho ibyaha, ugasubiza ukuri kw'abantu ,Allah aguhanagura ho ibyaha nta muntu numwe wakwitambika hagati yawe no kwicuza kubera yuko uko kwicuza kuba kuri hagati yawe na Allah we ukurora akanakwumva akanamenya ibiri mu mutima wawe.

AL-ISLAM :
Itegeka isuku ikanategeka kuvana ibibangamye n'imyanda ibangamira abantu aho ariho hose.

AL-ISLAM :
Itegeka kubaha umugore no kumuha ukuri kwe ibimutunga,ibizungurwa,no kumubanira neza.

AL-ISLAM :
Ishishikariza gukoresha ubushishozi bugezweho bwose bufasha, bukanorohereza abantu ubuzima n'imibereho yabo igihe budacisha ukubiri na gahunda ya Nyagasani.

 

AL-ISLAM :
Imbago zayo zirasobanutse kandi ziroroshye naburi sengesho murizo rifite ibyanditse bijyanye na shariya umuyislamu akurikiza,ntabwo ari mu byemezo bya ki muntu ahubwo bituruka kuri Allah abantu bose bakaba bagomba kubyibombarika ho.

AL-ISLAM :
Iziririza ubugome ikanabuhanira kugirango abantu bagire umutekano kuri roho zabo n'imitungo yabo yaje irinda ibintu ibyingenzi bitanu aribyo: Ubwenge,roho,kororoka,imitungo n'idini.

 

AL-ISLAM :
Nuko ukora Iswala eshanu kubera Allah buri munsi mu bihe byazo n'ibisabisho byazo no muburyo Allah yategetse kandi ibyo ni ukugirango habeho guhuza umuyislamu na Allah .

 

AL-ISLAM :
Itegeka gutanga umugabane mutoya mu mutungo buri mwaka uhabwa abatishoboye ku ufite urungano ruzwi ukitwa ZAKA kubera gusukura umutungo no kuwongera bikaba impuhwe kubakene .

 

AL-ISLAM :
Itegeka gusiba igisibo cy'ukwezi kose mu mwaka aribyo : kwigomwa ibyo kurya n'ibyo kunywa kuva mwitambika ry'umuseke kugeza izuba rirenze uko kwezi ni RAMADWANI Allah yakugize itegeko kubera kwibutsa abantu gufasha abakene no kurinda ubuzima n'igeragezwa mu kumvira k'umugaragu.

 

AL-ISLAM :
Itegeka HIJAT (umutambagiro mutagatifu) rimwe mu buzima kushoboye kugera yo ibyo aribyo kugana i MAKKA no gukora ibikorwa byihariye mu kwigana Intumwa y'Imana Ibrahimu na Issa na Muhamad (s.a.w.) na Abandi nabatari bo mu bahanuzi.

 

AL-ISLAM :
Nuko wemera ko Intumwa Muhamad (s.a.w) yoherejwe ku bantu bose kandi ko ubutumwa bwe aribwo butumwa bw'abahanuzi ba mbere ye hamwe no kudahuza amategeko Shariya kandi uwamwumvise mu bantu agomba kumwemera no gukurikira ibyo yazanye kandi Allah ntabwo yakira idini itari Islam.

AL-ISLAM :
Nuko usenga Allah mu nzira yazanywe Intumwa Muhamad (s.a.w). Ikaba yanditswe muri za Hadithi nzima zakiriwe naba Imam ba Hadithi nka Imam Bukhar,na Muslim n'abatari abo bombi kandi ntukurikire ibyo abantu bahimbiye muri za (bidia) ni ubuyobe butemeranya n'ubwenge n'idini.

AL-ISLAM :
Ni idini ibohora ubwenge mu buyobe no mu gusenga ibitari Allah no ku bwibyo igihe ishishikariza gusura amarimbi ni ikitegererezo uretse ko ibuza kuyatambagira ho cyangwa kuyabagira ho cyangwa gusaba abapfuye no kubashaka ho ubutoni.

 

AL-ISLAM :
Itegeka kwiringira Allah no gufatira ku mpamvu ikabuza kwambara amahirizi (Impigi) no kwiyambaza abarozi n'abapfumu n'abaganga b'imihango ya Shitani babandi barya imitungo y'abantu mu mahugu.

AL-ISLAM :
Ifite iminsi mikuru ibiri uwo gusiburuka (Idil fitri) n'uwibitambo (Idil adwuha) ntabwo ubuyislamu bwemera ibyadukanwe n'abantu by'iminsi mikuri mpimbano.

 

AL-ISLAM :
Itegeka abayoboke bayo kwiga amategeko ya Shariya : isuku,Iswala,Zaka,Swawumu,Hijat,n'imikoranire n'ibitari ibyo igihe uzaba unyuzwe n'idini y'ubuyislamu nta kindi kuri wowe uretse kwatura ubuhamya (Shahadatayini) ugira uti :

(Ash'hadu an la ilaha Ila llahu wa Ash'hadu ana Muhamadan rasulu llahi)

IBISOBANURO

Ndahamyako nta Mana isengwa mukuri uretse Allah kandi ngahamya ko Muhamad ari intumwa ya Allah. Kubwibyo uba ubaye umwisilamu ukabarero ugomba gukora ibisabwa nubwo buhamya bwombi kugeza ubwo upfuye no kubwibyo ukagenerwa ubusitani Al janna ukarokoka umuriro.

AL-ISLAM :
Igutegeka kuhagira umubiri wawe wose mubyiciro bikurikira : Igihe winjiye mu idini ya Islam, igihe isohoye intanga mukwishimisha (n'umugore wawe),igihe umugore avuye mu mihango yagikobwa n'ibisanza.

ISWALA ESHANU


UMUBARE WA RAKA ZAZO N'IBIHE BYAZO
 
ISWALA RAKA ZAZO IGIHE CYAYO (Ugomba kubahiriza)
AL FAJR Raka 2 Kuva aho umuseke wukuri utambikiye kugeza ubwo izuba rirashe.
A DHUHUR (Amamywa ) Raka 4 Kuva izuba rivuye hagati gato kugeza ubwo ikintu kireshya nigicucu cyacyo.
AL ASWIR (Igicamunsi) Raka 4 Guhera aho ikintu kireshya n'igicucu cyacyo kugeza aho izuba riba umutuku biranemewe kuyitinza kugeza rirenze iyo bibaye ngombwa.
AL MAGHRIB (Nimugoroba) Raka 3 Kuva izuba rirenze kugeza ubwo ibicu bitukura bibuze.
AL ISHAU (Nijoro) Raka 4 Ni ukuva aho ibicu bitukura biburiye kugeza ijoro rigeze hagati.
Byahinduwe mu kinyarwanda n'umuvuga butumwa
Sheikh RWABAKIKA Sulayiman

Umusozo

 


IJAMBO RY'IBANZE
Ikuzo n'ishimwe ni ibya Allah umuremyi w'ibiriho byose, amahoro n'imigisha bisakare ku Ntumwa Muhamad n'abiwe. Nyuma y'ibyo,mu rwego rwo guhugura abayoboke bashya b'idina ya Islamu mu Rwanda no kuborohereza gusobanukirwa inyigisho z'ibanze bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi, ubunyamabanga bushinzwe ivugabutumwa bwateguye aka gatabo gakubiyemo inyigisho z'ibanze mu idini ya Islamu kugirango gafashe abayoboke bayo bashya kuyisobanukirwa. Turasaba Allah ko iki gikorwa yacyakira kandi agaha ibyiza byacyo abagize uruhare mu itunganywa,icapishwa n'ikwirakwizwa ryako. Amahoro n'imigisha bibe ku muhanuzi wacu Muhammad n'abo mu rugo rwe n'abasangirangendo be bose.

Ubunyamabanga bushinzwe ivugabutumwa mu biro bikuru by'umuryango w'abayislamu mu Rwanda(A.MU.R). Kanama 2010

INTASHYO KU MUYISLAMU MUSHYA.
Muvandimwe muyislamu mushya ndagushimira kuba Allah yarakuyoboye kandi nawe ufite ukuri ko kwishima rwose kuko wayobotse idini y'ukuri ndetse ukaba uvutse bundi bushya kandi ibyaha byawe byose birahanaguwe kuko ubuyisilamu buhanagura ibyabubanjirije. Turakugira inama z'ingenzi zikurikira:
1-Kwihanganira ingorane wahura nazo zaba iz'umuryango, iz'ubukungu n'ibindi, mu gihe ibyo bizakubaho uzamenye ko kugeragezwa bisanzwe ku bemeramana kandi ubyihanganire nk'uko abasangirangendo b'Intumwa babigenje. 2-Kuzirikana no guhozaho iswala eshanu buri munsi kandi ukazikora mu mbaga mu musigiti, kuko Iswala ni ikintu gikomye muri Islamu ndetse kuyireka burundu ni ubuhakanyi. 3-Gushishikarira gushaka ubumenyi, kuko ubuyislamu ni idini ishishikariza ubumenyi. Intumwa Muhamadi(Allaha mauhe amahoro n'imigisha) yavuze ko uzafata inzira akajya gushaka ubumenyi, Imana izamworohereza inzira igana mu ijuru, kandi abamenyi nibo bazungura b'abahanuzi kuko basigaye bakora umurimo wo gusakaza ubutumwa. -Kwirinda ibyaziririjwe no gutoza roho uwo muco kuko ibyaha bitera umwijima n'agahinda mu mutima naho kumvira no gukora ibyiza bitera urumuri n'ibyishimo mu mutima.

IGICE CYA MBERE: GUSOBANUKIRWA QOR'ANI NTAGATIFU NA BIMWE MU BICE BIYIGIZE
Qor'ani ni iki?
Qor'ani ni amagambo y'Imana yavuze ubwayo iyahishurira Intumwa yayo Muhammadi ( Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyanyujije kuri Malayika Djibrilu ,ikaba ari igitangaza gihoraho kuzageza ku munsi w'imperuka.Qor'ani ikubiyemo amategeko ayobora abayislamu, abayisoma Allah yabateganyirije ibihembo bihambaye.Intumwa y'Imana( Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Usomye inyuguti imwe mu gitabo cya Allah yandikirwa icyiza kandi icyiza kimwe gihemberwa kikubye inshuro icumi, ntabwo mvuze ko usomye ALIF LAAM MIIM aba asomye inyuguti imwe ,ahubwo ALIF ni inyuguti na LAAM ni inyuguti, na MIIM ikaba inyuguti

BIMWE MU BICE(Surat) BIGIZE QOR'ANI NTAGATIFU
1.SURATU AL FAATIHAT:,Igizwe n'imirongo irindwi
BISMILLAHI RAHMANI RAHIM.
ALHAMDULILLAHI RABIL ALAMIINA.
AR RAHMANI RAHIIM.
MAALIKI YAWMID DIIN.
IYYAKA NA'ABUDU WA IYYAKA NASTA'IN.
IHDINA SWIRATWAL MUSTAQIIM.
SWIRAATWA LADHINA AN'AMTA ALAYHIM, GHAYRIL MAGHDWUUBI ‘ALAYHIM WA LA DWAALIIN.
IBISOBANURO:
Ku izina ry'Imana nyirimpuhwe nyiribambe.
Ibisingizo byuzuye byose ni iby'Imana umurezi w'ibiremwa byose.
Nyirimpuhwe nyiribambe.
Umwami w'umunsi w'ibarura.
Ni wowe gusa dusenga kandi ni wowe gusa twambaza.
Tuyobore inzira igororotse.
Inzira y'abo wahaye ingabire, ntibe iy'ababandi barakariwe cyangwa iy'abayobye.

2.SURATI NNASI.,ifite imirongo itandatu:
BISMILLAHI RAHMANI RAHIM
QUL A'UDHUBIRABBI NNAASI.
MALIKI NNAASI.
ILAAHI NNAASI.
MIN SHARRIL WAS-WASIL KHANNAAS.
ALLADHI YUWAS-WISU FI SWUDURI NNAASI.
MINAL JINNATI WA NNAASI.
IBISOBANURO:
Vuga uti mpungiye k umurezi w'abantu.
Umwami w'abantu.
Nyirugusengwa n'abantu.
Andinde inabi y'umunyabishuko wihisha.
Umwe winjiza ibishuko mu bituza by'abantu.
Uboneka mu majini n'abantu.

3.SURATUL FALAQ,Ifite imirongo itanu:
BISMILLAHI RAHMANI RAHIM
QUL AUDHUBIRABBIL FALAQA.
MIN SHARRI MAA KHALAQA.
WA MIN SHARRI GHASIQIN IDHA WAQABA.
WA MIN SHARRI NNAFFAATHAATI FIL UQADI.
WA MIN SHARRI HASIDIN IDHA HASADA.
IBISOBANURO:
Vuga uti mpungiye ku murezi w'igitondo.
Andinde inabi y'ibyo yaremye.
N'inabi y'umwijima w'ijoro igihe ukubye.
N'inabi y'abahuha mu mapfundo( abarozi b'abagore).
N'inabi y'umunyeshyari igihe arigize.

4.SURATUL IKHLASW, Ifite imirongo ine.
BISMILLAHI RAHMANI RAHIM
QUL HUWA LLAHU AHAD.
ALLAHU SWAMAD.
LAM YALID WA LAM YUULAD.
WA LAM YAKUN LAHU KUF WAN AHAD.
IBISOBANURO:
Vuga uti yo ni Imana imwe rukumbi.
Imana nyirukwishingikirizwa.
Ntiyabyaye kandi ntiyabyawe.
Kandi ntacyo isa nacyo mu byo yaremye.

5.SURATUL NASWUR, ifite imirongo itatu
BISMILLAHI RAHMANI RAHIM
IDHAA JAA-A NASWURULLAAHI WAL FAT'HU.
WARA-AYITA NNASA YAD KHULUNA FII DINI LLAHI AF-WAAJAA.
FASABBIH BIHAMDI RABBIKA WASTAGHFIRUHU, INNAHU KAANA TAWWAABAA.
IBISOBANURO:
Umunsi inkunga n'intsinzi by'Imana byaje.
Maze ukabona abantu binjira mu idini y'Imana ari udutsiko udutsiko.
Uzahimbaze Imana umurezi wawe uyishima kandi uyisabe imbabazi, mu by'ukuri yo ni nyirimbabazi cyane.

6.SURATUL KAW-THAR, ifite imirongo itatu:
BISMILLAHI RAHMANI RAHIM
INNA A'ATWAY-NAAKAL KAWTHAR.
FASWALLI LIRABIKA WAN-HAR.
INNA SHAANIAKA HUWAL' ABTAR.
IBISOBANURO:
Rwose twe twaguhaye ibyiza byinshi.
Ngaho ujye usali unatambe kubera Nyagasani wawe.
Mu by'ukuri umwanzi wawe niwe uzaba( incike)nyakamwe.

7.SURATUL ASW-RI, ifite imirongo itatu:
BISMILLAHI RAHMANI RAHIM
WAL ASWIR.
INNAL INSAANA LAFII KHUSRI.
ILLA LADHINA AMAANUU WA'AMILU SWALIHATI WA TAWAA SWAW BIL HAQI WA TAWAASWAW BI SWABR.
IBISOBANURO:
Ndahiye igihe.
Ko umuntu ari mu gihombo.
Uretse bamwe bemeye kandi bagakora ibikorwa byiza, kandi bakagirana inama zo z'ukuri bakanagirana inama zo kwihangana.

 

IGICE CYA KABIRI : IMYEMERERE( AL AQIIDAT).
ICYA MBERE : NI IKI UGOMBA KUMENYA ?
Nyagasani wawe ninde ? Nyagasani wawe ni Allah. Idini yawe ni iyihe ? idini yanjye ni Islamu. Intumwa n'Umuhanuzi wawe ninde ? umuhanuzi wanjye ni Muhammad( Imana imuhe amahoro n'imigisha).

ICYA KABIRI : KUGARAGIRA IMANA(AL IBADAT) NI IKI ?
Ni ugukora icyo aricyo cyose Imana ikunda ikanakishimira mu mvugo, mu bikorwa byaba ibigaragara cyangwa ibyihishe.

ICYA GATATU :GUSENGA NO KUGARAGIRA IMANA IMWE RUKUMBI ( TAWHIDI) NI IKI ?
Tauhidi ni uguharira Allah amasengesho ukayisenga yonyine nta kindi uyibangikanyije nacyo, iryo ni naryo tegeko rya mbere Intumwa zaje kwigisha abantu zoherejweho, ibyo bisobanuye ko : Allah wenyine ariwe muremyi, niwe utanga amafunguro, niwe utanga ubuzima, niwe utanga urupfu n'ibindi bikorwa Allah wenyine yihariye gukora.

Allah wenyine niwe ukwiye gusengwa nta wundi babangikanye mu gusengwa,Allah wenyine niwe dusaba, niwe wenyine dutura ibitambo, niwe wenyine twiyambaza,kandi niwe wenyine twiringira. Allah wenyine niwe ufite amazina meza n'ibisingizo byiza , ibyo yisingije ubwe cyangwa ibyo yasingijwe n'Intumwa Muhamadi( Imana iyihe amahoro n'imigisha) tukabyemera nk'uko yabitubwiye kandi ko Allah nta kintu na kimwe gisa nawe kandi we arumva aranareba.

ICYA KANE : UBUBI BW'IBANGIKANYAMANA
IBANGIKANYAMANA
Ibangikanyamana
Ni ukugira icyo ubangikanya n'Imana haba mu bikorwa byayo,mu kuyisenga ndetse no mu mazina yayo n'ibisingizo byayo. Uwizera ko Imana hari uwayifashije kurema aba ayibangikanyije. Uwizera ko hari undi utari Imana ukwiye gusengwa aba ari umubangikanyamana,usenga ibishushanyo,abazimu,uraguza,uterekera, ubandwa,ukorana na nyabingi n'amashitani,ukorana n'inzaratsi,abo bose mi ababangikanyamana, uwizera ko Imana ifite uwo isa nawe haba mu mazina yayo cyangwa mu bisingizo byayo aba ari umubangikanyamana.

Ububi bw'ibangikanyamana n'ingaruka zaryo
Kubangikanya Imana ni amahugu akomeye kubera ko ari ugusagarira ukuri kw'Imana yihariye ko gusengwa yonyine ukaguha undi,Kubera uburemere bw'ibangikanyamana, umuntu wese uyibangikanyije agapfa aticujije icyo cyaha, Imana ntabwo iteze kuzamubabarira, kandi azajya mu muriro awubemo ubuziraherezo ndetse kujya mu ijuru ni ikizira kuri we.Ikindi kigaragaza uburemere bw'icyaha cyo kubangikanya Imana ni uko urikoze ryangiza ibikorwa bye byose byiza yakoze bikaba imfabusa.

ICYA GATANU: INKINGI ZO KWEMERA.
INKINGI ZO KWEMERA NI ESHESHATU (6),ARI ZO :
KWEMERA ALLAH: Ni ukwemera ko Allah ariwe muremyi n'umugenga wa byose,kandi ukanemerako ari we wenyine ukwiye gusengwa,ukanemera ko Allah afite amazina meza n'ibisingizo byuzuye.Allah yaravuze ati:{ vuga uti: we Allah ni umwe rukumbi, Allah ni nyirukwishingikirizwa, ntiyabyaye kandi ntiyabyawe kandi ntagira icyo asa nacyo na kimwe}. KWEMERA ABAMALAIKA:Ni ukwemera ko ari abagaragu ba Allah bubahitse Allah niwe wabaremye bakaba ariwe basenga kandi bakumvira amategeko ye nta kuyirengaho,Allah abategeka inshingano nyinshi, muri bo hari JIBRIL ushinzwe kugeza ubutumwa ku Bahanuzi, MIIKAIL ushinzwe kugusha imvura, ISRAFIL ushinzwe kuzavuza impanda ku munsi w'imperuka na MALAKUL MAWTI ushinzwe gukuramo roho z'abantu igihe cyo gupfa.

KWEMERA IBITABO:
ni ukwemera ibitabo Allah yahishuriye abahanuzi n'Intumwa.Urugero;TAWRATI yahishuriwe Intumwa Musa( Imana imuhe amahoro n'imigisha), INJILI yahishuriwe Intumwa Isa (Imana imuhe amahoro n'imigisha), ZABURI yahishuriwe Intumwa Dawudi(Imana imuhe amahoro n'imigisha), SUHUFU yahishuriwe Intumwa Ibrahim(Imana imuhe amahoro n'imigisha), icyabisozereje ni QUR'AN yahishuriwe Intumwa Muhammad( Imana iyihe amahoro n'imigisha),QUR'AN yabumbye ibitabo byabanje iranabisimbura kandi Allah yasezeranye kuyirinda izahora ari igihamya ku biremwa byose kuzageza ku munsi w'izuka. KWEMERA INTUMWA N'ABAHANUZI: Ni kwemera ko Allah yohereje Intumwa nAbahanuzi ku biremwa bye, uwazibimburiye ni NUHU, hari na Ibrahim, Musa,Isa,uwabasozereje ni Muhammad((Bose Imana ibahe amahoro n'imigisha) niwe Allah yasozerejeho ubutumwa bwose, inamwohereza ku bantu bose nta wundi muhanuzi cyangwa Intumwa y'ukuri izaza nyuma ye.

KWEMERA UMUNSI W'IMPERUKA:
Ni ukwemera ka hari umunsi w'izuka Allah azaharizaho ibiremwa, niwo munsi Allah azazura abantu abavana mu mva zabo, kugirango abemeye bagakora ibyiza bagororerwe Ijuru naho abahakanye bagakora ibibi bahanishwe ibihano by'umuriro utazima.

KWEMERA IGENO RY'IMANA(QADAR) IBYIZA BYARYO N'IBIBI BYARYO:
Ni ukwemera ko Allah yagennye ibizaba, ukanemerako Allah azi ibikorwa by'abagaragu be n'ibipimo by'ibiremwa bye mbere y'uko abirema, kandi ibyo yabyanditse ku rubaho rurinzw, bityo ibibaye ku muntu ntibiba byagombaga kumuhusha n'ibihushije umuntu ntibyagombaga kumubaho.

ICYA GATANDATU: INKINGI Z'UBUYISLAMU.
ISLAMU YUBATSWE KU NKINGI ESHANU ARI ZO:
Guhamya ko nta yindi Mana iriho kandi ikwiye gusengwa mu kuri uretse Allah no guhamya ko Muhammad ari Intumwa y'Imana. Ubwo buhamya nirwo rufunguzo rw'ubuyislamu n'umusingi wabwo bwubatsweho. Guhozaho Iswala eshanu buri munsi: niyo nkingi y'ubuyislamu ihambaye nyuma y'ubuhamya bubiri, Iswala ikorwa inshuro eshanu ku munsi, ihuza umugaragu na Nyagasani we amuganirizao akanamusaba, ubwo umugaragu akagira ituze mu mutima no mu mubiri, bimuha imibereho myiza ku isi no ku munsi w'imperuka. Gutanga ituro ( ZAKKAT): Ni ugutanga igeno runaka ry' imfashanyo itegetswe abakire kugirango isukure imitungo yabo igahabwa abakene ikabafasha gukemura ibibazo by'imibereho yabo. Igisibo(SWIYAM) cy'ukwezi kwa Ramadhani :ni ukwigomwa kurya,kunywa n'imibonano mpuzabitsina n'uwo mwashakanye mu kwezi kwa Ramadhani kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirenze kubera gushimisha Imana.

Gukora Hijjat : Ni ukugana inzu y'Imana iri I Maka (Alkaabat)kugirango uhakorere ibikorwa byihariye mu gihe cyihariye mu rwego rwo kugaragira Allah. Allah yabigize itegeko ku bishoboye rimwe gusa mu buzima, abayislamu bahahurira baturutse impande zose bagahurira ku butaka bwiza kurusha ubundi ku isi yose bambaye umwambaro umwe, nta tandukaniro hagati y'umutegetsi n'utegekwa, umukire n'umukene, uwera n'umwirabura.

IGICE CYA GATATU : UBUMENYI BW'AMATEGEKO Y'IDINI ( AL FIQHI):
Intumwa y'Imana ( Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:{ Uwo Allah ashakiye ibyiza amuha gusobanukirwa idini}.

UGOMBA KUMENYA IBI BIKURIKIRA:
ISUKU (Twahara): Ni ukwisukura ukuraho igisohotse mu nzira ebyiri( inkari n'amazirantoki), ibyo ubikoresha amazi bikitwa GUSTANJI mu gihe utabonye amazi wakoresha amabuye . KWIYUHAGIRA: ni ukwiyuhagira umubiri wose ufite umugambi wo kubona isuku igushoboza gusenga. Kwiyuhagira biba ngombwa kubera impamvu zikurikira: kwinjira mu buyislamu,,gusohokwamo n'intanga kubera kwirotera, imibonano mpuzabitsina, kuva mu mihango no kuva mu bisanza bya kibyeyi,igihe umuyislamu yapfuye agomba kuhagirwa.

Uburyo bwo kwiyuhagira: Ubanza gutawaza,maze ukiyuhagira uhereye iruhande rw'iburyo rw'umubiri, nyuma ugakurikizaho urw'ibumoso, ukiyuhagira umubiri wose ukanatsirima hagati y'intoki.hari n'ibindi bihe kwiyuhagira biba byiza cyane kubera ko ari umugenzo w'Intumwa Muhamadi,ibyo bihe ni ibi bikurikira: kwiyuhagira ku wa gatanu, no ku malaidi abiri,kwinjira mu mujyi wa Makkah, igihe ugiye gukora imigenzo ya Hijja na Umrat,nyuma yo kuhagira uwapfuye. ISUKU YO GUTAWAZA: Gutawaza ni ugukoresha amazi usukura ibice by'umubiri bizwi, bikaba ari itegeko ry'Imana ku muntu wese ugiye gusali ndetse n'iswala ntiyakirwa iyo atatawaje.

UBURYO BWO GUTAWADHA:
Gutangiza ijambo "BISMILLAHI RAHMANI RAHIM" (Ntangije izina ry'Imana Nyir'impuhwe Nyir'imbabazi). maze ugakaraba ibiganza byawe inshuro ebyiri cyangwa eshatu. Wunyuguza mu kanwa ugacira ukanashoreza amazi mu mazuru ukanayapfuna inshuro ebyiri cyangwa eshatu. Woga uburanga bwawe inshuro ebyiri cyangwa eshatu. Ukaraba ukuboko kwawe kw'iburyo kugeza mu nkokora inshuro ebyiri cyangwa eshatu nyuma ugakurikizaho ukuboko kw'ibumoso ukageza mu nkokora.. Uhanagure ku mutwe wawe hamwe n'amatwi yombi inshuro imwe gusa. Ukarabe ikirenge cyawe cy'iburyo kugeza ku kabumbankore inshuro ebyiri cyangwa eshatu, nyuma ikirenge cy'ibumoso nk'uko nguko.

Ni byiza ko igihe umaze gutawaza uvuga uti:{ ASH-HADU AN LAA ILAHA ILLA LLAHU WAH'DAHU LA SHARIKA LAHU WA SH-HADU ANNA MUHAMMADAN AB-DUHU WA RASULUHU} bisobanura ngo: Ndahamya ko nta yindi Mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse Imana imwe rukumbi yo itagira icyo babangikanye mu gusengwa , kandi ngahamya ko Muhammad ari umugaragu wayo akaba n'Intumwa yayo.

ATTAYAMAMU.
ATTAYAMAMU ni uburyo bukoreshwa mu isuku hakoreshejwe igitaka, igihe habonetse impamvu ituma hadakoreshwa amazi.

UKO ATTAYAMAMU IKORWA :
Ni ugukoza ibiganza byombi mu gitaka gisukuye inshuro imwe maze ukabihanaguza uburanga n'inyuma y'ibiganza ukageza mu bujana. NI RYARI UMUNTU YEMEREWE GUTAYAMAMU ?
Gutayamamu byemewe kubera imwe mu mpamvu zikurikira:
Uburwayi butemera gukoresha amazi cyangwa kuyakoresha bituma indwara yiyongera cyangwa itinda gukira. Kubura amazi nyuma yo kuyashakisha cyangwa kubera urugendo.

ISWALA ESHANU Z'ITEGEKO N'IBIHE BYAZO.
ISWALA UMUBARE WA RAKAA( IBICE) IGIHE AL-FAJ-RI ( umuseke) Iraka ebyiri(ibice bibiri) Kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirashe. ADHUHURI(amanywa) Iraka enye(ibice bine) Ni kumanywa igihe izuba rirenze gato umurongo wo hagati kugeza igihe igicucu cya buri kintu cyangwa cy'umuntu kiba kireshya nawe. ASW-RI( igicamunsi) Iraka enye(ibice bine) Kuva igihe igicucu cya buri kintu cyangwa cy'umuntu kiba kireshya nawe kugeza igihe izuba ribereye umuhondo. Kubagize impamvu zo gukereza ni ukugeza izuba rijya kurenga.

MAGHARIBI(nimugoroba) Iraka eshatu(ibice bitatu) Kuva izuba rimaze kurenga kugeza ubwo ibicu bitukura bibuze. ISHAA(nijoro) Iraka ennye(ibice bine) kuva igihe ibicu bitukura birenze kugeza hagati mu ijoro. Kubagize impamvu zo gukereza ni ukugeza umuseke ugiye gutambika.

ICYA GATANU: UBURYO BWO GUSALI.
Werekera QIBLA( KAABA) ukazamura amaboko ukayaringaniza n'amatwi ukavuga uti : ALLAHU AKBAR maze ukayashyira ku gituza, ikiganza cy'iburyo hejuru y'icy'ibumoso, maze ugasoma iduwa y'urufunguzo rw'iswala. Usoma ALHAMDU(AL FAATIHAT) ukongeraho indi sura yo muri Qur'an ikoroheye. Uravuga uti : Allah Akbar ukunama ukavuga uti: SUBUHANA RABIYAL ADHWIM inshuro eshatu. Urunamuka uvuga uti:SAMIA LLAH LIMAN HAMIDA, RABBANA WALAKAL HAMDU. Uravuga uti: Allah Akbar wubama ukavuga uti SUB-HANA RABBIYAL ‘ALA inshuro eshatu. Uravuga uti :Allah Akbar wubamuka ukicara ukavuga uti: RABIGH-FIRLII inshuro eshatu. Uravuga uti: Allah Akbar wubama bwa kabiri ukavuga SUB-HANA RABBIYAL ‘ALA inshuro eshatu. Uravuga uti: Allah Akbar uhaguruka ujya kuri rakaa( igice) ya kabiri ugakora nk'uko wakoze irakaa ya mbere. Igihe urangije kubama mu iraka ya kabiri uravuga uti: Allah Akbar wicara ugasoma ubuhamya bwa mbere. Uravuga uti: Allah Akbar uhaguruka ujya gukora rakaa zisigaye muri ubwo buryo nyuma ukavuga TAKBIRA (Allah Akbar) wicara ugasoma ubuhamya bwa nyuma. Ukebuka iburyo bwawe ukavuga uti: Assalam alaykum warahmatullahi wabarakatuh, nyuma ugakebuka ibumoso bwawe ukavuga Assalam alaykum warahmatullahi wabarakatuh.

ICYA GATANDATU : UBUHAMYA BWA MBERE.
ATTAHIYYATU LILLAHI WA SWALAWATU WA TWAYYIBAATU,ASALAMU ALAYKA AYYUHA NNABIYYU WARAHMATULLAHI WABARAKATUHU, ASSALAMU ALAYNA WA ‘ALA ‘IBAADILLAHI SWALIHIINA, ASH-HADU AN LA ILAAHA ILLA LLAHU WA ASH-HADU ANNA MUHAMMADAN ABDUHU WA RASUULUHU. IBISOBANURO. Indamutsonziza ni iz'Imana n'imigisha n'ibyiza byose ni iby'Imana, amahoro n'impuhwe z'Imana n'imigisha yayo bkubeho yewe muhanuzi,amahoro abe kuri twe no ku bagaragu b'Imana beza. Ndahamya mu mutima wanjye mvugishije ururimi rwanjye ko nta Mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse Allah kandi ndahamya mu mutima wanjye mvugisha ururimi rwanjye ko Muhammad ari umugaragu wayo kandi akaba n' Intumwa yayo.

ICYA KARINDWI : UBUHAMYA BWA NYUMA.
UHERA KU BUHAMYA BWA MBERE UKONGERAHO UTI : » ALLAHUMMA SWALLI ‘ALAA MUHAMMAD WA A'LAA ALI MUHAMMAD, KAMA SWALAYTA ALAA IBRAHIIMA WA ‘ALAA AALI IBRAHIMA, INNAKA HAMIDUN MAJIID, WA BAARIK ALAA MUHAMMAD WA ALAA ALI MUHAMMAD KAMAA BARAKTA ALAA IBRAHIMA WA ALAA AALI IBRAHIMA, INNAKA HAMIDUN MAJIID» IBISOBANURO. Mana yanjye hundagaza impuhwe kuri Muhammad( imana imuhe amahoro n'umugisha) no ku muryango wa Muhammad nk'uko wahundagaje impuhwe kuri Ibrahim no ku muryango wa Ibrahim, mu by'ukuri wowe uri nyir'ugushimwa nyir'ugusingizwa, kandi uhundagaze imigisha kuri Muhammad(Imana imuhe amahoro n'umugisha)no ku muryango wa Muhammad nk'uko wahundagaje imigisha kuri Ibrahim no ku muryango wa Ibrahim, mu by'ukuri wowe uri nyir'ugushimwa nyir'ugusingizwa. UKONGERAHO UBU BUSABE UGIRA UTI : ALLAHUMA INNI AUDHUBIKA MIN ADHAABI JAHANAMMA, WA MIN ADHABIL QABRI WA MIN FITNATIL MAHYAA WAL MAMAATI WA MIN FITNATIL MASIIHI DDAJJAAL. IBISOBANURO. Mana yanjye nguhungiyeho undinde ibihano byo mu muriro n'ibihano byo mu mva, n'ibigeragezo by'ubuzima n'iby'urupfu n'ibigeragezo bya masiihi dajjali.

 

ICYA MUNANI :IBYANGIZA ISUKU YO GUTAWAZA(UDHU) :
Iyo umuntu yari afite isuku yo gutawaza,maze akagerwaho na kimwe muri ibi bikurikira,icyo gihe isuku ye iba yangiritse akaba agomba kongera gutawaza mbere yo gukora iswala,ibyo bintu ni ibikurikira: Inkari, amazirantoki, umusuzi, ibitotsi bikomeye, gukora ku gitsina cyangwa ku kibuno hakoreshejwe imbere mu kiganza, kurya inyama y'ingamiya, guta ubwenge.

ICYA CYENDA : IBYANGIZA ISWALA
Kubura isuku, kureka inkingi cyangwa icyangombwa mu iswala, kunyeganyega cyane bidakenewe, kuvuga amagambo yo hanze y'iswala,guseka mu iswala ku bwende, kurya no kunywa.

ICYA CUMI : IMIGENZO KAREMANO Y'ISUKU
Kogosha umusatsi wo mu myanya y'ibanga, gukebwa, kugabanya ubwanwa bwo hejuru y'umunwa, kogosha ubucakwaha no guca inzara.

IGICE CYA KANE : AMATEKA Y'INTUMWA MUHAMAD (Imana imuhe amahoro n'imigisha)
Intumwa muhamadi(Allah amuhe amahoro n'imigisha) yatumwe n'Imana imuha ubutumwa bugenewe abantu bose, mu gihe izindi Ntumwa zoherezwaga ku miryango zakomokagamo gusa.Intumwa muhamad yaje yigisha idini ya Islam ariyo nayo dini y'Intumwa n'Abahanuzi bose, Muhamadi ni nawe Ntumwa ya nyuma yasozereje izindi, bityo uzaza nyuma ye yiyita Intumwa cyangwa umuhanuzi azaba ari umunyabinyoma. Ivuka ry'Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) Intumwa Muhamadi yavukiye mu mujyi mutagatifu wa Makka kuwa mbere tariki ya12/03(Rabil awal)mu mwaka wa 571 nyuma y'ivuka rya Yezu.uwo mwaka wiswe umwaka w'inzovu kuko ari bwo umwami witwaga Aburaha yagabye igitero cy'inzovu aje gusenya Alkaabat ariko ntiyabishoboye. Igisekuru cy'Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha). Intumwa Muhamad yavutse ku babyeyi b'abanyacyubahiro,Se yitwaga Abdillahi mwene Abdul Mutwalib nyina yitwaga Amina umukobwa wa Wahabi, abo babyeyi be bombi bakomokaga mu bwoko bw'ubahitse mu moko y'abarabu aribwo bw'Abakurayishi.

Konswa no kurerwa kwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha)
Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yonkejwe na Nyina Amina nyuma hakurikiraho Thuwayibatu hakurikiraho Halimatu Saadiya,amaze kugira imyaka ine y'amavuko bamusubije kwa nyina Amina.Intumwa Muhamad yapfushije Se itari yavuka Nyina akimutwite, hashize amezi atandatu Se apfuye abona kuvuka. Intumwa y' Imana MUHAMAD imaze imyaka itandatu yajyanye na nyina gusura ba nyirarume babaga I Madina, bari mu nzira bagaruka Nyina ararwara aza gupfa maze Muhamadi asigara arerwa na sekuru Abdul Mutwalib nawe waje gupfa Intumwa ifite imyaka umunani isigara irerwa na Se wabo witwaga Abu Twalibi ;uyu Abu Twalibi yakundaga Muhamadi cyane yanamurinze inabi y'abanzi . Irongora ry'Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha). Intumwa Muhamadi(Imana imuhe amahoro n'imigisha) yarongoye bwa mbere umugore witwaga Khadidja icyo gihe Muhamadi yari afite imyaka makumyabiri n'itanu(25)naho Khadidja yari afite imyaka mirongo ine(40) babyaranye abana batanudatu aribo:Kasim,Abdullah, Zayinabu,Fatuma,Rukiya na Umu kulthumu,naho umwana witwa Iburahimu we yamubyaranye n'umugore wundi witwaga Mariya w'umunyegiputa,ubwo umubare w'abana bose b'Intumwa Muhamadi bari barindwi(7).

IMWE MU MICO YARANZE INTUMWA MUHAMADI (Imana imuhe amahoro n'imigisha).
Intumwa Muhamadi niwe ntangarugero mu mico myiza yaranze ikiremwa muntu, yaranzwe n'imico myiza yose, nko gufasha abantu baba abo mu muryango we n'abandi, yababariraga abamuhuguje,yahuzaga abatanye, ndetse akanagirira neza abamuhemukiye,yarangwaga n'ubuntu, isoni,kwicisha bugufi, ubutwari, koroherana n'indi mico myiza ihebuje yamuranze nk'uko Imana yavuze ibigwi bye igira iti :

« Mu by'ukuri wowe (Muhamadi) ufite imico myiza ihebuje».
Qor'an 68:4

INTUMWA MUHAMADI IHABWA UBUTUMWA
Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yakundaga kwiherera mu buvumo bwa HIRAA igaragira Imana mu nzira yasizwe n'Intumwa y'Imana IBRAHIM, nibwo yahishuriwe ubutumwa, hari mu kwezi kwa RAMADHANI mu mwaka wa 610 nyuma y'ivuka rya Yesu, icyo gihe Intumwa Muhamadi yari ifite imyaka mirongo ine (40) y'amavuko.Nk'uko Intumwa y'Imana Muhamadi yivugiye ubwayo ko malaika Jibril yamusanze muri ubwo buvumo aramubwira ati: “Soma”. Intumwa Muhamadi iramubwira iti: “ntabwo nzi gusoma”. Intumwa y'Imana Muhamadi ikomeza itubwira iti: “Kugeza ubwo nasomye nsubiramo amagambo yavugwaga na malaika DJIBRIL, agira ati: Soma ku izina rya Nyagasani wawe we waremye. Yaremye umuntu amukomoye mu gasoro k'amaraso. Soma kandi usingize Imana yawe, Yo yigishije kwandika n'ikalamu. Yigishije umuntu ibyo atari azi.” Arangije, numva ijwi riturutse hejuru rimbwira riti: Yewe Muhamadi! Wowe uri Intumwa y'Imana nanjye ndi Malaika Jibril. Akenshi yamuziraga mu ishusho y'umugabo”. Yakiriwe na BUKHAR

Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yakomeje ivuga iti: Naje gusubira mu rugo ubwo Jibril yari amaze kugenda nsanga Khadija mu rugo, mwegamaho musobanurira ibyambayeho, arambwira ati: Humura, ndahiye ku Mana ifite roho yanjye mu kuboko kwayo, njye ndabona uzaba Intumwa y'uyu muryango w'abatuye isi ( UMAT)”.Nuko Khadija ajya kureba mwene se wabo witwaga WARAQAT mwene NUFAL wari umukristu akaba yari asobanukiwe amateka, amusobanurira ibyabaye kuri Muhamadi byose, akimara kubyumva, aramubwira ati: Ndahiye ku izina ry'Imana yo ifite roho yanjye mu kuboko kwayo, Muhamadi ni umutagatifu kandi ni Intumwa y'Imana yoherejwe kuri uyu muryango mugari w'abatuye isi; mubwire akomere ». Yakiriwe na BUKHARIY

Intumwa Muhamadi yahawe ubutumwa ifite imyaka mirongo ine(40)y'amavuko,yatangiriye kubwiriza I makka mu gihe cy'imyaka cumi n'itatu(13).yabanje kuvuga ubutumwa mu ibanga ihereye ku bantu bo mu muryango wayo , nyuma y'aho ibugeza ku bandi,ababaye abayislamu ba mbere bemera ubutumwa bwe ni:Umugore we KHADIJA mwene KHUWAY'LID, ZAY'DI mwene HARITHAT, ALLY mwene ABI TWALIB wabaga mu rugo rw'Intumwa Muhammadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) dore ko ba se bavukanaga, ABUBAKAR mwene ABI QUHAFAT ATTAY'MIYU,nyuma yaho hakurikiyeho abandi benshi babaye abayisalmu .

KWIMUKIRA MURI HABASHA.
Intumwa y'Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) imaze kubona ibizazane n'akarengane k'abayislamu n'itotezwa bakomeje guhura naryo yarababwiye iti Nimuhungire mu gihugu cya HABASHA(Ethiopia y'ubu ) kuko hari umwami w'umunyakuri ku buryo ntawe uhuguzwa mu gihugu cye , nimugende mubeyo kugeza igihe Imana izaborohereza mukava mu ngorane murimo».
Ni bwo bamwe mu basangirangendo b'Intumwa bahunze bimukira i HABASHA , uko ni ko kwimuka kwa mbere kwabayeho muri Islamu.

KWIMUKA KW'ABAYISLAMU BAVA i AKKA BAJYA iMADINA.
Abayislamu basigaye I Makkah hamwe n'Intumwa y'Imana bakomeje guhura n'ingorane n'akarengane gakomeye,nibwo Intumwa Muhamadi ibategetse kwimuka bahungira i MADINA n'abari barahungiye HABASHA (Ethiopia) bakimara kumva iyo nkuru nabo berekeza i MADINA.Intumwa Muhamadi nayo yahungiyeyo iherekejwe na Abubakari Swiddiq, Intumwa imaze kwimukira I madina yahubatse umusigiti ibifashijwemo n'abayislamu umaze kuzura, yubatse inzu z'abagore bayo nyuma yaho ishakana na Ayisha umukobwa wa Abubak'ri (bombi Allah abishimire), igeze i Madina yakomeje kubwiriza ubutumwa mu gihe cy'imyaka icumi(10).

URUPFU RW'INTUMWA MUHAMADI (Imana imuhe amahoro n'imigisha).
Intumwa Muhamad ivuye gukora umutambagiro mutagatifu(Hijah) yahise irwara ikomeza kuremba,nibwo ihamagaye abagore bayo bose ibasaba uburenganzira bwo kurwarira mu rugo rwa AYISHA (Allah amwishimire) barabyemera , nyuma yo kugera mu rugo rwa Ayisha yarakomerejwe akaba ri naho yapfiriye iranahashyingurwa, yapfuye ari kuwa mbere tariki ya 12 mu kwezi RABI-ILAWAL,akaba yari afite imyaka mirongo itandatu n'itatu(63), Nyuma yo gupfa kwe abayislamu bayobowe na Abu bak'ri Swiddiqi, amaze gupfa akurikirwa na Omari ibnulkhatwabu, nawe amaze gupfa hayobora Uth'mani ibnu afani,nyuma y'urupfu rwe hayobora Aliy mwene Abitwalib (bose Allah abishimire).

IGICE CYA GATANU : IMWE MU MYIFATIRE Y'UMUYISLAMU MU BIHE RUNAKA
Imyifatire yo kuryama. Umuyislamu mbere yo kuryama akora ibi bikurikira: Kuryama afite isuku yo gutawaza. Gusoma Isura zikurikira: Suratu Al'Ikhlasi, Suratu Al'Falaq,Suratu Anasi (Inshuro eshatu kuri buri Sura) Gusoma Ayatul' Kursiyu Gusoma idua ikurikira: BISMIKALLAHUMMA AMUTU WA-AHYAA Kuryamira urubavu rw'iburyo Iyo ubutse uravuga uti: AL'HAMDU LILLAHI LLADHI AH'YAANA BA'ADA MAA AMATANA WA- ILAYHI NUSHURU,Bisobanuye ngo (Nihashimwe Allah we unsubije ubuzima nyuma y'uko yari yabunyambuye,kandi kuri we niho tuzasubizwa ku munsi w'izuka). Imyifatire yo kurya no kunywa Umuyisilamu mbere yo kurya cyangwa kunywa akora ibi bikurikira: Kubanza gukaraba intoki. Kwicara, akirinda kurya cyangwa kunywa ahagaze. kuvuga izina ry'Imana mbere yo kurya cyangwa kunywa, Akavuga ati : BISMILLAHI Gukoresha ukuboko kw'indyo mu gihe cyo kunywa no s kurya. Kurya imbere ye atajarajara mu isahani. Kwirinda kurya ibiryo bishyushye cyane. Kwirinda guhuha mu byo kunywa cyangwa kurya abihoza. Kwirinda gusebya ibiryo cyangwa ibyo kunywa. Iyo yibagiwe kuvuga izina ry'Imana mbere yo kurya, akabyibuka ageze hagati, ahita avuga ati: 'BISMILLAHI AWALAHU WA-AKHIRAHU' Nyuma yo kurya ashimira Imana avuga ati: 'AL'HAMDU LILLAHILLADHI ATW'AMANA WA JAALANA MINALMUSLIMINA'

UBURYO BWO KWINJIRA MU MUSIGITI NO GUSOHOKA

  1. Umuyislamu iyo yinjiye mu musigiti abanza ukuguru kw'iburyo akavuga ati: "BISMILLAHI WA-SWALATU WASALAMU ALAA RASUULI LLAHI ALLAHUMA IF'TAHLIY AB-WABA RAH'MATIKA" Ibisobanuro : Kw'izina ry'Imana, Amahoro n'imigisha bisakare ku Ntumwa Muhamadi, Mana yacu ndagusaba ko wamfungurira imiryango yawe y'impuhwe".
  2. Nyuma yo kwinjira mu musigiti mbere yo kwicara ubanza gusari Rakaa ebyiri.
  3. Mu gihe cyo gusohoka mu musigiti ubanza ukuguru kw'ibumoso ukavuga uti: "BISMILLAHI WA-SWALATU WASALAMU ALAA RASUULI LLAHI ALLAHUMA INNIY AS'ALUKA MIN'FADHWLIKA, ALLAHUMMA I'ISWIM'NIY MINASHAYTWANI RAJIM" Ibisobanuro: Kw'izina ry'Imana, Amahoro n'imigisha bisakare ku Ntumwa Muhamadi, Mana yacu ndagusaba umpe amafunguro n'ibyiza byawe, Mana ndagusaba ko wandinda ibishuko bya Shitani".

UBURYO BWO KWINJIRA NO GUSOHOKA MU MUSARANI

  1. Iyo ugiye kwinjira mu musarani ubanza ukuguru kw'ibumoso,utari winjira ukavuga uti: "BISMILLAHI, ALLAHUMMA INNIY A'UDHUBIKA MINAL'KHUBUTHI WAL'KHABA-ITHI" Ibisobanuro: Kw'izina ry'Imana,Mana ndagusaba ko wandinda Amashitani yose.
  2. Gusukura ahanyuze umwanda ukoresheje amazi kandi ugakoresha ukuboko kw'imoso
  3. Kwirinda kunyara uhagaze kugirango inkari zitagutarukiraho.
  4. Gukoresha amazi n'isabuni igihe urangije kwituma byaba ibyoroshye cyangwa ibikomeye.
  5. Iyo usohotse mu musarani ubanza ukuguru kw'indyo ukavuga uti : " GHUF-RANAKA"Ibisobanuro: Mana ndagusaba ko wambabarira ibyaha byange"

UBUSABE UMUNTU AVUGA IGIHE CYA ADHANA.
Iyo bari gutora Adhana , ni byiza ko usubiramo ibyo utora adhana ari kuvuga, keretse iyo ageze ku ijambo "HAYA ALA SWALA, HAYA ALAL' FALA" uravuga uti: " LAA HAW'LA WALAA QUWATA ILLA BILLAHI. Iyo arangije gutora adhana usoma iduwa ya nyuma ya Adhana. IGICE CYA GATANDATU : ZIMWE MU NYIGISHO Z'INTUMWA MUHAMADI ( IMANA IMUHE AMAHORO N'IMIGISHA)

1. NI NGOMBWA KWEGURIRA IBIKORWA BYIZA ALLAH : Intumwa Muhamadi( Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: mu kuri ibikorwa bigirwa n'imigambi, kandi buri muntu azahembwa hakurikijwe icyo yagambiriye, uzimuka agamije Allah n'Intumwa ye ubwo ukwimuka kwe ni ukubera Allah n'Intumwa ye, naho uwo ukwimuka kwe kugamije inyungu z'isi azabona cyangwa akimuka agamije umugore azarongora ubwo ukwimuka kwe kuba kugamije ibyo yagambiriye. Iyi muvugo y'Intumwa iboneka mu gitabo cya Bukhari na Muslimu.

IBYIZA BY'IMICO MYIZA MURI ISLAMU:
Abdillahi mwene Amri( Imana imwishimire)yaravuze ati: ntabwo Intumwa y'Imana(Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavugaga ibiteye isoni cyangwa imvugo nyandagazi, kandi yajyaga ivuga iti: (Mu kuri umwiza muri mwe ni ubarusha imico myiza. Iyi muvugo y'Intumwa iboneka mu gitabo cya Bukhari na Muslimu.

KUVUGISHA UKURI:
Intumwa Muhamadi (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:{ Ukuri kuganisha mu byiza kandi ibyiza biganisha mu ijuru,uzasanga umuntu avugisha ukuri akanagira umuhate mu kuvuga ukuri kugeza ubwo yandikwa kwa Allah ko ari umunyakuri,naho ikinyoma kiganisha mu bibi kandi ibibi biganisha mu muriro,uzasanga umuntu avuga ibinyoma akanagira umuhate mu kuvuga ibinyoma kugeza ubwo yandikwa kwa Allah ko ari umunyabinyoma cyane}. Iyi muvugo y'Intumwa iboneka mu gitabo cya Bukhari na Muslimu.

IBIMENYETSO BY'INDYARYA
Intumwa Muhamadi( Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:Ibimenyetso biranga indyarya ni bitatu: iyo aganira arabeshya,iyo atanze isezerano araryica,iyo yizewe arahemuka Iyi muvugo y'Intumwa iboneka mu gitabo cya Bukhari na Muslimu.

KWIRINDA KUVUGA ABANDI NO KUBUNZA AMAGAMBO
Intumwa Muhamadi( Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:{ Ese muzi kuvuga abandi icyo aricyo? Baravuga bati: Allah n'Intumwa ye nibo babizi, Intumwa iravuga iti:Ni ukuvuga mugenzi wawe ibitamushimishije,maze umuntu umwe mubari aho abaza Intumwa ati:Ese igihe ibyo mvuga kuri mugenzi wanjye bimuriho nabwo naba nkoze icyaha ?Intumwa iravuga iti:Igihe ibyo umuvuga bimuriho ubwo uba umusebeje,naho igihe umvuga ibitamuriho ubwo uba umuhimbiye}. Iyi muvugo y'Intumwa iboneka mu gitabo cya Muslimu..

UBUBI BWO GUHEMUKIRA ABABYEYI NO GUTANGA UBUHAMYA BW'IKINYOMA
Intumwa Muhamadi( Imana iyihe amahoro n'umugisha) yaravuze iti:{Ese ye mbabwire ibyaha bihambaye kurusha ibindi? Barayibwira bati Yego bitubwire,Intumwa iravuga iti: Kubangikanya Imana, gusuzugura ababyeyi. Kandi ubwo Intumwa Muhamadi yavugaga aya magambo yari yegemye maze irisuganya iricara iravuga iti: No gutanga ubuhamya bw'ikinyoma no kuvuga ikinyoma, maze ikomeza kubisubiramo kugeza ubwo tuvuze tuti iyaba yacecekaga}.

IGICE CYA KARINDWI: IBYIZA BYO KWIBUKA NO GUSINGIZA ALLAH (AL ADHKAAR)
Intumwa y'Imana Muhammad( Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:{ urugero rw'uvuga asingiza Nyagasani we n'utavuga asingiza Nyagasani we ni nk'urugero rw'umuzima n'umupfu.}. Ni byiza gusingiza Allah no kumwibuka mu bihe byose ukoresha amagambo akurikira SUBHANALLAH WAL HAMDULILLAH WA LLAHU AKBARU. SUBHANALLAHU WA BIHAMDIHI. LA ILAHA ILALLAHU.

IMWE MU MICO MYIZA ITEGETSWE UMUYISLAMU:
Kwegurira ibikorwa biza Allah akabikora agamije kumushimisha wenyine, kurinda indagizo, kumvira ababyeyi bombi, kunga abavandimwe, kuzuza isezerano, kugira isuku, kwiyoroshya, kwicisha bugufi, kwitabira ubutumire, gutereka ubwanwa, kwihangana, kwimakaza ubuvandimwe bwa kislamu, kugirira ineza umuturanyi, kwakira umushyitsi,gufasha imfubyi,abapfakazi n'abandi batishoboye.

BIMWE MU BYAHA BIKOMEYE MURI ISLAMU:
Kubangikanya Allah, kureka iswala, gusuzugura ababyeyi, kubeshya, kuba impamvu yo gutukisha ababyeyi, kuroga, kuvuga abandi, kubunza amagambo, kwaka no gutanga inyungu ku mwenda( RIBA), kurya umutungo w'imfubyi uwuhuguje, guhimbira abandi icyaha cy'ubusambanyi,kwica umuntu umurenganyije, guca ubuvandimwe, kurya ibyabonetse mu nzira mbi , gusambana, kwendana mu kibuno, kurya ruswa, kwiba, gukina urusimbi, kunywa inzoga,kurya ingurube.

UMUSOZO
TURASHIMIRA ALLAH WE WADUSHOBOJE GUTUNGANYA AKA GATABO.
LE 16/RAMADHANI/1425 H
LE 30/10/2004.
UWAGIRA ICYO ASOBANUZA YAKWIFASHISHA IZI ADRESS:
Tel: 0788856906, 0788834044, 0788638663.
E-mail: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.
Ushatse gusobanukirwa islamu kurushaho wasura urubuga rwa Islamu kuri internet:

www.ijwi-islam.org

 


IKIGANIRO HAGATI Y'UMUKIRISITU N'UMUYISILAMU.

CYANDITSWE NA : H.M. BAAGHIL, M.D.

Cyahinduwe mu kinyarwanda n'umuryango w'abanyeshuri b'abaislamu muri kaminuza y'u Rwanda i Butare (CEM/UNR).

INTERANTIONAL ISLAMIC [ PUBLISHING HOUSE ]

KU IZINA RY'IMANA NYIR'IMPUHWE NYIR'IMBABAZI

IKIGANIRO HAGATI Y'UMUKIRISITO N'UMUYISILAMU.

CYANDITSWE NA:H.M. BAAGHIL, M.D. INTERANTIONAL ISLAMIC PUBLISHING HOUSE

CYAHINDUWE MU KINYARWANDA NA : KAMATALI Issa KAYIHURA Issa UWERA Sauda

Abanyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda (UNR-BUTARE) Biga mu Ishami ry'Indimi. Babarizwa muri CEM/UNR (Umuryango w'abanyeshuri b'abayisilamu biga muri Kaminuza y'u Rwanda).

IRIBURIRO

BISMILLAHI RAHMANI RAHIM Ishimwe n'ikuzo ni ibya Allah we watuyoboye inzira y'ubuislam iyo bitaba kubwe ntitwari kuyoboka, amahoro n'imigisha bisakare ku ntumwa Muhammad yo yatugejejeho ubuislam, nayo mahoro asakare kubayo bose, n'abasangirangendo bayo baharaniye iyi dini, n'ababakurikiye n'abazakomeza kubakurikira muri iyo nzira kugera kumunsi w'imperuka. Nyuma y'ibyo, mu rwego rwo gushaka ko abantu bagera ku gakiza nyako kabashoboza gukiranuka mu buzima bw'isi n'impera hashingiwe kuguharira Imana yonyine amasengesho yose no kwemera intumwa Muhammad (S A W) no kuyikurikira no guhitamo ubuislam nk'inzira y'ukuri yonyine imbere y'Imana twifuje kugeza ku bantu iki gitabo gikubiyemo ibisobanuro bikenewe byafasha utekereza neza kuyoboka ubuislam hashingiwe kukumenya ibibazo bitandukanye bitera amatsiko benshi kubirebena n'intumwa y'Imana Issa yewe n'intumwa y'Imana Muhammad bombi Imana ibahe amahoro n'umugisha.

Iki gitabo cyanditswe na H.M BAGHIL ku kiganiro cyabaye hagati y'umuislam n'umukirisitu cyari mu rurimi rw'icyongereza gisobanurwa mu kinyanyarwanda na bamwe mu banyeshuli bo mu muryango w'abanyeshuli b'abaislam biga muri kaminuza y'u Rwanda i Butare.

Mu kugisubiramo nasanze ari igitabo gifite umumaro ukomeye kuri buri wese cyane cyane abatari abaislam ndetse cyanafasha abahamagarira abandi ubuislam mu murimo wabo. Ni kuri iyo mpamvu twifuje ko cyahindurwa mu kinyarwanda kugirango gifashe abakoresha ururimi rwacu bose, nkaba nshimira Imana cyane idushoboje gutera iyi ntambwe, nshimira kandi umuryango w'abanyeshuli b'abaislam biga muri kaminuza y'u Rwanda i Butare, bwa nyuma nkashimira abaterankunga badufashije kugirango kigere kubasomyi, nsaba Imana ko iki gitabo yakigira icyumumaro no kuzahemba abagize uruhare mw'iyandikwa ryacyo. Imana niyo mufasha muri byose kandi ni yo iyobora uwo ishatse inzira igororotse.

Kigali, 02/10/2007 (20/09/1428 H) Sheikh GAHUTU Abdul karim Tel: 08403397

INTANGIRIRO

Ku izina ry' Imana nyir' impuhwe nyir' imbabazi.

Ndashima Imana kuba narabashije gusoma iki kiganiro nyandiko hagati y'umukristu n'umuyisilamu, nkanasabwa kugira icyo nandika kuri iki gitabo cy' imbonera. Buri wese ufite amatsiko yo kugereranya imyemerere azasanga muri iki gitabo, azatungurwa cyane no gusanga muri iki gitabo byinshi bitandukanye n'ibyo benshi bemeraga nk'ukuri kudasubirwaho.

Iyi nyandiko ya Dogiteri Hassan M. Baaghil, igaragazwa n'ubwitange, n'ubushishozi mugushyira ahagaragara ubushakashatsi bwe m'uburyo bunogeye, butekerejweho kandi bufite ireme.

Nk'umusaruro mu nyigo k'ubukiristo na Bibiliya yakoze mu gihe cy' imyaka irenga ine, Dogiteri Baaghil witangiye ubuyislamu yasobanuye ko abakirisito badatandukaniye mumyemerere shingiro yabo gusa (ubutatu butagatifu, ubumana bwa Yesu ,) ahubwo ko batanazi ko amahame y' itorero avuguruza Bibiliya inshuro nyinshi, ndetse na Bibiliya ikaba yivuguruza ubwayo. Ibiganiro bye n' uwihaye Imana ndetse n' umuyoboke usanzwe muri icyo gihe cy' ubushakashatsi nibyo byamuteye umuhate wo kwandika igitabo yise "Ikiganiro hagati y' umuyisilamu n'umukristo"

Uzasoma iki gitabo azatungurwa no kumenya ko Yesu (A.I.A) atigeze yiyita Imana na rimwe, ko atigeze apfira kumusaraba, ko ibitangaza yakoze byakozwe n'izindi ntumwa nyinshi, ndetse yemwe n' abatemera Imana barabikoze, kandi ko na Yesu ubwe yahanuye ukuza kw' intumwa Muhamadi (I.I.A.U). Ibi byose kongeraho n' ibindi byinshi tubisanga birambuye mubice bigaragara kandi bisobanutse byo munyandiko za Bibiliya.

Ikibazo gihita kigaragara ahongaho nyuma yo guhamirizwa iri vuguruzanya: "Ese Bibiliya ni ijambo ry'Imana?" Ikigenderewe na Dogiteri Baaghil si ukunnyega abakirisito, si no gushaka guhinyura Yesu n'inyigisho ze. Imana ibimurinde! Intego ni ukugaragaza ibihimbano, ibisobanuro bidakwiye n'ibinyoma bagereka ku Mana n'intumwa zayo kuko muri byo ubwabyo harimo gusuzuguza no gutesha agaciro, kikaba ari igikorwa kigayitse kurusha ibindi. Iki gitabo kandi gishyira ahagaragara icyo Idini ya Islamu ivuga kuri ibi bibazo kikanerekana uko Qoran, yahishuriwe intumwa Muhamadi imyaka magana atandatu nyuma yo kubaho kwa Yesu (A.I.A.B) ikosora amakosa yagiye ahyirwamo buhoro buhoro (kuburyo buzwi cyangwa butazwi) m'ubutumwa Yesu yazanye.

Iki gitabo cyakabaye icyitegererezo kubayisilamu n'abakristo by'umwihariko kuri babandi bungukiye muri ibi biganiro kuri iyi myemerere.

Ku bushake bw'Imana iki gitabo cyaba ingirakamaro kubayisilamu, mu muhate wacu duhamagarira abakristo kuba abayisilamu.

Ku rundi ruhande nk'igisubizo cy'ibyavuye muri iki gitabo, abakristo bagakwiye kurushaho gusobanukirwa ibyo Bibiliya ivuga n'ibyo Yesu (A.I.A) yigishije. Muby'ukuri nk'umuyisilamu icyizere ni uko abatari abayisilamu bazemera ukuri bahamye ubumwe bw'Imana, n'uko Muhamadi ari umugaragu n'intumwa y'Imana.

Imana yongerere Dogiteri Baaghil k'ubwitange bwe mukugaragaza ukuri. Amahoro y'Imana atubeho twese.

MUHAMMAD A. NUBEE

IJAMBO RY'IBANZE.

Ndi umunyamerika wakuriye mu kwemera kwa gikiristo. Nagiriwe ubuntu ubwo nihaga Imana Nyuma y'impaka no gusoma nkanasubiramo iyi nyandiko y'"ikiganiro hagati y'umukirisito n'umuyisilamu" Nongeye gusoma ibyanditse muri Bibiliya yera ya King James Version ndetse na Qoran ntagatifu, byarangiye mpamije ukwemera kwajye kumugaragaro mu kinyarwanda ndetse no mu cyarabu : Ndahamya ko ntayindi Mana iriho uretse Allah, yo itagira umufasha kandi na Muhamadi akaba umugaragu n' intumwa yayo. Ash-hadu an-la ilaha illal-lahu wahdahu la shareekalahu wa-ash-hadu anna Muhamadan abduhu wa rasuluhu. Binyuze muri ubu buhamya shingiro kandi bugufi, ndizera ko abantu benshi baziyegurira Allah mukuri no mumwuka. Ndizera ko aka gatabo kagufi kandi koroshye gusomwa kazasomwa ku isi hose, kazatera amatsiko benshi mubashakisha imyemerere y'ukuri aho bazabonera umutuzo no kunyurwa.

ROY EARL JOHNSON.

IJAMBO RY'UMWANDITSI.

Ku izina ry'Imana nyir'impuhwe nyir'imbabazi.

Aka gatabo n'ibisubizo by'ibiganiro nagiranye n'uwihaye Imana ndetse n'umuyoboke usanzwe. Impaka zagiwe mukinyabupfura, zishimishije kandi mubwisanzure, zari ingirakamaro kandi nta n'umugambi na muto wo gukomeretsa imyemerere y'umukirisito uwo ari we wese. Ni ingirakamaro kubashaka ukuri no kubiga igereranya-myemerere.

  1. M= Umuyisilamu K= Umukristo S = undi muyisilamu I.I.A.U = Imana Imuhe Amahoro n'umugisha. I.I.A.B = Imana Ibahe Amahoro n'Umugisha Bombi

H.M BAAGHIL, M.D : Mutarama, 1984.

IBIRIMO IKIGANIRO

  1. Uguhura kwa mbere k'Umukirisito n'Umuyisilamu.
  2. Bibiliya Yera.
  3. Amahame y'Ubutatu Butagatifu.
  4. Ukwemera ubumana bwa Yesu.
  5. Ukwemera Yesu nk'umwana w'Imana.
  6. Ese Yesu yaba yarabambwe?
  7. Kwemera icungurwa n'icyaha cy'inkomoko.

MUHAMADI MURI BIBILIYA.

  1. Ishimayeli na Yakobo bombi bahawe umugisha.
  2. Ibiranga intumwa nk'uko biri muri Yeremiya.
  3. Kugera Shiloh aje.
  4. Baka niyo Maka.
  5. Inzu y'icyubahiro cyanjye.
  6. Amagare akururwa n'indogobe n'ayakururwa n'ingamiya.
  7. Umuhanuzi nka Mose.
  8. Umugaragu wanjye, intumwa, kandi watoranijwe.
  9. Umwami Dawidi yamwise"Umwami wanjye".
  10. Ese yaba ari wowe wa muhanuzi?
  11. Kubatirisha umwuka wera n'umuriro.
  12. Umuto mubwami bw'Imana.
  13. Hahirwa abaharanira amahoro.
  14. Umufasha.
  15. Ihishurirwa ku ntumwa Muhamadi(I.I.A.U)
  16. Ibitabo byifashishijwe.

YESU MURI QORAN NO MURI BIBILIYA.

  1. Yesu muri Qoran.
  2. Yesu muri Bibiliya.
  3. Yesu nk'uko yivuga ubwe.
  4. Mwavutse mutagira icyaha

1.UGUHURA KWA MBERE K'UMUKIRISITO N'UMUYISILAMU.

K= Kuki mumyaka icumi ishize hagiye haba impaka nyinshi hagatii y'abakirisito n'abayisilamu kubijyanye n'imyemerere yabo.?

M= Ndakeka impamvu ari uko hari byinshi duhuriyeho twembi. Twemera ko hariho umuremyi umwe wohereje intumwa nyinshi, kandi tukemera Yesu nka Mesiya ndetse nk'ijambo ry'Imana ryahakanywe n' abayahudi. Qoran ntagatifu yacu mugice cyayo cya 3:45, handitse hati: "[ibuka] igihe abamalayika bavugaga bati : yewe Mariya! Mukuri Imana iguhaye inkuru nziza, ijambo riturutse kuri yo, izina rye azitwa Mesiya Yesu, mwene Mariya, nyir'icyubahiro hano ku isi ndetse no k'umunsi wa nyuma, hamwe na babandi biyegereza Imana"

Ibiganiro byabereye hose mu Burayi, Kanada, Leta zunze ubumwe za Amerika na Ositaraliya. Ndetse na Vatikani ntiyahejwe aho impaka zagibwaga hagati y'abamenyi ba Bibiliya b' i Vatikani n'abahanga b'abayisilumu bo mu Misiri, zaberaga i Roma mu 1970 ndetse n'i Kayiro mu 1974 hagati y'abamenyi ba Bibiliya n'abahanga b'abayisilumu bo muri Arabiya Sawudite. Muri Kolombiya, abayisilamu batumiwe inshuro nyinshi, n'amatorero menshi ngo basobanure ubuyisilamu.

K= Niba ubukiristo bumaze imyaka isaga ibihumbi bibiri, n'ubuyisilamu bukaba bumaze irenga igihumbi na magana ane, kubera iki izo mpaka zitagiwe mu binyejana byashize.?

M= Mubinyejana bitatu kugera kuri bine bishize, byinshi mubihugu bya Aziya na Afurika byiganjemo abayisilamu, byakoronijwe n'Ubwongereza,Ubufaransa,Ubuholandi,Ububiligi, Esipanye na Porutugali. Abakirisito benshi b'abera b'abakoloni bagerageje guhindura umubare munini w'abayisilamu uko bashoboye m'uburyo bwose bari bafite, babavura, babaha imyenda, ibyo kurya, n'imirimo kubakene,ariko bake nibo bahindutse. Igico gito cy'abanyabwenge cyahindutse abakirisito kubera imyumvire y'uko ngo ubukiristo bwabagejeje ku iterambere, bukanabongerera n'ubumenyi. Ariko mu by'ukuri bari bafite imyumvire itari yo,kuko iri terambere ryagezweho nyuma y'itandukana rya Leta na Kiliziya mu Burayi. Nyuma y'intambara ya kabiri y'isi yose, abayisilamu benshi bo mu bihugu bya Aziya na Afurika bimukiye m'uburengera zuba bw'isi(i Burayi), bagenda ari nk'abakozi n'abanyamyuga,ari byo byoroheje imigenderanire yabo n'abakirisito. Abanyeshuri nabo bagize uruhare mukumeyekanisha imyemerere ya kiyisilamu.

K= Hari izindi mpamvu se ubona zatumye habaho ibiganiro hagati y'abanyamadini kugeza n'ubu?

M= Ndatekereza ko ikibazo kigenda cyoroha nkuko buri wese acisha make, nubwo bombi bagihiganwa buri wese ashaka abayoboke. Ndakibuka umwigisha wanjye w'umukirisito wakundaga kuvuga ngo: "Muhamadi w'umunyabinyoma,umurwayi wo mu mutwe." Muri iki gihe wabona abanditsi bake batesha agaciro ubuyisilamu bene aka kageni.

Twe abayisilamu dushyikirana n'abakirisito kurusha uko dushyikirana n'abayahudi ndetse n'abapagani, nk'uko Qoran yabihanuye mugice cya 5:82 aho igira iti: "Uzasanga abanzi b'abemera bakomeye mu bantu ari Abayahudi n'Abapagani, uzanasanga kandi inshuti za hafi z'abemera ari babandi bavuga bati "twebwe turi abakirisito" ibyo ni ukubera ko barimo abihaye Imana (ni ukuvuga abihaye Imana nk'uko abayisilamu bari bameze) kandi bakaba batari babyishimiye" Bamwe mu bakiristo b'inkomoko baratera imbere cyane bashingiye y'uko bazirikanye mbere na mbere mu mateka ko Muhamadi (I.I.A.U.) afite inkomoko kuri Ishimayeli biturutse k'umuhungu we Kedari. Inkoranyamagambo ya Bibiliya yanditswe na Davis, mu 1980, yatewe inkunga n'ubuyobozi bushinzwe imyigire ya Gikiristo mu itorero ry'Abaperesebuteriyeni muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yagize icyo yandika kuri Kedari."Ubwoko bwakomotse kuri Ishimayeli(Itangirio 5:13)"..umuryango wa Kedari wari Pliny's Cedrai, kandi mubwoko bwabo niho Muhamadi yakomotse."

Ihuzabumenyi rya Bibiliya ngenderwaho ku isi yose rivuga ibi bikurikira ribikomoye kuri A.S Fulton: "..kubo mu bwoko bwa Ishimayeli, Kedari agomba kuba yari umuntu wagaciro gakomeye, ndetse no mumyaka yakurikiye, iri zina ryaje gukoreshwa mu moko yose yo m'ubutayu. Ni kuri Kedari (Keyidari mucyarabu) abamenyi b'ibisekuru b'abayisilamu bagaragaza inkomoko ya Muhamadi kuri Ishimayeli." Nanone inkoranyamagambo ya Bibiliya yanditswe na Smith ntiyasigaye inyuma, nuko yandika ibi bikurikira "Kedari (umwirabura), umuhungu wa kabiri w Ishimayeli(Itangiriro 23:113).Muhamadi afite inkomoko kuri Aburahamu binyuze kubwoko bwamamaye bw'abakurayishi, bwakomotse kuri Kedari. Muri Hejazi, Abarabu bitwa Bene Harb (indwanyi), kandi ni bene Ishimayeli nk'umukurambere wabo, kuva muntangiriro. Polgarave avuga ko ururimi rwabo ubu ari urw'umwimerere nk'urwo mugihe Qoran yandikwaga (610 nyuma ya Yesu) rukaba rutarigeze ruhindurwa kugeza mumyaka irenga 1200, ikimenyetso cy'uburambe bw'amazu ndangamuco ahoraho yo m'uburasirazuba bwo hagati.

Ikintu cyagaciro cyazanywe n'abimukira b'abayisilamu m'uburengera zuba bw'isi (i Burayi) si imbaraga zabo gusa ahubwo bazanye n'idini ya Isilamu yaje kuhashinga imizi. Imisigiti myinshi n'ibigo ndangamuco bya kiyisilamu byarubatswe n''abantu benshi basubira kuba abayisilamu. Nahisemo ijambo "gusubira" nirengagiza ijambo "Guhinduka" nk'uko buri muntu wese avuka yemera Imana imwe (Allah) ni ukuvuga y'uko avuka yemera ubusilamu, iyi akaba ari kamere ya buri mwana wese uvutse. Ababyeyi cyangwa umuryango abayemo nibo bamuhindura umuyahudi, umukirisito, cyangwa bakamwereka indi myemerere cyangwa akaba umupagani.

Iki nanone ni ikimenyetso cyuko ubusilamu butamamazwa n'inkota, ahubwo bwigishwa n'abantu kugiti cyabo cyangwa amatsinda y'abayisilamu. Nta gahunda zihariye zabuteganyirijwe nk'uko abakirisito babigenza.

Abatuye isi bariyongereye bagera ku 136% kuva mu 1934 kugeza 1984, abakirisito biyongereyeho 47%, naho abayisilamu 235%. Reba "The plain truth" yo muri Gashyantare,1984, ku isabukuru yacyo y'imyaka 50, byanditswe mugitabo"World Almanac and Book of Facts"1935 no muri "Reader's Digest Almanac and Yearbook" yo mu 1983. K= Niba ubu bwoko butatu bw'iyobokamana, Ubuyahudi,Ubukiristo n'Ubayisilamu buvuga ko bukomoka ku muremyi umwe, kuki bugira aho butandukana?

M= Intumwa zose kuva kuri Adamu kugeza kuri Muhamadi (I.I.A.U) zoherejwe kandi zihabwa ubutumwa bumwe: kwicisha bugufi no kwibombarika munsi y'amategeko y'Imana kw'ikiremwa muntu. Uku kwicisha bugufi mucyarabu ni Islam. Islam kandi bisobanura amahoro, amahoro hagati y'umuremyi n'ibiremwa bye. Bitandukanye n'amazina Ubuyahudi n' Ubukiristo, iri zina Islam ryatanzwe n'Imana, umuremyi ubwe. Nk'uko byanditse muri Qoran igice cya 5:3 ngo:" Uyu munsi nabujurije idini kandi nujujemo impuhwe zanjye, ndetse nabahitiyemo ubuyisilamu nk'idini yanyu n'inzira y'ubuzima." Ntazina ubuyahudi cyangwa Ubukiristo bigaragara muri Bibiliya, habe no munkoranyamagambo ya Bibiliya. Nta ntumwa ikomoka muri Israheli yigeze igaragaza ijambo Ubuyahudi. Yesu ntiyigeze aharanira gushyira ubukiristu ku isi kandi ntiyigeze yiyita umukirisito we ubwe. Ijambo umukirisito rivugwa inshuro eshatu gusa mu isezerano rishya, rikaba ryarakoreshejwe ubwa mbere n'abapagani, hanyuma n'abayuda (Muri Antiyokiya) ahagana muri 43 nyuma y'igihe kirekire Yesu avuye ku isi. Soma Ibyakozwe n'intumwa 11:26:" Kandi muri Antiyokiya niho abigishwa batangiye kwitwa abakirisito" Nyuma rikoreshwa n'umwami Agripa kuri Pahulo (Ibyakozwe n'intumwa 26:28): " Nuko Agripa asubiza Pahulo ati: ubuze hato ukanyemeza kuba umukirisito"

Bityo rero izina umukirisito ryakoreshejwe bwambere n'abanzi kurusha abakunzi cyangwa inshuti, noneho nyuma rikoreshwa na Petero murwandiko rwe rwo guhumuriza abizera be. Reba I.Petero 4:16: "Ariko umuntu nababazwa azira kuba umukirisito, ntagakorwe n'isoni" Umuyisilamu wambere wabayeho ku isi si Muhamadi, ahubwo Aburahamu wicishije munsi yamategeko y'Imana bidasubirwaho. Ariko ubusilamu nk'inzira y'ubugingo yahishuriwe n'izindi ntumwa zabanjirije Muhamadi nka Adamu na Nowa. Ni uko ubuyisilamu bukurikirwa nk'inzira y'ubugingo kubiremwa byose.

K= Aburahamu yari umuyisilamu ? Ko azwiho kuba umuyahudi!

M= Umuyahudi ninde wabikubwiye?

K= Niko twigishwa kandi na Bibiliya irabyemeza.

M= Ushobora kunyereka muri Bibiliya aho bivugwa ko ari umuyahudi? Niba udashobora kubibona vuba reka ngufashe. Soma itangiriro 11:31

M= "Tera ajyana Aburamu umwana we na Loti umwuzukuru we, umugore w' Aburamu, umuhungu we, bavuka muri Ur (Umugi wa kera wa Mesopotamia ho muri Iraq y'ubu) y'Abakarudaya, barajyana bavanwayo no kujya mugihugu cy'i Kanani, bagera i Harani, barahatura."

M= Ubwo se Aburahamu wavukiye muri Ur y'Abakarudaya yari kuba umuyahudi. Icyambere ni uko Ur y'abakarudaya hari muri Mezopotamiya, ubu hakaba ari igice cya Iraki. Ahubwo yari umwarabu cyane kurusha umuyahudi. Icyakabiri, izina umuyahudi ryaje nyuma yo kubaho kwa Yuda, umwuzukuru wa Aburahamu (reba ku mbonerahamwe iri k'urupapuro rwa 27). Soma nanone Itangiriro 12:4-5.

K= "Aburamu yari amaze imyaka 75 avutse ubwo yavaga I Harani nuko bajya mugihugu cy' i Kanani."

M= Ubwo rero Aburahamu yimukiye i Kanai yari afite imyaka 75 kandi na Bibiliya ibigaragaza neza mu Itangiriro 17:8 ko yari ahari nk'umunyamahanga (handitse ngo); "Kandi wowe n'urubyaro rwawe ruzakurikiraho nzabaha igihugu cy'ubushuke bwawe, igihugu cy' i Kanani cyose, kuba gakondo y'iteka: nanjye nzaba Imana yabo. " Soma noneho Itangirio 14:13

 

K= "Haza umuntu uwe wacitse ku icumu abibwira Aburamu, umuheburayo."

M= Ni gute wakita Aburahamu umuyahudi nugihe Bibiliya yo imwita umuheburayo, bivuga ukomoka hakurya y'uruzi rwa Ufurate. Bavuga kandi ko ari uwo mumuryango wa Heberi, ukomoka kuri Shemu. Soma noneho mu Itangiriro 32:28, ibyabaye ku izina rya Yakobo nyuma yo gukirana Malayika.

K= "Aramubwira ati: Ntucyitwa Yakobo ukundi, ahubwo uzitwa Isiraheli: kuko wakiranye n'Imana n'abantu ukanesha."

M= Bityo rero Aburahamu yari umuheburayo. Bakomoka kuri Yakobo bari Abayisiraheli, bari bagizwe n'imiryango cumi n'ibiri,Yuda yahimbwaga "umuyahudi" kubw'ibyo rero abamukomokaho bonyine nibo bitwa abayahudi binkomoko. Kugirango umenye neza uwo Mose yari we soma Kuva 6:16-20.

Itangiriro : 16:6 ; 21:5 ; 25:25,26 ; 29:32-35 ; 38:3-5 ; 25:1-2. 1 Ngoma : 2:2-5 Kuva : 1:1-5 ; 6:16-20.

K= " Aya niyo mazina y'urubyaro rwa Lewi, nk'uko ibihe byabo bikurkirana, bene Lewi ni Gerushoni, na Kohati, na Merari.. na bene Kohati ni Amuramu,Amuramu arongora Yekebedi nyirasenge babyarana Mose."

M= Ubwo rero Mose ntiyari umuyahudi kuko atakomokaga kuri Yuda, ahubwo yari umurewi, Mose yari umunyamategeko (Tawurati ni amategeko kubayisiraheli.)

K= Ibyo wabisobanura ute?

M= Ni uko dukoresha Qoran ntagatifu ho nk'icyitegerezo. Ushobora gusobanura Bibiliya ukanakosora ukwibeshya kw'abayahudi n'abakirisito wifashishije icyo Qoran ibivugaho. Ni igitabo cyahishuwe bwanyuma kitigeze gihindurwa ,cyangwa ngo cyongerwemo. Ibikubiyemo byahawe agaciro n'Imana muri Qoran igice cya 2:2 " Iki ni igitabo kitagira ugushidikanya muri cyo" Ndeste no mugice cya 15:9 Ntashiti nitwe twamanuye Qoran kandi nitwe tuzayirinda."

K= Ubwo wabisobanura ute?

M= Ni uko dukoresha Qoran ntagatifu nk'icyitegererezo. Ushobora gusobanura Bibiliya ukanakosora Abayahudi n'Abakristo wifashishije icyo Qoran ibivugaho. Ni igitabo cyahishuwe bwanyuma kitigeze gihindurwa cyangwa ngo cyongerwemo. Ibikubiyemo byahawe agaciro n'Imana muri Qoran igice cya 2:2 "Icyi ni igtitabo kitagira ugushidikanya muri cyo", ndetse no mugice cya 15:9 "nta shiti nitwe twamanuye Qoran kandi nitwe tuzayirinda. "Uyu murongo urareba cyangwa urakomanga ikiremwamuntu. Ni ikimenyetso gifatika ko hashize imyaka irenga 1400, ntanyuguti y'iyi Qoran irahindurwa n'ubwo abapagani bakoze uko bashoboye ngo, bayihindure ariko imbaraga zabo zapfuye ubusa. Nk'uko bigaragazwa n'Imana muri uyu murongo mutagatifu "tuzarinda iki gitabo" koko yarakirinze. K'urundi ruhande ariko ibindi bitabo bitagatifu byose nka (Tora, Zaburi, Ivanjiri n'ibindi) byarahindaguwe m'uburyo bwo kongeramo, kuvanamo cyangwa se guhindura umwimerere wabyo.

K= Ni iki Qoran ivuga kuri Aburahamu na Mose, kuburyo wabihuza n'ibyo muri Bibiliya?

M= Muri Qoran igice cya 3:65 hagira hati "Yemwe bantu bahawe ibitabo (abayahudi n'abakirisito)!!! Kuki mujya impaka kuri Aburahamu, kandi Tora n'ivanjiri byarahishuwe nyuma ye?Ese ntimutekereza." Ndetse no mugice cya 3:67 " Aburahamu ntiyari umuyahudi ntiyari n'umukirisito, ahubwo yari umuyisilamu w'ukuri(utagira ikindi asenga uretse Imana gusa) kandi ntiyari umubangikanya Mana." Mugice cya 2:140 "Cyangwa muvuga ko Aburahamu,Isaka na Yakobo, n'abahungu be cumi na babiri bari abayahudi cyangwa abakiristu? Vuga uti(Yewe muhamadi) "Ese musobanukiwe kurusha Imana ? None se ninde munyabinyoma cyane kurusha wawundi uhisha ubuhamya azi buturuka ku Mana, kandi Imana ntiyobewe ibyo mukora." Nibyo koko ntibari abayahudi cyangwa abakirisito kuko izina abayahudi ryaje nyuma y'uko Yuda abaho naho izina abakirisito ryaje nyuma cyane yo kubaho kwa Yesu

K= Numva izina "Allah" nk'iridasanzwe kuki mudakoresha Imana mu kinyarwanda.

M= Nibyo koko izina Allah risa nk'iridasanzwe kubatari abayisilamu, ariko ni izina ryakoreshejwe n'intumwa zose kuva kuri Adamu kugeza kuri Muhamad (I.I.A.U). Ni uruhurirane rw'amagambo abiri y'icyarabu "AL-LLAH" bivuga Imana. Ukuyeho inyuguti "L" ubona ijambo "ALLAH" ukurikije umwanya waryo munteruro y'icyarabu ryagira imiterere y'ijambo ALLAHA rijya gusa n'izina ry'umuremyi mugiheburayo ari ryo ELOHA. Ariko abayahudi barikoresha nabi mubwinshi bavuga ELOHIM bivuga Imana irenze imwe. Ijambo ALLAHA rijya kumvikana kimwe n'ijambo ry'ikiaramayika rivuga Imana ryakoreshejwe na Yesu ariryo ALAHA (Reba Encycolpedia Britanica, 1980, ku ijambo ALLAHA na ELOHIM), ubwo rero mugihe izina ALLAHA ridasanzwe kubatari abayisilamu, si iridasanzwe kuntumwa zose kuva kuri Adamu kugeza kuri Muhamadi (I.I.A.U), nk'uko bose bari bafite ihame rimwe ryo kwamamaza ubuyisilamu, bivuga kwicisha bugufi byuzuye imbere y'amategekoy'Imana, kandi ijambo Allaha risobanura izina ryihariye ry'umuremyi w'ikirenga. Ntirigira ubwinshi cyangwa igitsina . Ubwo rero ntagishobora kuvugwa nk'Imana(nyinshi) yaba iy'ingabo cyangwa iy'ingore. Nk'uko habaho Imana nyinshi cyangwa Imanakazi. Biragayitse rero gukoresha ijambo Imana kandi abakirisito benshi bavuga ikinyarwanda bagifata Yesu nk'Imana. Ndetse n'ijambo umuremyi naryo rirajijishije, kuko abakirisito benshi bagifata Yesu nk'umuremyi w'isi.

Si izina ALLAH ridasobanutse ryonyine, ahubwo n'uburyo abayisilamu basenga Allah, bakisukura, kunama, gupfukama, kubama no gusiba; ntibisanzwe kubatari abayisilamu, ariko ni ibisanzwe kuntumwa zose Mugihe kwisukura (Koza uburanga, amaboko, ibirenge, no guhanagura mumutwe) mbere yo gusenga, byaretswe n'abakirisito b'ubu biracyari ngombwa kubayisilamu n'intumwa zose zabanje kuko biboneka mubice bikurikira bya Bibiliya: Kuva 40:31-32 "Mose na roni n'abana be bakajya bagikarabiramo amaboko yabo n'ibirenge byabo, uko bagiye kwinjira mu ihema ry'ibonaniro, n'igihe bagiye kwegera igicaniro bakajya bakaraba bakoza ibirenge uko Uwiteka yategetse Mose. "Nubwo Pahulo yahinduye byinshi mubyo Yesu yigishije, yari akizeye kandi yubashye ukwisukura nk'uko byanditse mu Ibyakozwe n;intumwa 21:26" Nuko Pahulo ajyana abo bagabo, bukeye bwaho berezwa hamwe, yinjirana nabo m'urusengero,"Abayisilamu kazi bakora amasengesho yabo bitwikiriye mu mitwe nk'uko biri mu 1.Abakoronto 11:5,6 na 13 "ariko umugore wese iyo asenga cyangwa ahanura, adatwikiriye umutwe we, aba awukojeje isoni, kuko ari bimwe rwose no kwimoza. Niba rero adatwikiriye umutwe, yikemuze:Ariko niba ari ibiteye isoni ko umugore, yikenuza cyangwa yimoza, ajye atwikira mumutwe" Ubwanyu uko mubitekereza, mbese birakwiye ko umugore asenga Imana adatwikiriye umutwe? Abayisilamu basenga bunama, bapfukama, bubama, kandi bakuye inkweto nk'uko byakozwe n'intumwa zabanje Zaburi 95:6 handitse ngo" Nimuze tumuramye twunamye, dupfukamire Uwiteka umuremyi wacu". Yosuwa 5;14 "Ni uko Yosuwa yikubita hasi yubamye aramuramya," 1.Abami 18:42" Eliya nawe arazamuka ajya mumpinga y'umusozi w'i Karumoli, yicara hasi yubika umutwe mumaguru" Kubara 0:6"nuko (Mose na Aroni) bikubita hasi bubamye, ubwiza bw'uwiteka burababonekera." Itangiriro 17:32.Nuko Aburamu arubama, Imana iramubwira iti:", Kuva 3;5 n'Ibyakozwe n''intuma 7:33" Nuko Imana iramubwira iti:" wikwegera hano kandi kwetura inkweto mu birenge byawe, kuko aho uhagaze ari ahera."

Umukirisito azaterwa ubwoba no kumva ko umutambagiro ukorwa n'abayisilamu bazunguruka ingoro ntagatifu (Kaaba) i Maka, byakozwe n'intumwa nyinshi, ndetse n'intumwa z'abayisiraheli.

K= Sinigeze nsoma umutambagiro cyangwa ingoro ntagatifu (Kaaba) muri Bibiliya.

M= Ibi byagaragajwe kenshi muri Bibiliya ariko bikirengagizwa n'abasomyi ba Bibiliya.

  1. Yakobo ari munzira agana i Padanaramu yarabonekewe kubukeye yubaka inkingi y'ibuye yaje kwitwa Beteli, bivuga inzu y'Imana (Itangiriro 28:19-9)
  2. Hashize imyaka myinshi iyo ntuma Yakobo yategetswe n'Uwiteka kujya i Beteli(Itangiriro 35:4.14.15). Yakobo yakuyemo ibigirwamana byose mbere yo kujyayo. Nyuma yaho gato nanone intumwa Muhamadi (I.I.A.U) yasenye ibigirwamana byose byari bikikije ibuye ritagatifu Kaba i Maka.
  3. Indi nkingi yubatswe na Yakobo na sebukwe Rabani (Itangiriro 31:45-49) "Ni uko Yakobo afata ibuye arishinga nk'inkingi. Yakobo abwira bene wabo ati:" nimuteranye amabuye" barayazana, barema igishyinga, basangirira kuri icyo gishyinga, Rabani acyita Yegarisahaduta, Yakobo nawe acyita Galedikandi cyitwa na Misipa, kuko Rabani yavuze ati "Uwiteka agenzure hagati yacu"
  4. Yefuta na Amoni baje kurwana Yefuta ahiga Uwiteka i Misipa y'i Galeyadi, ko azatanga igitambo umukobwa we w'ikinege naramuka atsinze, yaratsinze n'uko aza kwitwikira umukobwa we ari muzima nk'igitambo cy'Uwiteka (Abacamanza 11:29-30)
  5. Abagabo ibihumbi bine bitwaje inkota bavuye mu mimiryango cumi n'umwe y'abayisiraheli barahirira imbere y'Imana i Misipa gutsembaho imiryango y'Ababenyamini(Abacamanza 20 na 21)
  6. Abayisiraheli kubwa Samweli bahigiye i Misipa gusenya ibigirwamana byabo nibaramuka banesheje Abafirisitiya (1.Samweli 7)
  7. Igihugu cyose cy'Isiraheli cyateraniye i Misipa, ubwo Samweli yimikwa nk'umwami. (I.Samweli 10)

Biragaragara rero ubu ko ntayindi Misipa yasigaye ku isi keretse yayindi ya kera mumugi mutagatifu wa Maka wubatswe na Aburahamu n'umuhungu we Ishimayeli, waje gukomokaho Muhamadi. Abayisilamu ni abayoboke b'ukuri b'intumwa zose. Nshobora kukubwira ibindi bintu kubayisilamu, ubuyisilamu na Muhamadi (I.I.A.U) muri Bibiliya, ariko se nigute wabimenya udashakisha ukuri?

K= Nizeye neza imyemere yanjye nk'umukirisito ariko nshishikajwe no kumenya byinshi kubijyanye n'aya madini yandi yombi. Rimwe na rimwe ndisuzugura nk'umukirisito iyo maze gusoma ibitabo byanditswe n'abayisilamu.

M= Hari icyo bigutwara mumyemerere yawe?

K= Yego, sinkijya gusenga buri gihe nk'uko byari bisanzwe. Najyaga nsoma mu ibanga ibitabo byanditswe n 'abayisilamu. Nabajije abayisilamu benshi ibyo ntari nsobanukiwe, ariko nari ntaranyurwa, ndashaka ukwemera nshobora kwishingikirizaho, gushobora kumpa amahoro yo mumutima, nkemera kuburyo buhamye kandi ntemeye buhumyi.

M= Ibyo nibyo bikwiye. nishimiye ibitekerezo byawe ariko ntabwo twemerewe guhatira uwo ari we wese. Tubwiriza gusa abashaka kudutega amatwi.

K= Ariko mfite uburenganzira bwo guhitamo ukemera ukwo ari ko kose kandi ntawambuza.

M= Nibyo. Ntagahato kaba mu idini.

K= none se kuki abayisilamu bahamagarira abandi bantu kwemera ukwemera kwabo?

M= Nkuko abakirisito bahamagarira abayahudi kwemera Yesu nka Mesiya, natwe abayisilamu dusaba abakirisito hamwe n'abayahudi, n'ikiremwamuntu cyose kwemera Muhamadi (I.I.A.U) nk'uwasozereje intumwa zose. Intumwa yacu Muhamadi (I.I.A.U) yaravuze ati:"Muzasohoze ubutumwa bwanjye kabone niyo waba umurongo umwe (wo muri Qoran ntagatifu)."

No muri Yesaya igice cya 21:13 handitse ngo" Ibihanurirwa Arabiya." Bisobanura inshingano z'abayisilamu b'abarabu, ndetse n'abayisilamu bose kuri ubu mukwamamaza Islamu. Yesaya yagaragaje ibi nyuma yo kubona munzozi, umutwe wingabo w'abagendera kungamiya (21:7)" "Nabona umutwe w'ingabo cyangwa abagendera kumafarashi bagenda ari babiri babiri cyangwa abagendera kundogobe cyangwa kungamiya, azahuguka yumve neza cyane."

Umutwe w'abagendera kumafarashi byavuyemo ko ariYesu winjiye i Yerusalemu(Yohana 12:14) None se umute w'abagendera kungamiya waba ugizwe na bande? Ntawundi utari Muhamadi (I.I.A.U) waje nyuma imyaka igera kuri 600 nyuma ya Yesu, niba ibi bitemewe ni ukuvuga ko ubu buhanuzi bwaba butarasohora.

K= Ubusobanuro bwawe bunteye gusubira muri Biliya binononsoye, ndumva nshaka kugira ibiganiro mpaka byisumbuyeho nawe.

M= Nibyo, niba ubayeho neza uyu munsi ntibivuga yuko uzabaho neza mubihe bya nyuma. Ibihe bya nyuma nibyo byiza cyane kandi birambye kurusha ubu buzima. Ubu abantu basigaye baratwawe n'ibintu kandi barushaho kuva ku Mana. Reka tujye duhura kenshi maze tuganire kubyo dutandukaniyeho mumucyo kandi ntamarangamutima. Ubuisilamu bushingiye kubitekerezo kandi ntugomba kubyemera buhumyi. Ndetse na Bibiliya yanyu ivuga ngo, "Gerageza ibintu byose hanyuma uhitemo cyakindi kiza" (1.Abatesaloniki 5:21)

K= Umaze kuvuga "amagare akururwa n'ingamiya" byanditse muri Yesaya nuko wanzura ko yari Muhamadi (I.I.A.U) nonese yarahanuwe muri Bibilya?

M= Cyane rwose.

K= Mu isezerano rya kera cyangwa irishya?

M= Muri yombi, ariko ntushobora kumenya ko ariwe muri Bibiliya igihe cyose utemera ubumwe bw'Imana. Ndavuga igihe cyose ucyizera ubutatu butagatifu, icyaha cy'inkomoko, ubwana bw'Imana bwa Yesu, ubumana bwa Yesu no gucungurwa. Ayo yose ni amahame yahimbwe n'abantu. Yesu yahanuye muri Matayo 15:9 ko abantu bazamusenga bitari ngombwa, kandi bakizera n'amategeko yashyizweho n'abantu "Bansengera ubusa kuko inyigisho bigisha ari amategeko yashyizweho n'abantu."

2. BIBILIYA YERA

M= Wemera udashidikanya ko Bibiliya ari iyera?

K= Yego ndabyemera cyane, ni ijambo ry'Imana.

M= Soma ibyo Luka yavuze kubyo yanditse, mugice cya 1:2 na 3.

M= "Nk'uko twabibwiwe n'abahereye mbere bigitangira babyiboneye ubwabo kandi bakaba ari abigisha b'ijambo ry'Imana. Nuko nanjye maze gukurikiranya neza mpereye kubyambere, nabonye ko ari byiza kubikwandikira uko bikurikirana, wowe Tewofilo mwiza rwose" Niba Luka yaravuze biriya ni uko nawe ubwe atabyiboneye. Ni ubumenyi yakusanyije bwakomotse kubabibonye, si amagambo nyirizina yavuzwe n'Imana, ese uracyizera na n'ubu ko Bibiliya ari ijambo ry'Imana?

K= Wenda iki gice cyonyine nicyo kitari ijambo ry'Imana.

M= Amateka yerekana ko Bibiliya yagize impinduka nyinshi zijyanye n'ibihe. The Revised Standard Version yo mu 1971, The New American Standard Bible na The New World Translation of the Holy Scruptures, byavanyemo imwe mumirongo ugereranije na King James Version [izo ni za Bibiliya uko zagiye zandikwa]. Reader's Digest yagabanije isezerano rya kera ho 50%, maze igabanya isezerano rishya ibigera kuri 25%. Mumyaka ishize abamenyi b'idini b'abakirisito, bashatse gusiba inkuru nganishabitsina muri Bibiliya. Nonese "yera" bisobanuye ko Bibiliya ntakosa riyirangwamo?

K= Yego, ibyo nibyo, ariko se uravuga ikosa rihe?

M= Tuvuge ko umurongo umwe uvuga ko runaka yapfuye afite imyaka 50 noneho undi ukagaragaza ko yapfuye afite imyaka 60. Ubwo iyo mirongo yombi ishobora kuba ukuri? K= Oya, iyo mirongo yombi ntishobora kuba iy'ukuri, umwe gusa niwo waba ukuri cyangwa se yombi ikaba atari ukuri.

M= Niba se igitabo cyera kirimo imirongo ivuguruzanya, ubwo uracyagifata nk'icyera?

K= Oya rwose kuko ibyanditswe byera biba byarahumetswe n'Imana, kandi ntibishoboka ko byabamo amakosa cyangwa imirongo ivuguruzanya.

M= Niba ari ibyo rero ubwo Bibiliya ntikiri iyera.

K= Nibyo ubwera bwayo ntibukiriho.

M= Niba ari ibyo rero ntushobora kuyizera ijana ku ijana. None ubwo impamvu yaba ari iyihe?

K= Bishobora kuba ari ukwibeshya mumyandikire, cyangwa kubihindura k'ubushake kw'abanditsi bagira icyo bakuramo cyangwa se bongeramo.

M= Niba hari imirongo ivuguruzanya muri Bibiliya ubwo uracyayifata nk'iyera.?

K= Sinemera ko Bibiliya atari iyera, kuva ntarayibonamo imirongo ivuguruzanya.

M= Harimo imirongo myinshi ivuguruzanya.

K= Mu isezerano rya kera cyangwa irishya?

M= Mumasezerano yombi. Iyi ni imwe muri iyo.

2 Samweli 8:4 "Nuko Dawudi amutumaho ingabo ze z'abagendera kumafarasi 700, n'abagabo bigenza 20.000..

1.Ingoma 18:14 "Nuko Dawudi amunyaga amagare 1000, n'abagendera ku mafarasi 7000, n'abagabo bigenza 20000

Ikibazo : Magana arindwi cyangwa ibihumbi birindwi?

2 Samweli 8:9-10= "Bukeye Toyi umwami w'I Hamati yumvise ko Dawudu yatsinze ingabo za Hadadezeri zose, atuma umuhungu we Yoramu ku mwami Dawudi kumuramutsa no kumushimira ko yarwanye na Hadadezeri akamunesha, kuko Hadadezeri yajyaga arwanya Toyi. Maze Yoramu azana ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'iby'imiringa.

1 ingoma 18:9-10= "Bukeye Tawu umwami w'I Hamati yumvise ko Dawudi yanesheje ingabo za Hadarezeri umwami w'I Soba, atuma umwana we Hadoramu ku mwami Dawudi kumuramutsa no kumuha impudu z'uko yarwanye na Hadadezeri akamunesha, kuko Hadadezeri yajyaga arwana na Tawu. Kandi Hadoramu yari azanye ibintu by'izahabu n'ifeza n'imiringa by'amoko yose.

Ikibazo: Toyo cyangwa Towu? Yoramu cyangwa Hadoramu? Hadadezeri cyangwa Hadarezeri? 2 Samweli 10:18= "Abasiriya bahunga Abayisiraheli; Dawudi yica mu bayisiraheli abantu barwanira ku magare n'umubare wabo wari 700, n'abagendera kumafarasi 40000, kandi basogota Shobaki umugaba w'ingabo zabo, bamutsinda aho.

1.Ingoma 19;18= "Abasiriya bahunga Abayisiraheli, Dawudi abicamo abarwanira kumagare, umubare wayo yari 7000, n'ingabo zigenza 4000, yica na Shofaki umugaba w'ingabo.

Ikibazo: Maganarindwi y'amagare cyangwa ibihumbi birindwi by'abantu? Ibihumbi mirongo ine by'abagendera kumafarasi, cyangwa by'abigenza? Shobaki cyangwa Shofaki

2 Abami 3:25= "Ahaziya yimye amaze imyaka 22 avutse

2 Ingoma 22:2 "Kandi Ahaziya yatangiye gutegeka amaze imyaka 41 avutse

Ikibazo : Imyaka makumyabiri n'ibiri cyangwa mirongo ine n'umwe ? 2 Abami 24:8= "Yehoyakini yimye amaze imyaka 18 avutse , amara amezi atatu i Yerusalemu ari ku ngoma

2 Ingoma 36:9 "Yehoyakini atangira gutegeka amaze imyaka 8 avutse,amara amezi 3 n'iminsi 10 i Yeruzalemu.

Ikibazo : Imyaka cumi n'umunani cyangwa umunani? Amezi atatu cyangwa amezi atatu n'iminsi icumi?

2 Samwel 23:8 "Aya niyo mazina y'abantu b'intwari ba Dawudi: Yoshebubasheti w' i Takemoni, yari ingenzi mubandi batware; Adino w'Umwezini na we ni uko, umunsi umwe yicishije icumu rye abantu 800, bagwira icyarimwe.

1 Ingoma 11:11= "Ngabo abagabo b'intwari Dawudi yari afite, uko umubare wabo wari uri. Yashobeyamu, umwana w'umuhakimoni, umutware w'abintore 30, yabanguye icumu rye kurwanya abantu 300, abicira icyarimwe. Ikibazo: Yoshebubashebeti cyangwa Yashobeyamu? Abantu magana inani cyangwa magana atatu?

2 Samweli 24:1= "Bukeye umujinya w'Uwiteka wongera gukongereza Abayisiraheli, abateza Dawudi, ubwo yavugaga ati;"Genda ubare abayisiraheli n'Abayuda."

1 Ngoma 21:1 "Bukeye Satani ahagurukira abisirayeli, yoshya Dawudi kubara abisirayeli."

Ikibazo; Ni Imana ya Dawudi hanyuma Satani? Imana ibimurinde! 2 Samweli 6:23= "Nuko Mikli mwene Sawuli aba ingumba, arinda apfa."

2 Samweli 28:8 "Nuko umwami afata abahungu babiri, ba Rizipa, umukobwa wa Ayiya, babyaranye na Sawuli, Arumoni na Mefibosheti, kandi n'abahungu batanu ba Melabu, umukobwa wa Sawuri babyaranye na Aduriyeli, mwene Barizilayi w'umumeholati."

Ikibazo : None se Mikali yarabyaye cyangwa ntiyabyaye ? Icyitonderwa : Izina Mikali muri 2 Samweli 21:8, riracyagaragara muri Bibiliya ya King James Version, no muri the New World Translation of the Holy Scruptures ikoreshwa n'abahamya ba Yehova, ariko ryahinduwemo Melabu, muri New American Standard Bible 1973.

K= Sinari narigeze mbibona. Haracyari indi mirongo myinshi? M= Urashaka kumenya byinshi? Ibi ntibihagije guhakana ubutagatifu bwayo? Reba itangiriro 6:3"Uwiteka aravuga ati: "Umwuka wanjye ntazaruhanya n'ababantu iteka ryose kuko ari abantu b'umubiri: Nuko rero iminsi yabo izaba 120." Arikose Nowa yapfuye afite imyaka ingahe? Imyaka irenga 120. Reba itangiriro 9:29. "Iminsi yose Nowa yaramye ni imyaka 950 arapfa" Bamwe mubamenyi b'idini y'abakristo ntibemera igihe kirekire cy'ubuzima bw'umuntu ko kizaba imyaka 120, ahubwo ko umwuzure wazaga mu myaka 120. Ibi nabyo ntibihuye, kuko muri iki gihe cy'umwuzure wa Nowa waje yari kuba afite imyaka 620(500+120) ariko Bibiliya ivuga imyaka 600. Soma iyi mirongo. Itangiriro 5:32 : "Nowa yamaze imyaka 500 avutse" Itangiriro 7:6 : Ubwo umwuzure wamazi wabaga ku isi, Nowa yari amaze imyaka 600 avutse."

Ubukristo bwemera ko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo: Iyera , iyirabura, cyangwa se indi iyo ari yo yose? Ingabo cyangwa ingore? Ibi babihera mu ibiri mu Itangiriro 1:26"Nuko Imana iravuga iti:"Tureme umuntu agire ishusho yacu,ase natwe" Ariko ibi bivuguruza Yesaya 40:18 na 25:"N'uko rero Imana mwayihwanya nande? Cyangwa mwayigereranya n'ishusho ki?" Ni uko rero mwangereranya nande twahwana? Niko uwera abaza." Reba na none Zaburi :89:6 "Ninde wo mu ijuru wagereranywa n'Uwiteka? Ninde wo mu bana b'Imana uhwanye n'Uwiteka?" No muri Yeremiya 10:6-7 "Ntawuhwaye na We,Uwiteka urakomeye,.ntawuhwanye na We."

K= Ariko ibi byose biri mu isezerano rya kera. M= Reka noneho tujye mu isezerano rishya. Yohani 5:37= "Ntawigeze kumva ijwi rye (Imana) habe no kubona ishusho ye." Yohana 14:9= "nti umbonye aba abonye Data. Yohana 5:31= "Nakwihamya njyewe ubwanjye, guhamya ntikuba ari ukuri." Yohana 8:14="Yesu arabasubiza ati:"N'ubwo nihamya ibyo nihamya ni iby'ukuri.

Ibi ni bimwe mubivuguruzanya mu isezerano rishya. Uzamenya byinshi nituganira k'ukuri ku myemerere y'ubukiristo bw'ubu nk'ubutatu butagatifu, ubumana bwa Yesu, icyaha cy'inkomoko no gucungurwa, kudaha agaciro intumwa nyinshi muri Bibiliya, nk'abasenga ibigirwamana, kubashinja imiziro, gusambanya abagore kungufu, no kugira amahabara, n'ibindi n'ibindi

K= Ibyo ubisanga he muri Bibiliya? M= Nowa yerekanwa yanyweye agasinda, kugera aho yambariye ubusa imbere y'abana be(Itangiriro 9:23-24), handitse ngo:" Shemu na Yafeti benda umwambaro, bawushyira kubitugu byabo byombi, bagenza imigongo, batwikira ubwambure bwase; kandi kuko bari bamuteye imigongo, ntibarore ubwambure bwe. Nowa arasinduka, amenya ibyo umuhererezi we yamugiriye." Salomo ntiyashinjwaga gusa kugira amahabara menshi, ahubwo yashinjwaga no gusenga ibigirwamana.(1 Abami 11:9-10) "Nuko Uwiteka arakarira Salomoikamutegeka imwihanangirije ko atazakurikira izindi Mana, ariko ntiyumvira icyo Uwiteka yamutegetse. Aroni, nk'intumwa y'Imana, yaherekeje umuvandimwe we Mose ajya kwa Farawo yashinjwaga kuba yaragize ikigirwamana cy'inka cya zahabu kubisiraheli kujya gisengwa.(Kuva 32:4) "Arazenda azishyira mugifite ishusho ashaka, aziyazamo igishushanyo cy'ikimasa, baravuga bati: "Iki nicyo Mana yawe wa bwoko bw'Abayisiraheli we yagukuye mu Egiputa.

"Uzasoma n'amahano y'intumwa Loti yakoranye n'abakobwa be babiri, (Itangiriro 19:36) "Uko niko abakobwa ba Loti bombi basamye inda za se." Uzasoma iby'intumwa yashyingiwe abavandimwe babiri igihe kimwe, (Itangiriro 29:28) " Yakobo abigenza atyo amara iminsi irindwi ya Leya, Rabani amushyingira Rasheri umukobwa we." Indi ntumwa yashinjwe amahabara(2 Smweli 11: 4-5) " Nuko Dawudi yohereza intumwa ziramuzana, aza iwe, bararyamana(kuko yari atunganyije akize imyanda), maze asubira iwe. Bukeye arasama, atuma kuri Dawudi ati:"Ndatwite." Ikibazo cyanjye ni iki: Ni gute Dawudi yarikwemerwa mugisekuru cya Yesu, kandi yarabanje kuba umuntu waranzwe no gushurashura? (Allah abimurinde), ibi se ubwo ntibivuguruzanya n'ibiri mu Gutegeka kwa kabiri 23:2 "Ikibyarwa n'ikinyendaro ntibikajye mu iteraniro ry'uwiteka; ndetse ntihakagire uwo m'urubyaro rwabo ujya mu iteraniro ry'Uwiteka." Andi mahano yo gusambanya abagore kungufu yashinjwe Amoni, mwene Dawudi, kuri Tamari mushiki we, wo kwa mukase.

(2 Samweli 13:14) " ariko yanga kumwumvira, maze kuko yamurushaga amaboko, aramuhata aryamana nawe." Ukundi gusambanya abagore kungufu kwigaragaza ari kwinshi, ukwakozwe na Abusalomo kunshoreke za Dawidi, byanditswe muri 2 Samweli 16:33 "Nuko babambira Abusalomo ihema hejuru y'inzu, Abusalomo aherako ataha kuri izo nshoreke za se, abisiraheli bose babareba." (Sinshobora kwemera ko hari umuntu ku isi wakora ibintu nk'ibi kabone naho yaba atagira umuco.) Andi mahano yakozwe na Yuda na Tamari, umukazana we: Yuda m'urugendo rwe agana Timuna gukemuza intama ze, yabonye Tamari; akeka ko ari maraya, kuko yari yitwikiriye mumaso(Itangiriro 38:18) "(Yuda) arabimuha(impeta,umugozi wayo n'inkoni) bararyamana, amutwika inda."

Nubwo abayahudi n'abayislamu bangana urunuka, ntamuyisilamu ushobora gutinyuka kwandika igitabo ngo agishyiremo intumwa iyo ari yo yose y'abisiraheli nka Yuda,Dawidi,Yesu n'izindi(Amahoroya Allah ababeho bose iteka ryose) ayishinja gusambanya abagore kungufu, hanyuma ubushurashuzi,amahano cyangwa ubusambayi. Intumwa zose zoherejwe n'Uwiteka kugira ngo ziyobore ikiremwa muntu, ubwo se utekereza ko Imana yaba yarohereje abantu babi ngo bayobore.

K= Simbihamya. Ariko se ntimwemera Bibiliya ?

M= Twemera ibitabo byose by'Imana ariko mumwimerere wabyo. Imana yoherereje buri gihugu intumwa nkumuburizi, ndetse zimwe iziha ibitabo nk'umuyoboro ku mwihariko wibyo bihugu. Suhfi cyahawe Aburahamu, Tora (igice cy'Isezerano rya Kera) cyahawe Mose, Zaburi cyahawe Dawidi, n'Ivanjiri (Isezerano Rishya) cyahawe Yesu. Kuri ubu ibibitabo byose ntakigifite umwimerere wacyo. Mugusoza umugambi w'Imana, Imana yohereje bwanyuma Muhamadi (I.I.A.U) nk'umuhererezi w'intumwa zose, imuha Qoran ntagatifu nk'umuyoboro ku biremwa muntu byose, aho ariho hose, ni igihe icyo aricyo cyose. Yesu we ubwe yavuzeko yoherejwe ku Bayisirayeli (Matayo 15:24) aravuga ati :" Sinatumiwe abandi cyeretse intama zazimiye zo mu muryango wa Isilayeli " no muri (Matayo 1:21) handitse ngo: "Azabyara umuhungu, azamwite Yesu, kuko ariwe uzakiza abantu be ibyaha byabo.) Yesu yanavuze kandi ko ataje kugira icyo ahindura, ahubwo ko yaje gusohoza (Matayo 5:17-18) aravuga ati " Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. Kandi ndababwira ukuri ko Ijuru n' Isi kugeraho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe, cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira."

K= Ariko muri Mariko (16:15) Yesu yaravuze ati :"Muge mubihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza." Ibi biravuguruza ibiri hejuru Matayo 15:24 nomuri Matayo 1:21. Icya kabiri Mariko 16:19-20 yagarutsweho kenshi muri Bibiliya nyinshi. The New American Standard Bible ishyira iki gice mu dukubo ikakivugaho ibi bikuri kira : " Bimwe mubitabo byakera bivanamo kuva ku murongo wa 9 kugera kuwa 20. " The New World Translation of the Holy Scriptures gikoresha n'Abahamya ba Yohova cyemera ko zimwe munyandiko za cyera zongera umwanzuro muremure cyangwa mu gufi nyuma ya Mariko 16:8 ariko ibindi bikawuvanamo. Naho the Revised Standard Version yandika ibisobanuro bikurikira. " Bamwe mu bayobozi bakera basanisha cyangwa bahuriza kumusozo w'umurongo wa 8" Ibi bisobanura kandi ko ukuzuka ari nkuko bigaragazwa muri Mariko 16:9.

K= Ariko Yesu yaravuze muri Matayo 28:19 :" Nuko mugende mwigishe abantu bo mu mahanga yose"

M= "Amahanga yose" agomba gusobanurwa nk'ubwoko 12 bwose bw'Isirayeli; ariko nanone biravuguruza Matayo 15:24 na Matayo 1:21. The New American Standard na the New world Translation of the Holy Scriptures ntabwo bisobanuwe nka " Amahanga yose" ahubwo nka " Ibihugu byose ", bisobanura imiryango 12 ya Isilayeli. Ubu noneho se uratekereza iki kuri Bibiliya?

K= Ukwemera nari nyifitiye gutangiye guhungabana.

M= Ndemeza ko uzanyurwa n'ukuri k'Ubuyisilamu nyuma yo kujya impaka ku byo dutandukaniyeho.

3. AMAHAME Y'UBUTATU BUTAGATIFU M= Uracyemera ubutatu butagatifu?

K= Cyane; byanditswe munyandiko zambere za Yohana 5:7 na 8 handitswe ngo :" Hari ibintu bitatu bihamya ibiri mu ijuru, Data, Jambo n'Umwuka Wera : kandi ibi bitatu birahuza. Hari kandi ibihamya bitatu mu isi, umwuka, amazi, n'amaraso : kandi ibi bitatu birahuza."

M= Oh, ibyo biri muri King James Version cyemewe mu 1611 cyashyizeho ibimenyetso bikomeye by'ubutatu butagatifu. Ariko ubu icyi gice " Data, Jambo n'Umwuka wera, kandi byose birahuza " cyakuwemo muri Revised Standard Version yo mu 1952 n'iyo 1971 no muri Bibiliya zindi nyinshi. Kuko byari ibinyoma byinjijwe mu nyandiko z'ikigereki. I Yohana 5:7 n'uwa 8 muri New American Standard Bible hasomwa hatya " Kandi umwuka niwo ubihamya kuko umwuka ari ukuri. Ibihamya ni bitatu, umwuka n'amazi n'amaraso : kandi ibyo bitatu birahuje." Ndetse no muri New World Translation of the Holy Scruptures gikoreshwa n'Abahamya ba Yehova uzasanga mo ngo " Hari ibihamya bitatu, umwuka n'amazi n'amaraso kandi ibi bitatu birahuje." Ndabyumva ko utazi ko iki gice cy'ingenzi cyakuwemo, ariko ndibaza impamvu benshi mubakuru b'amatorero n'ababwiriza batabizi.

Ubutatu butagatifu ntabwo ari ubwa Bibiliya, ijambo ubutatu ntanaho riri muri Bibiliya cyangwa se mu nkoranyamagambo zisobanura Bibiliya. Ntiryigishijwe na Yesu ntanubwo yigeze arivugaho. Ntashingiro cyangwa ikimenyetso icyo aricyo cyose cyatuma twemera ubutatu butagatifu.

K= Ariko muri Matayo 28:19 turacyasangamo "..mubabatize mu izina rya Data n'umwana n'umwuka wera " Iki gice ntikirakurwamo , iki gice se si ikimenyetso cy'ubutatu butagatifu?

M= Oya, niba uvuzeko abantu batatu bicaranye cyangwa basangira, bisobanuyeko bagize umuntu umwe? Oya. Ihimbwa ry'ubutatu butagatifu rya Athanasius, umudiyakoni w'umunyamisiri muri Alexandriya ryemewe na Konsili ya Nicaea muri 325 nyuma ya Yesu, ni ukuvuga nyuma y'ibinyejana birenga bitatu Yesu avuye ku isi. Ntashiti abapagani b'abaromani bagize uruhare muri aya mahame, Imana eshatu; Isabato yashyizwe ku cyumweru; tariki 25 Ukuboza, wari isabukuru y'ivuka ry'ikigirwamana cy'izuba Mithra, byashyizwemo nk'isabukuru y'ivuka rya Yesu, n'ubwo Bibiliya yariyarabihanuye neza kandi yarabujije itaka ry'ibiti bya Noheli muri Yeremiya 10:2-5 : uku niko uwiteka avuga ati :" Ntimukigane imigenzo y'abanyamahanga kandi ntimugaterwe ubwoba n'ibimenyetso byo mu ijuru, kuko ibyo bitera abanyamahanga ubwoba imigenzo y'abo bantu ni ubusa kuko umuntu aca igiti cyo mu ishyamba niwo murimo w'amaboko y'umubaji akoresha intorezo. Babirimbisha ifeza n'izahabu bagateraho imisumari bakayishimangiza inyundo kugirango bitajegajega. Bimeze nk'igiti cy'umukindo kigororotse, ntibivuga bigomba guterurwa kuko bitabasha kwigenza, nti mukabitinye kuko ari ntacyo bibasha gutwara, ari ikibi ari n'ikiza.

Kuko ubukirisitu bwatandukiriye cyane inyingisho y'umwimerere ya Yesu. Imana yohereje nk'uko byari mu mugambi wayo wahozeho na mbere, intumwa yayo ya nyuma Muhamadi (I.I.A.U) nk'uwo gusana ibyatewe n'iyo mpinduka : Kalendare y'ikiromani yitiriwe Julian yashyizwe ho nk' ifatizo ry'ibihe bya gikirisito. Kutabuza kurya ingurube; ivanwaho ryo gucyebwa. Intumwa Pahulo (Abagaratiya 5:2) " Dore njyewe Pahulo ndababwira yuko nimucyebwa, Kirisito atazagira icyo abamarira " . Igitabo gitagatifu kiraburira mu gice cyacyo cya 5:73 " Ni ukuri ni ababangikanya mana, babandi bavuze bati : Imana ni imwe muri eshatu, ariko ntawundi ukwiye gusengwa mukuri uretse Imana imwe (ariyo Allah). Kandi nibatareka ibyobavuga, mubyukuri ibihano bikomeye bizaba kuri bamwe muri abo babangikanya Imana. Uracyemera ubutatu butagatifu butigeze bwigishwa na Yesu?

K= Ariko Imana na Yesu ni bamwe, Yohana14:11"Nimunyizere, mwemere kandi ko ndi muri Data na Data akaba muri jye" M= Soma noneho muri Yohana17:21 K= "Biragaragara hano ko Imana na Yesu ari umwe, ariko nanone ko abigishwa bari umwe muri Yesu no mu Imana. Niba Yesu ari Imana kubera ko ari mu Imana, kuki abigishwa bo atari Imana? Niba Imana, Yesu, n'Umwuka Wera bakoze ikintu kimwe mu butatu butagatatifu ubwo rero n'abigishwa biyongereyeho bari gukora ubumwe bw'Imana muri cumi n'eshanu.

K= Ariko Yesu ni Imana dukurikije ibyanditse muri Yohana14:9 ".Umbonye aba abonye Data"

M= Dushyire noneho munyurabwenge. Ni iki kiri inyuma y'ibi. Yohana 14:8 "Filipo aramubwira ati: Databuja twereke Data wa twese biraba bihagije" Yohana14:9 "Yesu aramubaza ati:"Nabanye namwe iminsi ingana ityo kandi ntiwari wamenya Filipo. Umbonye aba abonye Data: Ni iki gitumye uvuga uti twereke Data wa twese?" Urumva ko byarangiye Yesu abaza Filipo uko yakwereka abigishwa ishusho y'Imana kandi bidashoboka. Ugomba kwemera Imana witegereje ibyo yaremye: Izuba,ukwezi,ibiremwa byose, ndetse na Yesu ubwe byaremwe n'Imana. Yohana avuga mugice cya 4:24 ngo ".Imana ni umwuka." No muri yohana 5:37 handitse ngo ".Ntimwigeze mwumva ijwi na rimwe, habe no kubona ishusho ye." None ni gute ushobora kubona umwuka? Uwo babonye ni Yesu si Imana. Pawulo nawe yaravuze ati (1Timoteyo 6:16) "Ntamuntu wigeze kuyireba kandi ntawushora kuyireba." Bityo rero icyo ubasha kubona ntigishobora kuba Imana. Qoran ntagatifu yacu ivuga ko (mugice cya 6:103), "Ntawushobora kuyibona, ariko yo ibona byose, kandi yo itwara buhoro ikaba n'umuhanga."

K= Tuvugishije ukuri biragoye guhakana ibyo twigishijwe kuva mu bwana.

M= Wenda ibi bibazo bikurikira biraguha imyumvire nyayo y' ubutatu butagatifu: umwuka wera ni iki?

K= Umwuka wera ni umwuka wera ukaba n' Imana. Twigishwa ko Data ari Imana, umwana akaba Imana , n' umwuka wera ukaba Imana. Ntiwemerewe kuvuga Imana eshatu, ahubwo Imana imwe.

M= Soma Matayo 1:18

K= "Kuvuka kwa Yezu Kristo kwagenze gutya: nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu, ariko yari ataramurongora , babona afite inda y' umwuka wera"

M= Bigereranye noneho na Luka 1:26 na 27.

K= (arasoma)''mukwezi kwa gatandatu , Malayika Gaburiyeri atumwa n' Imana mu mudugudu w' iGalilaya witwa Nazareti, kumwari wari warasabwe n' umugabo witwaga Yozefu wo munzu ya Dawudi izina ry' uwo mwari ni Mariya''

M= Ubwo rero mu bitangaje by' ivuka rya Yesu, Matayo yagaraje Umwuka Wera, na Luka agaragaza Malayika Gaburiyeli. None se ubwo umwuka wera ni iki?

K= Ubwo nyine Umwuka Wera ni Malayika Gaburiyeli.

M= Uracyemera Ubutatu Butagatifu se?

K= Nyine ubwo Imana ni Imana, Umwuka Wera ni Malayika Gaburiyeli, na yesu ni ..

M= Reka ngufashe: Yesu mwene Mariya ni Intumwa.

K= Ni gute wasobonura ibyo twita amayobera?

M= Dukoresha igitabo gitagatifu cya Qoran nk'ifatizo mu gukosora impinduka zashyizweho n'abantu mu nyandiko zahishuwe mbere. Niba noneho ushobora kwemera Imana imwe, ukemera na Yesu mwene Mariya nk'Intumwa, kuki utatera indi ntambwe imbere ngo unemere Muhamadi (I.I.A.U) nk'Intumwa ya nyuma? Dusomere hamwe shahada cyangwa uguhamya (ukwemera), tubanze mu kinyarwanda hanyuma mu cyarabu.

K= Ndahamya ko ntayindi Imana ibaho uretse Allah, utagira umufasha, na Muhamadi akaba umugaragu n'Intumwa yayo. Ash-hadu an-la ilaha ilal-lah wahadahu la shareekalahu wa ash-hadu anna Muhamadan abduhu wa rasuluhu.Nonese bite by'abasogokuruza banjye? Numva nakwigumanira nabo; bose baracyari abakristo.

M= Aburahamu yasize ababyeyi be n'abasogokuruza be mugihe ukuri, ni ukuvuga Ubusilamu, bwamuhishurirwaga. Buri wese ni umuhagararizi w'ibye ku giti cye.Bishoboka ko ukuri kutageze ku basogokuruza bawe gusobanuye neza nk'uko kukugezeho ubu.Qoran ntagatifu, mugice cya 17:15, iravuga iti: "uzayoboka wese, azaba ayobotse kunyungu za roho ye .Kandi n'uzayoba azaba ari mugihombo ku giti cye. Buri roho izikorera umutwaro wayo. Kandi ntitwigeze tubahana mbere y'uko twaboherereje Intumwa(yo kubaburira)" Ubwo rero ukuri kwakugezeho, ahasigaye ni ahawe.

K= Ese ntibishoboka ko umuntu ya kwemerera hamwe byombi, Ubuyisilamu n'Ubukristu?

M= Ntagahato mu idini.Ushobora gukora icyo ushaka. Ariko niba ufatanyije iyi myemerere yombi, nturinjira mu Imana. Uracyari umuhakanyi, nk'uko Imana ibigaragaza muri Qoran, I gice cya 4:150-152: "Mubyukuri abatemera Imana n'Intumwa zayo, bakagerageza gushyira itandukaniro hagati y'Imana n'intumwa zayo [bemera Imana bagahakana Intumwa zayo] bavuga ngo: "Twemera bimwe ibindi tukabihakana." Bakishakira inzira yo hagati: abo ni abahakanyi b'ukuri. Kandi twateguriye abahakanyi ibihano bihambaye. Naho babandi bemeye Imana n'Intumwa zayo, kandi ntibashyire itandukaniro hagati y'Intumwa z'Imana, tuzabaha ibihembo byabo, kandi Imana niyo Nyirimbabazi Nyirimpuhwe iteka."

K= Ese si bibi ko twagira ubuhamya ubwo ari bwo bwose cyangwa Shahada dutanga kandi tutarabyiyemeza?

M= Igihe cyose umaze gukura, kandi ukaba ufite ibitekerezo bizima, birakureba, waba wemera Imana'Intumwa yayo [Shahada] cyangwa uyihakana . Allah ntiyaremeye iyi si ubusa.Yaguhaye ingingo z'umubiri zigufasha gutandukanya ikibi n'icyiza.Yohereje Intumwa nyinshi nk'ababurizi.Twaremewe kumugaragira, kandi tugomba kurushanwa mugukora ibyiza hano kuri iyi si. Qoran 3:191 handitse ngo: ".Imana yacu, ibi byose ntiwabiremeye ubusa, icyubahiro ni icyawe." Nanone igice cya 90:8-10 handitswe ngo: " Ese ikiremwamuntu ntitwagihaye amaso abiri? N'ururimi n'iminwa ibiri? Hanyuma tukamwereka inzira ebyiri? [inziza n'imbi] ?" Mugice cya 51:56 handitse ngo;"Ntakindi naremeye amagini n'abantu uretse kungaragira. "Igice cya 18:7 handitse ngo:"Mukuri! Twaremye ibiri ku isi nk'umutako wayo kugirango tubagerageze[abantu] kugirango turebe abakora ibyiza."

 

4. UKWEMERA UBUMANA BWA YESU KIRISTO

M= Ese Yesu ni Imana?

K= Yego.Mu Ivanjiri yanditswe na Yohana(1:1) " Mbere hariho Jambo, uwo Jambo yahoranye n'Imana, kandi Jambo yari Imana"

M= Twemeranyijwe ko inyandiko ntagatifu idashobora kwivuguruza. Niba hari imirongo ibiri ivuguruzanya, ubwo umwe gusa niwo ushobora kuba uw'ukuri, yombi ntishobora kuba iy'ukuri, cyangwa yose ikaba ari ibinyoma. None rero Yesu ni Imana dushingiye ku nyandiko ya Yohana (1:1). None se hariho Imana zingahe? Nibura ebyiri. Ibi rero bitandukanye n'inyandiko nyinshi za bibiliya (gutegekwa kwa kabiri 4:39) "yuko Uwiteka ari we Imana mu ijuru no mu isi:ntayindi." Gutegekwa kwa kabiri 6:4 "umva wa bwoko bw'Isirayeli we; Uwiteka Imana yacu ni we Uwiteka wenyine." Yesaya 43:10-11 :"..kugira ngo mumenye, munyizere, munyitegereze ko ari njye:nta Imana yambanjirije kubaho, kandi ntayo izamperuka, njyewe njye ubwanjye ni njye Uwiteka; kandi ntawundi mukiza utari njyewe." Yesaya 44:6 :" vuga ko ari njye Imana..ndi uwambere kandi ndi uw'imperuka, kandi ntayindi Imana ibaho itari njye." Yesaya 45:18 :" kuko Uwiteka waremye ijuru ariwe Imana; niwe waremye isi akayibamba, akayikomeza, ntiyayiremye idafite ishusho, ahubwo yayiremeye guturwa mo, avuga ati: Ni jyewe Uwiteka, ntawundi ubaho" Duhereye kuri Yesaya 45:18 honyine dushobora kwanzura ko Imana ari yo muremyi ntawundi, yewe na Yesu ntaruhare yagize mu irema. Ongera urebe mu Gutegekwa kwa kabiri 4:35; Kuva 8:10, 2Samweli 7:22, 1Abami 8:23,1Ngoma 7:20, Zaburi 86:8, 89:6,n'113:5; Hozeya 13:4, Zakariya 14:9.

K= Ariko ibi byose biri mu Isezerano rya kera. Wabisanga no mu isezerano rishya?

M= Cyane. Soma Mariko 12:29 ibyo Yesu yivugira " na Yesu aramusubiza ati:iry'imbere ni iri ngo: Umva Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine.." 1Abakorinto 8:4 "..tuzi yuko igishushanyo ntacyo ari cyo mu isi kandi yuko ari nta Imana yindi iri ho keretse imwe." 1Timoteyo 2:5 " kuko hari ho Imana imwe kandi hari ho umuhuza umwe w'Imana n'abantu, nawe ni umuntu, ari we Yesu Kirisitu." Turebe kuri iyi mvugo" nawe ni umuntu". Ubu noneho ushobora kuvuga ko iyi mvugo ya Yohana 1:1 ari ukuri, ko iriya mirongo yindi yose ari ibinyoma cyangwa ikinyuranyo cyabyo.

K= Biragoye kubihamya.

M= Reka turebe uburyo Qoran ibivuga ho, kandi ibi bijyanye n'ibyo Yesu ubwe yivugiye muri bibiliya. Yesu yavuzweho inshuro nyinshi muri Qoran nk'ijambo ryaturutse ku Imana, mugice cya 3:39" nuko abamalayika baramuhamagara (Zakariya) igihe yarimo asenga ari ahera, baramubwira bati: dore Imana iraguha inkuru nziza y'ivuka rya Yohana(Yahaya)umubatiza, umuhamya w'ijambo ry'Imana.[ariwe Yesu mwene Mariya], wubahitse, utazagira umugore babonana, Intumwa, umwe mu banyakuri." Muri icyo gice cya gatatu kandi umurongo wa 45 handitswe ngo: "[ibuka] igihe abamalayika bavugaga bati: Yewe Mariya dore Imana iguhaye amakuru meza y'ijambo riturutse kuri yo, izina rye azitwa Yesu mwene Mariya, umunyacyubahiro hano ku isi ndetse no kumunsi wanyuma, akaba n'umwe mu ntore za Allah( Imana)." Muri iyi mirongo yombi y'igitabo gitagatifu cya Qoran, Yesu yitwa Ijambo ryaturutse ku Imana, bivuga ijambo ryavuye ku Imana, cyangwa se Ijambo ry'Imana. Birasa n'ibiri muri 1Abakorinto 3:23 "namwe muri aba Kirisito, Kirisito nawe ni uw'Imana." Muri Yohana 1:1 hakagombye kuba handitse ngo:"..kandi Jambo yari uw'Imana" ukwibeshya gushobora kuba kwarabaye mu mihindurire y'inyandiko ivanwa mu rurimi rw'Icyaramayika ishyirwa mu rurimi rw'Ikigereki. Bigakorwa byatekerejweho cyangwa bitatekerejweho. Mu rurimi rw'ikigereki Theos bivuga Imana, ariko Theau bivuga uw'Imana (reba inkoranyamagambo y'ikigereki, Bibiliya y'ikigereki cyangwa Muhamadi muri Bibiliya, igitabo cya Porofeseri Abdul-Ahad Dawud, wahoze ari Musenyeri wa Uramiya, kurupapuro rwa 16.). Itandukaniro ry'inyuguti imwe gusa ryabaye ingaruka zikomeye.

K= Kuki se Yesu yitwa Jambo mu bitabo byombi ?

M= Iremwa rya Yesu mu nda ya Mariya ryabaye hadakoreshejwe intanga ngabo. Habaye gusa itegeko ry'Imana rivuga ngo " Ba " nkuko tubisanga muri cya gice cya Qoran cya 3:46-47 " Mariya aravuga ati : Mwami wanjye nshobora kubyara nte umuhungu nta mugabo nabonanye nawe." Aravuga : " Ni uko bizaba. " Kuko Imana irema uko ishaka, iyo itegetse ikintu iravuga ngo " Ba " kikaba.

K= Yesu ni Imana kuko yuzuye umwuka wera.

M= Kuki utita kubandi bantu b'Imana bujujwe uwo mwuka wera? (Ibyakozwe n'Intumwa 11:24) "Kuko Barinaba yari umunyangeso nziza wuzuye umwuka wera no kwizera abantu benshi bongererwe umwami Yesu. Ibyakozwe n'Intumwa 5:32 "natwe turi abagabo boguhamya ibyo hamwe n'umwuka wera, uwo Imana yahaye abayumvira " Reba kandi ibya kozwe n'Intumwa 6:5, 2 Petero 1:21, 1 Timoteyo 1:14, 1 Abakorinto 2:16, Luka 1:41,

K= Ariko Yesu we yujujwe umwuka wera akiri mu nda ya nyina.

M= Nibyo ni ukuri nk'ukwa Yohana umubatiza (Luka1:13-15 ) " Ariko Malayika aramubwira ati: Witinya Zakariya, Kuko ibyo wasabye byumviswe:umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu,uzamwite yohana : kuko azaba mukuru imbere y'umwami Imana. Kandi uzuzuzwa umwuka wera ahereye akiva mu nda ya nyina."

K= Ariko Yesu yashoboraga gukora ibitangaza, yagaburiye abantu ibihumbi bitanu (5000) afite ibisate bitanu by'umugati n'amafi abiri gusa.

M= Ni kimwe n'ibya Elisa na Eliya. Lisa yagaburiye abantu ijana afite imitsima makumyabiri ya Sayili n'amahundo macye y'ingano (2 Abami 4:44) "Nuko abibashyira imbere, bararya, barabisigaza nkuko Uwiteka yavuze " Elisa yongera amavuta y'umupfakazi aramubwira ati (2 Abami 4:7) "Genda ugurishe ayo mavuta wishyure umwenda wawe, asigara agutungane n'abana bawe" Reba nanone 1 Abami 17:16 " Icyo giseke nti cyaburamo ifu, n'amavuta ntiya bura muri iyo mperezo, nkuko uwiteka yavugiye mu akanwa ka Eliya " nanone 1 Abami 17:6 " Ibikona bikajya bimuzanira (Eliya) umutsima n'inyama uko bukeye uko bwije, kandi akajya anywa amazi y'ako kagezi ".

K= Ariko Yesu yashoboraga gukiza ibibembe.

M= Elisa nawe yabwiye Naamani wari umubembe, kwiyuhagirira mu mugezi wa Yorudani: 2 Abami 5;14 " nuko aramanuka (Naamani) yibira muri Yorudani karindwi, nk'uko umuntu w'Imana (Elisa) yari yamutegetse. Uwo mwanya umubiri we uhinduka nk'uw'umwana muto arahumanuka"

K= Ariko Yesu yashoboraga no guhumura impumyi ikongera ikareba.

M= Na Elisa yarabikoze 2 abami 6: 17 "Nuko Elisa arasenga, ati: "Uwiteka ndakwinginze muhumure amaso arebe. Nuko Uwiteka ahumura amaso y'uwo musore arareba," 2 Abami 6:20 "Elisa arasenga, bari bageze I Samariya ati: "Uwiteka humura amaso y'izi ngabo zirebe nuko uwiteka azihumura amaso zirareba zigiye kubona zibona ziri i Samaliya hagati." Elisa kandi yategetswe gutera ubuhumyi, 2 Abami 6:18 "Za ngabo zigezeyo, Elisa yinginga Uwiteka ati: Ndakwinginze huma amaso y'izi ngabo. Uwiteka ahera ko azihuma amaso, nk'uko Elisa yasabye."

K= Yesu yashoboraga kuzura abapfuye.

M= Gereranya na Eliya (1 Abami 17:22 :" Uwiteka yumvira Eliya, ubugingo bw'uwo mwana bumusubiramo arahembuka. " Ubigereranye nanone na Elisa (2 Abami 43: 34) :" (Elisa) arurira, yubama kuri uwo mwana, umunwa kuwundi, amaso kumaso, amaboko kuyandi, amurambararaho intumbi y'umwana irashyuha." Erega n'amagufa y'umurambo wa Elisa yashoboraga guhembura umurambo uwukozeho gusa. 2 Abami 13:21" Bukeye hariho abajyaga guhamba umuntu, barabukwa igitero kimwe, bajugunya uwo mupfu mugituro cya Elisa, nuko intumbi igwiriye amagufa ya Elisa, ako kanya uwo muntu arazuka, arabaduka, arahagarara."

K= Ariko Yesu we yagendeye hejuru y'amazi.

M= Mose nawe yakubise inkoni hejuru y'inyanja (Kuva 14:22) :" Nuko abayisiraheli bajya munyanja hagati baca nko kubutaka: amazi ababera nk'inkike iburyo n''ibumoso."

K= Ariko Yesu yashoboraga kwirukana abadayimoni.

M= Yesu ubwe yemeraga ko n'abandi bantu bashoboraga kubikora (Matayo 12:27, Luka 11:19) :"Ariko jyewe niba ari Bezeburi umpa kwirukana abadayimoni, abana banyu ninde ubaha kubirukana, nicyo gituma ari bo babacira urubanza." Ndetse n'abigishwa bashoboraga kwirukana abadayimoni nk'uko Yesu yabivuze (Matayo 7:22): "Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati, Mwami ,Mwami, ntitwahanuraga mu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza mu izina ryawe?" Ndetse n'intumwa z'ibinyoma zashoboraga gukora ibitangaza nk'uko Yesu yabihanuye ubwe: (Matayo 24:24) :" Kuko abiyita Kristo ni abahanuzi bibinyoma, bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n'ibitangaza, kugirango babone uko bayobya n'intore, niba bishoboka."

K= Ariko Eliya na Elisa bakoze ibitangaza babinyujije mugusenga Imana.

M= Na Yesu yakoze ibitangaza abifashijwemo n'Imana nkuko nawe ubwe yabyivugiye (Yohana 5:30) : " Ntacyo mbasha gukora ubwanjye" No muri (Luka 11:20): "Ariko niba urutoki rw'Imana, niba ari rwo rumpa kwirukana abadayimoni, noneho ubwami bw'Imana bubaguye gitumo." Ibitangaza byose byakozwe na Yesu byari byarakozwe n'intumwa zabanje, abigishwa ndetse yemwe n'abatemera Imana. K'urundi ruhande, Yesu ntagitangaza yari gukorera ahatari ukwizera(Mariko 6:5,6) :" Ni uko ntiyashobora kugira igitangaza ahakorera na kimwe keretse abarwayi bakeya yarambitseho ibiganza, arabakiza atangazwa nuko batizeye. Agendagenda mubirorero impande zose yigisha."

K= Ariko Yesu yazutse nyuma y'iminsi itatu apfuye.

M= Iby'ibambwa rye urarivugaho nyuma, kuko harimo kwivuguruzanya kwinshi. Muri make icyo nabivugaho nonaha nagira nti: Iyo yari imyigishirize ya Pahulo utarigeze ubona Yesu ari muzima( 2 Timoteyo 2:8) : " Ujye wibuka Yesu kristo wakomotse m'urubyaro rwa Dawudi akazuka mubapfuye nk'uko ubutumwa nahawe buvuga." Inyigisho zo kuzuka muri Mariko 16:9-20, zakuwemo muri Bibiliya nyinshi, aho zitakuwemo zanditswe munyuguti nto cyangwa m'udukubo ziri kumwe n'ibisobanuro. Reba Revised Standard Version, New American Standard Bible na New World Translation of the Holy Scruptures cy'Abahamya baYehova. Reka nkubaze ikintu kimwe. Yesu yigeze yiyita Imana cyangwa se ngo avuge ati:" Ndi hano, Imana yanyu, ngaho nimunsenge?"

K= Oya, ariko ni Imana, akaba n'umuntu.

M= Ariko se yigeze abyivugira?

K= Oya.

M= Mubyukuri, Yahanuye ko abantu bazamusengera ubusa, kandi ko bazizera amategeko atarashyizweho n'Imana, ahubwo y'abantu.(Matayo 15:9) :" Bansengera ubusa, kuko inyigisho bigisha ari amategeko y'abantu." Amategeko yose y'ubukiristo bw'ubu yashyizweho nabantu: Ubutatu butagatifu, Ubwana bw'Imana bwa Yesu, Ubumana bwa Yesu, Icyaha cy'inkomoko ndetse no gucungurwa. Mubyo Yesu ubwe yivugiye, byanditswe mu isezerano rishya, ntiyigeze yiyita cyangwa ngo yisanishe n'Imana. "Ntacyo mbasha gukora kubwanjye" (Yohana 8:28); "Data aranduta" (Yohana 14:28), "Uwiteka Imana yacu niwe mwami wenyine" (Mariko12:29); "Imana yanjye, Imana yanjye, ni iki kikundekesheje?" (Mariko15:34), "Data, mumaboko yawe niho nshyize ubugingo bwanjye" (Luka 23:46) " Ariko uwo munsi cyangwa icyo gihe, ntawe ubizi, naho haba bamalayika bo mu ijuru, cyangwa umwana w'Imana cyeretse Data." (Mariko 13:32) Yesu yiswe intumwa, umwigisha uturutse ku Imana, umugaragu wayo, Mesiya, nyuma arazamurwa yitwa umwana w'Imana, nyuma Imana ubwayo. Reka noneho dukoreshe ubwenge bwacu. Ni gute Imana ishobora kubyarwa n'igipfa nk'uko ibindi byose bipfa? Yesu yarasinziriye kandi Imana itajya isinzira, (Zaburi 121:4): "Dore urinda Abayisiraheli ntazahunikira kandi ntazasinzira." Imana niyo nyiri imbaraga, nigute abantu bari kuyishinyagurira, bakayibamba, nk'uko byahamijwe? Ni gute Yesu yaba Imana nibayarasengaga Imana nk'ibindi biremwa byose bipfa (Luka 5:16) :" ariko we abavamo yiherera mu butayu asenga." Yesu yageragejwe na Satani igihe cy'iminsi 40 (Luka 4:1-13) Ariko muri Yakobo (Yakobo 1:13): " kuko bidashoboka ko Imana yoshwa n'ibibi" Ubwo se Yesu yaba Imana ate? Dushobora no gusobanura ibindi byinshi birenzeho.

K= Yego, nanjye ubwanjye sinshobora kubyemera ariko tugomba kubyemera buhumyi.

M= Ubwo se ntibivuguruza Bibiliya ubwayo ivuga ko mugomba kubigiraho gihamya. 1 Abatesalonike 4:21 : "Mugaragaze byose, mugundire ibyiza."

K= Ni koko birajijishije.

M= Ariko muri 1 Abakorinto 14:33, haravuga hati :" Kuko Imana itari iy'umuvurungano ahubwo ari iy'amahoro nk'uko bimeze mumatorero yose y'abera." Amategeko yashyizweho n' abantu atera urujijo.

 

5. UKWEMERA YESU NK'UMWANA W'IMANA.

M= Ese Yesu ni umwana w'Imana.

K= Yego, soma muri Matayo3:17. Igihe Yesu yabatizwaga na Yohana, maze ijwi rivugira mu ijuru riti: " Nguyu umwana wanjye nkunda nkamwishimira.."

M= Ntitwakagombye kwemera ijambo umwana, nkuko rivuzwe ariko intumwa nyinshi yewe natwe abantu twiswe abahungu cyangwa abana b'Imana muri Bibiliya. Soma Kuva 4:22.

K= Kandi (Mose) uzabwire Farawo uti:" Uwiteka aravuze ati ubwoko bw'abayisiraheli ni umwana wanjye w'imfura."

M= Uyu ni Yakobo(Israheli) imfura ye." Soma noneho 2 Samweli 7:13-14 cyangwa 1 Ingoma 22:10.

K= "Nuko uwo(Salomo) niwe uzubakira izina ryanjye inzu kandi nzakomeza intebe y'ubwami bwe iteka ryose nzamubera se, nawe azambera umwana"

M= Bizatera urujijo nusoma Yeremiya 31:9: "Mbereye Israheli umubyeyi nawe Efurayimu akaba ari imfura yanjye. " Mu Kuva 4;22 Israheli nawe yiswe umwana w'Imana ubwo se ninde imfura y'ukuri? Isaraheli cyangwa Efurayimu? Abantu bose bashobora kuba abana b'Imana. Soma Gutegeka kwa kabiri 14:1

K= "Muri abana b'Uwiteka Imana yanyu."

M= Abantu bose kandi bashobora kwitwa imfura. Soma Abaroma 8:29

K= "Kuko abo yamenye kera, yabatoranyije kera gushushanywa n'ishusho y'umwana wayo, kugirango abe imfura muri bene se benshi."

M= Niba bose ari imfura Yesu ni iki noneho?

K= Ni umwana w'Imana w'ikinege.

M= Mbere y'uko Yesu avuka Imana yabwiye Dawudi. Zaburi 2:7: "Ndavuga rya tegeko :Uwiteka yarambwiye ati: Uri umwana wanjye uyu munsi ndakubyaye." Nuko na Dawudi nawe ni umwana w'Imana w'ikinege, igisobanuro cy'"umwana w'Imana" ntabwo ari icyo uwumva yumva gusa, ahubwo ni imvugo ishushanya ibindi. Bishobora kuba uwo ari we wese ukundwa n'Imana. Yesu nawe yavuze ko Imana atari se we wenyine, ahubwo ko Imana ari na so. Matayo 5:45-48

K= "Nibwo muzaba abana ba so wo mu ijuru. Namwe mube mukiranutse, nkuko so wo mu ijuru akiranutse,"

M= Bityo uzasanga mubice byinshi bya Bibiliya "umwana w'Imana" ari byo bisobanura urukundo, ubutoni, kwegera Imana bitarakoreshejwe kuri Yesu wenyine. Uzabona abahungu n'abakobwa b'Imana (2 Abakorinto 6:18): "Kandi nzababera so, namwe muzambera abahungu n'abakobwa, niko uwiteka ushobora byose avuga." Mubisobanuro by'iyi mirongo ndetse n'indi yo muri Bibiliya ntampamvu iyo ri yo yose yatuma Yesu yafatwa nk'umwana w'Imana m'ubusobanuro bw'iryo jambo cyangwa ubundi bwihariye.

K= Ariko nta se agira niyo mpamvu yitwa umwana w'Imana.

M= Kuki noneho mudafata Adamu nk'umwana w'Imana. Ntiyagiraga se na nyina bombi, kandi nawe yiswe umwana w'Imana muriLuka 3:38: " Seti mwene Adamu, w'Imana." Soma Abaheburayo 7:3.

K= :"Ntagira se, ntagira nyina,ntagira abasekuruza, kandi ntafite itangiriro ry'iminsi cyangwa iherezo ry'ubugingo, ahubwo ubwe ashushanywa nk'umwana w'Imana, ahora ari umutambyi iteka ryose.

M= Uwo ni inde? Igisubizo kiri mu Abaheburayo 7:1 :" Melikisedeki uwo, wari umwami w'I Salemu, n'umutambyi w'Imana isumba byose wawundi wasanganiye Aburamu." Afite umwihariko kurusha Yesu cyangwa Adamu kuki atari we watoranijwe kuba umwana w'Imana cyangwa Imana ubwayo.?

K= None se ubwo Yesu mumwita iki?

M= Twebwe abayisilamu tumwita umuhungu wa Mariya.

K= Ibyo ntawabihakana.

M= Yego, birumvikana, kandi ntanuwabihakana. Yesu we ubwe yiyise umwana w'umuntu kandi yanze kwitwa umwana w'Imana. Soma Luka 4:41.

K= Kandi n'abadayimoni bava muri benshi bataka bati: Uri umwana w'Imana. Arabacyaha ababuza kuvuga, kuko bari bazi y'uko ari Kristo."

M= Biragaragara neza hano ko yanze kwitwa umwana w'Imana. Yabihakanye na none muri Luka 9:20-21, ahubwo abibagerekaho ari bo.

K= "(Yesu abaza abigishwa) Arababaza ati: ariko mwebwe ho mugirango ndi nde? Petero aramusubiza ati: Uri Kristo w'Imana. Arabihanangiriza, arabategeka ngo batagira undi babibwira."

M= Yesu, Mesiya wari utegerejwe, intumwa, yavanywe kubwigisha agirwa umwana w'Imana, nyuma agirwa Imana ubwayo. Soma Yohana 3:2 : "Uwo yasanze Yesu nijoro, aramubwira ati: "Mwigisha tuzi ko uri umwigisha wavuye ku Imana. "(Yohana 6:14): "Abantu babonye ikimenyetso yakoze baravuga bati: Ni ukuri uyu niwe wamuhanuzi wari ukwiye kuza mu isi. " Yesu yiswe umuhanuzi kandi muri Yohana 8:40, Mtayo 21:11, Luka 7:16 na 24:19 (Ibyakozwe n'intumwa 9:20): "Aherako (Pahulo) abwiriza mu masinagogi, y'uko Yesu ari umwana w'Imana. Ushobora kwanzura uhereye aha nanone ko abakrisito ba mbere bari bagikoresha amasinagogi, ariko nyuma aho ubukirisito butandukiriye inyigisho z'umwimerere za Yesu, insengero zarashinzwe. Pahulo, Barinaba, n'abatari abayahudi, birukanwe mumasinagogi bashinjwa kuvangira no guharabika imyemere. Reba Ibyakozwe n'intumwa 13:50, 17:18 na 21:28. Luka 2:11: " Kuko uyu munsi, umukiza abavukiye mumwana wa Dawudi, uzaba Kirisito umwami. "Yohana 1:1:" Mbere na mbere hariho Jambo, Uwo jambo yahoranye n'Imana kandi Jambo yari Imana."

6. ESE YESU YABA YARABAMBWE ?

M= Qoran ntagatifu igaragaza mugice cyayo cya 4:57 ko Yesu atabambwe. :" Nuko urusaku rw'abayahudi bigamba ngo twishe umuhanuzi Yesu, umuhungu wa Mariya, intumwa y'Imana. Ariko ntibamwishe, ntanubwo banamubambye" Uracyemera ko yapfiriye kumusaraba?

K= Yego, yarapfuye ndetse aranazuka.

M= Turemeranya ko ntamuntu wamubonye igihe yazukaga. Basanze imva yaho Yesu yahambwe irimo ubusa, banzura ko yazutse kuko abigishwa be n'abandi bahamya ko bamubonye ari muzima, nyuma y'ibambwa bari bishyizemo. Ntibishoboka se ko atigeze apfira kumusaraba nk'uko Qoran ibivuga?

K= Ni iki kibyemeza

M= Reka turebe ibice muri Bibiliya byemeza iyi ngingo. Ese uha uburemere ibyo Yesu yivugiye cyangwa ibyo abigishwa be intumwa ze cyangwa abandi babanye nawe bavuga ko bamwumvisheho.?

K= Birumvikana, nibanda kubya Yesu ubwe.

M= Ibyo bijyanye n'ibyo Yesu yavuze. (Matayo 10:24):" Umwigishwa ntaruta umwigisha, kandi n'umugaragu ntaruta shebuja"

K= Ariko Yesu we yivugiye ko azazurwa mubapfuye(Luka 24:46) :" Niko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka k'umunsi wa gatatu."

Kubabazwa byakabirijwe kenshi muri Bibiliya bikanitwa gupfa nkuko Pahulo yabivuze mu 1Abakorinto 15:31:" Ndabarahira yuko mpora mpfa uko bukeye mbiterwa n'ishema mfite kubwanyu muri Kristo Yesu umwami wacu"( bivuga ngo ndababazwa buri munsi). Ibi ni bimwe mubimenyetso

 

  1. K'umusaraba Yesu yasabye Imana ko yamufasha (Matayo 27:47): "Mana yanjye, mana yanjye, ni iki kikundekesheje" No muri Luka 22:42 aravuga ati "Data nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka" (iki gikombe ni igikombe cy'urupfu)
  2. Ubusabe bwa Yesu bwo kudapfira kumusaraba bwumviswe n'Imana nkuko tubibona muri Luka, Abaheburayo na Yakobo. None se ni gute yari gupfira kumusaraba. (Luka 22:43): "Malayika uvuye mu ijuru aramubonekera, amwongerera imbaraga. "Bivuze ko Malayika yamwijeje ko Imana itari kumutererana. Abaheburayo 5:7: " Yesu akiri mumubiri amaze kwinginga no gusaba cyane yabashije kumukiza urupfu, yumvishwe kubwo kubahwa kwe." Amasengesho ya Yesu aha yarumviswe, bivuze ko yasubijwe neza n'Imana. Yakobo 5:16.: "Gusenga k'umukiranutsi kugira umumaro mwinshi iyo asenganye umwete. Yesu ubwe yavuze ngo (Mato 7:7-10) :"Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange k'urugi muzakingurirwa, kuko umuntu wese usabye ahabwa ushatse abona, nukomanga arakingurirwa. Mbese muri mwe hari umuntu umwana we yasaba umutsima akamuha ibuye cyangwa yamusaba ifi akamuha inzoka." Niba amasengesho ya Yesu yose yarakiriwe harimo n'iryo kudapfira kumusaraba. Ni gute none se yari gupfira kumusaraba?
  3. Amaguru ye ntiyavunwe n'abasirikare b'abaroma(Yohana 19:32-33) :"Abasirikare baraza babanza kuri umwe bamuvuna amaguru n'undi wari ubambanywe nawe bamugenza batyo, ariko bageze kuri Yesu basanga amaze gupfa ntibamuvuna amaguru." Ushobora kwizera abo basirikare batangaje urupfu rwe? Cyangwa bashakaga kumurokora kuko basanze ntakosa afite?
  4. Iyo Yesu apfira kumusaraba amaraso yari gufatana bityo ntihagire ikivamo igihe yajombwaga. Ariko ivanjiri ivuga ko amaraso n'amazi byatembye(Yohana 19:34);"Ariko umwe muri bo amucumita icumu murubavu, uwo mwanya havamo amaraso n'amazi."
  5. Igihe Abafarisayo babazaga Yesu ikimenyetso cyukuri kubutumwa bwe , yarabasubije(Matayo12:40) :"Nk'uko Yona yamaze iminsi 3 n'amajoro 3 munda y'urufi, niko n'umwana w'umuntu azamara iminsi 3 n''amajoro 3 ikuzimu. "Tutitaye noneho kuby'igihe kituzuye iminsi itatu n'amajoro atatu, ahubwo ari umunsi umwe (Kuwagatandatu amanywa gusa) n'amajoro abiri (Ijoro ry'uwa gatanu n'ijoro ry'uwa gatandatu). Yona yarimuzima munda y'ifi?

    K= Yego.

    M= Yona yari akiri muzima igihe yarukagwa ava munda y'igifi?

    K= Yego.

    M= Na Yesu rero yari akiri muzima nk'uko yabihanuye.

     

  6. Yesu ubwe yagaragaje ko atapfiriye kumusaraba. Mugitondo cya kare kucyumweru Mariya Magadalena yagiye kumva asanga irimo ubusa. Yabonye umuntu uhagaze yasaga n'umurinzi w'ubusitani, yamenye ko ari Yesu nyuma y'ikiganiro bagiranye, nuko ashaka kumukoraho Yesu aramubwira ati (Yohani 20;17): " Ntunkoreho kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data," "Ntunkoreho" Bishoboka ko ari uko ibikomere byari bikiri bibisi, byari kumubabaza. "Kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data" Bivuga ko yari akiri muzima , atari yapfuye kuko iyo umuntu apfuye asubira k'umuremyi we.Iki ni ikimenyetso gifatika cyatanzwe na Yesu ubwe.
  7. Nyuma y'ibyo binyoma by'ibambwa abigishwa batekerezaga ko atakiri wa Yesu wo mumubiri, ahubwo ko yabaye uwo mumwuka, kuko imibiri y'abazutse iba iri mumwuka. K= Buretse gato. Ni gute ushobora kwemeza ko abazutse baba bari mumwuka?

    M= Ibyo ni ibyavuze na Yesu ubwe ko ari bamwe n'abamalayika.

    K= Hehe muri Bibiliya?

    M= Muri Luka 20:34-36 :"Yesu arabasubiza ati: Abana b'iyi si bararongoranwa bagashyingiranwa, ariko abemeye bazagera muri ya si yindi, bakaba bakwiriye no kugera kukuzuka mubapfuye, ntibazarongora kandi ntibazashyingirwa, kandi ntibazaba bagishobora gupfa kuko bazamera nk'abamalayika, bakaba ari abana b'Imana kuko ari abana b'umuzuko." Nkuko Yesu abamara amatsiko, arabareka bakora kumaboko no kubirenge, ko yari akiri wawundi. Nkuko bari batarabyemera, Yesu yabasabye icyo kurya kugirango abereke ko akirya nk'abandi boseSoma Luka 26:36-41 :" Bakivuga ibyo Yesu ahagarara hagati yabo arababwira ati :Amahoro abe kuri mwe, maze barikanga, bagira ubwoba bwinshi, bagirango ni umuzimu babonye. Arabawira ati : Ikibahagaritse imitima ni iki? Kandi ni iki gitumye muburanya imitima yanyu? Nimurebe ibiganza byanjye n'ibirenge byanjye. Mumenye ko ari jye ubwanjye, ndetse nimunkoreho murebe kuko umuzimu atagira umubiri n'amagufa mundebana. Avuze ibyo abereka ibiganza n'ibirenge bye. Ni uko ibinezaneza bikibabujije kubyemera, bagitangara arababaza ati : Hari icyo kurya mufite hano? Bamuha igice cy'ifi yokeje aracyakira akirira imbere yabo."

     

  8. Niba ucyemera y'uko yapfiriye kumusaraba ni ukuvuga ko yari umuhanuzi w'ibinyoma, akaba n'ikivume ku Mana dukurikije izi nyandiko (Gutegeka kwa kabiri 13:5) :Kandi uwo muhanuzi cyangwa uwo murosi bazamwice" (Gutegeka kwa kabiri 21:22-23) : "Kandi umuntu nakora icyaha gikwiriye kumwicisha, bakamwica akamanikwa kugiti, intumbi ye ntizarare kugiti, ahubwo ntuzareke kumuhamba uwo munsi, kuko umanitswe kugiti ari ikivume ku Imana, nuko umuhambe kugira ngo atanduza igihugu uwiteka Imana yawe iguhaho gakondo." Kwemera urupfu rwe kumusaraba ni ugutesha agaciro ubuhanuzi bwe.

Abayahudi bashyigikira ko bamwiciye kumusaraba kubw'ibyo bakabisobanurisha ko ubuhanuzi bwe ari ibinyoma. Abakirisito bemera ko ibambwa rye ari ngombwa kubwo gucungurwa ibyaha byabo. Kubera ibyo bagomba no kwemera ubuvumwe bwe. Iyi myemerere ya Gikristo ivuguruza inyigisho za Bibiliya ziri muri Hozeya 6:6: "Kuko icyo nshaka ari imbabazi, si ibitambo, kandi kumenya Imana kubirutisha ibitambo byotswa." Bivuguruzanya kandi n'ibyo Yesu ubwe yigishije(Matayo 9:13)::"Ariko nimugende mwigishe uko iri ijambo risobanurwa ngo "Icyo nkunda ni imbabazi si ibitambo""Iyaba mwari muzi icyo iri jambo risobanura ngo"Nkunda imbabazi kuruta ibitambo ntimwagaya abatariho urubanza."

 

K= None se kuki abantu ubu bacyemera izuka?

M= Ni Pahulo wigishije izuka(Ibyakozwe n'intumwa 17:18) :" Bamwe muri bo( Abayahudi) barabazanya bati Uyu munyamagambo arashaka kuvuga iki? abandi bati: "Ubanza ari uwigisha abantu Imana z'inzaduka: Babivuga batyo kuko yavugaga ubutumwa bwiza bwa Yesu n'ubwo kuzuka." Pahulo utarigeze abona Yesu na rimwe nawe yemeza ko kuzuka ari ubutumwa bwe (2Timoteyo 2:8) :"Ujye wibuka Yesu Kristo wakomotse murubyaro rwa Dawudi, akazuka mubapfuye nk'uko ubutumwa nahawe buvuga." Niwe kandi wabaye uwa mbere mukwamamaza Yesu nk'umwana w'Imana (Ibyakozwe n'intumwa 9:20) :"Aherako abwiriza mumasinagogi ko Yesu ari umwana w'Imana." Kubwibyo ubukiristo si inyigisho za Yesu ahubwo ni iza Pahulo.

K= Ariko Mariko 16. Handitswe ko Yesu yazamuwe mu ijuru akicara iburyo bw'Imana:"Ni uko umwami Yesu amaze kuvugana nabo, ajyanwa mu ijuru yicara iburyo bw'Imana."

M= Nkuko nabikubwiye tuzaganira kuri Bibiliya ntagatifu, Maliko 16 imirongo kuva ku 9 kugeza kuri 20, byakuwemo muri Bibiliya nyinshi. Reba icyitonderwa cyo muri Bibiliya yitwa Revised Standard Version, muri American New Standard Bible , no muri New World Translation of the Holy Scruptures cy'Abahamya ba Yehova. Niba ucyemera ubumana bwa Yesu kuko yajyanywe mu ijuru kuki utemera ubumana bw'izindi ntumwa, nazo zajyanywe mu ijuru?

K= Ni izihe ?

M= Eliya (2 Abami 2:11-120 : " Nuko Eliya ajyanwa mu ijuru muri serwakira. Elisa abibonye arataka.nuko ntiyongera kumubona ukundi "Henoki nawe yajyanywe mu ijuru n'Imana. (Itangiriro 5:24)" Henoki yagendanaga n'Imana, ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye" Ibi nabyo byasubiwemo mu Abaheburayo 11:5 : "Kwizera niko kwatumye Henoki yimurirwa mu ijuru ngo adapfa, kandi ntiyaboneka kuko Imana yamwimuye, kuko yahamijwe atarimurwa yuko yanejeje Imana."

7. UKWEMERA ICUNGURWA, N'ICYAHA CY'INKOMOKO.

K= Nonese ubwo gukirizwa icyaha kumusaraba si inyigisho za Yesu?

M= Iyi ni imyemerere y'icungurwa yemewe na Kiriziya nyuma y' ikinyejana cya gatatu cyangwa cya kane Yesu avuye ku isi.Ivuguruza Bibiliya ubwayo nkuko imirongo ikurikira ibyerekana. (Gutegeka kwa kabiri 24:16) :" Ba se

b'abana ntibakicwe babahora abana babo, kandi n'abana ntibakicwe babahora ba se: Umuntu wese yicwe n'icyaha cye" (Yeremiya 31:30) :" Ahubwo umuntu wese apfe azize igicumuro cye." (Ezekiyeli 18:20) :" Ubugingo bukora icyaha nibwo buzapfa, umwana ntazazira ibyaha bya se kandi na se ntazazira ibyaha by'umwana we. Gukiranuka k'umukiranutsi kuba kuri we, kandi ibyaha by'umunyabyaha bizaba kuri we." Ubwo rero Adamu na Eva birengereye ibyaha byabo. Byaje kubabarirwa n'Imana nkuko inyandiko za Kiisilamu zibivuga.

K= Ariko ibi biri mu isezerano rya kera.

M= Soma ibyo Yesu yavuze muri Matayo 7:1 na 2

K= "Ntimugacire abantu urubanza mumitima yanyu, kugira ngo namwe mutazarucibwa, kuko urubanza muca ari rwo muzacibwa namwe, urugero mugezemo arirwo muzagererwamo namwe."

M= Soma 1 Abakorinto 3:8

K= "Utera n'uwuhira barahwanye, kandi umuntu wese azahembwa nk'uko yakoze umurimo we.". Ariko twemera icyaha cy'inkomoko!

M= Uracyashaka ko nguhamiriza ko abana batavukana icyaha cy'inkomoko. Soma Matayo 19:14.

K= "Ariko Yesu arababwira ti: " Mureke abana bato ntimubabuze kunsanga, kuko abameze batyo ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo."

M= Ubwo rero buri muntu avuka ntacyaha afite, kandi abana bose ni abo mubwami bw'ijuru, ese wari uziko ari Pahulo wakuyeho amategeko ya Mose? Soma ibyakozwe n'intumwa 13:39.

K= "Kandi uzizera wese atsindishirizwa nawe mubintu byose, ibyo amategeko atabasha kubatsindishiriza.

M= Reka nkubaze ikibazo. Kuki wemera izuka kandi Pahulo ubwe utarabonye Yesu ari muzima yemeza ko izi zari inyigisho ze?

K= Byanditse he?

M= Soma 2 Timoteyo 2:8

K= "Ujye wibuka Yesu kristo wakomotse murubyaro rwa Dawudi, akazuka mubapfuye nk'uko ubutumwa nahawe bubivuga. " Ariko kuki tugomba kwemera ko yabambwe akanazurwa mubapfuye?

M= Yego, nanjye simbizi.Ubusilamu bushingiye kumpamvu, Kandi ni inyigisho z'umwimerere z'intumwa z'Imana zitigeze zivangirwa n'ubupagani n'ibidafite ishingiro.

K= Icyo nicyo nshaka kumenya.

M= Kuki udaha agaciro shahada(ubuhamya) cyangwa se ubuhamya, bwa mbere mukinyarwanda, hanyuma no mucyarabu. Reka ngufashe kubivuga.

K= "Ndahamya ko ntayindi Imana ibaho uretse Allah, utagira umufasha, na Muhamadi akaba umugaragu n'Intumwa yayo. Ash-hadu an-la ilaha ilal-lah wahadahu la shareekalahu wa ash-hadu anna Muhamadan abduhu wa rasuluhu. None se intumwa Muhamadi(I.I.A.U) yaba yarahanuwe muri Bibiliya ?

M= Yego, ariko si ngombwa ko umuyisilamu abimenya abivanye muri Bibiliya. Nkuko nize Bibiliya nifuzaga ko twazabiganiraho muri make ubutaha.

Icyitonderwa.: Igice gikurikira cyakozwe hagati y'abayisilamu babiri (M na S)

MUHAMADI MURI BIBILIYA.

1. ISHIMAYELI NA ISAKA BOMBI BAHAWE UMUGISHA.

M= Kuki Ishimayeli na nyina Hagari bataye Sara?

S = Nyuma yuko Isaka acutswa, nyina Sara yabonye Ishimayeli amuseka. Ntiyashakaga ko Ishimayeli araganwa n'umuhungu we Isaka (Itangiriro 21:8-10) : "Umwana arakura aracuka: kumunsi Isaka yacukiyeho Aburahamu ararika abantu benshi arabagaburira. Sara abona umuhungu wa Hagari, umunyegiputakazi, uwo yabyaranye na Aburahamu abaseka. Nicyo cyatumye abwira Aburahamu ati: Senda uyu muja n'umuhungu we, kuko umuhungu w'uyu muja atazaraganwa n'umuhungu wanjye Isaka."

M= Isaka yari afite imyaka igera kuri ibiri ubwo yacutswaga. Ishimayeli we yari amaze kugira imyaka 16 kuko Aburahamu yari afite imyaka 86, igihe Hagari yabyaraga Ishimayeli, kandi yari afiye imyaka 100 igihe isaka yavukaga, nkuko mu Itangiriro 16:16 havuga. :"Aburahamu yari amaze imyaka 86 avutse, ubwo yabyaranaga na Hagari Ishimayeli." No mu Itangiriro 21:5 : " Aburahanu yabyaye uwo muhungu we Isaka amaze imyaka 100 avutse. (Itangiriro 21:8-10) ho havuguruzanya no mu Itangiriro 21: 14-21 aho Ishimayeli yagereranijwe n'umwana ukiri kubitugu bya nyina. Yiswe igitambambuga n'umwana igihe bombi bataga Sara. : "Aburahamu azinduka kare kare cyane, afata umutsima n'imvumba y'uruhu irimo amazi, abiha Hagari, abishyira k'urutugu rwe, amuha n'uwo mwana. Haguruka, byutsa umuhungu, umufate mumaboko,"Iyi ni ishusho y'umwana muto utari ingimbi. Ubwo rero Ishimayili na nyina Hagari bataye Sara mbere cyane y'uko Isaka avuka, dukurikje uko ubuyisilamu bubivuga. Aburahamu yafashe Ishimayeli na Hagari abajyana mubuturo bushya aribwo Maka yiswe Parani muri Bibiliya(Itangiriro 21:1), bitewe n'itegeko ry'Imana ryahawe Aburahamu nk'umwe mumigambi y'Imana. Hagari yirutse hagati y'imisozi ibiri inshuro indwi, Safa na Marwa, ashakisha amazi: ibi rero byabaye umugenzo wa kiislamu mumutambagiro wa buri mwaka, bigakorwa na miliyoni z'abayislamu baturutse imihanda yose y'isi. Iriba ry'amazi ryavuzwe mu itangiriro 21:19, n'ubu riracyahari, ryitwa Zamzam. Aburahamu na Ishimayeli bombi baje kubaka ingoro ntagatifu Kaaba i Maka. Agace aburahamu yakoreragaho amasengesho iruhande rwa Kaaba na nubu haracyahari, ubu hitwa "Maqamu Abraham", bivuga icyicaro cya Aburahamu. Muminsi y'umutambagiro, abagiye gutambagira i Maka n'abayisilamu b'isi yose bibukira hamwe igitambo cya Aburahamu ubwo batambaga itungo, riba akenshi ari intama cyangwa inka cyangwa ingamiya.

M= Ariko Bibiliya igaragaza ko Isaka ari we watambwe.

S = Oya, inyandiko z'ubusilamu zigaragaza ko icyemezo hagati y'Imana, Aburahamu n'umuhungu we wenyine Ishimayeli cyafashwe kiranemezwa igihe Ishimayeli yagombaga gutambwa, kandi kuri uwo munsi nibwo Aburahamu, Ishimayeli, n'abandi bagabo bo muri urwo rugo bakebwaga igihe Isaka we yari ataravuka(Itangiriro 17:24-27) :" Aburahamu yari amaze imyaka 99 avutse ubwo yakebwaga umunwa w'icyo yambariye. Ishimayeli umuhungu we yari amaze imyaka 13, ubwo yakebwaga. Kumunsi umwe Aburahamu akebanwa n'umuhungu we Ishimayeli n'abagabo bose bo murugo rwe, abaruvukiyemo n'abo yanyaze, n'abanyamahanga bakebwa nawe." Nyuma y'umwaka umwe Isaka aravuka, hanyuma akebwa nyuma y'iminsi umunani (Itangiriro 21:4-5): " Aburahamu akeba umuhungu we amaze iminsi 8 avutse uko Imana yamutegetse. Aburahamu yabyaye uwo muhungu we Isaka, amaze imyaka 100 avutse." Ubwo rero igihe icyemezo cyafatwaga kikanemezwa (ikebwa n'itamba) Aburahamu yari afite imyaka 99 na Ishimayeli afite 13. Isaka we yavutse nyuma ho umwaka, igihe Aburahamu yari agejeje imyaka 100 y'amavuko. Abakomoka kuri Ishimayeli, intumwa Muhamadi(I.I.A.U) ntibatezutse kuri icyo cyemezo cyo gukebwa kugeza ubu. Mumasengesho yabo byibuze gatanu kumunsi, abayisilamu basabira Aburahamu n'abamukomokaho, bakanasabira Muhamadi(I.I.A.U) n'abamukomokaho.

M= Ariko mu Itangiriro 22, handitse ko Isaka ari we wagombaga gutambwa.

S = Ndabizi, ariko uraza kuhabona ukwivuguruza. Handitsemo ngo "umuhunguwe wenyine Isaka" Ntihakagombye kuba handitse se ngo: "umuhungu we wenyine Ishimayeli" Igihe Ishimayeli yari afite imyaka 13 naho Isaka yari ataravuka? Igihe Isaka yavukaga Aburahamu yagize abahungu babiri. Kubera kwishyira hejuru izina Ishimayeli ryahinduwemo Isaka hose mu Itangiriro 22, ariko Imana yarengeye ijambo "wenyine" ngo ritwereke icyari gikwiye. Amagambo"nzatubura ingingo zawe" yakoreshejwe kuri Ishimayeli mu Itangiriro 16:10. None se igice cyose cy'Itangiriro 22, nticyakoreshwaga kuri Ishimayeli? "Nzamugira umuryango mugari" byasubiwemo inshuro ebyiri mu Itangiriro 17:20 no mu Itangiriro 211:18, ariko ntibyigeze bikoreshwa kuri Isaka namba.

M= Abayahudi n'abakirisito bakomeza guhamya ko Isaka yarutaga Ishimayeli.

M= Ibyo ni ibyo bavuga ariko sibyo Bibiliya igaragaza. (Itangirio 15:4): "Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri we (Aburahamu) riti: "Uwo siwe uzaragwa (Eliyezeli w'i Damasiko) ibyawe, ahubwo uzakomoka k'urukiryi rwawe niwe uzabiragwa. Ubwo rero Ishimayeli yararazwe. Itangiriro 16:10 : Malayika w'uwiteka arongera aramubwira ati (Hagari): "Nzagwiza cyane urubyaro rwawe rwe kubarika."

  • Itangiriro 17:20 "Kandi ibya Ishimayeli ndakumviye: Dore muhaye umugisha, nzamwororotsa mugwize cyane, azabyara abatware 12, kandi nzamuhindura ubwoko bukomeye."
  • Itangiriro21:13 "kandi umuhungu w'uwo muja nawe nzamuhindura ubwoko kuko ari urubyaro rwawe."
  • Itangiriro 21:18 :" Haguruka, byutsa umuhungu umufate mumaboko: kuko nzamuhindura ubwoko bukomeye."
  • Gutegeka kwa kabiri 21:15-17: "Umugabo nagira abagore babiri, umwe akaba inkundwakazi, bombi akaba abyaranye nabo, umuhungu w'imfura akaba uw'inyungwakazi, najya kuraga, ntazagire umuhungu w'inkundwakazi umutware, ngo amurenze uw'inkundwakazi, kandi ari we mfura koko. Ahubwo yemereshe uw'inyungwakazi ko ari we mfura kumuraga imigabane ibiri y'ibyo afite byose: kuko ari we gushobora kubyara kwe kwatangiriyeho, ibikwiriye imfura ni ibye."

Isilamu ntiyigeze ihakana ubuntu Imana yagiriye Isaka n'abamukomokaho, ariko umuhungu w'isezerano ni Ishimayeli, ariwe waje gukomokaho intumwa Muhamadi(I.I.A.U) nk'umuhererezi w'intumwa zose.

S = Ariko Abakirisito n'abayahudi bavuga ko Ishimayeli yari umuhungu utemewe n'amategeko.

M= Ibyo ni ibyo bavuga, si ibyo Bibiliya igaragaza. Ni gute intumwa ikomeye nka Aburahamu yashoboraga kugira umugore utemewe n'amategeko, n'ikinyendaro? Itangiriro 16:3: " Sara, umugore we, ajyana Hagari umunyegiputakazi, umuja we, amushyingira Aburahamu umugabo we. Niba iryo shyingirwa ryari ryemewe n'amategeko, ni gute uwabakomotseho yaba atemewe n'amategeko? None se ishyingirwa hagati y'abanyamahanga babibiri, umunyakarudeya n'Umunyagiputa, ryaba rirengereye amategeko kurusha irikozwe hagati y'umugabo n'umwana wa se? Byaba ari ikinyoma cya Aburahamu cyangwa atari cyo, biragaragara mu Itangiriro 20:12:"Erega ni mushiki wanjye, ni mwene data, ariko si mwene mama, kandi koko naramurongoye." Izina Ishimayeli kandi ryatoranijwe n'Imana ubwayo (Itangiriro 16:11) :" Malayika w'uwiteka aramubwira (Hagari) ati: Dore uratwite uzabyara umuhungu uzamwite Ishimayeli kuko uwiteka yumvise kubabara kwawe." Ishimayeli bisobanura "Imana yumva". Nonese nihe muri Bibiliya handitswe ko Ishimayeli yari umwana utemewe n'amategeko?

M= Ntaho muri Bibiliya.

S= Mbere cyane yuko Ishimayeli na Isaka bavuka Imana yari yaragiranye isezerano na Aburahamu(Itangiriro 15:18) : " urubyaro rwawe nduhaye iki gihugu.uhereye k'uruzi rwa Egiputa ukageza kuruzi runini nirwo Ufurate." Ese sicyo gice kinini cya Arabiya kiri hagati y'umugezi wa Nili na Ufurate; aho nyuma abakomotse kuri Ishimayeli bose batuye?

S = Urashaka kuvuga yuko ntabutaka bwigeze busezeranywa Isaka n'abamukomotseho?

S= Twe abayisilamu ntitujya duhakana ko Isaka nawe yahawe umugisha. Reba Itangiriro 18:8 :" Kandi wowe n'urubyaro rwawe (Isaka), ruzakurikiraho, nzabaha igihugu cy'ubusuhuke bwawe, igihugu cy'i Kanaani cyose kuba gakondo y'uwiteka, nanjye nzaba Imana yabo." Urabona kandi itandukaniro ko Aburahamu yiswe "umunyamahanga" i Kanaani, ariko atari kubutaka bwari hagati y'umugezi wa Nili na Efurate. Nk'umunyakarudaya yari umwarabu kurusha umuyahudi.

S= Ariko isezerano ryahawe Isaka, dukurikije Itangiriro 14:21 :" Ariko isezerano ryanjye nzarikomeza na Isaka uzabyarana na Sara mugihe nk'iki cy'umwaka utaha."

M= Ibi se bishyira kuruhande Ishimayeli. Nihe muri Bibiliya havuga ko Imana itari kugira amasezerano na Ishimayeli? S = ntaho.

 

2. IBIRANGA INTUMWA NK'UKO BIRI MURI YEREMIYA.

Yeremiya 28:9: "None umuhanuzi uhanura iby'amahoro, ijambo rye nirisohora, niho azamenyekana ko yatumwe n'Uwiteka koko." Ijambo Islamu risobanura kandi, umutuzo,amahoro, amahoro hagati y'umuremyi n'ibiremwa bye. Ubu buhanuzi bwo ntibushobora gusobanura Yesu nk'uko nawe abyivugira ko ataje kubera amahoro. Luka 12:51-53 :" Mbese mutekereza yuko nazanywe no kuzana amahoro mu isi? Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo naje gutanya abantu. Nkuko uhereye none hazabaho batanu munzu imwe badahuje, abatatu n'ababiri, kandi n'ababiri n'abatatu badahuje. Umwana ntazahuza na se, na se n'umwana we ntibazahuza; umukobwa ntazahuza na nyina, na nyina n'umukobwa we ntibazahuza, umukazana ntazahuza na nyirabukwe na nyirabukwe n'umukazana we ntibazahuza." Reba nanone Matayo 10:34-36.

3. KUGEZA SHILOH AJE

Iyi yari inkuru ya Yakobo ku bana be mbere y'uko apfa. Itangiriro 49:1: "Yakobo ahamagaza abana be arababwira ati: Nimuterane mbabwire ibizababaho mu minsi izaza kera, Itangiriro 49:10 " Inkoni y'ubwami ntizava kuri Yuda, inkoni y'ubutware ntizava hagati y'ibirenge bye. Nyirayo ataraza uwo ni we amahanga azumvira.'

Shiloh kandi ni izina ry'umujyi, ariko igisobanuro cyaryo nyacyo ni "amahoro,umutuzo,ikiruhuko" bisobanura Islam. Aha ntirishobora kugereranywa ry'umujyi. Riramutse rigereranyijwe n'umuntu, byaba ari ukuryitiranya na Shaluah(Elohim), bivuga intumwa(ya Allah).

Ubwo rero uruhererekane rw'intumwa z'abisiraheli zo mumuryango wa Isaka rwagombaga kurangira Shiloh akiza. Ibi birasa n'ibyo mugice cya Qoran cya 2:133 "Ese mwari abahamya igihe urupfu rwari rugeze kuri Yakobo? Igihe yabwiraga abana be ati'Ninde muzagaragira nimara gupfa' bakavuga bati'tuzagaragira Imana yawe, Imana y 'ababyeyi bawe Aburahamu, Ishimayeli na Isaka, Imana imwe kandi kuriyo niho tuzicisha bugufi.(mu busilamu)"

Iyimurwa ry'uruhererekane rw'intumwa muwundi muryango, byongewemo muri Yeremiya 31:36 " Ayo mategeko nakuka imbere yanjye, niko uwiteka avuga, urubyaro rwa Israel narwo ruzaba rutakiri ubwoko imbere yanjye iteka ryose' byaciwemo umugani kandi na Yesu muri Matayo 21:43 "Nicyo gitumye mbabwiye y'uko ubwami bw'Imana muzabunyagwa bugahabwa shyanga ryera imbuto zabwo."

4. BAKA NIYO MAKA.

Kaaba ntagatifu yubatswe n' Aburahamu hamwe n'umwana we Ishimayeli iri muri Maka. Iri zina Maka ryavuzwe inshuro imwe mugitabo gitagatifu cya Qoran, mugice cya 48:24 . Irindi zina rya Maka ni Baka, ukurikije imvugo y'akarere. Ibi kandi byavuzwe nanone inshuro imwe mugice cya Qoran cya 3:96 "Mubyukuri inzu ya mbere yashyiriweho abantu gusengeramo Imana ni iya Bakka(Maka) yuje imigisha n'ubuyobozi ku bantu bose " Ikindi gitangaje cyane, iri jambo Baka ryavuzwe n'intumwa Dawudi(Amahoro abe kuri we) muri Zaburi ye ya 84:6 "Iyo bavuye mu gikombe cyitwa Baka bagihindura ahantu h'isoko, imvura y'umuhindo icyambika imigisha" Isoko ivugwa hano ni isoko izwi cyane ya Zam-Zam, ikiriho kugeza na n'ubu, yegeranye na Kaaba.

5. INZU Y'ICYUBAHIRO CYANJYE.

Yesaya 60 1. "Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje , kandi ubwiza bw'uwiteka bukaba bukurasiye" Bigereranye n'igice cya Qoran cya 74:1-3 "Yewe uwitwikiriye, byuka maze uburire abantu". 2. Dore umwijima uzatwikira isi, umwijima w'icuraburindi uzatwikira amahanga, ariko uwiteka azakurasira kandi ubwiza bwe buzakugaragaraho". Kuza kwa Muhamadi(I.I.A.U) kwabaye mugihe cy'umwijima, igihe isi yari yaribagiwe ko Imana ari imwe nk'uko byari byarigishijwe na Aburahamu, ndetse n'izindi ntumwa zose na Yesu arimo. 3. Amahanga azagana umucyo wawe n'abami bazagusanga, ubyukanye kurabagirana 4. Ubura amaso yawe uraranganye urebe hose, bose baraterana baza bagusanga baza aho uri" Mugihe kitarenze imyaka makumyabiri n'itatu Arabiya yose yari imaze kwiyunga. 5. "Kuko ubwinshi bw'ibiturutse mu nyanja buzakwegurirwa, n'iby'ubutunzi bw'amahanga bizaza aho uri" Mugihe kitarenze ikinyejana kimwe ubusilamu bwari bumaze kurenga Arabiya bwageze no muyandi mahanga. 6. "Amashyo y'ingamiya azakudenderezaho, ingamiya nto z' i Madiyani n'iza Feza , zose zizaza zituruka i Sheba, zizaba zihetse izahabu n'imibavu zerekana ishimwe ry'uwiteka. 7. "Imikumbi y'i Kedari yose izakoranirizwa aho uri, amapfizi y'intama y'i Nebawoti azagukorera, azacurira igicaniro cyanjye ishimwe kandi nzubahiriza inzu y'icyubahiro cyanje."Imiryango y'i Kedari (Abarabu) yari yariciyemo ibice yaje kwiyunga. "Inzu y'icyubahiro cyanjye" ivugwa hano yerekana hano inzu ya Allah iri i Maka, si itorero rya Gikirisito nk'uko abasobanuzi b'abakirisito babitekereza. Ni ukuri ko ubu uturere twa Kedari (hafi igihugu cyose cya Arabiya cy'ubu) nicyo gihugu cyonyine cyo ku isi cyasigaye kitinjiwemo n'inyigisho z'irindi torero. 11. "Amarembo yawe azahora yuguruwe iteka ntazugarirwa kumanywa na nijoro kugira ngo abantu bakuzanire ubutunzi bw'amahanga n'abami babo ari imfate"Ibi ni ukuri ko umusigiti ukikije Kaaba ntagatifu wakomeje kuba ufunguye amanywa n'ijoro, kuva aho intumwa Muhamadi(I.I.A.U) ivaniyemo ibigirwamana mu myaka 1400 ishize. Abami ndetse n'abagaragu bajyayo m'umutambagiro.

6. AMAGARE AKURURWA N'INDOGOBE N'AYAKURURWA N' INGAMIYA

Yesaya yeretswe abagendesha amagare babiri, muri Yesaya 21:7 " Nabona umutwe w'ingabo cyangwa abagendera ku mafarashi bagenda ari babiri babiri,cyangwa abagendera ku ndogobe cyangwa kungamiya, " Ese ninde wagenderaga ku ndogobe ? Buri wese wize icyigisho cyo kucyumweru yamumenya;. Uwo yari Yesu (Yohani 12:14) " Yesu abonye icyana cy'indogobe acyicaraho nk'uko byanditswe."

None se ninde wahanuwe ko azagendera kungamiya ? Iyi ntumwa ikomeye y'Imana, yakomeje kwirengangizwa n'abasomyi ba bibiliya. Iyo ni intumwa y'Imana Muhamadi(I.I.A.U). Niba ibi atari we byahanuriwe, ubwo ni ukuvuga ko ubu buhanuzi butarasohora. Ni ukubera iyo mpamvu rero Yesaya yakomeje imbere yaho muri icyo gice (21:13) ati: " Ibihanurirwa Arabiya." Ibyo bisobanuye inshingano z' abayisilamu b' abarabu, byumvikane ko ari n'iz'abayisilamu bose kuri ubu, gukwiza ubutumwa bwa kisilamu.

Yesaya 21:14 " Uwishwe n'inyota bamuzaniye amazi, abaturage bo mugihugu cy' i Tema basanganiza impunzi imitsima yabo" Tema si iyindi rero ni Madina , aho intumwa y'Imana Muhamadi(I.I.A.U) we n'abasangirangendo be bahungiye. Buri mpunzi yabonye umuvandimwe mubaturage b'i Madina ihabwa ibyo kurya ndetse n'aho kuba.

Yesaya 21:15 " Kuko bahungaga inkota zivuye mu nzubati n'imiheto ifoye n'amakuba y'intambara" Ibi ni iby'igihe intumwa y'Imana Muhamadi(I.I.A.U) we n'abasangirangendo be batotezwa i Maka bagahungira i Madina.

Yesaya 21:16 " Uwiteka arambwiye ati : umwaka utarashira, uhwanye n'imyaka y'abakorera ibihembo, icyubahiro cy'i Kedari kizashira" Bihuriranye n'umwaka wa kabiri w'iyimuka ry'intumwa, abahakanyi baratsinzwe mu gitero cya Badiri.

Turangirize kuri Yesaya 21:17 twanzurira dutya: "intwari z'abakedari bazaba imbarwa: kuko uwiteka Imana ya Isiraheli ari yo ibivuze" Kedari ni umuhungu wa kabiri wa Ishimayeli (Itangiriro 25:13) ariwe intumwa Muhamadi (I.I.A.U) yaje gukomokaho. Mu ikubitiro abana ba Kedari barwanyije Muhamadi(I.I.A.U) hamwe n'abasangirangendo be, ariko nkuko benshi muri bo baje kwemera ubuyisilamu, umubare w'abana ba Kedari wakomeje gutsimbarara, waragabanutse. Mu mirongo imwe n'imwe ya bibiliya Kedari bayigereranya n'umwarabu muri rusange, nk'uko biri muri Ezekiyeli 27:21 " Abarabu n'ibikomangoma byose by'i Kedari"

7. UMUHANUZI UMEZE NKA MOSE.

Imana ibwira Mose iti (Gutegeka kwa kabiri18 :18) "Nzabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkawe, ukomotse muri bene wabo, nzashyira amagambo yajye mukanwa ke, ajye ababwira ibyo mutegetse byose " 1. Abavandimwe b'abayisiraheli (urubyaro rwa aburahamu rwakomotse kuri Isaka) na bene Ishimayeli (urubyaro rwa Aburahamu rwakomotse kuri Ishimayeli), Aha Yesu ntabwo arimo kuko we ni umuyisiraheli, bitari ibyo byakabaye byaranditswe ngo "Umuhanuzi ubakomokamo ubwanyu " 2 . Ese Muhamadi yaba atariwe usa na Mose ? Niba bitemewe bityo, ubu buhanuzi bwaba butarasohora . Iyi mbonera hamwe ikurikira, yavuye muri Al-itihad, yo muri Mutarama, kugeza Werurwe, 1982, urupapuro rwayo rwa 41, yo ubwayo irisobanura :

Ibi bikurikira ni ikigereranyo cya bike mubyingenzi biranga Mose, Muhamadi (I.I.A.U) na Yesu, bishobora gusobanura "Uwo muhanuzi " wagombaga kuza nyuma ya Mose.

YESU MUHAMADI MOSE Ridasanzwe. Risanzwe. Risanzwe. IVUKA Ntiyarongoye. Yararongoye abyara abana. Yararongoye abyara abana. UBUZIMA BW' UMURYANGO Ntiyapfuye. Yarapfuye. Yarapfuye. URUPFU Yabaye intumwa gusa. Yabaye intumwa aba n' umutegetsi. Yabaye intumwa aba n' umutegetsi. IBYO YAKOZE Ntiyahunze. Yahungiye i Madina. Yahungiye i Mediyani. GUHUNGISHWA KUNGUFU Ntiyahuye n' ibisa n' ibi. Yarahizwe cyane. Yarahizwe cyane. (Mubukuru bwe) Kugerwaho n' abanzi. Gutsinda mu bitekerezo gusa. Gutsinda mu ngufu no mu bitekerezo. Gutsinda mu ngufu no mu bitekerezo. INGARUKA Z' IBYO YAHUYE NABYO. Nyuma yo kuva kw' isi (Ivanjiri). Akiri kw' isi (Qoran). Akiri kw' isi (Torah). KWANDIKA UBUTUMWA. Mu mwuka gusa. Mu mwuka n' amategeko. Mu mwuka n' amategeko. UKO YIGISHIJE. Bwahakanywe na benshi mubayisiraheri. Bwemewe nyuma yo kwangwa. Bwemewe nyuma yo kwangwa. UKO UBUTUMWA BWE BWAKIRIWE N' ABANTU BE.

3. "Nzashyira amagambo yanjye mukanwa ke" Ni gutyo amagambo y'Imana yageraga kuntumwa Muhamadi azanywe na malayika Gaburiyeli,kandi ibitekerezo by'intumwa Muhamadi ntibyarangwagamo, kandi ibi ni nabyo byaranze ihishurwa ry'ubutumwa bw'Imana bwose. Aha wenda umuntu yabivugaho by'umwihariko, k'uko twabigereranya n'ihabwa ry'ubutumwa rya Mose ryo ryaje ryanditse kubisate by'amabuye, nk'uko byemerwa.

Ugutegeka kwa kabiri 18:19 " Kandi utazumvira amagambo yanjye, uwo azavuga mu izina ryanjye, nzabimuhora" Muri Qoran umurongo 113:19 w'igice cy'114(Surat), hatangirwa na "Ku izina ry'Imana nyirimpuhwe nyir'imbabazi", abayisilamu kandi mubikorwa byabo bya buri munsi batangiza iyi mvugo. Si mu izina ry'Imana,ahubwo ni "mu izina ryanjye". Izina ryayo bwite ariryo "Allah", nk'uko ari izina bwite, ntiryigera rijya mugitsina ngo Imana ngabo cyangwa Imana ngore, cyangwa se mubwinshi ngo Imana(imwe) cyangwa Amamana. Abakiristito bo batangira ngo "Mu izina rya, Data, Mwana n'Umwuka wera" Bikwiye kumvikana ko abatazayumvira, cyangwa se abayihakana, bazabihanirwa; Ibi bijyanye n'ibiri muri Qoran,(igice cya 3:19) "Muby'ukuri idini ryemewe imbere y'Imana ni ubuyisilamu".(igice cya 3:85) "Kandi undi wese uzahitamo indi dini itari ubuyisilamu ntizemerwa kuri we, kandi k'umunsi w'imperuka azaba mubanyagihombo"

8. UMUGARAGU WANJYE, INTUMWA, KANDI UWATORANIJWE

Ibimenyetso byuzuye by'ubuhanuzi kuri Muhamadi(I.I.A.U) biboneka muri Yesaya 42.

1. "Dore umugaragu wanjye ndamiye, uwo natoranije umutima wanjye ukamwishimira. Mushyizemo umwuka wanjye, azazanira abanyamahanga gukiranuka"; Yiswe kandi intumwa k'umurongo wa 19, ntagushidikanya ko intumwa zose zari abagaragu,intumwa kandi n'intoranwa z'Imana. Kugeza ubu ntayindi ntumwa yari yitwa n'isi yose iri zina ry'icyubahiro nk'intumwa Muhamadi mucyarabu " Abduhu wa Rasuluhul Mustapha" bivuga ngo "Umugaragu w'ayo n'Intumwa yayo, y'intoranywa" Ubuhamya bw'umuntu wemeye ubuyisilamu ni ubu. " ndahamya ko ntayindi Mana ibaho itari Allah, itagira umufasha, kandi nkanahamya ko Muhamadi ari intumwa yayo n'umugaragu wayo". Ubu buhamya ni bumwe n'ubusubirwamo gatanu buri munsi mbere gato ya buri ntangiriro y'isengesho, inshuro icyenda m'ubuhamya bwo mumasengesho make ashoboka y'itegeko z'iyongera kurushaho iyo umuyisilamu akoze amasengesho y'inyongera abwirizwa. Izina ry'icyubahiro rizwi cyane rya Muhamadi (I.I.A.U) ni Rasoolullah, bivuga intumwa y'Imana. 

2. " Ntazatongana, ntazasakuza kandi ntazanyumvikanisha ijwi rye munzira " Ibi bigaragaza imyitwarire myiza y'intumwa Muhamadi (I.I.A.U)

3. ".ahubwo azazana gukiranuka by'ukuri "

4. "Ntazacogora, ntazakuka umutima, kugeza aho azasohoreza gukiranuka mu isi, n'ibirwa bizategereza amategeko ye " Ibi tubigereranye n'ibya Yesu utarigeze atsinda abanzi be, kandi akaba yaratengushywe kuko yahakanywe n'abayisiraheli " 6. "Njyewe uwiteka naguhamagariye gukiranuka,nzagufata ukuboko nzakurinde, nguhe kuba isezerano ry'abantu no kuba umucyo uvira abanyamahanga". "nzakurinde" bisobanura ko ntayindi ntumwa izaza nyuma ye. Mugihe gito abanyamahanga benshi bayobowe m'ubuyisilamu. 7. "no guhumura impumyi ukabohora imbohe, ugakura ababa mumwijima munzu y'imbohe " "Impumyi,ababa mumwijima" bisobanura ubuzima bw'ubuyoye. "ukabohora imbohe" bisobanura ikurwaho ry'ubucakara bwambere mumateka y'ikiremwa muntu. 8. " Ndi uwiteka niryo zina ryanjye icyubahiro cyanjye sinzagiha undi n'ishimwe ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe " Intumwa Muhamadi(I.I.A.U) ni umwihariko mu ntumwa zose kuko ari we "umuhererezi w'intumwa zose" , kandi n'ubutumwa bwe ntibuzahindurwe, ubugereranije n'ubw'ubukirisito ndetse n'ubuyahudi. 10. "Ni muririmbire uwiteka indirimbo nshya n'ishimwe rye uhereye kumpera y'isi" Indirimbo nshya ntabwo iri mugiheburayo cyangwa se mucyaramayika ahubwo iri mucyarabu. Ibisingizo by'Imana n'intumwa yayo Muhamadi(I.I.A.U) biririmbwa inshuro eshanu k'umunsi muminara y'amamiliyoni y'imisigiti ku isi hose. 11. "Ubutayu n'imidugudu yabwo birangurure amajwi yabyo n'ibirorero bituweho n'abakedari, n'abaturage b' i Sela baririmbe ijwi rirenga bari mumpinga z'imisozi. " Hejuru y'umusozi wa Arafat hafi ya Maka buri mwaka abakora umutambagiro baharirimbira aya magambo " Dore ndaje(kukwitangira) yewe, Allah, dore ndaje, dore ndaje Nta mufasha ugira. Dore ndaje. Mukuri ibisingizo,imigisha n'ubutware ni ibyawe. Nta mufasha mubangikanye. " Yesaya 42, ntishobora na rimwe kwitirirwa intumwa yo mubayisiraheli, kuko Kedari ari umwana wa kabiri wa Ishimayeli. Reba mu itangiriro 25 :13. 12. "Ibyo nibyubahe uwiteka, byamamaze ishimwe rye mu birwa " Muby'ukuri isilamu yamamaye muturwa duto duto cyane nko muri Indoneziya no mubirwa bya Karayibe. 13. "Ababisha be azabakoreraho ibikomeye" Mugihe gito cyane ubwami bw'Imana ku isi bwari bumaze gushyirwaho ku isi no kuza kw'intumwa Muhamadi(I.I.A.U). Mu gice cya 42 cya Yesaya hasobanura birambuye ibiranga intumwa Muhamadi(I.I.A.U). 9. UMWAMI DAWUDI YAMWISE "UMWAMI WANJYE" Zaburi y' 110 : 1 " Uwiteka yabwiye umwami wanjye ati : icara iburyo bwanjye ugeze aho nzashyira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe " Aha haravugwa abami babiri. Niba umwami wa mbere(uwavugaga),ari Imana, uwa kabiri (uwabwirwaga) nawe ntiyari kuba Imana, nk'uko rero Dawudi yari azi ko hariho Imana imwe. Ubwo twasoma ngo : "Imana yabwiye umwami wanjye ". None se ubwo ninde Dawudi yitaga "umwami we". Abanyamatorero bakubwira ko ari Yesu. Ariko ibi byahakanywe na Yesu ubwe muri Matayo 22 :45, Mariko 12 :37 na Luka 20 :44. We ubwe yivanyeho icyi cyubahiro kuko yari umuhungu wa Dawudi, nigute se Dawudi yari kumwita "Umwami wanjye " niba yari umwana we, uko niko Yesu yabihamije. Yaravuze(muri Luka 20 : 42-44) ati : "bavuga bate ko Kirisito ari mwene Dawudi, kuko Dawudi ubwe avuga mugitabo cya Zaburi ati : Uwiteka yabwiye umwami wanjye ati : icara iburyo bwanjye ugeze aho nzashyira abanzi bawe munsi y'ibirenge byawe. Mbese ko Dawudi amwita umwami mbese yabasha ate no kuba umwana we ? " Yesu yaba yaratanze igisubizo kitigeze cyandikwa muri imwe mumavanjiri matagatifu uko ari ane, ariko kikaba kiboneka muri Barinaba m'uburyo buziguye, kivuga ko uwari warahanuwe ari Ishimayeli, atari Isaaka, bityo umwami wa Dawudi akaba ari Muhamadi(I.I.A.U) yeretswe muri ubwo buryo bw'umwuka. Nta ntumwa wigeze akora ibirenze ibyo Muhamadi(I.I.A.U) yakoze . Yemwe n'ibyo intumwa zakoze byose biteranye ni bike ugereranyije n'ibyo Muhamadi(I.I.A.U) yakoze, mugihe gito cy'imyaka 23 , kugeza na n'ubu bikaba ntakirahindurwamo. 10. ESE YABA ARI WOWE WA MUHANUZI? Abayahudi bohereje abatambyi n'abalewi kuri Yohani Umubatiza, kumubaza by'ukuri uwo ari we. Yahona 1:20-21 " Ni uko ntiyabahisha ukuri ahubwo araberurira, ati sinjye Kirisito, n'uko baramubaza bati tubwire uri Eliya, nawe ati sindi we, bati uri wa muhanuzi, arabasubiza ati :"oya." Ikibazo cy'ingenzi hano ni iki: Ese uri wa muhanuzi?. None se ni uwuhe muhanuzi wari utegerejwe igihe kinini nyuma yo kuza kwa Yesu , ndetse na Yohani umubatiza? Ese ntiyaba ari wawundi umeze nka Mose wavuzwe m' ugutegeka kwa kabiri ariwe Muhamadi(I.I.A.U) 11. KUBATIRISHA UMWUKA WERA N'UMURIRO. Matayo 3:11. " Njyewe ho ndabatirisha amazi ngo mwihane, ariko uzaza hanyuma yanjye andusha ubushobozi, ntibinkwiriye no kumutwaza inkweto, niwe uzababatirisha umwuka wera n'umuriro." Niba Yesu ari wari ugambiriwe kuvugwa hano, Yohani umubatiza ntaba yarasubiye kwibera mu ishyamba, ahubwo yari kumwizirikaho akaba umwe mu ntumwa ze, ariko siko yabikoze. Ubwo rero hari indi ntumwa ikomeye yashakwaga yavugwaga itari Yesu, uwari kuza nyuma ya Yohana umubatiza, ntiyashoboraga kuba Yesu kuko babayeho mugihe kimwe. Aha se nanone ntiyaba ari Muhamadi(I.I.A.U) wari ugambiriwe kuvugwa na Yohani umubatiza.? 12. UMUTO MU BWAMI BW'IMANA Yesu yavuze muri Matayo 11 :11 " Ndababwiza ukuri yuko mubabyawe n'abagore hatigeze habaho umuntu uruta Yohani umubatiza, ariko umuto wo mubwami bw'Imana aramuruta " Ese ushobora kwemera ko Yohani umubatiza aruta Adamu Nowa Aburahamu Mose ndetse n'izindi ntumwa nyinshi ? Ese ni bangahe Yohani yahinduye mubanyabyaha ? , ese ni bangahe bamuyobotse ?, iki ariko sicyo kibazo cy'ibanze hano, ikibazo kwari ukumenya ngo ninde umutoya mu bwami bw'Imana akaba na mukuru kuruta Yohani umubatiza ? Tudashidikanyije ntabwo ariYesu,kuko kuri icyo gihe ubwami bw'Imana bwari butarabaho, kandi ntiyigeze narimwe yiyita umuto, bivuga umuhererezi . Ubwami bw'Imana bugizwe n'Imana, nk'umuremyi w'ikirenga, ndetse n'intumwa zose. Umuto cyangwa se umuhererezi hano ni Muhamadi(I.I.A.U) 13. HAHIRWA ABAHARANIRA AMAHORO Munyigisho ze zo kumusozi Yesu yavuze nk'uko tubisanga muri Matayo 5:9 " Hahirwa abaharanira amahoro, kuko aribo bazitwa abana b'Imana. Islamu bivuga kandi amahoro : amahoro hagati y'umuremyi n'abagaragu be ; Yesu ntiyaba yarashakaga gusobanura ko ari we waje guharanira amahoro, nk'uko atazanywe n'amahoro(Matayo 10 :34-36) "Mwe gutekereza ko nazanywe no kuzana amahoro ku isi, sinaje kuzana amahoro ahubwo naje kuzana inkota, kuko naje gutanya umwana na se, umukobwa na nyina, umukazana na nyirabukwe ; abanzi b'umuntu bazaba abo m'urugo rwe ", reba nanone Luka 12 :49-53, 14. UMUFASHA Yohani 14 :16 " Nanjye nzasaba data nawe azabaha undi mufasha wo kubana namwe ibihe byose " Ntitwamenye ijambo ry'umwimerere ry'icyarumaniya Yesu yakoresheje avuga 'umufasha', Bibiliya zindi zikoresha umuhoza, umuvugizi, umufasha, naho muri Bibiliya z'ikigereki bakoresha ijambo Paraclete naryo rifite ibisobanuro byinshi byaryo: umwuka wera, ijambo, umuntu n'ibindi. Qoran ntagatifu mugice cyayo cya 61 :6 isobanura ko Yesu yaba yaravuze ateruye izina rya Ahmad " Mwibuke igihe Yesu mwene Mariya yavugaga ati ' Yemwe bana ba Isaraheli ndi intumwa y'Imana yatumwe kuri mwebwe kugirango mpamye ibiri muri tora igitabo cyambanjirije, kandi nabagezeho inkuru ishimishije y'intumwa izaza nyuma yanjye, izina rye rikaba ari Ahmad (irindi zina rya Muhamadi(I.I.A.U), mubisobanuro rikaba rivuga usingiza Imana kurusha abandi) Ibisobanuro byose byasobanura "umufasha ", twakwanzura rero tuvuga ko Yesu yasize adashoje ubutumwa bwe, kubw'ibyo hakaba hazaza undi wo kubwuzuza. Reka turebe twifashishije Bibiliya niba uwo mufasaha yaba ahuje ibimuranga n'intumwa Muhamadi(I.I.A.U) 1. Undi mufasha : Abafasha benshi bari baraje, hakaba hagomba no kuza undi. 2. Wo kubana namwe ibihe byose: nkuko ntampamvu yo kuza k'uwundi nyuma ye, akaba yari intumwa yasozereje izindi zose; inyigisho ze zizahoraho ibihe byose, zizahora zuzuye zidahindurwa. M'ubyukuri Qoran ntagatifu n'inyigisho zayo zagumye uko zari mugihe cy'imyaka 1400 ishize. 3. Azatsinda isi y'ibyaha(Yohani 16:8) : Izindi ntumwa zose ndetse na Aburahamu,Mose, Dawudi na Salomo baburiraga abaturanyi babo n'abaturage babo iby'ibyaha byabo, ariko ntiyari isi yose nk'uko Muhamadi(I.I.A.U) yabikoze. Ntiyarimbuye gusa ibigirwamana muri Arabiya mugihe cy'imyaka 23, ahubwo yohereje n'intumwa kwa Herakiriyusi' umwami w'abami wa Peresi na Roma; kwa Najashi, umwami wo muri Etiyopiya no kwa Mukakisi wayoboraga Misiri. Yaburiye abakirisitu kuko bagabanyije ubumwe bw'Imana ( Tahiid) m'ubutatu, bakuza Yesu bakamugira umwana w'Imana, ndetse bakamwita n'Imana ubwayo. Niwe waciriye urubanza abakirisito n'abayahudi kuba barahinduye inyandiko zabo, byagaragazaga ukuri kw'ivuka rya Ishimayeli(I.I.A.U), ahanagura ku ntumwa ibyo bazishinjaga by'ubusambanyi, kuryamana n'abana babo, gufata kungufu, no kuramya ibigirwamana. 4. Umutware w'ab'isi aciriwe urubanza (Yohani 16:11) Iyi ni shitani nk'uko bisobanurwa na Yohani12:31 na 14:30. Kubw'ibyo intumwa Muhamadi(I.I.A.U) yaje kuburira isi ku inkuru z'ibihano. 5. 'umwuka w'ukuri' Yohana 16:13. Kuva mubwana bwe intumwa Muhamadi(I.I.A.U) yitwaga Al- Amin' bisobanura 'umwizerwa' ' Kandi azabayobora mukuri kose.." yohana 16:13 6. "Kuko atazavuga kubwe ahubwo ibyo azumva nibyo azavuga" (Yohana 16:13) Qoran ntagatifu ni amagambo y'Imana, nta jambo na rimwe ryavuye kuntumwa Muhamadi (I.I.A.U), cyangwa se ry'abasangirangendo ririmo. Malayika Gaburiyeli yarayimusomeraga akayifata mu mutwe, abanditsi be bakayandika . Inyigisho ze kugiti cye zandikwaga muri Hadith cyangwa se ibitabo by'imigenzo( mubwinshi Ahadith). Tubigereranye no mu Gutegeka kwa kabiri 18:18 " Nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke ajye ababwira ibyo mutegetse byose." Ibi nabyo birahura n'ibiri muri Qoran igice cya 53:2-4 " Umuvandimwe wanyu Muhamadi(I.I.A.U) ) ntiyayobye cyangwa ngo ate umutwe, nta n'ubwo ibyo avuga ari ibyo yishakiye, ahubwo n'ihishurirwa aba yahishuriwe" 7. "..kandi azababwira ibyenda kubaho" Yohani 16:13. Ibyahanuwe na Muhamadi(I.I.A.U) byose niko byigaragaje. 8. Uwo azampesha icyubahiro Yohana 16:14. Kugeza ubu Qoran ntagatifu n'intumwa Muhamadi (I.I.A.U) nibo baha icyubahiro Yesu kurusha uko bibiliya n'abakirisito ubwabo bakimuha. Ibi bikurikira birabisobanura. a. Kwemera gupfa kwe k'umusaraba bitesha agaciro ubutumwa bwe nk'uko bisobanuye m'ugutegeka kwa kabiri 13: 6 " Kandi uwo muhanuzi cg uwo murosi muzamwicire " Ibi kandi byanamuranga nk'aho ari ikivume (Imana ibimurinde) nk'uko bivugwa m'Ugutegeka kwa kabiri 21:22-23 "..,. kuko ikibambwe cyose aba ari ikivume imbere y'Imana" b. Matayo 27:46 " Mana yanjye Mana yanjye ni iki kikundekesheje?." Ese ibi ntibyaba byaraturutse k'uwundi utari Yesu? Yemwe n'undi utari intumwa ntibyamubuza guseka imbere y'umuhangayiko igihe azi neza ko urupfu rwe ruzamushyira mubahowe Imana. Aha se ntibyaba ari ugutuka Yesu yitirirwa ko atari afite ukwizera Imana?. c. Twe nk'abayisilamu ntitwemera ko Yesu yakwita abantu batunganye imbwa cyangwa se ingurube, akanavugisha nyina amwita ngo mugore, nk'uko Qoran ntagatifu ivuga mugice cyayo cya 19:32 " kandi wubaha umubyeyi we(Mariya).. kandi Nyagasani ntiyangize umunyamuvumo n'umwirasi" Matayo 7:6 " ibyejejwe by'Imana ntimukabihe imbwa, kandi n'imarigarita zanyu ntimukazite imbere y'ingurube.." Yohana 2:4 " Yesu aramubwira ati(Mariya) 'mugore mbigenze nte?..." 15. IHISHURIRWA KU NTUMWA MUHAMADI (I.I.A.U). Ihishurirwa rya mbere ry'Imana kuri Muhamadi(I.I.A.U) ibinyujije kuri malayika Gaburiyeli ryari ijambo rigira riti : "Iqra", bisobanura ngo "soma' biri mugice cya Qoran cya 96:1-5. Kuko Atari azi gusoma yarasubije ati " Sinshobora gusoma" iri hishurirwa bwa mbere ryahanuwe muri Yesaya 29:12 " Maze bakagiha utigishijwe bati 'soma' iki gitabo akabasubiza ati 'reka da sinigishijwe'" Urutonde rw'ihishurirwa ntirukurikiranye nk'uko biri mu gitabo cya Qoran. Muyandi magambo igice cya mbere cyahishuwe sicyo kiri ku rupapuro rwa mbere, kimwe n'uko icyahishuwe nyuma atari cyo kiri k'urwanyuma, n'uko iri hishurwa ryaje mubice bitandukanye, bikagenda byinjizwa muri Qoran hakurikiwe itonde ry'uko Imana ibitegetse, ibi nabyo byavuzweho muri Yesaya 28;10-11 " Kuko ibye ari ugutoza itegeko rikurikirwa n'irindi, itegeko ku itegeko n'umurongo k'umurongo aha bikeya hariya bikeya, Ahubwo azavuganira n'ubu bwoko mukanwa k'abandi banyamahanga b'urundi rurimi" Urundi rurimi hano biravuga ubundi bwoko bw'ururimi butari Igiheburayo cyangwa Icyaramayika, ahubwo uruvugwa aha ni urw'Icyarabu. Abayisilamu bo ku isi yose bakoresha ururimi rumwe, narwo ni icyarabu, iyo bahamagara Imana yabo, mumasengesho yabo, mu mutambagiro ndetse no mugusuhuzanya hagati yabo. Ubu bumwe bw'ururimi nabwo bwahanuwe muri Zefaniya 3;9 " Ubwo nibwo nzaha amoko ururimi rutunganye kugira ngo bose babone kwambariza mu izina ry'uwiteka no kumukorera bahuje inama." Niko byagenze rero ukuri kwabyo kwagaragaye haza icyarabu, n'ubwo bamwe ngo bagitegereje Yesu (I.I.A.U) uzaza akazigisha ikiremwamuntu gusingiza Imana m'ururimi rumwe rukumbi ubwo azaba agarutse. Twe abayisilamu tuzi neza ko Yesu ubwo azaba agarutse, aziyunga ku bayisilamu mu misigiti yabo, nk'uko ari umuyisilamu nk'abandi, yarakebwe, ntiyigeze arya ingurube, kandi agakora amasengesho ye yisukuye, ahagarara, akunama kandi akanubama. 16. IBITABO BYIFASHISHIJWE 1. Explanatory of English Translation of Holy Qur'an. Cya Dogiteri Muhammad Taquin-Din Al-Hilali afatanyije na Dogiteri Muhammad Muhsin Khan. 2. The Holy Bible King James Version, cyemewe mu 1611. 3. The Holy Bible Revised Standard Version. 4. New World Translation of the Holy Scriptures : cy'Itorero ry'Abahamya ba Yehova. 5. New American Standard Bible. 6. The Myth of the Cross, cya A.D Ajijola. 7. The Cross and the Crescent, cya Maulana Muhammad Imran 8. Davis Dictionary, 1980. 9. The International Standard Bible Encyclopedia. 10. Smith's Bible Dictionary,1980 11. Encyclopedia Britannica,1980. 12. Muhammad in the Bible, cya Porofeseri Abdu 'l-hd Dawud. 13. Muhammad in the Bible, cya Ahmed Deedat. 14. Jesus, a Prophet of Islam, cya Sulaiman Shahid Muffasir. 15. Biblical Studies from Muslim Perspectives, cya S.Mufassir. 16. Muhammad in the Bible, cya Jamal Badawi: Al-Ittihad, Mutarama-Werurwe,1982. Ku izina ry'Imana nyirimpuhwe nyirimbazi "Ikigereranyo cya Yesu imbere y'Imana ni nk'icya Adamu, yamuremye mu mukungugu , irangije iravuga iti 'Baho" hanyuma abaho. Ukuri kwaturutse kuri Nyagasani wawe wenyine,bityo rero ntuzabe muri babandi bashidikanya" Qoran 3.59-60. YESU (Amahoro abe kuri we) MURI QORAN NO MURI BIBILIYA Inkuru ya Dogiteri Jamal BADAWI. INTANGIRIRO

1.Yesu umuhuza rusange w'abayisilamu n'abakirisito.(urukundo n'icyubahiro) 2.Imiterere ya Yesu : uruhare rwingenzi mu kutumvikana 3. Ingingo zerekeye igereranya k'ubukiristu a) Igenzura ry' ubushobozi n'umwimerere by'ibitabo bitagatifu byacu. b) Igenzura ry'amateka y'ihinduka ry'amahame y'idini c) Igenzura ry'ibitabo bitagatifu byombi, nk'uko biri. 4. Twibajije kungingo ya gatatu twakwibaza ibibazo bibiri by'ingenzi a) Ese Qoran imuvugaho iki ? b) Ese Bibiliya imuvugaho iki ? 1. YESU MURI QORAN
1.Icyubahiro kuri Mariya (3.36-37, 42 na 5.78), yiswe mushiki wa Aroni(19.28) Muri Qoran "mushiki cg musaza wa" bisobanura abakomoka cg se abo mu muryango wa runaka, Aroni umuvandimwe wa Mose yari uwambere k'urutonde rw'abatambyi b'abayisilaheri. Luka 1.5 yita Elizabeti, nyina wa Yohana umukobwa wa Aroni. Yari mwene wabo wa Mariya (mubyara we) Luka 1.36. Kubyerekeye iyindi mirongo yo muri Qoran aho "umuvandimwe wa" byakoreshejwe mu mvugo ishushanya. Reba (7:65, 73:85; 11:50, 61,84;27:45; 29:26) 2. Ibyara ry' isugi (3.45-47) ugereranije na Adamu(3.59) Yohani umubatiza(19.1-9) 3. Ijambo ryaturutse ku mana(3.39, 45, 4.170) Ijambo si "ikirango" cyangwa se umuntu wa kabiri m'ubumana. Ni itegeko ryo kurema kw'Imana rya 'KUN" cg "baho" ( reba 2:117, 3:47, 59,6:73,16:40,19:35,36:82,40:68) "Amagambo" y'Imana ryakoreshejwe muri (18:109, 8:7,31;27,) n'ahandi. 4. Umwuka waturutse ku Mana (4.171) ibyo byakoreshejwe no kubandi bantu (15:29,32:9,38:72) 5.Yahawe umugisha muri ubu buzima ndetse no m'ubuzima buzaza kandi ari muri babandi b'intore z'Imana (3:45) ibyo byanakoreshejwe no kubandi(33:69,56:11,, 83:21, 28) 6. Umwana utagira inenge(19:19) birasa n'ibyakoreshejwe kuri Yohana umubatiza (19:13) nk'uko ubusilamu bubivuga buri mwana wese avuka atagira inenge. 7. Yakomejwe na roho mutagatifu (2:87,2533, 5:113) Roho mutagatifu bivuga malayika Gabuliyeli, umumalayika w'ibonekera (16:102) 8. Yakoze ibitangaza ku bw'ubushobozi yahawe n'Ímana(3:49,5:113,5:115-118) 9. Yigishije nk'ibyo izindi ntumwa zose zigishije, gusenga Imana yonyine(2:135-136,5:19-120,43:63-64) 10. Yatumwe by'umwihariko ku bayisilaheli (3:49,5:75,61:6) 11. Guhakana ubumana ubwo ari bwo bwose bwa Yesu, harimo no kuramya Mariya(5:119-120) kuvuga ko Yesu ari Imana(5:75) n'Ubutatu butagatifu(5:76,4:171) 12. Yanzwe n'abayisiraheli (5:81,11,3:52) 13. Umugambi wo kumubamba waburijwemo, maze Imana iramuzamura (4:176) a) Byabaye "nk'ibibagaragarira" nk'aho ari byo. b) Nta gaciro "kucyubahiro cy'intumwa", izindi ntumwa zarishwe (2:61,3:21,5:73) c) "Mutawaffiika"muri Qoran 3:55 na "tawaffaytan"muri Qoran 5:120 bivuga "gusoza" igihe cyawe cyangwa se kurangiza ubutumwa bwawe ku isi. 'Tawaffi"kandi byakoreshejwe muri Qoran bivuga urupfu (6:60,39:42) d) Ibijyanye no "gupfa" ndetse no "kuzuka" kwa Yesu (19:33), bigomba kumvikana hifashishijwe(4:157) bisobanura gupfa ubwo azaba agarutse ku isi no kuzuka k'umunsi w'urubanza. Amagambo nk'ayo yakoreshejwe no kuri Yohani umubatiza (19:15) kandi n'imvugo nyinshi z'intumwa zirabishimangira. 14. Yahanuye ukuza kw'intumwa yanyuma ariyo Muhamadi (61:6,7:158) 2. YESU MURI BIBILIYA • Ntaho wasanga mu isezerano rya kera havuga ubutatu butagatifu cyangwa "Imana kwigira umuntu". • Nta ngingo itagira gushidikanya yatanzwe na Yesu mu isezerano rishya yiyita Imana. • 5 mubimenyetso bituma bamwita Imana I. IBYAMUVUZWEHO Benshi bagizwe Imana batarigeze babisaba ubwabo. Ibimenyetso bashingiraho ntagaciro bihabwa imbere y'icyo kibazo gikomeye. Abandi babihagazeho mbere ntibigeze bemera ubwo bumana. Ingingo nyinshi ziba ari ibigereranyo gusa. II. YIVUZEHO UBUMANA. Igisubizo cya mbere: Uburyo bw'umwuka, Ururimi n'ibigereranyo. Ingero: 1. Inzira ,ukuri (Yohana 14:6) ibi byavugwaga no kuntumwa zose mugihe cyazo. 2. Njye na Data turi umwe : (Yohana 10:30) ni ubumwe bw'umugambi si ubumwe bwa kamere (Yohana 17;11, 20:23) 3. Kumubona ni nko kubona Data(yohana 14:9) aha kubona birasobanura kumenya, kuko Imana itagaragara (Kuva 33:20, Yahona I:185:37,14:7) 4. Mbere ya Aburahamu nari ndiho (Yohana 8:58) buri kintu cyose cyahozeho mu bumenyi bw'ibizaba bw'Ímana 5. Yemeye ko bamuramya(M.K 14:33), Kuramya hano bisobanura gukunda cyane (urugero gukunda amafaranga) Yesu ubwe yaramyaga Imana (Luka 5:16) 6. Yiswe umwana w'Imana: Na Adamu yiswe we(Luka 3:38) Efureyimu(Yeremiya 31:9), Yakobo (Kuva 4:22), Dawudi (2samweli 7:14), Salomo(2ibyo kungoma-chron22:10) intumwa zirenze imwe ziswe "imfura" (urugero : Aburahamu, Yakobo,Dawudi.) Reba muri Zaburi 2:7. "Umwana w'ikinege" ntibyakoreshejwe muri bibiliya nk'ubusobanuro bwite bwabyo (Itangiriro 22:2) "Abana b'Ímana" byanakoreshejwe kandi (mu Itangiriro 6:2, Gutegeka kwa kabiri 14:1, Hozeyasi 1:10) 7. Yise Imana, "Data", na "ABBA" (Abaromani 8:15, Abagalatsiya 4:6) 8. Yiswe Mesiya, bivuga utegerejwe, na Dawudi yarabyiswe (Zaburi2:2) na Sirasi (Izayi45:1) 9. Yiswe umucunguzi, na Yehowasi(Abami 13:5) byanakoreshejwe no mubwinshi(Obadiya 21; Nehemiya 9:27) 10. Yiswe umwami: iyi mvugo ntisobanura gusa Imana. Yakoreshejwe mu isezerano rishya ivuga 'umwigisha' cg 'umutware' 11. Yari yuzuye roho mutagatifu, uko ni nako Yohani umubatiza yari ameze (Luka1:15) ndetse na Barinaba (Ibyakozwe n'intumwa 11.24) 12. Yavuze ko amagambo ye atazarangira, ariko yanavuze ko ibyo avuga byose atari ibye ahubwo ari ibituruka kuri Se (Yohana 14:24) 13. Yavuze ko ubutware bwose yabuhawe, Utanga ubwo butware aramuruta (bivuga Imana ye) 14. Yiswe umwami wanjye n'Imana yanjye (Yohana20:28), bishobora kuba byari amagambo yo gushyushya urugamba cg "usa n'Imana. Ikinyuranyo hagati y'"umwami" n'"Imana" , ikinyuranyo cy'"umwami" n'"Imana" kigaragarira mu I. Abakorinto 8:6 15. Abayuda bashatse kumutera amabuye kuko atuka Imana(Yohana10:29-33) abayuda bashakaga kumugerageza mu magambo bamutega imitego kubijyanye n'ibyo yari amaze kuvuga. Bashatse kumufata nka Mesiya w'ibinyoma, igisubizo cya Yesu cyarigaragaje (Yohana10:34). Muri zaburi 82:6, abantu bitwa Imana muburyo bw'ishushanya, Mose yoherejwe nk'"Imana" kwa Farawo(Kuva 7:1) IGISUBIZO CYA KABIRI: Igihe cyose Yesu yerekanaga guca bugufi ku Mana ye n'umuremyi we. Ingero:


1. Ntacyo yakoze kubwe, Yohana 5.30,14.31,Matayo20.23)

2. Ntacyo yavuze acyitegetse (Yohana14.10,8.28-29)

3. Yavuze ko se amuruta(Yohana 14.28

4. Yarageragejwe(Matayo 4.1-11) ariko Imana ntishobora kugeragezwa(James1.13)

5. Yahakanye ko azi ibitarabaho (Mariko 13.32, Matayo24.36)

6. Ashobora guhinduka Luka 2.21,52) ariko Imana ihora uko iri.

7. Ntiyigeze yemera kwitwa umwiza kandi yitandukanya n'Imana (Mariko 10.18)

8. Yasengaga Imana (Matayo 14.32,Luka5.16)

9. Yivuzeho ubwe ko ari intumwa (Luka 13.33-34) nabandi 3.11) banamwise umugaragu w'Imana Ibyakozwe n'intumwa3.13,4.27,30, Matayo 12.18)

10. Yagaragaje itandukaniro riri hagati ye na se(Matayo 23.8-10

11. We ubwe yivuze ko kenshi ko ari umwana w'umntu(Mtayo 8.20) mu byakozwe n'intumwa2.22 yagaragajwe nk'umuntu wahamijwe n'Imana,
mugihe yiswe umwana w'umuntu hafi inshuro 68, nta n'imwe yigeze yitwa Imana Mwana. Itandukaniro hagati y'izo mvugo ebyiri zisa n'itadukaniro
riri hagati y'intumwa Yesu izwi mu mateka na Kiristo wahimbwe mu ishusho ry'itorero.

 

III. IBITANGAZA BYE BYEREKANA UBUMANA
IGISUBIZO CYA MBERE: We ubwe yiyemereye ko bitari kubushobozi bwe ubwe (Yohana 5.30,14.31) IGISUBIZO CYA KABIRI: Buri gitangaza gifite icyo bisa mu isezerano rya kera ingero: 1. Yavutse nta se agira (abaheburayo 7.3) 2. Yagaburiye imbaga (II ingoma 4.42-44) 3. Yagendeye kunyanja: bisa n'ibya Mose(Kuva14.22) 4. Yakijije impumyi n'ababembe: n'abandi barabikoze, II ingoma 5.14;6.17,20, Ibyakozwe n'intumwa 3.7,5.15-16) 5. Yasubije ubuzima abapfuye: n'abandi barabikoze(I ingoma17.22,II ingoma 4.34,13.21, Ezekiyeli 37.1-14) 6. Yirukanye amadayimoni: yivugiye ko n'abandi babishobora (Matayo 7. 22,12.27,Luka11.19) 7. Yavuye mubapfuye: n'abandi barabikoze. urugero Ezekiyeli 37.1-14 8. Yazamuwe mu ijuru: n'izindi ntumwa zarabikorewe,itangirio .24? Abaheburayo11.5. II. Ingoma 2.11-12)

IV. INKURU Y'AGAKIZA
1. Iyirebana no gutungana kwa mbere kwa Adamu no kuvukana icyaha: ibyo bikaba bidahura n'ibiri m'Ugutegeka kwa kabiri 24.16 no muri Ezekiyeli        18.20 na Matayo 7.2

2. Irebana n'itegeko ryo gutamba ngo babarirwe:ibi bitandukanye na Hoseya 6.6,Zaburi30.551.15-23, na Matayo 9.13.

3. Ibitambo b'abayisiraheli cg bya Aburahamu ntahuriro bifitanye no "kubamba Imana"

4. Ni nde wapfiriye k'umuseraba ? Imana ntijya ipfa kandi urupfu rw'umuntu umwe ntirwacungura abantu b'isi nzima. 5. Imbabazi z'Imana ndetse n'ubutabera bwayo byagerwaho hatagombye ibitambo . Ni nyir'impuhwe ikaba na nyir'imbabazi.

V. AMAYOBERA N'AKAMENYERO

1. Mbega uko bitandukanye n'iby'ayandi madini ndetse n'indi migenzereze? Akamenyero konyine si ikimenyetso cy' ukuri kudasubirwaho. 2. Ikinyuranyo hagati iby'ubwenge ariko by' ukuri kw'imyemerere itumvikana neza(urugero: ubuziraherezo bw'Imana), ukubaho k'umuntu, amahame yivuguruza kandi adasobanutse, mu izina ry'amayobera matagatifu. Ibibaho iteka n'ibizarangiza ubuzima bwabyo si bimwe kandi ntibisa. 3. Kuki twakwemera ibisobanuro by'abantu, kandi ibimenyetso bigaragaza neza ko Yesu ari ikiremwa kitari icy'iteka. Kuki twahindura imyemere ya Yesu mo imyemere kuri Yesu?

UMWANZURO.
1. Isezerano rya kera rituburira kutabangikanya Imana n'ibindi bintu muri kamere yayo y'ubumana. 2. Yesu yahamije nk'ibi kandi akavuga "Data" "Imana yanjye" (Yohana 220:17). 3. Mu ihishurwa rya nyuma rivuye ku Mana(Qoran) niho honyine hakuraho gushidikanya, hakanagarura kuramya Imana imwe.

3. YESU NK'UKO YIVUGA UBWE ?

Buri wese ashobora kwita Imana "Data" dukurikije Bibiliya "Nzamutse ngiye kwa Data ari we so, ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu" (Yohana 20:17 RSV 1952) Yesu kumpera y'ubutumwa bwe, yagaragaje neza ko Imana itari se gusa, ahubwo ari se wa bose, kandi Imana ya bose, ndetse Imana ye ariyo yasenganga ubuzima bwe bwose bwo ku isi. "Udutakisha tuti ; Aba, Data" (Abaroma 8:15 KJV 1611) Hano umwanditsi ni Pahulo kandi aragaragaza neza ko buri wese ashobora kwita Imana "Data" Yesu yabwiye imbaga hamwe n'abigishwa be ati"Kandi ntimukagire umuntu wo mu isi mwita Data, kuko so ari umwe ari uwo mu ijuru.(Matayo 3:1-9) Dukurikije Matayo, Yesu yigishije buri wese kwita Imana "Data", yarababwiye ati " Uku abe ariko muzajya musenga "Data wa twese uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe"

Yesu yagaragaje ko atari Imana.

"Unyitira iki mwiza, ntamwiza keretse umwe: niwe Mana."(Mariko 10;18). Umugabo yaje aho ari amupfukama imbere aramubwira ati "Mwigisha mwiza" Yesu yaboneyeho akanya ko kugaragariza neza abantu ko batagomba kumusingiza birenze ibyo ikiremwa muntu gikwiriye.

Yesu akesha ubushobozi Imana; Imana yo ntawe ikesha ubushobozi "Ntacyo mbasha gukora ubwanjye " (Yohana 5:30) "ahubwo nkora uko Data yantegetse"(Yohana 14:31 RSV). Ntawakwirirwa yongeraho ko Imana idahabwa itegeko n'uwo ari wese. "Amagambo mbabwira, sinyavuga kubwanjye,.." (Yohana 14:10 RSV). "Ahubwo y'uko uko Data yanyigishije ariko mvuga" (Yohana 8:28 RSV) Imana niyo ifite ububasha bwose, n'ubumenyi bwose. Ntishobora kwigishwa ahubwo irigisha.

Yesu ntahwanye na "Data" "Kuko Data anduta" (Yohana 14:28 RSV). Abantu bibagiwe ibi maze baravuga ngo Yesu na Data barangana. Ese tuzemere ibyande, Yesu cyangwa abantu.

Yesu ntazi byose Avuga iby'umunsi wa nyuma Yesu yagize ati: Ariko uwo munsi n'icyo gihe ntawe ubizi, naho baba abamalayika bo mu ijuru cyangwa umwana, cyeretse Data wenyine" (Matayo 24:36).

Ese Yesu Yarizuye? "Ariko Imana yaramuzuye.." (Ibyakozwe n'intumwa 2:24) Yesu ntabushobozi yari afite bwo kwizura Imana yagombaga kumuzura nk'uko umwanditsi w'ibyakozwe n'intuma abivuga.

Yesu yasengaga Imana: Imana ntanumwe isenga. "Aba,Data, byose biragushobokera, undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko njyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka"(Mariko14:32)

Yesu yagushije uruhanga hasi asenga Imana,yinginga Imana ngo imukize kubambwa. Ibi birerekana ko Yesu yagiraga ugushaka gutandukanye no gushaka kw'Imana. Abanditsi ba Matayo, Mariko na Luka, batubwira ko ugushaka kwa Yesu kwari uko yakizwa kubambwa, ariko ko kwari ugushaka kw'Imana ko kubambwa biba. Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?" (Matayo 27;46)

Yesu ntiyabashije kumenya ko kugiti ntambuto ziriho "Areba kure(Yesu) abona igiti cy'umutini uriho ibibabi, arawegera ngo ahari yawubonaho imbuto, nyamara awugezeho ntiyagira icyo abona keretse ibibabi. Kuko kitari igihe cyo kwera kw'imitini" (Mariko 11:12:13) Ubwo yabonaga ko igiti gifite amababai, yibwiye ko gishobora kuba kiriho imbuto. Ariko ageze hafi yacyo asanga ntambuto ziriho, kandi n'ubundi, ntibyari k'umwero w'imitini.

Yesu yagaragajwe nk'umugaragu w'Imana.
"Dore umugaragu wanjye nkunda natoranije (Matayo 12:18) Muri iki gice Yesu yiswe umugaragu w'Imana. "Imana ya Aburhanu na Isaka Na Yakobo, Imana y'abasogokuruza yashimishije umugaragu wayo Yesu." (ibyakozwe n'inyumwa 3:13) "Bateraniye muri uyu murwa, kurwanya umugaragu wawe wera Yesu (Ibyakozwe n'intumwa 4:27) Buri wese, uretse Imana, ni umugaragu w'Imana, naYesu nawe ni umugaragu w'Imana

Ninde mukozi w'ibitangaza mubyukuri?
"Yesu w'i Nazareti, wa muntu Imana yahamirishije imirimo ikomeye n'ibitangaza n'ibimenyetso, ibyo yamukoresheje hagati yanyu nk'uko mubizi ubwanyu" (Ibyakozwe n'intumwa 2:22 KJV) Abantu bavuga ko ubwo Yesu yakoze ibitangaza byinshi, agomba kuba ari Imana. Ariko aha turabona ko ari Imana yakoze ibitangaza, Yesu yari igikoresho Imana yakoresheje ngo irangize umurimo wayo. Yesu yari umuntu wo Imana yahamije. Ibi biravuga ko yari umunyakuri.

Yesu ntatanga ibyicaro:
"Ariko kwicara iburyo bwanjye n'ibumoso bwanjye si jye ubigaba, keretse abo Data yabitunganyirije."(Matayo 20:23) Kubwibyo rero, niba dushaka kwiteganyiriza ibyicaro byacu hamwe n'Imana k'umunsi w'imperuka, tugomba kugaruka ku Mana akaba ariyo tubisaba.

Imvugo idasobanutse:
"Njye na Data turi umwe" (Yohana 10:30)
Abantu bakunda kwitwaza iyi mvugo ariko bakibagirwa iyi ikurikira
Yohana 17:11; "Data wera ubarinde mu izina ryawe wampaye ngo babe umwe nk'uko natwe turi umwe."
Ibi biragaragaza ko ikivugwa ari ubumwe bw'umugambi, atari ubumwe bwa kamere nk'uko bamwe babitekereza.
Abigishwa ntibashoboraga kuba umuntu umwe, ariko bashoboraga guhuriza ku ntego imwe. Ibyo bisobanuye ko bashobora kuba umwe k'umugambi, nk'uko Imana na Yesu ari bamwe k'umugambi.

Ese Yesu yaba yaravuze ibi byose Yohana yamuvuzeho?
Yohana 14: 9 Umbonye aba abonye Data.
Yohana 6:35 Yesu arababwira ati ninjye mutsima w'ubugingo
Yohana 8:12 Nijye mucyo w'isi
Yohana 8:58 Aburahamu ataravuka,ndiho
Yohana 10:7 arijye rembo ry'intama
Yohana Nijye kuzuka n'ubugingo
Yohana Ni jye inzira, n'ukuri n'ubugingo
Ndi umuzabibu w'ukuri

Abahanga b'abakiristu batubwira ko niba Yesu yarivuzeho ibi bisingizo byose bihambaye, amavanjiri atatu yabanjirije iyi ntakabuza aba yarabyanditseho. Mariko yanditswe ahagana muri 70 (umwaka wa Gikirisito) hakurikiraho Matayo na Luka hagati y'imyaka yaza 80 na 90( y'ikiragano cya Gikirisitu) Yohana yanditse ahagana mu 100(umwaka wa Gikirisitu) niyo yaherutse ayandi mavanjiri yagizwe matagatifu yose uko ari ane. Umwe mu bahanga b'abakirisitu James Dunn yanditse mugitabo cye The Evidence for Jesus "Niba byari ibice by'umwimerere w'amagambo ya Yesu ubwe, nigute byashoboka ko Yohana yabigaragaza wenyine, hakabura n'umwe mubandi ubivuga.? Ni ushaka ubyite amakenga y'abahanga, ariko ndasanga bidasanzwe ko imvugo nk'izi zaba zarahawe agaciro gacye zizwi nk'ingirakamaro munyigisho za Yesu. Niba za "ndi" zari umwimerere w'ibyavuzwe, biragoye mu byukuri gusobanura impamvu nta n'umwe mu banditsi batatu bandi b'amavanjiri wigeze azikoresha.(The evidence for Jesus, Urup. 36)

Cyo kimwe na New American Bible, mu ijambo ry'ibanze ryayo, umutwe w'amagambo wiswe "Ni gute wasoma Bibiliya yawe" iragira iti" Biragoye kumenya niba amagambo cyangwa imvugo zitirirwa Yesu zarandiswe by'ukuri nk'uko yazivuze. Itorero ryizeraga rishikamye koYesuyaryigishirizagamo, gutyo rigatanga inyigisho zaryo mu ishusho y'imvugo za Yesu " (St Joseph Medium Size Edition. Urup.23)

Ibiri muri Yohana ni ibyo rero abantu bavugaga kuri Yesu igihe ivanjiri ya Yohana yandikwagwa (imyaka 70 nyuma ya Yesu azamuwe mu ijuru) Umwanditsi w'ivanjiri ya Yohana yabisubiyemo nkaho Yesu ari we wabivuze. Pastoro James Dunn yakomeje avuga mugitabo cye avuga ko bishoboka guhamya ko umwanditsi w'ivanjiri ya kane "atari yitaye kubibazo bitera urujijo abakirisito b'iki gihe- Ese koko ibi ni Yesu wabivuze? Yakoresheje se koko aya magambo? N'ibindi n'ibindi ." the evedence for Jesus, Urup. 43

Abahanga banzuye bavuga ko iyi vanjiri muntangiriro yanditswe munyandiko isanzwe. Ariko i vanjiri nyuma yaho, nkuko bivugwa muri New Jerusalem Bible 'yasubiwemo inongerwamo, mu byiciro byinshi, mugice cya kabiri cy'ikinyejana cya mbere (The New Jerusalem Bible: introduction to John, Urup. 1742) Irongera nanone: "Uyu munsi dushobora kwemera ntapfunwe ko iyi vanjiri ya kane yanyuze munzira ziruhanyije mbere yo kuba nk'uko tuyifite ubu" (p1742) Mu mpapuro zibanziriza izi muri iyo bibiliya haragira hati: "Birasa nk'aho twageze gusa kuntera ya nyuma y'inzira itinda yazaniye hamwe atari gusa uduce twinyandiko tw'ibihe bitandukanye, ahubwo ari n'ibyakosowe,ibyongewemo ndetse birenze rimwe na rimwe ihindurwa rirenze rimwe ku amagambo amwe." (The New Jerusalem Bible,1739) The New American Bible ivuga ko abahanga benshi mu bya Bibiliya " bigaragara ko bagiye bandika mu macapisha uko yagiye akurikirana aho inyandiko zisa zagiye zongerwa kumwimerere wari mugufi." ( The new American Bible, Reviesed New Testament, Urup143)

Imana yagaragaje ukuri kuri Yesu "Yemwe abahawe ibitabo, ntimukarengere imbibi za Nyagasani, kandi ntimukavuge kuri allah uretse ukuri , Yesu mwene Mariya ni intumwa y'Imana gusa, ijambo ryagejejwe kuri Mariya n'umwuka uva ku Mana, bityo mwemere Imana n'intumwa zayo kandi ntimuzavuge ngo "Batatu", mubyirinde ni byiza kuri mwe.Imana ni imwe gusa. Ubutagatifu bwayo burenze kugira umwana. Ibiri ku isi no mu ijuru byose ni ibye kandi ni umurinzi wihagije. Mesiya (Yesu) ntiyinubira kwitwa umugaragu w'Imana, yemwe n'abamalayika batoneshejwe n'Imana ntibabyinubira. N'abibona ntibagaragire imana bakanikuza abo Imana izabakoranyiriza imbere yayo ibahane. Ariko babandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, abo izabaha ibyo bakoreye byose, inabongerere kubw'impuhwe zayo ariko babandi bibonye bakanasuzugura, bazahanishwa ibihano bibabaza Ntanubwo bazabona inshuti cyangwa uwo kubakiza imbere y'Imana. Yemwe bantu, mwagezweho n ikimenyetso cyabaziye kuva kwa nyagasani wanyu ,kandi tubamanurira urumuri rugaragara. Naho abazaba baremeye allah bakagendera kumategeko ye azabinjiza mumpuhwe ze n'imbabazi ze, kandi abayobore kuri we munzira igororotse." (Ibisobanuro bya Qoran, igice cya kane: 171-176)

IMANA ISHOBORA BYOSE

Intumwa Mose mugiheburayo yayise Eloha Intumwa Yesu mu cya Aramayika yayise Alaha Intumwa Muhamadi mucyarabu yayise Allaha .........................................................................

Ntakindi na kimwe gikwiriye gusengwa usibye ALLAH na Muhamadi akaba uwanyuma kandi wasojereje intumwa z'Imana.

4. MWAVUTSE MUTAGIRA ICYAHA

ESE IMANA IZAGUHORA ICYAHA CY'UNDI MUNTU?

Igitabo cy'Imana cyigisha ko umuntu azabazwa gusa ibyo we yakoze

Ese wavukanye icyaha? Ndahamya ko waba warigeze kumva bavuga ko twavukanye icyaha- cyangwa se nawe waba ubyemera. Ariko noneho ndagira ngo tubyibazeho gato. Ese Imana itarenganya ishobora kuguhora icyaha utigeze ukora? Ese yakugerekaho ibikorwa byakozwe n'undi. Ibyo ni ibidashoboka, igitabo cy'Imana kikwigisha ko uri gatozi gusa kubikorwa wikoreye. Ntushobora gukora icyaha cyeretse gusa iyo ukoze ibintu bibi, kandi ntibishoboka ko wakora ibibi mbere y'uko uvuka.

Duhura kenshi n'abantu bavuga ko dushobora kuba hari ukuntu twavukanye icyaha. Ese ibyo bishobora kuba hari aho bihuriye n'ukuri? Bavuga ko ikiremwamuntu cyambere Adamu cyakoze icyaha, ko muri we icyaha cyakwiriye isi kandi ko kuva icyaha cyakwira mu isi cyageze kuri buri kintu cyose ndetse no kubana bakivuka. Ese ushobora kwemera ibyo bitekerezo? Ushobora kwemera ko ikiremwa muntu cyakwokamwa n'icyaha mbere y'uko kigira icyo gikora? Ese ni uwuhe mucamanza wacira umuntu urubanza rw'icyaha atigeze akora ? Umucamanza w'ukuri ntiyabikora cyeretse yibeshye. None ese Imana yo? Yakora ibintu nk'ibyo? Ntidushobora kwemera igitekerezo kigayitse gutyo ko cyaba gituruka ku Mana. Ni inyakuri, ibabaraho ibyo mukora , ntizabahora ibyo ikiremwa cya mbere cyakoze . Ahubwo na nyuma ikibi Imana yiteguye burigihe kubababarira. Yuzuye impuhwe n'ubugwaneza. Kandi ikunda kubabarira. Yiteguye kubabarira uwo ari wese uzayisanga ashaka imbabazi. Ibyo bivuga ko iyo umuntu akoze ikibi aba agifite amahirwe yo kugaruka ku Mana kandi ikamubabarira, igihe uwo muntu mu byukuri yiteguye kureka icyo cyaha. Ese ibi ntibitanga icyizere kubimenya.Si byiza se kubimenya , nubwo tubaho m'ubuzima bwuzuye ibyaha, ariko niba twiteguye guhindura ubuzima bwacu maze tukumvira Imana izahita itubabarira ? ibyo kandi ni ibiri hagati yacu n'Imana. Ntagasanduku ducishamo kubabarirwa, ntanubwo dukeneye umuntu wo kubabazwa kubera ibyaha byacu. Ese dushobora kwirengagiza urukundo rw'impuhwe rwo Imana yaduhaye? Imana iradusaba kumenya urukundo rwayo. Irashaka ko tumenya ko ari inyakuri. irashaka ko tumenya ukuri kuriyo kugirango nituyigarukira tujye tumenya uwo tugarukiye. Ariko hariho inkuru nyinshi zibeshyera Imana. Ese twakurahe inkuru nyazo zerekeye Imana . Ni mugitabo cyayo!.Ibyo birasobanutse, siko bimeze?. Imana yaratwibwiye mu gitabo cyayo Ni inshingano zacu kureba ngo ni iki Imana yivugaho ubwayo. Igitabo cyayo cya nyuma ni Qoran cyo yamanuriye kuba umuyoboro ku bantu bose.

Ibisobanuro birarangiye, Imana ishimwe kandi niyo mufasha, amahoro nasakare ku ntumwa Muhammad n'abayo n'abasangirangendo bayo.

WA BILLAHI TAUFIIQ CEM/UNR, Butare 2007

 


INYIGISHO Z'IBANZE KU IDINI YA ISLAM

BISMILAHI RAH'MAN RAHIM
IRIBURIRO.

Ishimwe n'ikuzo bikwiye Imana Nyagasani w'ibiremwa byose, amahoro n'imigisha byayo bisakare k'uwasozereje Intumwa n'Abahanuzi Muhamadi mwene Abdillahi, n'abiwe n'abazabakurikira mu byiza kugeza ku munsi w'imperuka. Mu rwego rwo guhugura no gufasha abayislamu bo mu Rwanda kugira ubumenyi bw'ibanze ku idini ya Islam, ubunyamabanga bushinzwe ibwirizabutumwa mu muryango w'Abayislamu mu Rwanda (A.MU.R) ufatanyije n'umuryango nterankunga AL IHSAANI AL IGHATHIA, bahisemo kubategurira aka gatabo gakubiyemo inyigisho z'idini ya Islam mu buryo buhinnye kugira ngo kabe imbarutso yo gusobanukirwa idini ya Islam ku bayislamu bose bo mu Rwanda.

ISOMO RYA TAWUHID (Iyobokamana)

Tawuhid: bisobanuye guharira Imana amasengesho, ibi bikaba ishingiro ry'imyemerere ya Islam ishingiye k'ubumwe bw'Imana,kandi ikaba ariyo nshingano ya mbere Intumwa n'Abahanuzi bahawe yo kugeza ku bantu ko bagomba gusenga Imana imwe rukumbi yonyine bakitandukanya n'ibigirwamana, ibi bishimangirwa na Qor'an aho Imana igira iti:

“Twohereje kuri buri muryango Intumwa kugirango ibabwire iti: Nimusenge Imana imwe rukumbi mwitandukanye n'ibigirwamana”.

Qor'an16:36.

Ibyo bikaba bisobanuye ko Allah wenyine ariwe ufite umwihariko wo gusengwa, kugaragirwa, gusingizwa, guturwa ibitambo, kwiringirwa, kwizera, gutinya n'ibindi.

AL IBADAT (Kugaragira Imana no kuyisenga yonyine)

Ibadat: Ni ijambo rikubiye hamwe ibyo Imana ikunda byose ikanabyishimira byaba ibikorwa cyangwa imvugo ibigaragara n'ibitagaragara; ingero: Ibikorwa bigaragara: Gusali, gutanga amaturo, n'ibindi… Ibikorwa bitagaragara: Gusiba, kwiringira, kwizera… Ni iyihe mpamvu Imana yaremye abantu n'amajini? Ntabwo Imana yaremye ibi biremwa bibiri nta mpamvu, ntabwo yabiremeye kurya no kunywa, kwishimisha, gukina, cyangwa guseka, ahubwo yabiremeye ikintu gikomeye aricyo gusenga no kugaragira Imana yonyine, ibyo biremwa bikamenya iyo Mana ntibiyibangikanye n'icyo aricyo cyose, bikayikuza, bikayumvira bikora icyo aricyo cyose yabitegetse gukora binirinda icyo aricyo cyose yabujije no kwitondera imbibi yabishyiriyeho ntibizirenge.

Imana yaravuze iti:

“Nta kindi naremeye amajini n'abantu uretse kugirango bangaragire (bansenge)”.

Qor'an 51:56

IBYO ABANTU BAGOMBA GUKORERA IMANA
Icyo Imana ishaka ku bantu ni uko bayigaragira bakanayisenga yonyine ntibagire icyo biyibangikanya nacyo. bagomba kuyumvira, bakayibuka igihe cyose bakanashimira ingabire ibaha.

AMOKO YA TAWUHID Tawuhid igizwe n'amoko atatu:

  1. Tawuhid Rububiyat.
  2. Tawuhid Al uluhiyat.
  3. Tawuhid Al asmai wa swifat.

Tawuhid Rububiyat:
Ni uguharira Imana ibikorwa byayo ukemera ko ariyo yonyine yabikoze kandi nta mufasha.Ingero z'ibikorwa by'Imana: kurema, bisobanuye ko Allah ari we muremyi w'ibiremwa byose ni nawe ubiha amafunguro, ni we utanga urubyaro, ni we ugusha imvura, ni we utanga ubuzima n'urupfu ni nawe mugenzuzi wa buri kintu cyose. Uwakwizera ko hari undi ushobora gukora kimwe mu bikorwa Imana yihariye aba ayibangikanyije mu bikorwa byayo.

Tawuhid Al Uluhiyat: Ni uguharira Imana ibikorwa by'abagaragu bayo (amasengesho). Bisobanuye ko Imana (Allah) ariyo ifite umwihariko wo gusengwa yonyine ntacyo ibangikanywe nacyo kandi ayo masengesho ntaho anyujijwe haba ku bantu, Intumwa cyangwa Abamalayika. Imana igomba guharirwa ubusabe (ADUAU), ibitambo, kwiringirwa, n'ibindi bikorwa igomba gukorerwa yonyine rukumbi, uwagira undi utari Imana akorera kimwe muri ibyo bikorwa yaba ayibangikanyije mu kuyisenga.

Tawuhid Al Asmai Waswifat: Ni uguharira Imana amazina meza n'ibisingizo byiza bizira inenge. Ni ugushimangira ibyavuzwe byose n'Imana yisingiza ubwayo n'ibyo yasingijwe n'Intumwa yayo Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) nta kugereranya Imana n'ibiremwa byayo, ahubwo tukabyemera nk'uko byavuzwe ko ari ibisingizo biberanye n'ubutungane bwa ALLAH n'icyubahiro cye kandi tudahakanye ibyo bisingizo.

IBANGIKANYAMANA (Shirki)
Shirki: Bisobanuye kubangikanya Imana n'ibindi bintu byaba abantu, ibishushanyo, ibibazanyo n'ibindi yaremye.

Ibangikanya rigizwe n'ibice bibiri:

  1. Ibangikanya rikuru (Shirki ak'baru)
  2. Ibangikanya rito (Shirki asw'gar)

Ibangikanya rikuru:
Bisobanuye: Kubangikanya Imana n'ikindi icyo aricyo cyose mu masengesho. Iki rero nicyo cyaha gihambaye kurusha ibindi, Imana ntabwo ikibabarira keretse umuntu upfuye yarakicujije burundu, naho umuntu ugipfiriyemo uwo azinjira mu muriro utazima ubuziraherezo kandi ijuru kuri we ni ikizira ntashobora kuzarijyamo. Imana iragira iti:

“Ubangikanyije Imana yamuziririje kuzajya mu ijru, icyicaro cye ni mu muriro kandi abanyamahugu ntibazabona ababatabara”.

Qor'an 5:72.

Ingaruka z'ibangikanyamana rikuru:

  1. Ubangikanyije Imana, ibikorwa bye byose byiza birahanagurika akazaba iteka mu muriro, nk'uko Imana yavuze iti:
    “N'abahanuzi iyo baza kubangikanya Imana, ibyo bakoraga byari kuba impfabusa”.
    Qor'an 5:88
  2. Upfanye iyi shirki atarayicujije Imana ntimubabarira kandi ijuru kuri we ni ikizira, ariko uwicujije ubudasubira arababarirwa.

    Ingero z'ibangikanyamana rikuru:
    Gusaba abapfuye, kwambaza no gupfukamira ibishushanyo, kubibagira, guterekera, kuraguza, gucirira amashitani na za nyabingi, kubandwa n'ibindi.

    Kuragura no kuraguza:
    Kuragura no kuraguza ni icyaha gikomeye cyane kuko ari ibangikanyamana. Imana yasezeranyije abayibangikanya n'icyo aricyo cyose ko nta mbabazi zayo bateze mu gihe bapfuye batari bicuza. Imana iragira iti:

    “Ntabwo Imana ibabarira uyibangikanyije, ariko ibabarira ibindi byaha bitari ibyo (ibangikanya) k'uwo ishatse”
    Qor'an 4:48.

    Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Uzajya kumupfumu akagira icyo amubaza, ntabwo azakirirwa Iswala ze iminsi mirongo ine (40)”. Na none Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Uzajya ku mupfumu akemera ibyo amubwiye, azaba ahakanye ibyahishuriwe Intumwa Muhamadi”. Hari n'izindi mvugo z'Intumwa y'Imana zitugaragariza ko kugana umupfumu ari icyaha ndengakamere, zikaba zitwigisha ibi bikurikira:

    Kuki Imana yaziririje bikomeye kujya mu bapfumu?
    Kujya mu bapfumu ni ibigaragaza ko ubagannye ataba yiringira Imana, ahubwo aba yiringira abo bapfumu yibwira ko hari icyo bamumarira mu byo Imana itamugeneye. Impamvu yindi ni uko abapfumu mu mikorere yabo baterwa inkunga na shitani ikaboherereza zimwe mu ngabo zayo kugira ngo zibatere inkunga. Ariko na bariya bapfumu ntabwo bagera kuri ruriya rwego keretse babanje guhakana Imana no gukora ibyaha ndengakamere, bikura ubikoze mu idini bikamugira umuhakanyi.

    Kubera iki abantu bagana abapfumu? -Kutagira ukwiringira kwuzuye. -Kutihanganira igeno ry'Imana. -Kwibwira ko abapfumu bazi ubumenyi bw'ibyihishe -Gushaka kugera ku ntego banyuze mu nzira z'ubusamo nko gushaka imitungo, umunezero, urukundo, kwivuza uburwayi runaka n'ibindi…

    Ibangikanyamana rito:
    Ni ibangikanya rigabanya imyemerere y'urikoze, ariko ntirimukure mu idini. Iryo bangikanya rito ni ryo riganisha umuntu ku ibangikanya rikomeye. Ukoze igikorwa cy'ibangikanya rito ntabwo ibikorwa bye byiza byose biba imfabusa, ahubwo igikorwa kiba impfabusa ni icyo aba yakozemo iryo bangikanya rito. Urugero: Gukora igikorwa wategetswe n'Imana kandi unagamijemo kugira ngo ushimwe n'abantu nko gusari, gusiba, gutanga amaturo kugira ngo abantu bakubone banagushime. Ibyo ni ibangikanya rito kuko ari ugukorera ijisho, icyo gikorwa urikozemo kiba ari impfabusa ariko ntabwo byangiza ibindi bikorwa byiza byakibanjirije. Ariko ibangikanyamana rikuru ryo ryangiza ibikorwa byiza byose bikaba impfabusa.

    • Abapfumu ni abahakanyi kuko bigamba ko bazi ubumenyi bw'ibyihishe.
    • Kugana abapfumu ni icyaha ndengakamere no kwemera ibyo bakubwiye ni uguhakana Imana n'igitabo cyayo (Qor'an).

 

INZEGO Z'IDINI YA ISLAM

Inzego z'Idini ya Islam zikubiye mu bintu bitatu aribyo:

  1. AL ISLAM.
  2. AL IMAN.
  3. AL IH'SAN.
Kugirango umuntu ashobore kugira Idini yuzuye asabwa kuba afite ibyo bintu uko ari bitatu bivuzwe hejuru aribyo: Al Islam: Bisobanuye kwicisha bugufi kuzuye ku mategeko y'Imana, ukiyemeza kuyumvira no kuyisenga yonyine rukumbi ugamije gushimwa imbere yayo yonyine kandi ukitandukanya n'ibangikanyamana (Shirki) n'abarikora. Imana yaravuze iti:
“Uzashaka indi dini itari Islam iyo dini ntizakirwa (ntizemerwa) kandi ku munsi w'imperuka azaba mu banyagihombo”
Qor'an 4: 85

Ubuyisilamu bw'umuntu ntibushobora kuzura kereste yemeye akanashyira mu bikorwa inkingi z'ubuyisilamu zose uko ari eshanu, iyo aretse inkingi imwe abigambiriye aba asenye idini ye.

INKINGI ZA ISLAM NI ESHANU.

Inkingi ya mbere:
Ubuhamya bubiri: Guhamya ko nta yindi Mana iriho kandi ikwiye gusengwa mu kuri uretse Allah wenyine ukanahamya ko Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ari Intumwa y'Imana n'umugaragu wayo. Aya niyo magambo umuntu avuga yinjira mu idini ya Islam kandi aya magambo nirwo rufunguzo rw'Ijuru (AL JANAT), ukoze ibikorwa byiza atayavuze ngo anayemere bizamubera impfabusa ku munsi w'imperuka kandi Imana izamushyira mu muriro utazima.

Ibyangombwa by'ubuhamya bubiri: Kugirango ubuhamya bwa mbere (SHAHADATU AN LA ILAHA ILA LLAHU) bugirire uwabuvuze akamaro hari ibyangombwa umunani (8) bisabwa aribyo:

  1. Ubumenyi (AL ILMU) buzira ubujiji.
  2. Icyizere (AL YAQIIN) kizira gushidikanya.
  3. Kwemera (AL QABUUL) kuzira kugononwa.
  4. Kwereza Imana ubwo buhamya (AL IKHLAS) bizira kuyibangikanya.
  5. Kumvira (AL INQIYAD) kuzira kwigomeka.
  6. Ukuri (AL SIDIQI) kuzira uburyarya.
  7. Gukunda (ALMAHABA) kuzira urwango.
  8. Guhakana ibindi bisengwa bitari Allah.

Naho kugirango ubuhamya bwa kabiri (SHAHADATU ANA MUHAMADAN RASULU LLAHI) bugirire nyirabwo akamaro, agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  1. Kwemera ko ibyo yavuze byose ari ubutumwa yahishuriwe n'Imana.
  2. Kumwumvira mu byo yategetse.
  3. Kumukunda no gukunda umuryango we.
  4. Kwemera ko yarinzwe gukora ibyaha kuva mu bwana kimwe n'izindi Ntumwa n'Abahanuzi.
  5. Kwemera ko ubutumwa bwe aribwo bwaherutse ubundi, bityo nta Muhanuzi cyangwa Intumwa y'ukuri izabaho nyuma ye.
  6. Kwemera ko ubutumwa bwe ari rusange kubatuye isi bose, ariko izindi ntumwa zoherezwaga aho zikomoka cyangwa mu miryango yazo gusa.
  7. Kwemera ko kumusabira impuhwe n'imigisha by'Imana ari ngombwa kuri buri mwemera.
  8. Kwemera ko yasohoje ubutumwa bwose yahishuriwe ntacyo assize.
  9. Kwemera ko yari umuntu nk'abandi nta gukabiriza cyangwa kurengera mu kumuha icyubahiro adakwiye nko gusengwa nk'uko abantu bakabirije ndetse bakarengera ku Ntumwa y'Imana Issa (Yesu) bagera aho bamwise Imana.

 

  • Inkingi ya kabiri: Guhozaho Iswala eshanu buri munsi ku bihe byagenwe.
  • Inkingi ya gatatu: Gutanga amaturo (Zakat)
  • Inkingi ya kane: Gusiba igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhani
  • Inkingi ya gatanu: Kujya i Makka gukora umutambagiro mutagatifu (Hijat) k'ubishoboye.

IBIVANA UMUNTU MURI ISLAM
Hari ibikorwa umuntu ashobora gukora cyangwa imvugo ashobora kuvuga bikamuvana muri Islam burundu agahinduka umuhakanyi, ibyo ni:

 

  1. Kubangikanya Imana (Shir'ki nkuru). Ibisobanuro: Ni ugusenga no kugaragira ikitari Imana, nko kwambaza abapfumu, gusenga ibishushanyo n'amashitani no kubitura ibitambo, ibi byose binyuranyije n'ijambo LA ILAHA ILALLAHU (Nta yindi Mana iriho kandi ikwiye gusengwa mu kuri uretse Imana imwe rukumbi), ibi byose iyo umuntu abikoze agapfa aticujije, aba apfuye atakiri umuyislamu. Imana yaravuze iti:
    “Ntabwo Imana ibabarira uyibangikanyije, ariko ibabarira ibindi byaha bitari ibyo (ibangikanya) k'uwo ishatse..”
    Qor'an 4:116

    Nanone Imana iti:

    “Ubangikanyije Imana, yamuziririje kuzajya mu ijuru, icyicaro cye ni mu muriro kandi abanyamahugu ntibazabona ababatabara”.
    Qor'an 5:72
  2. Gushyira hagati yawe n'Imana umuhuza unyuzaho ubusabe n'amasengesho. Ibisobanuro: Gutekereza ko Imana itakwakira amasengesho yawe (ubusabe) keretse wiyambaje abahuza mu bahanuzi, intungane ku Mana, amajini n'abapfuye, cyangwa kwizera ko amahirwe n'amakuba byawe biri mu maboko yabo, uramutse ufite imyemerere nk'iyo ikuvana muri Islam ukaba ubaye umuhakanyi.
  3. Utemera ko ababangikanyamana ari abahakanyi cyangwa agashidikanya ku buhakanyi bwabo cyangwa akemera inzira yabo, aba abaye umuhakanyi.
  4. Kwemera ko hari indi idini y'ukuri itari Islam cyangwa ko hari undi muyoboro utari uw'ubuhanuzi bwa Muhamadi utunganye kuwurusha.
  5. Kwanga icyo aricyo cyose mu magambo y'Imana cyangwa imvugo z'Intumwa Muhamadi. Imana iravuga iti:
    “Impamvu bahakanye ni uko banze ibyo Imana yahishuye bituma Imana igira ibikorwa byabo impfabusa”.
    Qor'an 47:9.
  6. Gukerensa no kwambura agaciro amagambo y'Imana cyangwa ay'Intumwa y'Imana cyangwa icyakozwe nayo ubizi n'ubwo waba wikinira, nabwo uba ubaye umuhakanyi. Imana iravuga iti:
    “Babwire uti: ese murakerensa (murakinisha) Imana, ibimenyetso byayo n'Intumwa yayo? Ntimugire urwitwazo na rumwe kuko mumaze guhakana nyuma yo kwemera kwanyu”.
    Qor'an 9:65
  7. Gukoresha amarozi nk'inzaratsi n'ibindi, kwiringira abarozi, kubishimira, kubashyigikira ni ubuhakanyi.
  8. Gusebya Qor'an ntagatifu uhakana umurongo umwe cyangwa myinshi muri yo, kuba wavuga ko Qor'an ari amagambo y'umuntu, kuzirura icyo yaziririje no kuziririza icyo yaziruye ubizi, kugira icyo wongeramo cyangwa ugabanya nabwo uba uhakanye.
  9. Kwanga bimwe mu bisingizo by'Imana cyangwa amwe mu mazina yayo, kwitirira Imana inenge zitaberanye n'icyubahiro cyayo nko kubyara, kuyisanisha n'ikindi mu biremwa byayo uba uhakanye.
  10. Guhakana ko Muhamadi (Allah amuhe amahoro n'imigisha) ari umusozo w'Intumwa, nko kwemera abiyita Abahanuzi n'Intumwa nyuma ye ubisobanukiwe, ibyo nabyo bivana umuntu muri Islam.
  11. Kwirengagiza burundu idini ya Islam ukabaho utayisobanukirwa utanashyira mu bikorwa amategeko yayo.
Icyitonderwa: Ibi byose bivana umuntu muri Islam iyo agize icyo akora cyangwa avuga ku bushake kandi abisobanukiwe, naho uwabikora abihatiwe cyangwa adasobanukiwe, uwo ntabwo aba avuye muri Islam ahubwo arigishwa.

AL IMAN (Ukwemera)

Bisobanuye kwemeza umutima wawe ibyo utegekwa n'Imana byose kandi ukabyatura kururimi ugashyira mu bikorwa amategeko y'Imana. Kwemera nako kugizwe n'ibice bigeze kuri mirongo irindwi n'icyenda bitandukanye mu nzego, urwego rwo hejuru ni Ijambo LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi Mana iriho kandi ikwiye gusengwa mu kuri uretse Imana imwe rukumbi (Allah), naho urwego rwa nyuma ni ugukura ibibi bibangamira abantu mu nzira, no kugira isoni ni igice kimwe mu bice bigize ukwemera. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: «Isoni zose ziza mu byiza”.

 

INKINGI Z'UKWEMERA

Ukwemera kugizwe n'inkingi eshashatu arizo:

  1. Kwemera Imana.
  2. Kwemera Abamalayika.
  3. Kwemera ibitabo.
  4. Kwemera Intumwa n'Abahanuzi.
  5. Kwemera umunsi w'Imperuka.
  6. Kwemera igeno ry'ibibi n'ibyiza ko bituruka ku Mana.

Ibisobanuro ku nkingi z'ukwemera
Kwemera Imana:
Ni ukwemera ko Imana iriho kandi ko ariyo muremyi w'ibiriho byose, isingizwa n'ibisingizo byuzuye (bihanitse), ikaba n'umuzira nenge kandi nta n'umwe ibangikanyijwe nayo mu gusengwa.

Kwemera Abamalayika:
Ni ukwemera ko bariho baremwe n'Imana ibakomoye mu rumuri ntibarya, ntibanywa, ntibaryama, ntibigomeka kubyo Imana yabategetse, ahubwo bakora ibyo bategetswe n'Imana kandi bahora mu kugaragira Imana batarambirwa. Abamalayika ni benshi cyane umubare wabo ntuzwi, ariko hari bake bavuzwe n'Imana muri Qor'an ndetse n'Intumwa y'Imana bitewe n'imirimo bashinzwe muri bo twavuga:

  1. JIBRIL ushinzwe kugeza ubutumwa bw'Imana ku Bahanuzi.
  2. MIKAILU ushinzwe kugusha imvura.
  3. MALAKUL MAWTI ushinzwe gukuramo roho z'abantu.
  4. MALIKI ushinzwe kurinda umuriro.
  5. RAQIIBU na ATIIDU bashinzwe gukurikirana ibikorwa by'abagaragu b'Imana.

Kwemera Ibitabo:
Ni ukwemera ko Imana yahishuye ibitabo ibiha zimwe mu Ntumwa kugira ngo bizifashe mu kuyobora Abantu, muri ibyo bitabo twavuga:

  1. TAURATI: Yahawe Musa (Allah amuhe amahoro n'imigisha)
  2. ZABURI: Yahawe Dauda (Allah amuhe amahoro n'imigisha).
  3. INJIILI: Yahawe ISA (Allah amuhe amahoro n'imigisha)
  4. QOR'AN: Yahawe Muhamadi (Allah amuhe amahoro n'imigisha).
Qor'an nicyo gitabo cyaherutse ibi bitabo kandi yarabisimbuye,bityo amategeko yari mu bindi bitabo byose aribyo Taurat, Zaburi, Injil, yasimbuwe n'ari muri Qor'an ntagatifu, bisobanuye ko nta kindi gitabo cyemewe gukurikizwa uretse Qor'an ntagatifu kuko ariyo yabisozereje, ubwo ibyo bitabo byayibanjirije yarabisimbuye tubyemera ko byabayeho ariko ntabwo dutegetswe gushyira mu bikorwa amategeko yari abirimo kuko yose yasimbuwe n'aya Qor'an bitewe n'uko byahindaguwe. Imana yabivuze igira iti:
“Kandi twaguhishuriye igitabo cy'ukuri (Qor'an) cyaje cyemeza ibitabo byakibanjirije kandi kirabisimbura..”
Qor'an 5:48

Kwemera Intumwa n'Abahanuzi:
Ni ukwemera ko Imana yatoranyije bamwe mu bantu ibaha ubutumwa kugirango bayobore abantu babereke inzira ibaganisha ku Mana bakora ibyo ishaka bareka ibyo yaziririje, Izo Ntumwa zari nyinshi ariko izo Imana yatubwiye amazina yazo muri Qor'an ni makumyabiri n'eshanu ari zo:

  1. Adamu 10- Is'haq
  2. Nuhu (Nowa) 11- Ya'aqub (Yakobo)
  3. Idrisa 12- Yusufu (Yozefu)
  4. Swaleh 13- Ayubu (Yobu)
  5. Ibrahim 14- Shu'aibu
  6. Hudu 15- Musa (Mose)
  7. Lut (Loti) 16- Harun (Aroni)
  8. Yunus (Yonasi) 17- Il yas'a
  9. Ismail

Kwemera umunsi w'imperuka:

  1. 18- Dhul Kifli
  2. 19- Dawudi (Dawidi) 20- Zakariya
  3. 21- Sulaiman (Salomo) 22- Il yaas (Eliya)
  4. 23- Yahaya
  5. 24- Issa (Yesu)
  6. 25- Muhamadi.

Bisobanuye kwemera umunsi w'izuka n'ibintu byose bizawubaho muri byo: kuzuka, kubarurirwa ibikorwa, kunyura ku nzira yitwa swiratwa, guhembwa ijuru no guhanwa mu muriro n'ibindi byinshi twabwiwe bizaba kuri uwo munsi udasanzwe kandi biteye ubwoba. Umunsi w'imperuka ufite amazina anyuranye yose agaragaza ibintu bihambaye bizawubaho, nk'umunsi w'ibarura, umunsi w'ingororano, umunsi w'ibihano n'ayandi. Igihe umunsi w'imperuka uzabera ntawe ukizi uretse Allah wenyine, ariko hari ibimenyetso bizagaragaza ko uri hafi muri byo twavuga: Igihe izuba rizarasira iburengerazuba, kuza kwa Masihi dajali, kugaruka kwa Issa mwene Mariyamu

Kwemera igeno ry'Imana:
Bisobanuye kwemera ko ikibi n'icyiza byose bigenwa n'Imana, bityo icyakubayeho kiba cyanditswe ko kizakubaho, ariko ibyo Imana yagennye birimo ibice bibiri:

  1. Hari ibyo Imana yagennye bibaho birenze ubushobozi bw'abantu, byaba ari ibibariho nk'uburebure, ubugufi, urupfu n'ubuzima, cyangwa ibibaho abantu batabyishimiye nk'ibyago, indwara, kugabanuka kw'imitungo, n'izindi ngorane ziba ku muntu rimwe na rimwe ari igihano kuri we, ubundi ari ibigeragezo kuri we. Ibi ntabwo umuntu azabibazwa ndetse ntibinamwandikwaho, ahubwo ategetswe kwemera ko ibyo byose bibayeho kubw'igeno ry'Imana, akaba agomba kubyihanganira no kubyakira neza, kuko ikintu cyose kibayeho mu isi Imana iba ifite ubugenge n'impamvu kibayeho. Imana iravuga iti:
    “Ingorane zose zibaho mu isi no kuri mwe ziba zanditswe mu gitabo mbere y'uko zibageraho kandi ibyo ku Mana biroroshye”
    Qor'an 57:22.
  2. Ibyo Imana yagennye ariko umuntu afite ubushobozi bwo kubikora kubera ubwenge Imana yamuhaye ndetse akabigiramo amahitamo nko kwemera no guhakana, kumvira no kwigomeka, kugira neza no kugira nabi, ibi byose n'ibindi bisa nabyo, umuntu ubikoze niba ari ibyiza azabihemberwa niba ari ibibi azabibazwa, kuko Imana yohereje Intumwa inahishura ibitabo bitwereka ukuri n'ikinyoma, inahamagarira abantu ibyiza no kuyemera, inababuza ubuhakanyi no kwigomeka, kandi iha abantu ubwenge n'ubushobozi bw'amahitamo, maze umuntu ahitamo inzira yishakiye, kandi inzira yose muri ebyiri ahisemo yinjira munsi y'ubushake bw'Imana n'ubushobozi bwayo, kuko nta na kimwe cyabaho mu bwami bw'Imana itakizi itanagishatse.

AL IHSAN(Ubutungane)

Bisobanuye: Gutunganya ibikorwa byo kugaragira Imana no kuyisenga mu buryo bwuzuye no kuyitinya aho uri hose wumva ko ikureba. Uru rwego nirwo rw'ikirenga mu nzego zigize idini ya Islam rukaba rugizwe n'inkingi imwe yonyine ariyo: Kugaragira Imana nkaho uyireba kuko niba utayireba yo irakureba. Imana yaravuze iti:

“Imana iri kumwe n'abayitinya n'intungane”.
Qor'an 16:128.

IBIBAZO BY'ISUZUMABUMENYI

  1. TAWUHID bisobanura iki?
  2. AL IBADAT bisobanura iki?
  3. Vuga amoko agize TAWUHID unayasobanure.
  4. Vuga ibisobanuro bya shirki unavuge ibice biyigize?
  5. Sobanura kubangikanya Imana unatange ingero eshatu.
  6. Tanga gihamya muri Qur'ani igaragazako ubangikanyije Imana agapfa aticujije azinjira mu muriro ubuziraherezo?
  7. Kugirango ubuhamya bwa mbere “LA ILAHA ILALLAHU” bugirire uwabuvuze akamaro hari ibyangombwa umunani bisabwa, bivuge?
  8. Vuga ibivana umuntu muri Islam nk'uko wabyize.
  9. Inkingi zo kwemera ni zingahe? zivuge?

ISOMO RYA FIRAQ (Udutsiko)

AGATSIKO K ‘ABASHIAT N'IMYEMERERE YAKO

Shiat ni iki? Shiat: Ni agatsiko kabi kasenye ubuyislamu kabuca imbaraga gatangijwe n'umuntu wabwiyitiriye agamije kubusenya no kwangiza imyemerere, agatasiko k'abashiya Kakaba karagize uruhare mu kuyobya abayislamu kubera impamvu ebyiri z'ingenzi:

  1. Kuba abashiya bakoresha Tuqiyah (guhisha no kwiyoberanya) ari byo kubeshya, bisobanuye ko umushiya ashobora gukora nk'ibyo umuyisilamu usanzwe akora abeshya, yagera aho yiherereye agakora uko abyemera.
  2. Kuba barigaragaje nk'abantu bakunda cyane banavugira abantu bo mu muryango w'Intumwa y'Imana, ibyo byatumye abenshi mu bayislamu babibeshyaho bumva ko ari abakunzi b'Intumwa n'abavugizi b'umuryango wayo.
  3. Kuba amategeko ya Shiat yorohereza abantu mu gukora ibibi byitirirwa idini, nko kuba Shiat ibemerera gushyingiranwa mu gihe kigenwe, ibyo byatumye hari benshi bayigana cyane cyane urubyiruko bakurikiye ibyo kuko biborohereza kwinezeza mu busambanyi bwitirirwa idini, dore ko umuntu ashatse yanasezerana n'abagore benshi bashoboka ku munsi buri wese bakabana amasaha make, ibyo biremewe mu bashiyat nta kibazo.

Umushiyat ni muntu ki?
Umushiyat: Ni izina ry'uwo ariwe wese urutisha Ally mwene Abi Twalib abandi basangirangenso (abaswahaba) bayoboye abayislamu mbere ye aribo Abubakar, Omar na Othmani kandi agahakana ubuyobozi bwabo akanemera ko abantu bo mu rugo rw'Intumwa Muhamadi aribo bari bakwiriye ubuyobozi kurusha abandi kandi ko ubuyobozi bw'abatari bo bwari ikinyoma n'amahugu.

Icyitonderwa: ibi bisobanuro bivuzwe ku bashiyat mu myemerere yabo ibyinshi babihuje na Answarullah agatsiko kakwiriye hano iwacu mu Rwanda kanigarurira bamwe mu bayislamu batagasobanukiwe, bityo rero ntaho batandukaniye uretse inyito gusa ariko imyemerere myinshi yavuzwe ku bashiyat bayihuriyeho, kuko mu bimenyetso biranga abashiyat byavuzwe n'abamenyi baragize bati: “Nubona umuntu utuka abasangirangendo b'Intumwa (abaswahaba) agahakana ubuyobozi bwa Abubakar,ubwa Omar n'ubwa Othmani, uzamenye ko ari umushiyat”. Ubwo utwo dutsiko twombi turi mu dutsiko twayobye dufite imyemerere inyuranyije n'iya Islam, abantu bagomba kutwirinda.

AMATEKA YA ABDILAH MWENE SABAI N'URUHARE RWE MU KWANGIZA IMYEMERERE YA ISLAM

Uyu mugabo niwe wa mbere washinze imizi y'ubushiyat akoresheje inzira zo gukabya no kurenza urugero mu kubaha abantu bo mu rugo rw'Intumwa Muhamadi, yakoresheje imbaraga yimuka ava mu bihugu bya Kislam ajya mu bindi nka Misri, Shami, Baswra, Kufa n'ahandi yabonye abayoboke atera imbuto y'uburozi yo kurwanya Othmani abifashijwemo n'abanzi ba Islam. Yatangiye agaragaza ko akunze Islam cyane asaba ko bagusha ubuyobozi bwa Othmani hanyuma ahamagarira abantu gukunda abo mu rugo rw'Intumwa Muhamadi. Yavuze ko Alliy ari umusigire w'Intumwa kandi Intumwa yasize ivuze ko ariwe uzaba umuyobozi ndetse yageze naho amwita Imana.

UKO ALLIY YITWAYE KURI ABDILAH MWENE SABAI

Umuyobozi Alliy (Imana imwishimire) nyuma yo kubona ibyo mwene Sabai amuvugaho yaramuhamagaye amusaba kwicuza kubyo yavuze amuha iminsi itatu amwigisha nk'uko amategeko ya Islam abiteganya, ariko yanze kuva ku izima. Maze Alliy acana umuriro aramutwika we n'abandi bantu 70 bari bamaze gukurikira iyo myemerere y'uwo mugabo yo kwita Alliy Imana.

Aha rero amaze kubona ko Alliy agiye kumutwika yaramubwiye ati: Ibyo navuze ko uri Imana ni ukuri kuko Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yavuze iti: «Ntawe uhanisha igihano cy'umuriro uretse Imana». ubwo nawe uri Imana kuko uhanisha umuriro.

Amatsinda y'abashiyat
Abashiyat bacitsemo udutsiko twinshi bitewe no kutumvikana hagati yabo buri gatsiko kakagendera ku bitekerezo byako. bakaba rero baracitsemo udutsiko twinshi cyane tugeze hafi kuri 70, ak'ingenzi ni agatsiko kitwa:

Al Ith'naashariyat: Aka niko gatsiko k'Abashiyat gakomeye muri ibi bihe karakwirakwiye hose bitewe n'imfashanyo batanga mu bantu ni nako gatsiko abenshi mu bashiyat barimo ni nako kamaze kugaragara hano iwacu mu Rwanda. ALTH'NAASHARIYAT ubundi biva mu ijambo ry'icyarabu “ITH'NAASHARA” bisobanuye cumi na kabiri (12).

Aba bashiyat rero biyise gutyo kuko bemera ko aba Imamu cumi na babiri bo mu muryango w'Intumwa y'Imana aribo bagombaga kuyobora abayislamu kandi bavuzwe n'Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) bahereye kuri Alliy buri wese akaba yaragombaga kuburaga mugenzi we uzamusimbura, bavuga ko abo baimamu bazi ibyihishe ndetse kubemera bikaba ari inkingi mu zigize idini. Uwo bavuga wabasozereje ni uwitwa Muhamadi mwene Hassani Al askariy ari we bita Mahadi utegerejwe. Bavugako yabayeho maze aza kubura ahungira mu buvumo akaba azasohokamo igihe nikigera, kuri ubwo buvumo bavugako yihishemo bahahoza Ifarasi kugirango nasohoka izamutware.

Icyitonderwa: Icyo twakwibutsa aha ni uko hari umuntu witwa Mahadi wavuzwe n'Intumwa Muhamadi ko azabaho mu bihe bya nyuma igira iti: «Imperuka ntizabaho keretse haje umuntu witiranwa nanjye azuzuza isi ubutabera nk'uko yujujwe amahugu».

Iyi mvugo y'Intumwa rero ni ukuri ko uwo Mahadi azabaho nk'uko Intumwa yamuhanuye ndetse akaba yaranavuzwe muri Hadith nyinshi, ariko itandukaniro riri hagati ya Mahadi wahanuwe n'Intumwa Muhamadi n'uwabashiyat w'ibinyoma ni uko uwahanuwe n'Intumwa ataravuka, ahubwo azabaho mu bihe bya nyuma nk'uko Masihi dajali azabaho, naho Mahadi w'abashiyat we yabayeho maze arabura arahunga ajya kwihisha bavuga ko kugeza ubu akihishe mu buvumo kandi atanga amabwiriza ku bayoboke b'abashiyat bakurikiza, abashiyat banavuga ko naza azazana Qor'an yuzuye kuko bavuga ko ihari abaswahaba bayikozemo. Ese ubwo iyo myaka yose amagana ishize ntabwo asaza? ntabwo apfa? Ibyo byose bigaragaza ibinyoma by'abashiyat.

UKO ALLIY ABONA UBUYOBOZI BW'ABAMUBANJIRIJE

Igitangaje cyane ku bashiyat, ni inzira bahisemo yo guhakana no gutuka abayobozi babanjirije Alliy aribo Abubakar, Omar, Othmani (Imana ibishimire). Ibyo binyuranye n' inzira Alliy ubwe n' urubyaro rwe bariho kuko bakundaga bakanubaha Abayobozi bababanjirije bakanemera ubuyobozi bwabo, ariko Abashiyat bahisemo kubasebya no guhakana ubuyobozi bwabo kandi babeshyako bakunda Alliy n'urubyaro rwe ndetse bakanabeshya ko barwanira uburenganzira bwabo!!??.

Urugero: Abashiyat banga Omar Ibunil Khatwab urwango rukomeye ndetse bakanashimagiza uwamwishe ko ari intwari, urwango bamufitiye rwabagejeje aho bavuga ko umunsi Omar yishwe ho ari umunsi mukuru w'imigisha n'ibyishimo bikomeye no kwivuga imyato. Ikibabaje ni ukuba banga Omar bigeze aha nyamara Alliy Ibun Abi Twalib yaramushyingiye umukobwa we witwa Umu Kul'thum.

Ese niba koko abashiyat bakunda Alliy by'ukuri ni gute bakwanga umukwe we bigeze aha?!!!Ese ni gute bashimagiza uwishe umukwe wa Alliy kandi bavuga ko bamukunda?!!!

Ibi byose ni ibimenyetso simusiga bigaragaza ko ibyo abashiyat bavuga ko bakunda Alliy ari ibinyoma kuko iyo biza kuba ukuri bari gukunda abo yakundaga harimo n'umukwe we Omar Ibunil Khatwab.

 

UBUYOBOZI NYUMA YO GUPFA KW'INTUMWA Y'IMANA

Ukuri k'ubuyobozi nyuma y'Intumwa Muhamadi ni uko Intumwa Muhamadi imaze kwitaba Imana abayislamu bemeranyije kuyoborwa na Abubakar Swidiq (Imana imwishimire), Ibyo bishimangirwa na Alliy mwene Abu Twalib ubwe aho yemeje ko Intumwa y'Imana itigeze igena uzaba umuyobozi nyuma yayo, Alliy yaravuze ati: Abantoreye kuba umuyobozi ni nabo babitoreye Abubakar, Omar na Othman, kandi uwari uhari bikorwa ntiyagombaga guhitamo igitekerezo cye ndetse n'utari uhari ntiyemerewe guhakana ibyakozwe, kuko Imana yahuje Abayislamu ba Muhajirina na An'swaru uwo bemeje bakamwita umuyobozi Imana yarabyishimiye ndetse hagize ubihakana bagomba kumusubiza ku nzira y'ukuri yataye, iyo akomeje kunangira bagomba kumurwanya kuko yakurikiye inzira itari iy' abemera.

Uburyo umuntu areka ubushiat: Ni uko ugira imyitwarire nk'iyaranze Imamu Alliy kubirebana n'Abayobozi batatu bamubanjirije, kuko yarabubahaga bihambaye ndetse akemera umuganda n'uruhare rwabo rukomeye mu kubaka Islam no kuyikorera, urugero ubwo Abubakar yari amaze gupfa, Alliy yahagaze mu muryango w' inzu ye amureba aravuga ati: «Imana ikwakire yewe Abubakar, ni wowe mugabo wa mbere wabaye umuyislamu kandi wagize ukwemera no kwizera bikomeye, warinze Intumwa Muhamadi kandi ukarangwa n' imyifatire ihebuje imbere yayo, wari umunyabuntu, Imana izaguhembere ibyiza wakoreye Islam, ibyo wakoreye Intumwa Muhamadi n'Abayislamu, Yewe Abubakar wemeye Intumwa Muhamadi ubwo abandi bayihakanaga, watanze ibyawe kubera Islam igihe abandi bagiraga ubugugu, wahagaze inyuma ye igihe abandi bamutereranaga, muby'ukuri wari ingabo y'ubuyislamu kandi wari intwari mu maso y'abanzi ba Islam, Imana ntizatwime ibihembo byo kwihanganira kukubura kandi izaturinde kuyoba no guta umurongo mwiza udusigiye». Naho umuyobozi wa kabiri Omar, nawe Alliy yaramukundaga cyane akubaha ubuyobozi bwe ndetse yanamushyingiye umukobwa we witwaga Umu Kul'thumu. Naho umuyobozi wa gatatu Othmani Ibun Afani, nawe Alliy yaramukundaga cyane, yewe uretse na Alliy n'Intumwa Muhamadi ubwayo yaramukundaga kugeza ubwo yamushyingiye umukobwa wayo Ruqaya apfuye imushyingira Umu Kulthum maze nawe apfuye Intumwa iravuga iti: yewe Othmani iyo nza kugira undi mukobwa nawe mba mugushyingiye.

Ariko kubera urwango rukomeye abashiyat bafitiye umuyobozi Othmani byatumye bahakana amateka azwi na bose bavuga ko aba bakobwa batari abana b'Intumwa y'Imana, ngo ahubwo ni abana yareraga mu rugo rwe. Ikindi kigaragaza ko aba bayobozi batatu babanjirije Alliy bafite icyubahiro gihambaye muri Islam, ni uko Abubakar ari sebukwe w'Intumwa Muhamadi yayishyingiye Aisha naho Omar nawe yashyingiye Intumwa Muhamadi umukobwa we witwa Haf 'swa.

Ibyo byose ni ibigaragaza ko aba bayobozi bose babanjirije Alliy bari abanyacyubahiro no ku Ntumwa Muhamadi ubwayo bikanagaragaza ko abashiyat bagamije gusenya Islam no gutesha agaciro umuryango w'Intumwa y'Imana kabone n'ubwo bavuga ko babakunda banabarwanirira. Ese itsinda ry'abayislamu rirangwa n'imyemerere y'ukuri ni irihe?

Intumwa Muhamadi yahanuye ko mu bihe bya nyuma abayislamu bazatatana bagacikamo udutsiko twinshi, ariko utwo dutsiko twose tuzaba twarayobye uretse agatsiko kamwe, ibi bishimangirwa n'imvugo y'Intumwa Muhamadi igira iti: “Abababanjirije bacitsemo udutsiko mirongo irindwi na tubiri (72), ariko uyu muryango wanyu uzacikamo udutsiko mirongo irindwi na dutatu (73), ariko mirongo irindwi na tubiri (72) muri two tuzajya mu muriro, uretse agatsiko kamwe ni ko kazarokoka ariko kishyize hamwe ku kuri”.

Intumwa Muhamadi yagaragaje ako gatsiko kamwe kari ku kuri ariko kazarokoka, Igira iti: “Ni kakandi kazakurikira inzira yanjye ndiho n'iy'abasangirangendo ba njye”. Na none Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Uzabaho muri mwe azabona gutatana kwinshi, nimubibona muzashikame ku migenzo yanjye n'imigenzo y'abayobozi bazayobora abayislamu nyuma yanjye (Abakhalifa) muzayishikameho muyikomeze, kandi muzirinde ibintu by'ibyaduka mu idini kuko icyaduka cyose ni igihimbano, kandi buri gihimbano ni ubuyobe, kandi buri buyobe bujyana mu muriro”. Ubwo rero abayislamu bari ku kuri ni ba bandi bakurikira inzira y'Intumwa nk'uko bayigejejweho n'abasangirangendo bayo, bagakunda abo basangirangendo bose bakanabubaha kubera icyubahiro Allah yabahaye cyo

kubana n'Intumwa Muhamadi no kuyifasha kwamamaza idini, icyo ni icyubahiro gikomeye kitazabonwa n'undi uwo ari we wese.

 

IMWE MU MYEMERERE Y'ABASHIAT Abashiyat bafite imyemerere myinshi bihimbiye batandukaniraho n'abandi bayislamu bakurikira umurongo w'Intumwa y'Imana n'uw'abasangirangendo bayo, muri iyo myemerere twavuga iyi ikurikira:

  1. Tuqiyat: (Guhisha no kwiyoberanya), iri jambo mu bashiyat rikaba bisobanuye: Guhisha cyangwa gutinya, bishaka kuvuga ko umushiyat yemerewe kuvuga ikintu ku rurimi ariko atari cyo yemera ku mutima, binasobanuye na none ko umushiyat yemererwa gukora Ibadat mu buryo abandi bayislamu basanzwe bayikora mu gihe ari kumwe nabo, maze nyuma akaza kuyisubiramo mu buryo bwa gishiya.
  2. Gukabiriza no kurenza urugero ku ba imamu (abayobozi)
    *Abashiyat bakabiriza cyane kubaha aba Imamu kugeza ubwo bavuga ko barinzwe gukora icyaha, bazi ibyihishe kandi bafite ubushobozi burenze ubw'abantu bose, bashobora gukora ibitangaza bamwe mu bashiyat basaba Imana babanyujije kuribo kandi barapfuye, bakanabatura ibitambo, bakanasabira ubusabe ku mva zabo.

    Ibisubizo kuri ibi binyoma by'abashiyat: Aho bavuga ko abayobozi babo badakosa kandi bazi ibigararagara n'ibyihishe icyo ni ikinyoma kuko ubumenyi bw'ibyihishe bwihariwe na Allah wenyine ibyo bikaba binyuranye n'inyigisho za Qor'an ntagatifu ndetse n'imvugo z'Intumwa Muhamadi.

  3. Gusura amarimbi y'aba imamu (ziyarat): Abashiyat bafite imyemerere yo gusura amarimbi y'aba Imamu babo aho bagiye bashyingurwa hirya no hino ku isi ku buryo buri munsi ibihumbi n'ibihumbi by'abashiyat baturutse imihanda yose baba buzuye kuri ayo marimbi bakayasabiraho ubusabe babinyujije kuri abo bantu bapfuye kandi ibyo muri Islam ni ibangikanyamana.
  4. Kubama ku butaka bw'imva ya Husein: Abashiyat badukanye ikindi kintu gishya mu idini cyo kubama k'ubutaka bavuga ko bwavuye kumva ya Hussen umwuzukuru w'Intumwa Muhamadi iri i Karibala. Uyu ni umuhango ukomeye mu bashiyat ku buryo hafi y'ingo zose z'abashiyat usangamo ubutaka cyangwa ibuye bubamaho igihe bari gusali, ibi bitandukanye n'imyemerere ya Islam, kuko iyo haza kubaho ubutaka Abayislamu bategekwa kubamaho bwari kuba ubwa Makka cyangwa Madina kuko aribwo butaka butagatifu twabwiwe n'Intumwa Muhamadi, ikindi ni uko imva ya Hussen itarusha agaciro imva ya se Alliy cyangwa imva ya Sekuru Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha).
  5. Kwikomeretsa no kwibabaza: Ku munsi wa cumi (10) w'ukwezi kwa Muharamu (ukwezi kwa mbere kwa Kislamu), Abashiyat bikubita ibyuma n'iminyururu mu rwego rwo kwibabaza bibuka urupfu rwa Hussen umuhungu wa Alliy (Imana ibishimire) akaba n'umwuzukuru w'Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n'imigisha). Uwo ni umuhango ukomeye cyane mu bashiyat kugeza n'uyu munsi barawukora ndetse birerekanwa mu bitangazamakuru by'isi bitandukanye, ibi nabyo bigaragaza ubuyobe burenze urugero bw'abashiyat kuko iki kintu kitazwi muri Islam na gato ndetse uretse no kwitera ibyuma Islam inaziririza no kuboroga cyangwa kwipfura imisatsi no kwiciraho imyenda kubera akababaro ko gupfusha.
  6. Guhindura inkingi z'ukwemera n'iza islam: Ibisanzwe bizwi kandi bifite inkomoko mu idini ya Islam ni uko inkingi z'ukwemera ari esheshatu (6), ariko abashiya barazihinduye badukana inkingi ya karindwi yo kwemera ariyo: Kwemera ubuyobozi bw'Aba Imamu b'Abashiyat, bakaba bavugako kubyemera ari imwe mu nkingi z'ukwemera ndetse utabikoze aba ahakanye Imana akazaba mu muriro ubuzira herezo. Uko ni nako babigenje ku nkingi za Islam zisanzwe zizwi ko ari eshanu (5) nk'uko Intumwa Muhamadi yazishimangiye, ariko mu buhamya bubiri abashiya bongeyemo ubuhamya bwa gatatu bwo guhamya ko Alliy ari umukunzi w'Imana, ibi babivuga ahantu hose nyuma y'ubuhamya bubiri busanzwe (Shahada) bakabwongeramo nko muri adhana, muri atahiyatu n'ahandi hose hasanzwe hakoreshwamo shahadat, abashiyat bongeramo iya gatatu. Ibi nabyo ni ikindi gihimbano n'ubuyobe bukomeye badukanye mu idini bahindura inkingi zo kwemera n'iza Islam.
  7. Amasezerano yo gushyingiranwa mu gihe kigenwe kandi kirangira (Mutiat): Abashiyat bemera amasezerano yo gushyingiranwa mu gihe runaka kigenwe bita Mutiat, bisobanuye ko umuntu ashyingiranwa n'umukobwa mu gihe bumvikanyeho akamuhonga umutungo runaka cyarangira ayo masezerano akaba arangiye batandukanye. Nko kuba bamubwira bati: (Tugushyingiye umukobwa wacu mu minsi itanu ku nkwano z'amafaranga aya n'aya) ibi kandi babihimbiye imvugo z'Intumwa Muhamadi bayibeshyera bashishikariza abantu gukora ayo masezerano ndetse banagaragaza ko uko umuntu ashyingiranwa kenshi ariko arushaho kwiyegereza Imana.

    Muri izo mvugo bahimbiye Intumwa hari aho babeshye ko Intumwa yavuze iti: «Uzakora Mutiat inshuro imwe azakurwa mu burakari bw'Imana naho uzakora Mutiat inshuro ebyiri (2) azazurwa hamwe n'abeza”. N'izindi mvugo nyinshi bahimbiye Intumwa Muhamadi Aya masezerano mu bashiyat aremewe arakorwa kugeza n'ubu ndetse barayakora cyane kandi ni kimwe mu bintu bakomeyeho cyane, ikindi kandi aya masezerano ari mu nzira zatumye Shiyat yigarurira abantu biganjemo urubyiruko kuko biborohereza kwikorera ubusambanyi bitwaje idini.

    Ibi nabyo ni ubuyobe bukomeye n'ubwangizi buhambaye kuko agamije kwishimisha no gutesha agaciro igitsina gore no kwandagaza urubyaro,kuko iyo igihe bumvikanye kirangiye bahita batandukana n'uwo mugore ndetse umugabo nta zindi nshingano zimureba ku buzima bw'uwo mugore n'umwana bashobora kubyarana,cyane cyane ko umugore ashobora kumarana nawe igihe gito

    cyane kikarangira yamaze kumutera inda ubwo akaba arayitahanye ntibazagire n'aho bazongera guhurira,ibyo byose rero bigaragariza buri wese utekereza neza ko nta Dini yakwemera ubu bwononnyi n'ubwangizi nk'ubu. Ikindi ni uko guhimbira Intumwa y'Imana ibyo itavuze ari icyaha gihambaye kinateganyirijwe ibihano bikaze nk'uko Intumwa yabivuze igira iti: «Uzambeshyera abizi azaba yiteganyirije icyicaro cye mu muriro».

    Aya masezerano y'abashiyat rero ubwayo ni ubuyobe ntiyemewe kuko Intumwa y'Imana ihabwa ubutumwa yasanze abantu bayikora, nyuma Imana irayiziririza ibinyujije ku Ntumwa yayo Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) nk'uko byagaragajwe mu mvugo zayo nyinshi cyane, murizo hari aho Intumwa y'Imana yavuze iti: «Yemwe bantu jyewe nari nabemereye amasezerano y'igihe kigenwe (Mutiat), none Imana yayaziririje kuva ubu ni ikizira (Haramu) kugeza ku munsi w'imperuka».

  8. Gufatanya iswala ebyiri nta mpamvu: Mu bindi bintu Abashiya bihariye ni ugufatanya iswala ebyiri mu gihe kimwe nta mpamvu yemewe n'idini, nk'imvura, urugendo n'izindi mpamvu zizwi zasobanuwe mu bitabo by'amategeko, abashiyat bo rero babikora mu buryo busesuye igihe cyose bagahuza iswala ebyiri nta mpamvu bafite.Ibi rero ni ukunyuranya n'imigenzo y'Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n'imigisha) kuko yajyaga ikora buri swala yose ku gihe cyayo keretse mu gihe habonekaga impamvu yo gufatanya yemewe n'idini.
  9. Guhanagura ibirenge mu gihe cyo gutawaza: Guhanagura ibirenge bikorwa n'abashiyat bitandukanye no guhanagura ku masogisi cyangwa Khofayini bisanzwe mu idini ya Islam, naho ibikorwa n'abashiyat bihariye ni uguhanagura ibirenge bitambaye amasogisi cyangwa Khofayini babisimbuza itegeko ry'Imana muri Qor'an ryo gukaraba ibirenge mu gihe cyo gutawaza. Ibi rero nabyo ni icyaduka cyazanywe n'abashiyat ni no kunyuranya n'itegeko ry'Imana ryo gukaraba ibirenge kugeza ku tubumbankore nk'uko ryavuzwe muri Qor'an ntagatifu akaba ari nabwo buryo bwo gutawaza Intumwa Muhamadi yategetse abayislamu ubwo yavugaga iti: “Mujye mutawaza neza, kuko ibihano by'umuriro bikomeye biteganyirijwe abakaraba ibirenge hakagira igice gisigara kitagezeho amazi”.
  10. Kwemera ko Qor'ani yahinduwe: Abashiyat bemera ko Qor'an iriho ubu ituzuye kuko Abasangirangendo b'Intumwa Muhamadi (Abaswahaba) bongeyemo banavanamo imirongo myinshi cyane cyane iyavugaga Alliy n'ubuyobozi bwe banavanamo iyavugaga ibibi by'abaswahaba. Iyi myemerere rero ikaba yarashimangiwe n'ibitabo by'abashiyat bya kera n'iby'ubu byagaragaje ko Qor'an yahinduwe nta gushidikanya hanagaragazwa amwe mu masura yavanywemo muri yo hari Surat bise SURAT AL WILAYAT bisobanuye isura y'ubuyobozi bwa ALLIY n'izindi sura n'imirongo myinshi bahimbye bagaragaza ko abaswahaba bayihanaguye muri Qor'an.

    Igisubizo kuri iyi myemerere:
    Kuvuga ko Qor'an yahinduwe ni uguhakana Imana no kuyivuguruza kuko yasezeranye ko izarinda Qor'an

    guhindurwa. Aha Imana yaravuze iti:

    «Ni twe (Allah) twamanuye Qor'an kandi ni twe tuzayirinda».
    Qor'an 15:09.
  11. Kwanga no gusebya abagore b'Intumwa Muhamadi n'abasangirangendo be: Abashiyat n'abandi bemera nkabo banga bikomeye abagore b'Intumwa Muhamadi n'abasangirangendo bayo (abaswahaba) ndetse bakanavuga ko abenshi mu basangirangendo bapfuye ari abahakanyi cyane cyane abayobozi batatu ba mbere ari bo Abubakar, Omar na Othmani (Imana ibishimire) ngo bapfuye ari abahakanyi kuko bahuguje ubuyobozi bwa Alliy ni ku bw'ibyo babanga bakanabasabira imivumo y'Imana, ni nayo mpamvu banga bikomeye Aishat na Haf 'swa (Allah abishimire) abagore b'Intumwa Muhamadi bazira ko umwe ari umukobwa wa Abubakar undi akaba uwa Omar. Imyemerere y'abashiyat n'aba answarullah yo kwanga no gutuka abagore b'Intumwa y'Imana ndetse bakaba barabigize Idini, ibyo ni ukwigomeka ku Mana no kwambura agaciro urugo rw'Intumwa yayo, kuko abagore b'Intumwa Muhamadi ni ababyeyi b'abemeramana bose nk'uko bishimangirwa na Qor'an ntagatifu, ubwo rero ababanga bakanabasebya ntabwo ari abemeramana. Imana yaravuze iti:
    “...Abagore b'Intumwa ni ababyeyi b'abemeramana...”.
    Qor'an 33:6

Ni nayo mpamvu byari ikizira ko hari umwemeramana washoboraga kuba yashyingiranwa n'umugore w'Intumwa Muhamadi kubera icyubahiro cyo kuba ababyeyi b'abameramana nk'uko ntawashyingiranwa na nyina wamubyaye,

Imana yaravuze iti:

“Ntimwemerewe kubuza amahoro Intumwa Muhamadi nti munemerewe gushakana n'abagore be nyuma ye mu bihe byose, Kuko ibyo ni icyaha gihambaye ku Mana”.
Qor'an 33:53

Naho imyemerere y'abashiyat na answarullah yo kwanga no gutuka abasangirangendo b'Intumwa Muhamadi (abaswahaba), ibyo ni ukwigomeka ku Mana n'Intumwa yayo kuko hari imirongo myinshi ya Qor'an n'imvugo z'Intumwa Muhamadi zivuga ibyiza n'agaciro kabo, bityo rero kubatuka ni icyaha gihambaye muri Islam kuko ari ukwirengagiza nkana agaciro bahawe n'Imana n'Intumwa Muhamadi.

Imana yaravuze iti:

“Ariko Intumwa n'abemeye hamwe nayo, bitangiye idini bakoresheje imitungo yabo na roho zabo, abo nibo bafite ibyiza kandi nibo bakiranutsi. Imana yabateguriye ijuru munsi yaryo hatemba imigezi, bazabamo igihe cyose, iyi niyo ntsinzi ihambaye”.
Qor'an 9:88-89

Intumwa Muhamadi nayo yavuze byinshi bigaragaza agaciro n'urwego ruhambaye abasangirangendo bafite mu idini ya Islam, muri byo hari aho Intumwa yavuze ati: “Abantu beza kurusha abandi ni babandi twabanye (abaswahaba), hagakurikiraho abaje nyuma yabo hagakurikiraho abaje nyuma yabo”.

Na none Intumwa yaragize iti: “Ntimukagire n'umwe mu basangirangendo banjye mutuka, kuko n'ubwo umwe muri mwe yatanga ituro rya zahabu ingana n'umusozi wa Uhudi, ntiyageza ku kiganza cy'ibyatanzwe n'umwe muribo, nta n'igice cyacyo”. Na none Intumwa yaragize iti: “Ntawe ubakunda usibye umwemera nta n'ubanga uretse indyarya”.

 

QADIYANIYAH ARIBO BAZWI KU IZINA RYA AHMADIYAT

Al Qadiyaniyah ni kamwe mu dutsiko twayobye twiyitirira Islam kagaragaye mu mpera z'ikinyejana cya 19 mu buhinde kakaba kitwa AL QADIYANIYAH mu buhinde na Pakistani, ariko muri Afrika no mu bindi bihugu aho bayirwanyije Abaqadiyani biyise AHMADIYAH kugirango bumvishe abayislamu ko bakomoka ku Ntumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha).

Uwashinze Qadiyaniyah:

Uwashinze QADIYANIYAH yitwa GHULAM AHMADI AL MIRIZA yavukiye ahitwa i Qadiyani mu kinyejana cya 19, yahawe inshingano n'abanzi ba Islam zo gusenya Islam ahindura imyemerere yayo, yaje gupfa mu mwaka wa 1908 yishwe na Macinya apfira mu musarani. Uyu mugabo yiyise Intumwa abishimangira agira ati: (Njyewe mfite ubumenyi mpabwa n'Imana, Imana yanyohereje hashize imyaka ijana nyuma y'indi Ntumwa kugirango mvugurure Idini kandi murike uburanga bwayo nsenye imisaraba kandi nzimye umuriro w'ubuhakanyi)

Ni ku bw'ibyo abamukurikiye bemera ko yari Intumwa y'Imana nyuma y'Intumwa Muhamadi. Igisubizo: Kuvuga ko hari indi Ntumwa izaza nyuma ya Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ni ubuyobe n'ubuhakanyi bugaragara, kuko Muhamadi ariwe wasozereje Intumwa n'abahanuzi nta yindi Ntumwa y'ukuri izaza nyuma ye, kandi uvuze ko ari Intumwa y'Imana nyuma ya Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) uwo yaba ari umunyabinyoma kandi n'uwabyemera we n'uwo yemeye

bose baba bavuguruje Qor'an ntagatifu n'imvugo z'Intumwa y'Imana. Muri Qor'an hari imirongo myinshi igaragaza ko nta Ntumwa y'ukuri izaza nyuma ya Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha). Muri yo hari aho Imana yavuze iti:

«Muhamad ntiyigeze aba umubyeyi w'umwe muri mwe ariko ni Intumwa y'Imana akaba ari nawe wasozereje abahanuzi».
Qor'an 33:40

Naho mu mvugo z'Intumwa y'Imana zigaragaza ko ariyo yasozereje Intumwa n'abahanuzi, hari aho yagize ati: «…Nta Ntumwa cyangwa umuhanuzi w'ukuri uzaza nyuma yanjye».

Ubwo rero yaba GHULAM AHMADI AL MIRIZA n'abandi bose biyita Intumwa n'Abahanuzi nyuma y'Intumwa Muhamadi, abo bose ni ababeshyi,kandi ibyo byarahanuwe ko mu bihe bya nyuma hazagaragara abantu biyita Intumwa z'Imana n'Abahanuzi bayo babeshya.

 

 

 

 

 

Zimwe muri Serivisi Tubagezaho