^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Murugo

Baza Muganga

Mushyitsi muhire, urubuga www.ijwi-islam.org rwaguteguriye izi nama zitegurwa n’impuguke mu buganga zikaba zigamije kugufasha kumenya iby’ubuzima bwawe kugirango urusheho kububungabunga kuko amagara araseseka ntayorwa.

Ugize ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira ukoresheje uyu murongo hepfo ukurikira:

 

Baza Muganga

Amasomo ya Muganga

KUBURA IMIHANGO (AMENORRHEA)

 

Kubura imihango ni kibazo gishobora kuba icy’igihe gito cyangwa gihoraho, bikaba byaterwa no gutwita cyangwa no kugenda nabi kw’imikoranire iri hagati y’ubwonko, imirera ntanga, nyababyeyi hamwe n’inda ibyara. Bikaba bigabanyijemo ibice bibiri:

Kubura imihango by’ibanze  ( primary amenorrhea); kuba umwana w’umukobwa yageza kumyaka 14 nta mihango nta nikindi kimenyetso na kimwe cy’ubwangavu aragira cyangwa ku myaka 16 ibyo bimenyetso byaraje ariko imihango ntize.

Kubura imihango warayigeze (amenorrhee secondaire); kumara amezi agera kuri atatu ntamihango kumuntu usanzwe agira ibihe bidahindagurika cyangwa amezi atandatu utabona imihango kumuntu wari usanzwe agira ibihe bihindagurika.

 

Kubura imihango by’ibanze (Primary amenorrhea)

 

Impamvu 

Ubusembwa karemano bw’uturemangingo butuma imirerantanga idakura

Kudakora neza kw’igice cy’ubwonko kigenzura imisemburo ya kigore

Kutagira umura, inkondo y’umura cyangwa inda ibyara

Urukuta munda ibyara rutuma imihango idasohoka, cyangwa akaranga busugi gafunze burundu

Ibibyimba mu bwonko bituma imisemburo ituma habaho imihango idakorwa neza.

Imiti imwe nimwe ishobora gutera kubura imihango (metochlopramide, heroin, n’imiti ivura ibibazo byo mutwe)

Guhangayika (stress)

 

Ibimenyetso:

Ahanini ibimenyetso bigaragazwa n’imikurire y’imyanya ndangagitsina n’imikurire y’umubiri muri rusange hagati y’imyaka 10 na 14.

Kugwingira mugihe cy’ubwangavu (kuba mugufi cyane ugereranyije n’abandi bangana mumyaka)

Kutamera insya, cyangwa  ubucakwaha

Kudakura kw’amabere

Kugira ubwoya bwinshi kumubiri nk’ubw’abagabo

Kuribwa munda muminsi runaka burikwezi bigaragaza ko imihango ihari ariko yabuze aho isohokera

 

Kubura imihango warayigeze (secondary Amenorrhea):

Impamvu:

Gutwita

Gufungana kw’umura (asherman syndrome) biterwa no kuva cyane mugihe cyo kubyara, infection mumura, cyangwa kozwa mu mura( curettage)

Gufungana kw’inkondo y’umura (cervical stenosis) bishobora guterwa na infection, curettage cyangwa kubagwa

Kudakora neza kw’imirere ntanga ahanini biterwa n’utubyimba twinshi ku mirerantanga (polycystic ovarian syndrome)

Kudakora neza kw’igice cy’ubwonko bugenzura imikorere y’imirerantanga bishobora guterwa n’uburwayi buri mumubiri, ibibyimba byo mubwonko, stress , kunanuka cyane, n’imirire mibi.

Indwara y’umwingo, diabete n’izindi.

Gucura (menopause)

 

Ese kubura imihango biravurwa?

Byaba kubura imihango by’ibanze, cyangwa warayigeze bishobora kuvurwa bitewe n’icyabiteye, kandi nanone bitewe n’uko ufite icyo kibazo yifuza kubyara cyangwa atabyifuza. Inama twamugira ni ukugana abaganga binzobere mubuzima bw’imyororokere (Gynecologue) bakareba icyabiteye n’uko cyavurwa.

Ingaruka ziterwa no kubura imihango:

Kubura urubyaro.

Guhangayika kuko umuntu aba yumva atameze neza nkabandi cyangwa se ingaruko zo kutabyara

HIFASHISHIJWE:

*Uptodate.com

*Danforth's Obstetrics and Gynecology, 10th Edition, 2008

*Current Diagnosis & Treatment Obstetrics & Gynecology, Tenth Edition, 2007


 

 

ISUKU Y’IBIRIBWA

 

Isuku y’ibiribwa ni ingenzi mu buzima bwacu bwa buri munsi murwego rwo kwirinda indwara zituruka ku isuku nke.

 

Zimwe mu mpamvu zituma  ibiribwa bihumanywa nudukoko  twanduza, ni uko haba habaye isuku nke mu gihe ibiribwa bitegurwa( production), bitunganywa ( transformation), bibikwa (conservation) n’igihe byoherezwa ( distribution des denrees), n’igihe biribwa (consomation).

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu yandujwe n’ibiribwa.

 

Kuribwa mu nda, guhitwa, kuruka, kuribwa umutwe, kuba wagira umuliro….) ibi kandi bikagaragara vuba nyuma yo kumara kurya biriya biribwa.

Ibyo bimenyetso bishobora gukomera cyane kubantu ubudahangarwa bw’umubiri bwo guhangana n’indwara bwagabanutse. Aha twavuga: abana bari munsi y’imyaka itanu, abagore batwite, abageze mu za bukuru ndetse n’ababana n’ubwandu bwa SIDA.

 

Hari uburyo shingiro  butatu (3) bwo kwita ku isuku y’ibiribwa:

 

Kwirinda kwanduza ibiribwa:

 

mu gihe cyo gutegura no kubika ibiribwa, ibiribwa ari bibisi ubirinda kubishyira hamwe n’ibiribwa ari uko bitetse.

 

Kugabanya cyangwa kubuza amahirwe udukoko kororoka mu biribwa: ibi bijyana no kwita ku gipimo cy’ubushyuhe cyangwa cy’ubukonje ibiribwa bigomba kubikwamo (respect de la chaine du froid)

 

Kwica udukoko twanduza ibiribwa mu gihe cyo kubitegura hakoreshejwe uburyo butandukanye:

Guteka ibyo kurya bigashya

 

Gukonjesha (refrigeration):  gukonjesha ibiribwa kubukonje ubukonje buri hagati ya dogree 1 kugeza ku 10. Urugero; ibinyobwa, imboga, n’ibindi

Gukonjesha bikabije ( congelation): ubukonje buri munsi ya zero. Urugero Inyama, amafi, n’ibindi

Kugabanya amazi( activite de l’eau): ni uburyo bwo kumisha ibiribwa hakoreshejwe umunyu

 

Uko wakwirinda guhumanywa n’ibiribwa

 

Igihe  uguze ibiribwa biba byaramaze gutegurwa kandi bifunze, ni byiza ko tubanza kureba igihe byakorewe n’igihe ntarengwa cyo kubirya, igipimo cy’ubushyuhe n’icy’ubukonje cyo kubikamo ibyo biribwa

Ku biribwa utegurira mu rugo,ni byiza kwita ku isuku yo kubitegura, kubibika ndetse no kubigabura(isuku y’ ibikoresho  bitegurirwamo cyangwa bibikwamo, isuku y’ubitegura, intoki zikora kubiribwa).

 

Icyitonderwa

 

Igihe ushidikanya ku biribwa wariye cyangwa ugaragaje bimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru nyuma yo kurya ifunguro ryanduye, wakwihutira kujya kwa muganga.

 

Abantu barwaye indwara zatewe n’isuku nke y’ibiribwa cyangwa se bafite umwanda ku mubiri bari muri bamwe bahumanya ibiribwa, ntibagomba gukora ku biribwa cyangwa ngo bategure amafunguro ari buhabwe abantu

 

Abakozi bategura amafunguro agaburirwa abantu bagombye gusuzumwa na muganga nibura rimwe mugihembwe indwara zandurira mu biribwa.

 

 

HIFASHISHIJWE:

 

S.Tenur et Al, santé communautaire et santé publique, ed mahane, paris 1996

Gilles Brucker et Al, santé publique, ed ellepse, paris 1989

Inyoboranyigisho z’uhugura abajyanama b’ubuzima, MINISANTE ,2008

http/:www.economie.gouv.fr/directions _service

http/: www.securiteconso.org/rubrique41.html


 

BABYEYI, MWARI MUZI KO IBICURANE BY’ABANA BISHOBORA KUBA INTANDARO Y’URUPFU RWABO

  • Burya akenshi ibicurane biterwa n’udukoko twitwa “virus”. Duturutse mu zuru, utu dukoko rero dushobora kujya mu bice by’umubiri bitandukanye ari nako dutera ibibazo bishobora kumerere nabi abana bafashwe:
    • MU MAZURU: inyama zayo zirabyimba n’ibimwira bikaba byinshi, maze amazuru agafungana, guhumeka bikaba ikibazo. Ku mpinja n’utwana duto tutazi kwipfuna, kubera ko umuyoboro wo mu mazuru uba wabaye muto cyane, kwinjiza umwuka biragorana, bigasaba gukoresha akanywa, bityo kwonka bikagorana cyangwa ntibibe bigishobotse (kubera ko iyo yonka ubusanzwe ahumekera mu mazuru), ubwo inzara n’umwuma bikaba byamumerera nabi, n’amaraso akabona umwuka muke maze inyama zifitiye umubiri akamaro kurusha izindi (ubwonko, umutima, imbyiko,…) ntizibone umwuka uhagije maze zikahazaharira bikaba byamuviramo gupfa.
    • MU TUYOBORO DUTO TW’UBUHUMEKERO ari natwo tugeza umwuka aho amaraso awuvomera, natwo turafungana, umwuka ugahita ku muhate umwana akoresheje imbaraga nyinshi ( agahumeka nabi asemeka nk’urwaye asima maze hagati y’imbavu hakika bidasanzwe), bityo umwuka mubi wakoreshejwe n’umubiri(CO2) ugasoka nabi ukigumira mu bihaha(ukabona agatuza karareze, kabyimbye), amaraso ntabone umwuka mwiza uhagije (kubera ko uba wivanze n’umwuka mubi”CO2), bityo za nyama zifitiye umubiri kurusha izindi ntizibone umwuka uhagije maze zigakora nabi umuntu akaba yabizira.

Read more: Amasomo ya Muganga

Zimwe muri Serivisi Tubagezaho