^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Murugo

Ubuyobozi muri Islam

IBIREBANA N'UBUYOBOZI MURI ISLAM

GUSHYIRAHO UMUYOBOZI MURI ISLAMU N'UMWANYA BIFITE

Gushyiraho umuyobozi islamu ni ngombwa mu rwego rwo kurinda ubusugire bwa Islamu no gutunganya imibereho y'abayislamu, kurinda amategeko ya Allah no gusubiza abantu ukuri kwabo, gutegekesha amategeko ya Allah , gutegeka abantu ibyiza, kubabuza ibibi n'ibiteye isoni no guhamagarira abantu inzira ya Allah.

UKO ABAYOBOZI BAJYAHO.
Abayobozi bajyaho binyuze muri bumwe mu buryo bukurikira:

  • Kuba umuyobozi yatorwa n'imbaga y'abayislamu bose, agahabwa ukuboko ko gushyigikirwa n'abayislamu b'inararibonye bahagarariye abandi bagizwe n'abamenyi b'Idini n'abandi banyacyubahiro.
  • Kuba umuyobozi yagenwa n'uwamubanjirije , akavuga ati: Ubuyobozi nyuma yanjye buzaba ubwa kanaka.
  • Kuba umuyobozi yashyirwaho atowe n'abantu bakeya b'inararibonye kandi bafite gutinya Allah bagahagarira abasigaye bose, maze bakumvikana kumuyobozi.
  • Kuba umuyobozi yafata ubuyobozi ku gitugu agateka abantu kumwita umuyobozi wabo, icyo gihe baba bategetswe kumwumvira mu gihe cyose akibayobora, keretse abategetse ibinyuranyije n'amategeko ya Allah, icyo gihe ntabwo bamwumvira muri iryo tegeko ubwaryo bitabujije kumwumvira mu yandi asigaye abategeka.

IBISHINGIRWAHO MU GUSHYIRAHO UMUYOBOZI.

Allah yaravuze ati:

Allah yasezeranyije abemeye muri mwe bakanakora ibikorwa bitunganye ko azabagira abayobozi mu isi nk'uko yagize abayobozi abababanjirije anabasezeranya ko azabaha ubushobozi bwo gukurikiza idini ya Islamu yabahitiyemo akanabaha umutekano nyuma y'ibihe by'ubwoba, ariko ibyo kugirango babibone ni uko bangaragira (Allah) jyenyine batambangikanya n'ikindi icyo ari cyo cyose,

Read more: Ubuyobozi muri Islam

GUHAMAGARIRA KUGANA INZIRA YA ALLAH

GUHAMAGARIRA KUGANA INZIRA YA ALLAH

HAKUBIYEMO:

  1. Ugutungana kw'idini ya Islam
  2. Ubushishozi mu kuremwa k'umuntu
  3. Ibyo idini ya islamu ikusanyiriza hamwe
  4. Guhamagarira abandi kugana Allah
  5. Itegeko ryo guhamagarira kugana inzira ya Allah
  6. Imisingi y'ubutumwa bw'Intumwa n'abahanuzi

UGUTUNGANA KW'IDINI YA ISLAM

ISLAMU ni idini yuzuye Allah yahitiyemo abantu kugira ngo ibabere umuyoboro, muri islamu harimo umunezero ku isi no ku munsi w'imperuka ,Allah yaremye ibiremwa arangije abishyiriraho na gahunda bigomba kugenderaho bityo bigatuma ugushaka ku Allah kugerwaho ,buri kintu cyose cyagenewe gahunda yacyo idahinduka keretse ku itegeko ry'Allah yo yonyine. Allah aravuga ati:

IYI NI GAHUNDA Y'ALLAH YASHYIZWEHO KUVA KERA ,NTACYAHINDURA IYO GAHUNDA .

Qor'an 48: 23

Izuba , ukwezi , inyenyeri, amanywa,ijoro, umuyaga, imigezi, inyanja, imisozi, ibimera, inyamaswa n'ibindi tutavuze, byose bifite gahunda byashyiriweho n'Allah, itajya ihinduka keretse ku bushake bwayo.

 

NTABWO IZUBA RISHOBORA GUHURA N'UKWEZI MU GIHE KIMWE KANDI IJORO NTIRYAZA MBERE Y'AMANYWA BYOSE BYOGOGA IKIRERE .

Qor'an 36: 40 Umuntu ni ikiremwa mu biremwa bya Allah gikeneye gahunda cyagenderaho mu buzima bwose kugirango abashe kuba yanezerwa mu buzima bw'isi, ndetse no kumunsi w' imperuka ,iyo gahunda rero nta yindi keretse idini Allah yamuhitiyemo akanayimushimira ,ntabwo Allah ashobora indi idini atari iyo yamuhitiyemo.Umunezero we n'umubabaro bijyana n' imyitwarire ye mu idini . Allah ati :

Read more: GUHAMAGARIRA KUGANA INZIRA YA ALLAH 

Uko Islam ibona Yesu na Maria

Imyemerere ya islamu kuri yesu na nyina mariya amahoro n'imigisha by' imana bibabeho.

Imyemerere ya Islamu kuri Issa (Yesu) na Nyina Mariyamu (Mariya) (amahoro n' imigisha by' Imana bibabeho) ikomoka mu gitabo cya Qor'an n'inyigisho z'Intumwa y'Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n'imigisha).

Islamu yemera ko Mariya ariwe nyina wa Yesu yamubyaye mu buryo bw'igitangaza budasanzwe, ikindi Islamu yemera ko Mariya na Yesu ari abanyacyubahiro ndetse bafite urwego n'umwanya uhambaye kuko ari zimwe mu ntore mu bindi biremwa, gusa ntabwo ari ku rwego rwo gusengwa nk'uko abantu babibakoreye, ahubwo nabo ni abantu uretse ko Imana yabahaye urwego rw'icyubahiro.

Iyo myemerere ya Islamu rero ni yo y'ukuri inyuze ubwenge kandi ifite inkomoko, niyo mpamvu twifuje kuyigaragaza wenda byahindura imyumvire ya bamwe bazi ko Islamu itemera Yesu.

Mariya nyina wa Yesu Islamu yemera ko yari umugore w'umunyacyubahiro watoranyijwe akaba intore mu bandi bagore bo ku isi, ibyo bigaragazwa n'imirongo myinshi dusanga muri Qor'an imuvuga ibigwi byiza byamuranze muri iyo hari aho Imana yagize iti:

"Ibuka igihe abamalayika bavugaga bati: Yewe Mariya mu by'ukuri Imana yaguhisemo irakweza igutoranya mu bagore b'isi, yewe Mariya icishe bugufi wumvire Imana yawe wubame kandi wuname hamwe n'abunama (Basali)."

Qor'an 3:42-43

Uyu murongo wa Qor'an uragaragaza ko Mariya ari umwe mu bagore batoranyijwe mu gutinya Imana bayubaha cyane

Read more: Uko Islam ibona Yesu na Maria

Udutsiko n'amatsinda

JAMBO RY'IBANZE

Ishimwe n'ikuzo bikwiye ALLAH we watuyoboye idini y'ukuri ya islamu,amahoro n'imigisha byayo bisakare ku Ntumwa Muhammadi n'abiwe n'abasangirangendo bayo n'abazabakurikira mu byiza kugeza ku munsi w'imperuka. Nyuma y'ibyo, mu by'ukuri Imana yohereje Intumwa Muhammadi(Imana imuhe amahoro n'imigisha) akaba riwe musozo w'Intumwa zayo n'abahanuzi,Intumwa Muhammad yasohoje ubutumwa bwose nk'uko Imana yabunuhaye irinda yitaba Imana nta na kimwe isize iterekanye. Intumwa imaze kuva ku isi yasize abasangirangendo bayo bayobora islamu neza kandi barayitangira bihagije barinda imyemerere y'abayislamu kwangirika, ibyo byakomeje bityo kugeza aho ubuyobozi bwa islamu bucikiye intege nibwo hatangiye kugaragara udutsiko tuyobya abayislamu twangiza imyemerere tubatesha gahunda basigiwe n'Intumwa y'Imana ndetse n'abasangirangendo bayo tunagira abayobozi baduhagarariye bahamagarira abantu kutuyoboka no gukurikira amahame yatwo. No mu dutsiko twayobeje benshi mu bayislamu ku isi ni agatsiko k'abashiyat kubera amayeri yo guhisha no kwiyoberanya mu bandi bayislamu,ibyo byatumye gakwira ku isi kahangiza n' ubuyobe bwako ndetse na hano iwacu mu Rwanda ubu kakaba kamaze kuhashinga imizi no kuhigarurira abayislamu batari bake kubera kutagasobanukirwa. Ni muri urwo rwego twateguye izi nyigisho twise:

"TUMWE MU DUTSIKO TWIYITIRIRA ISLAMU N'IMYEMERERE YATWO"

Zikaba zigaragaza tumwe mu dutsiko twiyitirira islamu n'imyemerere yatwo muri make, by'umwihariko agatsiko k'abashiyat ku burebure, mur'izi nyigisho nta gitekerezo cyacu bwite twashyizemo ahubwo ni ukwegeranya no gusobanura ibyo abamenyi bavuze kuri utu dutsiko, turasaba ALLAH ko iki gikorwa cyazaba ingirakamaro kandi akazakitwandikira mu minzani y'ibikorwa byacu byiza, tunamusaba ko izi nyigisho zaba impamvu yo gukomeza abayislamu bakiri ku nzira y'ukuri no kugarura abayobejwe n'utwo dutsiko nyuma yo kudusobanukirwa no kumenya ubuyobe bwatwo. ALLAH NIWE DUTEZEHO INKUNGA MU BYO DUKORA

Read more: Udutsiko n'amatsinda

Gufasha no kurera imfubyi muri Islam

Gufasha no kurera imfubyi muri Islam

Islam ni idini y'impuhwe n'imbabazi nk'uko bigaragara henshi cyane muri Qor'ani Ntagatifu, ndetse no mu mvugo z'Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), aho dusanga imirongo myinshi idutegeka gufasha no gukunda imfubyi, abakene, abatindi n'abandi batishoboye.

Na none Islam igaragaza ko ari inshingano ya buri wese kugira icyo atekereza no kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'imfubyi, kandi akanamenya ko umwana kuba ari imfubyi, ntibisobanuye ko Imana yashatse ko yicwa n'inzara, ntiyige, ntiyambare, ahubwo ni inshingano z'abasigaye cyane cyane uhereye ku muryango we wa hafi, inshuti z'ababyeyi be, abaturanyi n'abandi bose kumukemurira ibyo bibazo byose, kugira ngo ubuzima bwe bubashe kugenda neza, bityo bikaba kuri buri wese kugira umutima utabara, imfubyi zigafashwa.

Imfubyi zidukeneyeho byinshi, amagambo meza yo kuzirema umutima, kuzisekera, kuzifasha mu bindi bibazo bigaragara, nitubigenza dutyo, natwe Imana izaha abana bacu abazabafasha mu bibazo igihe twaba tubasize ari imfubyi, ibyo Imana ibivuga mu magambo akurikira:

"Babandi bafite impungenge zo kuzasiga abana babo ari abanyantege nke, ari imfubyi badafite ababarera niba bashaka ko Imana izabaha ababarera, bakabatera inkunga, nabo bazatinye Imana kandi bazajye babwira imfubyi z'abandi imvugo nziza"

Qor'ani 4:9

Uyu murongo uratwereka ko iyo ugiriye neza imfubyi, ukayifasha, uba uteganyirije ndetse ushinganye abana bawe mu gihe Imana yagutwaye ukabasiga, izabaha ababafasha.

Read more: Gufasha no kurera imfubyi muri Islam 

Zimwe muri Serivisi Tubagezaho