^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Murugo

Ububi bw'ibiyobyabwenge n'ingaruka mbi zabyo

UBUBI BW’IBIYOBYABWENGE N’INGARUKA MBI ZABYO

Iyo urebye isi ubu usanga ihangayikishijwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge wagaruka kuri sosiyete za Kislamu ugasanga nazo zihangayikishijwe ni iki cyorezo cyugarije cyane urubyiruko, ariko hamwe ni ibyo bihangayikishije isi usanga akenshi kugirango ikintu gikwirakwire bigere aho biba icyorezo biterwa n’ibintu byinshi muri byo:

 

  1. Kurebera amakosa akorwa abantu bakanga kuyamagana akiri mato.
  2. Kwibanda kunyungu z’ubukungu bakiyibagiza ubuzima bw’umuntu.
  3. Kudatanga uburere bushingiye kuri kirazira
  4. Urwiganwa urubyiruko rukora rushaka kwigira ibitangaza babikomoye kubo bakeka ko bateye imbere kubarusha.
  5. Kudohoka kumyemerere ya buri wese no kudaha agaciro ibyo abuzwa n’imyemerere ye.

 

Mpereye kuri iki cya nyuma tuzi neza ko Qor’an Ntagatifu yaziririje ibisindisha n’ibiyobyabwenge aho biva bikagera, mu ishusho iyo ariyo yose byakorwamo ibi tubikomora ku mvugo y’Imana aho igira iti :

“Yemwe abemeye! mukuri inzoga, urusimbi, guterekera no kuraguza, ni umwanda kandi bikaba mu bikorwa bya shitani, mubyirinde wenda mwakiranuka" Qor'ani 5:90

Intumwa y'Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n'umugisha) yaravuze iti:

 

"Igisindisha cyose ni ikizira".

Imana irongera iti:

 

“Shitani irashaka kubatera urwango n’uburakari hagati yanyu ibinyujije mu nzoga no murusimbi ikababuza kwibuka Imana no kuyigaragira mu masengesho ese mwaba mwarabitahuye?”. Qor’an 5:91

Nyuma y’iyi mirongo tubagaragarije turayungukamo ko kujya kure n’ibiyobyabwenge aribyo bituma umuntu yubahwa ndetse akagira agaciro nkuko Imana yakamuhaye ahubwo akaba yagatakaza akoresheje ibiyobyabwenge mukugaragaza agaciro Imana yahaye ikiremwamuntu ni aho ivuga iti:

 

“Mukuri twahaye icyubahiro bene Adam, tubashoboza kugendera kubutaka no mu nyanja, tubafungurira amafunguro atunganye, tubarutisha byinshi mubiremwa twaremye" Qor'ani 17:70

Ariko iyo ikiremwa muntu cyitesheje agaciro kubera ibiyobyabwenge Imana itubwira ko yamburwa ka gaciro, akajya mu rwego rw’amatungo Imana iti:

"Twaremye umuriro wa Djahanama tuwuteganyiriza abenshi mu bantu no mu majini, bafite imitima ariko ntibatekereza, bafite amaso ariko ntibayarebesha, bafite amatwi ariko ntibayumvisha, abo bameze nk'inyamaswa ndetse nibo bayobye kuzirusha kandi abo nibo batazi ibyo barimo" Qor'ani 7:179

Ibiyobyabwenge rero bifite ingaruka mbi muburyo bukomeye muri ibi bikurikira:

  1. ku idini,
  2. ku buzima,
  3. kuri sosiyete,
  4. ku mutungo,

 

Nkuko twabivuze haruguru inzoga zibuza umuntu kwibuka Imana ye no kuyigaragira kuko Imana itubwira iti:

“Ntimuzegere ahakorerwa iswala mwasinze kugeza ubwo muzaba muzi ibyo muvuga……”. Qor’an 4:43.

Naho ku buzima ibiyobwabwenge tuzi neza ko aribyo ntandaro z’indwara z’ibikatu nko kurwara igituntu, ibihaha, gusara umuntu akiruka n’izindi ndwara tutarondora zikomoka ku biyobyabwenge.

 

Ingaruka mbi zigaruka kuri sosiyete ni uko sosiyete itakaza imbaraga zakagombye kuyikorera no kugwiza abatishoboye benshi kuko usanga bamwe mubakoresha ibiyobyabwenge bagurisha ibyabo kugirango babashe kugura ibiyobyabwenge, ibi bikiyongera ko sosiyete igwiza abasazi hirya no hino.

 

Umutungo ukoreshwa mu bidakwiye, abantu biyangiriza ubuzima. Ibi byose rero tubagaragarije byakagombye gutekerezwaho cyange dufata ingamba zishoboka zo gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuko rikomeje ku muvuduko ririho ubu umuryango nyarwanda wahura n’ibibazo bikomeye, mungamba tubona zagashingiwrwaho twavuga :

 

Kurera neza urubyaro Imana yaduhaye dushingiye ku mvugo y’Imana igira iti :

“yemwe abemeye ni murokore roho zanyu n’abanyu umuriro wa jahanam…..”Qor’an 66:6

Ababyeyi gutanga urugero rwiza no kuba icyitegererezo kubabakomokaho.

 

Kwiyegereza abakoresha ibiyobyabwenge tukabagira inama kuko bashobora kuva mu icuraburindi ry’umwijima barimo bakagaruka  ku murongo uboneye, Imana iti

“ni uzicuza akemera agakora n’ibikorwa byiza abo imana izabahindurira ibikorwa byabo bibi bibe ibikorwa byiza kandi Imana niyo nyiri kubabarira nyir’impuhwe”. Qor’an 25:70

Gufasha inzego z’umutekano kwamagana abakwirakwiza ibiyobyabwenge, kuko mukwemera k’umuslamu nyahwe habamo no kurinda igihugu cye.

 

Dusoze dushimira imana yo yaduhaye inema yo kuba abantu ikadutandukanya n’inyamaswa ndetse ikaduha n’ububasha bwo kugenga bimwe biri muri iyi si, Mana,turagusaba ko iki cyorezo cy’ibiyobyabwenge kitwugarije waduha imbaraga zo kugihosha, kandi mana turagusaba ko waduha iherezo ryiza turi abo wishimiye kandi natwe dushikamye kuri gahunda yawe Mana.

 

Umusozo

Ingaruka z'Ibyaha

INGARUKA Z’IBYAHA

Ishimwe n’ikuzo bikwiye Imana yonyine, amahoro n’imigisha bisakare ku Ntumwa Muhamad n’abiwe n’abasangirangendo be kugeza k’umunsi w’imperuka.

 

Imana yaziririje gukora ibyaha kubera ingaruka mbi zabyo nyinshi haba k’ubuzima bw’umuntu ku giti cye ndetse n’abandi muri rusange, ndetse bivugwa  ko ingaruka z’ibyaha kuri roho y’umuntu n’inkingaruka uburozi bugira ku mubiri wu muntu, zimwe mu mpamvu Allah yarimbuye abantu ni ukubera ingaruka z’ibyaha by’abantu, kandi birazwi neza ko icyaha aricyo cyatumye Adamu avanwa mu ijuru, binaba impamvu yuko Shitani avanwa mu bwami bw’ijuru, ndetse ibyaha ninabyo byabaye intandaro yo kurimburwa abantu ba Nuhu batwawe n’umwuzure, Imana ikanoherereza abantu ba Adi umuyaga wumaganye kubera ibyaha bakoraga ukabarimbura,Imana inarimbuza abantu ba Thamud urusaku ndenga kamere kubera ibyaha, ibyaha kandi byabaye intandaro yo kurimbuka kw’abantu ba Lutwi  ubwo Imana yabubikagaho ubutaka ikanabanyagiza imvura y’umuriro.

 

Ibyaha kandi niyo nkomoko y’ibyago abantu bahura nabyo ndetse n’ibigeragezo bigera ku bantu, ibyaha bihuma umutima bikawonona ndetse abantu bakora ibyaha bagangwa no gusuzugurika no guta agaciro.

 

Zimwe mu ngaruka z'ibyaha

 

Alliy mwene Abu Twalib yaravuze ati:

 

"Ntakintu gituma Imana imanurira abantu ingorane nk’ibyaha nta nigikuraho ingorane nko kwicuza"

 

Imana yaravuze iti:

“Amwe mu makuba abageraho n’ingaruka z’ibibi mukora kandi Imana ibabarira byinshi” Qor’an : 42:30

Imana nanone iti:

 

Allah yatanze urugero rw’umudugudu warutekanye utuje, amafunguro yawo awugeraho mu mudendezo aturutse buri hantu maze uhakana inema za Allah, Allah awusogongeza umwambaro w’amapfa n’ubwoba kubera ibyaha bakoraga”. Qor’an 16:112

Imana nanone igaragaza ko impamvu yaziririje ibyiza ku bayahudi ari ukubera ibyaha,Allah yaravuze ati:

 

Kubera amahugu yababandi babaye abayahudi twaziririje kuribo ibyiza bari baraziruriwe (Buri nyamaswa yose ifite ibinono n’ibinure by’inka n’ihene) ndetse no kuba babuza abantu kuyoboka inzira y’Imana cyane” Qor’an 4:160

Imamu Ahmad(Allah amwishimire) yaravuze ati:

Umuntu ashobora kwimwa amafunguro kubera icyaha yakoze

No muyindi mvugo y’Intumwa Muhamad(Allah amuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati:

Ibyaha bigabanya igihe cyo kubaho

Mungaruka mbi z’ibyaha

Nuko ibyaha bituma Imana yimana imvura ndetse ikanateza abantu abayobozi babi, Abdallah mwene Umari (Allah abishimire bombi) yavuze ko Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yavuze iti:

 

Abantu nibagabanya ibipimo n’iminzani Imana izabateza inzara n’imiruho n’abayobozi babahuguza, kandi nibareka gutanga Zakat y’imitungo yabo Imana izabima imvura, iyo bitaza kuba amatungo imvura ntiyari kugwa” Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Ibnu Majah

Mungaruka z’ibyaha kandi

Biteza gusuzugurika no kononekara k’ubwenge kandi bikangiza umutima, Imvugo yakomotse kuri Abi Hurayirat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati:

 

“Iyo umuntu akoze icyaha gishyira k’umutima we akadomo ku mukara, yakwicuza akareka icyaha agasaba Allah imbabazi, kagahanagurika ku mutima we yakongera kakiyongera kugeza karengeye umutima, uwo niwo mugese Imana yavuze muri Qor’an igira iti: “Sibyo ahubwo imitima yabo yatoye umugese kubera ibyo bakora” Qor’an 83:14”

Nanone mu ngaruka mbi z’ibyaha:

Nuko bica intege ubwenge bw’umuntu akananirwa gufata mu mutwe, Imamu Shafiiy yabwiye umwarimu we Wakiiy ko atabasha gufata mu mutwe neza , maze amugira inama yo kureka ibyaha ati:

Menya ko ubumenyi ari urumuri kandi urumuri rw’Imana ntiruhabwa umunyabyaha

 

Ibun Abasi yaravuze ati:

 

Icyaha gitera kwijima mu buranga no kwijima mu mva n’intege nke mu mubiri no kugabanyuka kw’amafunguro no kwangwa n’abantu

Mukuri ingaruka z’ibyaha ni nyinshi icyo buri wese asabwa ni ukubyirinda ntagire icyaha asuzugura kubera ubuto bwacyo ahubwo akareba uwo asuzuguye uwo ariwe, ukaba ugomba kumenya ko icyaha ukoze ari nk’ideni riri mu ijosi ryawe ugomba kuzishyura byanga bikunda, Abu Dardau yaravuze ati:

(Icyiza ntikibora ni cyaha nticyibagirana…)

Umusozo

Agaciro k'Umurimo

Agaciro k'umurimo

 

Ishimwe n’ikuzo bikwiye Allah, amahoro n’imigisha bye bisakare ku Ntumwa Muhamadi n’abiwe n’abasangirangendo be n’abazabakurikira mu nzira nziza kugeza ku munsi w’imperuka. Nyuma y’ibyo; Mu by’ukuri Idini ya Islamu yategetse abantu kwitabira umurimo no gushaka ibibabeshaho mu buzima bwa hano ku Isi kugirango biheshe agaciro birinda  kwisuzuguza no gusabiriza.

 

Intumwa Muhamadi(Allah amuhe amahoro n’imigisha) mu gushishikariza abantu kwitabira umurimo yaravuze ati:

 

“Allah ntabwo akunda umugabo w’ikigwari utagira icyo akora”

 

Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Tirmidhiy

 

Na none

 

Intumwa Muhamadi yaravuze iti:

 

“Ndahiye ku Izina rya Allah, Kuba umwe muri mwe yafata umugozi akajya gutashya inkwi akazikorera ku mugongo we akazizana mu isoko kuzigurisha, kugirango abone ikimutunga anafashe abandi, ibyo nibyo byiza kuri we kurusha kujya gusaba abandi bakamuha cyangwa bakamwima). Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Bukhariy n’icya Muslimu”

 

Iyi mvugo y’Intumwa Muhamadi iragaragaza ko kwitabira umurimo no gushaka akazi kabeshaho umuntu ari itegeko mu Idini ya Islamu, kandi ikanagaragaza ko Islamu iha agaciro umurimo wose ubeshejeho umuntu mu gihe cyose utabangamiye imyemerere n’amategeko ya Islamu.

 

Kubera uburemere bwo gukora no gushaka imibereho, ni nayo mpamvu Islamu itigeze ishyiraho umunsi runaka wo gusenga gusa abantu badakora nk’uko biboneka mu yindi myemerere, ahubwo Iminsi yose muri Islamu ni iyo gukora uretse igihe gito cy’is ahubwo Iminsi yose muri Islamu ni iyo gukora uretse igihe gito cy’iswala abantu bagomba kubahiriza, kandi iyo Iswala irangiye bagomba gusubira mu mirimo yabo bagashakisha ibibabeshaho.

 

Allah yaravuze ati:

 

“Yemwe abemeramana! Nihahamagarirwa Iswala y’umunsi wa Idjuma, mujye mureka ubucuruzi mwihutire kujya kwibuka no gusingiza Allah, ibyo nibyo byiza kuri mwe niba mwari mubizi. Qur’an 62: 9”

 

Iyo Iswala irangiye, abantu bagomba gusubira mu mirimo yabo bagashakisha ikibabeshaho bo n’imiryango yabo. Ibi nibyo Allah yategetse agira ati:

 

“Iswala nirangira, mujye muhita mujya gukwirakwira mu Isi mushakishe amafunguro n’ingabire z’Imana. Qur’an 62: 9”

 

Uwasesengura neza iyi mirongo ibiri yasanga Idini ya Islamu iteganya ko abemera bose bagomba kuba bafite icyo bakora kibabeshejeho, niyo mpamvu Allah yabategetse ko iyo hahamagariwe Iswala ya Idjuma bagomba guhagarika imirimo barimo bakajya gusenga, ibi bikaba bisobanuye ko ubwo bari bari mu mirimo, kandi na nyuma y’Iswala bakaba bategetswe kuyisubiramo bagakomeza urugamba rwo gushakisha ikibabeshaho kikanabakemurira ibibazo byabo n’ibyimiryango yabo bashinzwe.

 

Umusozo

Ububi bw'Icyaha Cy'ivangura

Ububi bw'icyaha cy'ivangura n'irondamoko


Gushimwa no gusingizwa n’iby’Imana rurema yo yaremye umuntu ikamutunganya ikanamwubahisha mu bindi biremwa byose,amahoro n’imigisha bisakare k’uwasozereje intumwa n’abahanuzi Muhamadi n’abiwe n’abasangirangendo be n’abazagumya kugera ikirenge mu cyabo kugeza ku munsi w’imperuka

Bavandimwe,

Islamu ni idini itegeka abantu gushyira hamwe no gukundana buri wese akifuriza mugenzi we nk’ibyo yifuriza umutima we, Islamu yanabujije inaziririza amacakubiri no gutatana inategeka abantu kwirinda no kugendera kure icyo aricyo cyose gishobora kubatatanya, ndetse yanateganyije ko abantu bagiranye ibibazo n’amakimbirane bagomba kwiyunga no gukemura ayo makimbirane mugihe cya vuba kugirango bidakura bikabyara inzika no gushyamirana hagati yabo, ibi byose bigaragara muri Islam mu buryo bugufi bukurikira;

 

1) Islamu itegeka ko abantu baba bamwe bakirinda gutandukana


Imana yaravuze ati:


 “Mufatane urunana mwese ku mugozi w’Imana, muramenye ntimuzatatane...”.
   Qor’ani 3:103"

 

2) Islamu ibuza abantu gutatana no kugirana amakimbirane hagati yabo, buri wese akubaha mugenzi we

Imana yaravuze iti:

 

“Yemwe Abemeye, ntihakagire abantu basuzugura abandi, kuko hari igihe abo basuzugura baba ari bo beza imbere y’Imana kubarusha….”  Qor’ani 49:11".

3) Kuba abantu bararemwe mu mashusho, amabara, n’indeshyo bitandukanye;

ibyo bibafasha kumenyana hagati yabo, bigatuma uhuye n’uwo atazi abasha kumutandukanya n’abandi,

Imana yaravuze iti:

“Yemwe bantu, twabaremye tubakomoye ku mugabo (Adamu) n’umugore (Hawa), tubashyiramo imiryango n’amoko binyuranye kugira ngo mumenyane, ariko umwiza muri mwe ku Mana ni ubarusha kuyitinya”. Qur’an 49:13".

4) Islamu iziriririza guhamagarira abantu ivangura no kubabibamo ibitekerezo byo kwanga abandi

hashingiwe ku moko,uturere n’irindi vangura, si n’ibyo gusa ahubwo Islam inaziririza intambara zishingiye ku ivangura ku buryo n’uzitabiriye akazigwamo aba apfuye urupfu rubi cyane,

Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igira iti:

“Ntabwo ari muri twe, wawundi uhamagarira ivangura, ntabwo ari muri twe, wawundi urwanira ivangura, ntabwo ari muri twe wawundi upfuye mu ntambara z’ivangura”.

5) Islamu itegeka abantu gukundana no gushyira hamwe mu buvandimwe,

kandi ibyo bikaba mu biranga abemera nyakuri,

Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:

“Ntimuzinjira mu ijuru keretse mwemeye, kandi ntimuzemera keretse mubanje gukundana…”.

6) Islamu ni idini y’ubumwe, urukundo no gushyira hamwe,

yabujije ivangura n’amakimbirane, inakumira impamvu zose zishobora kubitera.

Umusozo

Zimwe muri Serivisi Tubagezaho