^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Murugo

Murakaza neza k'Urubuga rw'Ijwi rya Islam

Mu rwego rwo kwigisha no gukangurira abayisilamu bose mu Rwanda n'abari mu mahanga mukugira ubumenyi ku Idini y'Ukuri ariyo ISLAM; mu rwego rwo kumenyekanisha ISLAM kuri bagenzi bacu batari abayisilamu kugirango barusheho kuyisobanukirwa neza binyuranye n'uburyo bari basanzwe bayizi; mu Rwego rwogufasha Abanyarwanda mu guteza imbere igihugu cy'u Rwanda harimo Ubumwe n'ubwiyunge; kurwanya icyorezo cya SIDA "AIDS/HIV"; mu Rwego rwo gufasha abanyeshuli kubona serivisi zitandukanye zibafasha mumyigire yabo; urugero: kubashakira ibizamini bya Leta byakozwe mubihe byashize; kubagezaho notes z'amasomo atandukanye; mu Rwego rwogufasha abanyarwanda kumenya imiterere y'inzego bwite za Leta n'imiterere y'inzego z'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda (A.MU.R) n'abazihagarariye; kumenya imishinga/ibikorwa bya A.MU.R ibyarangiye, ibigikorwa n'ibiteganywa gukorwa.

Ibiro bikuru by'Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda A.MU.R (Urwego ruhagarariye ISLAM n'abayisilamu mu Rwanda) rwifashishije ishami ryarwo ry'ivugabutumwa (DA'AWA DEPARTMENT) ryishimiye kubagezaho uyu murongo witumanaho rigezweho ry'ikoranabuhanga "internet"; Urubuga rugamije kuba Ijwi rya Islam mu Rwanda no mu Mahanga. Mu bwitonzi bwanyu; mwisanzure kandi musome mutuje kuko tubafitiye inyigisho na za serivise nyinshi zigamije guteza imbere u Rwanda n'abanyarwanda.


Isomo ry'Icyumweru

UBWIZA N’AGACIRO K’UKWEZI KWA MUHARAMU.------- (Rifate ryose muri PDF)

 

Ukwezi kwa Muharamu ni ukwezi gufite imigisha n’ibyiza byinshi bihambaye,niko kwezi kwa mbere ku mwaka wa kislamu kandi kukaba mu mezi ane matagatifu.

Ingengabihe y'iswala 2016

Ubuyobozi bw'Urubuga rw'Ijwi rya Islam mu Rwanda buboneyeho kubagezaho ingengabihe y'Iswala mu Ntara zose zigize u Rwanda. Reba urutonde rw'intara rukurikira, urebe intara uherereyemo maze umenye ibihe nyabyo byo gukoreramo Iswala;

UKWEZI KWA MUNANI (KANAMA) (1437) - 2016

Ingengabihe y'iswala mu mujyi wa Kigali

Zimwe muri Serivisi Tubagezaho