^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Murugo

Ibangikanyamana (SHIRIKI)

Ijambo "SHIRIKI" bisobanuye ........

Ibangikanyamana Ni ukugira icyo ubangikanya n'Imana mu bikorwa byayo n'amasengesho ndetse n'amazina yayo n'ibisingizo byayo.

Uwizera y'uko Imana hari uwayifashije kurema aba ari umuhakanyi. Uwizera y'uko hari undi utari Imana ukwiriye gusengwa aba ari umubangikanyamana. Uwizera y'uko Imana ifite uwo isa nawe haba mu mazina yayo cyangwa mu bisingizo byayo aba ari umubangikanyamana.

 

Ububi bw'ibangikanyamana n'ingaruka zaryo

Kubangikanya Imana ni amahugu akomeye kubera ko ari ugusagarira ukuri kw'Imana yihariye, uko kuri ni ukuyigaragira yonyine, bukaba aribwo buryo bwiza bukwiye kandi buboneye. Naho kuyibangikanya ni amahugu akomeye kandi ni ukurengera unagabanya ubuhambare bw'Imana Rurema no kuyigomekaho wanga kuyumvira. Kubera uburemere bw'ibangikanyamana, umuntu wese w'umubangikanyamana, ku munsi w'imperuka Imana ntabwo iteze kuzamubabarira. Imana iragira iti:

"Muby'ukuri Imana ntibabarira uyibangikanya
 n'ikindi kitariyo, ariko ibabarira ibindi "byaha" bitari ibangikanya kuwo ishaka"

Qor'ani 4:48

Ibangikanyamana ni icyaha kiruta ibindi, uzagira undi asenga "agaragira", azaba abishyize mu mwanya utari uwabyo kandi azaba abikoreye utabikwiriye. Niyo mpamvu rero icyo gikorwa "ibangikanyamana" ari amahugu akomeye cyane. Imana yaravuze iti:

"Ntuzabangikanye Imana, muby'ukuri ibangikanyamana ni amahugu akomeye cyane"

Qor'ani 31:13

Ibangikanyamana rikuru, urikoze ibikorwa bye byose byiza biba impfabusa kandi azahura n'akaga n'igihombo, bikaba biri no mubyaha ndengakamere. Imana iragira iti:

"Muby'ukuri "wowe Muhammadi" wahishuriwe hamwe n'abandi bakubanjirije y'uko nuramuka ubangikanyije, ibikorwa byawe bizaba impfabusa, kandi uzaba mubanyagihombo"

Qor'ani 39:65

Ibihano bikaze ku babangikanyamana

Imana iragira iti:

"Muby'ukuri babandi bahakanye mubahawe igitabo n'ababangikanyamana "bazinjizwa" mu muriro wa JAHANNAM babemo ubuziraherezo, kandi abo nibo biremwa bibi"

Qor'ani 98:6

Imana iragira iti:

"Muby'ukuri babandi bahakana Imana n'intumwa zayo, kandi bagashaka gutandukanya Imana n'intumwa zayo bakavuga bati: "Turemera bimwe duhakane ibindi", bagashaka kwishyiriraho inzira hagati y'ibyo, abongabo ni abahakanyi ba nyabo, kandi twateguriye abakanyi ibihano bisuzuguritse"

Qor'ani 4:150-151

Biturutse kuri ABDILLAHI mwene MAS'UDI Imana imwishimire yaravuze ati: "Intumwa y'Imana Muhammadi Imana imuhe amahoro n'umugisha yaravuze ati:"Uzapfa hari ikindi asaba "asenga" kitari Imana azinjira mumuriro" Bukhari na Muslim

Ibice bigize ibangikanyamana"SHIRIKI"

Ibangikanyamana rigizwe n'ibice bibiri: Ibangikanyamana rikomeye Ibangikanyamana rito

IBANGIKANYAMANA RIKOMEYE

Ni ibangikanyamana rikomeye cyane rituma nyiri kurikora ava mu idini kandi ibikorwa bye byose bikagirwa impfabusa, kandi nyiri gukora iri bangikanyamana akazinjizwa mu muriro mu gihe apfuye atari yicuza ku Imana iki cyaha. Zimwe mu ngero z'ibangikanyamana rikomeye Kugira uwo wakorera amasengesho utari Imana, cyangwa gusaba ikiremwa ikintu gishobowe n'Imana yonyine. Gutanga igitambo ukabikorera utari Imana "gutambira". Kuraguza, kuroga

Amwe mu moko y'ibangikanyamana rikomeye:

  1. Ibangikanyamana mukugira ubwoba "Gutinya" Ni ukugira icyo watinya kitari Imana mu bigirwamana cyangwa amajini cyangwa abantu y'uko byagira icyo bigutwara. Uku kugira ubwoba kuri munzego nkuru z'idini. Iyo uru rwego rushyizwe mu mwanya utari uwarwo nko kuba wagirira ubwoba utari Imana uba ugize ukubangikanya gukomeye. Imana iragira iti:
    "Ntimuzabagirire ubwoba ahubwo nimungirire ubwoba njye niba koko mwe muri abemera"
    Qor'ani 3:175
  2. Ibangikanyamana mu kwiringira Kwiringira Imana mu buryo ubwo aribwo bwose n'igihe icyo aricyo cyose biri mu masengesho "IBADAT" yangombwa akorwa nyir'ukuyakora yabanje kwiyeza, akayakora kubera Imana ntazindi nyungu agamije. Uzagira icyo yiringira ko hari icyo cyamumarira cyangwa ngo kigire icyo kimutwara mu bifitweho ububasha n'Imana gusa azaba abangikanyije Imana ibangikanya rikomeye. Nko kwizera ko abantu cyangwa amajini hari icyo byakumarira cyangwa byagutwara. Imana iragira iti:
    "Nimwiringire Imana niba koko mwe muri abemera"
    Qor'ani 5:23

    Na none Imana iragira iti:

    "Nuwiringiye Imana, Imana iramuhagije..."
    Qor'ani 65:3
  3. Ibangikanyamana mu gukunda Gukunda Imana, ni urukundo rutuma habaho kwicisha bugufi no kumvira Imana bya nyabyo, uru rukundo ni umwihariko ku Mana, ntabwo byemewe ko wagira undi uha urukundo uretse Imana yonyine. Iyo umuntu agize icyo akunda kitari Imana, akagikunda nk'uko akunda Imana, azaba hari uwo ashyize mu rwego rw'Imana mu gukunda no gukuza. Ibyo bikaba ari ibangikanya. Imana iragira iti:
    "No mu bantu hari abishyiriraho abandi basenga batari Imana bakabakunda nk'uko bakunda Imana. Babandi bemera, bakunda Imana bihebuje"
    Qor'ani 2:165
  4. Ibangikanyamana mu kumvira Ni ibangikanyamana mu kumvira: Kumvira abamenyi, abategetsi n'abayobozi mukuzirura ibyo Imana yaziririje cyangwa kuziririza ibyo Imana yaziruye. Uzabumvira muri ibyo, azaba ababangikanyije n'Imana mu mategeko kuzirura no kuziririza. Ibyo rero ni ibangikanya. Imana iragira iti:
    "Bagize abamenyi babo "abayahudi n'abakristo" Imana mu cyimbo cy'Imana na Yesu mwene Maria, ntakindi bategetswe uretse gusenga "kugaragira" Imana imwe, ntayindi Mana uretse yo. Ubutagatifu ni ubwayo, iri kure y'ibyo bayibangikanya"
    Qor'ani 9:31

    Utegeka cyangwa utegekesha amategeko atari ay'Imana cyangwa akabona ko hari indi gahunda cyangwa amategeko biruta iby'Imana, ibi nabyo bibarwa mu ibangikanyamana.

  5. Ibangikanyamana rito Ni ibangikanya rikomeye rigabanya imyemerere y'urikoze, ariko ntirimukure mu idini. Iryo bangikanya rito niryo riganisha umuntu ku bangikanya rikomeye.

    Ukoze igikorwa cy'ibangikanya rito, ni nk'ukoze icyaha gisanzwe, ntabwo ibikorwa byiza uwakoze iryo bangikanya rito yakoraga biba imfabusa, ahubwo igikorwa kiba impfabusa ni icyo aba yashyizemo iryo bangikanya rito. Urugero: - Gukora igikorwa wategetswe n'Imana kandi unagamijemo kugira ngo ushimwe n'abantu nko gusari, gufunga, gutanga amaturo kugira ngo abantu bakubone banagushime. Ibyo ni ugukorera ijisho icyo gikorwa kiba ari impfabusa.

  6. Kuragura no Kuraguza KURAGURA cyanwa KURAGUZA ni icyaha gikomeye cyane, kikaba kiri mu byaha ndengakamere bikaba bibarirwa mu ibangikanyamana. Imana yasezeranyije abayibangikanya n'icyo aricyo cyose ko nta mbabazi zayo bateze mu gihe bapfuye batari bicuza. Imana iragira iti:
    "Ntabwo Imana ibabarira uyibangikanyije, ariko ibabarira ibindi bitari ibyo "ibangikanya" k'uwo ishatse"
    Qor'ani 4:48

    Intumwa y'Imana Imana iyihe amahoro n'umugisha yaravuze iti: "Uzajya kumuraguzi cyangwa k'umupfumu, akagira icyo amubaza, ntabwo azakirirwa ISWALA ze iminsi mirongo ine "40"

    Intumwa y'Imana Imana iyihe amahoro n'umugisha yaravuze iti: "Uzajya kumuraguzi cyangwa umupfumu, akagira icyo amubaza, akemera ibyo amubwiye, azaba ahakanye ibyo intumwa y'Imana yahishuriwe" Mu zindi mvugo z'intumwa y'Imana, zitugaragariza ko kugana umupfumu ari icyaha ndengakamere, zikaba zitwigisha ibi bikurikira: Umupfumu n'umuraguzi ni abahakanyi hamwe n'abandi bameze nkabo, kuko bigamba ko bazi ubumenyi bw'ibyihishe. Ni icyaha ndengakamere ku bantu bajya ku bapfumu bababaza, bakanemera ibyo babwirwa nabo cyangwa ntibabyemere, kandi abakora ibyo bafite ibihano bihambaye ku Mana. Ni umuhakanyi ujya ku bapfumu maze akemera ibyo abwirwa nabo. Ntabwo byaba hamwe kwemera abapfumu no kwemera igitabo cy'Imana Qor'ani.

Ni ukubera iki imana yaziririje bikomeye kujya mu bapfumu?

Kujya mu bapfumu ni ibigaragaza ko ubagannye ataba yiringira Imana, ahubwo aba yiringira abo bapfumu yibwira ko hari icyo bamumarira mu byo Imana itamugeneye. Impamvu yindi ni uko abapfumu mu mikorere yabo baterwa inkunga na SHAY'TWANI ikaboherereza zimwe mu ngabo zayo kugira ngo zibatere inkunga. Ariko na bariya bapfumu ntabwo bagera kuri ruriya rwego keretse babanje guhakana Imana no gukora ibyaha ndengakamere, bikura ubikoze mu idini bikamugira umuhakanyi.

Kubera iki abantu bagana abapfumu?

Kutagira ukwiringira kwuzuye. Kutihanganira igeno ry'Imana. Kwibwira ko abapfumu bazi ubumenyi bw'ibyihishe Gushaka kugera ku ntego banyuzwe mu nzira z'ubusamo nko gushaka imitungo, umunezero, urukundo, kwivuza uburwayi runaka n'ibindi

KUROGA

Ni igikorwa gituma umuntu yiyegereza Shitani kugira ngo imutere inkunga. Uburozi rero ni uguhindura ikintu ukivana muri kamere yacyo. Uburozi buhindura kamere umuntu yarasanganywe, nko kuba yari muzima ubwo burozi bugatuma arwara n'ibindi.. Imana iragira iti:

"Biga kuri ayo mashitani ibituma batanya hagati y'umugabo n'umugore we, nyamara nta numwe bashobora kugira icyo batwara uretse ku bushake bw'Imana"

Qor'ani 2:102

Uburozi ni ubumenyi kandi ni umwuga kuri wawundi wahisemo ko wamubera umwuga, bukaba bufite uburyo bwigwa n'uburyo bukorwa, ariko bikaba bikorwa mu buryo bw'ibanga cyane. Ibigaragaza ko uburozi buriho

Muri Qor'ani Imana iragira iti:

 

"Abarozi "abapfumu" bakurikiye ibyo babwiwe n'amashitani babyitirira Sulaimani, ariko ni ukuri Sulaimani ntiyigeze ahakana, ahubwo amashitani niyo yahakanye ubwo yigishaga abantu uburozi"

Qor'ani 2:102

Na none Imana iragira iti:

"...Baroze amaso y'abantu banabatera ubwoba, maze bazana uburozi buhambaye"

Qor'ani 7:116

Na none Imana iragira iti:

"...Ntabwo umurozi ateze gukiranuka aho yava hose"

Qor'ani 20:69

Imana iragira iti:

"Unandinde n'ibibi by'abarozi bahuha mu mapfundo"

Qor'ani 113:4

Uyu murongo wa Qor'ani uravuga ku barozi bapfundika amapfundo baroga maze bakayahuhamo. Iyo rero uburozi buza kuba butabaho, ntago Imana yari gutegeka abantu kubwirinda.

Muri Sunat, Biturutse kuri AISHA Imana imwishimire yaravuze ati: "Intumwa y'Imana Imana iyihe amahoro n'umugisha yarozwe n'umugabo ukomoka mu bwoko bwa BANU ZURAY'QI witwa LABID BNI ASAM, kugeza ubwo intumwa y'Imana Imana iyihe amahoro n'umugisha yimbwiraga ko yakoze igikorwa runaka ariko atagikoze kugeza ubwo umunsi umwe yari ari iwanjye, agumya gusaba Imana ko yamukemurira icyo kibazo, intumwa y'Imana Imana iyihe amahoro n'umugisha iza kubwira AISHA Imana imwishimire iti: "Yewe AISHA waba wamenye y'uko Imana yankemuriye ikibazo nari nayisabye ko yankemurira?. Naziwe n'abagabo babiri "abamalaika" umwe yicara hafi y'umutwe undi yicara hafi y'amaguru "yari aryamye", n'uko umwe abwira mugenzi we ati: "yarozwe" Aramubaza ati: "yarozwe nande?" Aramusubiza ati: "Yarozwe n'uwitwa LABID BNI ASAM" aramubaza ati: "Ese yaba yaramurogeye muki?" Aramusubiza ati: "Yamurogeye mu gisokozo yasokoreshaga ndetse n'umusatsi wapfutse igihe yasokozaga hamwe n'imbuto zikiri ibitumbwe ku giti cy'itende" Aramubaza ati: "Hanyuma se biri he?" Aramusubiza ati: "Biri mu iriba ryitwa DHAR'WAN" Nyuma y'ibyo, intumwa y'Imana yahise ijya aho hantu, igarutse isubira kwa AISHA iramubwira iti: Amazi y'iryo riba asa nk'umuhondo ndetse n'ubushorishori bw'igiti cyaryo rimeze nk'imitwe y'amashitani. AISHA abwira intumwa y'Imana ati: "Ese waba wabisohoye?" Aramusubiza ati: "Ntabyo nakoze, njye Imana yankijije, nkaba mbona ko atari byiza ko abantu babibona kuko byababera ibigeragezo" Nyuma Intumwa y'Imana itegeka ko byatabwa mu butaka.

Biturutse kuri ABI HURAY'RA Imana imwishimire yaravuze ati: Intumwa y'Imana Imana iyihe amahoro n'umugisha yaravuze iti: "Nimwirinde ibyorezo birindwi; abasangirangendo baramubaza bati: Ni ibihe?. Arabasubiza ati: "Ibangikanyamana, kuroga, n'ibindi.." Biturutse kuri ABI MUSSA AL ASH'ARIY Imana imwishimire, Intumwa y'Imana Imana iyihe amahoro n'umugisha yaravuze iti: "Ntazinjira mu ijuru umunywi w'inzoga, uwemera uburozi n'uwaciye umuryango" Biturutse kuri IBNI MASUUD Imana imwishimire yaravuze ati: Intumwa y'Imana "MUHAMADI" Imana iyihe amahoro n'imigisha yaravuze iti: "Uzajya kumuraguzi cyangwa umurozi cyangwa umupfumu akagira icyo amubaza, akemera ibyo amubwira, azaba ahakanye ubutumwa Intumwa y'Imana "MUHAMADI" Imana imuhe amahoro n'imigisha yahishuriwe"

Kuki intumwa y'imana yarozwe?
Kurogwa kw'intumwa y'Imana gushingiye ku mpamvu ebyiri:

  1. Byari kugira ngo Imana igaragaze ko intumwa y'Imana yari umuntu
  2. Kwigisha abantu uburyo bwo kwivura igihe bahuye n'ikibazo nk'icyo.

Zimwe muri Serivisi Tubagezaho