^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Murugo

Kugaragira Allah

Ukugaragira bisobanuye iki?
Ubundi ukwiriye kugaragirwa ni Imana yonyine. Ukugaragira bifite
ibisobanuro birikomokaho bibiri:

  1. ATAABUDU:
    Ni ukwicisha bugufi kubera Imana isumba byose, ukora ibyo yagutegetse ukirinda ibyo yakubujije kandi uyifitiye urukundo unayiha icyubahiro ikwiye. Ibisobanuro by'iryo jambo; ni uburyo buhuje ibintu byose bikugeza kurukundo rw'Imana no kwicisha bugufi no kuyitinya.
  2. AL MUTAABADU BIHI:
    Bikubiye mubyo Imana ikunda ikanabyishimira byaba ari mu mvugo cyangwa mu bikorwa, byaba kumugaragaro cyangwa mu ibanga; nk'amasengesho, ubusabe, gusingiza, urukundo n'ibindi nk'ibyo.

Ukugaragira Imana birimo ibice bitatu:

Kugaragira Imana ku mutima Kugaragira Imana ku rurimi Kugaragira Imana ku mubiri Uburyo bwo kugaragira Imana ni butanu "5":

  1. Hariho uburyo kugaragira Imana buba ari ngombwa
  2. Hariho uburyo kugaragira Imana buba atari ngombwa bigakorwa n'ubyifuza
  3. Hariho uburyo kugaragira Imana buba buziririjwe
  4. Hariho uburyo kugaragira Imana buba butanogeye
  5. Hariho uburyo kugaragira Imana buba bunogeye

Ubwo buryo bwose twavuze uzabusanga muri bya bice bitatu twavuze aribyo Kugaragira kumutima, ku rurimi no ku mubiri.

ATWAGHUTI "Ibigirwamana" ni iki?

Ni ibyo aribyo byose bihawe ikuzo n'intera yo kugaragirwa nk'ibishushanyo, ibibumba, abarozi, abapfumu, abamenyi babi n'abayobozi babi babandi bavuye kuri gahunda y'Imana bagakurikira gahunda yindi.

Ibigirwamana ni byinshi, ariko ibiri ku isonga ni bitanu: IBILIS "Shitani" Imana iyiturinde Uzasengwa abyifuza Uzahamagarira abantu ngo bamugaragire Uziyitirira ubumenyi bw'ibyihishe

Ni iyihe mpamvu Imana yaremye abantu n'amajini?

Ntabwo Imana yaremye ibi biremwa bibiri nta mpamvu, ntabwo yabiremeye kurya no kunywa, kwishimisha, gukina, cyangwa guseka; ahubwo yabiremeye ikintu gikomeye aricyo gusenga no kugaragira Imana. Hanyuma ibyo biremwa bikamenya iyo Mana ntibiyibangikanye n'icyo aricyo cyose, bikayikuza, bikayumvuira, bikamwumvira bikora icyo aricyo cyose yabitegetse gukora, binirinda icyo aricyo cyose yabujije no kwitondera imbibi yabishyiriyeho ntibizirenge, no kwitarura bikaba kure no gusenga ikindi kintu kitari Imana. Imana iragira iti:

"Ntakindi naremeye amajini n'abantu uretse kungaragira"

QOR'ANI 51:56

Imana irongera ikagira iti:

"Vuga uti:"Yewe "Muhamadi" ubu koko ikitari Imana abe aricyo mpindura Umurezi ndeke uwahanze isi n'ijuru we utanga amafunguro ntayahabwe" Babwire uti:"Nategetswe kuba uwambere wakiranutse kandi ntuzabe mu babangikanyamana"

QOR'ANI 6:14

Imvugo y'intumwa y'Imana yakiriwe na MUADH mwene DJABALI Imana imwishimire aragira ati: "Nari nicaye inyuma y'intumwa y'Imana turi kundogobe, arambwira ati:"Yewe MUADH ese waba uzi ukuri kw'Imana kubantu bagomba kuzuza n'ukuri kw'abantu ku Mana igomba kubuzuriza?" MUADH aramusubiza ati:"Imana n'intumwa yayo nibo babizi" Intumwa y'Imana iti:"Ukuri kw'Imana ifite kubagaragu bayo ni uko bagomba kuyisenga ntibagire icyo bayibangikanya nacyo naho ukuri kw'abantu bagomba ku Mana ni uko itazahana uwo ariwe wese utarayibangikanyije" Ndavuga nti:"Ntumwa y'Imana ese iyi nkuru nyigeze ku bantu?" Intumwa iti:"Oya byihorere batazabyishingikiriza bakareka gukora ibyiza" Yakiriwe Bukhar na Mus-lim

UBURYO BWO KUGARAGIRA

Kugaragira Imana bishingiye kubyategetswe n'Imana, kandi gukurikiza urugero rw'intumwa y'Imana, ntabwo ari ugukurikira ibije byose n'ibihimbano kuko Islamu ishingiye ku bintu by'ingenzi bikurikira: Gusenga Imana imwe rukumbi ntacyo uyibangikanya nayo. Kugaragira Imana hifashishijwe ibyo intumwa y'Imana yavuze, kugira ngo tutazayisenga nk'uko twishakiye cyangwa tubyumva. Imana iragira iti:

"Twagushyiriyeho gahunda y'amategeko ugomba gukurikira, uramenye ntuzakurikire amarangamutima ya babandi badasobanukiwe"

QOR'ANI 45:18

Imana irongera igira iti:

"Cyangwa bafite ibigirwamana byabashyiriyeho idini batategetswe n'Imana?"

QOR'ANI 42:21

Nta muntu n'umwe wemerewe gusenga Imana binyuranyije n'ibyo intumwa y'Imana yategetse byaba ari ugusenga by'itegeko cyangwa iby'imigereka.

Intumwa y'Imana iragira iti: "Amagambo meza ni ay'Imana, naho umuyobora mwiza ni umuyoboro ukomoka ku intumwa y'Imana kandi ibintu bibi mu idini ni ibihimbano bidafite inkomoko ku Mana no ku ntumwa y'Imana, kandi buri cyaduka cyose kiganisha ku buyobe"

Umuntu ntiyagakwiriye gusenga ikindi kitari Imana, n'ibindi byose bijyanye no kugaragira Imana birimo amasengesho, igisibo, umutambagiro, kwiringira, gutinya, guhiga, kurahira, ibi byose ntawundi bikwiriye uretse Imana.

Uburyo abantu basumbana inzego mu kugaragira imana

Abagandukiramana bayitangira kuruta abandi bose ni Intumwa n'abahanuzi, kuko barusha abandi gusobanukirwa Imana no kuyiramya. Hanyuma bafite n'akandi karusho barusha abantu bose ko kuba baratumwe ku bantu, ibyo byabaye ngombwa ko batoneshwa kubera ubwo buremere bw'ubutumwa hiyongereyeho kugaragira Imana by'umwihariko wazo. Nyuma y'Intumwa hakurikiraho abizera, babandi biyemeje kwizera Imana n'intumwa yayo bagashikama ku mategeko y'Imana. Nyuma y'abizera hajyaho abaguye mu nzira y'Imana haba kurugamba cyangwa baharanira ko izina ry'Imana ryakogera hose. Nyuma y'abaguye kurugamba hakurikiraho abiyeguriye

Imana mu gukora ibyiza bitandukanye biganisha mukwiyegurira Imana. Imana iragira iti:

"Mukuri uzumvira Imana n'intumwa yayo "agapfa abyizera", abo ni bo bazaba hamwe na babandi bagezweho n'ingabire z'Imana haba mu ntumwa, abizeye Imana ukuri kwo kuyizera, abaguye kurugamba n'abakoze byiza biganisha ku Mana bagatunganya. Abo bazaba incuti mu ijuru"

QOR'ANI 4:69

Ukuri kw'imana ku bantu

Ukuri Imana ishaka ku bantu no ku biremwa byayo ni uko bigomba kugaragira Imana ntibigire icyo biyibangikanya nacyo, birimo kumvira Imana ntibayisuzugure, bakayibuka igihe cyose ntibayibagirwe, bagashimira ntibagaye ingabire yabahaye. Ese ninde waba utarakoze ikinyuranyo cy'icyo yaremewe byaba bitewe no kwibagirwa nk'umuntu cyangwa kutabimenya? None rero, kubera izo mpamvu zishobora kuba ku muntu, menya ko Imana iramutse ihanye abatuye ijuru n'abatuye isi ntabwo yaba ibarenganyije kandi nanone iramutse ibagiriye impuhwe zayo ikabababarira, impuhwe nizo nziza kuruta kwita ku bikorwa. Imvugo y'intumwa y'Imana yakiriwe na MUADH Imana imwishimire yaravuze ati: "Nari nicaye inyuma y'intumwa y'Imana turi kundogobe, arambwira ati:"Yewe MUADH ese waba uzi ukuri kw'Imana kubantu bagomba kuzuza n'ukuri kw'abantu ku Mana igomba kubuzuriza?" MUADH aramusubiza ati:"Imana n'intumwa yayo nibo babizi" Intumwa y'Imana iti:"Ukuri kw'Imana ifite kubagaragu bayo ni uko bagomba kuyisenga ntibagire icyo bayibangikanya nacyo naho ukuri kw'abantu bagomba ku Mana ni uko itazahana uwo ariwe wese utarayibangikanyije" Ndavuga nti:"Ntumwa y'Imana ese iyi nkuru nyigeze kubantu?" Intumwa iti:"Oya byihorere batazabyishingikiriza bakareka gukora ibyiza"Yakiriwe na Bukhar na Mus-lim

Ukugaragira Imana kuzuye

Buri muntu usanga ahindagurika ku bintu bitatu: Hari ingabire Imana yahaye umuntu asabwa kuzishimira uko zingana. Hari ibyaha umuntu akora asabwa kubyicuza. Hari ingorane n'amakuba, ningombwa umuntu ko yabyihanganira.

Umusozo ...

Zimwe muri Serivisi Tubagezaho