^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Islam bisobanuye iki?

Islam yubatse ku nkingi eshanu (5) arizo;

1) UBUHAMYA BUBIRI

Guhamya ubivanye ku mutima ibuvugisha ururimi ko nta yindi mana ibaho kandi ikwiye gusengwa mukuri uretse Imana imwe rukumbi "Allah" no guhamya ko Muhammad ari umugaragu w'Imana n'Intumwa Yayo; ubu buhamya nirwo rufunguzo rwa Islamu ni nawo musingi yubakiyeho.

2) GUKORA AMASENGESHO "Swalah"

Iyi ni inkingi ihambaye cyane, isobanuye guhozaho amasengesho atanu buri munsi, akaba ariyo ahuza umugaragu na Nyagasani we, amuganiriza mu iswala akanamusaba, bigatuma umugaragu agira ituze ry'umutima n'umubiri ibyo bikaba aribyo bizamuha ibyishimo ku Isi no kumperuka

3) GUTANGA AMATURO "Zakat"

bisobanuye ituro ryoroheje rikuwe mu mitungo y'abashoboye rigahabwa abakene, iryo turo rikaba risukura imitungo y'abakire rigatuma igira imigisha y'Imana rikaba n'ikiraro gihuza abakire n'abakene bigatuma babana bishimanye ntanzangano n'ishyari cyangwa ubugambanyiIGISIBO "Swaumu":

4) Igisibo cy'ukwezi kwa "RAMADHAN"

ariko kwezi kwa Cyenda mu mezi agendera ku mboneka y'Ukwezi; muri uku kwezi abayisilamu bose bahurira ku kwigomwa ibibanezeza nk'ibiryo, ibinyobwa no kubonana n'abo bashakanye kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirenze.UMUTAMBAGIRO MUTAGATIFU "Hidja":

5) No ukugana i "Makka - Saudi Arabia"

rimwe mu mwaka ukahakora imigenzo yahagenewe ugamije kwiyegereza Imana Ikaba ari inkingi ya gatanu (5) mu inkingi za Islam itegetswe buri Muyisilamu ufite ubushobozi inshuro imwe mubuzima. Imigenzo yayo ibanza ushobora kuyikora mu kwezi kwa Cumi kwa k'Islam ariko "SHAWALI" cyangwa "DHUL QAADA" ariko kwezi kwa Cumi na kumwe kwa k'Islam; wayirangiza ugategereza imigenzo nyamukuru itangirana n'italiki ya Munani (8) y'Ukwezi kwa "DHUL Hidja" ariko kwezi kwa Cumi n'abiri kwa k'Islam.

Iyi niyo Islam:

Islam ni Idini igendanye na kameremuntu yashyizeho gahunda y'imibereho y'abayiyobotse, baba umuntu kugiti cye cyangwa mu matsinda, ibateganyiriza gahunda y'umunezero ku isi no kumperuka; yaziruye icyo aricyo cyose gifite akamaro; urugero: Gushaka umufasha, ubucuruzi n'bindi byiza abantu bakenera mu mibereho yabo;

Yaziririje ikintu aricyo cyose gifite ingaruka mbi kubuzima; urugero: Ubusambanyi, kurongorana hagati y'abahuje ibitsina, kunywa inzoga, ibiyobyabwenge n'ibindi byose bifite ingaruka mbi kubuzima bw'abantu n'imibereho yabo.

Islam ni Idini ikubiyemo gahunda ihuza umugaragu na Nyagasani we ikamwereka ibyo Imana imutegeka gukora n'ibyo imubuza gukora kandi ikanabimusobanurira bihagije.

Islam ni Idini ihuje n'ibyifuzo bya roho n'umubiri.

Islam ni Idini y'isuku igaragara n'itagaragara, urugero; kwiyuhagira igihe wagize imibonano mpuzabitsina, kwiyuhagira kubera iswala ya Ijuma, kwisukura "Wudzuu" uko ugiye gusali inshuro eshanu buri munsi, gukebwa "gusilamurwa", kogosha imisatsi yomumyanya y'ibanga, kogosha ubucankwaha n'ibindi Islamu itegeka murwego rw'Isuku.

Islam ni Idini y'uburinganire hagati y'abantu, nta tandukaniro hagati y'uwirabura n'uwera cyangwa hagati y'umwarabu n'utari umwarabu, nta numwe urusha undi agaciro keretse ufite gutinya Imana kurusha abandi.

Islam ni Idini itegeka kuririra neza ababyeyi bombi no kubanira neza abo mu muryango, ni Idini itegeka kubanira neza abaturanyi kubaha abakuru no gufasha abapfakazi 'abakene.

Islam ni Idini ishishikariza gushaka ubumenyi no kubushyira mubikrowa kandi igahuza ubwenge n'ubumenyi.

Islam ni Idini yarokoye igitsina Gore ikagiha uburenganzira yahaye umugore uburenganzira bwo gutunga kandi inategeka umugabo kumuhahira, yamuhaye uburenganzira bwo kwitwa izina rye ntiyitirirwe umugabo ahubwo agahabwa inkomoko y'umuryango we, yamuhaye uburenganzira bwo gusaba gutandukana n'umugabo we iyo bibaye ngombwa, Islamu yahaye umugore umwihariko w'amategeko asobanutse agamije kurinda uburenganzira bwe.

Amwe mu mategeko Idini ya Islamu ihuriraho n'sezerano rya kera n'irishya abayislamu bakurikiza ariko abakiristu ntibayakurikize.

ITEGEKO AHO BIBONEKA MURI BIBILIYA
Gukebwa "Gusilamura" Intangiriro 4:21, Abalewi 3:12
Kubuza kunywa ibisindisha Abalewi 10:8-11
Kubuza kurya inyama z'ingurube Abalewi 5:11
Isuku Kuva 30:40
Kubama "gushyira agahanga
hasi igihe usenga"
Abami ba mbere 18:41;
Yosua 5:14;
Intangiriro 22:5
Kwikwiza ku gitsina no
kwitandukanya "abagore n'abagabo"
Abakorinto ba mbere 11:3