^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Islam bisobanuye iki?

3.  YA’ADJUDJU NA MA’ADJUDJU

Ya’adjudju na Ma’adjudju, ni imiryango ibiri ifite abantu benshi kandi bazaza ku isi mu bihe bya nyuma imperuka yegereje, bakazakora ibikorwa byinshi by’ubwangizi n’ubugome… Kuza kwabo nabyo biri mu bimenyetso bikuru by’imperuka nk’uko Imana yabishiomangiye muri Qor’ani aho yavuze iti:

حتى إذا فتحت يأجوج ومأجوج وهم من كل حدب ينسلون. واقترب الوعد الحق فإذا هي شاخصة أبصار الذين كفروا... سورة الأنبياء 96-97

“Kugeza ubwo Ya’adjudju na Ma’adjudju bazafungurwa, maze batangire gukwirakwira ku isi bakora ubwangizi, icyo gihe isezerano ry’ukuri (imperuka) rizaba ryegereje, maze babandi bahakanye Imana batangire gukanura amaso yabo…” Qor’ani 21:96-97

Ya’adjudju na Ma’adjudju bazaza bavuye mu buvumo bafungiwemo, bakaba bazaza nyuma yo kugaruka kwa Yesu amaze kunesha Masihi Dadjal no kumuhitana, icyo gihe nibwo Ya’adjudju na Ma’adjudju bazaza bangize isi mu buryo buteye ubwoba, nyuma y’ubwo bazaba bamaze kwangiza isi no kuyikoraho ubugome bukabije, Yesu azasaba Imana ayitakambira ngo itabare abantu ibakize ba Ya’adjudju na Ma’adjudju, aha niho Imana izabakiza abantu, nkuko Intumwa y’Imana Muhamad Imana iyihe amahoro n’umugisha yabishimangiye igira iti:

“Icyo gihe Issa (Yesu) mwene Mariyamu azasanga abantu Imana yakijije Masihi Dadjal, maze Yesu abahanagure muburanga bwabo anababwire inzego zabo bazabona mu ijuru, igihe rero bazaba bari muri ibyo, nibwo Imana izabahishurira Yesu imubwire iti:”Njyewe Imana maze gusohoza abagaragu banjye, kandi ntanumwe mu Bantu ufite imbaraga zo kubarwanya, none wowe Yesu ngaho tabara abagaragu banjye ubahungishe ubajyane ku musozi, icyo gihe Imana izahita yohereza Ya’adjudju na Ma’adjudju, batangire gukwira mu misozi yose bangiza, abambere bazanyura kukiyaga cyitwa Twabariya (Muri Palestina) bahite banywa amazi yose bayakamye, kuburyo abandi muribo bazahanyura bazavuga bati:”Ariko hano higeze kuba amazi!” Ubwo, ba Ya’adjudju na Ma’adjudju bazagota Yesu n’abarikumwe nawe bazatakambira Imana kugirango ibatabare, icyo gihe Imana izaboherereza ibisimba bibarye mu majosi yabo, maze bucye bose bapfuye, ubwo nibamara gupfa, Yesu n’abari kumwe nawe bazamanuka ku musozi bajye hasi, nibahagera bazasanga ahantu hose huzuye imisokoro yabo n’umunuko, nibwo Yesu n’abari kumwe nawe bazatakambira Imana ngo ibakize iyo minuko, ibwo Imana izohereze inyoni nini cyane kandi nyinshi zitunde iyo mirambo yabo ziyijungunye aho Imana izashaka, maze Imana iguhse imvura isukure ubutaka ibusige bumeze nk’ikirore”. Yakiriwe na MUSLIM

Iyi mvugo y’Intumwa y’Imana Imana iyihe amahoro n’umugisha iragaragaza ko Ya’adjudju na Ma’adjudju bazaza ari abangizi bakomeye, bakazaba ari ibigeragezo ku Bantu, ariko bakazatabarwa n’Intumwa y’Imana Issa (Yesu) (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ubwo azasabira abantu ku mana ikabatabara ikabakiza abo bangizi.

Ubuzima bwiza nyuma yo kugaruka kwa Issa

Yesu nagaruka ku isi hazabaho ibihe byiza, ubuzima bworohereye abantu babe aho mu mahoro n’umutekano busesuye, nkuko bishimangirwa n’imvugo y’intumwa y’Imana Muhammad Imana iyihe amahoro n’umugisha ayo yagize ati:

“Hazabaho ubuzima bwiza nyuma yo kuza kwa Yesu, icyo gihe ikirere kizatanga imvura, ubutaka burumbuke butange imyaka, icyo gihe umuntu azanyura kun tare nihagire icyo imutwara, umuntu azakandagira inzoka ntimurye, icyo gihe ntabisambo, nta shyari, ntanzangano zizabaho”

Izimvugo z’intumwa y’Imana Muhamad Imana iyihe amahoro n’umugisha zivuga ku kugaruka kwa Yesu, ziratwigishako:

  1. Yesu azagaruka ntagushidikanya
  2. Yesu nagaruka ku isi azakurikira amategeko ya Qor’ani Ntagatifu ninayo azayoboresha abantu,
  3. Yesu nagaruka azarwanya andi madini yose atari Islam ntarindi dini azemera uretse Islam, ninayo mpamvu azasenya imisaraba, akanica ingurube, kandi azajye i Makkah akore imigenzo ya Hidja na Umrat
  4. Mubihe bye, isi izagira umunezero n’ibihe byiza by’imigihsha n’umutekano

Igihe Yesu azamara ku isi

Intumwa y’Imana Issa (Yesu) (Imana imuhe amahoro n’imigisha) namara kugaruka ku isi azabaho imyaka mirongo ine (40 ans) nyuma yahoo azapfa maze abayisilamu bamusabire (Iswala y’uwapfuye). Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamad Imana iyihe amahoro n’umugisha aho yagize ati:

“Yesu azamara ku isi imyaka miringo ine (40 ans) maze apfe, hanyuma abayisilamu bamusalire”. SUNAMU ABI DAWUDI

4. KURASA KW’IZUBA RIHEREYE AHO RIRENGERA

Mu bimenyetso bikuru by’imperuka ni ighe izuba risarasira muburengerazuba, nkuko bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamad Imana iyihe amahoro n’umugisha aho yagize ati:

“Ntabwo imperuka izaba keretse izuba rirasiye aho rirengera, nirirasira mu burengerazuba, abantu nibaribona bazahita bemera Imana bose, kandi icyo gihe kwemera ku muntu ntacyo kuzaba kumumariye igihe atazaba yaremeye mbere y’ibyo bihe kandi atarakoze ibyiza muri uko kwemera kwe” BUKHARIY na MUSLIMU

5. INYAMASWA KIZASOHOKA MU BUTAKA

No mu bimenyetso bikuru by’imperuka, ni uko hari igisimba kizasohoka mu butaka kikaza kwigisha abantu kibabaza impamvu batemera Imana, icyo gihe ibiba bizaba ari byinshi ubwangizi bwarakwiye hose, ibyiza bibe bike, ni inyamaswa izasohoka mu butaka. Imana yashimangiye muri Qor’ani aho yavuze ati:

“Ijambo ry’Imana niribageraho, tuzabasohorera inyamaswa iturutse mu butaka, ibabwire ko abantu batemeraga Imana ibimenyetso by’Imana” QOR’ANI 27:82

6.  UMURIRO UZIRUKANA ABANTU

Uyu muriro nicyo kimenyetso cya nyuma kizagaragara, maze imperuka, ikaza igikurikiye, uzaza uturutse mu gihugu cya Yemen, maze ushorere abantu ubajyane aho bazapfira ari naho bazazukira, ibi bishimangitwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamad Imana iyihe amahoro n’umugisha aho yagize ati:

“Ikimenyetso kizaheruka ibindi ni umuriro uzava mu gihugu cya Yemen, uzirukana abantu ukabageza aho bazazukira”. SAHIHI MUSLIMU

Nyuma y’uyu muriro rero ntakindi kimenyetso kizabaho ahiubwo imperuka izahita ibaho.