^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Islam bisobanuye iki?

UBUSHYUHE N’ICYOKERE KU MUNSI W’IMPERUKA

Nyuma y’uko Imana izazura abantu bose ku munsi w’imperuka, izabahuriza mu mbuga imwe kugira ngo ibacire imanza, icyo gihe izuba rizaba ryegereye abantu ribatwika kuburyo bazarengerwa n’ibyuya byabo; ibi bishimangirwa n’imvugo y’intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) aho ivuga iti:

“Izuba rizegera ibiremwa ku munsi w’imperuka kugeza ubwo hagati yabo n’izuba hazabamo intera ingana na MILE imwe (Kilometero imwe n’igice), icyo gihe abantu bazabira ibyuya bitewe n’ibikorwa byabo, bamwe bizabagera ku tubumbankore twabo, abandi bizabagera ku mavi, abandi bizabagera mu rukenyerero, abandi bazarengerwa”. Yakiriwe na BUKAHRIY na MUSLIM

ABANTU IMANA IZATWIKIRA MURI ICYO GIHAGARARO

Igihe izuba rizaba ritwika abantu bikomeye muri icyo gihagararo, hari abantu Imana izatwikiriza igicucu cyayo ibarinde iryo zuba kubera ibikorwa byiza bakoze hano ku isi. Abo bantu, intumwa y’Imana yabagaragaje mu mvugo yayo igira iti:

“Abantu barindwi Imana izatwikira mu gicucu cyayo kuri wa munsi nta gicucu kizaba kiriho uretse icyayo; umuyobozi ukoresha ubutabera, umugabo umutima we uhora utekereza ku musigiti, abantu babiri bakundanye kubera Imana bakayihuriraho bakazarinda bapfa bagikundanye, umugabo uhamagarwa n’umugore ufite urwego n’ubwiza kugirango basambane akanga akamubwira ati:”Njyewe ndatinya Imana”, umuntu utanze ituro (mu ibanga) akarihisha kuburyo ukuboko kwe kw’imoso kutamenya icyo ukw’indyo gutanze, umuntu wibuka Imana yiherereye amaso ye akazenga amarira”. Yakiriwe na BUKHARIY na MUSLIM

Ugutakamba kw’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ku munsi w’imperuka

Nyuma y’uko izuba rizaba rimereye nabi abantu icyuya cyabuzuye, hamwe n’izindi ngorane zikomeye batazashobora kwihanganira muri icyo gihagararo, bazatangira gushakisha icyo bakora kugira ngo nibura Imana ibacire imanza, ibavane kuri iryo zuba, nk’uko intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ibitubwira mu mvugo ye ndende cyane igaragaza uko ibintu bizaba bimeze kuri icyo gihagararo ko bamwe mu bantu bazabwira abandi bati:

“Murabona ingorane n’akaga turimo, none nimureke turebe uwadutakambira ku Mana, bamwe bazavuga bati: “Musange ADAM” bazamusanga bamubwire bati:”Yewe ADAM niwowe se w’abantu bose, Imana yakuremye n’akaboko kayo, iguhuhamo umwuka uyiturutseho, itegeka abamalaika barakubamira, none dusabire Imana yawe kuko urabona ingorane turimo”. ADAM azabasubiza ati: “Mubyukuri Nyagasani wanjye, uyu munsi yarakaye uburakari atigeze arakara nkabwo ndetse ntan’ubundi azarakara nkabwo nyuma y’uyu munsi, kandi murabizi ko yambujije kurya igiti mu ijuru sinamwumvira, nanjye nifitiye ubwoba bwa roho yanjye, none nimusange undi utari jye abasabire”. Abantu bazajya ku ntumwa n’abahanuzi batandukanye babasaba kubasabira ku Mana ngo ibatabare ibavane kuri iryo zuba. Buri ntumwa izajya itanga impamvu zayo ibabwira iti:”Nimusange undi utari jye abasabire”. Bizakomeza gutyo, kugeza ubwo bazasanga intumwa y’Imana ISSA (YESU) Imana imuhe amahoro n’imigisha nawe ababwire nk’uko abandi bababwiye, kugeza ubwo bazasanga intumwa y’Imana MUHAMADI Imana imuhe amahoro n’imigisha bamubwire bati:”Yewe Muhamadi wowe uri intumwa y’Imana, wasozereje abahanuzi, Imana yari yarakubabariye ibyaha byose, none turagusabye udutakambire kuri Nyagasani wawe, kuko urabona akaga turimo” Intumwa y’Imana iravuga iti: “Ubwo nzagenda ngere munsi y’intebe y’Imana y’icyubahiro (AL AR’SHI), maze nubamire Imana inyigishe uko nyisingiza nyishimira mu buryo itigeze yigisha uwo ariwe wese mbere yanjye, ubwo nzabwirwa nti: Yewe MUHAMADI, ubura umutwe wawe, saba urahabwa, takamba kuko gutakamba kwawe kuremerwa”. Ubwo nzazamura umutwe wanjye maze mvuge nti: “Yewe Nyagasani, abantu banjye, abantu banjye.” Aha rero niho Imana izahita itangira guca imanza, abantu bakire iryo zuba kubera ubusabe, no gutakamba kw’intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), urwo akaba ari urwego rukomeye ruzatuma abantu bose bamushimira kubera ko ubusabe bwakiriwe bakavanwa ku izuba, uru rwego nirwo rwitwa “AL MAQAMU AL MAH’MUD (المقام المحمود) bisobanuye urwego rushimwa n’abantu bose kubera icyo gikorwa cyo kubasabira azabakorera”. Tubisanga mu bitabo bya SAHIH BUKHARIY na MUSLIM