^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Islam bisobanuye iki?

UKUNDI GUTAKAMBA KUZABAHO KU MUNSI W’IMPERUKA

Ibice byo gutakambira abantu (ASHAFA’AT):

Gutakamba bizabaho ku munsi w’imperuka birimo ibice bibiri:

1- Gutakamba by’umwihariko w’intumwa y’Imana MUHAMADI (Imana imuhe amahoro n’imigisha).

Iki gice nacyo kigizwe n’amoko menshi, muriyo twavuga:

a) Gutakamba bikuru; aribyo twasobanuye igihe intumwa y’Imana izasabira abantu ngo Imana ibakorere ibarura bavanwe ku zuba.

b) Gutakamba kw’intumwa y’Imana asabira abantu be ngo binjizwe mu ijuru ntabarura bakorewe, abo bazaba ari abantu ibihumbi mirongo irindwi (70.000)

c) Gutakambira abantu bazaba bakwamye hagati y’ijuru n’umuriro, kuko ibyiza n’ibibi byabo bizaba bingana, kugira ngo binjizwe mu ijuru.

d) Gutakambira abantu ngo bazamurirwe inzego zo mu ijuru zisumbye izo bazaba bahawe.

e) Gutakambira se wabo witwa ABU TWALIB, kugira ngo Imana imugabanyirize ibihano, kubera ko yitangiye intumwa y’Imana kugira ngo ibashe kuvuga ubutumwa. Aha intumwa y’Imana ikaba izamusabira kugabanyirizwa ibihano kubyo yari guhabwa.

2- Gutakamba rusange ku ntumwa y’Imana MUHAMADI n’izindi ntumwa n’abahanuzi (bose Imana ibahe amahoro n’imigisha) n’abamalaika ndetse n’abemeramana muri rusange.

Uku gutakamba rero, ni igihe aba bavuzwe bazasabira  abantu binjiye mu muriro ngo bawuvanwemo n’abari bawukwiye batawujyamo. Aha intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) iragira iti:

“Buri muhanuzi wese afite ubusabe bwakirwa, ariko izindi ntumwa zose zarihuse zirabusaba hano ku isi, ariko ubusabe bwanjye narabuzigamye nkazabusaba ntakambira abantu banjye kumunsi w’imperuka. Ubwo busabe Imana nibishaka buzagera ku muntu wese wapfuye mu muryango wanjye utabangikanya Imana n’ikindi kintu na kimwe” BUKHARIY na MUSLIM

Nanone intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) mukugaragaza ko gutakamba ari rusange ku bantu bose, iragira iti:

“Kumunsi w’imperuka, umuntu waguye kurugamba mu kurwanira idini y’Imana, azahabwa uburenganzira bwo gutakambira no gusabira abantu mirongo irindwi (70) bo mu muryango we”. Yakiriwe na ABU DAUDA

Icyitonderwa:

Kugira ngo ubu busabe n’uku gutakamba kwemerwe n’Imana, hagomba kubaho ibintu bibiri bisabwa; aribyo:

1) Kuba Imana ihaye uburenganzira k’usaba ngo asabe, nk’uko Imana yabishimangiye igira iti:

من ذا الذي يشفع عنده إلا بإذنه... سورة البقرة 255

“Ese ninde ushobora gutakamba ku Mana uretse kubw’uburenganzira bwayo…”. Qor’ani 2: 255

2) Kuba usaba n’uzasabirwa ari abemera, nk’uko Imana yabishimangiye muri Qor’ani aho igira iti:

وَكَمْ مِنْ مَلَكٍ في السماوات لا تغني شفاعتهم شيئا إلا من بعد أن يأذن الله لمن يشاء ويرضى. سورة النجم 26

“Ese nibangahe mu bamalaika bari mu ijuru kandi ubusabe bwabo bukaba ntacyo bumaze uretse nyuma y’uko Imana yaha uburenganzira uwo ishatse ikanishimira usabirwa…”. Qor’ani 53: 26

Iyi mirongo ya Qor’ani iragaragaza ko kugirango gutakamba kuzakirwe ku Mana ari uko usaba agomba kubihererwa uburenganzira kandi n’usabirwa akaba ari umwemera naho umuhakanyi we Imana ntizakira gusaba cyangwa gusabirwa kwe, nk’uko Imana yabivuga igira iti:

فما تنفعهم شفاعة الشافعين. سورة المدثر 48

“Ntibazagirirwa akamaro no gutakamba kw’abatakambyi”. Qor’ani 74: 48