^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Islam bisobanuye iki?

IBARURA N’IBIHEMBO

Ibarura n’ibihembo bisobanuye igihe Imana izahagarika abantu imbere yayo, ikabereka ibikorwa byabo bakoze n’amagambo bavuze mu buzima bwo ku isi, ikazababaza uko bayumviye nuko bayigometseho, nyuma yaho izabaha ibihembo by’ibikorwa byabo, abakoze neza bazahabwa ibitabo mu kuboko kw’iburyo, naho abakoze nabi bazabihabwa mu kuboko kw’ibumoso.

UKO IBARURA RIZABA RYIFASHE

Imana muri Qor’ani Ntagatifu yavuze uko ibarura rizaba rimeze ku munsi w’imperuka, aho igira iti:

وأشرقت الأرض بنور ربها ووضع الكتاب وجيء بالنبيين والشهداء وقضي بينهم بالحق وهم لا يظلمون سورة الزمر 69

“Isi izuzura urumuri rwa Nyagasani wayo, icyo gihe ibitabo bizatangwa abahanuzi bazanwe n’abahamya,, maze abantu bacirwe imanza z’ukuri, kandi ntabwo bazahuguzwa” QOR’ANI 39:69

Nanone Imana yaravuze iti:

ويوم نسير الجبال وترى الأرض بارزة وحشرناهم فلم نغادر منهم أحدا سورة الكهف 47

“Kuri uwo munsi ibitabo bizatangwa, icyo gihe uzabona inkozi zibibi zifite ubwoba kubera ibiri muri ibyo bitabo, zivuga ziti: mbega ibyago byacu! Ese iki gitabo ni bwoko ki? Kitasize igitoya n’ikinini kitacyandukuye?! Ubwo abantu bazasangamo ibyo bakoze, kandi nta numwe Nyagasani wawe azahuguza” QOR’ANI 18:47

Muri icyo gihagararo cy’ibarura n’imanza, Intumwa zose n’abahanuzi bazazanwa babazwe niba indagizo y’ubutumwa bahawe barayisohoje. Abahanuzi bazahamya ko bagejeje ubutumwa ku bantu babo, ndetse n’abantu bazashinjanya ubwabo ku bwabo, ibyo babonye kuri bagenzi babo, icyo gihe ibintu byose bizatanga ubuhamya ku bantu, isi izashinja, ubutaka, ijoro n’ibindi biremwa harimo n’ingingo z’umubiri w’umuntu zizamushinja ibyo yakoze.

AMAHAME AZASHINGIRWAHO MU IBARURA RYO KU MUNSI W’IMPERUKA

Imana Nyagasani, ifite ubutabera buhambaye, niyo mpamvu mbere yo guhana abantu, izabanza kubereka ibimenyetso bihagije bizabaha kunyurwa n’ibarura bazakorerwa ubwabo, bakabona ko ntacyo Imana yabahuguje. Muri ayo mahame azagenderwaho, twavuga:

1- Nta muntu uzabazwa ibyaha by’abandi.

Imana iragira iti:

من اهتدى فإنما يهتدي لنفسه ومن ضل فإنما يضل عليها ولا تزر وازرة وزر أخرى وما كنا معذبين حتى نبعث رسولا. سورة الإسراء 15

“Uzayoboka azaba ayoboye umutima we, kandi uzayoba azaba ayobeje umutima we, nta muntu uzikorera ibyaha bby’abandi…” QOR’ANI 17:15

2- Abantu bazerekwa ibyo bakoze babyibonere, ibyo bazabikorerwa bahabwa ibitabo bito bizaba bikubiyemo ibikorwa bakoze, na nyuma yo kubihabwa bazabisoma, kuko buri muntu wese afite abamalayika babiri mubyo akora byose, umuntu rero Imana izamuha igitabo cye, maze imubwire iti:

اقرأ كتابك كفى بنفسك اليوم عليك حسيباسورة الإسراء 14

“Soma igitabo cyawe, ubwawe urihagije kwikorera ibarura”. QOR’ANI 17:14

3-  Gutuburirwa ibikorwa byiza.

Mu bintu bigaragaza impuhwe z’Imana n’imbabazi zayo, ku bagaragu bayo, ni uko izabatuburira ibihembo by’ibikorwa byiza bakoze, ariko ibibi byo ntibizatuburwa ahubwo uwabikoze azabihanirwa nk’uko yabikoze bingana bidatubuwe, Imana iragira iti:

من جاء بالحسنة فله عشر أمثالها ومن جاء بالسيئة فلا يجزى إلا مثلها... سورة الأنعام 160

“Uzakora icyiza azagihemberwa cyikubye inshuro icumi, naho uzakora ikibi azagihanirwa uko yagikoze”. QOR’ANI 6:160

Ibi bishimangirwa n’imvugo y’intumwa y’Imana Imana iyihe amahoro n’imigisha igira iti:

“Imana Nyagasani yaravuze iti: icyiza gituburwa inshuro icumi cyangwa zirenze ariko ikibi cyo kiguma uko kingana cyangwa akakibabarirwa…”

4- Ibibi bizahindurwa ibyiza.

Impuhwe z’Imana ziragutse cyane kuburyo zizagera aho Imana izafata ibibi byakozwe n’abagaragu bayo ikabihinduramo ibyiza, ibi bishimangirwa n’amagambo y’Imana aho igira iti:

...إلا من تاب وآمن وعمل عملا صالحا فأولئك يبدل الله سيئاتهم حسنات وكان الله غفورا رحيما سورة الفرقان 70

“….uretse babandi bazicuza bakemera bagakora ibikorwa byiza abo nibo Imana izahindurira ibibi byabo ibyiza kuko Imana ni Nyir’impuhwe Nyir’imbabazi” Qor’ani 25:70