^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Islam bisobanuye iki?

IJURU (AL DJANNAT)

Ijuru (Al’djannat)  ni inzu y’ibihembo bihambaye, mu munezero uhoraho Imana yateguriye abakunzi bayo bayemeye bakanumvira amategeko yayo.

Ijuru ni inema zuzuye zitagira inenge, Intumwa y’ Imana yaravuze iti : Imana iragira iti:

((Nateguriye abagaragu banjye b’intungane ibyo amaso atarabona, amatwi atarumva, n’umutima w’umuntu nturabitekereza)). Intumwa imaze kuvuga aya magambo yaravuze iti: « Musome ijambo ry’Imana rigira riti:

فلا تعلم نفس ما أخفي لهم من قرة أعين جزاء بما كانوا يعملون سورة السجدة 17

Nta muntu uzi ibyo ahishiwe bizamushimimisha bikazaba ari ingororano y’ ibyo bakoragaQor’ani 32 : 17 

Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:

Umwanya warambikaho inkoni mu ijuru, ni mwiza kuruta isi n’ibiyirimo

Hadithi yakiriwe na Bukhari na Muslim.

Uko abantu bazinjira mu ijuru

Abantu bazinjira mu ijuru bafite ibyishimo kandi bubashywe bihebuje, ubwo nibagera ku miryango y’ijuru bazafungurirwa maze bakirwe n’abamalayika mu bwuzu bwinshi, banabifuriza amahoro y’Imana. Imana iragira iti :

((وسيق الذين اتقوا ربهم إلى الجنة زمرا حتى إذا جاؤوها وفتحت أبوابها وقال لهم خزنتها سلام عليكم طبتم فادخلوها خالدين)). سورة الزمر 73

Babandi batinye Imana bazajyanwa mu ijuru ari amatsinda kugeza ubwo bazarigeraho, maze bafungurirwe imiryango yaryo abarinzi baryo bababwire bati: Amahoro abe kuri mwe kuko mwakoze neza, ngaho nimwinjire mu ijuru mubemo ubuziraherezo

Qor’ani 39 : 73

Abazinjira mu ijuru bwa mbere

Umuntu uzinjira mu ijuru  mbere y’abandi bose, ni Intumwa y’Imana  Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), nk’uko intumwa y’Imana yabivuze iti: Ni njyewe (Muhammadi) wa mbere uzakomanga umuryango w’ijuru

Na none Intumwa iti:

Nzagera k’umuryango w’ijuru nkomange, maze umurinzi ambaze ati :  urinde ? nsubize nti : ndi Muhammadi, Asubize ati : nategetswe ko ntawundi mfungurira ijuru mbere yawe

Yakiriwe na Muslim.

Naho umuryango uzinjira mu ijuru bwa mbere ni abantu boherejweho Intumwa y’ Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’ imigisha) nk’ uko yabishimangiye igira iti:

Twebwe turi umuryango wabayeho nyuma y’ abandi, ariko tuzaba abambere ku munsi w’imperuka, nitwe bantu ba mbere mu kwinjira mu ijuru

Yakiriwe na Bukhari na Muslim.

Uko abafite ukwemera Imana (TAUHID) bazavanwa mu muriro bakajya mu ijuru

Abantu bapfira mu byaha baticujije bitarimo kubangikanya Imana (SHIR’K), baba bari munsi y’ubushake bw’Imana mu buryo bubiri :

1- Bamwe Imana izabahana mu muriro igihe izashaka nyuma bavanwemo kubera ijambo Laa Ilaaha Illa Allaahu no kwemera bari bafite.

2- Abandi Imana izabababarira ibyaha byabo itabanje kubahana, bahite bajya mu ijuru.

Ibi bishimangirwa n’imvugo y’ Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) aho yavuze iti:

Imana nirangiza guca imanza hagati y’abagaragu bayo, izagirira impuhwe abo ishatse mu bari mu muriro, ubwo izategeka Abamalayika kuvana mu muriro abatarigeze babangikanya Imana, muri bo abo Imana izashaka kugirira impuhwe mu bantu bavuze Laa Ilaaha Illa Allaahu, Abamalayika bazabamenya mu muriro kubera ikimenyetso cyo kubama, kandi umuriro uzatwika ibice byose ku mubiri wa mwene Adamu uretse ikimenyetso cyo kubama (Sidjidah), kuko Imana yaziririje ko umuriro watwika ahari ikimenyetso cyo Kubama (Sidjidah), ubwo bazasohoka mu muriro bahiye cyane, basukweho amazi y’ubuzima bongere bamere undi mubiri mushya nk’uko ibyatsi bimera ahantu haretse amazi

Yakiriwe na Muslimu.

Ijuru rizabaho ubuziraherezo

Ijuru ririho kandi rizabaho ubuziraherezo, n’abazaryinjiramo bazabaho mu buzima buhoraho nta rupfu bazahura narwo. Imana iragira iti :

لا يذوقون فيها الموت إلا الموتة الأولى ووقاهم عذاب الجحيم سورة الدخان 56

Nta rupfu bazahura narwo uretse urupfu rwa mbere (ku isi) kandi Imana izabarinda igihano cy’umuriro Qor’ani 44:56

Imiryango y’ijuru

Intumwa y’ Imana yaravuze iti:

Ijuru rifite imiryango umunani (8) harimo umuryango witwa ARRAYYAAN, nta bandi bazawinjiramo uretse abasibaga

Yakiriwe na Bukhari na Muslim.

Uburanga bw’abazajya mu ijuru

Uburanga bw’abantu bo mu ijuru, buzaba bukeye burabagirana cyane, nk’uko Imana ibivuga iti :

((إن الأبرار لفي نعيم. على الأرائك ينظرون. تعرف في وجوههم نضرة النعيم)) سورة المطففين 22-24.

Mu kuri abakoze neza bazajya mu nema bari ku ntebe bitegereza, uzabamenya mu burunga bwabo bazaba bishimye Qor’ani 83 : 22-24

Na none Imana iragira iti :

وجوه يومئذ مسفرة، ضاحكة مستبشرة سورة عبس 38-39

Uwo munsi, uburanga buzaba bukeye, buseka bwishimye Qor’ani 38-39

Isoko ryo mu ijuru

Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigsha) yaravuze iti:

Mu ijuru hari isoko, abantu bo mu ijuru bazajya barizamo buri munsi w’ijuma, maze bahuhwe n’umuyaga uturutse mu majyaruguru, uhuhe uburanga bwabo n’imyambaro yabo, biyongere ubwiza, nibasubira mu rugo abagore babo bazajya bababwira bati: “Ku izina ry’Imana mwabaye beza cyane Nyuma yo kuva hano”, nabo babasubize bati: Namwe ni uko mwiyongereye ubwiza

Yakiriwe na Muslimu.

Imiterere y’ibyumba byo mu ijuru

Imana iravuga iti :

لكن الذين اتقوا ربهم لهم غرف من فوقها غرف مبنية تجري من تحتها الأنهار وعد الله لا يخلف الله الميعاد سورة الزمر 20

Ariko babandi batinye Nyagasani wabo bazahabwa ibyumba bigeretseho ibindi byumba byubatswe, kandi bitemba imigezi munsi yabyo, iryo ni ryo sezerano ry’Imana kandi Imana ntiyica isezerano Qor’ani 39 :20

Itapi  zo mu ijuru

Imana iragira iti :

ونمارق مصفوفة. وزرابي مبثوثة سورة الغاشية 15-16

Harimo imisego irambuye ni Tapi zishashe Qor’ani 88 :15-16

Intebe n’ibitanda byo mu ijuru

Imana iragira iti:

إن الأبرار لفي نعيم. على الأرائك ينظرون سورة المطففين 22-23

Abakoze neza bazajya mu nema. Bazaba bicaye ku ntebe bareba Qor’ani 83 :22-23

Na none Imana iragira iti :

فيها سرر مرفوعة سورة الغاشية 13

Harimo ibitanda bizamuye hejuru Qor’ani 88 :13

Ibikoresho byo mu ijuru

Imana iragira iti:

يطوف عليهم ولدان مخلدون. بأكواب وأباريق وكأس من معين سورة الواقعة 17-18

Bazazengurukwa n’abasore bazagumana nabo, bafite ibikombe , amabirika n’ibirahuri bibonerana Qor’ani 56 :17-18

Na none Imana iragira iti :

يطاف عليهم بصحاف من ذهب وأكواب... سورة الزخرف 71

Bazajya bazengurukwa n’amasahani akozwe muri Zahabu n’ ibikombe

Qor’ani 43 :71

Amafunguro yo mu ijuru

Imana iragira iti:

وفاكهة مما يتخيرون. ولحم طير مما يشتهون سورة الواقعة 20-21

Bazarya imbuto batoranyije, n’inyama z’inyoni bakunze Qor’ani 56 :20-21

Naho ibyo kunywa by’abantu bo mu ijuru, nabyo bizaba ari byiza kandi bishimishije, bazanywa ubuki, amata, amazi n’ibindi binyobwa bidasindisha kandi bazabinywesha ibikombe bihumura byiza bibonerana.

Ibiti n’ imbuto byo mu ijuru

Imana iragira iti:

إن المتقين في ظلال وعيون. وفواكه مما يشتهون سورة المرسلات 41-42

Mu kuri abatinya Imana bazaba bari mu bicucu n’imigezi banahabwa imbuto bifuza Qor’ani 77 :41-42

Na none Imana iragira iti :

في جنة عالية. قطوفها دانية. كلوا واشربوا هنيئا بما أسلفتم في الأيام الخالية سورة الحاقة 22-24

Bazaba mu ijuru ryo mu rwego rwo hejuru, imbuto zaryo zizaba zibegereye babwirwa bati : "Murye, munywe kandi muryoherwe kubera ibikorwa byiza mwakoze mu buzima bwo ku isi". Qor’ani 69 :22-24

Imigezi yo mu ijuru

Imana iragira iti :

مثل الجنة التي وعد المتقون فيها أنهار من ماء غير آسن وأنهار من لبن لم يتغير طعمه وأنهار من خمر لذة للشاربين وأنهار من عسل مصفى ولهم فيها من كل الثمرات ومغفرة من ربهم... سورة محمد 15

Urugero rw’ijuru ryateguriwe abatinya Imana, harimo imigezi y’amazi akeye, n’imigezi y’amata aryoshye adahindura uburyohe bwayo, n’imigezi y’inzoga ziryoheye abazinywa kandi zidasindisha, n’imigezi y’ubuki buyunguruye, kandi bafitemo imbuto zose n’imbabazi ziturutse kwa Nyagasani wabo Qor’ani 47 :15

Abagore bo mu ijuru

Imana iragira iti :

(..للذين اتقوا عند ربهم جنات تجري من تحتها الأنهار خالدين فيها وأزواج مطهرة ورِضوان من الله... سورة آل عمران 15

Abatinya Nyagasani wabo, bafite ubusitani  munsi yabwo hatembamo imigezi, baziberamo ubuzira herezo, bafite n’abagore basukuye no kwishimirwa n’Imana Qor’ani 3 :15

Na none Imana iragira iti :

وحور عين سورة الواقعة 22

Bazahabwa abagore bafite amaso meza Qor’ani 56 :22

Na none Imana iragira iti :

إنا أنشأناهن إنشاءً، فجعلناهن أبكاراً، عرُبا أتراباً، لأصحاب اليمين سورة الواقعة 35-38

Mubyukuri  abagore bo mu ijuru twarabaremye turabatunganya, tubagira amasugi, bazaba bakunze abagabo babo cyane kandi bari mu myaka ingana. Twabateguriye abazajya mu ijur Qor’ani 56 :35-38

Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: … Umugore umwe wo mu ijuru aramutse arebye ku isi, yamurikira ibiri hagati y’ijuru n’isi, akayuzuza impumuro nziza… Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

Ibyiza byo mu ijuru bizahoraho igihe cyose

Abantu bo mu ijuru nibamara kuryinjiramo bazakirwa n’Abamalayika babishimiye, babahe inkuru nziza y’ibihembo bagiye gusangamo kandi bazabamo ubuziraherezo.

Imana iragira iti:

مثل الجنة التي وعد المتقون تجري من تحتها الأنهار أكلها دائم وظلها تلك عقبى الذين اتقوا وعقبى الكافرين النار سورة الرعد 35

Urugero rw’ijuru ryateguriwe abatinya Imana, munsi yaryo hatembamo imigezi, harimo amafunguro n’igicucucucu bihoraho, iryo ni iherezo ry’abatinye Imana, naho iherezo ry’abahakanyi ni umuriro Qor’ani 13 :35

Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:

Hazahamagara umuhamagazi ati :

"Yemwe bantu bo mu ijuru, mugire ubuzima bwiza, ntimuzarwara na rimwe, mubeho ntimuzapfa na rimwe, mube abasore ntimuzasaza na rimwe, mwishime ntimuzababara na rimwe…" Yakiriwe na Muslimu.

Na none Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) iragira iti:

Imana izabwira abantu bo mu ijuru iti: "Yemwe bantu bo mu ijuru", bavuge bati: "turakwitabye Nyagasani wacu, kandi ibyiza biri mu kaboko kawe", Imana ibabaze iti: "Ese mwishimye mwanyuzwe ?" bavuge bati: "Ni gute tutanyurwa Nyagasani, kandi waduhaye ibyo utigeze uha undi mu biremwa byawe ?!". Imana ibabwire iti : "Ese mbahe ibyiza kuruta ibyo nabahaye?" Bavuge bati: "Nyagasani ! Ni ikihe cyiza kiruta ibyo waduhaye?" Imana ibabwire iti : "Mbahaye kwishimirwa nanjye kandi sinzabarakarira narimwe" Yakiriwe na Bukhari na Muslimu.

Impano iruta izindi  mu ijuru

Impano iruta izindi abantu bo mu ijuru bazahabwa, ni ukureba Imana Nyagasani, ibi bizaba ibyishimo bikomeye ku bantu bo mu ijuru nk’uko Imana ibishimangira igira iti :

وجوه يومئذ ناضرة، إلى ربها ناظرة سورة القيامة 22-23

Uburanga kuri uwo munsi buzishima igihe buzareba Nyagasani wabwo

Qor’ani 75 :22-23

Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), umunsi umwe abantu bigeze kuyibaza bati :

Yewe ntumwa y’Imana, ese ku munsi w’imperuka, tuzabona Nyagasani wacu? » Intumwa irababwira iti : « Ese hari icyo bibatwara kubona ukwezi kuzuye ku munsi wa cumi na gatanu?» Baravuga bati : « Oya». Intumwa y’Imana irababaza iti : « Ese hari icyo bibatwara kubona izuba nta bihu birikikije ? » Baravuga bati : « Oya », intumwa y’Imana irababwira iti ; « Muby’ukuri uko niko muzabona Imana  Yakiriwe na Bukhari na Muslim

Na none intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) iragira iti: «  Abantu bo mu ijuru nibamara kuryinjiramo, Imana izababaza iti :

"Ese murashaka ko mbongera ikindi kintu ?" Bavuge bati : "Ese Nyagasani ntiwakesheje uburanga bwacu ? ntiwatwinjije mu ijuru ukaturinda umuriro ?" ubwo nibwo Imana izakuraho ipaziya maze bayirebe, ntakintu nakimwe mu byo bahawe bazishimira  kurusha kureba Imana Nyagasani Nyir’icyubahiro Yakiriwe na Muslim

Nyagasani uzaduhe ijuru, utwishimire, uzanaduhe kureba ubwiza bwawe.