^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Islam bisobanuye iki?

IBIHANO BY’UMURIRO

Umuriro ni inzu y’ibihano Imana yateguriye abahakanyi, indyarya n’abasuzuguye amategeko yayo.

Ingano y’umuriro

Umuriro ni mugari kandi ufite ubujyakuzimu buhambaye kuburyo uzamira abantu bazawujyamo hamwe n’ubwinshi bwabo ntiwuzure, Imana iragira iti :

يوم نقول لجهنم هل امتلأت وتقول هل من مزيد سورة ق 30

Uwo munsi tuzabaza umuriro wa Djahannama tuti : "Ese wuzuye?" usubize uti: "Ese hari abandi ngo munyongere" Qor’ani 50:30

Umuriro uzahoraho ubuziraherezo

Abahakanye Imana n’ababangikanyamana bapfuye baticujije, abo bazinjizwa mu muriro kandi bawubemo ubuziraherezo.

Imana iragira iti :

وعد الله المنافقين والمنافقات والكفار نار جهنم خالدين فيها هي حسبهم... سورة التوبة 68

Indyarya z’abagabo n’ indyarya z’abagore hamwe n’abahakanyi, Imana yabateguriye umuriro wa Djahannamu bazabamo ubuziraherezo… Qor’ani 9 :68

Na none Imana iragira iti :

(إن الله لا يغفر أن يشرك به ويغفر ما دون ذلك لمن يشاء... سورة النساء 48

Mu byukuri, Imana ntibabarira icyaha cyo kuyibangikanya, ariko ibabarira ibindi bitari nkacyo k’uwo ishatse… Qor’ani 4 :48

Imiryango y’umuriro

Umuriro wa Djahannama ufite imiryango irindwi (7) nk’uko tubisanga mu imvungo y’ Imana igira iti :

 لها سبعة أبواب لكل باب منهم جزء مقسوم سورة الحجر :44

Umuriro wa Djahannama ufite imiryango irindwi (7), buri muryango ufite igice kizawujyamo … Qor’ani 15:44

Uko umuriro uzazanwa ku munsi w’imperuka

Ku munsi w’ imperuka umuriro uzazanwa ukururwa n’ Abamalayika kugirango bawegereze abagiye kuwujyamo.

Imana iragira iti :

وجيء يومئذ بجهنم سورة الفجر:23

Kuri uwo munsi w’ imperuka umuriro wa Djahannama uzazanwa…

Qor’ani 89:23

Intumwa y’ Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:

Ku munsi w’imperuka, umuriro wa Djahannama uzazanwa ufite iminyururu ibihumbi mirongo irindwi (70000), buri munyururu umwe uzaba ufite Abamalayika ibihumbi mirongo irindwi (70000) bayikurura Yakiriwe na Muslim.

UBUNINI BW’ABANTU BO MU MURIRO

Kugira ngo abantu bo mu muriro bahabwe ibihano bihambaye, Imana izatubura imibiri yabo.

 Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:

Hagati y’intugu ebyiri z’umuhakanyi mu muriro hari urugendo rw’iminsi itatu ku muntu uri ku ifarasi yihuta Yakiriwe na Bukhariy na Muslimu.

UBUSHYUHE N’ICYOKERE CYO MU MURIRO

Mu bihano byateguriwe abantu bo mu muriro wa djahanama harimo ubushyuhe n’icyocyere by’indengakamere. Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igira iti:

Uyu muriro wanyu mucana ni agace kamwe mu bice mirongo irindwi by’ubushyuhe bw’ umuriro wa Djahannama». Maze Abasangirangendo baravuga bati: "Ku izina ry’Imana uyu ducana wari uhagije kuba igihano", Intumwa y’Imana iravuga iti: «Umuriro w’imperuka uruta uwo mucana inshuro mirongo itandatu n’icyenda (69), kandi buri gice kimwe gifite ubushyuhe bungana n’uwo mucana Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

INKWI Z’UMURIRO

Inkwi z’umuriro wa djahannama zizaba ari ubantu n’amabuye.

Imana iragira iti:

يا أيها الذين آمنوا قوا أنفسكم وأهليكم نارا وقودها الناس والحجارة... سورة التحريم 6

Yemwe abemeye murokore imitima yanyu n’abanyu umuriro, inkwi zawo ni abantu n’amabuye… Qor’ani 66:6

Na none Imana iragira iti:

إنكم وما تعبدون من دون الله حصب جهنم أنتم لها واردون سورة الأنبياء 98

Mu by’ukuri mwebwe (ababangikanyamana) n’ibyo musenga bitari Imana (ibigirwamana), muzaba inkwi z’umuriro wa Djahannama, mwese muzawinjiramo Qor’ani 21:98

ABARINZI B’UMURIRO

Umuriro wa Djahannama urinzwe n’abamalayika kuva waremwa,

Imana iragira iti:

سأصليه سقر وما أدراك ما سقر لا تبقي ولا تذر لواحة للبشر عليها تسعة عشر سورة المدثر 26-30

Uwahakanye Imana nzamwinjiza mu muriro wa Saqar. Ese ni iki cyakubwira iby’uwo muriro wa Saqar ? Nta cyo usiga na kimwe, utwika umubiri ugakongoka, urinzwe n’Abamalayika cumi n’icyenda (19)… Qor’ani 74 :26-30

IMINYURURU YO MU MURIRO

Abazajya mu muriro bazaba baboheshejwe iminyururu y’umuriro, ibyo bishimangirwa n’imvugo y’Imana igira iti :

((الذين كذبوا بالكتاب وبما أرسلنا به رسلنا فسوف يعلمون. إذ الأغلال في أعناقهم والسلاسل يسحبون)) سورة غافر 70-72

Babandi bahakanye Qor’ani bakavuguruza ubutumwa twahaye Intumwa hari igihe bazamenya; igihe bazaba baziritswe iminyururu mu majosi yabo bakururwa binjizwa mu muriro Qor’ani 40 :70-72

AMAFUNGURO Y’ABANTU BO MU MURIRO

Imana yateguriye abantu bo mu muriro amafunguro mabi azatwika ibyo mu nda zabo.

Imana iragira iti :

إن شجرة الزقوم. طعام الأثيم. كالمهل يغلي في البطون. كغلي الحميم سورة الدخان 43-46

Mu by’ukuri igiti cyitwa Zaqum, ni ifunguro ry’inkozi z’ibibi, Kimeze nk’amavuta yatuye, kizajya kibira mu nda nk’amazi yatuye Qor’ani 44 :43-46

No mu byo kurya by’abantu bo mu muriro, harimo igiti kitwa Dwarii’i, icyo giti gifite amahwa kandi kirasharira cyane.

 Imana iragira iti :

ليس لهم طعام إلا من ضريع. لا يسمن ولا يغني من جوع سورة الغاشية 6-7

Nta mafunguro (abo mu muriro) bazaba bafite uretse igiti cya Dwari’i, Icyo giti ntikibyibushya kandi ntikimara inzara Qor’ani 88 :6-7

IBINYOBWA BY’ABANTU BO MU MURIRO

Imana iragira iti :

...كمن هو خالد في النار وسقوا ماء حميما فقطع أمعاءهم سورة محمد 15

Bazasukirwa amazi yatuye atemagure amara yabo Qor’ani 47 :15

Na none Imana iragira iti:

لا يذوقون فيها بردا ولا شرابا. إلا حميما وغساقا سورة النبإ 24-25

Nta mbeho bazumva, nta n’ikinyobwa bazabona uretse amazi yatuye n’amashyira Qor’ani 78 :24-25

IMYAMBARO Y’ABANTU BO MU MURIRO

Abantu bo mu muriro bazambikwa imyambaro

Imana iragira iti :

وترى المجرمين يومئذ مقرنين في الأصفاد. سرابيلهم من قطران سورة إبراهيم 49-50

Kuri uwo munsi w’imperuka abakoze ibibi amaguru n’ amaboko byabo bizaba biboheshejwe iminyururu ku majosi yabo, imyambaro yabo izaba ari icyuma gishyushye cyatuye… Qor’ani 14 :49-50

IMIBOROGO, AMARIRA N’AGAHINDA BY’ABANTU BO MU MURIRO

Kubera ingorane zikomeye abantu bo mu muriro bazaba barimo, bazarira cyane kugeza ubwo amarira azakama amaso yabo abe nk’ ibyuma.

Imana iragira iti:

وهم يصطرخون فيها ربنا أخرجنا نعمل صالحا غير الذي كنا نعمل سورة فاطر 37

Abazajya mu muriro bazaboroga bavuga bati:"Nyagasani wacu tuvane mu muriro dukore ibyiza bitari nk’ibyo twakoraga…" Qor’ani 35:37

Na none Imana iragira iti:

وقال الذين في النار لخزنة جهنم ادعوا ربكم يخفف عنا يوما من العذاب سورة غافر:49

Abari mu muriro bazabwira abarinzi b’umuriro bati: "Mudusabire Nyagasani wanyu atworohereze umunsi umwe mu bihano…" Qor’ani 40:49

Na none Imana iragira iti:

قالوا ربنا غلبت علينا شقوتنا وكنا قوما ضالين. ربنا أخرجنا منها فإن عدنا فإنا ظالمون. قال اخسئوا فيها ولا تكلمون سورة المؤمنون 106-108

Abantu bo mu muriro bazavuga bati :

Nyagasani twatsinzwe n’ububi bwacu, kandi twari abantu bayobye. Nyagasani wacu tuvane mu muriro, nidusubira gukora ibibi tuzaba turi abanyamahugu. Imana izabasubiza iti: "Mugumemo musuzuguritse kandi ntimwongere kumvugisha munsaba" Qor’ani 23:106-108

Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:

Abantu bo mu muriro bazarira kuburyo utwaye ubwato mu marira yabo bwagenda

GUHINDURIRWA IMIBIRI MISHYA

Nyuma y’ uko imibiri y’ abantu bo mu muriro izajya ikongoka igashiraho, Imana izajya ibahindurira indi mibiri mishya kugirango barusheho kumva ububare bw’ umuriro.

Imana iragira iti:

إن الذين كفروا بآياتنا سوف نصليهم نارا كلما نضجت جلودهم بدلناهم جلودا غيرها ليذوقوا العذاب إن الله كان عزيزا حكيما سورة النساء 56

Mu by’ukuri babandi bahakanye ibimenyetso byacu tuzabinjiza mu muriro, uko imibiri yabo izajya ikongoka igashiraho, tuzajya tubahindurira urundi ruhu rushya kugira ngo basogongere ibihano, mu by’ukuri Imana ni Nyir’imbaraga, Nyir’ubugenge

Qor’ani 4:56

BIMWE MU BYAHA BIZAJYANA ABANTU MU MURIRO.

- Abahakanyi n’indyarya

- Uwishe umuntu amurenganya

- Abasambanyi

- Abarya Ribaa

- Ababaza n’ababumba amashusho y’ibihumeka

- Abarya umutungo w’imfubyi

- Ababeshyi, abasebanya n’ababunza amagambo

- Abahisha  ibyahishuwe n’Imana (Ubumenyi)

IMPAKA NO KWITAKANA HAGATI Y’ABANTU BO MU MURIRO

Abantu nibamara kwinjira mu muriro  bazatangira kwigaya, kugaya inshuti zabo n’ababayobeje bakaba impamvu yo kujya mu muriro, abari inshuti bazahinduka abanzi, batangire gusabirana ibihano bihambaye. Imana iragira iti:

وقال الذين كفروا ربنا أرنا الذين أضلانا من الجن والإنس نجعلهما تحت أقدامنا ليكونا من الأسفلين

سورة فصلت 29

Abahakanye bazavuga bati: "Nyagasani wacu twereke babandi batuyobeje mu majini no mu bantu, maze tubashyire munsi y’ibirenge byacu babe mu munyotwe wo hasi Qor’ani 41:29

Na none Imana iragira iti:

يوم تقلب وجوههم في النار يقولون يا ليتنا أطعنا الله وأطعنا الرسولا. وقالوا ربنا إنا أطعنا سادتنا وكبراءنا فأضلونا السبيلا. ربنا آتهم ضعفين من العذاب والعنهم لعنا كبيرا سورة الأحزاب 66-68

Umunsi uburanga bwabo buzahindagurwa mu muriro, bavuga bati: "Iyo tuza kumvira Imana tukumvira n’Intumwa" bazavuga bati: "Nyagasani, Mu by’ ukuri twumviye abayobozi n’abakuru bacu batuyobya inzira, Nyagasani bahe ibihano byikubye kabiri kandi ubavume umuvumo uhambaye"

Qor’ani 33:66-68