^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Islam bisobanuye iki?

IJAMBO SHETANI IZAVUGA MU MURIRO

Abantu bo mu muriro nibamara kuwugeramo, Shetani izabwira  abantu bari kumwe nayo mu bihano by’umuriro amagambo yo kubagaya kugira ngo bicuze impamvu bakurikiye ibishuko bye, Imana iragira iti:

((وقال الشيطان لما قضي الأمر إن الله وعدكم وعد الحق ووعدتكم فأخلفتكم وما كان لي عليكم من سلطان إلا أن دعوتكم فاستجبتم لي فلا تلوموني ولوموا أنفسكم ما أنا بمصرخكم وما أنتم بمصرخي إني كفرت بما أشركتمون من قبل إن الظالمين لهم عذاب أليم)) سورة إبراهيم 22

Abantu nibagera mu muriro, Shetani izavuga iti: "Mu by’ukuri Imana yabasezeranije isezerano ry’ukuri, ariko njye (Shetani) nabasezeranije isezerano none ndaryishe, kandi nta butegetsi nari mbafiteho uretse kuba  narabahamagaye mukanyitaba. Ntimungaye ahubwo mugaye roho zanyu, ntacyo mfite nabamarira namwe ntacyo mwamarira, mpakanye ibyo mwambangikanyije mbere, mukuri abanyamahugu bafite ibihano bibabaje”

Qor’ani 14:22

IMIBEREHO Y’ABANTU BO MU MURIRO

Abantu bazajya mu muriro bazabaho mu ngorane zihambaye n’akaga gakomeye karenze kwihangana kwabo, bizageza ubwo bazifuza urupfu narwo ntibazarubona.

Imana iragira iti:

((إن المجرمين في عذاب جهنم خالدون. لا يفتر عنهم وهم فيه مبلسون. وما ظلمناهم ولكن كانوا هم الظالمين سورة الزخرف 74-76

Inkozi z’ibibi zizaba mu bihano by’ umuriro wa Djahannama igihe cyose, ntabwo bazoroherezwa kandi bazabibamo bihebye, Ntabwo twabahuguje ahubwo nibo bihugujeQor’ani 43:74-76

Na none Imana iragira iti:

وإذا ألقوا منها مكانا ضيقا مقرنين دعوا هنالك ثبورا. لا تدعوا اليوم ثبورا واحدا وادعوا ثبورا كثيرا سورة الفرقان 13-14

Nibajugunywa mu muriro bazaba ahantu hafunganye, icyo gihe bazahamagara urupfu,babwirwe bati : Ntimuhamagare urupfu rumwe ahubwo muhamagare imfu nyinshi Qor’ani 25:13-14

UBUZIRAHEREZO BW’UMURIRO

Abahakanye Imana n’Intumwa zayo ndetse n’ababangikanyamana, bazaba mu bihano by’umuriro ubuziraherezo ntibazanawuvamo na rimwe.

Imana iravuga iti:

والذين كذبوا بآياتنا واستكبروا عنها أولئك أصحاب النار هم فيها خالدون سورة الأعراف 36

Babandi bahinyuje ibimenyetso byacu bakabyigomekaho, abo ni abantu bo mu muriro bazabamo ubuziraherezo Qor’ani 7:36

Na none Imana iravuga iti:

إن الذين كفروا وماتوا وهم كفار أولئك عليهم لعنة الله والملائكة والناس أجمعين. خالدين فيها لا يخفف عنهم العذاب ولا هم ينظرون سورة البقرة 161-162

Babandi bahakanye bakarinda bapfa ari abahakanyi, abo bafite imivumo y’Imana n’iy’Abamalayika n’iy’abantu bose, kandi bazayibamo ubuziraherezo batoroherezwa ibihano nta no kurebwa ijisho ry’impuhwe Qor’ani 2:161-162

Imana ikongera ikagira iti:

يريدون أن يخرجوا من النار وما هم بخارجين منها ولهم عذاب مقيم سورة المائدة 37

Bazifuza gusohoka mu muriro ariko ntibazawuvamo, kandi bazabona ibihano bazabana nabyo ubuziraherezo Qor’ani 5:37

UKO ABEMERA BAKOZE IBYAHA BAZAVANWA MU MURIRO

Abantu bapfuye ari abemeramana ariko bafite ibyaha baticujije bitarimo kubangikanya Imana (Shirki), bazahabwa ibihano mu muriro kugeza igihe Imana izashaka, nyuma bazawuvanwamo kubera ijambo ryo kwemera Imana (Laa Ilaaha Illa Allaahu) bapfanye.

Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:

Abantu bapfanye ibyaha ariko bafite TAWUHIDI (Gusenga Imana imwe rukumbi), bazahanwa mu muriro kugeza ubwo bazagerwaho n’impuhwe z’Imana, bavanwe mu muriro bajugunywe ku miryango y’ijuru, bazabasukaho amazi maze bagarure imibiri mishya nk’uko ibyatsi bimera ahantu haretse amazi, maze binjire mu ijuru

Yakiriwe na Ahmad na Tirmidhiy.

KWIFUZA URUPFU NTIBARUBONE

Abantu bo mu muriro nibamara kubona ingorane n’ibihano bihambaye barimo, bazifuza urupfu ariko ntarwo bazabona, ahubwo icyo gihe Imana izategeka ko urupfu rubagwa ibyarwo birangire ari naryo herezo ry’urupfu, Nyuma yaho, abantu bo mu muriro bazawubamo iteka ryose, nabo mu ijuru baribemo iteka ryose nta gupfa.

Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igira iti:

Ku munsi w’imperuka, urupfu ruzazanwa rumeze nk’intama y’igitare ruhagarikwe hagati y’ijuru n’umuriro, maze abantu bo mu ijuru babwirwe bati: “Yemwe bantu bo mu ijuru! Ese iki murakizi?” Bazazamura imitwe yabo barebe, basubize bati: “Yego, ni urupfu”.Maze Imana yongere ibaze abo mu muriro iti: Ese iki murakizi?” Bazazamura imitwe yabo barebe, basubize bati: “Yego, ni urupfu”. Icyo gihe Imana izategeka urupfu rubagwe, maze Imana ibwire abantu bo mu ijuru iti: “Yemwe bantu bo mu ijuru! Mugiye kubamo ubuziraherezo nta rupfu,  Namwe bantu bo mu muriro mugiye kuwubamo ubuziraherezo nta rupfu”

Yakiriwe na Muslimu.

Na none intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:

…Icyo gihe abantu bo mu ijuru bazongera ibyishimo ku byishimo byabo, n’abantu bo mu muriro bongere agahinda ku gahinda kabo Yakiriwe na na Bukhariy.

Nyagasani turagusaba uzaduhe ijuru unadushoboze gukora ibikorwa byiza biritwegereza, kandi uturinde ibihano by’umuriro n’ibikorwa n’imvugo mbi biwutwegereza.

INKINGI YA GATANDATU: KWEMERA IGENO RY’IMANA

Kwemera igeno ry’Imana bisobanuye kwemera udashidikanya ko Imana izi ibintu byose bibaho kandi ukemera ko ibibaho byose iba yabigennye bikaba byanditswe ku kibaho kirinzwe, ukemera ko ibibaho byose byaba ibyiza n’ibibi bigenwa n’Imana kandi bikabaho ku bushake bwayo, kandi ikaba ibizi mbere y’uko biba. Imana iragira iti:

إنا كل شيء خلقناه بقدرسورة القمر 49

Mu by’ukuri twebwe buri kintu cyose twakiremye ku igeno Qor’ani 54:49

Igeno ni ibanga ry’Imana yihariye nta n’umwe mu biremwa byayo iryereka yaba umumalayika cyangwa Intumwa y’Imana.

Kwemera igeno ry’Imana bisobanuye ibintu bine:

1- Kwemera ko Imana izi ibintu byose mu nshamake no mu burebure, byaba birebana n’ibikorwa byayo ikora nko kurema, gutanga ubuzima, gutanga urupfu n’ibindi nkabyo cyangwa ibirebana n’ibikorwa by’ibiremwa nk’imvugo z’abantu n’ibikorwa byabo binyuranye, n’imibereho y’inyamaswa, ibimera n’ibyo byose Imana irabizi kandi ibifitiye ubumenyi bwose nta nakimwe kiyihisha nk’uko Imana ibivuga igira iti:

الله الذي خلق سبع سماوات ومن الأرض مثلهن يتنزل الأمر بينهن لتعلموا أن الله على كل شيء قدير وأن الله قد أحاط بكل شيء علما سورة الطلاق 12

Imana niyo yaremye amajuru arindwi n’isi izirema zingana n’ibirere, gahunda z’Imana zimanuka ziva mu ijuru ziza ku isi kugira ngo mumenye ko Imana ishoboye ibintu byose kandi Imana ifite ubumenyi buzengurutse buri kintu cyose Qor’ani 65:12

2- Kwemera ko Imana yanditse ibintu byose ku kibaho kirinzwe byaba ibiremwa n’imibereho yabyo, amafunguro yaranditswe ingano yayo, inzira azanyuramo, igihe azabonekera n’aho azayabonera kandi ibyo byose nta gishobora guhinduka nta n’icyagabanuka cyangwa ngo cyiyongere uretse ku itegeko ry’Imana Nyir’ubutagatifu. Imana iravuga iti:

ألم تعلم أن الله يعلم ما في السماء والأرض إن ذلك في كتاب إن ذلك على الله يسير سورة الحج 70

Ese ntuzi ko Imana izi ibiri mu ijuru no mu isi? Muby’ukuri ibyo byanditswe mu gitabo kandi ibyo biroroshye Qor’ani 22:70

Biturutse k’umusangirangendo witwa ABDALLAH IBNU AMRU IBNUL ASWIY (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Numvise Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) ivuga iti: “Imana yanditse igeno ry’ibiremwa byose mbere y’uko irema amajuru n’isi ho imyaka ibihumbi mirongo itanu (50.000)". Yakiriwe na Muslimu.

3- Kwemera ko ibibaho byose ari k’ubushake bw’Imana, icyo ishatse kiraba kandi icyo itashatse nticyaba, byaba ibirebana n’ibikorwa byayo nko kurema, gutanga urupfu n’ubuzima n’ibindi cyangwa ibikorwa by’ibiremwa n’imvugo zabyo. Imana iravuga iti:

وربك يخلق ما يشاء ويختار سورة القصص 68

Kandi Nyagasani wawe arema icyo ashatse akanahitamo… Qor’ani 28:68

Na none Imana iti:

...ويفعل الله ما يشاء سورة إبراهيم 27

…Kandi Imana ikora icyo ishatse Qor’ani 14:27

Na none Imana iti:

...ولو شاء ربك ما فعلوه... سورة الأنعام 112

…Kandi iyo Nyagasani wawe abishaka, ntabwo bari kubikora… Qor’ani 6:112

Na none Imana iti:


وما تشاءون إلا أن يشاء الله رب العالمين سورة التكوير 28-29

…Kandi ntacyo mwashaka uretse icyo Imana Nyagasani w’ibiremwa yashatse Qor’ani 81:28-29

4- Kwemera ko ariyo muremyi wa buri kintu cyose, niyo yaremye ibiriho byose ubwabyo, irema ibibiranga n’ibikorwa bikora, ntawundi Muremyi uretse yo kandi nta yindi Mana ibaho uretse yo. Imana iravuga iti:

الله خالق كل شيء وهو على كل شيء وكيل سورة الزمر 62

Imana ni Umuremyi wa byose kandi niyo muhagararizi wa buri kintu cyose Qor’ani 39:62

Na none Imana iti:

والله خلقكم وما تعملون سورة الصافات 96

Imana yarabaremye n’ibyo mukora Qor’ani 37:96

KWITWAZA IGENO RY’IMANA

Gahunda Imana yagennye ikanazishyiraho ku kiremwa muntu zirimo amoko abiri:

1- Ibyo Imana yagennye byaba ibikorwa cyangwa imibereho bibaho birenze ubushobozi bw’abantu, byaba ari ibibariho nk’uburebure, ubugufi, ubwiza n’ububi, urupfu n’ubuzima, cyangwa ibibaho abantu batabyishimiye nk’ibyago, indwara, kugabanuka kw’imitungo, n’izindi ngorane ziba ku muntu rimwe na rimwe ari igihano kuri we, ubundi ari ibigeragezo kuri we, ubundi ari ukugira ngo Imana imuzamure mu nzego.

Ibi bikorwa byose biba ku muntu kandi nta bushake abigizemo, umuntu ntabwo azabibazwa ndetse ntibinamwandikwaho, ahubwo ategetswe kwemera ko ibyo byose bibayeho kubw’igeno ry’Imana, akaba agomba kubyihanganira no kubyakira neza, kuko ikintu cyose kibayeho mu isi, Imana iba ifite ubugenge n’impamvu kibayeho. Imana iravuga iti:

ما أصاب من مصيبة في الأرض ولا في أنفسكم إلا في كتاب من قبل أن نبرأها إن ذلك على الله يسير

سورة الحديد 22

Nta ngorane zibageraho mu isi no mu mitima yanyu uretse ko biba byanditse mu gitabo mbere y’uko bibageraho kandi ibyo ku Mana biroroshye Qor’ani 57:22

Intumwa y’Imana yabwiye ABDALLAH IBNU ABAS ati: "Yewe wa musore we, ngiye kukwigisha amagambo: Ujye urinda amategeko y’Imana izakurinda, ujye wubaha Imana uzajya uyisanga imbere yawe, nuzajya usaba ujye usaba Imana, nusaba inkunga ujye uyisaba Imana, kandi umenye ko abantu bose baramutse bishyize hamwe kugira ngo bagire icyo bakumarira ntacyo bakumarira uretse icyo Imana yakwandikiye, n’iyo abantu bakwishyira hamwe kugira ngo bagire icyo bagutwara ntacyo bagutwara uretse icyo Imana yakwandikiye, ikalamu zarahagaze n’igeno ryamaze kugenwa".Yakiriwe na Ahmad na Tirmidhi

2- Ibyo Imana yagennye ariko umuntu afite ubushobozi bwo kubikora kubera ubwenge Imana yamuhaye ndetse akabigiramo amahitamo nko kwemera no guhakana, kumvira no kwigomeka, kugira neza no kugira nabi, ibi byose n’ibindi bisa nabyo, umuntu ubikoze niba ari ibyiza azabihemberwa niba ari ibibi azabibazwa, kuko Imana yohereje Intumwa inahishura ibitabo bitwereka ukuri n’ikinyoma, inahamagarira abantu ibyiza no kuyemera, inababuza ubuhakanyi no kwigomeka, kandi iha abantu ubwenge n’ubushobozi bw’amahitamo, maze umuntu ahitamo inzira yishakiye, kandi inzira yose muri ebyiri ahisemo yinjira munsi y’ubushake bw’Imana n’ubushobozi bwayo, kuko nta nakimwe cyabaho mu bwami bw’Imana itakizi itanagishatse. Imana iravuga iti:

وقل الحق من ربكم فمن شاء فليؤمن ومن شاء فليكفر... سورة الكهف 29

Vuga ukuri guturuka kwa Nyagasani wanyu, ushaka azemere n’ushaka azahakane… Qor’ani 18:29

Na none Imana iti:

من عمل صالحا فلنفسه ومن أساء فعليها وما ربك بظلام للعبيد سورة فصلت 46

Uzakora icyiza azaba akoreye roho ye, n’uzakora ikibi azaba ahemukiye roho ye, kandi ntabwo Nyagasani wawe azahuguza abagaragu Qor’ani 41:46

Na none Imana iti:

من كفر فعليه كفره ومن عمل صالحا فلأنفسهم يمهدون سورة الروم 44

Uzahakana ubuhakanyi bwe buzamugaruka, naho uzakora icyiza abo bazaba bateguriye roho zabo Qor’ani 30:44

NI RYARI BYEMEWE KWITWAZA IGENO?

1- Biremewe ko umuntu yitwaza igeno ku ngorane zamugezeho nk’uko byasobanutse mu bwoko bwa mbere kubyo Imana yagennye, igihe umuntu arwaye cyangwa agapfa cyangwa akageragezwa mu ngorane nta mahitamo abifitemo, icyo gihe yemerewe kuvuga ati: IMANA YAGENNYE KANDI IBYO YASHATSE BYABAYE, ubwo agomba kwihangana kandi akanezezwa n’igeno ry’Imana akanaryakira neza, kugira ngo azabone ibihembo ku Mana, nk’uko Imana ivuga iti:

((ولنبلونكم بشيء من الخوف والجوع ونقص من الأموال والأنفس والثمرات وبشر الصابرين، الذين إذا أصابتهم مصيبة قالوا إنا لله وإنا إليه راجعون، أولئك عليهم صلوات من ربهم ورحمة وأولئك هم المهتدون)) سورة البقرة155-157

Tuzabagerageza mubintu bitandukanye mukubateza ubwoba, inzara, kugabanuka kw’ imitungo, kubura abanyu, kurumbya imyaka, ngaho geza inkuru nziza ku bihangana, babandi iyo bagezweho n’ibyago bavuga bati: “twebwe turi ab’Imana kandi kuri yo niho tuzasubira”, abo nibo bafite amahoro aturutse kwa Nyagasani wabo n’impuhwe kandi abo nibo bayobotseQor’ani 2:155-157

2- Ntibyemewe ko umuntu akora ibyaha cyangwa akareka ibyo ategetswe gukora yitwaje igeno ry’Imana, kuko Imana yategetse gukora ibyiza no kureka ibibi, yategetse gukora, ibuza kwitwaza igeno, kuko iyo igeno riza kuba urwitwazo rwemewe ku bantu, nta n’umwe Imana yari kuzahana mubahakanyije Intumwa nk’abantu bo kwa Nowa n’abandi nkabo.

Umuntu wese ubona ko byemewe kwitwaza igeno ry’Imana mu gukora ibyaha akanabona ko bidakwiye umugayo, bisobanuye ko nihagira umuntu umugirira nabi atazamugaya kandi ntagatandukanye umukoreye neza n’umukoreye nabi, nk’ uko ibyo atabikora ni nako atagomba kwitwaza igeno ry’ Imana mu gukora ibyaha.

Ibyo Imana yageneye umugaragu wayo byaba ibyiza n’ibibi yabimugeneye bigendanye n’impamvu zabyo, ibyiza bifite impamvu zabyo arizo kwemera no kumvira, n’ibibi bifite impamvu zabyo arizo ubuhakanyi n’ibyaha, kandi umuntu akora kubw’ubushake bwe Imana yamugeneye no kubw’amahitamo ye Imana yamuhaye, kandi ntibishoboka ko umugaragu agera kubyo Imana yamugeneye byaba ibyiza n’ibibi bitanyuze kuri za mpamvu umuntu akora ku mahitamo ye yamuhaye, kwinjira mu ijuru bifite impamvu no kwinjira mu muriro bifite impamvu.

Imana iravuga iti:

((سيقول الذين أشركوا لو شاء الله ما أشركنا ولا آباؤنا ولا حرمنا من شيء كذلك كذب الذين من قبلهم حتى ذاقوا بأسنا قل هل عندكم من علم فتخرجوه لنا إن تتبعون إلا الظن وإن أنتم إلا تخرصون)) سورة الأنعام 148

((Babandi babangikanyije bazavuga bati: “Iyo Imana ibishaka ntabwo twari kubangikanya n’ababyeyi bacu ntibari kubangikanya kandi nta n’icyo twari kuziririza mubyo Imana yaziruye", uko niko ababanjirije bahakanye bitwaza igeno ry’Imana kugeza ubwo basogongeye ibihano byacu, babwire uti: "Ese hari ubumenyi mufite bwo kumeya igeno ry’Imana ngo mubutwereke, nta kindi mukurikiza uretse gukeka, kandi ntabyo murimo uretse kwivugira gusa ntacyo mushingiyeho”))Qor’ani 6:148

Umusangirangendo Ally (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavuze iti: “Buri roho yose muri mwe umwanya wayo mu ijuru no mu muriro urazwi” baramubaza bati: “Yewe ntumwa y’Imana, ese kubera iki dukora ibikorwa? Ese ntibishoboka ko twakwiyicarira tukiringira ibyanditswe?" Intumwa iti: "Oya, nimukore, kuko buri wese azoroherezwa gukorera icyo yaremewe". Maze Intumwa y’Imana isoma umurongo wa Qor’ani ugira uti:

((فأما من أعطى واتقى، وصدق بالحسنى، فسنيسره لليسرى وأما من بخل واستغنى وكذب بالحسنى فسنيسره للعسرى)) سورة الليل 5-10

((Naho umuntu uzatanga agatinya Imana akemera ibihembo biteganyijwe agakora ibyiza, tuzamworohereza kugera ku byiza, naho uzagira ubugugu akirata agahakana ibihembo biteganyirijwe abakora neza tuzamworohereza kugera ku bibi))

Qor’ani 92:5-10.

GUHINDURA  IGENO UKORESHEJE IRINDI GENO

Umuntu ashobora kuvanaho igeno ryamugezeho akoresheje irindi geno mu buryo bukurikira:

1- Guhindura  igeno impamvu zaryo zamaze kubaho ariko ryo ritarabaho, ukazivanaho ukoresheje izindi mpamvu.

Ingero:

- Kwirukana umwanzi waguteye ukoresheje kumurwanya

- Kwirinda imbeho ukoresheje kwifubika.

2- Kuvanaho igeno ryamaze kubaho ukoresheje irindi geno ririkuraho, nko kuvanaho igeno ry’uburwayi ukoresheje igeno ryo kwivuza, cyangwa kuvanaho igeno ry’icyaha ukoresheje igeno ryo kwicuza n’ibindi nk’ibyo…

- Icyiza cyangwa ikibi gikozwe n’umuntu ntibikibuza kwitirirwa Imana kuko ariyo yakuremye kandi kikabaho kubushake bwayo, kuko Imana niyo yaremye ibintu byose harimo umuntu n’ibikorwa bye akora, ariko ubushake bw’Imana ntabwo ari ikimenyetso cy’ibyo yishimiye.

- Ubuhakanyi, kwigomeka n’ubwangizi bibaho k’ubushake bw’Imana, ariko Imana ntibikunda nta n’ubwo ibyishimira, ntinabitegeka, ahubwo irabyanga ikanabibuza, kandi kuba ikintu cyangwa n’Imana ntibikivana mu bushake bw’Imana bisobanuye ko ibintu byose byaremwe n’Imana.

- Abantu beza kurusha abandi, ni babandi bakunda ibyo Imana n’Intumwa yayo bakunda, bakanga ibyo Imana n’Intumwa yayo banga.

IBIKORWA BY’ABAGARAGU B’IMANA BYARAREMWE

Imana yaremye umugaragu, irema ibikorwa bye, irabimenya inabyandika mbere y’uko biba, iyo umuntu akoze ikiza cyangwa ikibi tuba tweretswe icyo Imana yamenye, ikakirema ikanacyandika kandi ubumenyi bw’Imana ku bikorwa by’umugaragu ni ubumenyi bwuzuye, bisobanuye ko Imana izi byose kandi nta kintu na kimwe kiyinanira cyangwa kiyihisha haba mu isi no mu ijuru.

Imana iravuga iti:

((والله خلقكم وما تعملون)) سورة الصافات 96

((Imana yarabaremye n’ibyo mukora)) Qor’ani 37:96

Na none Imana iti:

((وعنده مفاتح الغيب لا يعلمها إلا هو ويعلم ما في البر والبحر وما تسقط من ورقة إلا يعلمها ولا حبة في ظلمات الأرض ولا رطب ولا يابس إلا في كتاب مبين)) سورة الأنعام 59

((Kandi ifite (Imana) imfunguzo z’ibitagaragara ntawe uzizi uretse yo, izi ibiri imusozi no mu nyanja, kandi nta kibabi gihanuka uretse ko Imana iba ikizi; nta n’impeke ihanuka mu mwijima wo ku isi yaba impeke mbisi cyangwa iyumye uretse ko iba yanditse mu gitabo kigaragaza ibintu byose)) Qor’ani 6:59

Biturutse kuri Abdullaahi Ibnu Mas-u’uudi (Imana imwishimire) yaravuze ati:

"Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) umunyakuri wemerwa yaratubwiye ati: "Umwe muri mwe hateranywa kuremwa kwe mu nda ya nyina iminsi 40 ari intanga, maze akaba umubumbe w’amaraso mu yindi minsi nk’iyo, maze akaba ikinyama gikomeye mu yindi minsi nk’iyo, maze akohererezwa umumalayika akamuhuhamo roho, uwo mumalayika agategekwa amagambo ane (4): kwandika amafunguro, igihe azapfira, ibikorwa bye niba azaba umuntu mubi cyangwa mwiza, Ku izina ry’Imana yo nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa uretse yo, umwe muri mwe ashobora gukora ibikorwa by’abantu bo mu ijuru kuburyo hagati ye n’ijuru nta ntera ihasigara uretse ingana no kuva ku nkokora kugera ku rutoki rwa musumba zose, maze ibyanditswe bimutange akore ibikorwa by’abantu bo mu muriro awujyemo, na none umwe muri mwe ashobora gukora ibikorwa by’abo mumuriro, kuburyo hagati ye n’umuriro nta ntera ihasigara uretse ingana no ku nkokora kugera ku rutoki rwa musumba zose, maze ibyanditswe bimutange akore ibikorwa by’abo mu ijuru arijyemo". Yakiriwe na Bukhari na Muslimu.

IBYO IMANA ISHAKA BIRIMO IBICE BIBIRI

1- Hari ibyo Imana ishaka mu rwego rw’idini no kuyubaha, ibyo bishobora kubaho cyangwa ntibibeho, ndetse umuntu ashobora kunyuranya nabyo ku bushake bw’Imana, no muri byo twavuga aho Imana igira iti:

((وقضى ربك ألا تعبدوا إلا إياه وبالوالدين إحسانا)) سورة الإسراء 23

((Nyagasani wawe yategetse ko nta kindi muzasenga uretse we (Imana) kandi mukagirira neza ababyeyi bombi…)) Qor’ani 17:23

2- Amategeko y’ibibaho mu isi agomba kubaho kandi ntawe ushobora kunyuranya nayo, aya nayo arimo ibice bibiri:

a) Amategeko akorwa n’Imana ubwayo agomba kubaho, nk’uko Imana ivuga iti:

((إنما أمره إذا أراد شيئا أن يقول له كن فيكون)) سورة يس 82

((Muby’ukuri itegeko ryayo iyo ishatse ikintu irakibwira iti: “Baho”, kikabaho)) Qor’ani 36:82

b) Amategeko y’Imana abaho mu isi, ariko akaba agizwe n’impamvu n’ingaruka z’ibikorwa bigenda bibaho muri gahunda z’isi kandi buri mpamvu yo ku isi ifite ingaruka yayo, muri izo twavuga aho Imana igira iti:

((وإذا أردنا أن نهلك قرية أمرنا مترفيها ففسقوا فيها فحق عليها القول فدمرناها تدميرا))

سورة الإسراء 16

((Iyo dushatse kworeka umugi runaka dutegeka abangizi bawo bakawukoramo ibyaha, maze ijambo ryo kuboreka rikawubaho ukuri tukawurimbura bihambaye)) Qor’ani 17:16

Amategeko nk’ayo ya gahunda z’isi, birashoboka ko satani n’ingabo ze bayakoresha kugira ngo bibe impamvu yo kworekwa ku bantu bamwe, niyo mpamvu Imana yadushyiriyeho kuyisaba imbabazi z’ibyaha kugira ngo turokoke izo ngamba za satani, kuko gusaba Imana ni ukuyihungiraho yo yaremye ayo mategeko ya gahunda z’isi, bityo ishoboye kuburizamo inkurikizi zayo igihe cyose ibishatse mu buryo ishatse, nk’uko yaburijemo inkurikizi z’umuriro bashatse gutwikisha Intumwa y’ Imana Ibrahimu nk’uko Imana ivuga iti:

((قلنا يا نار كوني بردا وسلاما على إبراهيم))سورة الأنبياء 69

((Twaravuze tuti: "Wa muriro we, ba imbeho n’amahoro kuri Ibrahimu")) Qor’ani 21:69

Amoko y’ibyiza n’ibibi

Ibyiza bifite ibice bibiri:

1- Icyiza gikomoka ku mpamvu yo kwemera no gukora ibitunganye aricyo kumvira Imana n’Intumwa yayo,Iki cyiza rero nta wundi cyitirirwa uretse Imana kuko ariyo yagishyiriyeho abagaragu bayo inabigisha uko bagikora inabatera inkunga yo kugikora.

2- Ikiza gikomoka ku nema n’ingabire z’Imana ku bantu mu mitungo; ibaha ubuzima bwiza, icyubahiro n’ibindi byiza ibahundagazaho. Iki cyiza gisobanuye inema z’Imana ku bantu nk’imitungo, urubyaro n’ibindi, ibi bituruka ku Mana kuko niyo ibiha abagaragu bayo.

Ibibi bifite ibice bibiri:

1- Ikibi gikomoka ku mpamvu y’ibangikanya n’ibyaha, aricyo gikorwa n’umuntu mu kubangikanya Imana n’ibindi byaha byo gusuzugura Imana n’Intumwa yayo. Ibi rero, iyo umuntu agize icyo akoramo ku bushake bwe n’amahitamo ye, agahitamo gusuzugura kurusha kumvira, icyo kibi akoze cyitirirwa ugikoze ntabwo byemewe kuvuga ko Imana ariyo yagikoze, kuko itigeze igitegeka ahubwo yarakiziririje inateganya ibihano ku bazagikora.

2- Ikibi gikomoka ku bigeragezo by’Imana ku bantu cyangwa ari igihano cyayo ku bantu, nk’indwara z’imibiri, kubura imitungo n’ibindi nk’ibi, ibi bibi bituruka ku Mana, kuko ariyo igerageza abagaragu bayo cyangwa ikabahanira ibyaha bakora kugira ngo ibakebure.

Kuyobora no kuyobya

Imana niyo yaremye ibiremwa byose kandi niyo ibiha na gahunda, ikora ibyo ishaka, iyobora uwo ishatse ikanayobya uwo ishatse, ubwami ni ubwayo, ibiremwa ni ibyayo, ntibazwa ibyo ikoze ariko abantu barabibazwa, ariko kubera impuhwe n’imbabazi z’Imana ku biremwa byayo, yohereje Intumwa inahishura ibitabo bibereka inzira y’ukuri igana ku Mana inabaha ubwenge n’ibindi bikoresho bibafasha guhitamo nk’amaso, amatwi, nyuma y’ibyo rero,

Uzahitamo kuyoboka, akabikunda akanabiharanira akora ibikorwa by’inzira nziza, uwo Imana izabimugezaho kandi izamutera inkunga kubera impuhwe zayo n’ineza zayo ku bagaragu bayo, Imana iragira iti:

((والذين جاهدوا فينا لنهدينهم سبلنا وإن الله لمع المحسنين)) سورة العنكبوت 69

((Na babandi bazagira umuhate mu gushaka inzira y’Imana tuzabayobora inzira zacu, kandi Imana iri hamwe n’abagira neza)) Qor’ani 29:69

Naho uzahitamo ubuyobe, akabukunda akanabuharanira akora ibikorwa by’ubuyobe, azabubona kandi buzamukundira, Imana izamurekera ibyo yakunze nta n’ubwo azabona uzabimuvanamo kandi  ubwo ni ubutabera bw’Imana, nk’uko igira iti:

((ومن يشاقق الرسول من بعد ما تبين له الهدى ويتبع غير سبيل المؤمنين نوله ما تولى ونصله جهنم وساءت مصيرا)) سورة النساء 115

((Uzanyuranya n’Intumwa nyuma y’uko yasobanukiwe inzira yo kuyoboka, agakurikira inzira itari iy’abemeramana, tuzamurekera ibyo yakunze kandi tuzamwinjiza mu muriro wa Djahanama)) Qor’ani 4:115

IGENO RY’IMANA NTIRIZWI KANDI NTIBYEMEWE GUSHAKA KURYINJIRAMO CYANE

Icyo Uwemera Imana akeneye cya ngombwa kubirebana n’igeno, ni ukumenya ibisobanuro by’igeno, inzego zaryo akanemera ko Imana izi ibintu byose ari nayo yabiremye, icyo ishatse kiraba icyo idashatse ntikiba, kandi akemera ubutabera bwayo bwuzuye ikaba idahuguza uwo ariwe wese, ibyo ni nabyo umwemera akeneye kumenya kandi biramuhagije, kuko ibyo Imana izi ko dukeneye yarabidusobanuriye, naho ibyo itatweretse ntibikwiye kutugora no kubishakisha tubicukumbura, kuko ubwenge bwacu bufite aho bugarukira Imana yabuduhaye kugira ngo budufashe kuba ku isi no kuyitunganya ariko ntabwo ari ukugira ngo tubukoreshe mu gucukumbura ibyihishe byihariwe n’Imana, niyo mpamvu Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yatubujije kwinjira cyane no kwibaza ku igeno ry’Imana, nk’uko bishimangirwa n’umwe mu basangirangendo aho agira ati:

"Umunsi umwe Intumwa y’Imana yasanze abantu bari kuvuga ku igeno, maze irarakara cyane irababwira iti: “Ibi nibyo byoretse ababayeho mbere yanyu".

 

Yakiriwe na Ibnu Majah.

Na none ibi bishimangirwa n’imvugo ya Ally (Imana imwishimire),

ubwo yazirwaga n’umugabo akamubaza ku igeno, Ally aramusubiza ati: "Ni inzira yijimye ntukayinyure", arongera aramubwira ati: "rwose mbwira iby’igeno?" Ally aramusubiza ati: "Ni inyanja ndende ntukayinjiremo", arongera aramubaza ati: "Mbwira iby’igeno?" Ally aramusubiza ati: "Ni ibanga ry’Imana ntukigore ushaka kuyimenya"

Umumenyi witwa Twahaawi yaravuze ati:

“Igeno ni ibanga ry’Imana nta n’umwe mu biremwa byayo yaryeretse yaba umumalayika cyangwa Intumwa y’Imana, kandi kwinjira cyane no gushaka kumenya iby’igeno ni inzira yo guhakana, niyo mpamvu umwemera agomba kwirinda kubyibazaho cyane, kuko ubumenyi bw’igeno Imana yabuhishe abantu inababuza kubucukumbura kandi ibyo ntibibazwa, nk’uko ibivuga igira iti:

((لا يسأل عما يفعل وهم يسألون))سورة الأنبياء 23

((Ntibazwa ibyo ikora, ariko abantu babazwa ibyo bakora)) Qor’ani 21:23

Bityo, ubaza ati: “Kuki Imana yakoze ibi?” Uwo aba ahakanye Qor’ani, kandi uhakanye Qor’ani aba ahakanye Imana.

Ibi nibyo umwemera akeneye kumenya, kuko ubumenyi bufite ibice bibiri; aribyo:

- Ubumenyi buri mu biremwa

- Ubumenyi butari mu biremwa

Kandi guhakana ubumenyi buriho ni ubuhakanyi, no kwiyitirira ubumenyi udafite nabyo ni ubuhakanyi kandi ntawagira ukwemera kuzuye keretse yemeye ubumenyi bufitwe n’ibiremwa akanareka gushakisha ubumenyi bwihariwe n’Imana.

Umusangirangendo witwa Ubaada Ibnu Swaamit (Imana imwishimire), agiye gupfa yagiriye umwana we inama aramubwira ati:

"Mwana wanjye, ntuzagira uburyohe bwo kwemera keretse ubanje kumenya ko icyakubayeho kitari kuguhusha kandi ikitakubayeho kitari kukubaho, kuko numvise Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igira iti: “Ikintu Imana yaremye bwa mbere ni ikalamu, irangije kuyirema irayibwira iti: “Andika igeno ry’ibizabaho byose kugeza igihe imperuka izabera". Uyu musangirangendo akomeza abwira umwana we ati: “Mwana wanjye, numvise Intumwa y’Imana igira iti: Uzapfira ku yindi myemerere itari iyi ntari mu banjye" Yakiriwe na ABU DAUDA.

KWEMERA IGENO RY’IMANA NTIBIBUZA GUKORA

Uwemera igeno ry’Imana ategetswe gukora no gushaka impamvu zimugeza kubyo Imana yamugeneye, ariko akamenya ko izo mpamvu zonyine ntacyo zamugezaho nta bushake bw’Imana bubayeho, kuko Imana yaremye izo mpamvu n’inzira abantu banyuramo bagera kubyo yabageneye, nina yo ituma izo mpamvu zigira icyo zibagezaho mu byo bifuza.

Urugero:

Ushaka urubyaro, agomba kunyura ku nzira yo gushaka, ariko iyo ashatse ntibisobanuye ko ari ngombwa ko abona urubyaro, ahubwo ashobora kurubona cyangwa se akarubura bitewe n’ubushake bw’Imana, nk’uko ibishimangira igira iti:

((لله ملك السماوات والأرض يخلق ما يشاء يهب لمن يشاء إناثا ويهب لمن يشاء الذكور، أو يزوجهم ذكرانا وإناثا ويجعل من يشاء عقيما إنه عليم قدير))سورة الشورى 49-50

((Ubwami bw’ ibiri mu ijuru no mu isi ni ubw’ Imana, iha uwo ishatse kubyara abakobwa, ikanaha uwo ishatse kubyara umuhungu cyangwa ikabaha abahungu n’abakobwa, kandi ikagira uwo ishatse ingumba,mu by’ ukuri Imana niyo mumenyi kandi ishoboye byose.)) Qor’ani 42:49-50

Ni ikizira ko umuislamu yicara akareka gukora no kunyura mu nzira zemewe zamugeza ku igeno Imana yamugeneye, Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igira iti:

"Nimwivuze, kuko nta ndwara Imana yashyizeho itashyiriyeho umuti uretse indwara imwe ariyo ubusaza"

YakiriwenaTirmidhy.

Na none Intumwa y’ Imana yaravuze iti:

“Ujye uharanira ikigufitiye akamaro maze  wiringire Imana kandi uramenye ntuzabe ikigwari”.

Kwiringira Imana ni ngombwa ariko bigomba kujyana no gukora, kuko Intumwa z’Imana nirwo rugero, ziringiraga Imana kandi zigakora imirimo izibeshaho.

INYUNGU ZO KWEMERA IGENO RY’IMANA

Kwemera igeno ry’Imana niyo mvano n’inkomoko y’ituze n’umunezero w’umutima w’umuyislamu, kuko yemera ko ikintu cyose kibaho ari igeno ry’Imana, bityo ntatangazwe n’ibyiza agezeho ndetse ntanagire agahinda ku byago n’ibibi bimugezeho, kuko azi ko byose byagenwe n’Imana kandi bigomba kuba nta kabuza, Imana iragira iti:

((ما أصاب من مصيبة في الأرض ولا في أنفسكم إلا في كتاب من قبل أن نبرأها إن ذلك على الله يسير، لكيلا تأسوا على ما فاتكم ولا تفرحوا بما آتاكم والله لا يحب كل مختال فخور)) سورة الحديد 22

((Nta ngorane zibageraho mu isi no mu mitima yanyu uretse ko biba byanditse mu gitabo mbere y’uko bibageraho kandi ibyo ku Mana biroroshye, Kugira ngo mutazagira agahinda kubyo mwabuze kandi mutazanatangazwa n’ibyo Imana yabahaye, kandi Imana ntikunda abibona birata.)) Qor’ani57:22-23

Uwemera igeno ry’Imana bimuha kugira ubuzima bwiza bikanamurinda ubwoba, kuko azi ko ibimubaho byose ari igeno, ibyo kandi bimuha kubona ibihembo ku Mana mu bihe byose aba arimo, byaba ibyiza cyangwa ibibi byose akabihemberwa bitewe no kwemera igeno, kandi ibi nta wundi wabigeraho atari uwemera Imana wemera igeno ryayo. Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana igira iti:

"Iby’umwemera biratangaje! Mukuri ibye byose ni byiza kandi nta wundi wabigeraho atari umwemera, iyo agezweho n’ibyiza arashimira  bikaba byiza kuri we, n’iyo agezweho n’ibibi arihangana bikaba byiza kuri we" Yakiriwe na Muslimu.

Uwemera igeno ry’Imana, abasha kwihanganira ibigeragezo by’Imana ahura nabyo mu buzima bwe, akabyakira neza kuko azi ko ikibi n’icyiza bituruka ku Mana, naho utemera igeno ry’Imana ahora mu gahinda no guhuzagurika yibaza aho ibyo ahura nabyo bituruka bikamuyobera, ugasanga ahorana ibitekerezo bidashira no kudatuza mu buzima.

Umusozo