^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Islam bisobanuye iki?

INKINGI YA MBERE: KWEMERA IMANA

Kwemera Imana bisobanuye kwizera udashidikanya ko Imana ariyo Nyagasani wa buri kintu cyose ari nayo igenga byose kandi ariyo yaremye ibiremwa byose. Ukizera kandi udashidikanya ko Imana yonyine ariyo ikwiriye guharirwa amasengesho n’ibikorwa byo kuyiyegereza ntakindi ibangikanywa nacyo, ukanizera udashidikanya ko Imana irangwa n’ibisingizo byuzuye n’amazina yayo meza azira inenge n’igisebo. Kwemera Imana bigizwe n’ibintu bine:

1-      KWEMERA KO IMANA IRIHO

Kwemera kubaho kw’Imana ni kamere Imana yashyize mubiremwa byose ko byemera ko Imana iriho kandi ariyo yabiremye. Imana iragira iti :

فَأقِمْ وَجْهَكَ لِلدِّيْنِ حَنِيْفًا فِطْرَتَ الله ِ الَّتِى فَطَرَ النَّاسَ عَلَيْهَا لاَتَبْدِيْلَ لِخَلْقِ اللهِ ذَلِكَ الدِّيْنُ الْقَـيِّمُ ولكِنَّ أكْثَرَ النَّاسِ لاَيَعْلَمُوْنَ. الروم 30

“Tunganya uburanga bwawe ku idini y’Imana iboneye kandi iyo ni kamere Imana yaremanye abantu kandi ntawe uzahindura ibiremwa by’Imana ngo iyo kamere ayibivaneho,ariko abenshi mu Bantu ntabwo babizi”. QOR’ANI  30:30

Ubwenge bw’umuntu kandi nabwo bushimangira ko ibi biremwa bifite uwabiremye kuko bidashobora kwirema ubwabyo byonyine, cyangwa ngo bibeho gutyo gusa nta muremyi wabiremye.

Ubwo rero niba ibiremwa bitariremye ubwabyo kandi bikaba bitarabayeho gutyo ntawe ubiremye !!!, bisobanuye ko ari ngombwa ko bigira umuremyi wabiremye akabishyiraho bitari biriho; uwo muremyi rero ntawundi ni Imana (ALLAH) wenyine niwe waremye ibiremwa byose kandi ntamufasha, nk’uko Imana yavuze iti:

هَذَا خَلْقُ اللهِ فَأرُوْنِىْ مَاذَا خَلَقَ الََّذِيْنَ مِنْ دُنِهِ بَلِ الظَّالِمُوْنَ فِىْ ضَلاَلٍ مُّبِيْنٍ. لقمان 11

“Dore ibi ni ibiremwa by’Imana yaremye, ngaho nimunyereke ibyo babandi musenga batari Imana (ibigirwamana) baremye...”. QOR’ANI 31:11

Na none mu bindi bimenyetso bikomeye bigaragaza ko Imana iriho kandi ari imwe rukumbi, ni uburyo gahunda zigenda kandi zihoraho mu buryo bumwe buhoraho ntaguhinduka cyangwa kugongana.

Ingero:Amanywa asimburana n’ijoroburi gihe, ibyo ntibihinduke, bigaragaza ko Imana ibiha gahunda ari Imana imwe rukumbi kuko zibaye ebyiri buri yose yagena gahunda yayo zikanyuranya bityo mu isi n’ijuru hakabaho ubwangizi n’ingorane ziturutse kuri uko kunyuranya. Kuba rero ibyo bitabaho gahunda y’isi igakomeza kuba imwe bigaragaza ko hariho Imana imwe rukumbi itagira indi bibangikanye.

2-      KWEMERA KO IMANA ARIYO MUGENGA WA BURI KINTU CYOSE KANDI NTACYO BIBANGIKANYWA

 Ibi bisobanuye ko Imana yonyine ariyo yaremye ibiremwa byose, niyo mwami wabyo ninayo yonyine ibigenera gahunda z’imirimo bigomba gukora, Imana iravuga iti:

ألا له الخلق والأمر تبارك الله رب العالمين سورة الأعراف 54

Imana niyo yaremye kandi niyo itanga amategeko, niyo muziranenge nyagasani w’ibiremwa byose. Qor’ani 7:54

Nanone Imana iti:

لله ملك السماوات والأرض وما فيهن وهو على كل شيء قدير سورة المائدة 120

Imana niyo ifite ubwami bw’ijuru n’isi n’ibirimo kandi ishoboye buri kintu cyose. Qor’ani 5:120

Tugomba kwemera nta gushidikanya ko Imana ariyo yaremye ibiriho byose, ibiha ishusho ishatse kandi ibyo byose yabikoze yonyine nta mufasha.

Twemera ko Imana ishobora byose nta nakimwe cyayinanira kuko iyo ishatse ikintu iravuga ngo”KIBE, KIGAHITA KIBA”, Imana kandi ifite ubumenyi bw’ibintu byose, nta nakimwe iyoberwa cyangwa ngo kiyihishe, ibintu byose biri munsi y’ubushobozi bwayo.

Twemera ko igihe cyose Imana iba iri gukemura ibibazo by’ibiremwa byayo, kandi ntirambirwa abayisaba.

3-      KWEMERA KO IMANA ARIYO IKWIYE KUGARAGIRWA NO GUSENGA YONYINE.

Ibi bidutegeka kwemera tudashidikanya ko Imana imwe rukumbi ariyo yonyine ikwiye gusengwa nta kindi ibangikanywa nacyo, nkuko yihariye gukora ibikorwa byayo mu bushobozi bwayo nta mufasha igira, ni nako yihariye gusengwa yonyine ntawe babangikanye nayo, Imana yaravuze iti:

وإلهكم إله واحد لا إله إلا هو الرحمن الرحيم سورة البقرة 163

Imana yanyu ni imana imwe, ntayindi mana ibaho kandi ikwiye gusengwa uretse yo nyir’impuhwe nyir’imbabazi. Qor’ani 2:163

4-      KWEMERA AMAZINA Y’IMANA N’IBISINGIZO BYAYO

Bisobanuye gushimangira tunemeza amazina n’ibisingizo Imana yiyise ubwayo mu gitabo cya QOR’ANI,cyangwa ibyo Intumwa yayo Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yayisingije, tukabyemeza bigendanye n’icyubahiro cy’Imana, tutagereranyije Imana n’ibiremwa byayo, kandi tudashatse kumenya imiterere y’ibyo bisingizo, Imana yaravuze iti:

...ليس كمثله شيء وهو السميع البصير سورة الشورى 11

Nta na kimwe gisa nayo,  irumva kandi  irareba. Qor’ani 42:11

Amazina y’Imana n’ibisingizo byayo byose ni byiza, kandi bigaragaza ubwiza icyubahiro, ubuziranenge n’ubuhambare by’Imana, Imana iragira iti:

ولله الأسماء الحسنى فادعوه بها... سورة الأعراف 180

Imana ifite amazina meza, muyisabe muri ayo mazina... Qor’ani 7:180

Kwemera amazina y’Imana n’ibisingizo byayo bidusaba: kuyasobanukirwa, kuyafata mu mutwe no gushyira mu bikorwa icyo asobanuye.