^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Islam bisobanuye iki?

INKINGI YA KANE: KWEMERA INTUMWA Z’IMANA

Intumwa z'Imana n'abahanuzi

Intumwa z'Imana bisobanuye abantu Imana yatoranyije mu bandi ibahishurira ubutumwa ibaha amategeko agamije kuyobora abantu no gutunganya ubuzima bwabo bwo ku isi ndetse no ku munsi w'imperuka.

Kwemera intumwa n'abahanuzi b'Imana ni imwe mu nkingi zo kwemera, ntawakwitwa umwemeramana atemera intumwa n'abanahuzi bose ntawe avanguye, kuko guhakana umwe muri bo uba uhakanye bose unahakanye uwabatumye ariwe ALLAH nk'uko Imana yavuze iti:

 

إنَّ الَّذِيْنَ يَكْفُرُوْنَ بِاللهِ وَرُسُلِهِ وَيُرِيْدُوْنَ أنْ يُفَرِّقُواْ بَيْنَ اللهِ وَرُسُوْلِهِ وَيَقُوْلُوْنَ نُؤْمِنُ بِبَعْضٍ وَنَكْفُرُ بِبَعْضٍ وَيُرِيْدُوْنَ أنْ يَتَّخِذُواْ بَيْنَ ذَلِكَ سَبِيْلاً. أُوْلَئِكَ هُمُ الْكَافِرُوْنَ حَقّاً وأعْتَدْنَا لِلْكَافِرِيْنَ عَذَابًا مُّهِيْناً. وَالَّذِيْنَ ءَامَنُواْ بِاللهِ وَرُسُلِهِ وَلَمْ يُفَرِّقُواْ بَيْن أحَدٍ مِّنْهُمْ أُوْلَئِكَ سَوْفَ يُؤْتِيْهِمْ أُجُرَهُمْ وَكَانَ الله ُ غَفُوْرًا رَّحِيْمًا. النساء 150-152

“Muby'ukuri babandi bahakana Imana n'intumwa zayo kandi bagashaka gutandukanya hagati y'Imana n'Intumwa zayo bavuga bati:”turemera zimwe izindi tuzihakane”, ibyo bagashaka kubigira inzira yabo, abo nibo bahakanye by'ukuri kandi abahakanyi twabateganyirije igihano kizabasuzuguza, naho babandi bemeye Imana n'intumwa zayo kandi ntibatandukanye hagati y'imwe murizo, abo nibo Imana izaha ibihembo byabo, kandi Imana ni Nyir'Imbabazi Nyir'Impuhwe”. Qur'an 4:150-152

Iyi mirongo ya Qur'an ivuzwe haruguru, iragaragaza ko guhakana intumwa z'Imana n'ubwo yaba imwe ari uguhakana Imana, kandi kuzemera utavanguye ni itegeko ry'Imana, ndetse ni mubiranga umwemeramana.

Ese umuntu aba intumwa cyangwa umuhanuzi ate?

Kuba intumwa cyangwa umuhanuzi w'Imana si umuntu ubyihitiramo uko ashatse cyangwa ngo yiyite gusa intumwa cyangwa umuhanuzi, ahubwo kuba intumwa cyangwa umuhanuzi, ni Imana yabigenaga igatoranya uwo ishaka mubagaragu bayo kandi we atabigizemo uruhare mukubishaka no kubiharanira kuko Imana yarabanzaga ikamutegura kugirango azabashe gusohoza ubwo butumwa ikanamurinda ibishuko bya SHITANI kugirango atazamugusha nk'uko Imana yagize iti:

الله ُ يَصْطَفِى مِنَ الْمَلَئِكَةِ رُسُلاً وَمِنَ النَّاسِ... الحج 75

“Imana itoranya mubamalaika nomubantu intumwa” Qur'an 22:75

Nanone Imana iragira iti ubwo yabwiraga intumwa yayo Mussa:

 

قَالَ يَآمُوْسَى إنِّى اصْطَفَيْتُكَ عَلَى النَّاسِ بِرِسَالاَتِى وَبِكَلاَمِىْ... الأعراف 144

“Yewe Musa (Mose) muby'ukuri njyewe (Imana) nagutoranyije mubantu nguha ubutumwa bwanjye ndanakuvugisha”. Qur'an 7:144

Iyi mirongo ya Qur'an iragaragaza ko kuba intumwa y'Imana atari umuntu ubyihitiramo ahubwo ko ari Imana imutoranya kubushake bwayo ntanuruhare we abifitemo. Niyo mpamvu abiyita intumwa n'abahanuzi muri ibi bihe turimo abo bose ni abahanuzi b'ibinyoma, ubutumwa bwabo nubwo bihimbiye kandi ntabwo babuhishuriwe n'Imana, ahubwo ibyo nibyo byahanuwe n'intumwa y'Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ko mubihe byanyuma hazaza abiyita abahanuzi n'intumwa z'Imana babeshya ko bahishuriwe n'Imana. Intumwa Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabivuze iti:

“Kandi muby'ukuri mubihe byanyuma hazabaho abantu mirongo itatu babeshya, buri wese avugako ari umuhanuzi kandi njyewe Muhammad ndi umuhererezi w'abahanuzi ntawundi muhanuzi uzaza nyuma yanjye”. Swahih Mus-lim, AL-AQEEDAT-AT-TAHAWIYA page 168

Iyi mvugo y'intumwa y'Imana iragaragaza ko Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ariyo ntumwa n'umuhanuzi wanyuma wasozereje abandi, ntayindi ntumwa cyangwa umuhanuzi w'ukuri uzaza nyuma ye. Bityo, uwo ariwe wese uzaza nyuma ya Muhammadi yiyita umuhanuzi cyangwa Intumwa y'Imana azaba ari umubeshyi, dutegetswe kumunyomoza no guhakana ibinyoma bye.

Kandi tukamuburira ibihano by'Imana bikomeye niba akomeje kuyibeshyera avuga ko yamuhishuriye ubutumwa nk'uko bigaragara muri Qur'an aho Imana ivuga iti:

وَمَنْ أظْلَمُ مِمَّنِ افْتَرَى عَلَى اللهِ كَذِبًا أوْ قَالَ أُوْحِىَ إلَىَّ وَلَمْ يُوْحَ إلَيْهِ شَىْءُُ ُ... الأنعام 93

“Ese ninde wahuguje kurusha wawundi uhimbira Imana ikinyoma cyangwa akavuga ati:”Nahishuriwe ubutumwa” kandi ntacyo yahishuriwe?”. Qur'an 6:93

Uyu murongo wa Qur'an uragaragaza ko umuntu ubeshya ko Imana yamuhishuriye ubutumwa akigira umuhanuzi ko ari umunyamahugu ukomeye ndetse ntawe umurusha guhuguza.

IBYARANGAGA INTUMWA N'ABAHANUZI

Intumwa n'abahanuzi b'Imana ni abantu b'abanyacyubahiro batoranyijwe n'Imana kugirango bageze ubutumwa bwayo kubantu, niyo mpamvu babaga ari inyangamugayo n'urugero rwiza ku bantu mugutinya Imana no kuyigandukira ndetse no mu myifatire yabo ya buri gihe kugirango abantu babigireho.

Mubyiza byinshi byarangaga intumwa n’abahanuzi, harimo kuvugisha ukuri no kwihangana kuko kuvugisha ukuri byatumaga abantu babagirira icyizere bakemera ibyo babagezaho.

Imana iragira iti:

وَاذْكُرْ فِى الْكِتَابِ إبْرَاهِيْمَ إنَّهُ كَانَ صِدِّيْقًا نَّبِيًّا. مريم 41

“(Yewe Muhamadi), ibuka amateka ya Ibrahim mu gitabo (Qor’ani) kuko muby'ukuri yari umunyakuri n'umuhanuzi”. Qur'an 19:41

Nanone Imana iragira iti:

وَاذْكُرْ فِى الْكِتَابِ إسْمَاعِيْلَ إنَّهُ كَانَ صَادِقَ الْوَعْدِ وَكَانَ نَّبِيًّا. مريم 54

“(Yewe Muhamadi), ibukaibuka amateka ya Ismael mugitabo (Qur'an) muby'ukuri yari umunyakuri wuzuza amasezerano kandi yari umuhanuzi”. Qur'an 19:54

 

Nanone Imana iragira iti:

وَاذْكُرْ فِى الْكِتَابِ إدْرِيْسَ إنَّهُ كَانَ صِدِّيْقًا نَّبِيًّا. مريم 56

“(Yewe Muhamadi), ibukaibuka amateka ya Idris mugitabo (Qur'an) muby'ukuri n’umuhanuzi w’umunyakuri”. Qur'an 19:56

Iyi mirongo ya Qur'an, ni urugero rugaragaza ukuri kw'Intumwa n'abahanuzi n'imico myiza yabarangaga.

Naho kwihangana, nabyo byari ikintu gikomeye cyarangaga intumwa n'abahanuzi b'Imana kuko byabashobozaga kwihanganira ingorane n'ibibazo bahuye nabyo mumiryango yabo; igihe bayigezagaho ubutumwa, baratutswe, batewe amabuye, barishwe, n'ibindi bibi bakorewe ariko ntabwo byabaciye intege, ahubwo bihanganiye abantu babo bakomeza kubagezaho ubutumwa nk'uko Imana yabwiye Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) iti:

فَاصْبِرْ كَمَا صَبَرَ أُوْلُواْ الْعَزْمِ مِنَ الرُّسُلُ... الأحقاف 35

“Ihangane nk'uko intumwa zakubanjirirje zihanganye” Qur'an  46:35

Muri uyu murongo, Imana irategeka intumwa yayo Muhammadi kwihanganira ingorane izahura nazo nk'uko nabayibanjirije bazihanganiye.

KU KI IMANA YOHEREJE INTUMWA N'ABAHANUZI?

Imana yohereje intumwa n'abahanuzi kugirango bereke abantu Imana ikwiye gusengwa ni iyihe, banabasobanurire inzira y'ukuri izabageza ku Mana, kugirango ku munsi w'imperuka abantu batazitwaza impamvu y'uko batamenye Imana. Ibi kandi biragaragaza ubutabera bw'Imana kuko itari kubahana itabanje kuboherereza intumwa n'abahanuzi babigisha icyo Imana ibasaba. Imana iragira iti:

... وَمَا كُنَّا مُعَذِّبِيْنَ حَتىَّ نَبْعَثَ رَسُوْلاً. الإسراء 15

“Ntabwo twari guhana abantu tutabanje kuboherereza intumwa” Qur'an  17:15

Nanone iragira iti:

رُّسُلاً مُّبَشِّرِيْنَ وَمُنْذِرِيْنَ لِئَلاَّ يَكُوْنَ لِلنَّاسِ عَلىَ اللهِ حُجَّةُ بَعْدَ الرُّسُلِ

وَكَانَ الله ُ عَزِيْزًا حَكِيْمًا. النساء 165

“Intumwa zaje guha inkuru nziza abakora neza no kuburira abakora ibibi kugirango ku munsi w'imperuka abantu batazagira urwitwazo imbere y'Imana nyuma y'uko yaboherereje intumwa. Kandi Imana ni nyir'imbaraga nyir'ubugenge”. Qur'an 4:165

UMUBARE W'INTUMWA Z’IMANA

Umubare w'intumwa n'abahanuzi ntawe uwuzi uretse Allaahu wenyine nk’uko Qur'an ibigaragaza aho Imana yagize iti:

ولقد أرسلنا رسلا من قبلك منهم من قصصنا عليك ومنهم من لم نقصص عليك... سورة غافر 78

“Twamaze kwohereza intumwa mbere yawe (Muhammad) murizo hari izo twakumenyesheje hari n'izindi tutakumenyesheje”. Qur'an 40:78

Uyu murongo wa Qur'an uragaragaza ko hari intumwa n'abahanuzi babayeho Imana itavuze amazina muri Qur'an. Ariko abo Imana yatubwiye muri Qur'an ntagatifu bose ni makumyabiri na batanu (25) aribo:

Bose Imana ibahe amahoro n'imigisha. (Reba Qur'an 6:83-86, Qur'an 7:65, Qur'an 5: 65, Qur'an 7:73, Qur'an 3:33, Qur'an 21:85, Qur'an 48:29)

Intumwa zavuzwe amazina tuzemera n'amazina yazo nk'uko Imana yazitubwiye, naho izo tutabwiwe Imana itavuze amazina twemerako zabayeho ari intumwa z'ukuri. Kandi izo zose dutegetswe kuzikunda no kuzifuriza amahoro n’umugisha by'Imana iyo zivuzwe. Tunabujijwe kandi kuvuga nabi no gusebya umwe mu ntumwa z' Imana n'abahanuzi bayo kuko gutuka intumwa cyangwa umuhanuzi ni icyaha gikomeye muri ISLAM ndetse ni no guhakana Imana yazitoranyije ikaziha ubutumwa bwayo.