^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Islam bisobanuye iki?

INKINGI YA GATANU: KWEMERA UMUNSI W’IMPERUKA

Bisobanuye kwemera ibintu byose Imana yavuze muri Qor’ani n’ibyo Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yatubwiye bizaba nyuma y’urupfu aribyo: Ibibazo byo mumva, Ibihano byo mumva, Ibihembo byo mumva, Kuzurwa no gukoranyirizwa hamwe, Kuzahabwa ibitabo by’ibikorwa, Ibarura, Ku munzani, Umugezi w’intumwa y’Imana Muhammadi, Kunyura ku nzira (ikiraro) yitwa “SWIRATWAA”, Gusabira abantu, Ijuru n’ibindi bihembo Imana yateganyirije abazarijyamo, Umuriro n’ibihano Imana yateganyirije abazawujyamo, n’ibindi byose Imana yatubwiye cyangwa intumwa y’Imana kubirebana n’ibintu bidasanzwe bizaba kuri uyu munsi w’imperuka ndetse n’ibimenyetso bizagaragara mbere yawo.

ESE UMUNSI W’IMPERUKA NI UWUHE?

Umunsi w’imperuka ni igihe Imana izazura ibiremwa kugira ngo bikorerwe ibarura binahemberwe ibikorwa byakoze. Ukaba wariswe umunsi w’imperuka, kubera ko ari ntawundi munsi uzabaho nyuma yawo, ahubwo abantu bazajya mu ijuru bazarituramo ubuziraherezo n’abo mumuriro bawuturemo.

AMWE MU MAZINA Y’UMUNSI W’IMPERUKA

Imana muri Qor’ani Ntagatifu, ndetse n’intumwa y’Imana Muhammadi mu mvugo zayo yatubwiye amazina atandukanye y’umunsi w’imperuka, kandi buri zina rigaragaza ibintu bizaba kuri uwo munsi, muri ayo mazina twavuga: Umunsi w’igihagararo, umunsi w’izuka, umunsi wo guca imanza, umunsi wo gusohoka mumva, umunsi w’ibarura, umunsi wo gukoranya abantu, umunsi wo guhura, umunsi w’agahinda, n’ayandi mazina atandukanye agaragaza ubuhambare bw’uwo munsi…

Kwemera umunsi w’imperuka rero, ni inkingi ya gatanu mu nkingi esheshatu zo kwemera. Ntawe ushobora kuba umwemeramana keretse yemera uyu munsi n’ibintu byose bijyana nawo akabyemera adashidikanya. Imana muri Qor’ani Ntagatifu iragira iti:

وَأنَّ السَّاعَةَ ءَاتِيَةُ ُ لاَّ رَيْبَ فِيْهَا وَأنَّ الله َ يَبْعَثُ مَنْ فِىْ الْقُبُوْرِ. الحج 7

“Kandi muby’ukuri imperuka izaza ntagushidikanya kandi muby’ukuri Imana izazura abari mumva”. Qur'an 22:7

Nanone Imana yaravuze iti:

الله ُ لاَإلَهَ إلاَّهُوَ لَيَجْمَعَنَّكُمْ إلىَ يَوْمِ الْقِيَامَةِ لاَرَيْبَ فِيْهِ... النساء 87

“ALLAH niwe Mana yonyine ikwiye gusengwa ntayindi ibaho uretse yo kandi izabahuza kuri wa munsi w’imperuka udafite kuwushidikanyaho”. Qur'an 4:87

Kwemera umunsi w’imperuka kandi ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza abemera nyakuri bateganyirijwe ibihembo bihambaye nk’uko Imana yabivuze muri Qor’ani igira iti:

...مَنْ ءاَمَنَ بِاللهِ والْيَوْمِ اْلآخِرِ وَعَمِلَ صَالِحًا فَلَهُمْ أجْرُهُمْ عِنْدَ رَبِّهِمْ وَلاَخَوْفٌُ عَلَيْهِمْ وَلاَهُمْ يَحْزَنُوْنَ.

البقرة 62

“Abazemera Imana n’umunsi w’imperuka bagakora n’ibikorwa byiza, abo bafite igihembo cyabo kwa Nyagasani wabo kandi ntabwoba bazagira ndetse nta nubwo bazagira agahinda”. Qur'an 4:87

UBUHAMBARE BW’UMUNSI W’IMPERUKA

Kwemera Imana no kwemera umunsi w’imperuka ni inkingi zihambaye mu nkingi zo kwemera; niyo mpamvu Imana yagiye izivuga hamwe izifatanyije ahantu henshi. Umunsi w’imperuka ni umunsi uteye ubwoba, uhambaye kandi ukanganye mu buryo bukomeye.

Ibyo bigaragarira mu buryo butandukanye Imana yagiye itubwiramo iby’uwo munsi. Muri bwo twavuga:

1.      Imana yawise umunsi ukomeye, nk’uko yagize iti:

ألاَ يَظُنُّ أُوْلَئِكَ أنَّهُمْ مَّبْعُثُوْنَ. لِيَوْمٍ عَظِيْمٍ. يَوْمَ يَقُوْمُ النَّاسُ لِرَبِّ الْعَالَمِيْنَ. المطففين 4-6

“Ese abo ntibazi ko bazazurwa kuri wa munsi uhambaye, umunsi abantu bazahagarara imbere y’Imana Nyagasani w’ibiremwa”. Qur'an 83:4-6

Imana nanone iragira iti:

فَذَلِكَ يَوْمَئِذٍ يَوْمٌ عَسِيْرٌ. عَلىَ الْكَافِرِيْنَ غَيْرُ يَسِيْرٍ. المدثر 9-10

“Uwo ni wa munsi uhambaye kubahakanyi ntuzaborohera”. Qur'an 74:27

 

Nanone Imana yawise umunsi uremereye, nk’uko yagize iti:

إنَّ هَاؤُلاَءِ يُحِبُّوْنَ الْعَاجِلَةَ وَيَذَرُوْنَ وَرَآءَهُمْ يَوْمًا ثَقِيْلاً. الإنسان 27

“Muby’ukuri bariya bakunda ubuzima bwihuse bagasiga inyuma yabo umunsi uremereye”. Qur'an 76:27

2.      Ubwoba n’igishyika bizatera abantu kuri uwo munsi nk’uko Imana yavuze iti:

يَآأيُّهَا النَّاسُ اتَّقُواْ رَبَّكُمْ إنَّ زَلْزَلَةَ السَّاعَةِ شَىْءٌ عَظِيْمٌ. يَوْمَ تَرَوْنَهَا تَذْهَلُ كُلُّ مُرْضِعَةٍ عَمَّآ أرْضَعَتْ وَتَضَعُ كُلُّ ذَاتِ حَمْلٍ حَمْلَهَا وَتَرَى النَّاسَ سُكَارَى وَمَاهُمْ بِسُكَارَى وَلَكِنَّ عَذَابَ اللهِ شَدِيْدُ ُ. الحج 1-2

“Yemwe bantu! Nimutinye Nyagasani wanyu, muby’ukuri umutingito w’imperuka ni ikintu gikomeye. Igihe muzawubona, uwonkeje azirengagiza uwo yonkeje kandi abazaba batwite inda zizavamo kandi uzabona abantu bisinze kandi batafashe ibisindisha, ariko ibihano by’Imana birakomeye”. Qur'an 22:1-2

Nanone kuri uyu munsi abana bato bazazana imvi nk’uko Imana yabivuze muri Qor’ani igira iti:

فَكَيْفَ تَتَّقُوْنَ إنْ كَفَرْتُمْ يَوْمًا يَجْعَلُ الْوِلْدَانَ شِيْبًا. المزمل 17-18

“Ni gute muvuga ko mutinya Imana mugihe muhakana umunsi abana bazazana imvi”. Qur'an 73:17-18

Imperuka izaba abo baba ari ababeshyi, ibyo bavuga ntawe ugomba kubyemera no kubiha agaciro kuko ubwo bushobozi bafite, ibi kandi bigaragarire buri wese ko kuva igihe babitangarije iyo mperuka itaraba, bigaragaza ko ababeshyi b’ibinyoma, bityo Imana yonyine niyo izi igihe impruka izabera ntawundi ikizi mu birema byayo byose yaba abamalaika ndetse n’intumwa n’abahanuzi.