^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Serivisi Tubagezaho

Inkingi z'Ukwemera

AL-IMANI"KWEMERA"

IBISOBANURO

Kwemera bisobanuye: Kuvugisha ururimi, umutima ukabyemeza ndetse n'ibice by'umubiri byose bigakora ibyo bitegetswe n'Imana. Kwemera rero kuriyongera bitewe n'ibikorwa byiza umuntu aba arushaho gukora bimwegereza Imana, kimwe n'uko kwemera k'umuntu gushobora kugabanuka bitewe n'ibyaha yakoze arengera amategeko y'Imana.

INKINGI ZO KWEMERA (AR'KANI AL IMAANI)

Kwemera kubatswe kunashingiye ku mahame atandatu arinayo intumwa n'abahanuzi baje gushimangira ndetse n'ibitabo byose byahishuwe n'Imana byaje gusobanura no kwemeza aya mahame ariyo yitwa "INKINGI ZO KWEMERA". Bisobanuye ko ntawe ushobora kuba umwemera nyakuri wuzuye keretse yemeye izi nkingi zose mu buryo bwagaragajwe na Qora'an n'inyigisho z'intumwa y'Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), kandi umuntu waramuka ahakanye cyangwa agashidikanya ku nkingi imwe muri izi nkingi uwo yaba asohotse mu bemeramana akaba abaye umuhakanyi. Izo nkingi ni izi:

Read more: Inkingi z'Ukwemera

Kugaragira Allah

Ukugaragira bisobanuye iki?
Ubundi ukwiriye kugaragirwa ni Imana yonyine. Ukugaragira bifite
ibisobanuro birikomokaho bibiri:

  1. ATAABUDU:
    Ni ukwicisha bugufi kubera Imana isumba byose, ukora ibyo yagutegetse ukirinda ibyo yakubujije kandi uyifitiye urukundo unayiha icyubahiro ikwiye. Ibisobanuro by'iryo jambo; ni uburyo buhuje ibintu byose bikugeza kurukundo rw'Imana no kwicisha bugufi no kuyitinya.
  2. AL MUTAABADU BIHI:
    Bikubiye mubyo Imana ikunda ikanabyishimira byaba ari mu mvugo cyangwa mu bikorwa, byaba kumugaragaro cyangwa mu ibanga; nk'amasengesho, ubusabe, gusingiza, urukundo n'ibindi nk'ibyo.

Ukugaragira Imana birimo ibice bitatu:

Kugaragira Imana ku mutima Kugaragira Imana ku rurimi Kugaragira Imana ku mubiri Uburyo bwo kugaragira Imana ni butanu "5":

  1. Hariho uburyo kugaragira Imana buba ari ngombwa
  2. Hariho uburyo kugaragira Imana buba atari ngombwa bigakorwa n'ubyifuza
  3. Hariho uburyo kugaragira Imana buba buziririjwe
  4. Hariho uburyo kugaragira Imana buba butanogeye
  5. Hariho uburyo kugaragira Imana buba bunogeye

Read more: Kugaragira Allah

Ibangikanyamana (SHIRIKI)

Ijambo "SHIRIKI" bisobanuye ........

Ibangikanyamana Ni ukugira icyo ubangikanya n'Imana mu bikorwa byayo n'amasengesho ndetse n'amazina yayo n'ibisingizo byayo.

Uwizera y'uko Imana hari uwayifashije kurema aba ari umuhakanyi. Uwizera y'uko hari undi utari Imana ukwiriye gusengwa aba ari umubangikanyamana. Uwizera y'uko Imana ifite uwo isa nawe haba mu mazina yayo cyangwa mu bisingizo byayo aba ari umubangikanyamana.

 

Ububi bw'ibangikanyamana n'ingaruka zaryo

Kubangikanya Imana ni amahugu akomeye kubera ko ari ugusagarira ukuri kw'Imana yihariye, uko kuri ni ukuyigaragira yonyine, bukaba aribwo buryo bwiza bukwiye kandi buboneye. Naho kuyibangikanya ni amahugu akomeye kandi ni ukurengera unagabanya ubuhambare bw'Imana Rurema no kuyigomekaho wanga kuyumvira. Kubera uburemere bw'ibangikanyamana, umuntu wese w'umubangikanyamana, ku munsi w'imperuka Imana ntabwo iteze kuzamubabarira. Imana iragira iti:

"Muby'ukuri Imana ntibabarira uyibangikanya

Read more: Ibangikanyamana (SHIRIKI)

Imyemerere (Aqiidah)

IYOBOKAMANA "TAUHID"

Tauhid ni iki?

Tauhid bisobanuye ko umugaragu agomba kwiringira no kwemera ko Imana ari imwe rukumbi ntacyo wayigereranya nacyo cyangwa wayibangikanya nacyo mu bumana bwayo no mubisingizo byayo yaba yarisingije ubwayo cyangwa yarasingijwe n'intumwa.

Tauhid irimo ibice bitatu (3):

TAUHID RUBUBIYAT: Ni tauhidi igaragaza ko Imana ariyo Umuremyi wa byose kandi ko ari nayo mugenga wabyose ninayo ibiha ubuzima ikanabyambura ubuzima igihe ishakiye.

Ntabwo iki gice ucyemera biba bihagije kwitwa umugandukiramana yirengagije ibindi bice bibiri bisigaye ,kuko byuzuzanya kubera ko iki gice n'abatemera Imana baracyemera. Imana iragira iti:

"N'iyo ubabajije uti: "Ninde wabaremye barasubiza bati ni Imana" QOR'ANI 43:87

Imana irongera ikagira iti:

"N'iyo ubabajije uti: "Ninde wamanuye amazi mu ijuru akazura isi nyuma y'uko yari ubutayu basubiza bati ni Imana" QOR'ANI 29:63

 

Read more: Imyemerere (Aqiidah)