^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Serivisi Tubagezaho

Inkingi z'Ukwemera

AL-IMANI"KWEMERA"

IBISOBANURO

Kwemera bisobanuye: Kuvugisha ururimi, umutima ukabyemeza ndetse n'ibice by'umubiri byose bigakora ibyo bitegetswe n'Imana. Kwemera rero kuriyongera bitewe n'ibikorwa byiza umuntu aba arushaho gukora bimwegereza Imana, kimwe n'uko kwemera k'umuntu gushobora kugabanuka bitewe n'ibyaha yakoze arengera amategeko y'Imana.

INKINGI ZO KWEMERA (AR'KANI AL IMAANI)

Kwemera kubatswe kunashingiye ku mahame atandatu arinayo intumwa n'abahanuzi baje gushimangira ndetse n'ibitabo byose byahishuwe n'Imana byaje gusobanura no kwemeza aya mahame ariyo yitwa "INKINGI ZO KWEMERA". Bisobanuye ko ntawe ushobora kuba umwemera nyakuri wuzuye keretse yemeye izi nkingi zose mu buryo bwagaragajwe na Qora'an n'inyigisho z'intumwa y'Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), kandi umuntu waramuka ahakanye cyangwa agashidikanya ku nkingi imwe muri izi nkingi uwo yaba asohotse mu bemeramana akaba abaye umuhakanyi. Izo nkingi ni izi:

  1. Kwemera Imana
  2. Kwemera abamalaika b'Imana
  3. Kwemera ibitabo by'Imana
  4. Kwemera intumwa z'Imana
  5. Kwemera umunsi w'imperuka
  6. Kwemera igeno ry'ibyiza n'ibibi ko bituruka ku Mana.

Izi nkingi zo kwemera rero zishimangirwa n'amagambo y'Imana muri Qor'ani Ntagatifu ndetse n'inyigisho z'intumwa y'Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha). Naho muri Qor'ani, twavuga aho Imana yagize iti:

"Intumwa yemeye ibyayimanuriwe bivuye kuri Nyagasani wayo, kandi n'abemeramana bose bemeye Imana, abamalaika bayo, ibitabo byayo n'intumwa zayo, ntabwo dutandukanya imwe mu ntumwa z'Imana".

QOR'ANI 2:285

Nanone Imana yaravuze iti:

"Yemwe abemeye Imana, nimwemere Imana. intumwa yayo, igitabo yahishuriye intumwa Muhammadi n'igitabo yahishuye mbere ya Muhammadi kandi uzahakana Imana, abamalaika bayo, ibitabo byayo, intumwa zayo n'umunsi w'imperuka uwo azaba ayobye ubuyobe buri kure cyane".

QOR'ANI 4:136

Naho mu mvugo z'intumwa y'Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n'imigisha), izi nkingi zo kwemera zishimangirwa n'imvugo izwi ku izina ry'ibiganiro byabaye hagati y'intumwa y'Imana na malaika DJIBRILU, ubwo yazaga kuntumwa y'Imana mu ishusho y'umugabo akabaza intumwa y'Imana kuri Islamu, kwemera no kugira neza, maze intumwa y'Imana isubiza ko kwemera ari: "Kwemera Imana, abamalaika bayo, ibitabo byayo, intumwa zayo, umunsi w'imperuka no kwemera igeno ry'ibyiza n'ibibi ko byose biva ku Mana". Al-Bukhariy Vol 2: p.97, Mus-lim Hadith No. 2658

INKINGI YA MBERE:( KWEMERA IMANA )

Kwemera Imana bisobanuye kwizera udashidikanya ko Imana ariyo Nyagasani wa buri kintu cyose ari nayo igenga byose kandi ariyo yaremye ibiremwa byose. Ukizera kandi udashidikanya ko Imana yonyine ariyo ikwiriye guharirwa amasengesho n'ibikorwa byo kuyiyegereza ntakindi ibangikanywa nacyo, ukanizera udashidikanya ko Imana irangwa n'ibisingizo byuzuye n'amazina yayo meza azira inenge n'igisebo. Kwemera Imana bigizwe n'ibintu bine:

KWEMERA KO IMANA IRIHO
Kwemera kubaho kw'Imana ni kamere Imana yashyize mubiremwa byose ko byemera ko Imana iriho kandi ariyo yabiremye. Imana iragira iti :

"Tunganya uburanga bwawe ku idini y'Imana iboneye kandi iyo ni kamere Imana yaremanye abantu kandi ntawe uzahindura ibiremwa by'Imana ngo iyo kamere ayibivaneho, ariko abenshi mu Bantu ntabwo babizi".

QOR'ANI 30:30

Ubwenge bw'umuntu kandi nabwo bushimangira ko ibi biremwa bifite uwabiremye kuko bidashobora kwirema ubwabyo byonyine, cyangwa ngo bibeho gutyo gusa nta muremyi wabiremye. Ubwo rero niba ibiremwa bitariremye ubwabyo kandi bikaba bitarabayeho gutyo ntawe ubiremye !!!, bisobanuye ko ari ngombwa ko bigira umuremyi wabiremye akabishyiraho bitari biriho; uwo muremyi rero ntawundi ni Imana (ALLAH) wenyine niwe waremye ibiremwa byose kandi ntamufasha, nk'uko Imana yavuze iti:

"Dore ibi ni ibiremwa by'Imana yaremye, ngaho nimunyereke ibyo babandi musenga batari Imana (ibigirwamana) baremye...".

QOR'ANI 31:11

Na none mu bindi bimenyetso bikomeye bigaragaza ko Imana iriho kandi ari imwe rukumbi, ni uburyo gahunda zigenda kandi zihoraho mu buryo bumwe buhoraho ntaguhinduka cyangwa kugongana. Ingero: Amanywa asimburana n'ijoroburi gihe, ibyo ntibihinduke, bigaragaza ko Imana ibiha gahunda ari Imana imwe rukumbi kuko zibaye ebyiri buri yose yagena gahunda yayo zikanyuranya bityo mu isi n'ijuru hakabaho ubwangizi n'ingorane ziturutse kuri uko kunyuranya. Kuba rero ibyo bitabaho gahunda y'isi igakomeza kuba imwe bigaragaza ko hariho Imana imwe rukumbi itagira indi bibangikanye.

KWEMERA KO IMANA ARIYO MUGENGA WA BURI KINTU CYOSE KANDI NTACYO BIBANGIKANYWA
Ibi bisobanuye ko Imana yonyine ariyo yaremye ibiremwa byose, niyo mwami wabyo ninayo yonyine ibigenera gahunda z'imirimo bigomba gukora, Imana iravuga iti:

Imana niyo yaremye kandi niyo itanga amategeko, niyo muziranenge nyagasani w'ibiremwa byose.

Qor'ani 7:54

Nanone Imana iti:

Imana niyo ifite ubwami bw'ijuru n'isi n'ibirimo kandi ishoboye buri kintu cyose.

Qor'ani 5:120

 

  • Tugomba kwemera nta gushidikanya ko Imana ariyo yaremye ibiriho byose, ibiha ishusho ishatse kandi ibyo byose yabikoze yonyine nta mufasha.
  • Twemera ko Imana ishobora byose nta nakimwe cyayinanira kuko iyo ishatse ikintu iravuga ngo"KIBE, KIGAHITA KIBA", Imana kandi ifite ubumenyi bw'ibintu byose, nta nakimwe iyoberwa cyangwa ngo kiyihishe, ibintu byose biri munsi y'ubushobozi bwayo.
  • Twemera ko igihe cyose Imana iba iri gukemura ibibazo by'ibiremwa byayo, kandi ntirambirwa abayisaba.

    KWEMERA KO IMANA ARIYO IKWIYE KUGARAGIRWA NO GUSENGWA YONYINE.

    Ibi bidutegeka kwemera tudashidikanya ko Imana imwe rukumbi ariyo yonyine ikwiye gusengwa nta kindi ibangikanywa nacyo, nkuko yihariye gukora ibikorwa byayo mu bushobozi bwayo nta mufasha igira, ni nako yihariye gusengwa yonyine ntawe babangikanye nayo, Imana yaravuze iti:

    Imana yanyu ni imana imwe, ntayindi mana ibaho kandi ikwiye gusengwa uretse yo nyir'impuhwe nyir'imbabazi.
    Qor'ani 2:163

    KWEMERA AMAZINA Y'IMANA N'IBISINGIZO BYAYO

    Bisobanuye gushimangira tunemeza amazina n'ibisingizo Imana yiyise ubwayo mu gitabo cya QOR'ANI,cyangwa ibyo Intumwa yayo Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yayisingije, tukabyemeza bigendanye n'icyubahiro cy'Imana, tutagereranyije Imana n'ibiremwa byayo, kandi tudashatse kumenya imiterere y'ibyo bisingizo, Imana yaravuze iti:

    Nta na kimwe gisa nayo, irumva kandi irareba.
    Qor'ani 42:11

    Amazina y'Imana n'ibisingizo byayo byose ni byiza, kandi bigaragaza ubwiza icyubahiro, ubuziranenge n'ubuhambare by'Imana, Imana iragira iti:

    Imana ifite amazina meza, muyisabe muri ayo mazina
    Qor'ani 7:180

    Kwemera amazina y'Imana n'ibisingizo byayo bidusaba: kuyasobanukirwa, kuyafata mu mutwe no gushyira mu bikorwa icyo asobanuye.

 

INKINGI YA KABIRI: KWEMERA ABAMALAIKA B'IMANA

Abamalaika nibande?
Abamalaika ni ibiremwa bitabonwa n'abantu, bagaragira Imana kandi bakaba ntakuri nakumwe ko gusengwa bafite. Imana yabaremye mu rumuri ibaha kuyumvira no kubaha amategeko yayo bisesuye ibaha n'imbaraga zo kuyubahiriza, nk'uko yabavuzeho igira iti:

"Kandi ibiri mu kirere no mu isi ni iby'Imana. Nababandi bari ku mana (abamalaika) ntibigomeka m'ugusenga Imana ntanubwo bacika intege. Basingiza Imana ijoro n'amanywa, ntibarambirwa".
QOR'ANI 21:19-20

Kwemera abamalaika ni imwe mu nkingi zo kwemera, bisobanuye kwizera ko Imana yaremye abamalaika mu rumuri kandi bakaba ari ibiremwa byayo bihora bikurikiza amategeko yayo ntakwigomeka bakaba bakora imirimo Imana yabashinze. Mbese nabo ni ibiremwa by'Imana. Ukwemera k'umuntu ntikuzura atemeye ko bariho kandi banafite ibibaranga n'imirimo bashinzwe nk'uko Qur'an yabigaragaje ndetse n'imvugo z'intumwa y'Imana Muhammadi ((Imana imuhe amahoro n'imigisha)). Imana iragira iti:

"Intumwa yemeye ibyayimanuriwe bivuye kuri Nyagasani wayo, kandi n'abemeramana bose bemeye Imana, abamalaika bayo, ibitabo byayo n'intumwa zayo, ntabwo dutandukanya imwe mu ntumwa z'Imana".
QOR'ANI 2:285

Nanone Imana iragira iti:

"Kandi uzahakana Imana, agahakana n'abamalaika bayo, ibitabo byayo, intumwa zayo n'umunsi w'imperuka uwo azaba ayobye ubuyobe buri kure cyane".
QOR'ANI 4:136

Naho mumvugo z'intumwa y'Imana zigaragaza ko kwemera abamalaika ari imwe mu nkingi zo kwemera, ni aho yavuze isubiza ikibazo yabajijwe na malaika JIBRIL (Gabriel) aho yamubajije ati: "Mbwira ukwemera? Intumwa irasubiza iti: Ni ukwemera Imana, abamalaika bayo, ibitabo byayo, intumwa zayo, umunsi w'imperuka no kwemera igeno ry'ibyiza n'ibibi ko byose biva ku Mana (QADAR)". Al-Bukhariy Vol 2: page 97, Mus-lim vol 1: page 36-38 Hadith No. 2658.

Imyemerere y'abantu kubamalaika mbere ya ISLAM Mbere ya Islam abantu bibwiraga ko abamalaika ari abakobwa b'Imana, ariko ibyo Imana yarabihakanye inagaragaza ko ibyo bavuga batabizi aho yagize iti:

"Abantu bagize abamalaika aribo bagaragu b'Imana igitsina gore. Ese ye abamalaika baremwa abo bavuze ibyo babihagazeho? Ubwo buhamya bwabo buzandikwa kandi bazabibazwa".
QOR'ANI 43:19

Uyu murongo uragaragaza imyemerere y'abantu mbere ya ISLAM kubamalaika b'Imana, bavugaga ko ari abakobwa b'Imana ariko ibyo Imana yarabihakanye inabibutsa ko izo mvugo bazazibazwa ku munsi w'imperuka. Kwemera abamalaika bisobanuye ibintu bine (4):

  1. Kwemera ko abamalaika bariho.
  2. Kwemera abo twamenyeshejwe amazina yabo nka Jibril (Gabriel), Mika-iilu n'abandi.. Naho abo tutamenye amazina yabo twemera ko bariho nubwo tutabazi.
  3. Kwemera ibiranga bamwe muribo. Twamenye nka Jibril kuko intumwa y'Imana yavuze ko yamubonye nk'uko Imana yamuremye afite amababa magana atandatu.
  4. Kwemera ibyo twamenye mu mirimo yabo bashinzwe

Imana iragira iti:

"Yewe Muhammad vuga uti:"Uzaba umwanzi wa Jibril (Gabriel), muby'ukuri yamanuye Qur'an ku mutima wawe k'ubushake bw'Imana, Qur'an iza ishimangira ibitabo byaje mbere yayo kandi iza ari umuyoboro n'inkuru nziza ku bemeramana. Uzaba umwanzi w'Imana, w'abamalaika bayo n'intumwa zayo na Jibril (Gabriel) na Mikail amenyeko Imana ari umwanzi w'abahakanyi".
Qur'an 2:97-98

Iyi mirongo ya Qur'an iragaragaza ko kwanga abamalaika b'Imana ari ubuhakanyi kandi ko ubanga aba yanze Imana kuko ariyo yabatumye. Bityo nawe Imana iramwanga kuko ayihakana kandi Imana yanga abahakanyi. Imana iragira iti:

"Nta numwe muri twe (abamalaika) uretseko afite igihagararo kizwi, kandi twebwe dutonda imirongo kandi twebwe dusingiza Imana"
Qur'an 37:165-166

Imana irongera iti:

"Batinya Nyagasani wabo ubari hejuru kandi bagakora ibyo bategetswe"
Qur'an 16:50 Nanone Imana yaravuze iti:
"Yemwe abemeye Imana, murokore roho zanyu ndetse n'iz'abanyu mu muriro kubera ko inkwi zawo ari abantu n'amabuye ucunzwe n'abamalaika b'inkazi badasuzugura icyo Imana ibategetse kandi bakora ibyo bategetswe".
Qur'an 66:6

ABAMALAIKA BAHURIRA HE N'IKIREMWA MUNTU?

Imana yaremye abamalaika maze ibashinga gukurikirana ibiremwa byayo no kubigezaho gahunda yagenwe n'Imana. Muri ibyo biremwa harimo n'umuntu hakaba hari ihuriro rikomeye hagati y'abamalaika n'umuntu kuva akiremwa (munda yanyina) yimuka ava mucyiciro cy'ubuzima ajya mukindi, kugena ishusho ye, kumurinda mungobyi eshatu (3) munda yanyina, kwandika amafunguro ye n'ibikorwa bye no kumukurikirana amaze kumenya ubwenge bandika ibyo akora n'ibyo avuga, kuvanamo roho ye igihe apfuye no kuyigeza ku Mana, ni nabo bashinzwe guhana noguhemba abantu mumva zabo n'ibindi bikorwa bigaragaza ihuriro hagati y'amalaika n'ikiremwa muntu muri rusange.

Naho kubemeramana hari ihuriro ry'umwihariko. Mubyo bahuriyeho harimo gukomeza abemeramana mugihe cy'ubwoba no gupfa, kubabera inshuti hano ku isi no mubuzima bw'imperuka, kubasabira ku Mana n'ibindi byiza bahuriyeho. Abamalaika banga abahakana Imana n'abanyamahugu b'abangizi, barabanga bakabarwanya bagatera ubwoba imitima yabo bakanabamanurira ibihano biturutse ku Mana, bakanabavuma.

Muri make, abamalaika ni intumwa z'Imana ku biremwa byayo bakaba abahuza hagati y'Imana n'abagaragu bayo, babagezaho amategeko aturutse ku Mana, Kandi bakanayishyira ibikorwa by'abagaragu bayo.

UMUBARE W'ABAMALAIKA B'IMANA
Naho umubare w'abamalaika ni mwinshi cyane ntawe uwuzi uretse Imana yonyine nk'uko yavuze iti:

"ntawe uzi abasirikare ba Nyagasani wawe uretse we (ALLAH)..."
Qor'ani 74:31

Intumwa y'Imana nayo yaragize iti:
"Ikirere kiraremerewe kandi birakwiye ko kiremererwa. Kuko ntahantu nahamwe washyira intoki enye (4) uretseko haba hari umumalaika wubamiye Imana". Swahihi-al-Bhukhariyy vol 6: page 232

 

INYUNGU ZO KWEMERA ABAMALAIKA

Umwemeramana agira inyungu nyinshi mukwemera abamalaika akamenya ubushobozi bw'Imana kuba yararemye ibi biremwa akabiha imbaraga zihambaye, ibyo bigaragaza ubushobozi bw'Imana yabaremye. Ibi na none bigaha umweramana kuyishimira kuko yitaye kukiremwa muntu ikagiha abamalaika bakirinda bakanakigezaho gahunda y'Imana; bityo umwemeramana wese agomba kubakunda kubera ibyiza bamukorera.

INKINGI YA GATATU: KWEMERA IBITABO BY'IMANA

Kwemera ibitabo by'Imana, ni imwe mu nkingi zo kwemera. Bisobanuye kwemera ko hari ibitabo Imana yahishuriye Intumwa zayo n'abahanuzi birimo amategeko ayobora abantu mu buzima bwabo n'inyigisho zigamije kubayobora ku nzira y'ukuri ariyo gusenga Imana imwe rukumbi no kwirinda kuyibangikanya n'ibindi. Nk'uko rero Imana yahishuriye intumwa Muhammadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) Qur'an ntagatifu, ni nako yahishuriye izindi ntumwa zamubanjirije ibitabo, bimwe muri byo Qur'an yarabigaragaje ibindi ntiyabigaragaza. Mubyo Qor'ani yagaragaje, twavuga:

  • "TAURAT" yahishuriwe intumwa MUSSA (Mose) (Imana imuhe amahoro n'imigisha),
  • "ZABURI" yahishuriwe intumwa DAWUUD (Dawidi) (Imana imuhe amahoro n'imigisha),
  • "SUHUFU" yahishuriwe intumwa IBRAHIM na Musa Imana ibahe amahoro n'umugisha,
  • "INJIL (IVANJILI)" yahishuriwe intumwa y'Imana ISSA (Yesu) (Imana imuhe amahoro n'imigisha), na
  • "QUR'AN" ntagatifu yahishuriwe intumwa MUHAMMAD (Imana imuhe amahoro n'imigisha). <>/ul

    Imana iragira iti:

    "Muvuge muti:"Twemeye Imana n'ibyo twahishuriwe (Qur'an), ibyahishuriwe Abraham, Ismael, Isaaq, Yakobo, imiryango y'aba Isiraheri, ibyahawe intumwa Mose na Yesu, n'ibyahawe abandi bahanuzi biturutse kuri Nyagasani wabo. Nta ntumwa n'imwe dutandukanya n'izindi mukuzemera, kandi twebwe turi abicishije bugufi ku Mana".
    Qur'an 2:136

    Nanone Imana yaragize it:

    "Yemwe abemeye Imana nimwemere Imana n'intumwa yayo, n'igitabo (Qur'an) yahishuriye Intumwa yayo (Muhammad), n'ibitabo Imana yahishuye mbere ye, kandi umuntu uzahakana Imana, abamalaika bayo, ibitabo byayo, n'umunsi w'imperuka, azaba ayobye ubuyobe buri kure".
    Qur'an 4:136

    Muri uyu murongo wa Qur'an Imana irategeka abemeramana kwemera igitabo cya Qur'an yahishuriye Muhammadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ikanabategeka kwemera ibitabo byahishuwe mbere ya Qur'an kuko byose byari amagambo y'Imana. Kwemera ibitabo by'Imana bisobanuye ibintu bine (4), aribyo:

    Ariko amategeko yari mubindi bitabo byose aribyo Taurat, Zaburi, Injil, yasimbuwe n'ari muri Qur'an ntagatifu, bisobanuye ko ntakindi gitabo cyemewe gukurikizwa uretse Qur'an ntagatifu kuko ariyo yabisozereje bityo ibyo bitabo byayibanjirije yarabisimbuye tubyemera ko byabayeho ariko ntabwo dutegetswe gushyira mubikorwa amategeko yari abirimo kuko yose yasimbuwe n'aya Qur'an bitewe n'uko byahindaguwe. Imana yabivuze igira iti:

    "Kandi twaguhishuriye igitabo cy'ukuri (Qur'an) cyaje cyemeza ibitabo byakibanjirije kandi kibisimbura."
    Qur'an 5:48

    Uyu murongo wa Qur'an uragaragaza ko Qur'an yasimbuye ibitabo byose byayibanjirije bityo niyo dutegetswe gukurikiza amategeko yayo.

    Impamvu Qur'an yasimbuye ibitabo byayibanjirije: Ubundi ibitabo byose twavuze haruguru byahishuwe n'Imana ibiha intumwa zayo ari umuyoboro w'abantu aribyo Taurat yahawe Musa n'Ivanjili yahawe Yesu, byasozerejwe na Qur'an ntagatifu yahishuriwe intumwa Muhammadi ari we wasozereje intumwa n'abahanuzi. Iyi Qur'an yasimbuye ibitabo bindi byayibanjirije kandi Imana yasezeranye kuyirinda guhindagurwa, izagumaho ari ikimenyetso ku bantu kugeza k'umunsi w'imperuka. Ibi Imana yabishimangiye muri Qur'an igira iti:

    "Muby'ukuri twebwe (Imana) twamanuye urwibutso (Qur'an) kandi twebwe tuzarurinda"
    Qur'an 15:9

    Naho ibyo bitabo bindi bitari Qur'an byari bifite igihe kizwi byagombaga kumara, nyuma y'icyo gihe byatangiye guhindurwa, abantu bavanamo banongeramo ibyo bishakiye bigendanye n'irari ry'imitima yabo bakoresheje amaboko yabo. Kandi ibyo ni icyaha gikomeye nk'uko Imana yabigaragaje muri Qur'an aho yagize iti:

    1. Kwemera ko byahishuwe n'Imana,
    2. Kwemera ibyo twabwiwe amazina yabyo,
    3. kwemera inkuru z'ukuri muri ibyo bitabo nk'inkuru za Qur'an ntagatifu zose n'inkuru ziri muri ibyo bitabo bindi zitahinduwe,
    4. Gukurikiza amategeko atarasimbuwe abirimo no kuyishimira.

 

"Amakuba ari kuri babandi bandika igitabo n'amaboko yabo maze bakavuga bati"iki gitabo kivuye ku Mana"

 

INYUNGU ZO KWEMERA ABAMALAIKA

Umwemeramana agira inyungu nyinshi mukwemera abamalaika akamenya ubushobozi bw'Imana kuba yararemye ibi biremwa akabiha imbaraga zihambaye, ibyo bigaragaza ubushobozi bw'Imana yabaremye. Ibi na none bigaha umweramana kuyishimira kuko yitaye kukiremwa muntu ikagiha abamalaika bakirinda bakanakigezaho gahunda y'Imana; bityo umwemeramana wese agomba kubakunda kubera ibyiza bamukorera.

INKINGI YA GATATU: KWEMERA IBITABO BY'IMANA

Kwemera ibitabo by'Imana, ni imwe mu nkingi zo kwemera. Bisobanuye kwemera ko hari ibitabo Imana yahishuriye Intumwa zayo n'abahanuzi birimo amategeko ayobora abantu mu buzima bwabo n'inyigisho zigamije kubayobora ku nzira y'ukuri ariyo gusenga Imana imwe rukumbi no kwirinda kuyibangikanya n'ibindi. Nk'uko rero Imana yahishuriye intumwa Muhammadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) Qur'an ntagatifu, ni nako yahishuriye izindi ntumwa zamubanjirije ibitabo, bimwe muri byo Qur'an yarabigaragaje ibindi ntiyabigaragaza. Mubyo Qor'ani yagaragaje, twavuga:

  • "TAURAT" yahishuriwe intumwa MUSSA (Mose) (Imana imuhe amahoro n'imigisha),
  • "ZABURI" yahishuriwe intumwa DAWUUD (Dawidi) (Imana imuhe amahoro n'imigisha),
  • "SUHUFU" yahishuriwe intumwa IBRAHIM na Musa Imana ibahe amahoro n'umugisha,
  • "INJIL (IVANJILI)" yahishuriwe intumwa y'Imana ISSA (Yesu) (Imana imuhe amahoro n'imigisha), na
  • "QUR'AN" ntagatifu yahishuriwe intumwa MUHAMMAD (Imana imuhe amahoro n'imigisha). <>/ul

    Imana iragira iti:

    "Muvuge muti:"Twemeye Imana n'ibyo twahishuriwe (Qur'an), ibyahishuriwe Abraham, Ismael, Isaaq, Yakobo, imiryango y'aba Isiraheri, ibyahawe intumwa Mose na Yesu, n'ibyahawe abandi bahanuzi biturutse kuri Nyagasani wabo. Nta ntumwa n'imwe dutandukanya n'izindi mukuzemera, kandi twebwe turi abicishije bugufi ku Mana".
    Qur'an 2:136

    Nanone Imana yaragize it:

    "Yemwe abemeye Imana nimwemere Imana n'intumwa yayo, n'igitabo (Qur'an) yahishuriye Intumwa yayo (Muhammad), n'ibitabo Imana yahishuye mbere ye, kandi umuntu uzahakana Imana, abamalaika bayo, ibitabo byayo, n'umunsi w'imperuka, azaba ayobye ubuyobe buri kure".
    Qur'an 4:136

    Muri uyu murongo wa Qur'an Imana irategeka abemeramana kwemera igitabo cya Qur'an yahishuriye Muhammadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ikanabategeka kwemera ibitabo byahishuwe mbere ya Qur'an kuko byose byari amagambo y'Imana. Kwemera ibitabo by'Imana bisobanuye ibintu bine (4), aribyo:

    1. Kwemera ko byahishuwe n'Imana,
    2. Kwemera ibyo twabwiwe amazina yabyo,
    3. kwemera inkuru z'ukuri muri ibyo bitabo nk'inkuru za Qur'an ntagatifu zose n'inkuru ziri muri ibyo bitabo bindi zitahinduwe,
    4. Gukurikiza amategeko atarasimbuwe abirimo no kuyishimira.

    Ariko amategeko yari mubindi bitabo byose aribyo Taurat, Zaburi, Injil, yasimbuwe n'ari muri Qur'an ntagatifu, bisobanuye ko ntakindi gitabo cyemewe gukurikizwa uretse Qur'an ntagatifu kuko ariyo yabisozereje bityo ibyo bitabo byayibanjirije yarabisimbuye tubyemera ko byabayeho ariko ntabwo dutegetswe gushyira mubikorwa amategeko yari abirimo kuko yose yasimbuwe n'aya Qur'an bitewe n'uko byahindaguwe. Imana yabivuze igira iti:

    "Kandi twaguhishuriye igitabo cy'ukuri (Qur'an) cyaje cyemeza ibitabo byakibanjirije kandi kibisimbura."
    Qur'an 5:48

    Uyu murongo wa Qur'an uragaragaza ko Qur'an yasimbuye ibitabo byose byayibanjirije bityo niyo dutegetswe gukurikiza amategeko yayo.

    Impamvu Qur'an yasimbuye ibitabo byayibanjirije: Ubundi ibitabo byose twavuze haruguru byahishuwe n'Imana ibiha intumwa zayo ari umuyoboro w'abantu aribyo Taurat yahawe Musa n'Ivanjili yahawe Yesu, byasozerejwe na Qur'an ntagatifu yahishuriwe intumwa Muhammadi ari we wasozereje intumwa n'abahanuzi. Iyi Qur'an yasimbuye ibitabo bindi byayibanjirije kandi Imana yasezeranye kuyirinda guhindagurwa, izagumaho ari ikimenyetso ku bantu kugeza k'umunsi w'imperuka. Ibi Imana yabishimangiye muri Qur'an igira iti:

    "Muby'ukuri twebwe (Imana) twamanuye urwibutso (Qur'an) kandi twebwe tuzarurinda"
    Qur'an 15:9

    Naho ibyo bitabo bindi bitari Qur'an byari bifite igihe kizwi byagombaga kumara, nyuma y'icyo gihe byatangiye guhindurwa, abantu bavanamo banongeramo ibyo bishakiye bigendanye n'irari ry'imitima yabo bakoresheje amaboko yabo. Kandi ibyo ni icyaha gikomeye nk'uko Imana yabigaragaje muri Qur'an aho yagize iti:

    "Amakuba ari kuri babandi bandika igitabo n'amaboko yabo maze bakavuga bati"iki gitabo kivuye ku Mana"

 

Nanone Imana yaragize iti:

"Muri babandi babaye abayahudi bahindura amagambo (y'Imana) bakayavana mu mwanya wayo."
Qur'an 4:46 Kubera izo mpamvu z'ihindurwa ry'ibyo bitabo, n'uburyo abantu biyongereyemo amagambo yabo, ntabwo byemewe kubyitako ari ibitabo by'Imana kubera impamvu zikurikira:
  • Kuko ibyo bitabo bafite (isezerano rishya n'irya kera) ntabwo ari umwimerere (Original) ahubwo ni ibisobanuro byahinduwe mu zindi ndimi.
  • Kuko ibyo bitabo bivanzemo amagambo y'Imana n'amagambo y'abantu b'abasobanuzi n'abanyamateka.
  • Kuko ibi bitabo bitagira uruhererekane kugeza ku ntumwa byahishuriwe ndetse usanga babyitirira abanditsi babyo.
  • Kuko ibi bitabo bivuguruzanya mu nkuru zivugwamo bigaragaza ko byahinduwe.
  • Kuko ibi bitabo birimo imyemerere igoramye ndetse igereranya Umuremyi (Imana) nk'ibiremwa bye ahandi ugasanga harimo gusebya intumwa no kuzituka banazitesha agaciro.
Kubera ibi, umuyisilamu ntabwo yemera ko ibiri mubitabo by'isezerano rishya n'irya kera byose byahishuwe n'Imana ahubwo hongewemo iby'abantu. Niyo mpamvu twemeza ibyo Qur'an yemeje bihuje nayo cyangwa ibyemejwe n'intumwa y'Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ko ari amagambo y'Imana, kandi tugahakana ibiri muri ibyo bitabo binyuranya na Qur'an ntagatifu cyangwa imvugo z'intumwa y'Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha).

Ibyo Qur'an itemeje ntinabihakane ntacyo tubivugaho (turifata) kuko bishoboka ko byaba ari amagambo y'Imana tukaba tuyahakanye cyangwa ari amagambo y'abantu tukaba tuyemeye. Niyo mpamvu twifata tukavuga tuti: Twebwe twemera ibyo Imana yahishuye byose bisobanuye ko, niba ibyo ari ibyahishuwe n'Imana turabyemera. Niba ari iby'abantu turabihakana.

Ese muri ibi bihe turimo ni ikihe gitabo cy'Imana abantu bategetswe gukurikira?
Imana yahishuye ibitabo byayo ibiha intumwa kugirango biyobore abantu bibereka inzira ibaganisha ku Mana, ariko bimwe muri ibyo bitabo byarahinduwe abantu bongeramo ibyabo bavanamo amagambo y'Imana; niyo mpamvu Imana yabisimbuje igitabo cya Qur'an ntagatifu cyahishuriwe intumwa y'Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), akaba aricyo abantu bategetswe gukurikiza muri ibi bihe turimo kuko amagambo arimo ari ay'Imana ntawe ushobora kongeramo cyangwa ngo agabanyemo kuko Imana yasezeranye kuyirinda guhindurwa kuzageza ku munsi w'imperuka.

Ibyo kandi bigaragarira uyisomye wese ko isobanutse kandi amagambo yayo akurikiranye neza ntakuvuguruzanya nk'uko biboneka mubindi bitabo by'isezerano rya kera n'isezerano rishya. Ibi bishimangirwa n'aho Imana yavuze iti:

"Icyo ni igitabo (Qur'an) kitarimo gushidikanya, ni ubuyobozi kubatinya Imana".
Qur'an 2:2

Nanone Imana yaravuze iti:

"Ese abantu ntibatekereza kuri Qur'an? Kandi iyo (Qur'an) iza kuba itaravuye ku Mana bari gusangamo kuvuguruzanya kwinshi".
Qur'an 4:82

Imana irongera igira iti:

"Twamaze kwereka abantu ingero muri iyi Qur'an, wenda bashobora gutekereza. Qur'an yahishuwe mu cyarabu idafite inenge, hari ubwo wenda batinya Imana".
Qur'an 39:27-28 Iyi mirongo ya Qur'an iragaragaza ko Qur'an ari igitabo cy'ukuri kandi kitagira amakemwa. Bityo nicyo abantu bategetswe n'Imana gukurikiza. Ese Qur'an ni iki?

Qur'an ni amagambo y'Imana y'igitangaza yahishuriwe intumwa Muhammadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) mu rurimi rw'icyarabu binyujijwe kuri Malaika Jibril (Gabriel) yanditswe mugitabo akaba arinzwe mubituza by'abantu kuyasoma ni igikorwa cyo kugaragira Imana. Uburyo Qur'an ari igitangaza n'ikimenyetso kigaragaza ukuri k'ubutumwa bw'intumwa Muhammadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) Muby'ukuri Qur'an ni igitangaza gikomeye kigaragaza ko Muhammad ari intumwa y'Imana y'ukuri, kuko buri ntumwa yazanaga igitangaza kigendanye n'imibereho y'abantu bayo. Urugero: - Intumwa Mussa (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yoherejwe ku muryango wa FIR'AUNI (Pharaoh) bari bazwi cyane kubigendanye n'uburozi (Ubupfumu). Niyo mpamvu intumwa Mussa yazanye igitangaza cy'inkoni ayikubita hasi kubushobozi bw'Imana ihinduka inzoka maze ya nzoka ivuye muri ya nkoni imira ibirozi (inzoka) abarozi ba FIR'AUNI bazanye bamenya ko ibyo Musa yazanye ari igitangaza cy'ukuri maze abapfumu ba FIR'AUNI bamwe bahita bemera Imana. (Aya mateka k'uburebure reba Qur'an 26:10-51).

  • Intumwa y'Imana Issa (Yesu) (Imana imuhe amahoro n'imigisha) mwene Mariya we yoherejwe mu muryango we wabayisiraheri wari uzwi cyane k'umwuga w'ubuvuzi, niyo mpamvu na Yesu yazanye ibitangaza bijya gusa n'ibyo bakora ariko bibirusha imbaraga, bityo intumwa y'Imana Issa (Yesu) kubw'ubushobozi bw'Imana yazuye abapfu, abumba inyoni mugitaka ahuhamo umwuka iraguruka, yahumuye impumyi akiza n'ababembe. Ibyo byatangaje ababibonye babonako birenze ubushobozi bwabo bituma bamwe bemera ko Yesu ari intumwa y'Imana baramukurikira. (Reba Qur'an 3:49-50).
     
  • Naho Intumwa y'Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yoherejwe ku bantu b'isi yose akomotse mubarabu bazwi k'ubuvaganzo n'ibisigo mururimi rwabo rw'icyarabu, niyo mpamvu Imana yamuhaye igitangaza cya Qur'an yahishuwe mururimi rwabo bavuga ariko ibarengeje ubuhanga mu magambo yayo n'uburyo akurikiranye neza mu bisobanuro n'amategeko yayo aboneye, kandi uwo yahishuriwe (Muhammadi) atari azi gusoma no kwandika, Imana ikaba yaramuhisemo kugirango batazavuga ko yayiyandikiye n'amaboko ye nk'uko yabivuze igira iti:
    "Mbere y'uko uhishurirwa (Muhammad) Qur'an ntiwari uzi gusoma igitabo habe no kucyandika n'ukuboko kwawe kw'iburyo. Kuko iyo uza kuba ubizi abashaka gusenya Qur'an bari gushidikanya ko wayiyandikiye".Qur'an 29:48

    Ibyo byabaye ikimenyetso kigaragaza ukuri ku butumwa bwa Muhammadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) kandi ko iyo Qur'an yahishuwe n'Imana, kuko yaje mu rurimi rwabo ariko bamwe barayihakanye bavuga ko ari Muhammadi wayihimbiye, kugeza ubwo Imana yabategeye kuzana indi nkayo cyangwa bimwe mu bice byayo birabananira mubyiciro bikurikira:
    1. Ubwambere, Imana yabategeye kuzana igisa nka Qur'an yose igira iti:
      "Yewe Muhammadi vuga uti:"Abantu bose n'amajini byishyize hamwe kugira ngo bazane igitabo kimeze nk'iyi Qur'an, ntibashobora kuyizana n'ubwo bamwe bafasha abandi".
      Qur'an 17:88
    2. Ubwa kabiri, Imana ibategera kuzana isura icumi igira iti:
      "Ese baravuga ko iyo Qur'an Muhammadi yayihimbiye? Yewe Muhammadi babwire uti:"Niba narayihimbiye namwe nimuzane ibice icumi gusa (amasura icumi) bimeze nkabyo mwihimbiye kandi mwitabaze abo mushatse batari Imana niba muri abanyakuri".
      Qur'an 11:13
    3. Ubwa gatatu, Imana yabategeye kuzana igice kimwe (isura imwe) kimeze nk'ikiri muri Qur'an igira iti:
      "Kandi niba mushidikanya mubyo twahishuriye umugaragu wacu (Muhammadi), ngaho nimuzane igice kimwe (isura imwe) kimeze nk'ikiri muri Qur'an maze muhamagare abafasha banyu batari Imana niba muvugisha ukuri, nimutabikora (kuzana icyo gice) kandi ntimuzanabikora, mutinye umuriro kuko inkwi zawo ari abantu n'amabuye uteganyirijwe abahakanyi"
      Qur'an 2:23-24
    Iyi mirongo ya Qur'an iragaragaza ko Qur'an ari amagambo yahishuwe n'Imana mukuri nta muntu washobora guhimba imeze nkayo, kuko Imana yarabihakanye, n'uwabigerageza ntacyo yageraho kuko uwayisoma yahita abonako ariyo abantu bihimbiye itandukanye n'iy'Imana yahishuye, nk'uko byabaye kuva kera n'ubu ubwo abantu bagerageza guhimba igitabo babeshya ko ari Qur'an. Urugero: Icyitwa"AL-FUR-QAN-AL-HAQI" cyanditswe muri 1999 cyatangajwe na Wine Press Publishing cyashyizwe ahagaragara ariko mu kuri ugisomye wese ahita atahura ikinyoma cy'uwacyanditse kuko n'ibisobanuro bikirimo biragongana, urugero: (Reba intangiriro y'igice cya mbere cy'icyo gitabo cyitwa AL-BASMALAH (Blessing) usome imirongo itatu ya mbere urasangamo ibintu bidasobanutse!) Ikindi kandi kigora abashaka guhindura Qur'an ntagatifu no kuyihimba ni uko abayisilamu bayifashe mu mutwe no mubituza byabo kuva ku gihe cy'intumwa y'Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) kugeza ubu; Bityo ntibyakorohera uwashaka kugira icyo yongeramo kuko bahita bamutahura, bitandukanye n'ibindi bitabo abantu babeshya ko ari iby'Imana ariko ugasanga batazi ibirimo, ndetse n'ushatse kubihindura biramworohera kuko bitarinzwe mubituza no mu mitwe y'abantu. Qur'an rero nicyo gitabo cy'Imana cy'ukuri abantu twese dutegetswe gukurikiza muri iki gihe kuko kiyobora inzira igororotse kandi Imana izakirinda kugeza k'umunsi w'imperuka nk'uko yabisezeranye.

    INKINGI YA KANE: KWEMERA INTUMWA Z'IMANA

    Intumwa z'Imana n'abahanuzi Intumwa z'Imana bisobanuye abantu Imana yatoranyije mu bandi ibahishurira ubutumwa ibaha amategeko agamije kuyobora abantu no gutunganya ubuzima bwabo bwo ku isi ndetse no ku munsi w'imperuka. Kwemera intumwa n'abahanuzi b'Imana ni imwe mu nkingi zo kwemera, ntawakwitwa umwemeramana atemera intumwa n'abanahuzi bose ntawe avanguye, kuko guhakana umwe muri bo uba uhakanye bose unahakanye uwabatumye ariwe ALLAH nk'uko Imana yavuze iti:

    "Muby'ukuri babandi bahakana Imana n'intumwa zayo kandi bagashaka gutandukanya hagati y'Imana n'Intumwa zayo bavuga bati:"turemera zimwe izindi tuzihakane", ibyo bagashaka kubigira inzira yabo, abo nibo bahakanye by'ukuri kandi abahakanyi twabateganyirije igihano kizabasuzuguza, naho babandi bemeye Imana n'intumwa zayo kandi ntibatandukanye hagati y'imwe murizo, abo nibo Imana izaha ibihembo byabo, kandi Imana ni Nyir'Imbabazi Nyir'Impuhwe"

    Umusozo