^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Inkingi za Islam

INKINGI ZA ISLAM (AR'KAAN AL ISLAM)

Nk'uko twabigaragaje idini ya ISLAM niyo dini y'ukuri yonyine kandi yemewe ku mana, kubw'ibyo ifite imisingi n'ifatizo yubatseho aribyo byitwa . Izo nkingi zikaba ari eshanu (5) nk'uko bigaragazwa n'imvugo y'intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) aho yagize iti: "ISLAM yubatswe ku bintu (inkingi) eshanu: Guhamya ko nta yindi mana ibaho kandi ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe rukumbi kandi ugahamya ko Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ari intumwa y'Imana akaba n'umugaragu wayo. Gusari amasengesho atanu ku munsi Gutanga amaturo (Zakat) Gusiba igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan Gukora umutambagiro mutagatifu i Makka () kubishoboye"

Inkingi ya mbere ya Islamu
Guhamya ko nta yindi mana y'ukuri ibaho kandi ikwiye gusengwa by'ukuri ureste ALLAH Bisobanuye; guhamya ubikuye ku mutima wawe ubivugishije ururimi rwawe ko nta yindi mana ibaho kandi ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe rukumbi (ALLAH) ukaniyemeza kubishyira mubikorwa.

Guhamya ko Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ari intumwa y'Imana akaba n'umugaragu wayo, bisobanuye; kwemera ubivanye ku mutima ukanabivuga kururimi ko Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ari umugaragu w'Imana n'intumwa yayo yatumwe kubantu bose, ukumvira amategeko ye, wemera ibyo yavuze ukanirinda ibyo yabujije.

Ubwo buhamya bwombi nibwo bwitwa ubuhamya bubiri (Guhamya Imana imwe no guhamya ko Muhamadi ari intumwa n'umugaragu wayo)

Iyi nkingi rero niryo shingiro ry'izindi zose zisigaye ninayo nkingi ihambaye inafite uburemere, kuko izindi zirayikurikira ndetse nta kuntu umugaragu w'Imana ashobora gukora adafite iyi nkingi ya mbere. Iyi nkingi niyo nzira igororotse, uyikurikiye izamugeza mu ijuru ry'ingabire naho unyuze ukubiri nayo azajya mu rwobo rw'umuriro utazima.

Iyi nkingi rero niyo nzira yo kwinjira muri Islamu, ndetse nta wakwinjiramo atayujuje, ndetse n'umuntu uvuye muri Islamu biba biturutse kukunyuranya nayo bitewe no guhakana icyo imusaba. Niyo mpamvu nta kindi intumwa y'Imana Muhamadi Imana imuhe amahoro n'imigisha yahamagariye abantu mbere yayo, kandi Imana ntishobora kwakira no kwemera igikorwa icyo aricyo cyose cy'umuntu udafite iyi nkingi. Ubuhamya bwa mbere rero butuma umuntu amenya uwo agomba gusenga n'ibyo akwiye, naho ubuhamya bwa kabiri butuma umenya uko usenga Imana n'inzira wanyuramo, kuko bidashoboka kwemera kugaragira mbere yo kumenya uwo usenga kandi nanone bikaba bidashoboka kugaragira Imana mbere yo kumenya uburyo n'inzira uzabikoramo. Bityo rero, ubuhamya bubiri niyo nkingi ya mbere ya Islamu ninarwo rufunguzo rukwereka ibi byose ukamenya uko ugomba gusenga ukanamenya inzira n'uburyo uzasengamo ariyo nzira weretswe n'intumwa Muhamadi Imana imuhe amahoro n'imigisha.

Inkingi z'ubuhamya bubiri:

Guhakana:
Bisobanuye guhinyuza izindi mana z'ibinyoma zose zisengwa Kwemeza: Bisobanuye gushimangira ko nta wundi ukwiye gusengwa by'ukuri uretse ALLAH.

Izi nkingi z'ubuhamya bwa mbere zagaragajwe mu mirongo myinshi ya Qur'an, muri yo Imana yaragize iti:

"Uzahakana ibigirwamana akemera Imana imwe azaba afashe ipfundo rikomeye"QOR'ANI 2:256.


Na none Imana iragira iti:

"Ibuka igihe Ibrahim yabwiye abantu be ati: "Njyewe nitandukanyije (mpakanye) ibigirwamana musenga keretse (ndemeza) wawundi wandemye (ALLAH) muby'ukuri niwe uzanyiyoborera"QOR'ANI 43:26-27

Iyi mirongo ya Qur'an iragaragaza neza inkingi z'ubuhamya bubiri arizo guhakana ibigirwamana no gushimangira ko hariho Imana imwe ikwiye gusengwa by'ukuri.

Ubuhamya bwa kabiri nabwo bufite inkingi ebyiri (2) ari zo: Guhamya ko Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ari umugaragu w'Imana: Bisobanuye ko ari umuntu waremwe n'Imana. Nta rundi rwego afite imbere y'Imana ahubwo nawe ategetswe kuyigaragira Guhamya ko Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ari intumwa y'Imana: Bisobanuyeko yoherejwe kubantu bose abahamagarira gusenga Imana imwe no kureka ibigirwamana nk'uko n'izindi ntumwa zabigenje. Ubuhamya bwambere kugira ngo uwabuvuze bumugirire akamaro, agomba kuba yujuje ibintu birindwi icyarimwe aribyo: Gusobanukirwa binyuranye n'ubujiji Kwizera binyuranye nogushidikanya Kwakira ukuri binyuranye no kukwanga Kumvira binyuranye nogusuzugura Kwegurira Imana ibikorwa Kuvugisha ukuri binyuranye no kubeshya Urukundo runyuranye n'urwango Ibigomba LAA ILAAHA ILA LLAH

Guhamya ko nta yindi mana igomba gusengwa uretse Imwe gusa bifite "SHARTI (ibigomba)" buri muislamu agomba kwiga no gukoresha, nizo SHARTI ziboneka mu nyigisho za Qor'ani na Suna z'intumwa y'Imana, Imana iyihe amahoro n'imigisha.

Izo SHARTI (IBIGOMBA) ni izi zikurikira:

  • Ubumenyi:
    Imana iravuga iti:
    "Menya ko nta yindi Mana iriho ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah"
    QOR'ANI 47:19

    No mu mvugo yakiriwe na MUSLIM iturutse kwa UTHMAN Imana imwishimire, Intumwa y'Imana, Imana iyihe amahoro n'imigisha, yaravuze iti: "Uzapfa azi ko nta yindi Mana iriho uretse imwe, azajya mu ijuru"

    Igishaka kuvugwa hano, ni ubumenyi nyakuri kubishingiye ku buhamya bubiri n'ibikorwa bijyana n'ubwo buhamya. Ikinyuranyo cy'ubumenyi ni ubujiji akaba ari nabwo bwagushije benshi mu babangikanya muri iyi"Umat" mu kunyuranya n'ibisobanuro byabwo kuko batamenye Imana nyakuri, nanone bihishwe n'intego iri muri iri jambo, Imana banyuranyije nabyo nk'uko bavuze bati:

    "Ese yagize Imana zose ko ari Imana imwe?"
    QOR'ANI 38:05

    Na none bati:

    "Mwigendere mujye gutsimbarara ku mana zanyu. Iki nicyo gikenewe"
    QOR'ANI 38:06
  • Icyizere:
    Ikinyuranyo cyayo ni: UGUSHIDIKANYA cyangwa gushingira k'ugukeka gusa. Icyo bishatse kuvuga, ni uko uzatanga ubuhamya bubiri agomba kwizera mu mutima we ukuri kw'ibyo avuze bishingiye kukuba Imana ari imwe na Muhamadi ari intumwa yayo ndetse yemera ubuyobe bw'abizera izindi mana uko bameze kose, n'ubuyobe bw'uwo ariwe wese uvuga ko hari indi ntumwa nyuma y'intumwa y'Imana Muhamadi, Imana imuhe amahoro n'imigisha. Iyo ashidikanyije kwa ririya jambo ry'ubuhamya cyangwa agatindiganya mu kubona ubuyobe bw'abasenga izindi mana, buriya buhamya ntacyo buba bumumariye. Hadith yakiriwe na MUSLIM yaturutse kwa ABI HURAIRAT Imana imwishimire, Intumwa y'Imana, Imana iyihe amahoro n'imigisha, yavuze ku kibazo cy'ubuhamya bubiri igira iti: "Nta mugaragu uzahura n'Imana afite kwemera buriya buhamya bubiri atabufiteho gushidikanya usibye ko azinjira mu ijuru" Yakiriwe na MUSLIM

    Nanone Hadith yakiriwe na MUSLIM yaturutse kwa ABI HURAIRAT Imana imwishimire, Intumwa y'Imana, Imana iyihe amahoro n'imigisha, yaramubwiye iti: "Uwo uhura nawe nyuma y'uru rukuta ahamya ko nta mana iriho uretse imwe gusa atabishidikanyaho umuhe inkuru y'uko azajya mu ijuru"

    Imana yashimagije abemeramana aho igira iti:

    "Muby'ukuri, abemeramana nyakuri, ni babandi bemeye Imana n'intumwa yayo ntibagire ugushidikanya"
    QOR'ANI 49:15

    Na none Imana igaya indyarya aho igira iti:

    "Imitima yabo yarashidikanyije, kubw'ibyo bazaguma mu guhuzagurika kubera uko gushidikanya kwabo"
    QOR'ANI 9:45

    Nanone Hadith yaturutse kwa ABDALLAH mwene MAS'UDI Imana imwishimire, yavuze ko intumwa y'Imana, Imana iyihe amahoro n'imigisha, yavuze iti: "Ukwihangana ni igice cyo kwemera no kudashidikanya ni ukwemera kwuzuye"

    Nta gushidikanya kuri wawundi uzaba afite icyizere cy'ibisobanuro by'ubuhamya bubiri, umubiri we uzahagurukira gukora amasengesho y'Imana ye no kubaha intumwa Muhamadi, Imana imuhe amahoro n'imigisha.

    Kwakira :
    Binyuranye no gusubizayo, hari umuntu uba azi ubuhamya bubiri atanashidikanya kubyo bwerekana ariko ntabwakirane amaboko abiri kubera ubwibone n'ishyari ribi, ubu nibwo buryo bw'abamenyi b'abayahudi n'abanaswara bahamije ko Imana ari imwe banamenya Muhamadi, Imana imuhe amahoro n'imigisha nk'uko bazi abana babo ariko ntibabyakiriye nk'uko bigomba nk'uko Imana yavuze igira iti:

    "Abenshi mu bahawe ibitabo bifuza ngo iyaba bari babashubije mu buhakanyi nyuma yo kwemera kwanyu bitewe n'ishyari ry'imitima yabo nyuma y'uko ukuri kubagaragariye"QOR'ANI 2:109

    Nk'uko abamenyi b'abayahudi banze kwakira ubuhamya bubiri kubera ubwibone n'ishyari ribi kandi bari basanzwe barahamije ko Imana ari imwe banazi Muhamadi nk'uko bazi abana babo, nikimwe n'uko ababangikanyamana nabo bari bazi ibisobanuro bya LAA ILAAHA ILAA LLAAH n'ukuri kw'intumwa y'Imana Muhamadi, Imana imuhe amahoro n'imigisha ariko bo kubera kwibona (Kibri) banze kubyakira nk'uko Imana ivuga igira iti:
    "Muby'ukuri bo iyo babwirwaga ngo nta mana iriho kandi ikwiye gusengwa uretse Imwe, baribonaga ntibabyakire"
    QOR'ANI 37:35

    Nanone Imana iragira iti:

    "Muby'ukuri bo ntibaguhakana wowe (kuko barakuzi) ahubwo abahuguzi b'imitima yabo icyo bahakana ni ibimenyetso by'Imana n'ibimenyetso byayo"
    QOR'ANI 6:33

    Kwicisha bugufi :
    Nabyo ni ukwakira. Aho bitandukaniye na AL QABUUL, ni uko byo ari ukwakira ushyira mubikorwa naho AL QABUUL byo ni ukugaragaza ukuri kw'ibyo mu mvugo ariko ibyo byose bikaba bisaba gukurikira. Na none AL IN'QIYAAD ni ukwicisha bugufi no kubahiriza amategeko ya Allah ntacyo ushobora kurenza ku mategeko ye, Imana iragira iti:

    "Mugaruke ku Mana yanyu kandi mwicishe bugufi kuri yo"
    QOR'ANI 39:54

    Nanone Imana iragira iti:

    "Ninde warusha idini wawundi werekeza uburanga bwe ku Mana kandi ari umugiraneza?"
    QOR'ANI 4:125

    Nanone Imana iti:

    "N'uwerekeje uburanga bwe ku Mana kandi yicishije bugufi kandi agira neza, nta gushidikanya uyu niwe wafashe ipfundo rikomeye kandi ku Mana niho herezo rya buri kintu"
    QOR'ANI 31:22

    Uku niko kwakira ugendera kukubaha Imana uyisenga. Kugendera gushingiye ku kwakira amahame y'Intumwa no gukurikira ibyo yazanye no kwishimira itegeko rye, Imana yabivuzeho igira iti:
    "Ndahiye kubw'Imana yawe, ntabwo bazemera kereka babanje kukugira umucamanza mu bibazo byabo kandi ntibasigarane ingingimira ku rubanza ubaciriye, kandi bakabyakira neza"
    QOR'ANI 4:65

    Imana yagize ngombwa ku kwemera kwabo ko gushingiye ku kwicisha bugufi kw'itegeko rye no kugendera ku mategeko intumwa y'Imana Muhamadi yazanye aturutse ku Mana.

    Ukuri:
    Ikinyuranyo cy'ukuri ni ikinyoma. Hadith y'impamo y'intumwa y'Imana iragira iti: "Uzavuga ngo nta yindi mana iriho kandi ikwiye gusengwa by'ukuri imwe gusa akabivuga ari umunyakuri abivanye kumutima we, uwo azinjira mu ijuru"

    Naho uzabivuga ku rurimi rwe ahakana icyo bigaragaza ku mutima we, muby'ukuri uwo azaba ari indyarya ntazarokoka. Imana yagaragaje ko indyarya zivuga ziti:

    "Turahamya ko wowe uri intumwa y'Imana.."
    QOR'ANI 63:1

    Imana iragaragaza uburyarya bwabo ivuga iti:

    "Imana izi neza ko uri intumwa yayo, kandi Imana irahamya ko indyarya ari inyabinyoma mubyo zivuga"
    QOR'ANI 63:1

    Ni nk'uko nanone hari ababeshya ko ari abemera kandi atari bo. Imana iragira iti:

    "No mu bantu hari abavuga ngo twemeye Imana n'umunsi w'imperuka, kandi muby'ukuri atari abemera"
    QOR'ANI 2:8

    Kwegurira Imana ibyo ukora:
    Ni ugukora ibyo ukora byose kubera Imana. Bikaba binyuranye no gukora kubera ikindi kintu kitari Imana aribyo "SHIR'KI" Imana iravuga iti:

    "Senga Imana yawe uyegurira ibikorwa"
    QOR'ANI 39:2

    Nanone ikongera igira iti:

    "Vuga uti: "Muby'ukuri nategetswe gusenga Imana kandi ibyo nkora mbyegurire Imana imwe gusa"
    QOR'ANI 39:11

    Nanone Imana iti:

    "Babwire uti: Allah niwe ngaragira gusa kandi nkamwegurira ibyo nkora"
    QOR'ANI 39:14

    Hadith yakiriwe na BUKHARI yaturutse kwa ABI HURAIRAT Imana imwishimire, yavuze ko Intumwa y'Imana, Imana iyihe amahoro n'imigisha, yaravuze iti: "Uzanezwa no gutakamba kwanjye ku munsi w'imperuka (SHAFAAT), ni wawundi uzavuga ati:"Nta mana iriho kandi ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe gusa" Ibyo akabivuga kubera Imana kandi abikuye ku mutima" BUKHAR Ibi ni nabyo bisobanuro by'imvugo y'intumwa y'Imana muri Hadith yaturutse kwa UT'BA aho agira ati: "Muby'ukuri Imana yaziririje umuriro kumuntu wese uzavuga ko nta mana iriho kandi ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana imwe gusa Imana imwe gusa ashaka gusa uburanga bw'Imana"

    IKH'LAAS rero ni ugukora amasengesho kubera Imana yonyine gusa, ntanakimwe muriyo wakora kubera ikindi kitari Imana yaba umumalaika cyangwa intumwa yoherejwe.

    Nk'uko IKH'LAAS ikenewe mu gusenga, ni nako ikenewe mu gukurikira intumwa y'Imana, ugashyira gusa kukugendera kuri"SUNA (imigenzo y'intumwa)" zayo no gukiranurwa nayo, kureka ibihimbano (BIDIA) n'ibindi byose binyuranye n'amategeko ndetse no kureka gukiranurwa n'amategeko yashyizweho n'abantu n'ingeso bizaniye zigongana n'amategeko nyakuri y'Imana.

    Uwemeye ariya mategeko yashyizweho n'abantu anyuranyije n'ay'Imana cyangwa akayakoresha ntashobora kuba mu bafite "IKH'LAAS"

    Urukundo :
    Ikinyuranyo cyo gukunda ni kwanga. Umuntu ningombwa kuriwe ko akunda Imana n'intumwa yayo no gukunda ibikundwa nayo mu bikorwa n'amagambo, ndetse no gukunda abakunzi bayo n'abayubaha bose. Uru rukundo iyo rubaye nyarwo, ibimenyetso bigaragarira ku mubiri, ugasanga umugaragu w'umunyakuri yubashye Imana anakurikiza intumwa yayo, agasenga Imana ukuri ko kuyisenga, akaryoherwa no kubaha Imana, akihutira gukora byose Umuremyi we akunda mu bikorwa n'amagambo kandi akamubona agendera kure kugomera Imana (MAASWI) akanga n'abayigomera kabone n'ubwo ibyo byaha byaba bikunzwe n'umutima, kandi no kubireka biryohera umutima kuko aba azi ko umuriro ukikijwe n'ibikundwa n'imitima naho ijuru rizitiwe n'ibidashimisha roho. Iyo ameze atya, urukundo rwe ruba ari urw'ukuri.

    Kubw'ibingibi, DHUNNUUNI yarabajijwe ati:
    "Ni ryari nkunda Imana yanjye?" arabasubiza ati: "Igihe uzihanganira gukora icyo umutima wawe ushaka mu byarakaza Imana" Na bamwe bakavuga bati: "Uzigamba ko akunda Imana kandi bitagaragara mubyo akora, uko kwigamba kuzaba atari ko" Imana yashyizeho ikimenyetso cyo kuba uyikunda ko ari ugukurikiza "SUNA (imigenzo y' intumwa y'Imana)" Imana iragira iti:

    "Babwire uti: "Niba koko mukunda Imana munkurikire, Imana nayo izabakunda kandi ibababarire amakosa yanyu"
    QOR'ANI 3:31

    Guhakana ibindi byose bisengwa bitari Imana
    Imvugo y'intumwa y'Imana iragira iti: "Uzavuga ati:"Nta mana iriho kandi ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imwe Rukumbi, agahakana ibindi byose bisengwa bitari yo", umutungo we urazira n'amaraso ye"

    Ubuhamya bwa kabiri kugira ngo uwabuvuze bumugirire akamaro agomba kuzuza ibi bikurikira: Kwemera ubutumwa bwa Muhamadi (amahoro amubeho) mu mutima we ko ari ukuri (Kubigaragaza no kubivuga ku rurimi), Gukurikiza Muhamadi (amahoro amubeho) ukora ibyo yategetse ureka ibyo yabujije, Kwemera ibyo yavuze mu nkuru z'ibyahise n'ibizabaho, Kumukunda cyane kuruta umutima wawe, umutungo, urubyaro, ababyeyi n'abantu bose, Gushyira imvugo y'Intumwa Muhamadi (amahoro amubeho) imbere y'imvugo z'abandi bose ukanakurikiza imigenzo ye.

    Inkingi ya Kabiri ya Islamu

    GUKORA iSwalah - AMASENGESHO:
    Iyi ni inkingi ihambaye cyane, isobanuye guhozaho amasengesho atanu buri munsi, akaba ariyo ahuza umugaragu na Nyagasani we, amuganiriza mu iswala akanamusaba, bigatuma umugaragu agira ituze ry'umutima n'umubiri ibyo bikaba aribyo bizamuha ibyishimo ku Isi no kumperuka

    Inkingi ya Gatatu ya Islamu GUTANGA AMATURO "Zakat":
    bisobanuye ituro ryoroheje rikuwe mu mitungo y'abashoboye rigahabwa abakene, iryo turo rikaba risukura imitungo y'abakire rigatuma igira imigisha y'Imana rikaba n'ikiraro gihuza abakire n'abakene bigatuma babana bishimanye ntanzangano n'ishyari cyangwa ubugambanyi

    Inkingi ya Kane ya Islamu

    IGISIBO "Swaumu":
    Igisibo cy'ukwezi kwa "RAMADHAN" ariko kwezi kwa Cyenda mu mezi agendera ku mboneka y'Ukwezi; muri uku kwezi abayisilamu bose bahurira ku kwigomwa ibibanezeza nk'ibiryo, ibinyobwa no kubonana n'abo bashakanye kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirenze.

    Inkingi ya Gatanu ya Islamu

    UMUTAMBAGIRO MUTAGATIFU "Hidja":
    Ni ukugana i "Makka - Saudi Arabia" rimwe mu mwaka ukahakora imigenzo yahagenewe ugamije kwiyegereza Imana Ikaba ari inkingi ya gatanu (5) mu itegetswe buri Muyisilamu ufite ubushobozi inshuro imwe mubuzima. Imigenzo yayo ibanza ushobora kuyikora mu kwezi kwa Cumi kwa k'Islam ariko "SHAWALI" cyangwa "DHUL QAADA" ariko kwezi kwa Cumi na kumwe kwa k'Islam; wayirangiza ugategereza imigenzo nyamukuru itangirana n'italiki ya Munani (8) y'Ukwezi kwa "DHUL Hidja" ariko kwezi kwa Cumi n'abiri kwa k'Islam.

    Icyitonderwa:
    Ibisobanuro by'inkingi yakabiri ya ISLAM (Gusenga gatanu ku munsi "SWALAT") kuburyo burambuye, biboneka mu isomo ry'amategeko (AL FIQ'H), kimwe n'inkingi ya gatatu ya Islamu (AL-Zakat "Gutanga amaturo"), inkingi ya kane ya Islamu (AS-SAWMU "Igisibo") n'inkingi ya gatanu ya Islamu (AL-HADJ "Gukora umutambagiro mutagatifu iMakkah k'ubishoboye").

    Umusozo ...