^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Udutsiko n'amatsinda

INAMA KU BASHIYA :
Icyo nasaba Abashiya ni ukugira imyitwarire nk'iyaranze Imamu Ally kubirebana n' Abayobozi batatu bamubanjirije, kuko yarabubahaga bihambaye ndetse akemera umuganda n' uruhare rwabo rukomeye mu kubaka Islam no kuyikorera, urugero ubwo Abuu Bakari yari amaze gupfa, Ally yahagaze mu muryango w' inzu ye amureba aravuga ati : " Imana ikwakire yewe Abuu Bakari, ni wowe mugabo wa mbere wabaye umuyislamu kandi wagize ukwemera no kwizera bikomeye, warinze intumwa y' Imana kandi ukarangwa n' imyifatire ihebuje imbere yayo, wari umunyabuntu, Imana izaguhembere ibyiza wakoreye Islam, ibyo wakoreye Intumwa y' Imana n' Abayislamu,Yewe Abuu Bakari wemeye Intumwa y' Imana ubwo abandi bayihakanaga, watanze ibyawe kubera Islamu igihe abandi bagiraga ubugugu, wahagaze inyuma ye igihe abandi bamutereranaga, muby' ukuri wari ingabo y' ubuyislamu kandi wari intwari mu maso y' abanzi ba Islamu, Imana ntizatwime ibihembo byo kwihanganira kukubura kandi izaturinde kuyoba no guta umurongo mwiza udusigiye ".

Naho umuyobozi wa kabiri Omar, nawe Ally yaramukundaga cyane akubaha ubuyobozi bwe ndetse yanamushyingiye umukobwa we witwaga Ummu Kul'thumu. Naho umuyobozi wa gatatu UTH'MANI IBN AFAAN ,nawe Ally yaramukundaga cyane ,yewe uretse na ALLY n'Intumwa y'Imana ubwayo yaramukundaga kugeza ubwo yamushyingiye umukobwa wayo RUQAYYA apfuye imushyingira UMMU KUL'THUM maze nawe apfuye Intumwa iravuga iti:
yewe UTH'MANI iyo nza kugira undi mukobwa nawe mba mugushyingiye.


Ariko kubera urwango rukomeye abashiyat bafitiye umuyobozi UTHMAN byatumye bahakana amateka azwi na bose bavuga ko aba bakobwa batari abana b'Intumwa y'Imana,ngo ahubwo ni abana yareraga mu rugo rwe. Ikindi nakwibutsa abashiyat ni ugutinya Imana no kwibuka ko aba bayobozi batatu babanjirije Ally bafite icyubahiro gihambaye bakwiye mu bayislamu kuko ABU BAKRI ni sebukwe w'Intumwa y'Imana yayishyingiye AYISHA naho OMAR nawe yashyingiye Intumwa y'Imana umukobwa we witwa HAF'SWA .
Ariko ikibabaje ni ukuntu bashiyat banga abo bose batanasize abakobwa babo kandi bazi ko ari abagore b'Intumwa y'Imana bakwiye icyubahiro mu bemeramana bose kugeza ubwo Imana yabise ababyeyi b'abemeramana bose,ubwo rero ababanga bakanabambura icyubahiro nta gushidikanya ntabwo ari abemeramana.

Ikindi ntibishoboka ku muntu uvuga ko ari umwemera mana kwanga sebukwe w'Intumwa y'Imana bigeze aho ashimagiza uwamwishe akanishimira umunsi yishweho,kimwe n'uko bidashoboka ko umwemeramana uvuga ko akunda Intumwa y'Imana adashobora kwandarika no gusebya umukwe w'Intumwa!!.
Ibyo byose ni ibigaragaza ko abashiyat bagamije gusenya islamu no gutesha agaciro umuryango w'Intumwa y'Imana kabone n'ubwo bo bavuga ko babakunda banabarwanirira, ariko ushishoje wese abasha gutahura ibinyoma byabo.

IMWE MU MYEMERERE Y'ABASHIAT:
Abashiyat bafite imyemerere myinshi bihimbiye batandukaniraho n'abandi bayislamu bakurikira umurongo w'Intumwa y'Imana n'uw'abasangirangendo bayo,muri iyo myemerere twavuga iyi ikurikira:

TUQIYAT
Iri jambomu bashiyat rikaba bisobanuye :

  1. Guhisha cyangwa Gutinya, bishaka kuvuga ko umushiya yemerewe kuvuga ikintu ku rurimi ariko Atari cyo yemera ku mutima.
  2. Bisobanuye na none ko umushiya yemererwa gukora Ibadat mu buryo Abandi bayislamu basanzwe bayikora mu gihe ari kumwe nabo, maze nyuma akaza kuyisubiramo mu buryo bwa Gishiya.


Tuqiya bisobanuye guhisha, ibyo rero mu bashiat bivuze ko ari ukubeshya no guhisha imyemerere ya Gishiat akavuga ibyo atemera kugirango agendane n'abo bari kumwe nabo, ariko atabyemera. Tuqiyat iri mu misingi ishingiyeho imyemerere y' Abashiya kandi bikaba mu mpamvu zatumye abashiya bakwirakwira bakanigarurira abayislamu badasobanukiwe kubera guhisha no kwiyoberanya bigatuma abantu batabamenya.

 

GUKABIRIZA NO KURENZA URUGERO MU BA IMAMU (ABAYOBOZI).

== Abashiya bakabiriza cyane bakanarenza urugero mu nzego baha ba Imamu kugeza ubwo bavuga ko nta cyaha bagira na kimwe, bazi ibyihishe ndetse bageze n' aho bavuga ko abo ba Imamu babo bafite ubushobozi burenze ubw' Abantu bose, bashobora gukora ibitangaza ndetse ibyo byageze aho bamwe mu bashiya basaba Imana babanyujije ho ubusabe bwabo kandi barapfuye, ibyo bigatuma babatura ibitambo bakanajya gusabira amaduwa kumva zabo.

== Ibisubizo kuri ibi binyoma by'abashiat: -Aho bavuga ko abayobozi babo badakosa kandi bazi ibigararagara n'ibyihishe ,icyo ni ikinyoma kuko bizwi ko bene Adam bose ari abanyamakosa nk'uko Intumwa y'Imana yabivuze. - kuvuga ko abaimamu babo bazi ibintu byose ,ibyo ni ikinyoma kuko Imana yagaragaje muri Qor'an ko ariyo yonyine yihariye ubumemyi bw'ibitagaragara.

== Bemera ko abayobozi b'abayislamu n'uko bakurikirana bagomba kuva mu bantu bo mu rugo rw'Intumwa y'Imana, ibyo bikaba ari inkingi mu nkingi z'ubuyislamu,bemera ko uwo muyobozi atoranywa n'Imana nk'uko itoranya abahanuzi n'Intumwa bakaba bavuga ko abayobozi babo bahishurirwa n'Imana ndetse banavugako urwego rwa Imamu ntawe ushobora kurugeraho n'ubwo yaba Malayika cyangwa Intumwa. Ni kuri ubwo buryo bavugako ubuyobozi bwa mbere ya Ally ari amahugu.

GUSURA AMARIMBI Y' ABA IMAMU (ZIYAARAATI).
Abashiya bafite imyemerere yo gusura amarimbi y' aba Imamu aho bagiye bashyingurwa hirya no hino ku isi, nko muri Iran, Iraq na Madinah, ku buryo buri munsi ibihumbi n' ibihumbi by' Abashiya baturutse imihanda yose baba buzuye kuri ayo marimbi. Uko kubasura bisobanuye ko begera imva zabo bakazivugiraho amagambo abataka yitwa : " AZZIYAARATU " ayo magambo uyasanga henshi mu ngo z' Abashiya , urugero hari igitabo cyabo cyitwa : " MAFTAAHUL' DJINAAN " bisobanuye : imfunguzo z' ijuru, iki gitabo gikubiyemo amagambo menshi bavuga bagiye gusura aba Imamu kandi buri Imamu bamugeneye amagambo bamusomera kumva ye uretse ko afite aho ahuriye. Urugero : hari Ziyaarat bita " AL' DJAAMIATUL' KABIRAT " ayo magambo ari mu mu magambo akomeye bavugira ku mva ya buri Imamu hari aho bavuga bati : " Amahoro y' Imana akubeho yewe muntu wo mu muryango w' intumwa y' Imana, muri abizerwa b' Imana, muri urubyaro rw' Imana , ndahamya ko mwebwe muri abayobozi (ABA IMAMU) mutagira icyaha, ubanga yavuye mu idini, ubakurikiza yageze ku kuri, kandi ni mwe mwazunguye ubutumwa,ubakunze aba akunze Imana n' ubanze aba yanze Imana. ". Ibyo babihimbiye ibihembo byo gusura abo ba Imamu nkaho bagize bati: "buri ntambwe umuntu atera ajya gusura Imamu Husseni afite ingoro mu ijuru".

Ndetse byanageze aho bavuga ko ahahambwe Husseni i Karubala muri IRAQ harusha agaciro ubutaka butagatifu bwa Makkah. Ahandi baragize bati : " Uzarira cyangwa akiriza, aririra Imamu Hussen, Imana izamubabarira ibyaha yakoze n' ibyo azakora ". Ibyo byatumye Abashiya baturutse imihanda yose bajya aho i Karbala hashyinguwe Husseni kugeza n' uyu munsi biracyakomeza cyane ku munsi wa cumi w' ukwezi kwa Muharamu aribwo Husseni yishwe. KUBAMA KU BUTAKA BW' IMVA YA HUSSEN.

Abashiya badukanye ikindi kintu gishya mu idini cyo kubama ku butaka bavuga ko bwavuye kumva ya Hussen iri i Karibala. Uyu ni umuhango ukomeye mu bashiya ku buryo hafi y' ingo zose z' abashiya usangamo hari ubutaka cyangwa ibuye bubamaho igihe bari gusali. Iyo babona hari abandi bayislamu batari abashiyat bemerewe guhisha ubwo butaka mu rwego rwo kwiyoberanya no guhisha bizwi ku izina rya TUQIYAT.

Ibisubizo kuri iyi myemerere y'abashiayt: Iki nacyo ni ikindi gihimbano Abashiya badukanye mu idini, kuko Intumwa y' Imana itigeze yubama ku butaka ndetse guha icyubahiro ubutaka muri ubu buryo kuburyo abantu babugendana aho bagiye ibyo ntabwo bizwi muri Islamu. Ibi rero ni ubuyobe bukomeye, kuko iyo habaho ubutaka Abayislamu bategekwa kubamaho bwari kuba ubwa Makkat cyangwa Madinah kuko ari ubutaka butagatifu. Ese imva ya Hussen irusha agaciro imva ya se Ally cyangwa imva ya Sekuru Intumwa y' Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n' imigisha)?! Izo mva nizo zikomeye ariko nta n' imwe twategetswe kubama ku butaka bwayo cyangwa kubugendana.

 

KWIKUBITA IBYUMA KWIKOMERETSA NO KWIBABAZA

Ku munsi wa 10 w' ukwezi kwa Muharamu, Abashiya bikubita ibyuma n' iminyururu mu rwego rwo kwibabaza bakaba babikora kuko ari ikiriyo cy' urupfu rwa Hussen. Uwo ni umuhango ukomeye cyane mu bashiya kugeza n' uyu munsi barabikora ndetse birerekanwa mu bitangazamakuru by' isi bitandukanye ndetse kubera ubwinshi bw' ababyitabira n' uruvangitirane rwabo buri mwaka hagwa abantu batari bake bazize umubyigano abandi bazize kwikomeretsa bitera ibyuma banikubita iminyururu ngo ni ukwibabaza.

KUGARUKA KW' ABAIMAMU
Kugaruka kw' Abaimamu mu bashiya bisobanuye ko Abaimamu uhereye kuri Imamu Ally ariwe wa mbere kugeza kuwa 12 witwa ALHASANI AL'ASKARIY bazagaruka hano ku isi nyuma yo gupfa kandi buri wese muri bo akazategeka, yavaho agasigira mugenzi we kugirango batunganye isi bayuzuze ubutabera nyuma y' amahugu azaba ayuzuyemo, ibyo bizaba ari ukwishyura ukuri ko kuyobora bambuwe bakarinda bapfa batayoboye, ubwo rero ngo bazagaruka kugirango bayobore basubizwe ukuri kwabo. Ibi rero nabyo ni ibihimbano bindi badukanye mu idini kandi bahinduye ukwemera kwa Islamu gushimangira ko nta kundi kugaruka ku isi ku bapfuye uretse ku munsi w'izuka.

 

GUHINDURA INKINGI Z' UKWEMERA N' IZA ISLAMU.

Ibisanzwe bizwi kandi bifite inkomoko mu idini ya Islamu ni uko inkingi z' ukwemera ari esheshatu (6), arizo: kwemera Imana, Abamalayika bayo,ibitabo byayo,Intumwa n'abahanuzi bayo,umunsi w'imperuka no kwemera igeno ry'ibyiza n'ibibi ko biva ku Mana. Ariko abashiya barazihinduye badukana inkingi ya karindwi yo kwemera ariyo: Kwemera ubuyobozi bw' Aba Imamu b' Abashiya, bakaba bavugako kubyemera ari imwe mu nkingi z' ukwemera ndetse utabikoze aba ahakanye Imana akazaba mu muriro ubuzira herezo.

Ibyo babishimangiye ahantu henshi mu bitabo byabo, urugero hari aho bavuze bati: "kwemera ubuyobozi bw' aba Imamu ni urwego ruhanitse mu Idini kurusha izindi kandi n' imwe mu nkingi zo kwemera kuburyo uyemeye azajya mu ijuru akanakira uburakari bw' Imana". Reba igitabo cyabo cyitwa : MINHADJ AL' KARAMAT FIY MAARIFAT AL' IMAAMAT. Uko ni nako babigenje ku nkingi za Islamu zisanzwe zizwi ko ari eshanu (5) nk' uko Intumwa y' Imana yazishimangiye igira iti:
" Islamu yubatswe ku nkingi eshanu:guhamya ko nta yindi Mana iriho kandi ikwiye gusengwa mu kuri uretse Allah no guhamya ko Muhammad ari Intumwa y'Imana akaba n'umugaragu wayo,guhozaho iswala eshanu buri munsi,gutanga amaturo"Zakat",gusiba igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan no kujya iMakkah gukora Hjjah.
Ariko Abashiya bongeyemo iya Gatandatu ariyo Guhamya ko Ally ari umukunzi w' Imana. Ibi nabyo ni andi mahano akomeye badukanye mu idini kandi akora ku musingi ukomeye wo kwemera kwa islamu.

 

GUHINDURA UBUHAMYA " SHAHADAT "

Abashiya bahinduye ijambo rya Shahadat risanzwe rikoreshwa n' abandi bayislamu bakaba barongeyemo ubuhamya bwa gatatu nyuma yo guhamya ko ntayindi Imana ibaho kandi ikwiye gusengwa mu kuri uretse Allah no guhamya ko Muhammad (Imana imuhe amahoro n' imigisha) ari Intumwa y' Imana , Abashiya bongeyemo ubuhamya bwa gatatu bagira bati : " Ndahamya ko Ally ari umukunzi w' Imana ". Igitangaje cyane ni uko abamenyi bakomeye b' Abashiya bemera ko ubu buhamya bwa gatatu bwongewemo nyuma kuko butazwi mu bashiya bo hambere, ariko hamwe n' ibyo birakorwa kandi baziko nta shingiro n' inkomoko bifite muri Islam. Ibi rero ni uguhindura idini kuko ubuhamya ari kimwe mu inkingi za Islamu.
Ubu buhamya rero bongeyemo babuvuga ahantu henshi hasanzwe hakoreshwa ubuhamya bubiri busanzwe nko muri adhana,attahiyyat n'ahandi.

INDOWA Y' IGIHE KIGENWE(Mutiat)
== Abashiyat Bemera indowa y'igihe runaka bita Mutiat bisobanuye ko umuntu ashyingiranwa n'umukobwa mu gihe bumvikanyeho cyarangira indowa ikaba irangiye batandukanye. ibi kandi babihimbiye imvugo z'Intumwa y'Imana bayibeshyera bashishikariza abantu gukora Mutiat. Muri izo mvugo bahimbiye Intumwa hari aho bagize bati:" Umuntu uzakora Mutiat n'umugore w'umwemerakazi azaba ari nk'aho asuye Al kaaba inshuro zirindwi. Indi bahimbye iravuga iti:"Uzakora Mutiat inshuro imwe azakurwa mu burakari bw'Imana naho uzakora Mutiat inshuro 2 azazurwa hamwe n'abeza. Ahandi baragize bati : uzakora mutiat inshuro imwe azagira urwego nk'urwa Hussein (Imana imuhe amahoro), uzayikora inshuro ebyiri urwego rwe ni nk'urwa Hassan (Imana imuhe amahoro) uzayikora inshuro 3 urwego rwe ni nk'urwa Ally mwene Abi Twalibu, naho uzakora Mutiat inshuro enye urwego rwe ni nk'urw'Intumwa . n'izindi mvugo nyinshi bahimbiye Intumwa y'Imana.

Aya amasezerano mu bashiyat aremewe arakorwa kugeza n' ubu ndetse barayakora cyane cyane mu gihugu cya Irani, Ikindi kandi aya masezerano ari mu nzira zatumye Shiyat yigarurira abantu biganjemo urubyiruko kuko biborohereza kwikorera ubusambanyi mu izina ry' idini. Urebye rero aya masezerano ya Mutiat mu bashiya agamije kwishimisha n' ubusambanyi ariko bisaba ikintu kimwe gusa aricyo kuba uwo mugore cyangwa umukobwa bagiye gushyingiranwa adasanzwe afite umugabo. Iyo ibyo abyujuje bemerewe gusezerana mu buryo bworoshye cyane, ayo masezerano ntagombera abahamya bayahagarira ndetse nta n' ubwo ategeka umugabo guhahira umugore we kandi umugabo aba afite uburenganzira bwo gushyingiranwa n' abandi bagore ashatse muri Mutiat kandi akabashyira mu nzu imwe.

Ayo masezerano yo gushyingiranwa mu gihe kigenwe ni kimwe mu bigaragaza ibinyoma n' ubuyobe bw' Abashiyat kuko agamije kwishimisha mu busambanyi no kwandagaza igitsina gore muri ubwo buryo, bakaba bavuga ko aya masezerano agendera ku mategeko akurikira :

  • Kuba habayeho imvugo yo gushyingiranwa.
  • Umugabo ntategetswe guhahira umugore we.
  • Umugabo yemerewe gushyingiranwa n' umubare w' abagore bose ashoboye uko baba bangana kose.
  • Uwo mugore iyo igihe bemeranyije kirangiye baba batandukanye kandi nta bundi burenganzira amufiteho nko kuzungura n' ibindi.
  • Uburenganzira bw' umubyeyi si ngombwa mu bihe byose.
  • Igihe cyayo masezerano gishobora kuba gitoya cyane nka 1/4 cy' isaha, umunsi umwe, ukwezi se, umwaka, imyaka icumi n' ibindi bihe binyuranye kuko byose biterwa n'ibyo bumvikanyeho.

Ibi byose rero bigaragaza gutesha agaciro igitsina gore kandi babyitirira amategeko y' idini nyamara Idini riri kure yabo, ese bo barabyemera ko byakorerwa abakobwa babo cyangwa bashiki babo?.

kugaragaza ibinyoma by'abashiat kuri mutiat: Ku birebana n'imvugo bitwaza bahamagarira abantu gukora aya masezerano y'igihe kigenwe (Mutiat),icyo twabasubiza ni uko: 1. Izo hadithi bavuze zose ni ikinyoma no guhimbira Intumwa y'Imana ibyo itavuze. Kandi icyo ni icyaha gihambaye kizajyana umuntu mu muriro, nk'uko Intumwa yabivuze igira iti:
(( uzambeshyera abizi azaba yiteganyirije icyicaro cye mu muriro))

2. Naho iyo ndowa ya Mutiat ubwayo ni ubuyobe ntiyemewe kuko Intumwa y'Imana ihabwa ubutumwa yasanze abantu bayikora , nyuma Imana irayiziririza ibinyujije ku Ntumwa yayo Muhammaad(Imana imuhe amahoro n'imigisha) nk'uko byagaragajwe mu mvugo zayo nyinshi cyane, murizo hari aho Intumwa y'Imana yavuze iti: ((Yemwe bantu njyewe nari nabemereye amasezerano y'igihe kigenwe (Mutiat),none Imana yayiziririrje kuva ubu ni ikizira (Haramu) kugeza ku munsi w'imperuka)). Na none imvugo y'Intumwa yakiriwe na Ally mwene Abi Twalib (Imana imwishimire) yaravuze ati:
" Intumwa y'Imana yabujije amasezerano y'igihe kigenwe(Mutiat) ku munsi w'urugamba rwa Khaybari)).

3.ikindi iyo ndowa irimo ubwangizi ku isi kuko igamije kwangiza no kwandagaza igitsina gore. Icyitonderwa: Icyo twakwibutsa kuri aya masezerano ya Mutiat ni uko ari mu nzira Shiat n'abandi bemera nkayo bakoresheje mu kubona abayoboke cyane cyane urubyiruko n'abasore kuko harimo kuborohereza mu kwishimisha bisambanira uko bashaka nta kibazo.

 

GUHINDURA ISWALA Y' IJUMA

Bisanzwe bizwi ko iswala y' ijuma ari itegeko ku bayislamu b' abagabo, ariko Abashiya bahinduye iri tegeko bakaba bavuga ko umuyislamu afite amahitamo yo gusali Ijuma cyangwa yashaka agasali Dhuhuri Ijuma akayihorera. Banongeyeho ko kugirango Ijuma ibe itegeko ari uko Imamu wayo yaba Imamu Mah'di utegerejwe.Ibi rero nabyo ni icyaduka kindi bazanye mu idini banyuranya n' itegeko ry' Imana rishimangirwa na Qor'aani ntagatifu ndetse n' imigenzo y' Intumwa y' Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n' imigisha)ritegeka abayislamu b' abagabo gusali ijuma nta mahitamo ndetse rishimangira ko uretse ijuma ku bushake aba akoze icyaha,keretse afite impamvu yemewe nk'uburwayi n'izindi.
Icyitonderwa:
hari bamwe mu bashiya bake cyane bemera ko Ijuma ari itegeko nta mahitamo ariko abenshi cyane kandi bafatirwaho urugero bemeza ko Ijuma Atari itegeko ahubwo ari amahitamo hagati y'ijuma na dhuhuri.

 

UFATANYA ISWALA EBYIRI NTA MPAMVU.

Mu bindi bintu Abashiya bihariye bonyine ni ugufatanya iswala ebyiri mu gihe kimwe nta mpamvu yemewe n' idini, nk' imvura, urugendo n' izindi mpamvu zizwi zasobanuwe mu bitabo by'amategeko Abashiya bo rero babikora mu buryo busesuye igihe cyose bagahuza iswala ebyiri nta mpamvu bafite. Ibi rero ni ukunyuranya n' imigenzo y' Intumwa y' Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n' imigisha) ndetse n' abayobozi bamukurikiye bose kuko bajyaga bakora iswala buri yose ku gihe cyayo, keretse ku mpamvu zemewe n' Idini nk'uko byasobanuwe mu bitabo by' amategeko ya Islamu.

 

BEMERA KO QOR'ANI IRIHO UBU YAHINDUWE

Abashiyat bemera ko Qor'ani iriho ubu ituzuye kuko Abaswahaba bongeyemo banavanamo imirongo myinshi, cyane cyane iyavugaga Ally n'ubuyobozi bwe banavanamo iyavugaga ibibi by'abaswahaba. Aha bakaba bavugako hari Mas'hafu yitwa umus'hafu wa Fatuma wabuze ariko uzabageraho igihe kimwe. uwo muswafu bavuga ko urimo inshuro 2 z'iyi Qor'an iriho ubu ndetse binatandukanye. Bisobanuye ko iyi Qor'ani abayislamu bafite ari ? by'iyagombye kuba ihari abaswahaba bakozemo. Iyi myemerere rero ikaba yarashimangiwe n'ibitabo by'abashiat bya kera n'iby'ubu byagaragaje ko Qor'ani yahinduwe nta gushidikanya hanagaragazwa amwe mu masura yavanywemo muri yo hari Suratu bise SURAT ALWILAYA bisobanuye isura y'ubuyobozi bwa ALLY , bavuga ko Uthuman yatwitse umuswafu yari irimo ajugunya aya zavugaga ku byiza n'agaciro ka Ally n'abantu bo mu rugo rwe. Iyo Sura rero itangira ivuga iti:

" Yemwe abemeye mwemere Intumwa n'Umukunzi ba bandi babiri twohereje ngo babayobore inzira igororotse.


Aha abashiyat bakaba bashimangira ko iyi surat ivuga ubuyobozi bwa ally,hari n'izindi surat n'imirongo myinshi bagaragaje mu bitabo byabo bavuga ko yabuze kuko abasangirangendo bayivanyemo

Igisubizo kuri iyi myemerere: Kuvuga ko Qor'an yahinduwe kuko abaswahaba bakuyemo imwe mu mirongo bakongeramo indi, ibyo ni ukuvuguruza Imana kuko yasezeranye ko izarinda Qur'an ikayirinda guhindagurika no gukorwamo n'abantu. Aha Imana yaravuze iti:

" Muby'ukuri twebwe twamanuye urwibutso rwa Qor'an kandi ni twe tuzayirinda ".

Al Hijri: 09.

Ubwo rero ibyo bavuga ni ukuvuguruza Imana kandi ubwo ni ubuhakanyi.

 

BEMERA KO IMANA ISHOBORA KUYOBERWA IKINTU NYUMA IKAKIMENYA CYANGWA IGATANGA ITEGEKO NYUMA IKABONA KO YIBESHYE IKAZANA IRINDI.
ibisubizo kuri iyi myemerere: kuvuga ko Imana ivumbura ikintu nyuma yo kukiyoberwa ,ibi ni ugushinja imana ubujiji ndetse ni kuyihakana no kuyivuguruza kuko Allah azi byose ndetse n'ibitarabaye iyo biba izi uko byari kugenda.

 

GUTUKA ABASANGIRANGENDO NO KUBAHARABIKA

Abashiyat batuka abasangirangendo(abaswahaba) b'Intumwa y'Imana ndetse bakanavuga ko abenshi bapfuye ari abahakanyi cyane cyane abayobozi batatu ba mbere ari bo Abuubakar, Omar na Uthuman ( Imana ibishimire) bavugako Abubakar na Omar bapfuye ari abahakanyi batanicujije ngo bavuge e ibyo bakoreye Ally bakamuhguza ubuyobozi, ni ku bw'ibyo babanga bakanabasabira imivumo y'Imana ngo ibabeho Uko ari babiri n'imivumo y'abamalaika n'iy'abantu bose.

Igisubizo kuri iyi myemerere: Imyemerere y'abashiat yo gutuka abaswahaba no kubaharabika babita abahakanyi n'ibindi,ibyo ni ukwigomeka ku Mana n'Intumwa yayo kuko dusanga imirongo myinshi ya Qur'an n'imvugo z'Intumwa y'Imana zivuga ibyiza byabo, bityo rero kubatuka ni icyaha gihambaye muri islamu kuko ari ukwirengagiza nkana ibyiza n'agaciro kabo nk'uko biza kugaragazwa ku musozo w'iri somo.