^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Udutsiko n'amatsinda

IBYIZA BY'ABASANGIRANGENDO (Imana ibishimire):
Umusangirangendo (UMUSWAHABA) ni nde? Umusangirangendo bisobanuye umuntu wese wabonye Intumwa y'Imana Muhamadi (amahoro y'Imana amubeho), akayemera (akaba umuyislamu) kandi agapfa akiri umuyislamu. Ibyiza n'agaciro k'abasangirangendo (Abaswahaba) Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana bari inyangamugayo, bubahaga cyane Imana n'Intumwa yayo, bitangiye idini y'Imana bafasha intumwa y'Imana mu kuyamamaza no kuyiteza imbere bakoresheje imitungo yabo n'imitima yabo. Ibyiza byabo Imana yabivuzeho henshi mu mirongo ya Qur'an ndetse no mu mvugo z'intumwa y'Imana nyinshi zigaragaza ibyiza n'agaciro kabo, ibyo byose rero bitegeka umwemera mana nyakuri kubakunda, kubishimira no guhora abasabira ibyiza ku Mana. Icyo Imana yabavuzeho muri QUR'ANI Ntagatifu; Imana yavuze byinshi muri Qur'an bigaragaza ibyiza by'abasangirangendo n'agaciro kabo mu idini ya Islam, muri byo Imana iragira iti:

"Ariko Intumwa na babandi bemeye hamwe nayo,bitanze bakoresheje imitungo yabo na roho zabo,abo nibo bafite ibyiza kandi nibo bazatsinda. Imana yabateguriye ijuru munsi yaryo hatemba imigezi, bazabamo igihe cyose, iyi niyo nsinzi ihambaye".

Qur'an 9:88-89

Na none Imana yaragize iti:

"Na babandi babaye abambere mu kuba abayisilamu aribo bamuhajiruna (abimutse bava i Makka bahungira i Madina) naba Answaru (Abari batuye i Madina babakiriye) n'ababakurikiye mu byiza, Imana yarabishimiye nabo barayishimira, yanabateguriye ijuru munsi yaryo hatemba imigezi, bazabamo igihe cyose, iyo ni intsinzi ihambaye".

Qur'an 9:100

Iyi mirongo ya Qur'an ntagatifu n'indi itavuzwe hano, iragaragaza ibyiza n'agaciro Imana yahaye abaswahaba, kugeza ubwo itangaje ko yabishimiye nabo bakayishimira. Ibyo byose birerekana ko abaswahaba bafite icyubahiro n'agaciro gakomeye muri Islam, kuko batatswe n'Imana ibazi neza, kandi icyo Imana ivuze niko kiba kiri. Bityo buri mwemera wese ategetswe kubakunda no kubishimira mu mutima we,kuko ibyo nibyo biranga abemera mana bazaza nyuma y'abasangirangendo, kuko Imana yabategetse uko bagomba kwitwara ku bababanjirije mu kwemera, igira iti: babandi baje nyuma yabo, bategetswe kubasabira bavuga bati "Nyagasani tubabarire ibyaha byacu, ubabarire n'ababavandimwe bacu babandi batubanjirije mu kwemera, kandi ntuzashyire mu mitima yacu urwango kuri babandi bemeye, Nyagasani mu by'ukuri ni wowe nyir'ukubabarira kandi ni wowe nyir'impuhwe".

Qur'an 59:10

Uyu murongo wa Qur'an uragaragazako umwemera Mana wese ategetswe gusabira abasangirangendo, akanasaba Imana ko imurinda urwango n'umutima mubi kuri bo. Ariko ikibabaje ni ukuba abashiyat na answarullah barahisemo kuzuza imitima yabo urwango n'umutima mubi ku basangirangendo b'Intumwa y'Imana kandi Imana ibategeka kubakunda, banahitamo kubasabira imivumo mu gihe Imana ibategeka kubasabira impuhwe zayo. Ibyiza by'abaswahaba kandi ntabwo byavuzwe muri Qur'an gusa ahubwo banavuzwe mu bitabo byose Imana yahishuriye Intumwa zayo aribyo: Taurat yahishuriwe Intumwa Mussa na Injili (Ivanjiri) yahishuriwe Intumwa Issa,aho hose hahanuwe ko Intumwa Muhammadi izagira abasangirangendo b'inyangamugayo bazaba bubaha banakunda Imana n'Intumwa yayo,

Reba Qur'an 47:29.

Icyo Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yavuze ku basangirangendo bayo (abaswahaba) Intumwa y'Imana yavuze byinshi bigaragaza agaciro n'urwego rw'abasangirangendo, muri byo hari aho yagize ati: "Abantu beza kurusha abandi ni babandi twabanye (abaswahaba), hagakurikiraho abaje nyuma yabo (Tabi-ina), hagakurikiraho abaje nyuma yabo (Tabi-i Tabi-ina)". Yakiriwe na Bukhariy na Mus-lim Na none Intumwa yaragize iti:
"Ntimugatuke umwe mu basangirangendo banjye, kuko umwe muri mwe n'ubwo yatanga zahabu ingana n'umusozi wa Uhudi(uri i Madina), ntiyageza ku kiganza cy'ibyatanzwe n'umwe muribo, nta n'igice cyacyo".
Yakiriwe na Bukhariy na Mus-lim
Na none Intumwa yaragize iti:
"Ntawe ubakunda usibye umwemera nta n'ubanga uretse indyarya (Umunafiq)".
Yakiriwe na Bukhariy na Mus-lim
Imiterere n'imibereho myiza y'abasangirangendo yari intangarugero ku batuye isi, bubahaga cyane amatageko y'Imana n'Intumwa yayo Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), baharanira kwamamaza Islam no kuyigeza ku bantu bose. Bahoraga bagera ikirenge mu cy'Intumwa y'Imana mu byo bakoraga byose. Baremeye baritanga bigomwa ibyabo kubera Allah. Nyuma yo kubona iyi mirongo ya Qur'an ntagatifu n'imvugo z'Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) zigaragaza ibyiza by'abaswahaba, ibyo byose bigaragaza ko kubatuka no kubasebya ari icyaha gikomeye kuko ari ukuvuguruza Imana n'Intumwa yayo Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha).