^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Udutsiko n'amatsinda

JAMBO RY'IBANZE

Ishimwe n'ikuzo bikwiye ALLAH we watuyoboye idini y'ukuri ya islamu,amahoro n'imigisha byayo bisakare ku Ntumwa Muhammadi n'abiwe n'abasangirangendo bayo n'abazabakurikira mu byiza kugeza ku munsi w'imperuka. Nyuma y'ibyo, mu by'ukuri Imana yohereje Intumwa Muhammadi(Imana imuhe amahoro n'imigisha) akaba riwe musozo w'Intumwa zayo n'abahanuzi,Intumwa Muhammad yasohoje ubutumwa bwose nk'uko Imana yabunuhaye irinda yitaba Imana nta na kimwe isize iterekanye. Intumwa imaze kuva ku isi yasize abasangirangendo bayo bayobora islamu neza kandi barayitangira bihagije barinda imyemerere y'abayislamu kwangirika, ibyo byakomeje bityo kugeza aho ubuyobozi bwa islamu bucikiye intege nibwo hatangiye kugaragara udutsiko tuyobya abayislamu twangiza imyemerere tubatesha gahunda basigiwe n'Intumwa y'Imana ndetse n'abasangirangendo bayo tunagira abayobozi baduhagarariye bahamagarira abantu kutuyoboka no gukurikira amahame yatwo. No mu dutsiko twayobeje benshi mu bayislamu ku isi ni agatsiko k'abashiyat kubera amayeri yo guhisha no kwiyoberanya mu bandi bayislamu,ibyo byatumye gakwira ku isi kahangiza n' ubuyobe bwako ndetse na hano iwacu mu Rwanda ubu kakaba kamaze kuhashinga imizi no kuhigarurira abayislamu batari bake kubera kutagasobanukirwa. Ni muri urwo rwego twateguye izi nyigisho twise:

"TUMWE MU DUTSIKO TWIYITIRIRA ISLAMU N'IMYEMERERE YATWO"

Zikaba zigaragaza tumwe mu dutsiko twiyitirira islamu n'imyemerere yatwo muri make, by'umwihariko agatsiko k'abashiyat ku burebure, mur'izi nyigisho nta gitekerezo cyacu bwite twashyizemo ahubwo ni ukwegeranya no gusobanura ibyo abamenyi bavuze kuri utu dutsiko, turasaba ALLAH ko iki gikorwa cyazaba ingirakamaro kandi akazakitwandikira mu minzani y'ibikorwa byacu byiza, tunamusaba ko izi nyigisho zaba impamvu yo gukomeza abayislamu bakiri ku nzira y'ukuri no kugarura abayobejwe n'utwo dutsiko nyuma yo kudusobanukirwa no kumenya ubuyobe bwatwo. ALLAH NIWE DUTEZEHO INKUNGA MU BYO DUKORA

IKIGAMIJWE MU KWIGA NO GUSOBANUKIRWA UDUTSIKO

Kwiga kwacu udutsiko si ukubera ko tutwemera cyangwa ko tudushyigikiye si no kutwishimira cyangwa kunenga no guseka abaturimo, ahubwo tutwiga dufite agahinda n'akababaro duterwa no gutandukana kwabaye hagati y'abayislamu, icyo twifuza rero ni uko abayislamu basobanukirwa udutsiko twabatandukanyije maze bakagaruka ku murongo w'ubumwe no guhuza twasigiwe n'Intumwa y'Imana Muhammad (Imana imihe amahoro n'imigisha) , kuko kumenya uburwayi ni yo nzira yo gushakisha umuti.

INTEGO ZO KWIGA UDUTSIKO:

  • Kwibutsa abayislamu bo muri ibi bihe uko abayislamu batubanjirije babayeho mu cyubahiro n'igitinyiro kubera guhuza no gushyira hamwe
  • Gukebura abayislamu no kubereka igihombo n'ingaruka mbi bahuye nazo kubera gutatana n'amacakubiri
  • Kwereka abayislamu impamvu zateye amacakubiri kugirango bazimenye bazirinde
  • Kugaragaza udutsiko n'amatsinda Atari ku kuri kugirango abayislamu bamenye ubuyobe bwa two maze batwirinde.

Hari uwakwibaza ati ese kuki twatakaza umwanya mu kwiga udutsiko n'amatsinda byabayeho cyera ndetse n'abadutangije bakaba barapfuye? Igisubizo: n'ubwo utu dutsiko ari utwa kera,ibitekerzo bya two biracyahari ndetse dufite abayoboke bacengewe n'amahame ya two, ubwo rero kutwiga no kudusobanukirwa ni ngombwa.

 

KUBUZA GUTATANA N'AMACAKUBIRI MU BAYISLAMU

Abayislamu bategekwa kuba bamwe no guhuza bagendera ku murongo basigiwe n'Intumwa y'Imana Muhammad(Imana imuhe amahoro n'imigisha) bakawugezwaho n'abasangirangendo bayo,ibyo bishimangirwa n'imirongo myinshi muri qor'an ntagatifu n'imvugo z'Intumwa Muhammadi ,muri iyo mirongo twavuga: Imana yaravuze iti:

(( mu by'ukuri iyi ni inzira yanjye igororotse ni muyikurikire kandi muramenye ntimuzakurikire utundi tuyira tukabavana ku nzira y'Imana)).

Qor'an 6:159

Uyu murongo wa Qor'ani usobanurwa neza n'imvugo y'Intumwa y'Imana Muhammad(Imana imuhe amahoro n'imigisha) yakiriwe n'umusangirangendo witwa ABDULLAH IBN MASUD(Imana imwishimire) aho yagize ati:
Umunsi umwe Intumwa y'Imana yaciye umurongo ugororotse ku butaka iravuga iti:iyi ni inzira y'Imana igororotse,maze ica utundi turongo twinshi tugoramye mu mpande zawo irangije iravuga iti: utu ni utuyira tuyobya kandi buri kayira gafite shitani n'umuyobozi ugahamagarira.
maze Intumwa y'Imana ihita isoma uyu murongo wa Qor'an. Iyi mvugo y'Intumwa y'Imana iragaragaza ko itsinda ry'ukuri ari rimwe naho utundi dutsiko dusigaye tukaba twarayobye.

Ikibazo:
Ese agatsiko kari ku kuri ni akahe?
Igisubizo:
Intumwa y'Imana yahanuye ko mu bihe bya nyuma abayislamu bazatatana bagacikamo udutsiko twinshi,ariko utwo dutsiko twose tuzaba twarayobye uretse agatsiko kamwe,ibi bishimangirwa n'imvugo y'Intumwa y'Imana igira iti:
(( Abababanjirije bacitsemo udutsiko 72,ariko uyu muryango wanyu uzacikamo udutsiko 73, 72 muri two tuzajya mu muriro agatsiko kamwe ni ko kazarokoka ariko kishyize hamwe ku kuri)).

Intumwa y'Imana yagaragaje ako gatsiko kamwe kari ku kuri ariko kazarokoka Igira iti:
(( Ni kakandi kazakurikira inzira yanjye ndiho n'iy'abangirangendo ba njye)).
Na none Imana yaravuze iti:

(( Mufatane urunana mushyire hamwe ku mugozi w'Imana(Qor'an), kandi muramenye ntimuzatatane)).

Qor'an 3:103

Intumwa y'Imana(Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
((Uzabaho muri mwe azabona gutatana kwinshi,nimubibona muzashikame ku migenzo yanjye n'imigenzo y'abayobozi bazayobora abayislamu nyuma yanjye(ABAKHALIFA) muzayishikameho muyikomeze,kandi muzirinde ibintu by'ibyaduka mu idini kuko icyaduka cyose ni igihimbano kandi buri gihimbano ni ubuyobe kandi buri buyobe bujyana mu muriro)).

Intumwa y'Imana yagiriye inama umusangirangendo witwa HUDHAYFAT uko yakwitwara mu gihe hazabaho udutsiko no gutatana igira iti:
(( Uzabe hamwe n'abayislamu bari ku kuri hamwe n'umuyobozi wabo,Hudhayfat arabaza ati: ese igihe batazaba bafite ukuri nta n'umuyobozi bafite nabigenza nte?Intumwa y'Imana iramusubiza iti:uzitandukanye n'udutsiko twose kabone n'ubwo waruma ku giti ukagifataho kugeza ubwo urupfu ruhagusanze.

 

IMPAMVU ZATUMYE HABAHO UDUTSIKO NO GUTATANA

 

  1. kuba harabayeho abamenyi bafite imyemerere igoramye bagaharanira kuyicengeza no kuyimakaza mu bayislamu.
  2. kuba abenshi mu bayislamu badasobanukiwe imyemerere nyayo y'ukuri bigatuma bajya mu dutsiko twayobye mu buryo batazi.
  3. kudasobanukirwa gihamya(Dalilu) neza no kuzumva mu myumvire igoramye.
  4. kuba udutsiko tugendanye n'ibishuko n'ibyifuzo bya roho ibyo bigatuma abenshi batubona nk'ibiraro byo kwinezeza.Urugero: amasezerano yo gushyingiranwa mu gihe kigenwe yitwa MUTIAT akorwa mu bashiyat.
  5. kugendera ku bitekerezo n'ubwenge bw'abantu
  6. gutsimbarara ku bitekerezo by'abayobozi b'udutsiko runaka bafite imyemerere igoramye cyangwa badafite ubumenyi buhagije ku idini ya islamu.

Intumwa y'Imana Muhammadi(Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:
(( icyo ntinya cyane ku muryango wanjye ni umumenyi w'indyarya ujya impaka yitwaje Qor'an)).

Na none Intumwa y'Imana yaravuze iti:
(( mu by'ukuri Imana ntabwo izatwara ubumenyi ngo ibuvane mu bituza by'abantu,ahubwo izabutwara ikoresheje gutwara abamenyi bagapfa kugeza ubwo itazasigaza umumenyi umwe maze abantu bagire abayobozi b'injiji nibabazwa batange ibisubizo nta bumenyi babifitiye bityo bayobe banayobye abandi)).

 

AGATSIKO KA MBERE: ABASHIYA (SHIAT)

Abashiya ni agatsiko kabi kasenye ubuyislamu kabuca imbaraga gatangijwe n'u muntu utari umuyislamu wabwiyitiriye agamije kubusenya no kwangiza imyemerere,agatasiko k'abashiya Kakaba karagize uruhare mu kuyobya abayislamu kubera impamvu ebyiri z'ingenzi.

  1. Kuba abashiya bakoresha Tuqiyah (guhisha no kwiyoberanya) ari byo kubeshya, bisobanuye ko umushiya ashobora gukora nk'ibyo umuyisilamu usanzwe akora abeshya,yagera aho yiherereye agakora uko abyemera
  2. Kuba barigaragaje nk'abantu bakunda cyane kandi bakarwanirira abantu bo mu rugo no mu muryango w'Intumwa y'Imana,ibyo byatumye abenshi mu bayislamu babibeshyeho bumva ko ari abakunzi b'Intumwa n'abavugizi b'abantu bayo.

ABASHIAT NI BANDE?
Abashiya ni izina ry'uwo ariwe wese urutisha Ally mwene Abi Twalib abandi basangirangenso (abaswahaba) bayoboye abayislamu mbere ye aribo Abubakar, Omar na Uthumani kandi agahakana ubuyobozi bwabo akanemera ko abantu bo mu rugo rw'Intumwa y'Imana aribo bari bakwiriye ubuyobozi kurusha abandi kandi ko ubuyobozi bw'abataribo bwari ikinyoma n'amahugu.

AMATSINDA Y'ABASHIYAT
Abashiyat bacitsemo udutsiko twinshi bitewe no kutumvikana hagati yabo nk'uko byagenze ku tundi dutsiko tutari ku kuri kandi ni na ngombwa ko batandukana kuko abitandukanyije n'inzira y'Imana bagakurikiza ibitekerezo byabo bagomba kuyoba. bakaba rero baracitsemo udutsiko twinshi cyane tugeze hafi kuri 70 twavugamo tubiri tw'ingenzi.

1. ASABAIYAT:
Ni agatsiko k'abashiat bakurikiye umugabo witwa Abdillah mwene Sabai w'umuyahudi, uyu mugabo yakomokaga mu gihugu cya Yemen yagaragaje ubuyislamu ku gihe cy'ubuyobozi bwa Uthuman, abeshya aniyoberanya akaba yari mu bantu bashumurije Uthumani bakamuteza abantu kugeza ubwo yishwe.


AMATEKA YA ABDILLAH MWENE SABAI N'URUHARE RWE MU KWANGIZA IMYEMERERE YA ISLAMU

Uyu mugabo niwe wa mbere washinze imizi y'ubushiyat akoresheje inzira zo gukabya no kurenza urugero mu bantu bo mu rugo rw'Intumwa y'Imana,yakoresheje imbaraga yimuka ava mu bihugu bya Kiislamu ajya mu bindi nka Misri, Shami, Baswra, Kufa n'ahandi yabonye abayoboke atera imbuto y'uburozi yo kurwanya Uthuman abifashijwemo n'abanzi ba islamu. Yatangiye agaragaza ko akunze anafuhira Islamu atangira gusaba ko bagusha ubuyobozi bwa Uthumani hanyuma ahamagarira abantu gukunda abo mu rugo rw'Intumwa y'Imana. Yavuze ko Ally ari umusigire w'Intumwa kandi Intumwa yasize ivuze ko ariwe uzaba Umuyobozi. Yavuze ko Intumwa y'Imana izagaruka ku isi aha yagize ati: Biratangaje cyane kuba abantu bemera ko Yesu azagaruka bagahakana ko Muhamad azagaruka. Yavuze ko Ally atigeze yicwa ahubwo yazamutse mu ijuru ni nawe uza mu bicu,inkuba ni ijwi rye, Umurabyo ni ukumwenyura kwe kandi azagaruka ku isi ayuzuze ubutabera nyuma y'uko yuzuye amahugu.

 

IGIHAGARARO CYA ALLY KURI UYU MUGABO ABDILLAH MWENE SABAI

Umuyobozi Ally (Imana imwishimire) nyuma yo kubona ibyo Ibnu Sabai amuvugaho yaramuhamagaye amusaba gukora Tawubat no kwicuza kubyo yavuze amuha iminsi itatu amwigisha nk'uko amategeko ya islamu abiteganya, ariko yanze kugaruka ku kuri. Maze Ally acana umuriro aramutwika we n'abandi bantu 70 bavugaga nk'ibyo yavugaga. Aha rero amaze kubona ko Ally agiye kumutwika yaramubwiye ati: Ibyo navuze ko uri Imana ni ukuri kuko Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yavuze iti:
" Ntawe uhanisha igihano cy'umuriro uretse Imana ".

 

 

ubwo nawe uri Imana kuko uhanisha umuriro. Itsinda rya 2 mu bashiat ni: AL ITHNAASHARIYAT Aka niko gatsiko k'ABASHIYAT ka ngombwa kandi gakomeye muri ibi bihe karakwirakwiye hose bitewe n'imfashanyo batanga mu bantu ni nako gatsiko abenshi mu Bashiyat barimo muri IRAN, IRAQ, PAKISTANI n'ahandi.

ALTHINAASHARIYAT ubundi biva mu ijambo ry'icyarabu "ITHNAASHARA" bisobanuye cumi na kabiri (12). Aba bashiyat rero biyise gutyo kuko bemera ko abaimamu cumi na babiri bo mu muryango w'Intumwa y'Imana aribo bagombaga kuyobora abayislamu kandi bavuzwe n'Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) kandi buri wese muri bo akaba yaragombaga kuburaga mugenzi we uzamukurikira. Abo ba imamu cumi na babiri harimo:

  1. Ally mwene Abi Twalib
  2. Hassani mwene Ally
  3. Husein mwene Ally
  4. Alliyu mwene Husein mwene Ally
  5. Muhamad mwene Husein mwene Ally

n'abandi bose basozerezwa n'uwa cumi na kabiri witwa Muhamad mwene Hassani Al askariyu, uyu akaba ari we bita MAHADI utegerejwe.bavugako yabayeho maze aza kubura ahunga amahugu yihisha mu buvumo akaba azasohokamo igihe nikigera, ubwo buvumo bavugako yihishemo buri hagati ya Iran na Iraq ndetse igihe cyose baba bahashyize Ifarasi kugirango nasohoka izamutware.

ICYITONDERWA:
Icyo twakwibutsa aha ni uko hari umuntu witwa Mahdi wavuzwe n'Intumwa y'Imana ko azabaho mu bihe bya nyuma igira iti:
" Imperuka ntizabaho keretse haje umuntu witiranwa nanjye azuzuza isi ubutabera nk'uko yujujwe amahugu ".

Iyi mvugo y'Intumwa rero natwe turayemera ko uwo azabaho nk'uko Intumwa yamuhanuye ndetse akaba yaranavuzwe muri hadith nyinshi, ariko itandukaniro riri hagati ya Mahdi twemera wahanuwe n'Intumwa y'Imana n'uwabashiat ni uko uwo twe twemera wahanuwe n'Intumwa ataravuka, ahubwo azabaho mu bihe bya nyuma nk'uko Masihidajali azabaho, naho Mahdi w'abashiya we yabayeho maze arabura arahunga ajya kwihisha kugeza ubu akaba yihishe mu buvumo ndetse ngo aha abayoboke b'abashiyat ubutumwa . Bakanavuga ko naza Azazana Qor'an yuzuye kuko ihari ubu abaswahaba bayikozemo. Ese ubwo iyo myaka yose amagana ishize ntabwo asaza ? ntabwo apfa? Ibyo byose bigaragaza ibinyoma by'abashiyat.

 

UKO ALIY ABONA UBUYOBOZI BW'ABAMUBANJIRIJE

Igitangaje cyane ku bashiyat , ni inzira bahisemo yo guhakana no gutuka abayobozi babanjirije ALLIY aribo ABU BAKRI, OMAR,UTHMANI(Bose Imana ibishimire). Ibyo binyuranye n' inzira Ally ubwe n' urubyaro rwe bariho kuko bakundaga bakanubaha Abayobozi bababanjirije bakanemera ubuyobozi bwabo, ariko Abashiya bahisemo kubasebya, kubambura icyubahiro no guhakana ubuyobozi bwabo, kandi babeshyako bakunda Ally n' urubyaro rwe ndetse bakanabeshya ko barwanira uburenganzira bwabo!!??. Urugero: Abashiyat banga OMAR IBN ALKHATWAB urwango rukomeye ndetse bakanashimagiza uwamwishe kugeza ubwo bavuze ko uwamwishe ari we ntwari ikomeye mu idini,urwango bamufitiye rwabagejeje aho bavuga ko umunsi Omar yishwe ho ari umunsi mukuru w'imigisha n'ibyishimo bikomeye no kwivuga imyato.

Ikibabaje ni ukuba banga Omar bigeze aha nyamara ALLY IBN ABI TWALIB yaramushyingiye umukobwa we witwa UMU KUL'THUM. Ese niba koko abashiyat bakunda ALLY by'ukuri ni gute bakwanga umukwe we bigeze aha?!!!Ese ni gute bashimagiza uwishe umukwe wa ALLY kandi bavuga ko bamukunda?!!!
Ese birashoboka ko waba ukunda umuntu maze ukishimira umunsi umukwe we yishweho unashimagiza uwamwishe ??!!!.
Ese ni gute baba bakunda abantu bo mu muryango w'Intumwa y'Imana maze bakishimira ko umukobwa wa ALLY ariwe UMU KUL'THUM umugore wa OMAR apfakara??!!.

Ibi byose ni ibimenyetso simusiga bigaragaza ko ibyo abashiyat bavuga ko bakunda ALLY ari ibinyoma kuko iyo biza kuba ukuri bari gukunda abo yakundaga harimo n'umukwe we OMAR IBNU AL KHATWAB.

 

UBUYOBOZI NYUMA YO GUPFA KW'INTUMWA Y'IMANA

Ukuri k' ubuyobozi nyuma y' Intumwa y' Imana ni uko intumwa y' Imana imaze kwitaba Imana Abayislamu bose harimo na Ally bemeranyije kuyoborwa na Abuu Bakari Swidiq (Imana imwishimire) , Ibyo bishimangirwa na Ally mwene Abuu Twalib ubwe aho yemeje ko Intumwa y' Imana itigeze igena uzaba umuyobozi nyuma yayo, Ally yaravuze ati : " Abantoreye kuba umuyozozi ni nabo babitoreye Abuu Bakari, Omari na Uthuman , kandi uwari uhari bikorwa ntiyagombaga guhitamo igitekerezo cye ndetse n' utari uhari ntiyemerewe guhakana ibyakozwe, kuko Imana yahuje Abayislamu ba Muhajirina na An'swaru uwo bemeje bakamwita umuyobozi Imana yarabyishimiye ndetse hagize ubihakana bagomba kumusubiza ku nzira y' ukuri yataye, iyo akomeje kunangira bagomba kumurwanya kuko yakurikiye inzira itari iy' abemera ".


INAMA KU BASHIYA :
Icyo nasaba Abashiya ni ukugira imyitwarire nk'iyaranze Imamu Ally kubirebana n' Abayobozi batatu bamubanjirije, kuko yarabubahaga bihambaye ndetse akemera umuganda n' uruhare rwabo rukomeye mu kubaka Islam no kuyikorera, urugero ubwo Abuu Bakari yari amaze gupfa, Ally yahagaze mu muryango w' inzu ye amureba aravuga ati : " Imana ikwakire yewe Abuu Bakari, ni wowe mugabo wa mbere wabaye umuyislamu kandi wagize ukwemera no kwizera bikomeye, warinze intumwa y' Imana kandi ukarangwa n' imyifatire ihebuje imbere yayo, wari umunyabuntu, Imana izaguhembere ibyiza wakoreye Islam, ibyo wakoreye Intumwa y' Imana n' Abayislamu,Yewe Abuu Bakari wemeye Intumwa y' Imana ubwo abandi bayihakanaga, watanze ibyawe kubera Islamu igihe abandi bagiraga ubugugu, wahagaze inyuma ye igihe abandi bamutereranaga, muby' ukuri wari ingabo y' ubuyislamu kandi wari intwari mu maso y' abanzi ba Islamu, Imana ntizatwime ibihembo byo kwihanganira kukubura kandi izaturinde kuyoba no guta umurongo mwiza udusigiye ".

Naho umuyobozi wa kabiri Omar, nawe Ally yaramukundaga cyane akubaha ubuyobozi bwe ndetse yanamushyingiye umukobwa we witwaga Ummu Kul'thumu. Naho umuyobozi wa gatatu UTH'MANI IBN AFAAN ,nawe Ally yaramukundaga cyane ,yewe uretse na ALLY n'Intumwa y'Imana ubwayo yaramukundaga kugeza ubwo yamushyingiye umukobwa wayo RUQAYYA apfuye imushyingira UMMU KUL'THUM maze nawe apfuye Intumwa iravuga iti:
yewe UTH'MANI iyo nza kugira undi mukobwa nawe mba mugushyingiye.


Ariko kubera urwango rukomeye abashiyat bafitiye umuyobozi UTHMAN byatumye bahakana amateka azwi na bose bavuga ko aba bakobwa batari abana b'Intumwa y'Imana,ngo ahubwo ni abana yareraga mu rugo rwe. Ikindi nakwibutsa abashiyat ni ugutinya Imana no kwibuka ko aba bayobozi batatu babanjirije Ally bafite icyubahiro gihambaye bakwiye mu bayislamu kuko ABU BAKRI ni sebukwe w'Intumwa y'Imana yayishyingiye AYISHA naho OMAR nawe yashyingiye Intumwa y'Imana umukobwa we witwa HAF'SWA .
Ariko ikibabaje ni ukuntu bashiyat banga abo bose batanasize abakobwa babo kandi bazi ko ari abagore b'Intumwa y'Imana bakwiye icyubahiro mu bemeramana bose kugeza ubwo Imana yabise ababyeyi b'abemeramana bose,ubwo rero ababanga bakanabambura icyubahiro nta gushidikanya ntabwo ari abemeramana.

Ikindi ntibishoboka ku muntu uvuga ko ari umwemera mana kwanga sebukwe w'Intumwa y'Imana bigeze aho ashimagiza uwamwishe akanishimira umunsi yishweho,kimwe n'uko bidashoboka ko umwemeramana uvuga ko akunda Intumwa y'Imana adashobora kwandarika no gusebya umukwe w'Intumwa!!.
Ibyo byose ni ibigaragaza ko abashiyat bagamije gusenya islamu no gutesha agaciro umuryango w'Intumwa y'Imana kabone n'ubwo bo bavuga ko babakunda banabarwanirira, ariko ushishoje wese abasha gutahura ibinyoma byabo.

IMWE MU MYEMERERE Y'ABASHIAT:
Abashiyat bafite imyemerere myinshi bihimbiye batandukaniraho n'abandi bayislamu bakurikira umurongo w'Intumwa y'Imana n'uw'abasangirangendo bayo,muri iyo myemerere twavuga iyi ikurikira:

TUQIYAT
Iri jambomu bashiyat rikaba bisobanuye :

  1. Guhisha cyangwa Gutinya, bishaka kuvuga ko umushiya yemerewe kuvuga ikintu ku rurimi ariko Atari cyo yemera ku mutima.
  2. Bisobanuye na none ko umushiya yemererwa gukora Ibadat mu buryo Abandi bayislamu basanzwe bayikora mu gihe ari kumwe nabo, maze nyuma akaza kuyisubiramo mu buryo bwa Gishiya.


Tuqiya bisobanuye guhisha, ibyo rero mu bashiat bivuze ko ari ukubeshya no guhisha imyemerere ya Gishiat akavuga ibyo atemera kugirango agendane n'abo bari kumwe nabo, ariko atabyemera. Tuqiyat iri mu misingi ishingiyeho imyemerere y' Abashiya kandi bikaba mu mpamvu zatumye abashiya bakwirakwira bakanigarurira abayislamu badasobanukiwe kubera guhisha no kwiyoberanya bigatuma abantu batabamenya.

 

GUKABIRIZA NO KURENZA URUGERO MU BA IMAMU (ABAYOBOZI).

== Abashiya bakabiriza cyane bakanarenza urugero mu nzego baha ba Imamu kugeza ubwo bavuga ko nta cyaha bagira na kimwe, bazi ibyihishe ndetse bageze n' aho bavuga ko abo ba Imamu babo bafite ubushobozi burenze ubw' Abantu bose, bashobora gukora ibitangaza ndetse ibyo byageze aho bamwe mu bashiya basaba Imana babanyujije ho ubusabe bwabo kandi barapfuye, ibyo bigatuma babatura ibitambo bakanajya gusabira amaduwa kumva zabo.

== Ibisubizo kuri ibi binyoma by'abashiat: -Aho bavuga ko abayobozi babo badakosa kandi bazi ibigararagara n'ibyihishe ,icyo ni ikinyoma kuko bizwi ko bene Adam bose ari abanyamakosa nk'uko Intumwa y'Imana yabivuze. - kuvuga ko abaimamu babo bazi ibintu byose ,ibyo ni ikinyoma kuko Imana yagaragaje muri Qor'an ko ariyo yonyine yihariye ubumemyi bw'ibitagaragara.

== Bemera ko abayobozi b'abayislamu n'uko bakurikirana bagomba kuva mu bantu bo mu rugo rw'Intumwa y'Imana, ibyo bikaba ari inkingi mu nkingi z'ubuyislamu,bemera ko uwo muyobozi atoranywa n'Imana nk'uko itoranya abahanuzi n'Intumwa bakaba bavuga ko abayobozi babo bahishurirwa n'Imana ndetse banavugako urwego rwa Imamu ntawe ushobora kurugeraho n'ubwo yaba Malayika cyangwa Intumwa. Ni kuri ubwo buryo bavugako ubuyobozi bwa mbere ya Ally ari amahugu.

GUSURA AMARIMBI Y' ABA IMAMU (ZIYAARAATI).
Abashiya bafite imyemerere yo gusura amarimbi y' aba Imamu aho bagiye bashyingurwa hirya no hino ku isi, nko muri Iran, Iraq na Madinah, ku buryo buri munsi ibihumbi n' ibihumbi by' Abashiya baturutse imihanda yose baba buzuye kuri ayo marimbi. Uko kubasura bisobanuye ko begera imva zabo bakazivugiraho amagambo abataka yitwa : " AZZIYAARATU " ayo magambo uyasanga henshi mu ngo z' Abashiya , urugero hari igitabo cyabo cyitwa : " MAFTAAHUL' DJINAAN " bisobanuye : imfunguzo z' ijuru, iki gitabo gikubiyemo amagambo menshi bavuga bagiye gusura aba Imamu kandi buri Imamu bamugeneye amagambo bamusomera kumva ye uretse ko afite aho ahuriye. Urugero : hari Ziyaarat bita " AL' DJAAMIATUL' KABIRAT " ayo magambo ari mu mu magambo akomeye bavugira ku mva ya buri Imamu hari aho bavuga bati : " Amahoro y' Imana akubeho yewe muntu wo mu muryango w' intumwa y' Imana, muri abizerwa b' Imana, muri urubyaro rw' Imana , ndahamya ko mwebwe muri abayobozi (ABA IMAMU) mutagira icyaha, ubanga yavuye mu idini, ubakurikiza yageze ku kuri, kandi ni mwe mwazunguye ubutumwa,ubakunze aba akunze Imana n' ubanze aba yanze Imana. ". Ibyo babihimbiye ibihembo byo gusura abo ba Imamu nkaho bagize bati: "buri ntambwe umuntu atera ajya gusura Imamu Husseni afite ingoro mu ijuru".

Ndetse byanageze aho bavuga ko ahahambwe Husseni i Karubala muri IRAQ harusha agaciro ubutaka butagatifu bwa Makkah. Ahandi baragize bati : " Uzarira cyangwa akiriza, aririra Imamu Hussen, Imana izamubabarira ibyaha yakoze n' ibyo azakora ". Ibyo byatumye Abashiya baturutse imihanda yose bajya aho i Karbala hashyinguwe Husseni kugeza n' uyu munsi biracyakomeza cyane ku munsi wa cumi w' ukwezi kwa Muharamu aribwo Husseni yishwe. KUBAMA KU BUTAKA BW' IMVA YA HUSSEN.

Abashiya badukanye ikindi kintu gishya mu idini cyo kubama ku butaka bavuga ko bwavuye kumva ya Hussen iri i Karibala. Uyu ni umuhango ukomeye mu bashiya ku buryo hafi y' ingo zose z' abashiya usangamo hari ubutaka cyangwa ibuye bubamaho igihe bari gusali. Iyo babona hari abandi bayislamu batari abashiyat bemerewe guhisha ubwo butaka mu rwego rwo kwiyoberanya no guhisha bizwi ku izina rya TUQIYAT.

Ibisubizo kuri iyi myemerere y'abashiayt: Iki nacyo ni ikindi gihimbano Abashiya badukanye mu idini, kuko Intumwa y' Imana itigeze yubama ku butaka ndetse guha icyubahiro ubutaka muri ubu buryo kuburyo abantu babugendana aho bagiye ibyo ntabwo bizwi muri Islamu. Ibi rero ni ubuyobe bukomeye, kuko iyo habaho ubutaka Abayislamu bategekwa kubamaho bwari kuba ubwa Makkat cyangwa Madinah kuko ari ubutaka butagatifu. Ese imva ya Hussen irusha agaciro imva ya se Ally cyangwa imva ya Sekuru Intumwa y' Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n' imigisha)?! Izo mva nizo zikomeye ariko nta n' imwe twategetswe kubama ku butaka bwayo cyangwa kubugendana.

 

KWIKUBITA IBYUMA KWIKOMERETSA NO KWIBABAZA

Ku munsi wa 10 w' ukwezi kwa Muharamu, Abashiya bikubita ibyuma n' iminyururu mu rwego rwo kwibabaza bakaba babikora kuko ari ikiriyo cy' urupfu rwa Hussen. Uwo ni umuhango ukomeye cyane mu bashiya kugeza n' uyu munsi barabikora ndetse birerekanwa mu bitangazamakuru by' isi bitandukanye ndetse kubera ubwinshi bw' ababyitabira n' uruvangitirane rwabo buri mwaka hagwa abantu batari bake bazize umubyigano abandi bazize kwikomeretsa bitera ibyuma banikubita iminyururu ngo ni ukwibabaza.

KUGARUKA KW' ABAIMAMU
Kugaruka kw' Abaimamu mu bashiya bisobanuye ko Abaimamu uhereye kuri Imamu Ally ariwe wa mbere kugeza kuwa 12 witwa ALHASANI AL'ASKARIY bazagaruka hano ku isi nyuma yo gupfa kandi buri wese muri bo akazategeka, yavaho agasigira mugenzi we kugirango batunganye isi bayuzuze ubutabera nyuma y' amahugu azaba ayuzuyemo, ibyo bizaba ari ukwishyura ukuri ko kuyobora bambuwe bakarinda bapfa batayoboye, ubwo rero ngo bazagaruka kugirango bayobore basubizwe ukuri kwabo. Ibi rero nabyo ni ibihimbano bindi badukanye mu idini kandi bahinduye ukwemera kwa Islamu gushimangira ko nta kundi kugaruka ku isi ku bapfuye uretse ku munsi w'izuka.

 

GUHINDURA INKINGI Z' UKWEMERA N' IZA ISLAMU.

Ibisanzwe bizwi kandi bifite inkomoko mu idini ya Islamu ni uko inkingi z' ukwemera ari esheshatu (6), arizo: kwemera Imana, Abamalayika bayo,ibitabo byayo,Intumwa n'abahanuzi bayo,umunsi w'imperuka no kwemera igeno ry'ibyiza n'ibibi ko biva ku Mana. Ariko abashiya barazihinduye badukana inkingi ya karindwi yo kwemera ariyo: Kwemera ubuyobozi bw' Aba Imamu b' Abashiya, bakaba bavugako kubyemera ari imwe mu nkingi z' ukwemera ndetse utabikoze aba ahakanye Imana akazaba mu muriro ubuzira herezo.

Ibyo babishimangiye ahantu henshi mu bitabo byabo, urugero hari aho bavuze bati: "kwemera ubuyobozi bw' aba Imamu ni urwego ruhanitse mu Idini kurusha izindi kandi n' imwe mu nkingi zo kwemera kuburyo uyemeye azajya mu ijuru akanakira uburakari bw' Imana". Reba igitabo cyabo cyitwa : MINHADJ AL' KARAMAT FIY MAARIFAT AL' IMAAMAT. Uko ni nako babigenje ku nkingi za Islamu zisanzwe zizwi ko ari eshanu (5) nk' uko Intumwa y' Imana yazishimangiye igira iti:
" Islamu yubatswe ku nkingi eshanu:guhamya ko nta yindi Mana iriho kandi ikwiye gusengwa mu kuri uretse Allah no guhamya ko Muhammad ari Intumwa y'Imana akaba n'umugaragu wayo,guhozaho iswala eshanu buri munsi,gutanga amaturo"Zakat",gusiba igisibo cy'ukwezi kwa Ramadhan no kujya iMakkah gukora Hjjah.
Ariko Abashiya bongeyemo iya Gatandatu ariyo Guhamya ko Ally ari umukunzi w' Imana. Ibi nabyo ni andi mahano akomeye badukanye mu idini kandi akora ku musingi ukomeye wo kwemera kwa islamu.

 

GUHINDURA UBUHAMYA " SHAHADAT "

Abashiya bahinduye ijambo rya Shahadat risanzwe rikoreshwa n' abandi bayislamu bakaba barongeyemo ubuhamya bwa gatatu nyuma yo guhamya ko ntayindi Imana ibaho kandi ikwiye gusengwa mu kuri uretse Allah no guhamya ko Muhammad (Imana imuhe amahoro n' imigisha) ari Intumwa y' Imana , Abashiya bongeyemo ubuhamya bwa gatatu bagira bati : " Ndahamya ko Ally ari umukunzi w' Imana ". Igitangaje cyane ni uko abamenyi bakomeye b' Abashiya bemera ko ubu buhamya bwa gatatu bwongewemo nyuma kuko butazwi mu bashiya bo hambere, ariko hamwe n' ibyo birakorwa kandi baziko nta shingiro n' inkomoko bifite muri Islam. Ibi rero ni uguhindura idini kuko ubuhamya ari kimwe mu inkingi za Islamu.
Ubu buhamya rero bongeyemo babuvuga ahantu henshi hasanzwe hakoreshwa ubuhamya bubiri busanzwe nko muri adhana,attahiyyat n'ahandi.

INDOWA Y' IGIHE KIGENWE(Mutiat)
== Abashiyat Bemera indowa y'igihe runaka bita Mutiat bisobanuye ko umuntu ashyingiranwa n'umukobwa mu gihe bumvikanyeho cyarangira indowa ikaba irangiye batandukanye. ibi kandi babihimbiye imvugo z'Intumwa y'Imana bayibeshyera bashishikariza abantu gukora Mutiat. Muri izo mvugo bahimbiye Intumwa hari aho bagize bati:" Umuntu uzakora Mutiat n'umugore w'umwemerakazi azaba ari nk'aho asuye Al kaaba inshuro zirindwi. Indi bahimbye iravuga iti:"Uzakora Mutiat inshuro imwe azakurwa mu burakari bw'Imana naho uzakora Mutiat inshuro 2 azazurwa hamwe n'abeza. Ahandi baragize bati : uzakora mutiat inshuro imwe azagira urwego nk'urwa Hussein (Imana imuhe amahoro), uzayikora inshuro ebyiri urwego rwe ni nk'urwa Hassan (Imana imuhe amahoro) uzayikora inshuro 3 urwego rwe ni nk'urwa Ally mwene Abi Twalibu, naho uzakora Mutiat inshuro enye urwego rwe ni nk'urw'Intumwa . n'izindi mvugo nyinshi bahimbiye Intumwa y'Imana.

Aya amasezerano mu bashiyat aremewe arakorwa kugeza n' ubu ndetse barayakora cyane cyane mu gihugu cya Irani, Ikindi kandi aya masezerano ari mu nzira zatumye Shiyat yigarurira abantu biganjemo urubyiruko kuko biborohereza kwikorera ubusambanyi mu izina ry' idini. Urebye rero aya masezerano ya Mutiat mu bashiya agamije kwishimisha n' ubusambanyi ariko bisaba ikintu kimwe gusa aricyo kuba uwo mugore cyangwa umukobwa bagiye gushyingiranwa adasanzwe afite umugabo. Iyo ibyo abyujuje bemerewe gusezerana mu buryo bworoshye cyane, ayo masezerano ntagombera abahamya bayahagarira ndetse nta n' ubwo ategeka umugabo guhahira umugore we kandi umugabo aba afite uburenganzira bwo gushyingiranwa n' abandi bagore ashatse muri Mutiat kandi akabashyira mu nzu imwe.

Ayo masezerano yo gushyingiranwa mu gihe kigenwe ni kimwe mu bigaragaza ibinyoma n' ubuyobe bw' Abashiyat kuko agamije kwishimisha mu busambanyi no kwandagaza igitsina gore muri ubwo buryo, bakaba bavuga ko aya masezerano agendera ku mategeko akurikira :

  • Kuba habayeho imvugo yo gushyingiranwa.
  • Umugabo ntategetswe guhahira umugore we.
  • Umugabo yemerewe gushyingiranwa n' umubare w' abagore bose ashoboye uko baba bangana kose.
  • Uwo mugore iyo igihe bemeranyije kirangiye baba batandukanye kandi nta bundi burenganzira amufiteho nko kuzungura n' ibindi.
  • Uburenganzira bw' umubyeyi si ngombwa mu bihe byose.
  • Igihe cyayo masezerano gishobora kuba gitoya cyane nka 1/4 cy' isaha, umunsi umwe, ukwezi se, umwaka, imyaka icumi n' ibindi bihe binyuranye kuko byose biterwa n'ibyo bumvikanyeho.

Ibi byose rero bigaragaza gutesha agaciro igitsina gore kandi babyitirira amategeko y' idini nyamara Idini riri kure yabo, ese bo barabyemera ko byakorerwa abakobwa babo cyangwa bashiki babo?.

kugaragaza ibinyoma by'abashiat kuri mutiat: Ku birebana n'imvugo bitwaza bahamagarira abantu gukora aya masezerano y'igihe kigenwe (Mutiat),icyo twabasubiza ni uko: 1. Izo hadithi bavuze zose ni ikinyoma no guhimbira Intumwa y'Imana ibyo itavuze. Kandi icyo ni icyaha gihambaye kizajyana umuntu mu muriro, nk'uko Intumwa yabivuze igira iti:
(( uzambeshyera abizi azaba yiteganyirije icyicaro cye mu muriro))

2. Naho iyo ndowa ya Mutiat ubwayo ni ubuyobe ntiyemewe kuko Intumwa y'Imana ihabwa ubutumwa yasanze abantu bayikora , nyuma Imana irayiziririza ibinyujije ku Ntumwa yayo Muhammaad(Imana imuhe amahoro n'imigisha) nk'uko byagaragajwe mu mvugo zayo nyinshi cyane, murizo hari aho Intumwa y'Imana yavuze iti: ((Yemwe bantu njyewe nari nabemereye amasezerano y'igihe kigenwe (Mutiat),none Imana yayiziririrje kuva ubu ni ikizira (Haramu) kugeza ku munsi w'imperuka)). Na none imvugo y'Intumwa yakiriwe na Ally mwene Abi Twalib (Imana imwishimire) yaravuze ati:
" Intumwa y'Imana yabujije amasezerano y'igihe kigenwe(Mutiat) ku munsi w'urugamba rwa Khaybari)).

3.ikindi iyo ndowa irimo ubwangizi ku isi kuko igamije kwangiza no kwandagaza igitsina gore. Icyitonderwa: Icyo twakwibutsa kuri aya masezerano ya Mutiat ni uko ari mu nzira Shiat n'abandi bemera nkayo bakoresheje mu kubona abayoboke cyane cyane urubyiruko n'abasore kuko harimo kuborohereza mu kwishimisha bisambanira uko bashaka nta kibazo.

 

GUHINDURA ISWALA Y' IJUMA

Bisanzwe bizwi ko iswala y' ijuma ari itegeko ku bayislamu b' abagabo, ariko Abashiya bahinduye iri tegeko bakaba bavuga ko umuyislamu afite amahitamo yo gusali Ijuma cyangwa yashaka agasali Dhuhuri Ijuma akayihorera. Banongeyeho ko kugirango Ijuma ibe itegeko ari uko Imamu wayo yaba Imamu Mah'di utegerejwe.Ibi rero nabyo ni icyaduka kindi bazanye mu idini banyuranya n' itegeko ry' Imana rishimangirwa na Qor'aani ntagatifu ndetse n' imigenzo y' Intumwa y' Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n' imigisha)ritegeka abayislamu b' abagabo gusali ijuma nta mahitamo ndetse rishimangira ko uretse ijuma ku bushake aba akoze icyaha,keretse afite impamvu yemewe nk'uburwayi n'izindi.
Icyitonderwa:
hari bamwe mu bashiya bake cyane bemera ko Ijuma ari itegeko nta mahitamo ariko abenshi cyane kandi bafatirwaho urugero bemeza ko Ijuma Atari itegeko ahubwo ari amahitamo hagati y'ijuma na dhuhuri.

 

UFATANYA ISWALA EBYIRI NTA MPAMVU.

Mu bindi bintu Abashiya bihariye bonyine ni ugufatanya iswala ebyiri mu gihe kimwe nta mpamvu yemewe n' idini, nk' imvura, urugendo n' izindi mpamvu zizwi zasobanuwe mu bitabo by'amategeko Abashiya bo rero babikora mu buryo busesuye igihe cyose bagahuza iswala ebyiri nta mpamvu bafite. Ibi rero ni ukunyuranya n' imigenzo y' Intumwa y' Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n' imigisha) ndetse n' abayobozi bamukurikiye bose kuko bajyaga bakora iswala buri yose ku gihe cyayo, keretse ku mpamvu zemewe n' Idini nk'uko byasobanuwe mu bitabo by' amategeko ya Islamu.

 

BEMERA KO QOR'ANI IRIHO UBU YAHINDUWE

Abashiyat bemera ko Qor'ani iriho ubu ituzuye kuko Abaswahaba bongeyemo banavanamo imirongo myinshi, cyane cyane iyavugaga Ally n'ubuyobozi bwe banavanamo iyavugaga ibibi by'abaswahaba. Aha bakaba bavugako hari Mas'hafu yitwa umus'hafu wa Fatuma wabuze ariko uzabageraho igihe kimwe. uwo muswafu bavuga ko urimo inshuro 2 z'iyi Qor'an iriho ubu ndetse binatandukanye. Bisobanuye ko iyi Qor'ani abayislamu bafite ari ? by'iyagombye kuba ihari abaswahaba bakozemo. Iyi myemerere rero ikaba yarashimangiwe n'ibitabo by'abashiat bya kera n'iby'ubu byagaragaje ko Qor'ani yahinduwe nta gushidikanya hanagaragazwa amwe mu masura yavanywemo muri yo hari Suratu bise SURAT ALWILAYA bisobanuye isura y'ubuyobozi bwa ALLY , bavuga ko Uthuman yatwitse umuswafu yari irimo ajugunya aya zavugaga ku byiza n'agaciro ka Ally n'abantu bo mu rugo rwe. Iyo Sura rero itangira ivuga iti:

" Yemwe abemeye mwemere Intumwa n'Umukunzi ba bandi babiri twohereje ngo babayobore inzira igororotse.


Aha abashiyat bakaba bashimangira ko iyi surat ivuga ubuyobozi bwa ally,hari n'izindi surat n'imirongo myinshi bagaragaje mu bitabo byabo bavuga ko yabuze kuko abasangirangendo bayivanyemo

Igisubizo kuri iyi myemerere: Kuvuga ko Qor'an yahinduwe kuko abaswahaba bakuyemo imwe mu mirongo bakongeramo indi, ibyo ni ukuvuguruza Imana kuko yasezeranye ko izarinda Qur'an ikayirinda guhindagurika no gukorwamo n'abantu. Aha Imana yaravuze iti:

" Muby'ukuri twebwe twamanuye urwibutso rwa Qor'an kandi ni twe tuzayirinda ".

Al Hijri: 09.

Ubwo rero ibyo bavuga ni ukuvuguruza Imana kandi ubwo ni ubuhakanyi.

 

BEMERA KO IMANA ISHOBORA KUYOBERWA IKINTU NYUMA IKAKIMENYA CYANGWA IGATANGA ITEGEKO NYUMA IKABONA KO YIBESHYE IKAZANA IRINDI.
ibisubizo kuri iyi myemerere: kuvuga ko Imana ivumbura ikintu nyuma yo kukiyoberwa ,ibi ni ugushinja imana ubujiji ndetse ni kuyihakana no kuyivuguruza kuko Allah azi byose ndetse n'ibitarabaye iyo biba izi uko byari kugenda.

 

GUTUKA ABASANGIRANGENDO NO KUBAHARABIKA

Abashiyat batuka abasangirangendo(abaswahaba) b'Intumwa y'Imana ndetse bakanavuga ko abenshi bapfuye ari abahakanyi cyane cyane abayobozi batatu ba mbere ari bo Abuubakar, Omar na Uthuman ( Imana ibishimire) bavugako Abubakar na Omar bapfuye ari abahakanyi batanicujije ngo bavuge e ibyo bakoreye Ally bakamuhguza ubuyobozi, ni ku bw'ibyo babanga bakanabasabira imivumo y'Imana ngo ibabeho Uko ari babiri n'imivumo y'abamalaika n'iy'abantu bose.

Igisubizo kuri iyi myemerere: Imyemerere y'abashiat yo gutuka abaswahaba no kubaharabika babita abahakanyi n'ibindi,ibyo ni ukwigomeka ku Mana n'Intumwa yayo kuko dusanga imirongo myinshi ya Qur'an n'imvugo z'Intumwa y'Imana zivuga ibyiza byabo, bityo rero kubatuka ni icyaha gihambaye muri islamu kuko ari ukwirengagiza nkana ibyiza n'agaciro kabo nk'uko biza kugaragazwa ku musozo w'iri somo.

 


KWANGA, GUTUKA NO GUSEBYA ABAGORE B'INTUMWA Y'IMANA

Abashiyat batuka bakanasebya abagore b'Intumwa y'Imana aribo Aisha umukobwa wa Abubakar na Hafswa umukobwa wa Omar, aba bagore b'Intumwa bombi abashiyat babafitiye urwango rukomeye cyane ku buryo bafite ubusabe bwihariye babasabira buri gihe nyuma y'iswala bagira bati:" Nyagasani shyira umuvumo wawe ku bigirwamana (amasanamu) bibiri by'abakurayishi Abubakar na Omar unashyire imivumo yawe ku mashitani abiri ari yo abakobwa babo Aisha na Hafswa. Aha Aisha na Hafswa barazira ko ari abakobwa ba Abubakar na Omar.

Igisubizo kuri iyi myemerere y'abashiat:
==Gutuka abagore b'Intumwa y'Imana nka Aisha na Hafswa abakobwa ba Abubakar na Omar ibyo bikorwa n'abashiat n'abanswarullah ndetse bakaba barabigize Idini,ibyo rero ni ukwigomeka ku Mana no kwambura agaciro urugo rw'Intumw y'Imana, ibyo babikora biyibagiza nkana ko abagore b'Intumwa y'Imana ari ababyeyi b'abemeramana bose nk'uko bishimangirwa na Qor'an ntagatifu, ariko abakora ibyo ntawabarenganya kuko bo atari abemeramana, kuko utabubaha ngo anabakunde ntababarwamo. Gukunda no kubaha abagore b'intumwa y'Imana n'abasangirangendo bayo ni mu biranga abemeramana b'ukuri.
==Gutuka no gusebya abagore b'Intumwa y'Imana ni ukwigomeka ku Mana no guhinyuza nkana ibyiza n'agaciro kabo byavuzwe henshi muri Qor'ani no mu mvugo z'Intumwa y'Imana(Imana imuhe amahoro n'imigisha) nk'uko biza kugaragazwa ku musozo w'iri somo.

ICYITONDERWA :
Aha icyo tugomba kumenya ni uko ibyavuzwe kabashiyat mu myemerere yabo ari nayo myemerere y'abanswarullah agatsiko kakwiriye hano iwacu mu Rwanda kanigarurira benshi mu bayislamu, bityo rero ntaho batandukaniye uretse inyito gusa ariko imyemerere ni imwe niyo mpamvu iyo havuzwe umushiyat tujye twumva uwiyita AnswaruLLah niyo havuzwe Answarullah tujye twumva umushiya nta tandukaniro kuko mu bimenyetso biranga abashiat byavuzwe n'abamenyi baragize bati:{{ Nuzabona umuntu utuka abasangirangendo b'Intumwa (abaswahaba) agahakana ubuyobozi bwa mbere ya Ally uzamenye ko ari umushiat}}. Ubwo rero Answarullah ni abashiyat kandi twose turi mu dutsiko twayobye dufite imyemerere inyuranyije n'iya Islam, Abantu bagomba kukirinda no kugasobanurira abayislamu kugirango bamenye ubuyobe bwako.

AGACIRO N'IBYIZA BY'ABAGORE B'INTUMWA Y'IMANA MUHAMADI (Imana imuhe amahoro n'imigisha) N'ABASANGIRANGENDO BAYO.


IBYIZA N'AGACIRO K'ABAGORE B'INTUMWA Y'IMANA:
Abagore b'Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), ni abantu bafite icyubahiro n'agaciro gakomeye muri Islam, buri muyIslam wese ategetswe kubakunda no kububaha kubera icyubahiro cyo kuba abagore b'Intumwa y'Imana, ndetse ibyo ni mubiranga abemera nyakuri.
Gutuka no gusebya uwo ariwe wese mu bagore b'Intumwa y'Imana nka AISHA na HAFSWA (bombi Imana ibishimire) n'abandi, Ni icyaha gikomeye cyane, ndetse kubatuka no kubasebya ni ukwigomeka ku Mana no kwambura agaciro Intumwa yayo. umwemera wese agomba kububaha no kubakunda kuko ari ababyeyi b'abemeramana, nk'uko bigaragazwa na Qur'an ntagatifu aho Imana yagize iti:

"Intumwa (Muhamadi) ni yo ifite agaciro ku bemeramana kurusha roho zabo, kandi abagore b'Intumwa y'Imana ni ababyeyi babo.".

Qur'an 33:6

Ni nayo mpamvu bitari byemewe ko umwemeramana ashakana n'uwo ariwe wese mu bagore b'Intumwa y'Imana Nk'uko atashakana na nyina umubyara, ibyo nabyo bigaragaza icyubahiro cy'abagore b'Intumwa y'Imana, nk'uko Imana yabivuze iti:

"Ntibyemewe kuri mwe kubuza amahoro Intumwa y'Imana nti munemerewe gushakana n'abagore be nyuma ye mu bihe byose, Kuko mu by'ukuri ibyo ni icyaha gihambaye ku Mana".

Qur'an 33:53

 


IBYIZA BY'ABASANGIRANGENDO (Imana ibishimire):
Umusangirangendo (UMUSWAHABA) ni nde? Umusangirangendo bisobanuye umuntu wese wabonye Intumwa y'Imana Muhamadi (amahoro y'Imana amubeho), akayemera (akaba umuyislamu) kandi agapfa akiri umuyislamu. Ibyiza n'agaciro k'abasangirangendo (Abaswahaba) Abasangirangendo b'Intumwa y'Imana bari inyangamugayo, bubahaga cyane Imana n'Intumwa yayo, bitangiye idini y'Imana bafasha intumwa y'Imana mu kuyamamaza no kuyiteza imbere bakoresheje imitungo yabo n'imitima yabo. Ibyiza byabo Imana yabivuzeho henshi mu mirongo ya Qur'an ndetse no mu mvugo z'intumwa y'Imana nyinshi zigaragaza ibyiza n'agaciro kabo, ibyo byose rero bitegeka umwemera mana nyakuri kubakunda, kubishimira no guhora abasabira ibyiza ku Mana. Icyo Imana yabavuzeho muri QUR'ANI Ntagatifu; Imana yavuze byinshi muri Qur'an bigaragaza ibyiza by'abasangirangendo n'agaciro kabo mu idini ya Islam, muri byo Imana iragira iti:

"Ariko Intumwa na babandi bemeye hamwe nayo,bitanze bakoresheje imitungo yabo na roho zabo,abo nibo bafite ibyiza kandi nibo bazatsinda. Imana yabateguriye ijuru munsi yaryo hatemba imigezi, bazabamo igihe cyose, iyi niyo nsinzi ihambaye".

Qur'an 9:88-89

Na none Imana yaragize iti:

"Na babandi babaye abambere mu kuba abayisilamu aribo bamuhajiruna (abimutse bava i Makka bahungira i Madina) naba Answaru (Abari batuye i Madina babakiriye) n'ababakurikiye mu byiza, Imana yarabishimiye nabo barayishimira, yanabateguriye ijuru munsi yaryo hatemba imigezi, bazabamo igihe cyose, iyo ni intsinzi ihambaye".

Qur'an 9:100

Iyi mirongo ya Qur'an ntagatifu n'indi itavuzwe hano, iragaragaza ibyiza n'agaciro Imana yahaye abaswahaba, kugeza ubwo itangaje ko yabishimiye nabo bakayishimira. Ibyo byose birerekana ko abaswahaba bafite icyubahiro n'agaciro gakomeye muri Islam, kuko batatswe n'Imana ibazi neza, kandi icyo Imana ivuze niko kiba kiri. Bityo buri mwemera wese ategetswe kubakunda no kubishimira mu mutima we,kuko ibyo nibyo biranga abemera mana bazaza nyuma y'abasangirangendo, kuko Imana yabategetse uko bagomba kwitwara ku bababanjirije mu kwemera, igira iti: babandi baje nyuma yabo, bategetswe kubasabira bavuga bati "Nyagasani tubabarire ibyaha byacu, ubabarire n'ababavandimwe bacu babandi batubanjirije mu kwemera, kandi ntuzashyire mu mitima yacu urwango kuri babandi bemeye, Nyagasani mu by'ukuri ni wowe nyir'ukubabarira kandi ni wowe nyir'impuhwe".

Qur'an 59:10

Uyu murongo wa Qur'an uragaragazako umwemera Mana wese ategetswe gusabira abasangirangendo, akanasaba Imana ko imurinda urwango n'umutima mubi kuri bo. Ariko ikibabaje ni ukuba abashiyat na answarullah barahisemo kuzuza imitima yabo urwango n'umutima mubi ku basangirangendo b'Intumwa y'Imana kandi Imana ibategeka kubakunda, banahitamo kubasabira imivumo mu gihe Imana ibategeka kubasabira impuhwe zayo. Ibyiza by'abaswahaba kandi ntabwo byavuzwe muri Qur'an gusa ahubwo banavuzwe mu bitabo byose Imana yahishuriye Intumwa zayo aribyo: Taurat yahishuriwe Intumwa Mussa na Injili (Ivanjiri) yahishuriwe Intumwa Issa,aho hose hahanuwe ko Intumwa Muhammadi izagira abasangirangendo b'inyangamugayo bazaba bubaha banakunda Imana n'Intumwa yayo,

Reba Qur'an 47:29.

Icyo Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yavuze ku basangirangendo bayo (abaswahaba) Intumwa y'Imana yavuze byinshi bigaragaza agaciro n'urwego rw'abasangirangendo, muri byo hari aho yagize ati: "Abantu beza kurusha abandi ni babandi twabanye (abaswahaba), hagakurikiraho abaje nyuma yabo (Tabi-ina), hagakurikiraho abaje nyuma yabo (Tabi-i Tabi-ina)". Yakiriwe na Bukhariy na Mus-lim Na none Intumwa yaragize iti:
"Ntimugatuke umwe mu basangirangendo banjye, kuko umwe muri mwe n'ubwo yatanga zahabu ingana n'umusozi wa Uhudi(uri i Madina), ntiyageza ku kiganza cy'ibyatanzwe n'umwe muribo, nta n'igice cyacyo".
Yakiriwe na Bukhariy na Mus-lim
Na none Intumwa yaragize iti:
"Ntawe ubakunda usibye umwemera nta n'ubanga uretse indyarya (Umunafiq)".
Yakiriwe na Bukhariy na Mus-lim
Imiterere n'imibereho myiza y'abasangirangendo yari intangarugero ku batuye isi, bubahaga cyane amatageko y'Imana n'Intumwa yayo Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha), baharanira kwamamaza Islam no kuyigeza ku bantu bose. Bahoraga bagera ikirenge mu cy'Intumwa y'Imana mu byo bakoraga byose. Baremeye baritanga bigomwa ibyabo kubera Allah. Nyuma yo kubona iyi mirongo ya Qur'an ntagatifu n'imvugo z'Intumwa y'Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) zigaragaza ibyiza by'abaswahaba, ibyo byose bigaragaza ko kubatuka no kubasebya ari icyaha gikomeye kuko ari ukuvuguruza Imana n'Intumwa yayo Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha).

 


AGATSIKO KA KABIRI: AL QADIYANIYAH kazwi ku rindi zina rya AHMADIYAT

 

IMIBEREHO Y'AGATSIKO KA QADIYANIYAH

Al Qadiyaniyah ni kamwe mu dutsiko twayobye kagaragaye mu mpera z'ikinyejana cya 19 .

 

Uwashinze AL QADIYANIYAH:
Uwashinze AL QADIYANIYAH yitwa GHULAM AHMADI AL MIRIZA yavukiye ahitwa i Qadiyani mu kinyejana cya 19,yakoze mu biro bikuru byari bihagarariye inyungu z'abongereza muri iyo ntara ,akaba yari yarahawe inshingano zo gusenya idini ya Islamu ahindura imyemerere yayo ,yaje gupfa mu mwaka wa 1908.

Impamvu zatumye QADIYANIYAH ikwirakwira:

  • Uruhare n'inkunga bikomeye by'abakoloni
  • Kuba hatarabonetse abamenyi bahagije bakumira iyo ngengabitekerezo
  • Ubumenyi buke kuri benshi mu bayislamu batazi ukuri kwa QADIYANIY n'intego zayo.
  • Kuba ibihugu by'abayislamu byarirengagije Afurika
  • Amashuri menshi yabo yigishwamo iyo myemerere n'inzu z'amasomero y'ibitabo n'ibinyamakuru binyuranye mu bihugu byinshi by'Afrika nka : NIGERIA, GHANA, SIERALEONE, KENYA,UGANDA n'ahandi .

 

IBYO GHULAM AHMADI AL MIRIZA YIYISE

Uyu mugabo yiyise ibintu byinshi muri byo: A. Yiyise ko ariwe Yesu wasezeranijwe ko azagaruka. B. Yiyise ko ari Intumwa abishimangira agira ati:" Njyewe mfite ubumenyi mpabwa n'Imana, Imana yanyohereje hashize imyaka ijana nyuma y'indi ntumwa kugirango mvugurure Idini kandi murike uburanga bwayo nsenye imisaraba kandi nzimye umuriro w'ubuhakanyi.

 

KUGARAGAZA IBINYOMA BYA GHULAM AHMADI AL MIRIZA

Nta Muyislam n'umwe n'ubwo yaba afite ubumenyi buke cyane ushobora kwemera ko ibyo uyu mugabo avuga ko ari Intumwa y'Imana ko ari ukuri kabone n'ubwo yakora ibirenze ibyo yavuze abeshya, kubera ko twemera ko Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ariwe wasozereje Intumwa n'abahanuzi nta yindi Ntumwa izaza nyuma ye, kandi uvuze ko ari Intumwa y'Imana nyuma ya Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) uwo yaba ari umunyabinyoma kandi n'uwabyemera we n'uwo yemeye bose baba bavuguruje Qor'an ntagatifu n'imvugo z'Intumwa y'Imana. Muri Qor'an hari imirongo myinshi igaragaza ko nta Ntumwa izaza nyuma ya Muhamad(Imana imuhe amahoro n'imigisha). Muri yo harimo aho Imana yavuze iti:

" Muhamad ntiyigeze aba umubyeyi w'umwe muri mwe ariko ni Intumwa y'Imana akaba ari nawe wasozereje abahanuzi ".

AL AHZAB: 40

Naho mu mvugo z'Intumwa y'Imana zigaragaza ko ariyo yasozereje Intumwa n'abahanuzi, hari aho yagize ati:" Abana ba Israel bajyaga bayoborwa n'abahanuzi uko intumwa ipfuye hagakurikiraho indi, mu by'ukuri nta muhanuzi uzaza nyuma yanjye ". Ubwo rero dushingiye kuri iyi mvugo yo muri Qor'an n'imvugo z'Intumwa y'Imana bigaragaza ko nta Ntumwa izaza nyuma ya Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ahubwo uwaza yiyita Intumwa aba abeshya, kandi ibyo byahanuwe n'Intumwa ko mu bihe bya nyuma hazagaragara abantu biyita Intumwa aha yaragize ati:" mu bigeragezo bizabaho mu bihe by'imperuka ni igihe hazaza ababeshyi b'abanyabinyoma bari hafi mirongo itatu 30 buri wese yiyita Intumwa y'Imana.

 

IMWE MU MYEMERERE Y'ABAQADIYANIY

UKO AL QADIYANIYAH IBONA UMUSOZO W'UBUTUMWA:
== Abaqadiyani bagerageje gukinisha ubwenge bw'abayislamu no kubajijisha babereka ko ubutumwa bwa QADIYANIY butanyuranyije no kuvuga ko Muhamad ariwe wasozereje ubutumwa. Bakoresheje amayeri menshi n'amacenga kugirango babigereho n'ibisobanuro bitari byo, muri byo twavuga:
== Bavuga ko kuba Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ariwe wasozereje ubutumwa bisobanuye ko ubutumwa buzaza nyuma ye buzakererwa hagashira igihe kirekire butaraza nk'ibinyejana 13 kugirango hagaragare imbaraga n'ubushobozi n'ubuhambare bwa Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha).
== basobanura ko kuvuga ko Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ariwe wasozereje ubutumwa binyuranye n'uburyo abantu bakeneye Intumwa n'abahanuzi mu bihe byose.
== bavuga ko kwemera ko nta yindi Ntumwa izaza nyuma ya Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) harimo gushinja Imana ko ibigega byayo by'ubutumwa byakamye kandi ko Imana itagishoboye kohereza ubutumwa. Ubwo rero kugirango tutita Imana ko yananiwe tugomba kwemera ko QADIYANIY ari Intumwa.

Kugereranya Imana n'ibiremwa byayo bavuga ko Imana isenga, igasiba, igasinzira ikanakanguka.

Guhindura amategeko y'idini bayoroshya mu nyungu z'abakoloni nko gukuraho jihadi no gukora umutambagiro mutagatifu iMakka.

 

Urupfu rwa GHULAM AHMADI AL MIRIZA washinze QADIYANIY:

mu mwaka wa 1907 habayeho impaka hagati ye n'umumenyi witwa THANAULLAHI ku buryo GHULAMU yasohotsemo arakaye hanyuma abwira Sheikh Thanaullahi ko Imana izica umubeshyi muri bo amubwira ko umunyabinyoma apfa uwo bagiye impaka akiriho kandi ikamuteza icyorezo kizamuhitana. Bigeze mu kwezi kwa 5 umwaka wa 1908 ubusabe bwe bwarakiriwe aterwa n'icyorezo cya KOLERA mu mujyi wa LAHORE muri Pakistan apfira mu musarani yicaye ari kwituma. Umurambo we wahise ujyanwa mu marimbi yari yarise amarimbi y'ijuru. Naho Sheikh THANAULLAHI yabayeho nyuma ye imyaka mirongo ine 40 ahanganye n'ABAQADIYANIY agaragaza ibinyoma byabo. Maze GHULAMU agerwaho n'imvugo yivugiye ubwe ubwo yajyaga impaka n'uwo musheikh aho yagize ati:" Niba mbeshya mpimba nk'uko ubivuga muri buri mvugo yawe, mu by'ukuri jye nzapfa mbere yawe ukiriho, kuko nzi neza ko umwangizi w'umubeshyi ataramba kandi iherezo ry'ibye apfa asuzuguritse afite agahinda kugirango atazashobora kwangiza no kuyobya abagaragu b'Imana,maze agasiga umwanzi we ukomeye ariho)). Uko qadiyani ifatwa muri islamu : Hashingiwe ku myemerere ya qadiyaniy yavuzwe kandi inyuranye neza n'imyemerere isanzwe ya islamu ishingiye kuri Qor'ani n'imigenzo y'Intumwa y'Imana,Qadiyaniy ifatwa ko itari muri islamu.

 


AGATSIKO KA GATATU : ASWUFIYAH(ABASUFI)

Aka gatsiko kitiriwe (ASWUFU)bisobanuye ipamba kuberako imyambaro y'abagatangije yari ipamba byagaragazaga kwicisha bugufi no kwibuza isi n'imitako yayo, kakaba ari agatsiko kayobye gata inzira y'ukuri Kanashyiraho inzira zinyurwamo n'ugiye kukinjiramo zose zishingiye ku gutagatifuza abantu no kubarenza urugero rwabo,izo nzira ni izi: A.Ugiye kwinjiramo yaba ari agatsiko cyangwa umuntu ku giti cye agomba guhitamo umusheikh akurikira kugirango amumenyereze mu myitozo yihariye isukura umutima kugirango amenye Imana kandi nta gukoresha ubwenge bwe cyangwa ngo yibaze. B.Ugiye mu basufi agomba gukurikira umusheikh we bisesuye n'ubwo byaba ari mu kuzirura ibyaziririjwe cyangwa kuziririza ibyaziruwe. C. Igihe ari imbere y'umusheikh we agomba kwibombarika no kwicisha bugufi nk'umupfu iyo ari mu maboko y'umwoza. D.Agomba kumva ko umusheikh we amureba mu byo akora byose kabone n'ubwo yaba ari kure ye. E.Agomba guhora asubiramo amagambo n'ubusabe umusheikh we amusomera F.Kutabana n'uwo umusheikh we yanga kandi agakunda uwo umusheikh we akunda.

 

INZIRA SUFIYA YAKORESHEJE:

== Inzira ya TIJANI yakomotse ku mugabo witwa AHMADI mwene Muhamadi mwene Mukhitari TIJANIY wavutse muri 1150(uhereye igihe intumwa yimukiye i Madina). Uyu AHMAD TIJANIY yiyitiriye ibintu byinshi by'ibinyoma muri byo:

  • Yavuze ko ariwe musozo w'inshuti z'Imana (Awuliyau) zose.
  • Yavuze Ko ariwe wa mbere uzinjira mu ijuru we n'abamukurikiye
  • Yavuze Ko Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) yamuhaye urwibutso bita iswala y'urufunguzo,ngo iruta iswala zose zo ku isi, yiswe urufunguzo kuko ifungura ibifunzwe byose, uyikoze inshuro imwe abona ibihembo bingana n'iby'iswala zose zabayeho ku isi.
  • Yavuze ko azi ibyihishe byose uko byaba bihambaye kose, avuga ko umubonye wese azinjira mu ijuru hamwe n'umugiriye neza, n'ibindi byinshi bigaragaza ubuhakanyi bwe n'ubw'abamukurikiye.

 

IMWE MUMYEMERERE Y'ABASUFI

 

  • Ntawe ushobora kubona ijuru keretse ku mutima we harimo umusheikh, Allah n'Intumwa.
  • Gusingiza Imana (Dhikiri) baririmba banaceza kandi babyina.
  • Bagira ubwiherero bwo gusenga bagomba kwinjiramo hari abasheikh babo bakanabashyiriramo imigisha kandi ubwo bwiherero bukaba bwijimye nta rumuri ruhari
  • ALHULULU: bisobanuye ko Imana iba mu mibiri imwe yihariye ku buryo iyo uyibonye uba ubonye Imana kandi ko Imana iba mu bintu byose nta tandukaniro hagati yayo n'ibiremwa byayo.
  • Kubaho kumwe bisobanuye ko ikintu cyose kiriho ari Imana kandi ko buri cyose kiriho gishushanya Imana.aha bavuga ko Imana ari roho naho ibiri mu isi byose ni umubiri,ubwo rero Imana ariyo roho iri mu biremwa ari byo mubiri.
  • Bizera ko Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ari ishusho y'Imana yigaragajemo nyuma y'uko itari izwi.
  • Bemera icyo bita "Kuvanirwaho ipaziya" bisobanuye ko abona byose biba hano ku isi ndetse akabaha ibisobanuro n'ubumenyi byihariye bw'Idini butabonwa n'abandi.
  • Bemera ko IBADATI (ibikorwa byiza) nk'Iswala, swawumu, Hija n'ibindi ari inshingano z'abantu rusange basanzwe ak o o biyita (abantu b'umwihariko) badasanzwe ibyo ntibibareba.
  • Kugira ibitaramo n'ibiterane byo kubyina no guceza bagize nk'umugenzo bategeraho abadasobanukiwe n'idini babeshya ko ibyo ari ukwiyegereza Imana

ICYITONDERWA:
Iyi myemerere y'abasufi ni ubuyobe bukomeye kubera impamvu zikurikira:

  • Inyuranyije n'imyemerere nyayo ishingiye k 'ubutumwa bwahawe Intumwa Muhammadi(Imana imuhe amahoro n'imigisha).
  • Kuyoboka nyako ni ugushingiye kuri Qor'ani n'imigenzo y'Intumwa Muhammadi, bityo nta wundi muyoboro abayislamu bagenderaho ndetse n'uwawiyitirira yaba yihaye urwego rw'ubutumwa azanye ubuyobe bukomeye bwo gutesha abantu gahunda y'Imana .
  • Nta wundi muntu ushobora gushyiraho gahunda zo kweza imitima no kuyitunganya uretse Imana ikabinyuza ku Ntumwa yayo.
  • Buri wese uvuga ko afite ubumenyi bw'amabanga yihariye abona bunyuze mu majwi cyangwa mu mwuka ,aba ari umubeshyi n'umunyabinyoma kandi aba ahimbiye Imana anayibesheye.
  • Imyemerere y'abasufi ni ubuyobe kuko ishingiye ku mitekerereze y'abafilozofi ishimangira ko bafite zindi mbaraga zibakoresha zijyanye no kubonekerwa n'Imana ikabaha ubumenyi bwihariye butabonwa n'abandi.
  • Iyo umaze gusobanukirwa icyo abasufi bashingiyeho ukwemera kwabo,bikwereka ko nta gaciro baha amategeko Ya islamu aha ubwisanzure buri wese mu gushaka ubumenyi,kuko hari ubumenyi bw'umwihariko bavuga ko bubonwa na bamwe abandi ntibabubone.

AGATSIKO KA KANE: IBADWIYAH

Ni agatsiko kakomotse mu gatsiko gakomeye cyane kitwa AL KHAWARIJU, IBADWIYAH rero Ni itsinda ry'abakhawaridju ryagaragaye mu ghugu cya Oman biturutse ku ba khawariju baje muri icyo gihugu,kashinzwe n'uwitwa ABDALLAH mwene IBADHWI ATTAMIMI mu kinyejana cya 12 kuva Intumwa yimukiye iMadinah . Aba ibadwi borohera abandi bayislamu basanzwe uretse ko bavuga ko nta y'indi Dini izakirwa uretse Idini yabo. UKO ABA IBADWIY BABONA ABASANGIRANGENDO B'INTUMWA Y'IMANA(BASWAHABA) Mu bintu byumvikanyweho hagati y'abakhawariju n'udutsiko twabo twose harimo n'aba ibadwiyat ni ukwishimira no gukunda abaswaha babiri b'abayobozi ba mbere nyuma y'Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n'imigisha) aribo Aboubakar na Omar (Imana ibishimire) naho ku bandi babiri b'abayobozi aribo Uthumani mwene Afani na Ally mwene Abi Twalib aba ibadwiy bahagaze igihagararo kibi cyane, barabasebya cyane biteye isoni banataka banashimagiza abantu bishe Uthuman banacira urubanza Uthmani ko ari umuhakanyi kandi ibyo byose babikoze birengagije ko Intumwa y'Imana(Imana imuhe amahoro n'imigisha) yamaze kubaha inkuru y'ijuru.IBADWIYAH kandi banga bakanasebya Ally mwene Abi Twalib bavuga ko yari umuhakanyi, kuburyo ibyo byashimangiwe n'umwe mu bayobozi b'aba ibadwiyat witwa Abdillah mwene Ibadwiy mu gitabo cye aho batuka umusangirangendo w'Intumwa y'Imana witwa Muawiyah bagira bati: "Dutanze Imana n'abamalayika bayo ho abahamya ko twebwe twitandukanyije nabo (Uthman na Ally) tukaba abanzi babo ku maboko yacu n'indimi zacu n'imitima yacu. Tuzabaho dutyo, tuzapfa dutyo, tuzazuka dutyo tuzanabarurirwa ku Mana dutyo".

 

IMYEMERERE ya IBADWIYAT

 

  • Bavuga ko umuyislamu utemera imyemerere yabo Atari umubangikanyamana Atari n'umwemeramana,ahubwo ni umuhakanyi w'inema ntabwo ari uwataye ukwemera burundu.
  • Bemera ko ibisingizo by'Imana aribyo Mana ubwayo, Urugero: yumva nta matwi, bavuga ko Allah aticara, areba nta maso, bahakana kuzabona Imana.
  • Bavugako Qur'an yaremwe Atari amagambo Imana yavuze.
  • Bahakana umunzani uzapimishwa ibikorwa by'abantu ku munsi w'imperuka.
  • Bemera ko umuyislamu ukoze icyaha akizi ataba ataye idini ahubwo aba abaye umuhakanyi w'inema.

Umusozo..