^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Iterabwoba (Terrorism)

GUKOSORA ZIMWE MU NYITO ZIKORESHWA NABI

Nyuma yo gusobanura neza no kugaragaza ko iterabwoba ntaho rihuriye n'idini ya Islam twifuje gukosora zimwe mu nyito zikunze gukoreshwa nabi zigahesha ishusho mbi Islamu n'abayislamu 'muri izo nyito zikoreshwa nabi twavuga '(Ubutagondwa cyangwa Intagondwa ). Ni ijamo rero rikunze gukoreshwa nabi haba mu itangazamakuru rinyuranye cyangwa ku Bantu ku giti cyabo usanga iri jambo barikoresha nabi . INTAGONDWA :cyangwa ubutagondwa ubundi bisobanura umuntu ukomeye kubyo yemera kandi utemera kubivanwaho n'uwari we wese 'kandi akabikurikiza nk'uko bikwiye mu mwimerere wabyo'ibyo ni byo bakunze kwita mu zindi ndimi ko ari RADICALISME cyangwa FONDAMENTILISME'bisobanuye muri Islam kugendera ku myemerere y'Idini no kuyikomeraho .Ubundi rero ibi nibyo bikwiye ku bayislam ko bakunda bakanakomera ku myemerere yabo y'umwimerere ikomoka muri Qoran ntagatifu no mu migenzo y'intumwa y'imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha)kandi bagakurikiza Amategeko y'Imana nk'uko ibibategeka igira iti

((Yemwe abemeye Imana nimwinjire muri Islamu mwese )) Q 2:208

Na none Imana irongera iti

(( Ibyo Intumwa yabazaniye mubikurikize' ibyo yababujije mubireke )) Q 59:8

Iyi mirongo ya Qor'an iragagaraza ko umuyislamu agomba kuba umuyislamu wese mu buzima bwe bwa buri munsi kandi agakurikiza amategeko y'idini ashoboye yose akanirinda ibyo yabujijwe n'Imana n'Intumwa yayo Muhamad (Imana imuhe amahoro n'imigisha)byose ashingiye ku myemerere ya Islam aribyo byakwitwa FODAMENTALISME.

IKIBAZO CYABONETSE KUMYUMVIRE Y'IRI JAMBO NI IKIHE ?

Ubundi iri jambo ubwaryo nta kibazo rifite 'ndetse ni naryo rikwiye nk'uko byagaragaye.ariko rero ikibazo cyabaye ni uko ryitiriwe Abakora ibikorwa bibi nk'ubwicanyi 'Iterabwoba n'ibindi bikorwa by'ubugome binyuranye 'kuburyo byagaragaye ko abakora ibyo bikorwa aribo bayislam b'umwimerere bakora ibikwiye muri Islamu . Ibyo bihita bisobanura ko islam nyayo ari Ubugome'Ubwicanyi' Iterabwoba n'ibindi bibi biteye isoni. Iyi rero ni imyumvire mibi cyane igamije guharabika ISLAMU ikanatuma abantu benshi bibaza kuri iyo dini ifite umwimerere w'ibikorwa by'ubugome n'iterabwoba ?!!! . Gusa ababifashe gutyo ntawabarenganya kuko babivuga uko babyumva ku Itangazamakuru rigaragaza ko abakoze ibikorwa by'Ubugome n'Iterabwoba ari Abayislamu b'imyemerere ikaze LES ISLAMISTES 'ibyo rero bisobanura ko kuba Umuyislamu cyane ukomeye ku idini ye unayikunze ari ugukora ibikorwa by'ubugome n'iterabwoba' ubwo bikumvikana ko Islamu nyayo ari Ibikorwa by'Ubugome.

IKIBAZO: Ese koko ISLAMU nyayo y'umwimerere ni ubugome no kwica Abantu b'inzirakarengane? IGISUBIZO:Oya 'si uko bimeze 'ahubwo ISLAMU nyayo y'umwimerere n'Amahoro'Ubutabera'Ubworoherane no Kugiraneza. Ibi nibyo ISLAMU nyayo ni nayo mico yagombye kuranga Umuyislam nyawe ukurikiza Qor'an ntagatifu n'imigenzo y'Intumwa y'Imana MUHAMAD ( Imana imuhe amahoro n'imigisha) Qor'an ibuza ikanaziririza bidasubirwaho kwica abantu b'inzirakarengane' kwangiza ibikorwa remezo' ihohotera n'ibindi byose bibangamira ubusugire n'umutekano. ndetse n'umuyislam ukurikiza Qor'an agomba kwirinda ibyo byaha kuko Imana yabibujije nk'uko ibivuga muri igira iti((Muramenye ntimugakore ubwangizi mw'isi kandi Imana yarayitunganyije)) Islam ibuza kwiyahura no kwiyambura ubuzima ku mpamvu iyo ariyo yose Imana yaravuze iti

((Muramenye ntimuziyice (Ntimuziyahure)kuko Imana ibafitiye Impuhwe..) Qor'an 4:29

Intumwa y'Imana(Imana imuhe amahoro n'imigisha) yaravuze iti:( uziyahaura akoresheje Icyuma cyangwa umugozi cyangwa uburozi'Imana izabimuhanisha mu muriro kandi azawubamo igihe cyose) Islamu iziririza kwica no kumena Amaraso y'abantu b'inzirakarengane 'Imana iragira iti (( Ntimuzice Roho kuko Imana yabiziririje) Islam nyayo ni ukorohera no kubanira neza abandi ni ubwo baba batari Abayislam 'Imana iragira iti

(( Imana ntabwo ibabuza kubanira neza abandi batabarwanya mu Dini ntibanabirukane mu Mazu yanyu'Abo Imana ntibabuza kubagirira neza no kubagirira ubutabera kuko Imana ikunda abakoresha ukuri n'ubutabera )).Qor'an 60:8

Iyi niyo Islamu nyayo ' Idini y'Amahoro 'Ubutabera 'Ubusabane'Ineza n'Urukundo

ISLAM NA DJIHADI Ubundi DJIHADI bisobanura :Gukoresha Imbaraga zose mu guharanira Idini y'Imana . DJIHADI ikorwa mu buryo bunyuranye harimo Ururimi'kwandika n'Imirwano iyo bibaye ngombwa mu gihe hari Abantu bari kurwanya Islamu bigaragara bakoresheje Imbaraga bica Abayislamu babaziza Idini yabo' icyo gihe Abayislam babishoboye bemerewe kurwana n'uwo mwanzi wabo mu rwego rwo Kwitabara no kwivana muri ako karangane nk'uko Imana Imana ibivuga igira iti:

((Babandi babangamiwe bahuguzwa bemerewe kurwana n'abanzi babo' kandi Imana ishoboye kabatabara' abo babyemerewe ni babandi birukanywe mu mazu yabo barengana bazira ko bavuze bati:ALLAH niwe nyagasani wacu)) Qor'an 22:39-40

Igihe Abayislam bari kuri DJIHADI bategetswe kwirinda kurenganya no guhohotera abatabarwanyije batababangamira'Imana iti:

((Murwane mu nzira y'Imana murwanye babandi babarwanya kandi muramenye ntimuzarengere ngo murwanye abatabarwanya kuko Imana ntikunda abarengera )) Qor'an 2:190

Intumwa y'Imana MUHAHAMAD ( Imana imuhe amahoro n'imigisha )yagaragaje imyitwarire igomba kuranga abayislamu muri djihadi igira iti:((Muramenye ntimuzice Abana 'Abagore 'Abasaza ntimuzice n'abantu bari gusenga munsengero ) Izi nama eshatu ziragaragaza ko barwanyaga ababarwanya .

ESE IDINI YA ISLAM IREBERWA HE ?

Mu bindi bintu byafashwe nabi ni ukurebera idini ya ISLAM mu bantu'ibyo bigatuma iyo Umuyislam akoze ikintu kibi ku isi cyangwa agatsiko ka'bayislamu runaka kakora ikintu kibi nk'igikorwa cy'iterabwoba bikitirirwa Islamu n'abayislamu bose. Iyo myumvire nayo Siyo ntinakwiye' kuko islamu ireberwa muri Qor'an ntagatifu no mu migenzo y'Intumwa y'Imana MUHAMAD ( Imana imuhe amahoro n'imigisha) iyo niyo nkomoko ya ISLAM ibirimo nibyo byitirirwa ISLAM n'abayislam'kandi nta terabwoba 'nta bugome 'nta bwicanyi birangwamo'ahubwo ibyo byose ni ikizira nk'uko twabigaragaje mu ngingo zavuzwe haruguru. Naho kurebera ISLAMU mu Bantu runaka cyangwa mu dutsiko runaka tw'abayislam twagiye dushingwa kubera inyungu z'abadushinze zinyuranye'ibyo ni ikosa rikomeye 'kandi byarabaye hirya no hino ku Isi aho abayislamu bacyemanzwe bacyekwaho ibikorwa by'itera bwoba cyane nyuma y'ibitero byo kuya 11/sept/2001 I New York n'ibyabaye muri za Gar ya moshi mu Bwongereza' abayislamu bamwe baraketswe cyane Ingo zabo zisakwa na polisi bahagarikwa mumayira nta cyaha bafite 'ahubwo bakemangwa kuko ari Abayislamu gusa.cyane cyane abagaragaragwaho ibimenyetso bya ISLAMU nk'ubwanwa 'ikanzu ' no kwikwiza ( Hidjab) kubayislamukazi.

Ibyo byakomeje umurego kugeza ubwo abayobozi b'idini ya ISLAM mu bwongereza bemereye abayislamukazi gukuramo no kwambura za Hidjab mu rwego rwo kwiyoberanya kubera ingorane n'ibibazo barimo byo gukemangwa no gukekwa mu nzego z'umutekano . Ibyo byose bigaragaza ya myumvire mibi yo kuryoza abayislamu bose no kubitirira Icyaha cyakozwe n'umwe mu bayislam' uretse ko bimwe muri ibyo bikorwa hari ni igihe ababikoze batamenyekana !!! Ibyo byakozwe kandi binyuranyije n'amategeko agenga ubutabera mpuzamahanga ashimangira ko icyaha ari gatozi' kandi agashimangira ko umuntu ari umwere kugeza icyaha kimuhamye hashingiwe ku bimenyetso bigaragara'ariko ku bayislamu mu bihugu bimwe ibyo ntibyubahirizwa 'ahubwo ayo mahame y'ubutabera barayirengagiza abayislamu bagakekwa ahandi bagafungwa igihe kirekire nta manza baciriwe kandi batotezwa bikomeye muri za gereza zitemewe mu butabera mpuzamahanga 'abandi nyuma y'igihe bagafungurwa babwirwa ko bari barabaketse none basanze ari abere nta cyaha kibahama. Ibi byose rero ni ibigaragaza ya myumvire mibi iri kuri islamu n'abayislamu'kandi ibi byose binyuranyije n'ubutabera ndetse n'amasezerano mpuzamahanga y'uburenganzira bwa Muntu.

ESE KUKI BAMWE MU BAKRISTU BAKORA IBIKORWA BIBI BY'ITERABWOBA BITITIRIRWA UBUKRISTU N'ABAKRISTU BOSE?

N'ubwo twagaragaje ko hari abenshi bitirira islamu n'abayislamu ibikorwa bibi bishobora gukorwa n'umwe mu bayislamu cyangwa kamwe mu dutsiko tw'abayislamu twashinzwe kubera inyungu bwite z'abadushinze.ariko iyo witegereje usanga hari ibikorwa bibi n'ubugome bikorwa na bamwe muba kristu mu izina ry'idini ya Girikstu ariko ntibyitirirwa ubukristu ntibinaryozwa abandi bakristu bose ngo usange aho banyuze bakemangwa basakwa nk'uko bikorerwa abayislamu ndetse nta n'ubwo Bibliya yigeze yitirirwa iterabwoba nk'uko byakozwe kuri Qor'an ubwo bamwe batangaje ko ariyo nkomoko y'Iterabwoba. Icyo twakwibutsa ni uko hari ibikorwa byinshi by'ubugome n'ubwangizi byakozwe mu izina ry'Idini ya Gikristu bikozwe n'abakristu babitegetswe n'ubuyobozi bw'Idini 'ariko hamwe n'uko byatangiwe uburenganzira n'abayobozi kandi bakomeye ibyo ntibyatumye ubukristu n'abakristu bose bitirirwa ibyo bikorwa kandi byarakozwe mu izina ry'idini bakanakora ibikorwa binyuranye by'ubugome birimo kwica umubare munini w'abantu b'inzirakarengane n'ubundi bwangizi ' muri ibyo bikorwa twatanga igero zikurikira:

1.Hagati y'umwaka w'1095 - 1270' habaye intambara z'abanyamisaraba 'icyo gihe Papa Urbain wa kabiri yahamagaje Council de clermont mu bufaransa 'aha abakristu uburenganzira bwo kurwana ndetse aha uwitwa God froid de Bouillon ubuyobozi bw'iyo ntambara 'yarishe' irasenya yangiza byinshi mu izina ry'ubukristu 'ariko ibyo ntibyitiriwe idini yose n'abakristu bose?!!.

2.Hagati y'umwaka w'1212 -1492 Abakristu batangaje intambara zari zigamije gusiba Islamu mu burengerazuba bw'isi (Uburayi ) Izo ntambara zayobowe n'abami b'abanyagatolika aribo :ISABELLE I DE CASILLE ' FERDINAND II D'ARAGON' barwanye n'abayislamu'izo ntambara zishe benshi zarasenye ariko ntabwo ibyo byitiriwe ubukristu n'abakristu bose ?!!!.

3.Mu gihugu cya Uganda uwitwa Joseph Konny yatangije umutwe wa Gisirikare ariko urwanira ubukristu awita Lord Resistance Army ( L R A ) uwo mutwe ukaba uharanira ko ubuganda buyoborwa n'amategeko icumi ya Biblia yahawe Intumwa Mose . Uyu mutwe wa L RA n'ubwo wiyita ko ari ingabo zirwanira Imana zigamije gutegekesha Igitabo cya Biblia' nyamara urica' ufata bagore ku ngufu' uriba urasenya 'uhatira abana bato kujya ku rugamba n'ibindi bikorwa biteye isoni kandi binyuranyijen'amategeko ya Biblia 'ibyo bikorwa byose rero birumvikana ko ntaho bihuriye na Biblia n'abakristu n'ubwo bwose bikorwa mu zina ry'idini na Biblia!!!!. -Ese Biblia irabishyigikiye koko ?!!! Oya da !! -Ese idini y'ubukristu koko yemera ibikorwa Joseph Konny akora we n'umutwe ayoboye ?! Oya da ! -Ese abakristu bose bashyigikiye ibyo bikorwa Oya da!. Ariko hamwe n'uko batabishyigikiye ubikora we ntibimubuza kubyitirira Idini y'ubukristu n'igitabo cya Biblia !!!!. Ubwo rero ni kimwe n'uko hari umwe mu bayislamu cyangwa Agatsiko kakwiyitirira Islamu kubera inyungu gashaka kugeraho kagakora ibikorwa bibi mu izina ry'idini kandi ntaho bihuriye na islamu n'abayislamu. ikindi nk'uko ibyo Joseph Konny akora n'umutwe we wa gisirikari bititirirwa ubukristu nti binabazwe abakristu bose uko ni nako byagombye kugenda ku bayislamu niba hari agatsiko kakora ibikorwa bibi kiyitirira Islamu ibyo ntibigombye kwitirirwa Islamu nk'idini cyangwa ngo biryozwe Abayislamu bose.

Umwanzuro Islamu itandukanye n'iterabwoba , Qor'an itandukanye n'iterabwoba nk'uko ubukristu na Bibiliya biri kure binatandukanye n'ibikorwa by'iterabwoba n'ubugome bwa Joseph Konny n'umutwe we wa Lord Resistance Army(L.R.A). ubwo ni bwo butabera nyabwo kandi bwimakaza umuco n'amahoro n'ubworoherane mu Isi.

Byateguwe n'ubunyamabanga bushinzwe ivugabutumwa mu buyobozi bukuru bw'umuryango w'abayislmu mu Rwanda(A.MU.R).

Umusozo