^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Ibyiza by'Ukwezi kwa Shaban

Ibyiza by'Ukwezi kwa Shaban

Ishimwe n’ikuzo bikwiriye Imana, amahoro n’imigisha bisakare ku Ntumwa Muhamadi, bavandimwe bayislamu nk’uko mubizi twari tumaze iminsi turi mu kwezi gutagatifu kwa Rajabu ubu tukaba turi mukwezi kwa Shaaban ariko kwa munani mu mezi ya Kislamu.

Ukwezi kwa Shaaban ni ukwezi Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yajyaga asibamo iminsi myinshi, nk’uko tubisanga mu mvugo ya Usama mwene Zayidi aho yabajije Intumwa Muhamad ati:

“Ntabwo nigeze nkubona usiba iminsi myinshi mu yandi mezi nk’iyo usiba muri Shaaban, Intumwa Muhamadi (Allaah amuhe amahoro n’imigisha) iramusubiza iti: “Uko ni ukwezi abantu bakunze kwirengagiza kuri hagati ya Rajabu na Ramadhani, akaba ari nako kwezi kuzamurwamo ibikorwa by’abantu bijya ku Mana bityo nifuza ko ibikorwa byanjye byazamurwa nsibye”.

Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Ahamdi na Nasai

Iyi mvugo y’Intumwa y’Imana iratugaragariza ko ukwezi kwa Shaaban ari ukwezi gukomeye ari nayo mpamvu Intumwa Muhamadi yakoragamo ibikorwa byiza bitandukanye byo kugandukira Imana.

No mu bindi bigaragaza ibyiza by’ukwezi kwa Shabani ni uko harimo ijoro rikomeye ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Shaaban. Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati:

“Mu ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Shaabani Imana ireba ibiremwa byayo maze ikabibabarira ibyaha usibye umubangikanyamana n’ufitanye inzika na mugenzi we”.

Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Ibnu Majah

Iyi mvugo y’Intumwa y’Imana Muhamadi iratugaragariza uburemere bw’icyaha cyo kubangikanyimana ndetse n’ububi bw’icyaha cyo kutumvikana no gushyamirana, ni ngombwa ko buri wese yakwirinda icyaha cyo kubangikanyimana no gushyamirana na mugenzi we.

Ibyo Umusilamu asabwa gukora mu kwezi kwa Shaban

1) Gusiba iminsi myinshi ashoboye, nk’uko Intumwa Muhamadi yabigenzaga. Imvugo yaturutse kuri Aisha (Allah amwishimire) yaravuze ati:

“Intumwa Muhamadi yajyaga asiba tukagera aho tuvuga tuti ntazasiburuka, agasiburaka tukagera aho tuvuga tuti ntazongera gusiba, sinigeze mubona asiba iminsi myinshi nk’iyo yasibaga mu kwezi kwa Shaaban”. Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Bukhari n’icya Muslim.

2) Gukora ibikorwa byiza muri rusange birimo gusoma Qor’an, gufasha abatishoboye, gusingiza Imana cyane n’ibindi. Salamatu mwene Suhayilu yaravuze ati:

“ Abatubanjirije mu kwemera bajyaga bavuga ko ukwezi kwa Shaaban ari ukwezi ko gusoma Qor’an, naho Amuri mwene Qayisi iyo ukwezi kwa Shaabani kwinjiraga yafungaga iduka rye agasoma Qor’an gusa”.

3) Kwirinda ibyaduka n’ibihimbano bikunze gukorwa na bamwe mu badafite ubumenyi ku idini nko gusali iswala cyangwa Rakaa runaka mu ijoro ryo hagati mu kwezi kwa Shaabani no gusiba amanywa yaryo wibaza ko bikurinda ibibi cyangwa bikongerera igihe cyo kubaho, ibyo byose ni ibihimbano Umuyislamu agomba kwirinda muri uku kwezi kwa Shabani.

Umusozo