^Subira Hejuru

foto1 foto2 foto3 foto4 foto5
foto5

Ubuhamya bw'abasilamu bashya

Impamvu z'ingenzi zatumye abenshi mubamenyi ba "Tewolojiya" n'impuguke mu bice byose by'Isi bayoboka Islam!!

Izo mpamvu z'ingenzi ni enye (4);

  1. Ubumwe bw'Imana nyir'Ubutungane, ibyo Imana ishimangira muri Qur'an ivuga iti;
    Vuga uti, yo ni Imana Imwe, Imana Nyir'Ukwishungikirizwa n'ibiremwa byose, Ntiyabyaye kandi Ntiyabyawe, kandi ntacyo isa nacyo
  2. Kuba umuntu avuka ari umwere ntacyaha cy'inkomoko kuko ntawe uzikorezwa imitwaro y'abandi
  3. Igihe umuntu akoze icyaha yicuza ku Mana ubwe akayisaba imbabazi ntamuhuza cyangwa umuvugizi hagati ye n'Imana
  4. uburinganire no kureshya hagati y'abantu bose ntawe ufite agaciro kurusha undi uretse utinya Imana akanayubaha kurusha abandi

Ibibazo by'ingenzi abantu bibazaho ariko Islam ikaba yihariye kubibonera ibisubizo n'ibisobanuro:

  • Intangiriro y'ikiremwa muntu
  • Inkomoko y'icyaha n'imbabazi
  • Kohereza intumwa n'abahunuzi

Ibi byose bisobanurirwa n'amagambo y'Imana mu mirongo ya Qur'an ikurikira;

  • Intangiriro y'ikiremwa muntu:

    Ibuke igihe Imana yaburiraga Abamalaika iti "Njyewe ngiye gushyira mu Isi umuyobozi Abamalayika baravuga bati; urayishyiraho umuntu uzakore ubwangizi akamena amaraso kandi twebwe tugusingiza tukanagutagatifuza; Imana iravuga iti "Njyewe nzi ibyo mutazi
    Imana yigisha Adamu amazina y'ibintu byose maze byoreka Abamalayika irababwira iti; "ngaho nimubwire amazina yabiriya biremwa niba muri Abanyakuri; Abamalayika baravuga bati "Ubutungane ni ubwawe Nyagasani; twe nta bumenyi dufite keretse ubwo watwigishije; muby'ukuri ni wowe mumenyi w'Umunyabugenge.
    Imana Ibwira Adamu Iti; "babwire amazina y'ibiremwa; amaze kubabwira amazina y'ibiremwa; Imana irababwira iti; "Ese sinababwiyeko njyewe nzi ibyihishe mu ijuru no mu Isi kandi nzi ibyo mugaragaza n'ibyo muhisha
    Ibuka igihe twaburiraga Abamalayika tuti; "mwubamire Adamu; Abamalayika barubama uretse "Ibilisi" (Satan) yaranze arirata aba mubahakanye
  • Inkomoko y'Icyaha:
    Imana iravuga iti:
    Twabwiye Adamu tuti: "Tura wowe n'umugore wawe mu ijuru, murye amafunguro meza mushatse ariko ntimwegere igiti mutazaba mubahuguza
    Maze shitani irabanyereza (irabayobya) ibavana mubyiza barimo mu ijuru, turababwira tuti: "Ni mumanuke mujye mu Isi kandi bamwe bazaba abanzi ba bagenzi babo "Umuntu na Shitani" muzature mu Isi muyibemo kugeza igihe cyagenwe.

    Inkomoko y'imbabazi no kubabarirwa:

    Maze adamu yakira amagambo aturutse ku Mana avuga ati: "Nyagasani wacu, twahuguje imitima yacu, nutatubabarira ntunatugirire imbabazi, tuzaba mubanyagihombo. Imana iramubabarira yakira kwicuza kwe, mukuri Imana niyo yakira kwicuza kandi niyo nyr'Imbabazi.

    Inkomoko yokwoherereza Intumwa n'Abahanuzi:

    Twaramubwiye tuti: "mumanuke mujye mu Isi mwese, kandi nimuzirwa n'ubuyoboke buturutse ku Mana abazakurikira inzira yanjye "Idini"; ntabwoba bazagira nta n'agahinda
    Naho babantu bazahakana bakavuguruza ibimenyetso byacu; abo nibo bantu b'umuriro kandi bazawubamo ubuziraherezo

Aha rero niho hagaragazako "ISLAM" atari idini nshya ahubwo niyo dini ya kamere ikaba ari nayo dini y'intumwa z'Imana n'abahanuzi bose

Ni gute wayoboka Islam?

Iyo wiyemeje kuyoboka Islam, uvuga ubuhamya bubiri ubivanye ku mutima ukavuga uti:

Ndahamya mbivanye ku mutima wanjye mbivugisha ururimi rwanjye ko ntayindi mana iriho kandi ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Imana Imwe Rukumbi "ALLAH", kandi ngahamya ko Muhammad ari Intumwa y'Imana akaba n'Umugaragu wayo.
Ubwo uba ubaye Umuyisilamu. Warangiza ukiyuhagira maze ugashyira mubikorwa amategeko ya Islam.

Kwishimira Umuyislamu Mushya!

Muvandimwe Muyislamu mushya!!! Twishimiye kuba Imana yakuyoboye, birakwiye ko wishima kuko ubu uvutse bushya n'ibyaha byawe byose wakoze mbere birahanaguwe kuko "ISLAM" ihanagura ibyahise mbere yayo.

Turakugira inama zikurikira;

  1. Kwihanganira ibibazo n'ingorane uzahura nabyo mu muryango wawe, iby'ubukungu n'imibereho nyuma yo kuyoboka Islam, biramutse bibaye uzamenyeko ibyo ari ibisanzwe kandi Abemeramana bagomba kugeragezwa mukwemera kwabo nk'uko byabaye kubatubanjirije mukwemera nk'Intumwa n'Abahanuzi n'abandi babemeye bakabakurikira.
  2. Kuzirikana eswala eshanu (5) buri munsi kandi ni uri igitsina gabo ukazikorera mu Musigiti kuko iswala ari itegeko riremereye muri Islam ndetse uyiretse aba ahakanye Imana.
  3. Guharanira gushaka ubumenyi no gusobanukirwa Islam kuko Islam ni Idini ishishikariza kuyiga no kuyisobanukirwa, nk'uko Intumwa y'Imana Muhammadi "Imana Imhuhe Amahoro n'Imigisha" yabishimangiye igira iti;
    Uzafata inzira akajya gushaka ubumenyi, Imana izamworohereza inzira yo kujya mu Ijuru, kandi abamenyi ni abazungura b'Intumwa z'Imana
  4. Kwirinda no kugendera kure ibyo Imana yaziririje, ibyo ukabimenyereza roho yawe kuko ibyaha bitera umwijima n'agahinda mu mitima; ariko kubaha no kumvira Imana bizana urumuri n'ibyishimo mu mitima

UMUSOZO

Idini ya Islam niyo dini Imana yahitiyemo ibiremwa byayo, idini yoroshye, ntangorane n'amananiza birimo, ntitegeka abayiyobotse ibibananira.

Idini ya Islam ishingiye k'ukugaragira Imana imwe Rukumbi itagira icyo ibangikanwe nayo, Irangwa n'Ukuri n'Urukundo.

Mu mategeko ya Islam nta mayobera abamo, yose arasobanutse kandi yuzuye ubutabera, umunyabwenge wese utekereje ku mategeko ya Islam asanga ihamagarira ingeso nziza, ihamagarira ukuri, kwiyubaha, ubutabera, kubahiriza amasezerano, gusohoza indagizo, kwakira abashyitsi, kurangwa n'imico myiza, ibyo itegeka byose n'ibizanira abantu umunezero n'intsinzi mu Isi, kandi ibyo Islam ibuza, ni ibifite ingaruka mbi ku mibereho y'abantu.