"ISLAM" bisobanuye kwicisha bugufi no kwibombarika ku Mana, mu mvugo; mu myemerere no mubikorwa witandukanya n'ibangikanyamana iryo ariryo ryose. "Islam" niyo dini Imana yahitiyemo ibiremwa byayo inohereza Intumwa zayo kugirango ziyigishe abantu inahishure ibitabo bikubiyemo amategeko n'umuyoboro byo kuyisobanura.
Islam kandi yubatse ku nkingi eshanu (5) ntawe ushobora kuba umuyislamu keretse azemeye akazishyira mubikorwa; izo nkingi ni izi;...
- UBUHAMYA BUBIRI: Guhamya ubivanye ku mutima ibuvugisha ururimi ko nta yindi mana ibaho kandi ikwiye gusengwa mukuri uretse Imana imwe rukumbi "Allah" no guhamya ko Muhammad ari umugaragu w'Imana n'Intumwa Yayo; ubu buhamya nirwo rufunguzo rwa Islamu ni nawo musingi yubakiyeho.
- GUKORA AMASENGESHO "Swalah": Iyi ni inkingi ihambaye cyane, isobanuye guhozaho amasengesho atanu buri munsi, akaba ariyo ahuza umugaragu na Nyagasani we, amuganiriza mu iswala akanamusaba, bigatuma umugaragu agira ituze ry'umutima n'umubiri ibyo bikaba aribyo bizamuha ibyishimo ku Isi no kumperuka
- GUTANGA AMATURO "Zakat": bisobanuye ituro ryoroheje rikuwe mu mitungo y'abashoboye rigahabwa abakene, iryo turo rikaba risukura imitungo y'abakire rigatuma igira imigisha y'Imana rikaba n'ikiraro gihuza abakire n'abakene bigatuma babana bishimanye ntanzangano n'ishyari cyangwa ubugambanyi
- IGISIBO "Swaumu": Igisibo cy'ukwezi kwa "RAMADHAN" ariko kwezi kwa Cyenda mu mezi agendera ku mboneka y'Ukwezi; muri uku kwezi abayisilamu bose bahurira ku kwigomwa ibibanezeza nk'ibiryo, ibinyobwa no kubonana n'abo bashakanye kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirenze.
- UMUTAMBAGIRO MUTAGATIFU "Hidja": Ni ukugana i "Makka - Saudi Arabia" rimwe mu mwaka ukahakora imigenzo yahagenewe ugamije kwiyegereza Imana Ikaba ari inkingi ya gatanu (5) mu itegetswe buri Muyisilamu ufite ubushobozi inshuro imwe mubuzima. Imigenzo yayo ibanza ushobora kuyikora mu kwezi kwa Cumi kwa k'Islam ariko "SHAWALI" cyangwa "DHUL QAADA" ariko kwezi kwa Cumi na kumwe kwa k'Islam; wayirangiza ugategereza imigenzo nyamukuru itangirana n'italiki ya Munani (8) y'Ukwezi kwa "DHUL Hidja" ariko kwezi kwa Cumi n'abiri kwa k'Islam.



