Ubumenyi rusange – Thaqaafah
Imibereho myiza y’Umuryango
Kw’izina ry’Imana Nyir’Impuhwe Nyir’Imbabazi Iriburiro: Ugushimwa no gusingizwa n’iby’Imana yo yaremye umuntu ikamwigisha ibyo atarazi ikoresheje ikaramu, amahoro n’umugisha bisakare ku ntumwa y’Imana Muhamad, we waje ari umuburizi akanazanira ikiremwa muntu inkuru nziza ku mibereho yacyo ya buri munsi. Nyuma y’ibyo; Islamu ni idini yuzuye, itunganye, kandi igizwe n’amategeko agenga gahunda y’ubuzima bwose, haba kuruhande…
Ukuri k’Umugore muri Islam
Uburenganzira bw’Umugore muri Islam n’Uruhare rwe mu Iterambere ry’umuryango Igitsina gore gifite agaciro n’icyubahiro muri Islam, ndetse yagihaye uburenganzira bwose bukenewe mu mibereho ya buri munsi, ibyo bigaragara mu buryo bukurikira: Uburenganzira bwo kubaho Islam yavanye igitsina gore ahantu habi cyane, Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ihishurirwa ubutumwa, yasanze mu isi hari imico mibi…
Ubumwe n’ubwiyunge
UBUMWE N’UBWIYUNGE MURI ISLAMIri jambo “Ubumwe n’Ubwiyunge”, rigizwe n’amagambo abiri atandukanye ariyo: Aya magambo yombi Islam yayavuzeho byinshi iyatsindagira kandi itegeka ko abantu bagomba kuba bamwe bakirinda icyabatandukanya. Islam kandi yateganije ko abantu bagiranye ibibazo n’amakimbirane bagomba kwiyunga no gukemura ayo makimbirane mugihe cya vuba, ibi byose bigaragara muri Islam mu buryo bugufi bukurikira:Islam itegeka…
Ubutabera muri Islam
UBUTABERA MURI ISLAM Islam ni idini yavuze kuri buri kintu cyose abantu bakeneye mu buzima, igaragaza uko abantu bagomba kwitwara ku mategeko y’Imana inagaragaza n’uko abantu bagomba kubana hagati yabo. Mubyo yategetse rero bigomba kuranga abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi, ni ukugira ubutabera mu guca imanza hagati y’abantu ndetse no kuvugisha ukuri bakirinda…
Yesu na Maria muri Islam
Imyemerere ya islamu kuri yesu na nyina mariya amahoro n’imigisha by’ imana bibabeho. Imyemerere ya Islamu kuri Issa (Yesu) na Nyina Mariyamu (Mariya) (amahoro n’ imigisha by’ Imana bibabeho) ikomoka mu gitabo cya Qor’an n’inyigisho z’Intumwa y’Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha). Islamu yemera ko Mariya ariwe nyina wa Yesu yamubyaye mu buryo bw’igitangaza budasanzwe,…