Amasomo
Imico n’imyifatire (Adabu)
Ibyiza dusanga mu kuramukanya : Ikindi twavuga k’ukuramukanya n’uko Umuyislamu aho ari hose atagomba kwihisha no kumvako atewe isoni no kuba yagaragaza ko ari umuyislamu,Ibyo bishatse kuvuga ko igihe cyose ageze mu Bantu abona ko harimo umuyislam agomba guhita amuramutsa mu ndamutso ya Kislam ariyo : “ASALAMU ALAYIKUM WARAH’ MATULLAHI WA BARAKATUHU. ” Uwo nawe…
Iterabwoba (Terrorism)
Iterabwoba IRIBURIRO Muri iki gIhe hagaragaye ijambo ry’icyaduka n’ikiza cyitwa ITEREBWOBA cyane cyane nyuma y’ibitero bya 11 nzeri 2001 byakozwe mu mujyi wa new york muri leta zunze ubumwe z’Amerika ku nzu mpuzamahanga y’ubucuruzi (WTC) Nyuma y’icyo gihe nibwo ijambo ITERABWOBA ryakoreshejwe cyane n’abanditsi b’ibitabo binyuranye, inama, ibiganiro mbwirwaruhame, amaradio, za televiziyo, n’ibindi bikoreshwa mu…
Ibisobanuro by’ijambo Fiq’hi
Inkomoko n’ Intego za “Fiqihi” Inkomoko: “Fiqihi” ikomoka ku Mana kubera ko ari ubutumwa bwayo (WAH’YI) yahishuriye intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), akaba ari igice kimwe cy’ubumenyi n’ubuhanga mu mategeko kigamije gutunganya abatuye isi n’ibibakikije. Intego zayo: “Fiqihi” yigisha abantu uburyo bwo kugandukira, kwiyegurira no kugaragira Imana mu ishusho nziza ijyanye n’amategeko. Yigisha umuntu…
Islam isobanuye iki ?
“ISLAM” bisobanuye kwicisha bugufi no kwibombarika ku Mana, mu mvugo; mu myemerere no mubikorwa witandukanya n’ibangikanyamana iryo ariryo ryose. “Islam” niyo dini Imana yahitiyemo ibiremwa byayo inohereza Intumwa zayo kugirango ziyigishe abantu inahishure ibitabo bikubiyemo amategeko n’umuyoboro byo kuyisobanura. Umuyisilamu agomba kwemera inkingi esheshatu z’Ukwemera arizo; 1) Kwemera Imana Bisobanuye kwemera Imana (ALLAH) ariyo Muremyi n’Umwami…