IGISIBO CY’UKWEZI KWA RAMADHANI:
Ibisobanuro ku Igisibo: Imana yashyizeho uburyo bwo kuyigandukira bunyuranye, kugira ngo igerageze abagaragu bayo, kugira ngo irebe ko bashobora kuyigandukira bakurikiza amategeko yayo cyangwa se ko bashobora kwigomeka bagakurikira irari ryabo. Uko kuyigandukira igushyira mu ibyiciro bikurikira:
1. Ibibuza ibyo umuntu akunda nk’igisibo, kuko kibuza ibikundwa aribyo: Ibyo kurya, ibinyobwa n’ibindi bimunezeza nk’imibonano ku bashakanye n’ibindi.
2. Gutanga mubyo utunze ukunda nk’amaturo (Zakat), isadaka.
3. Gutungana kw’umutima.
Ubutungane bw’umutima: Buba mu kwerekera kwawo ku Mana no kuyikunda. Bimaze kugaragara ko ibyo kurya, ibinyobwa, imvugo, kuryama, guhura n’abantu cyane bituma umuntu atakaza ibimuhuza n’Imana, bikamwongerera kuba kure y’impuhwe zayo. Niyo mpamvu Imana yategetse igisibo kugira ngo kibarinde ibibi, bityo bagire umutima udafite irari ariryo nzitizi zo kugandukira Imana. Ibategeka gukora icyicaro cya ITIKAFU mu misigiti kigamije kwiyegereza Imana. Inabategeka kurinda indimi zabo kuvuga ibidafite umumaro. Inabategeka igihagararo mu ijoro, gifitiye umubiri n’umutima akamaro.
IGISIBO NI IKI?
Igisibo: Ni ukwigomwa kurya, kunywa, imibonano mpuzabitsina ku bashakanye n’ibindi bibujijwe uwasibye, kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirenze, wagambiriye gusiba no kwiyegereza Imana.
IMPAMVU IMANA YATEGETSE IGISIBO:
– Igisibo ni inzira ituma habaho gutinya Imana, ukora ibyo yategetse ukareka ibyo yabujije. Igisibo kimenyereza umuntu uburyo bwo kurinda umutima no kureka ibibi byawo, kikanawutoza kwirengera inshingano no kwihangana mu gihe cy’ibibazo.
– Igisibo gituma umuyislamu abasha kwiyumvamo ububabare buri kuri mugenzi we ushonje, ibyo bigatuma arushaho gutanga no kugirira neza abakene n’abatindi, bityo bigatuma habaho urukundo n’ubuvandimwe hagati y’abakire n’abakene.
– Igisibo cyeza umutima, kikawusukura kiwukura mu bikorwa bidahwitse. Mu gisibo niho haboneka ikiruhuko k’urwungano ngogozi, kikaruruhura mu guhora rwuzuriwe, bikarufasha kugarura ingufu.
AGACIRO K’IGISIBO MURI ISLAM:
Igisibo ni inkingi imwe mu nkingi eshanu (5) zigize islamu, Imana yagitegetse mu mwaka wa kabiri (2) nyuma y’iyimuka ry’intumwa y’Imana iva iMakka ijya iMadina.
– Intumwa y’Imana ikaba yarasibye igisibo cya RAMADHANI inshuro icyenda (9) mu buzima bwayo. -Ukwezi kwa RAMADHANI, niko kwezi gufite imigisha n’ibyiza kurusha andi mezi yose uko ari cumi n’abiri (12), n’amajoro icumi ya nyuma y’uko kwezi, akaba ariyo meza kurusha amajoro icumi y’ukwezi kwa DHUL HIDJA, kuko mu majoro icumi ya RAMADHANI, habonekamo ijoro rya AL QAD’RI rifite ibyiza biruta iby’amezi igihumbi (1000), n’iminsi icumi ya mbere ya DHUL HIDJA, iruta iminsi icumi ya nyuma ya RAMADHANI, n’umunsi wa idjuma niwo mwiza mu minsi y’icyumweru, n’umunsi w’igitambo ukaba umunsi mwiza mu minsi yose y’umwaka, n’ijoro rya AL QADRI rikaba ijoro ryiza mu majoro yose y’umwaka.
UMWANYA IGISIBO GIFITE MURI ISLAM:
Igisibo cya RAMADHANI, ni itegeko kuri buri muyislamu ugimbutse, ufite ubwenge, ushoboye kuba yasiba, utari ku rugendo, yaba umugabo, cyangwa umugore udafite imiziro nk’imihango, ibisanza n’ibindi. Imana ikaba yarategetse abayislamu gusiba nk’uko yabitegetse abababanjirije. Imana iragira iti “Yemwe abemeye, mwategetswe gusiba nk’uko byategetswe abababanjirije, wenda mwarushaho gutinya Imana“. Qor’ani 2:183
IBYIZA BY’UKWEZI KWA RAMADHANI:
Imana iragira iti “Mu by’ukuri (iyi Qur’an) ni Twe twayikumanuriye mu ijoro ry’igeno, Ni iki cyakumenyesha ijoro ry’igeno? Ijoro ry’igeno riruta amezi igihumbi (ibyiza bikozwe muri iryo joro birusha ibihembo ibikozwe mu gihe kingana n’amezi igihumbi)! Abamalayika na Roho (Malayika Jibril) barimanukanamo babiherewe uburenganzira na Nyagasani wabo, kubera igeno (bazanye amategeko agenga) buri kintu cyose, Iryo (joro ryose) riba ryuje amahoro (n’impuhwe za Allah ku bagaragu be) kugeza umuseke utambitse“ Qor’ani 97:1-5
Umusangirangendo w’Intumwa y’Imana witwa ABU HURAY’RAT (Imana imwishimire) yaravuze ati “Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti “Iyo igihe cya Ramadhani kigeze, imiryango y’ijuru irafungurwa n’iy’umuriro igafungwa, amashitani akabohwa“. Yakiriwe na BUKHARIY na MUSLIMU.