Islam isobanuye iki ?

“ISLAM” bisobanuye kwicisha bugufi no kwibombarika ku Mana, mu mvugo; mu myemerere no mubikorwa witandukanya n’ibangikanyamana iryo ariryo ryose. “Islam” niyo dini Imana yahitiyemo ibiremwa byayo inohereza Intumwa zayo kugirango ziyigishe abantu inahishure ibitabo bikubiyemo amategeko n’umuyoboro byo kuyisobanura.

Umuyisilamu agomba kwemera inkingi esheshatu z’Ukwemera arizo;

1) Kwemera Imana

Bisobanuye kwemera Imana (ALLAH) ariyo Muremyi n’Umwami w’ibiremwa byose, Ikaba ari nayo ibiha gahunda kandi ni Nayo Ikwiye gusengwa no kugaragirwa yonyine, ntacyo bibangikanye nayo, Ifite amazina meza n’ibisingizo byuzuye, Imana Iravuga iti:

 … Vuga uti; Imana “Allah” ni Imana imwe Rukumbi; Imana Nyir’ukwishingikuruzwa n’ibiremwa byose; Ntiyabyaye kandi ntiyabyawe kandi ntacyo Isa nacyo nakimwe…

2) Kwemera Abamalaika
Ni ukwemerako ari abagaragu b’Imana babanyacyubahiro baremwe murumuri; Imana yabaremye kugirango bayigaragire muribo hari Jibril “Gabriel”, Mikailu, Israfilu na Malayika w’urupfu ariwe ushinzwe gukuramo roho z’abantu.

3) Kwemera Ibitabo

Bisobanuye kwemera ibitabo byose Imana yahishuriye Intumwa zayo n’abahanuzi nka TAURATU yahishuriwe Intumwa Musa “Mose”; INJIRI “IVANJILI” yahishuriwe Intumwa ISSA “YESU”; ZABURI yahishuriwe Intumwa DAWUDI; SUHUFU yahishuriwe Intumwa IBRAHIM no kwemera igitabo cyahishuwe nyuma y’ibi byose aricyo QUR’AN “KORAN” Ntagatifu yahishuriwe Intumwa MUHAMMAD Koran ikaba ikubiyemo ibitabo byose byayibanjirije, kandi Imana yasezeranye kuyirinda guhindurwa, izakomeza kuba ikimenyetso kubiremwa byose kugeza ku munsi w’Imperuka.

4) Kwemera Intumwa

Bisobanuye kwemerako Imana yohereje Intumwa kubiremwa byayo kugirango zibereke umurongo n’inzira izabageza ku Mana ibyo bikazatuma nta muntu uzagira urwitwazo ku munsi w’imperuka ko atamenye Imana, Intumwa yoherejwe mbere y’abandi ni NUHU “NOAH” nyumaye hakurikiyeho Intumwa nyinshi n’abahanuzi muribo twavuga: IBRAHIM; MUSA “MOSE”; ISSA “YESU” Uwabasozereje akaba Intumwa MUHAMMAD “Abo bose Imana ibahe amahoro n’imigisha”. Muhammad niwe Imana yagize umusozo w’ubutumwa kandi imwohereza ku bantu bose; ntayindi ntumwa izaza nyumaye.

5) Kwemera Umunsi W’Imperuka

Ni umunsi Imana izazura ibiremwa byose Ikabihuriza hamwe kugirango Ibikorere ibarura ry’ibikorwa, abakoze neza bajye mu Ijuru “PARADIZO”; naho abakoze nabi bajye mu muriro.

6) Kwemera igeno ry’Ibyiza n’Ibibi

Bisobanuye kwemerako Imana yagenye ibintu byose; inashyiraho ibiremwa; ukanemerako Imana izi ibikorwa by’abagaragu bayo mbere y’uko ibarema; Ikaba yaranabyanditse ku kibaho kirinzwe; ibyabaye ku muntu ntibishobora kumuhusha; nibimuhushije ntibishobora kumubaho.

Islam kandi yubatse ku nkingi eshanu (5) ntawe ushobora kuba umuyislamu keretse azemeye akazishyira mubikorwa;

Islam yubatse ku nkingi eshanu (5) arizo;

1) UBUHAMYA BUBIRI

Guhamya ubivanye ku mutima ibuvugisha ururimi ko nta yindi mana ibaho kandi ikwiye gusengwa mukuri uretse Imana imwe rukumbi “Allah” no guhamya ko Muhammad ari umugaragu w’Imana n’Intumwa Yayo; ubu buhamya nirwo rufunguzo rwa Islamu ni nawo musingi yubakiyeho.

2) GUKORA AMASENGESHO “Swalah”

Iyi ni inkingi ihambaye cyane, isobanuye guhozaho amasengesho atanu buri munsi, akaba ariyo ahuza umugaragu na Nyagasani we, amuganiriza mu iswala akanamusaba, bigatuma umugaragu agira ituze ry’umutima n’umubiri ibyo bikaba aribyo bizamuha ibyishimo ku Isi no kumperuka

3) GUTANGA AMATURO “Zakat”

bisobanuye ituro ryoroheje rikuwe mu mitungo y’abashoboye rigahabwa abakene, iryo turo rikaba risukura imitungo y’abakire rigatuma igira imigisha y’Imana rikaba n’ikiraro gihuza abakire n’abakene bigatuma babana bishimanye ntanzangano n’ishyari cyangwa ubugambanyiIGISIBO “Swaumu”:

4) Igisibo cy’ukwezi kwa “RAMADHAN”

ariko kwezi kwa Cyenda mu mezi agendera ku mboneka y’Ukwezi; muri uku kwezi abayisilamu bose bahurira ku kwigomwa ibibanezeza nk’ibiryo, ibinyobwa no kubonana n’abo bashakanye kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirenze.UMUTAMBAGIRO MUTAGATIFU “Hidja”:

5) No ukugana i “Makka – Saudi Arabia”

rimwe mu mwaka ukahakora imigenzo yahagenewe ugamije kwiyegereza Imana Ikaba ari inkingi ya gatanu (5) mu inkingi za Islam itegetswe buri Muyisilamu ufite ubushobozi inshuro imwe mubuzima. Imigenzo yayo ibanza ushobora kuyikora mu kwezi kwa Cumi kwa k’Islam ariko “SHAWALI” cyangwa “DHUL QAADA” ariko kwezi kwa Cumi na kumwe kwa k’Islam; wayirangiza ugategereza imigenzo nyamukuru itangirana n’italiki ya Munani (8) y’Ukwezi kwa “DHUL Hidja” ariko kwezi kwa Cumi n’abiri kwa k’Islam.

Iyi niyo Islam:

Islam ni Idini igendanye na kameremuntu yashyizeho gahunda y’imibereho y’abayiyobotse, baba umuntu kugiti cye cyangwa mu matsinda, ibateganyiriza gahunda y’umunezero ku isi no kumperuka; yaziruye icyo aricyo cyose gifite akamaro; urugero: Gushaka umufasha, ubucuruzi n’bindi byiza abantu bakenera mu mibereho yabo;

Yaziririje ikintu aricyo cyose gifite ingaruka mbi kubuzima; urugero: Ubusambanyi, kurongorana hagati y’abahuje ibitsina, kunywa inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi byose bifite ingaruka mbi kubuzima bw’abantu n’imibereho yabo.

Islam ni Idini ikubiyemo gahunda ihuza umugaragu na Nyagasani we ikamwereka ibyo Imana imutegeka gukora n’ibyo imubuza gukora kandi ikanabimusobanurira bihagije.

Islam ni Idini ihuje n’ibyifuzo bya roho n’umubiri.

Islam ni Idini y’isuku igaragara n’itagaragara, urugero; kwiyuhagira igihe wagize imibonano mpuzabitsina, kwiyuhagira kubera iswala ya Ijuma, kwisukura “Wudzuu” uko ugiye gusali inshuro eshanu buri munsi, gukebwa “gusilamurwa”, kogosha imisatsi yomumyanya y’ibanga, kogosha ubucankwaha n’ibindi Islamu itegeka murwego rw’Isuku.

Islam ni Idini y’uburinganire hagati y’abantu, nta tandukaniro hagati y’uwirabura n’uwera cyangwa hagati y’umwarabu n’utari umwarabu, nta numwe urusha undi agaciro keretse ufite gutinya Imana kurusha abandi.

Islam ni Idini itegeka kuririra neza ababyeyi bombi no kubanira neza abo mu muryango, ni Idini itegeka kubanira neza abaturanyi kubaha abakuru no gufasha abapfakazi ‘abakene.

Islam ni Idini ishishikariza gushaka ubumenyi no kubushyira mubikrowa kandi igahuza ubwenge n’ubumenyi.

Islam ni Idini yarokoye igitsina Gore ikagiha uburenganzira yahaye umugore uburenganzira bwo gutunga kandi inategeka umugabo kumuhahira, yamuhaye uburenganzira bwo kwitwa izina rye ntiyitirirwe umugabo ahubwo agahabwa inkomoko y’umuryango we, yamuhaye uburenganzira bwo gusaba gutandukana n’umugabo we iyo bibaye ngombwa, Islamu yahaye umugore umwihariko w’amategeko asobanutse agamije kurinda uburenganzira bwe.

Amwe mu mategeko Idini ya Islamu ihuriraho n’sezerano rya kera n’irishya abayislamu bakurikiza ariko abakiristu ntibayakurikize.

ITEGEKOAHO BIBONEKA MURI BIBILIYA
Gukebwa “Gusilamura”Intangiriro 4:21, Abalewi 3:12
Kubuza kunywa ibisindishaAbalewi 10:8-11
Kubuza kurya inyama z’ingurubeAbalewi 5:11
IsukuKuva 30:40
Kubama “gushyira agahanga
hasi igihe usenga”
Abami ba mbere 18:41;
Yosua 5:14;
Intangiriro 22:5
Kwikwiza ku gitsina no
kwitandukanya “abagore n’abagabo”
Abakorinto ba mbere 11:3

 

AL-IMANI”KWEMERA”

I.       IBISOBANURO

Kwemera bisobanuye: Kuvugisha ururimi, umutima ukabyemeza ndetse n’ibice by’umubiri byose bigakora ibyo bitegetswe n’Imana.

Kwemera rero kuriyongera bitewe n’ibikorwa byiza umuntu aba arushaho gukora bimwegereza Imana, kimwe n’uko kwemera k’umuntu gushobora kugabanuka bitewe n’ibyaha yakoze arengera amategeko y’Imana.

II.    INKINGI ZO KWEMERA

Kwemera kubatswe kunashingiye ku mahame atandatu arinayo intumwa n’abahanuzi baje gushimangira ndetse n’ibitabo byose byahishuwe n’Imana byaje gusobanura no kwemeza aya mahame ariyo yitwa “INKINGI ZO KWEMERA”.

Bisobanuye ko ntawe ushobora kuba umwemera nyakuri wuzuye keretse yemeye izi nkingi zose mu buryo bwagaragajwe na Qora’an n’inyigisho z’intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), kandi umuntu waramuka ahakanye cyangwa agashidikanya ku nkingi imwe muri izi nkingi uwo yaba asohotse mu bemeramana akaba abaye umuhakanyi.

Izo nkingi ni izi:

  1. Kwemera Imana
  2. Kwemera abamalaika b’Imana
  3. Kwemera ibitabo by’Imana
  4. Kwemera intumwa z’Imana
  5. Kwemera umunsi w’imperuka
  6. Kwemera igeno ry’ibyiza n’ibibi ko bituruka ku Mana.

Izi nkingi zo kwemera rero zishimangirwa n’amagambo y’Imana muri Qor’ani Ntagatifu ndetse n’inyigisho z’intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha).

Naho muri Qor’ani, twavuga aho Imana yagize iti:

ءَامَنَ الرَّسُوْلُ بِمَآ أُنْزِلَ إلَيْهِ مَنْ رَّبِّهِ والْمُؤْمِنُوْنَ كُلُّ ُءَامَنَ بِالله ِ وَمَلَئِكَتِهِ وَكُتُبِهِ وَرُسُلِهِ لاَنُفَرِّقُ بَيْنَ أحَدٍ مِّنْ رُّسُلِهِ… البقرة 285

“Intumwa yemeye ibyayimanuriwe bivuye kuri Nyagasani wayo, kandi n’abemeramana bose bemeye Imana, abamalaika bayo, ibitabo byayo n’intumwa zayo, ntabwo dutandukanya imwe mu ntumwa z’Imana…”. QOR’ANI 2:285

Nanone Imana yaravuze iti:

يأيُّهَا الَّذِيْنَ ءَامَنواْ ءَامِنُواْ بِالله ِ وَرَسُوْلِهِ وَالْكِتَابِ الَّذِىْ نَزَّلَ عَلىَ رَسُوْلِهِ وَالْكِتَابِ الَّذِىْ أنْزَلَ مِنْ قَبْلُ وَمَنْ يَكْفُرُ بِالله ِ وَمَلَئِكَتِهِ وَكُتُبِهِ وَرُسُلِهِ والْيَوْمِ اْلآخِرِ فَقَدْ ضَلَّ ضَلاَلاً بَعِيْداً. النساء 136

“Yemwe abemeye Imana, nimwemere Imana. intumwa yayo, igitabo yahishuriye intumwa Muhammadi n’igitabo yahishuye mbere ya Muhammadi kandi uzahakana Imana, abamalaika bayo, ibitabo byayo, intumwa zayo n’umunsi w’imperuka uwo azaba ayobye ubuyobe buri kure cyane”. QOR’ANI  4:136

Naho mu mvugo z’intumwa y’Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha), izi nkingi zo kwemera zishimangirwa n’imvugo izwi ku izina ry’ibiganiro byabaye hagati y’intumwa y’Imana na malaika DJIBRILU, ubwo yazaga kuntumwa y’Imana mu ishusho y’umugabo akabaza intumwa y’Imana kuri Islamu, kwemera no kugira neza, maze intumwa y’Imana isubiza ko kwemera ari:

“Kwemera Imana, abamalaika bayo, ibitabo byayo, intumwa zayo, umunsi w’imperuka no kwemera igeno ry’ibyiza n’ibibi ko byose biva ku Mana”. Al-Bukhariy Vol 2: p.97, Mus-lim Hadith No. 2658

INKINGI YA MBERE: KWEMERA IMANA

Kwemera Imana bisobanuye kwizera udashidikanya ko Imana ariyo Nyagasani wa buri kintu cyose ari nayo igenga byose kandi ariyo yaremye ibiremwa byose. Ukizera kandi udashidikanya ko Imana yonyine ariyo ikwiriye guharirwa amasengesho n’ibikorwa byo kuyiyegereza ntakindi ibangikanywa nacyo, ukanizera udashidikanya ko Imana irangwa n’ibisingizo byuzuye n’amazina yayo meza azira inenge n’igisebo. Kwemera Imana bigizwe n’ibintu bine:

1-      KWEMERA KO IMANA IRIHO

Kwemera kubaho kw’Imana ni kamere Imana yashyize mubiremwa byose ko byemera ko Imana iriho kandi ariyo yabiremye. Imana iragira iti :

فَأقِمْ وَجْهَكَ لِلدِّيْنِ حَنِيْفًا فِطْرَتَ الله ِ الَّتِى فَطَرَ النَّاسَ عَلَيْهَا لاَتَبْدِيْلَ لِخَلْقِ اللهِ ذَلِكَ الدِّيْنُ الْقَـيِّمُ ولكِنَّ أكْثَرَ النَّاسِ لاَيَعْلَمُوْنَ. الروم 30

“Tunganya uburanga bwawe ku idini y’Imana iboneye kandi iyo ni kamere Imana yaremanye abantu kandi ntawe uzahindura ibiremwa by’Imana ngo iyo kamere ayibivaneho,ariko abenshi mu Bantu ntabwo babizi”. QOR’ANI  30:30

Ubwenge bw’umuntu kandi nabwo bushimangira ko ibi biremwa bifite uwabiremye kuko bidashobora kwirema ubwabyo byonyine, cyangwa ngo bibeho gutyo gusa nta muremyi wabiremye.

Ubwo rero niba ibiremwa bitariremye ubwabyo kandi bikaba bitarabayeho gutyo ntawe ubiremye !!!, bisobanuye ko ari ngombwa ko bigira umuremyi wabiremye akabishyiraho bitari biriho; uwo muremyi rero ntawundi ni Imana (ALLAH) wenyine niwe waremye ibiremwa byose kandi ntamufasha, nk’uko Imana yavuze iti:

هَذَا خَلْقُ اللهِ فَأرُوْنِىْ مَاذَا خَلَقَ الََّذِيْنَ مِنْ دُنِهِ بَلِ الظَّالِمُوْنَ فِىْ ضَلاَلٍ مُّبِيْنٍ. لقمان 11

“Dore ibi ni ibiremwa by’Imana yaremye, ngaho nimunyereke ibyo babandi musenga batari Imana (ibigirwamana) baremye…”. QOR’ANI 31:11

Na none mu bindi bimenyetso bikomeye bigaragaza ko Imana iriho kandi ari imwe rukumbi, ni uburyo gahunda zigenda kandi zihoraho mu buryo bumwe buhoraho ntaguhinduka cyangwa kugongana.

Ingero:Amanywa asimburana n’ijoroburi gihe, ibyo ntibihinduke, bigaragaza ko Imana ibiha gahunda ari Imana imwe rukumbi kuko zibaye ebyiri buri yose yagena gahunda yayo zikanyuranya bityo mu isi n’ijuru hakabaho ubwangizi n’ingorane ziturutse kuri uko kunyuranya. Kuba rero ibyo bitabaho gahunda y’isi igakomeza kuba imwe bigaragaza ko hariho Imana imwe rukumbi itagira indi bibangikanye.

2-      KWEMERA KO IMANA ARIYO MUGENGA WA BURI KINTU CYOSE KANDI NTACYO BIBANGIKANYWA

 Ibi bisobanuye ko Imana yonyine ariyo yaremye ibiremwa byose, niyo mwami wabyo ninayo yonyine ibigenera gahunda z’imirimo bigomba gukora, Imana iravuga iti:

…ألا له الخلق والأمر تبارك الله رب العالمين سورة الأعراف 54

Imana niyo yaremye kandi niyo itanga amategeko, niyo muziranenge nyagasani w’ibiremwa byose. Qor’ani 7:54

Nanone Imana iti:

لله ملك السماوات والأرض وما فيهن وهو على كل شيء قدير سورة المائدة 120

Imana niyo ifite ubwami bw’ijuru n’isi n’ibirimo kandi ishoboye buri kintu cyose. Qor’ani 5:120

Tugomba kwemera nta gushidikanya ko Imana ariyo yaremye ibiriho byose, ibiha ishusho ishatse kandi ibyo byose yabikoze yonyine nta mufasha.

Twemera ko Imana ishobora byose nta nakimwe cyayinanira kuko iyo ishatse ikintu iravuga ngo”KIBE, KIGAHITA KIBA”, Imana kandi ifite ubumenyi bw’ibintu byose, nta nakimwe iyoberwa cyangwa ngo kiyihishe, ibintu byose biri munsi y’ubushobozi bwayo.

Twemera ko igihe cyose Imana iba iri gukemura ibibazo by’ibiremwa byayo, kandi ntirambirwa abayisaba.

3-      KWEMERA KO IMANA ARIYO IKWIYE KUGARAGIRWA NO GUSENGA YONYINE.

Ibi bidutegeka kwemera tudashidikanya ko Imana imwe rukumbi ariyo yonyine ikwiye gusengwa nta kindi ibangikanywa nacyo, nkuko yihariye gukora ibikorwa byayo mu bushobozi bwayo nta mufasha igira, ni nako yihariye gusengwa yonyine ntawe babangikanye nayo, Imana yaravuze iti:

وإلهكم إله واحد لا إله إلا هو الرحمن الرحيم سورة البقرة 163

Imana yanyu ni imana imwe, ntayindi mana ibaho kandi ikwiye gusengwa uretse yo nyir’impuhwe nyir’imbabazi. Qor’ani 2:163

4-      KWEMERA AMAZINA Y’IMANA N’IBISINGIZO BYAYO

Bisobanuye gushimangira tunemeza amazina n’ibisingizo Imana yiyise ubwayo mu gitabo cya QOR’ANI,cyangwa ibyo Intumwa yayo Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yayisingije, tukabyemeza bigendanye n’icyubahiro cy’Imana, tutagereranyije Imana n’ibiremwa byayo, kandi tudashatse kumenya imiterere y’ibyo bisingizo, Imana yaravuze iti:

…ليس كمثله شيء وهو السميع البصير سورة الشورى 11

Nta na kimwe gisa nayo,  irumva kandi  irareba. Qor’ani 42:11

Amazina y’Imana n’ibisingizo byayo byose ni byiza, kandi bigaragaza ubwiza icyubahiro, ubuziranenge n’ubuhambare by’Imana, Imana iragira iti:

ولله الأسماء الحسنى فادعوه بها… سورة الأعراف 180

Imana ifite amazina meza, muyisabe muri ayo mazina… Qor’ani 7:180

Kwemera amazina y’Imana n’ibisingizo byayo bidusaba: kuyasobanukirwa, kuyafata mu mutwe no gushyira mu bikorwa icyo asobanuye.

INKINGI YA KABIRI: KWEMERA ABAMALAIKA B’IMANA

Abamalaika nibande?

Abamalaika ni ibiremwa bitabonwa n’abantu, bagaragira Imana kandi bakaba ntakuri nakumwe ko gusengwa bafite. Imana yabaremye mu rumuri ibaha kuyumvira no kubaha amategekoyayo bisesuye ibaha n’imbaraga zo kuyubahiriza, nk’uko yabavuzeho igira iti:

وَلَهُ مَنْ فِى السَّمَاوَاتِ وَاْلأرْضِ وَمَنْ عِنْدَهُ لاَ يَسْتَكْبِرُوْنَ عَنْ عِبَادَتِهِ وَلاَ يَسْتَحْسِرُوْنَ. يُسَبِّحُوْنَ الَّيْلَ وَالنَّهَارَ لايفترون. الأنبياء 19-20

“Kandi ibiri mu kirere no mu isi ni iby’Imana. Nababandi bari ku mana (abamalaika) ntibigomeka m’ugusenga Imana ntanubwo bacika intege. Basingiza Imana ijoro n’amanywa, ntibarambirwa”. QOR’ANI 21:19-20

Kwemera abamalaika ni imwe mu nkingi zokwemera, bisobanuye kwizerako Imana yaremye abamalaika mu rumuri kandi bakaba ari ibiremwa byayo bihora bikurikiza amategeko yayo ntakwigomeka bakaba bakora imirimo Imana yabashinze. Mbese nabo ni ibiremwa by’Imana.

Ukwemera k’umuntu ntikuzura atemeye ko bariho kandi banafite ibibaranga n’imirimo bashinzwe nk’uko Qur’an yabigaragaje ndetse n’imvugo z’intumwa y’Imana Muhammadi ((Imana imuhe amahoro n’imigisha)). Imana iragira iti:

ءَامَنَ الرَّسُوْلُ بِمَآ أُنْزِلَ إلَيْهِ مَنْ رَّبِّهِ والْمُؤْمِنُوْنَ كُلُّ ُءَامَنَ بِالله ِ وَمَلَئِكَتِهِ وَكُتُبِهِ وَرُسُلِهِ لاَنُفَرِّقُ بَيْنَ أحَدٍ مِّنْ رُّسُلِهِ… البقرة 285

“Intumwa yemeye ibyayimanuriwe bivuye kuri Nyagasani wayo, kandi n’abemeramana bose bemeye Imana, abamalaika bayo, ibitabo byayo n’intumwa zayo, ntabwo dutandukanya imwe mu ntumwa z’Imana…” 

QOR’ANI 2:285

Nanone Imana iragira iti:

…وَمَنْ يَكْفُرُ بِالله ِ وَمَلَئِكَتِهِ وَكُتُبِهِ وَرُسُلِهِ والْيَوْمِ اْلآخِرِ فَقَدْ ضَلَّ ضَلاَلاً بَعِيْداً. النساء 136

“…Kandi uzahakana Imana, agahakana n’abamalaika bayo, ibitabo byayo, intumwa zayo n’umunsi w’imperuka uwo azaba ayobye ubuyobe buri kure cyane”. QOR’ANI 4:136

Naho mumvugo z’intumwa y’Imana zigaragaza ko kwemera abamalaika ari imwe mu nkingi zokwemera, ni aho yavuze isubiza ikibazo yabajijwe na malaika JIBRIL (Gabriel) aho yamubajije ati:

“Mbwira ukwemera?Intumwa irasubiza iti: Ni ukwemera Imana, abamalaika bayo, ibitabo byayo, intumwa zayo, umunsi w’imperuka no kwemera igeno ry’ibyiza n’ibibi ko byose biva ku Mana (QADAR)”. 

Al-Bukhariy Vol 2: page 97, 

Mus-lim vol 1: page 36-38 Hadith No. 2658.

Imyemerere y’abantu kubamalaika mbere ya ISLAM

Mbere ya Islam abantu bibwiraga ko abamalaika ari abakobwa b’Imana, ariko ibyo Imana yarabihakanye inagaragaza ko ibyo bavuga batabizi aho yagize iti:

وَجَعَلُواْ الْمَلئِكَةَ الَّذِيْنَ هُمْ عِبَادُ الرَّحْمَنِ إنَاثًَا أشَهِدُواْ خَلْقَهُمْ سَتُكْتَبُ شَهَادَتُهُمْ وَيُسْئَلُوْنَ. الزخرف 19

“Abantu bagize abamalaika aribo bagaragu b’Imana igitsina gore. Ese ye abamalaika baremwa abo bavuze ibyo babihagazeho? Ubwo buhamya bwabo buzandikwa kandi bazabibazwa”. 

QOR’ANI 43:19

Uyu murongo uragaragaza imyemerere y’abantu mbere ya ISLAM kubamalaika b’Imana, bavugaga ko ari abakobwa b’Imana ariko ibyo Imana yarabihakanye inabibutsa ko izo mvugo bazazibazwa ku munsi w’imperuka.

Kwemera abamalaika bisobanuye ibintu bine (4):

  1. Kwemera ko abamalaika bariho.
  2. Kwemera abo twamenyeshejwe amazina yabo nka Jibril (Gabriel), Mika-iilu n’abandi.. Naho abo tutamenye amazina yabo twemera ko bariho nubwo tutabazi.
  3. Kwemera ibiranga bamwe muribo.
  4. Twamenye nka Jibril kuko intumwa y’Imana yavuze ko yamubonye nk’uko Imana yamuremye afite amababa magana atandatu.
  5. Kwemera ibyo twamenye mu mirimo yabo bashinzwe

Imana iragira iti:

قُلْ مَنْ كَانَ عَدُوًّا لِّجِبْرِيْلَ فَإنَّهُ نَزَّلَهُ عَلىَ قَلْبِكَ بِإذْنِ اللهِ مُصَدِّقًا لِّمَا بَيْنَ يَدَيْهِ وَهُدًى وَبُشْرَى لِلْمُؤْمِنِيْنَ. مَنْ كَانَ عَدُوًّا لِّلَّهِ وَمَلَئِكَتِهِ وَرُسُلِهِ وَجِبْرِيْلَ وَمِيْكَالَ فَإنَّ الله َعَدُوُّ ُ لِلْكَافِرِيْنَ. البقرة 97-98

“Yewe Muhammad vuga uti:”Uzaba umwanzi wa Jibril (Gabriel), muby’ukuri yamanuye Qur’an ku mutima wawe k’ubushake bw’Imana, Qur’an iza ishimangira ibitabo byaje mbere yayo kandi iza ari umuyoboro n’inkuru nziza ku bemeramana. Uzaba umwanzi w’Imana, w’abamalaika bayo n’intumwa zayo na Jibril (Gabriel) na Mikail amenyeko Imana ari umwanzi w’abahakanyi”. 

Qur’an 2:97-98

Iyi mirongo ya Qur’an iragaragaza ko kwanga abamalaika b’Imana ari ubuhakanyi kandi ko ubanga aba yanze Imana kuko ariyo yabatumye. Bityo nawe Imana iramwanga kuko ayihakana kandi Imana yanga abahakanyi. Imana iragira iti:

…وَإنَّا لَنَحْنُ الصَّآفُّوْنَ. وَإنَّا لَنَحْنُ الْمُسَبِّحُوْنَ. الصافات 165-166

“Nta numwe muri twe (abamalaika) uretseko afite igihagararo kizwi, kandi twebwe dutonda imirongo kandi twebwe dusingiza Imana” 

Qur’an 37:165-166

Imana irongera iti:

يَخَافُوْنَ رَبَّهُمْ مِّنْ فَوْقِهِمْ وَيَفْعَلُوْنَ مَايُؤْمَرُوْنَ. النّحل 50

“Batinya Nyagasani wabo ubari hejuru kandi bagakora ibyo bategetswe” 

Qur’an 16:50

Nanone Imana yaravuze iti:

يآأيُّهَا الَّذِيْنَ ءَامَنُواْ قُواْ أنْفُسَكُمْ وَأهْلِيْكُمْ نَارًا وَقٌوْدُهَا النَّاسُ وَالْحِجَارَةُ عَلَيْهَا مَلَئِكَةُ غِلاَظُ ُ شِدَادُ ُ لاَّيَعْصُوْنَ الله َ مَآ أمَرَهُمْ وَيَفْعَلُوْنَ مَايُؤْمَرُوْنَ. التَّحريم 6

“Yemwe abemeye Imana, murokore roho zanyu ndetse n’iz’abanyu mu muriro kubera ko inkwi zawo ari abantu n’amabuye ucunzwe n’abamalaika b’inkazi badasuzugura icyo Imana ibategetse kandi bakora ibyo bategetswe”. 

Qur’an 66:6

ABAMALAIKA BAHURIRA HE N’IKIREMWA MUNTU?

Imana yaremye abamalaika maze ibashinga gukurikirana ibiremwa byayo nokubigezaho gahunda yagenwe n’Imana. Muri ibyo biremwa harimo n’umuntu hakaba hari ihuriro rikomeye hagati y’abamalaika n’umuntu kuva akiremwa (munda yanyina) yimuka ava mucyiciro cy’ubuzima ajya mukindi, kugena ishusho ye, kumurinda mungobyi eshatu (3) munda yanyina, kwandika amafunguro ye n’ibikorwa bye no kumukurikirana amaze kumenya ubwenge bandika ibyo akora n’ibyo avuga, kuvanamo roho ye igihe apfuye no kuyigeza ku Mana, ni nabo bashinzwe guhana noguhemba abantu mumva zabo n’ibindi bikorwa bigaragaza ihuriro hagati y’amalaika n’ikiremwa muntu muri rusange…

Naho kubemeramana hari ihuriro ry’umwihariko. Mubyo bahuriyeho harimo gukomeza abemeramana mugihe cy’ubwoba no gupfa, kubabera inshuti hano ku isi no mubuzima bw’imperuka, kubasabira ku Mana n’ibindi byiza bahuriyeho…

Abamalaika banga abahakana Imana n’abanyamahugu b’abangizi, barabanga bakabarwanya bagatera ubwoba imitima yabo bakanabamanurira ibihano biturutse ku Mana, bakanabavuma.

Muri make, abamalaika ni intumwa z’Imana ku biremwa byayo bakaba abahuza hagati y’Imana n’abagaragu bayo, babagezaho amategeko aturutse ku Mana, Kandi bakanayishyira ibikorwa by’abagaragu bayo.

UMUBARE W’ABAMALAIKA B’IMANA

Naho umubare w’abamalaika ni mwinshi cyane ntawe uwuzi uretse Imana yonyine nk’uko yavuze iti:

…وما يعلم جنود ربك إلا هو… سورة المدثر 31

“…ntawe uzi abasirikare ba Nyagasani wawe uretse we (ALLAH)…” 

Qor’ani 74:31

Intumwa y’Imana nayo yaragize iti:

“Ikirere kiraremerewe kandi birakwiye ko kiremererwa. Kuko ntahantu nahamwe washyira intoki enye (4) uretseko haba hari umumalaika wubamiye Imana”. 

Swahihi-al-Bhukhariyy vol 6: page 232

INYUNGU ZO KWEMERA ABAMALAIKA

Umwemeramana agira inyungu nyinshi mukwemera abamalaika akamenya ubushobozi bw’Imana kuba yararemye ibi biremwa akabiha imbaraga zihambaye, ibyo bigaragaza ubushobozi bw’Imana yabaremye. Ibi na none bigaha umweramana kuyishimira kuko yitaye kukiremwa muntu ikagiha abamalaika bakirinda bakanakigezaho gahunda y’Imana; bityo umwemeramana wese agomba kubakunda kubera ibyiza bamukorera.

INKINGI YA GATATU: KWEMERA IBITABO BY’IMANA

Kwemera ibitabo by’Imana, ni imwe mu nkingi zo kwemera. Bisobanuye kwemera ko hari ibitabo Imana yahishuriye Intumwa zayo n’abahanuzi birimo amategeko ayobora abantu mu buzima bwabo n’inyigisho zigamije kubayobora ku nzira y’ukuri ariyo gusenga Imana imwe rukumbi no kwirinda kuyibangikanya n’ibindi.

Nk’uko rero Imana yahishuriye intumwa Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) Qur’an ntagatifu, ni nako yahishuriye izindi ntumwa zamubanjirije ibitabo, bimwe muri byo Qur’an yarabigaragaje ibindi ntiyabigaragaza. Mubyo Qor’ani yagaragaje, twavuga:

  1. “TAURAT” yahishuriwe intumwa MUSSA (Mose) (Imana imuhe amahoro n’imigisha),
  2. “ZABURI” yahishuriwe intumwa DAWUUD (Dawidi) (Imana imuhe amahoro n’imigisha),
  3. “SUHUFU” yahishuriwe intumwa IBRAHIM na Musa Imana ibahe amahoro n’umugisha,
  4. “INJIL (IVANJILI)” yahishuriwe intumwa y’Imana ISSA (Yesu) (Imana imuhe amahoro n’imigisha), na
  5. “QUR’AN” ntagatifu yahishuriwe intumwa MUHAMMAD (Imana imuhe amahoro n’imigisha).

Imana iragira iti:

قُولُوا ْ ءَامَنَّا بِاللهِ وَمَآ أُنْزِلَ إلىَ إبْرَاهِيْمَ وَإسْمَاعِيْلَ وَإسْحَاقَ وَيَعْقُوْبَ واْلأسْبَاطِ وَمَآ أُوْتِىَ مُوْسَى وَعِيْسَى وَمَآ أُوْتِىَ النَّبِيُّوْنَ مِنْ رَبِّهِمْ لاَنُفَرِّقُ بَيْنَ أحَدٍ مِّنْهُمْ وَنَحْنُ لَهُ مُسْلِمُوْنَ. البقرة 136

“Muvuge muti:”Twemeye Imana n’ibyo twahishuriwe (Qur’an), ibyahishuriwe Abraham, Ismael, Isaaq, Yakobo, imiryango y’aba Isiraheri, ibyahawe intumwa Mose na Yesu, n’ibyahawe abandi bahanuzi biturutse kuri Nyagasani wabo. Nta ntumwa n’imwe dutandukanya n’izindi mukuzemera, kandi twebwe turi abicishije bugufi ku Mana”. 

Qur’an 2:136

Nanone Imana yaragize it:

يأيُّهَا الَّذِيْنَ ءَامَنواْ ءَامِنُواْ بِالله ِ وَرَسُوْلِهِ وَالْكِتَابِ الَّذِىْ نَزَّلَ عَلىَ رَسُوْلِهِ وَالْكِتَابِ الَّذِىْ أنْزَلَ مِنْ قَبْلُ وَمَنْ يَكْفُرُ بِالله ِ وَمَلَئِكَتِهِ وَكُتُبِهِ وَرُسُلِهِ والْيَوْمِ اْلآخِرِ فَقَدْ ضَلَّ ضَلاَلاً بَعِيْداً. النساء 136

“Yemwe abemeye Imana nimwemere Imana n’intumwa yayo, n’igitabo (Qur’an) yahishuriye Intumwa yayo (Muhammad), n’ibitabo Imana yahishuye mbere ye, kandi umuntu uzahakana Imana, abamalaika bayo, ibitabo byayo, n’umunsi w’imperuka, azaba ayobye ubuyobe buri kure”. Qur’an 4:136

Muri uyu murongo wa Qur’an Imana irategeka abemeramana kwemera igitabo cya Qur’an yahishuriye Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ikanabategeka kwemera ibitabo byahishuwe mbere ya Qur’an kuko byose byari amagambo y’Imana.

Kwemera ibitabo by’Imana bisobanuye ibintu bine (4), aribyo:

  1. Kwemera ko byahishuwe n’Imana,
  2. Kwemera ibyo twabwiwe amazina yabyo,
  3. kwemera inkuru z’ukuri muri ibyo bitabo nk’inkuru za Qur’an ntagatifu zose n’inkuru ziri muri ibyo bitabo bindi zitahinduwe,
  4. Gukurikiza amategeko atarasimbuwe abirimo no kuyishimira.

Ariko amategeko yari mubindi bitabo byose aribyo Taurat, Zaburi, Injil, yasimbuwe n’ari muri Qur’an ntagatifu, bisobanuye ko ntakindi gitabo cyemewe gukurikizwa uretse Qur’an ntagatifu kuko ariyo yabisozereje bityo ibyo bitabo byayibanjirije yarabisimbuye tubyemera ko byabayeho ariko ntabwo dutegetswe gushyira mubikorwa amategeko yari abirimo kuko yose yasimbuwe n’aya Qur’an bitewe n’uko byahindaguwe. Imana yabivuze igira iti:

وَأَنْزَلْنَآ إلَيْكَ اْلكِتَابَ بِاْلحَقِّ مُصَدِّقًا لِّمَا بَيْنَ يَدَيْهِ مِنَ اْلكِتَابِ وَمُهَيْمِنًا عَلَيْهِ… المائدة 48

“Kandi twaguhishuriye igitabo cy’ukuri (Qur’an) cyaje cyemeza ibitabo byakibanjirije kandi kibisimbura…” 

Qur’an 5:48

Uyu murongo wa Qur’an uragaragaza ko Qur’an yasimbuye ibitabo byose byayibanjirije bityo niyo dutegetswe gukurikiza amategeko yayo.

Impamvu Qur’an yasimbuye ibitabo byayibanjirije:

Ubundi ibitabo byose twavuze haruguru byahishuwe n’Imana ibiha intumwa zayo ari umuyoboro w’abantu aribyo Taurat yahawe Musa n’Ivanjili yahawe Yesu, byasozerejwe na Qur’an ntagatifu yahishuriwe intumwa Muhammadi ari we wasozereje intumwa n’abahanuzi.

Iyi Qur’an yasimbuye ibitabo bindi byayibanjirije kandi Imana yasezeranye kuyirinda guhindagurwa, izagumaho ari ikimenyetso ku bantu kugeza k’umunsi w’imperuka. Ibi Imana yabishimangiye muri Qur’an igira iti:

إنَّا نَحْنُ نَزَّلْنَا الذِّكْرَ وَإنَّا لَهُ لَحَافِظُوْنَ. الحجر 9

“Muby’ukuri twebwe (Imana) twamanuye urwibutso (Qur’an) kandi twebwe tuzarurinda” 

Qur’an 15:9

Naho ibyo bitabo bindi bitari Qur’an byari bifite igihe kizwi byagombaga kumara, nyuma y’icyo gihe byatangiye guhindurwa, abantu bavanamo banongeramo ibyo bishakiye bigendanye n’irari ry’imitima yabo bakoresheje amaboko yabo. Kandi ibyo ni icyaha gikomeye nk’uko Imana yabigaragaje muri Qur’an aho yagize iti:

فويل للذين يكتبون الكتاب بأيديهم ثم يقولون هذا من عند الله… سورة البقرة 79

“Amakuba ari kuri babandi bandika igitabo n’amaboko yabo maze bakavuga bati”iki gitabo kivuye ku Mana” 

Qur’an 2:79

Nanone Imana yaragize iti:

مِنَ الَّذِيْنَ هَادُواْ يُحَرِّفُوْنَ الْكَلِمَ عَنْ مَّوَاضِعِهِ… النساء 46

“Muri babandi babaye abayahudi bahindura amagambo (y’Imana) bakayavana mu mwanya wayo…” 

Qur’an 4:46

Kubera izo mpamvu z’ihindurwa ry’ibyo bitabo, n’uburyo abantu biyongereyemo amagambo yabo, ntabwo byemewe kubyitako ari ibitabo by’Imana kubera impamvu zikurikira:

  1. Kuko ibyo bitabo bafite (isezerano rishya n’irya kera) ntabwo ari umwimerere (Original) ahubwo ni ibisobanuro byahinduwe mu zindi ndimi.
  2. Kuko ibyo bitabo bivanzemo amagambo y’Imana n’amagambo y’abantu b’abasobanuzi n’abanyamateka.
  3. Kuko ibi bitabo bitagira uruhererekane kugeza ku ntumwa byahishuriwe ndetse usanga babyitirira abanditsi babyo.
  4. Kuko ibi bitabo bivuguruzanya mu nkuru zivugwamo bigaragaza ko byahinduwe.
  5. Kuko ibi bitabo birimo imyemerere igoramye ndetse igereranya Umuremyi (Imana) nk’ibiremwa bye ahandi ugasanga harimo gusebya intumwa no kuzituka banazitesha agaciro.

Kubera ibi, umuyisilamu ntabwo yemera ko ibiri mubitabo by’isezerano rishya n’irya kera byose byahishuwe n’Imana ahubwo hongewemo iby’abantu. Niyo mpamvu twemeza ibyo Qur’an yemeje bihuje nayo cyangwa ibyemejwe n’intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ko ari amagambo y’Imana, kandi tugahakana ibiri muri ibyo bitabo binyuranya na Qur’an ntagatifu cyangwa imvugo z’intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha).

Ibyo Qur’an itemeje ntinabihakane ntacyo tubivugaho (turifata) kuko bishoboka ko byaba ari amagambo y’Imana tukaba tuyahakanye cyangwa ari amagambo y’abantu tukaba tuyemeye. Niyo mpamvu twifata tukavuga tuti: Twebwe twemera ibyo Imana yahishuye byose bisobanuye ko, niba ibyo ari ibyahishuwe n’Imana turabyemera. Niba ari iby’abantu turabihakana.

Ese muri ibi bihe turimo ni ikihe gitabo cy’Imana abantu bategetswe gukurikira?

Imana yahishuye ibitabo byayo ibiha intumwa kugirango biyobore abantu bibereka inzira ibaganisha ku Mana, ariko bimwe muri ibyo bitabo byarahinduwe abantu bongeramo ibyabo bavanamo amagambo y’Imana; niyo mpamvu Imana yabisimbuje igitabo cya Qur’an ntagatifu cyahishuriwe intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), akaba aricyo abantu bategetswe gukurikiza muri ibi bihe turimo kuko amagambo arimo ari ay’Imana ntawe ushobora kongeramo cyangwa ngo agabanyemo kuko Imana yasezeranye kuyirinda guhindurwa kuzageza ku munsi w’imperuka.

Ibyo kandi bigaragarira uyisomye wese ko isobanutse kandi amagambo yayo akurikiranye neza ntakuvuguruzanya nk’uko biboneka mubindi bitabo by’isezerano rya kera n’isezerano rishya. Ibi bishimangirwa n’aho Imana yavuze iti:

ذَلِكَ الْكِتَابُ لاَ رَيْبَ فِيْهِ هُدًى لِّلْمُتَّقِيْنَ. البقرة 2

“Icyo ni igitabo (Qur’an) kitarimo gushidikanya, ni ubuyobozi kubatinya Imana”. 

Qur’an 2:2

Nanone Imana yaravuze iti:

أفَلاَ يَتَدَبَّرُوْنَ الْقُرْءاَنَ وَلَوْ كَانَ مِنْ عِنْدِ غَيْرِ اللهِ لَوَجَدُواْ فِيْهِ اخْتِلاَفًا كَثِيْرًا. النساء 82

“Ese abantu ntibatekereza kuri Qur’an? Kandi iyo (Qur’an) iza kuba itaravuye ku Mana bari gusangamo kuvuguruzanya kwinshi”. 

Qur’an4:82

Imana irongera igira iti:

وَلَقَدْ ضَرَبْنَا للنَّاسِ فِى هَذَا الْقُرْءَانِ مِنْ كُلِّ مَثَلٍ لَّعَلَّهُمْ يَتَذَكَّرُوْنَ. 

قُرْءَانًا عَرَبِيًّا غَيْرَ ذِى عِوَجٍ لَّعَلَّهُمْ يَتَّقُوْنَ. الزمر 27-28

“Twamaze kwereka abantu ingero muri iyi Qur’an, wenda bashobora gutekereza. Qur’an yahishuwe mu cyarabu idafite inenge, hari ubwo wenda batinya Imana”. 

Qur’an 39:27-28

Iyi mirongo ya Qur’an iragaragaza ko Qur’an ari igitabo cy’ukuri kandi kitagira amakemwa. Bityo nicyo abantu bategetswe n’Imana gukurikiza.

Ese Qur’an ni iki?

Qur’an ni amagambo y’Imana y’igitangaza yahishuriwe intumwa Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) mu rurimi rw’icyarabu binyujijwe kuri Malaika Jibril (Gabriel) yanditswe mugitabo akaba arinzwe mubituza by’abantu kuyasoma ni igikorwa cyo kugaragira Imana.

Uburyo Qur’an ari igitangaza n’ikimenyetso kigaragaza ukuri k’ubutumwa bw’intumwa Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha)

Muby’ukuri Qur’an ni igitangaza gikomeye kigaragaza ko Muhammad ari intumwa y’Imana y’ukuri, kuko buri ntumwa yazanaga igitangaza kigendanye n’imibereho y’abantu bayo.

Urugero:

Intumwa Mussa (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yoherejwe ku muryango wa FIR’AUNI (Pharaoh) bari bazwi cyane kubigendanye n’uburozi (Ubupfumu). Niyo mpamvu intumwa Mussa yazanye igitangaza cy’inkoni ayikubita hasi kubushobozi bw’Imana ihinduka inzoka maze ya nzoka ivuye muri ya nkoni imira ibirozi (inzoka) abarozi ba FIR’AUNI bazanye bamenya ko ibyo Musa yazanye ari igitangaza cy’ukuri maze abapfumu ba FIR’AUNI bamwe bahita bemera Imana. (Aya mateka k’uburebure reba Qur’an 26:10-51).

Intumwa y’Imana Issa (Yesu) (Imana imuhe amahoro n’imigisha) mwene Mariya we yoherejwe mu muryango we wabayisiraheri wari uzwi cyane k’umwuga w’ubuvuzi, niyo mpamvu na Yesu yazanye ibitangaza bijya gusa n’ibyo bakora ariko bibirusha imbaraga, bityo intumwa y’Imana Issa (Yesu) kubw’ubushobozi bw’Imana yazuye abapfu, abumba inyoni mugitaka ahuhamo umwuka iraguruka, yahumuye impumyi akiza n’ababembe.

Ibyo byatangaje ababibonye babonako birenze ubushobozi bwabo bituma bamwe bemera ko Yesu ari intumwa y’Imana baramukurikira. (Reba Qur’an 3:49-50).

Naho Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yoherejwe ku bantu b’isi yose akomotse mubarabu bazwi k’ubuvaganzo n’ibisigo mururimi rwabo rw’icyarabu, niyo mpamvu Imana yamuhaye igitangaza cya Qur’an yahishuwe mururimi rwabo bavuga ariko ibarengeje ubuhanga mu magambo yayo n’uburyo akurikiranye neza mu bisobanuro n’amategeko yayo aboneye, kandi uwo yahishuriwe (Muhammadi) atari azi gusoma no kwandika, Imana ikaba yaramuhisemo kugirango batazavuga ko yayiyandikiye n’amaboko ye nk’uko yabivuze igira iti:

وَمَا كُنْتَ تَتْلُواْ مِنْ قَبْلِهِ مِنْ كِـتَابٍ وَلاَ تَخُطُّهُ بِيَمِيْنِكَ إذًا لاَّرْتَابَ الْمُبْطِلُوْنَ. العنكبوت 48

“Mbere y’uko uhishurirwa (Muhammad) Qur’an ntiwari uzi gusoma igitabo habe no kucyandika n’ukuboko kwawe kw’iburyo. Kuko iyo uza kuba ubizi abashaka gusenya Qur’an bari gushidikanya ko wayiyandikiye”. 

Qur’an 29:48

Ibyo byabaye ikimenyetso kigaragaza ukuri kubutumwa bwa Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) kandi ko iyo Qur’an yahishuwe n’Imana, kuko yaje mu rurimi rwabo ariko bamwe barayihakanye bavuga ko ari Muhammadi wayihimbiye, kugeza ubwo Imana yabategeye kuzana indi nkayo cyangwa bimwe mu bice byayo birabananira mubyiciro bikurikira:

1-      Ubwambere, Imana yabategeye kuzana igisa nka Qur’an yose igira iti:

قُلْ لَّئِنِ اجْتَمَعَتِ الإنْسُ واْلجِنُّ عَلىَ أنْ يَأْتُواْ بِمِثِلِ هَذَا الْقُرْءَانِ لاَيَأْتُوْنَ بِمِثْلِهِ وَلَوْ كَانَ بَعْضُهُمْ لِبَعْضٍ ظَهِيْرًا. 

الإسراء 88

“Yewe Muhammadi vuga uti:”Abantu bose n’amajini byishyize hamwe kugira ngo bazane igitabo kimeze nk’iyi Qur’an, ntibashobora kuyizana n’ubwo bamwe bafasha abandi”. 

Qur’an 17:88

2-      Ubwa kabiri, Imana ibategera kuzana isura icumi igira iti:

أمْ يَقُوْلُوْنَ افْتَرَاهُ قُلْ فَأْتُوْا بِعَشْرِ سُوَرٍ مِّثْلِهِ مُفْتَرَيَاتٍ وَادْعُوْا مَنِ اسْتَطَعْتُمْ مِّنْ دُوْنِ اللهِ إنْ كُنْتُمْ صَادِقِيْنَ. هود 13

“Ese baravuga ko iyo Qur’an Muhammadi yayihimbiye? Yewe Muhammadi babwire uti:”Niba narayihimbiye namwe nimuzane ibice icumi gusa (amasura icumi) bimeze nkabyo mwihimbiye kandi mwitabaze abo mushatse batari Imana niba muri abanyakuri”. 

Qur’an 11:13

3-      Ubwa gatatu, Imana yabategeye kuzana igice kimwe (isura imwe) kimeze nk’ikiri muri Qur’an igira iti:

وَإنْ كُنْتُمْ فِى رَيْبٍ مِّمَّا نَزَّلْنَاعَلىَ عَبْدِنَا فَأْتُوْا بِسُوْرَةٍ مِّنْ مِّثْلِهِ وَادْعُوْا شُهَدَآءَكُمْ مِّنْ دُوْنِ اللهِ إنْ كُنْتُمْ صَادِقِيْنَ.فَإنْ لَّمْ تَفْعَلُواْ وَلَنْ تَفْعَلُوْا فَاتَّقُواْ النَّارَ الَّتِى وَقُوْدُهَا النَّاسُ وَالْحِجَارةُ أُعِدَّتْ لِلْكَافِرِيْنَ. 

البقرة  23-24

“Kandi niba mushidikanya mubyo twahishuriye umugaragu wacu (Muhammadi), ngaho nimuzane igice kimwe (isura imwe) kimeze nk’ikiri muri Qur’an maze muhamagare abafasha banyu batari Imana niba muvugisha ukuri, nimutabikora (kuzana icyo gice) kandi ntimuzanabikora, mutinye umuriro kuko inkwi zawo ari abantu n’amabuye uteganyirijwe abahakanyi” 

Qur’an 2:23-24

Iyi mirongo ya Qur’an iragaragaza ko Qur’an ari amagambo yahishuwe n’Imana mukuri nta muntu washobora guhimba imeze nkayo, kuko Imana yarabihakanye, n’uwabigerageza ntacyo yageraho kuko uwayisoma yahita abonako ariyo abantu bihimbiye itandukanye n’iy’Imana yahishuye, nk’uko byabaye kuva kera n’ubu ubwo abantu bagerageza guhimba igitabo babeshyako ari Qur’an.

Urugero:

Icyitwa”AL-FUR-QAN-AL-HAQI” cyanditswe muri 1999 cyatangajwe na Wine Press Publishing cyashyizwe ahagaragara ariko mu kuri ugisomye wese ahita atahura ikinyoma cy’uwacyanditse kuko n’ibisobanuro bikirimo biragongana, urugero: (Reba intangiriro y’igice cya mbere cy’icyo gitabo cyitwa AL-BASMALAH (Blessing) usome imirongo itatu ya mbere urasangamo ibintu bidasobanutse!)

Ikindi kandi kigora abashaka guhindura Qur’an ntagatifu no kuyihimba ni uko abayisilamu bayifashe mu mutwe no mubituza byabo kuva ku gihe cy’intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) kugeza ubu; Bityo ntibyakorohera uwashaka kugira icyo yongeramo kuko bahita bamutahura, bitandukanye n’ibindi bitabo abantu babeshya ko ari iby’Imana ariko ugasanga batazi ibirimo, ndetse n’ushatse kubihindura biramworohera kuko bitarinzwe mubituza no mu mitwe y’abantu.

Qur’an rero nicyo gitabo cy’Imana cy’ukuri abantu twese dutegetswe gukurikiza muri iki gihe kuko kiyobora inzira igororotse kandi Imana izakirinda kugeza k’umunsi w’imperuka nk’uko yabisezeranye.

INKINGI YA KANE: KWEMERA INTUMWA Z’IMANA

Intumwa z’Imana n’abahanuzi

Intumwa z’Imana bisobanuye abantu Imana yatoranyije mu bandi ibahishurira ubutumwa ibaha amategeko agamije kuyobora abantu no gutunganya ubuzima bwabo bwo ku isi ndetse no ku munsi w’imperuka.

Kwemera intumwa n’abahanuzi b’Imana ni imwe mu nkingi zo kwemera, ntawakwitwa umwemeramana atemera intumwa n’abanahuzi bose ntawe avanguye, kuko guhakana umwe muri bo uba uhakanye bose unahakanye uwabatumye ariwe ALLAH nk’uko Imana yavuze iti:

إنَّ الَّذِيْنَ يَكْفُرُوْنَ بِاللهِ وَرُسُلِهِ وَيُرِيْدُوْنَ أنْ يُفَرِّقُواْ بَيْنَ اللهِ وَرُسُوْلِهِ وَيَقُوْلُوْنَ نُؤْمِنُ بِبَعْضٍ وَنَكْفُرُ بِبَعْضٍ وَيُرِيْدُوْنَ أنْ يَتَّخِذُواْ بَيْنَ ذَلِكَ سَبِيْلاً. أُوْلَئِكَ هُمُ الْكَافِرُوْنَ حَقّاً وأعْتَدْنَا لِلْكَافِرِيْنَ عَذَابًا مُّهِيْناً. وَالَّذِيْنَ ءَامَنُواْ بِاللهِ وَرُسُلِهِ وَلَمْ يُفَرِّقُواْ بَيْن أحَدٍ مِّنْهُمْ أُوْلَئِكَ سَوْفَ يُؤْتِيْهِمْ أُجُرَهُمْ وَكَانَ الله ُ غَفُوْرًا رَّحِيْمًا. النساء 150-152

“Muby’ukuri babandi bahakana Imana n’intumwa zayo kandi bagashaka gutandukanya hagati y’Imana n’Intumwa zayo bavuga bati:”turemera zimwe izindi tuzihakane”, ibyo bagashaka kubigira inzira yabo, abo nibo bahakanye by’ukuri kandi abahakanyi twabateganyirije igihano kizabasuzuguza, naho babandi bemeye Imana n’intumwa zayo kandi ntibatandukanye hagati y’imwe murizo, abo nibo Imana izaha ibihembo byabo, kandi Imana ni Nyir’Imbabazi Nyir’Impuhwe”. Qur’an 4:150-152

Iyi mirongo ya Qur’an ivuzwe haruguru, iragaragaza ko guhakana intumwa z’Imana n’ubwo yaba imwe ari uguhakana Imana, kandi kuzemera utavanguye ni itegeko ry’Imana, ndetse ni mubiranga umwemeramana.

Ese umuntu aba intumwa cyangwa umuhanuzi ate?

Kuba intumwa cyangwa umuhanuzi w’Imana si umuntu ubyihitiramo uko ashatse cyangwa ngo yiyite gusa intumwa cyangwa umuhanuzi, ahubwo kuba intumwa cyangwa umuhanuzi, ni Imana yabigenaga igatoranya uwo ishaka mubagaragu bayo kandi we atabigizemo uruhare mukubishaka no kubiharanira kuko Imana yarabanzaga ikamutegura kugirango azabashe gusohoza ubwo butumwa ikanamurinda ibishuko bya SHITANI kugirango atazamugusha nk’uko Imana yagize iti:

الله ُ يَصْطَفِى مِنَ الْمَلَئِكَةِ رُسُلاً وَمِنَ النَّاسِ… الحج 75

“Imana itoranya mubamalaika nomubantu intumwa” Qur’an 22:75

Nanone Imana iragira iti ubwo yabwiraga intumwa yayo Mussa:

قَالَ يَآمُوْسَى إنِّى اصْطَفَيْتُكَ عَلَى النَّاسِ بِرِسَالاَتِى وَبِكَلاَمِىْ… الأعراف 144

“Yewe Musa (Mose) muby’ukuri njyewe (Imana) nagutoranyije mubantu nguha ubutumwa bwanjye ndanakuvugisha”. Qur’an 7:144

Iyi mirongo ya Qur’an iragaragaza ko kuba intumwa y’Imana atari umuntu ubyihitiramo ahubwo ko ari Imana imutoranya kubushake bwayo ntanuruhare we abifitemo. Niyo mpamvu abiyita intumwa n’abahanuzi muri ibi bihe turimo abo bose ni abahanuzi b’ibinyoma, ubutumwa bwabo nubwo bihimbiye kandi ntabwo babuhishuriwe n’Imana, ahubwo ibyo nibyo byahanuwe n’intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ko mubihe byanyuma hazaza abiyita abahanuzi n’intumwa z’Imana babeshya ko bahishuriwe n’Imana. Intumwa Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yabivuze iti:

“Kandi muby’ukuri mubihe byanyuma hazabaho abantu mirongo itatu babeshya, buri wese avugako ari umuhanuzi kandi njyewe Muhammad ndi umuhererezi w’abahanuzi ntawundi muhanuzi uzaza nyuma yanjye”. Swahih Mus-lim, AL-AQEEDAT-AT-TAHAWIYA page 168

Iyi mvugo y’intumwa y’Imana iragaragaza ko Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ariyo ntumwa n’umuhanuzi wanyuma wasozereje abandi, ntayindi ntumwa cyangwa umuhanuzi w’ukuri uzaza nyuma ye. Bityo, uwo ariwe wese uzaza nyuma ya Muhammadi yiyita umuhanuzi cyangwa Intumwa y’Imana azaba ari umubeshyi, dutegetswe kumunyomoza no guhakana ibinyoma bye.

Kandi tukamuburira ibihano by’Imana bikomeye niba akomeje kuyibeshyera avuga ko yamuhishuriye ubutumwa nk’uko bigaragara muri Qur’an aho Imana ivuga iti:

وَمَنْ أظْلَمُ مِمَّنِ افْتَرَى عَلَى اللهِ كَذِبًا أوْ قَالَ أُوْحِىَ إلَىَّ وَلَمْ يُوْحَ إلَيْهِ شَىْءُُ ُ… الأنعام 93

“Ese ninde wahuguje kurusha wawundi uhimbira Imana ikinyoma cyangwa akavuga ati:”Nahishuriwe ubutumwa” kandi ntacyo yahishuriwe?”. Qur’an 6:93

Uyu murongo wa Qur’an uragaragaza ko umuntu ubeshya ko Imana yamuhishuriye ubutumwa akigira umuhanuzi ko ari umunyamahugu ukomeye ndetse ntawe umurusha guhuguza.

IBYARANGAGA INTUMWA N’ABAHANUZI

Intumwa n’abahanuzi b’Imana ni abantu b’abanyacyubahiro batoranyijwe n’Imana kugirango bageze ubutumwa bwayo kubantu, niyo mpamvu babaga ari inyangamugayo n’urugero rwiza ku bantu mugutinya Imana no kuyigandukira ndetse no mu myifatire yabo ya buri gihe kugirango abantu babigireho.

Mubyiza byinshi byarangaga intumwa n’abahanuzi, harimo kuvugisha ukuri no kwihangana kuko kuvugisha ukuri byatumaga abantu babagirira icyizere bakemera ibyo babagezaho.

Imana iragira iti:

وَاذْكُرْ فِى الْكِتَابِ إبْرَاهِيْمَ إنَّهُ كَانَ صِدِّيْقًا نَّبِيًّا. مريم 41

“(Yewe Muhamadi), ibuka amateka ya Ibrahim mu gitabo (Qor’ani) kuko muby’ukuri yari umunyakuri n’umuhanuzi”. Qur’an 19:41

Nanone Imana iragira iti:

وَاذْكُرْ فِى الْكِتَابِ إسْمَاعِيْلَ إنَّهُ كَانَ صَادِقَ الْوَعْدِ وَكَانَ نَّبِيًّا. مريم 54

“(Yewe Muhamadi), ibukaibuka amateka ya Ismael mugitabo (Qur’an) muby’ukuri yari umunyakuri wuzuza amasezerano kandi yari umuhanuzi”. Qur’an 19:54

Nanone Imana iragira iti:

وَاذْكُرْ فِى الْكِتَابِ إدْرِيْسَ إنَّهُ كَانَ صِدِّيْقًا نَّبِيًّا. مريم 56

“(Yewe Muhamadi), ibukaibuka amateka ya Idris mugitabo (Qur’an) muby’ukuri n’umuhanuzi w’umunyakuri”. Qur’an 19:56

Iyi mirongo ya Qur’an, ni urugero rugaragaza ukuri kw’Intumwa n’abahanuzi n’imico myiza yabarangaga.

Naho kwihangana, nabyo byari ikintu gikomeye cyarangaga intumwa n’abahanuzi b’Imana kuko byabashobozaga kwihanganira ingorane n’ibibazo bahuye nabyo mumiryango yabo; igihe bayigezagaho ubutumwa, baratutswe, batewe amabuye, barishwe, n’ibindi bibi bakorewe ariko ntabwo byabaciye intege, ahubwo bihanganiye abantu babo bakomeza kubagezaho ubutumwa nk’uko Imana yabwiye Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) iti:

فَاصْبِرْ كَمَا صَبَرَ أُوْلُواْ الْعَزْمِ مِنَ الرُّسُلُ… الأحقاف 35

“Ihangane nk’uko intumwa zakubanjirirje zihanganye” Qur’an  46:35

Muri uyu murongo, Imana irategeka intumwa yayo Muhammadi kwihanganira ingorane izahura nazo nk’uko nabayibanjirije bazihanganiye.

KU KI IMANA YOHEREJE INTUMWA N’ABAHANUZI?

Imana yohereje intumwa n’abahanuzi kugirango bereke abantu Imana ikwiye gusengwa ni iyihe, banabasobanurire inzira y’ukuri izabageza ku Mana, kugirango ku munsi w’imperuka abantu batazitwaza impamvu y’uko batamenye Imana. Ibi kandi biragaragaza ubutabera bw’Imana kuko itari kubahana itabanje kuboherereza intumwa n’abahanuzi babigisha icyo Imana ibasaba. Imana iragira iti:

… وَمَا كُنَّا مُعَذِّبِيْنَ حَتىَّ نَبْعَثَ رَسُوْلاً. الإسراء 15

“Ntabwo twari guhana abantu tutabanje kuboherereza intumwa” Qur’an  17:15

Nanone iragira iti:

رُّسُلاً مُّبَشِّرِيْنَ وَمُنْذِرِيْنَ لِئَلاَّ يَكُوْنَ لِلنَّاسِ عَلىَ اللهِ حُجَّةُ بَعْدَ الرُّسُلِ 

وَكَانَ الله ُ عَزِيْزًا حَكِيْمًا. النساء 165

“Intumwa zaje guha inkuru nziza abakora neza no kuburira abakora ibibi kugirango ku munsi w’imperuka abantu batazagira urwitwazo imbere y’Imana nyuma y’uko yaboherereje intumwa. Kandi Imana ni nyir’imbaraga nyir’ubugenge”. Qur’an 4:165

UMUBARE W’INTUMWA Z’IMANA

Umubare w’intumwa n’abahanuzi ntawe uwuzi uretse Allaahu wenyine nk’uko Qur’an ibigaragaza aho Imana yagize iti:

ولقد أرسلنا رسلا من قبلك منهم من قصصنا عليك ومنهم من لم نقصص عليك… سورة غافر 78

“Twamaze kwohereza intumwa mbere yawe (Muhammad) murizo hari izo twakumenyesheje hari n’izindi tutakumenyesheje”. Qur’an 40:78

Uyu murongo wa Qur’an uragaragaza ko hari intumwa n’abahanuzi babayeho Imana itavuze amazina muri Qur’an. Ariko abo Imana yatubwiye muri Qur’an ntagatifu bose ni makumyabiri na batanu (25) aribo:

Bose Imana ibahe amahoro n’imigisha. (Reba Qur’an 6:83-86, Qur’an 7:65, Qur’an 5: 65, Qur’an 7:73, Qur’an 3:33, Qur’an 21:85, Qur’an 48:29)

Intumwa zavuzwe amazina tuzemera n’amazina yazo nk’uko Imana yazitubwiye, naho izo tutabwiwe Imana itavuze amazina twemerako zabayeho ari intumwa z’ukuri. Kandi izo zose dutegetswe kuzikunda no kuzifuriza amahoro n’umugisha by’Imana iyo zivuzwe. Tunabujijwe kandi kuvuga nabi no gusebya umwe mu ntumwa z’ Imana n’abahanuzi bayo kuko gutuka intumwa cyangwa umuhanuzi ni icyaha gikomeye muri ISLAM ndetse ni no guhakana Imana yazitoranyije ikaziha ubutumwa bwayo.

INKINGI YA GATANU: KWEMERA UMUNSI W’IMPERUKA

Bisobanuye kwemera ibintu byose Imana yavuze muri Qor’ani n’ibyo Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yatubwiye bizaba nyuma y’urupfu aribyo: Ibibazo byo mumva, Ibihano byo mumva, Ibihembo byo mumva, Kuzurwa no gukoranyirizwa hamwe, Kuzahabwa ibitabo by’ibikorwa, Ibarura, Ku munzani, Umugezi w’intumwa y’Imana Muhammadi, Kunyura ku nzira (ikiraro) yitwa “SWIRATWAA”, Gusabira abantu, Ijuru n’ibindi bihembo Imana yateganyirije abazarijyamo, Umuriro n’ibihano Imana yateganyirije abazawujyamo, n’ibindi byose Imana yatubwiye cyangwa intumwa y’Imana kubirebana n’ibintu bidasanzwe bizaba kuri uyu munsi w’imperuka ndetse n’ibimenyetso bizagaragara mbere yawo.

ESE UMUNSI W’IMPERUKA NI UWUHE?

Umunsi w’imperuka ni igihe Imana izazura ibiremwa kugira ngo bikorerwe ibarura binahemberwe ibikorwa byakoze. Ukaba wariswe umunsi w’imperuka, kubera ko ari ntawundi munsi uzabaho nyuma yawo, ahubwo abantu bazajya mu ijuru bazarituramo ubuziraherezo n’abo mumuriro bawuturemo.

AMWE MU MAZINA Y’UMUNSI W’IMPERUKA

Imana muri Qor’ani Ntagatifu, ndetse n’intumwa y’Imana Muhammadi mu mvugo zayo yatubwiye amazina atandukanye y’umunsi w’imperuka, kandi buri zina rigaragaza ibintu bizaba kuri uwo munsi, muri ayo mazina twavuga: Umunsi w’igihagararo, umunsi w’izuka, umunsi wo guca imanza, umunsi wo gusohoka mumva, umunsi w’ibarura, umunsi wo gukoranya abantu, umunsi wo guhura, umunsi w’agahinda, n’ayandi mazina atandukanye agaragaza ubuhambare bw’uwo munsi…

Kwemera umunsi w’imperuka rero, ni inkingi ya gatanu mu nkingi esheshatu zo kwemera. Ntawe ushobora kuba umwemeramana keretse yemera uyu munsi n’ibintu byose bijyana nawo akabyemera adashidikanya. Imana muri Qor’ani Ntagatifu iragira iti:

وَأنَّ السَّاعَةَ ءَاتِيَةُ ُ لاَّ رَيْبَ فِيْهَا وَأنَّ الله َ يَبْعَثُ مَنْ فِىْ الْقُبُوْرِ. الحج 7

“Kandi muby’ukuri imperuka izaza ntagushidikanya kandi muby’ukuri Imana izazura abari mumva”. Qur’an 22:7

Nanone Imana yaravuze iti:

الله ُ لاَإلَهَ إلاَّهُوَ لَيَجْمَعَنَّكُمْ إلىَ يَوْمِ الْقِيَامَةِ لاَرَيْبَ فِيْهِ… النساء 87

“ALLAH niwe Mana yonyine ikwiye gusengwa ntayindi ibaho uretse yo kandi izabahuza kuri wa munsi w’imperuka udafite kuwushidikanyaho”. Qur’an 4:87

Kwemera umunsi w’imperuka kandi ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza abemera nyakuri bateganyirijwe ibihembo bihambaye nk’uko Imana yabivuze muri Qor’ani igira iti:

…مَنْ ءاَمَنَ بِاللهِ والْيَوْمِ اْلآخِرِ وَعَمِلَ صَالِحًا فَلَهُمْ أجْرُهُمْ عِنْدَ رَبِّهِمْ وَلاَخَوْفٌُ عَلَيْهِمْ وَلاَهُمْ يَحْزَنُوْنَ. 

البقرة 62

“Abazemera Imana n’umunsi w’imperuka bagakora n’ibikorwa byiza, abo bafite igihembo cyabo kwa Nyagasani wabo kandi ntabwoba bazagira ndetse nta nubwo bazagira agahinda”. Qur’an 4:87

UBUHAMBARE BW’UMUNSI W’IMPERUKA

Kwemera Imana no kwemera umunsi w’imperuka ni inkingi zihambaye mu nkingi zo kwemera; niyo mpamvu Imana yagiye izivuga hamwe izifatanyije ahantu henshi. Umunsi w’imperuka ni umunsi uteye ubwoba, uhambaye kandi ukanganye mu buryo bukomeye.

Ibyo bigaragarira mu buryo butandukanye Imana yagiye itubwiramo iby’uwo munsi. Muri bwo twavuga:

1.      Imana yawise umunsi ukomeye, nk’uko yagize iti:

ألاَ يَظُنُّ أُوْلَئِكَ أنَّهُمْ مَّبْعُثُوْنَ. لِيَوْمٍ عَظِيْمٍ. يَوْمَ يَقُوْمُ النَّاسُ لِرَبِّ الْعَالَمِيْنَ. المطففين 4-6

“Ese abo ntibazi ko bazazurwa kuri wa munsi uhambaye, umunsi abantu bazahagarara imbere y’Imana Nyagasani w’ibiremwa”. Qur’an 83:4-6

Imana nanone iragira iti:

فَذَلِكَ يَوْمَئِذٍ يَوْمٌ عَسِيْرٌ. عَلىَ الْكَافِرِيْنَ غَيْرُ يَسِيْرٍ. المدثر 9-10

“Uwo ni wa munsi uhambaye kubahakanyi ntuzaborohera”. Qur’an 74:27

Nanone Imana yawise umunsi uremereye, nk’uko yagize iti:

إنَّ هَاؤُلاَءِ يُحِبُّوْنَ الْعَاجِلَةَ وَيَذَرُوْنَ وَرَآءَهُمْ يَوْمًا ثَقِيْلاً. الإنسان 27

“Muby’ukuri bariya bakunda ubuzima bwihuse bagasiga inyuma yabo umunsi uremereye”. Qur’an 76:27

2.      Ubwoba n’igishyika bizatera abantu kuri uwo munsi nk’uko Imana yavuze iti:

يَآأيُّهَا النَّاسُ اتَّقُواْ رَبَّكُمْ إنَّ زَلْزَلَةَ السَّاعَةِ شَىْءٌ عَظِيْمٌ. يَوْمَ تَرَوْنَهَا تَذْهَلُ كُلُّ مُرْضِعَةٍ عَمَّآ أرْضَعَتْ وَتَضَعُ كُلُّ ذَاتِ حَمْلٍ حَمْلَهَا وَتَرَى النَّاسَ سُكَارَى وَمَاهُمْ بِسُكَارَى وَلَكِنَّ عَذَابَ اللهِ شَدِيْدُ ُ. الحج 1-2

“Yemwe bantu! Nimutinye Nyagasani wanyu, muby’ukuri umutingito w’imperuka ni ikintu gikomeye. Igihe muzawubona, uwonkeje azirengagiza uwo yonkeje kandi abazaba batwite inda zizavamo kandi uzabona abantu bisinze kandi batafashe ibisindisha, ariko ibihano by’Imana birakomeye”. Qur’an 22:1-2

Nanone kuri uyu munsi abana bato bazazana imvi nk’uko Imana yabivuze muri Qor’ani igira iti:

فَكَيْفَ تَتَّقُوْنَ إنْ كَفَرْتُمْ يَوْمًا يَجْعَلُ الْوِلْدَانَ شِيْبًا. المزمل 17-18

“Ni gute muvuga ko mutinya Imana mugihe muhakana umunsi abana bazazana imvi”. Qur’an 73:17-18

Imperuka izaba abo baba ari ababeshyi, ibyo bavuga ntawe ugomba kubyemera no kubiha agaciro kuko ubwo bushobozi bafite, ibi kandi bigaragarire buri wese ko kuva igihe babitangarije iyo mperuka itaraba, bigaragaza ko ababeshyi b’ibinyoma, bityo Imana yonyine niyo izi igihe impruka izabera ntawundi ikizi mu birema byayo byose yaba abamalaika ndetse n’intumwa n’abahanuzi.

IBIMENYETSO BY’IMPERUKA

Ibimenyetso by’imperuka bisobanuye ibintu bizabaho bigaragaza ko imperuka yegereje. Ibimenyetso bigabanyijemo ibice bibiri:

  1. Ibimenyetso bitoya
  2. Ibimenyetso bikuru

IBIMENYETSO BITOYA

Ibimenyetso bitoya nabyo bikubiyemo ibice bikurikira:

A) Ibimenyetso byamaze kubaho birarangira cyangwa bikaba bizongera kubaho

B) Ibimenyetso bitarabaho

Ibimenyetso by’imperuka bitoya:

a)      Bimwe mu bimenyetso by’imperuka bitoya byabayeho birarangira:

1.      Iyoherezwa ry’intumwa y’Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) mu guhishurirwa ubutumwa:

Ibi bishimangirwa n’imvugo y’intumwa y’Imana aho yagize ati:

“Noherejwe njye n’imperuka turikumwe nk’uko izi ntoki ebyiri zimeze uko rumwe murizo rusumba urundi maze yegeranya urutoki rwe rwa mukubitarukoko na musumba zose”.

2.      Gusaduka no gucikamo ibice bibiri k’ukwezi:

Ibi byabaye kugihe cy’intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha), igihe abantu bamusabaga kubereka igitangaza kukimenyetso cy’ubutumwa bwe, nibwo yaberekaga ugusaduka k’ukwezi inshuro ebyiri. Ibi bishimangirwa n’imvugo y’intumwa y’Imana Muhammad yakiriwe n’umusangirangendo witwa ABDULLAH mwene MAS’UDI Imana imwishimire aho yagize ati:

“Kugihe cy’intumwa y’Imana ukwezi kwacitsemo ibice bibiri, maze intumwa y’Imana Imana iyihe amahoro n’umugisha iravuga iti:”NGAHO NIMUBE ABAHAMYA NIMUBE ABAHAMYA” SAHIH MUSLIM

b)     Bimwe mu bimenyetso by’imperuka bitoya byabayeho kandi bigikomeza kugaragara.

1) Kugaragara kw’abantu b’ababeshyi biyita abahanuzi b’Imana:

Intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavuze ko hazabaho abantu b’ababeshyi biyita abahanuzi b’Imana, kandi ibyo byabayeho no kugihe cy’ubuyobozi bwa ABUBAKAR haboneka umugabo witwa MUSAYLAMAT wiyise intumwa y’Imana, ariko ibinyoma bye byaragaragaye ndetse ABUBAKR yaramurwanyije abo babeshyi biyita abahanuzi kandi no muri ibi bihe bagenda bagaragara hirya no hino mu bihugu bitandukanye, ariko Islamu bose ibafata ko ari ababeshyi b’ibinyoma, ubutumwa bwabo ni ubwo bihimbira biyitirira kuko nta ntumwa cyangwa umuhanuzi w’ukuri uzabaho nyuma ya MUHAMAD (Imana imuhe amahoro n’imigisha) niwe wasozereje intumwa z’Imana n’abahanuzi nta ntumwa izabaho nyuma ye, nk’uko yabishimangiye mumvugo ye yakurikiwe n’umusangirangendo witwa THAWUBANI wavuze ko intumwa y’Imana yagize iti:

“Kandi hazabaho ababeshyi mirongo itatu (30), buri wese yiyita ko ari umuhanuzi, kandi ninjye muhererezi w’abahanuzi ntamuhanuzi w’undi uzaza nyuma yanjye”

IKIBAZO:

Hari uwakubaza ati: Ese ko intumwa y’Imana yavuze ko aba bahanuzi b’ibinyoma bazaba bari mirongo itatu none wenda bakaba bararenze?

IGISUBIZO:

Aba mirongo itatu bavuzwe mu mvugo y’intumwa y’Imana, ni babandi bazamenyekana cyane kandi bakayobya abantu benshi, naho ubundi abaziyita abahanuzi b’Imana ni benshi cyane!

2) Amakimbirane n’ibigeragezo (Fitina)

Intumwa y’Imana yagaragaje ko mu bimenyetso by’imperuka hazagaragara amakimbirane n’inzangano hagati y’abantu, hakabaho n’ibigeragezo byinshi binyuranye binateye ubwoba burimo ubuhakanyi bukabije no kumena amaraso y’inzirakarengane, kwambura abantu icyubahiro nko gufata abagore kumbaraga n’ibindi byinshi. Aha intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:

“Mbere y’imperuka hazabaho ibigeragezo bimeze nk’ijoro ryuje umwijima; muri ibyo bihe buzajya bucya umuntu ari umwemera bwire yabaye umuhakanyi, bwire ari umwemera bucye yabaye umuhakanyi abantu bazagurana idini yabo ibintu by’isi kandi by`agaciro gato”

3) Intambara z`urudaca.

4) Guha ubuyobozi abatabukwiye

Ibi bishimangirwa n`imvugo y`intumwa y`Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) aho yagize iti:

“Igihe indagizo izatakara muzategereze imperuka. Umwe mu basangirangendo abaza intumwa y`Imana ati: Nigute indagizo izatakara? Intumwa iramusubiza iti: igihe ubuyobozi buzahabwa abatari banyirabwo batabushoboye uzategareze imperuka”.

5) Igihe abari abakene bazakira cyane

Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Imana iyihe amahoro n’umugisha igihe yabazwaga kubimenyetso by’imperuka maze arasubiza ati:

“Igihe uzabona abatarambaraga inkweto n’abambaye ubusa nta myambaro n’abari abashumba b’ihene, barushanwa mu kuzamura amazu. IMAMU MUSLIM.

6) Imitingito hirya no hino.

7) Gusuhuza abo umuntu azi gusa no guhemukira imiryango

Aha Intumwa y`Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yagize iti:

“Mbere y’uko imperuka iba, abantu bazajya basuhuza abo bazi, ubucuruzi bwamamare kugeza ubwo umugore azafasha umugabo we mu bucuruzi, abantu bazaca imiryango, hazabaho ubuhamya bw’ibinyoma no guhisha ukuri kandi ikalamu izamamara cyane (kwiga no kwandika cyane).

8) Ibimenyetso bikuru by’imperuka

Ibimenyetso bikuru by’imperuka ni ibintu bizabaho mugihe imperuka izaba iri hafi cyane yegereje, kuburyo nibiboneka nayo izabikurikira. Tukaba twavuga muribyo:

1.      MASIHI DADJALI:

Masihi Dadjal, ni umuntu uzabaho mu bihe byanyuma by’isi, akaba kimwe mu bimenyetso bikuru by’imperuka. Uyu muntu akazaba ari ikimenyetso gikomeye ku bantu bazaba bariho muri icyo gihe, niyo mpamvu Intumwa zose n’abahanuzi b`Imana baburiye imiryango n’abantu babo babereka ububi bwa Masihi Dadjal, ariko Intumwa y`Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaramudusobanuriye cyane kurusha izindi ntumwa; ibi bishimangirwa n’imvugo ye, aho agira ati:

“Uyu Masihi Dadjali ndamubaburiye, kandi nta muhanuzi n’umwe utaramuburiye abantu be, ndamubabwiraho ibitarigeze bivugwa n’umuhanuzi n’umwe mbere yanjye ngo abibwire abantu be. Masihi Dadjal apfuye ijisho rimwe kandi Imana Nyagasani ntabwo ipfuye ijisho”. Yakiriwe na BUKHARI.

Na none Intumwa y’Imana yaravuze iti:

“Yemwe bantu, ntakigeragezo gikomeye kw’isi uhereye igihe Imana yaremeye Adamu  kurusha ikigeragezo  cya Masihi Dadjal, kandi ntamuhanuzi  n`umwe Imana yohereje utaraburiye abantu be, kandi ni jyewe muhanuzi wa nyuma, namwe muri umuryango wa nyuma, bityo rero Masihi Dadjal azaza mu gihe cyanyu ntagushidikanya”.

Ubuhambare bw’ibigeragezo bya Masihi Dadjal kandi bugaragazwa n’uko Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) muri buri SWALAT yasabaga Imana kugira ngo izamurinde ibya Masihi Dadjal azasange yaripfiriye.

Amapfa n’inzara mbere ya Masihi Dadjal

Mbere yo kuza kwa Masihi Dadjal, abantu bazahura n’ingorane n’ibizazane bitandukanye: imvura izabura, ubutaka burumbe, inzara itere, n’ibindi… Ibi bishimangirwa n’imvugo y’intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) aho yagize iti:

“Muby’ukuri mbere y’uko Masihi Dadjal aza hazabaho imyaka itatu ikomeye, abantu bazahura n’inzara ihambaye. Mu mwaka wa mbere Imana izategeka ikirere gihagarike kimwe cya gatatu (1/3) cy’imvura, itegeke ubutaka ko buhagarika kimwe cya gatatu (1/3) cy’ibimera (ibihingwa), maze mu mwaka wa kabiri Imana itegeke ikirere guhagarika bibiri bya gatatu (2/3) by’imvura, itegeke ubutaka ko buhagarika bibiri bya gatatu (2/3) by’ibihingwa. Nuko mu mwaka wa gatatu Imana itegeke ikirere guhagarika imvura yose hasigare nta gitonyaga kigwa n’ubutaka buhagarike ibihingwa byose ntihagire ikimera na kimwe. Icyo gihe nta nyamaswa n’imwe ifite ibinono izasigara idapfuye, keretse izo Imana izashaka”.

Ibimenyetso bizaranga Masihi Dadjal

Masihi Dadjal naza aziyita Imana kandi azakora ibintu bidasanzwe ari nabyo azifashisha mu kuyobya abantu ababwira ko ari Imana. Ibishuko bye kandi bizaba bikomeye kuburyo abazabitsinda ari kubw’ububasha bw’Imana,niyo mpamvu intumwa y’ Imana yabwiye abantu ko uzamwumva yaje azamuhunga akajya kure. Aha intumwa y’ Imana yaravuze iti:

“Umuntu uzumva Masihi Dadjal yaje azamuhunge, ku izina ry’ Imana, hari umuntu uzamwumva akamusanga yizeye ko adashobora kumuyobya kuko ari umwemera, nyamara akisanga yamukurikiye kubera urujijo azamutera”.

Umuntu uzitegereza neza Masihi Dadjal akareba ibizaba bimuranga azamenya neza ko ari umubeshyi n’ umunyabinyoma kubyo yiyita ko ari Imana kuko azasanga ibimenyetso biranga Imana bitamuriho kuko Masihi Dadjal  ni umuntu w’umunyantenge nke ntacyo y’ishoboreye hamwe n’ibintu azakora bidasanzwe, azarya, azanywa, azaryama asinzire, kandi ajye ku musarani, nonese urangwa n’ibi bimenyetso ni gute yaba Imana isengwa?!! Ni gute yaba Nyagasani w’ibiremwa kandi nawe abikeneye?!!

Niyo mpamvu Intumwa y’Imana Muhammad (Imana iyihe amahoro n’imigisha) yatubwiye ibimenyetso bizaranga Masihi Dadjal iramusobanura neza kugirango uzamubona azahite amumenya ko ariwe anatahure ibinyoma bye, mubyo rero Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) yamutubwiyeho bizamuranga twavuga:

1- APFUYE IJISHO RIMWE

Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) yabonye Masihi Dadjal mu nzozi, maze imuvugaho uko yamubonye igira iti:

“Ni umugabo ubyibushye utukura, afite umusatsi wizingazinze, apfuye ijisho rimwe”. Yakiriwe na AL BUKHARIY

2- MU MASO YE HANDITSE IJAMBO UMUHAKANYI “KAFIRI”

Iki nacyo ni ikimenyetso kizerekana Masihi Dadjal abemera bose bakazamumenya, aho yagize ati:

“Hagati y’amaso ye handitsemo ngo”umuhakanyu” bizasomwa n’umuntu w’umwemera uzanga ibikorwa bya Masihi Dadjal”. Yakiriwe na MUSLIM

3- NTARUBYARO AZAGIRA

Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:

“Masihi Dadjal azaba ingumba ntamwana azabyara”. 

Yakiriwe na MUSLIM

4- KUGARAGAZA UBUBESHYI N’IBINYOMA BYA MASIHI DAJAL MU KWIYITA IMANA

Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’umugisha) yaburiye abantu ibereka ibinyoma bya Masihi Dadjal mukwiyita Imana, ibereka kandi Masihi Dadjal n’ibimenyetso by’inenge bidashobora kuba ku Mana, mubyo twavuga aho Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) yagize ati:

“Murabizi ko ntanumwe uzabona Imana kugeza apfuye”

Ibi bisobanura ko niba Masihi Dadjal abantu bazamubona ku isi ntabwo yaba Imana kuko ntawe ushobora kubona Imana ku isi.

Ibintu bizafasha Masihi Dadjal mukuyobya abantu no gukwirakwiza ibigeragezo bye

Masihi Dadjal azahabwa ubushobozi buhambaye n’ibintu bidasanzwe bizamufasha gushuka abantu bakamwibeshyaho ko ari Imana. Muri byo twavuga:

– Kwirukanka cyane akwira ibice by’isi uretse Makkat na Madinah

Intumwa y’Imana Imana iyihe amahoro n’imigisha yaravuze iti:

“Ntagihugu nakimwe Masihi Dadjal atazakandagiramo uretse Makkat na Madinah

– Ijuru rye n’umuriro we

Masihi Dadjal, mu bintu azifatisha ashuka abantu, ni uko azaba afite ibintu bisa n’ijuru n’umuriro, anafite ibisa n’amazi n’umuriro, ariko nubwo bizaba bigaragarira abantu ko ari Ijuru n’Amazi n’Umuriro, nyamara mukuri ntibizaba aribyo, ahubwo ibyo bazabona ko ari Amazi n’imbeho bizaba ari umuriro n’icyokere kandi nibyo bazabona ko ari umuriro n’icyokere bizaba ari amazi n’imbeho. Ibi bishimangirwa n’imvugo y’intumwa y’Imana Imana iyihe amahoro n’umugisha aho igira iti:

“Masihi Dadjal azaba afite Ijuru n’Umuriro ariko Umuriro we niryo Juru naho Ijuru rye niwo Muriro” Yakiriwe na MUSLIM

Na none Intumwa y’Imana Imana iyihe amahoro n’umugisha iti:

“Azaba afite amazi n’umuriro, ariko mumenyeko ibyo muzabona ko ari umuriro bizaba ari amazi akonje, naho ibyo muzabona ko ari amazi bizaba ari umuriro, bityo muramenye ntimuzarimbuke”. BUKHARIY NA MUSLIMU

Izindi mvugo z’intumwa y’Imana Imana iyihe amahoro n’umugisha zigaragaza ko Masihi Dadjal ibyo azaba afite abantu bazabibona uko bitari, bityo umuntu agomba kuzahitamo icyo Intumwa y’Imana Imana iyihe amahoro n’umugisha yamuhitiyemo.

No mubintu bizafasha Masihi Dadjal kuyobya abantu ni:

– Ukuzifashisha amashitani

Nkuko bizwi rero ko amashitani afasha akanaba inshuti z’abantu bakabya bakanarenza urugero mu kwigomeka ku Mana n’ubuyobe ndetse banagaragira ibindi bitari Imana, niyo mpamvu Masihi Dadjal azabona inkunga n’ubufahsa bw’amashitani amukoresha ibintu bidasanzwe kugira ngo abantu bamwibeshyeho ko ari Imana bityo abashe kubayobya bamwemere, ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamad Imana iyihe amahoro n’umugisha aho yagize ati :

“Mubyo Masihi Dadjal azashukisha abantu: ni uko azabwira umuntu w’umunyacyaro ati: “ese ndamutse nkuzuriye ababyeyi bawe, wowe wakwemezako ndi Imana yawe?” azamusubiza ati: nabyemera, ubwo namara kubyemera, hazaza ishitani ryigereranye n’ishusho ya se na nyina, maze bamubwire bati: “Yewe mwana wanjye uyu muntu utuzuye mukurikire ni Imana”.

– Inyamaswa n’ibimera bizamukurikira

Ibi nabyo biri mu bintu bizafasha Masihi Dadjal kuyobya abantu benshi bazabona ari gutegeka ibintu byose bikamukurikira. Urugero: azategeka ikirere kigushe imvura, ategeke ubutaka bumere imyaka, ahamagare inyamaswa n’amatungo bimukurikire.

– Azica umusore maze amuzure

Nkuko bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’umugisha) aho yagize iti:

“…Masihi Dadjal azabwira abantu ati: Ese murabona mute ndamutse nishe uyu musore maze nkamuzura? Ese mwashidikanya ku bumana bwanjye? Bazavuge bati: Oya, ubwo azahita amwica maze amuzure, maze umwe mubemera Mana azavuga ati: Ndahiye ku izina ry’Imana ubu nibwo nkumenye cyane ko ari wowe Masihi Dadjal w’umubeshyi, ubwo Masihi Dadjal azashaka kumwica ariko ntazabibasha”. 

Yakiriwe na BUKHARIY NA MUSLIMU

Aho Masihi Dadjal azaturuka

Masihi Dadjal azaturuka iburasirazuba mu bihugu by’aba Perisi byitwa Khurasani aha Intumwa y’Imana Imana iyihe amahoro n’umugisha yaragize ati:

“Masihi Dadjal azaturuka ku butaka bw’iburasirazuba bwitwa: Khurasani (ni muri Iran y’ubu)…..”

Ariko nubwo azaturuka muri Khurasani, ibye bizamenyekana ko ariwe Masihi Dadjal igihe azaba ageze ahantu hagati ya Iraq na Shami aho niho abantu bazamumenya ko ari Masihi Dadjal

Igihe Masihi Dadjal azamara ku isi

Abasangirangendo b’Intumwa y’Imana Muhamad (Imana iyihe amahoro n’umugisha) umunsi umwe bigeze kubaza Intumwa bati:

“Masihi Dadjal azamara igihe kingana iki ku isi? Intumwa y’Imana irabasubiza iti: Azamara iminsi mirongo ine (40), ariko hari umunsi umwe uzaba ungana n’umwaka, undi uzangana n’ukwezi, undi uzangana nk’icyumweru, indi isigaye izaba ingana nk’iminsi isanzwe” Yakiriwe na MUSLIMU

Abazakurikira Masihi Dadjal

Masihi Dadjal w’umunyabinyoma azagira abayoboke benshi bazamukurikira mu buyobe bwe, cyane cyane abagore n’abayahudi nkuko intumwa y’Imana Muhamad (Imana iyihe amahoro n’umugisha) yagize ati:

“Abenshi mubayoboke ba Masihi Dadjal ni abayahudi n’abagore”. 

Yakiriwe na AHMAD

Ibihugu Masihi Dadjal atazabasha gukandagiramo

Masihi Dadjal azazemguruka ibihugu byose abyinjiremo ayobya abantu, uretse umujyi wa Makkah na Madinah, aho niho honyine atazabasha gukandagira hamwe nuko azaba abyifuza cyane. Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamad (Imana iyihe amahoro n’umugisha) aho yagize iti:

“Ntabutaka nabumwe buzasigara Masihi Dadjal atabukandagiyeho kandi abwigarurire, uretse Makkah na Madina, uko azajya agera munkengero zaho azajya ahahurira n’abamalayika bafite inkota bamwirukane…”

Na none Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’umugisha) yaravuze iti:

“Ku nkengero z’imujyi wa Madinah hari abamalayika, ntacyorezo kizahagera ndetse na Masihi Dadjal ntazahagera”.

Inzira yo kwirinda Masihi Dadjal

Igihe Masihi Dadjal azaza, abo azasanga bariho bazahura n’ingorane n’ibigeragezo bye bihambaye kandi bizayobya benshi, ariko umwemera nyawe hari inzira azifashisha bikamushoboza kurokoka no gutsinda ibishuko bye, mubyo rero umwemera azifashisha twavuga:

Kumuhunga no kutegera aho azaba ari.

Aha Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’umugisha) yaragize ati:

“Uzumva aho Masihi Dadjal ari azahunge”. 

Yakiriwe na ABUDAWUDI

– Uwo bizaba ngombwa ko bahura agomba kuzashikama ku kuri kandi akamugisha impaka amwereka ko amuzi ariwe Masihi Dadjal   w’umunyabinyoma.

– Kudashukwa n’ibyo azakora bidasanzwe yiyita Imana.

Aha abemera Mana bategekwa kuzamuhakana ntibamwemere na gato, niyo mpamvu Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’umugisha) yasize imudusobanuriye bihagije itwereka ibimenyetso bimugaragaza kuri buri wese kugirango ibye bizamenyekane atazigarurira abantu.

– Uzahura na Masihi Dadjal azamusomere intangiriro za Suratul’ Kahfi kandi yitabaze Imana imumukize.

– Abazamwumva bazahungire mu mujyi wa Makkah n’uwa Madinah kuko atazayikandagiramo.

– Gusaba Imana buri gihe uyisaba ko yazakurinda ibigeragezo bya Masihi Dadjal, niyo mpamvu Intumwa y’Imana yasabaga Imana muri buri Swalat ngo izamurinde ibigeragezo bya Masihi Dadjal.

Urupfu rwa Masihi Dadjal

Nyuma y’uko Masihi Dadjal azaba amaze kuzenguruka ibihugu byinshi ayobya abantu, Intumwa y’Imana Muhamad (Imana iyihe amahoro n’umugisha) yavuzeko:

“Icyo gihe abayisilamu bazategura urugamba rwo kumurwanya batangire kwitunganya kumurongo, icyo gihe nibwo igihe cy’Iswala kizagera bagiye gusali nibwo Yesu (Issa) mwene Mariyamu ((Imana imuhe amahoro n’imigisha)) azamanuka maze abayisilamu  nibamara kumubona bamuhe umwanya bifuza ko abayobora mu Iswala, icyo gihe umwanzi w’Imana (Masihi Dadjal) nabona Yesu azatangira gushonga nk’uko umunyu ushonga mu mazi, kuburyo aramutse amuretse yakomeza agashonga kugeza apfuye ariko Imana yashatse ko Yesu azamwicisha ukuboko kwe akazereka abayisilamu amaraso ya Masihi Dadjal”. Yakiriwe na MUSLIMU

Iyi mvugo y’Intumwa y’Imana Muhamad (Imana iyihe amahoro n’umugisha) n’izindi mvugo zisa nkayo, zose zigaragaza uko urupfu rwa Masihi Dadjal ruzangenda kandi ko azicwa na Yesu, nyuma y’uko azaba agarutse ku isi, akaba ari Yesu uzamukiza abemera Mana akabatabara bakaruhuka ibigeragezo bya Masihi Dadjal, uko bizagenda rero ni muri ubu buryo bukurikira:

“Ubwo abayisilamu bazaba bitegura urugamba rwo kujya kurwanya Masihi Dadjal, Iswala izagera, maze bashyire umwe muribo imbere kugirango abayoborere Iswala, icyo gihe nibwo Yesu (Issa) azamanuka mu gitondo abasange, Imamu namubona azahita asubira inyuma kugirango Yesu atambuke abayobore mu Iswala, ubwo Yesu azanga amubwire ati: komeza uyobore isengesho kuko niwowe wari uteganyijwe kuriyobora igihe mwari mugiye gutangira, ubwo Imamu azabasalisha maze narangiza Iswala, Yesu (Issa) azavuga ati:”Mufungure umuryango, nibafungura bazasanga Masihi Dadjal inyuma y’umuryango ari kumwe n’abayahudi ibihumbi mirongo irindwi (70000) bose bafite inkota zityaye, ubwo Masihi Dadjal azareba Yesu, maze Masihi Dadjal atangire kuyenga nk’umunyu ugiye mu mazi ahite ahunga, ubwo Yesu azamukurikira amusange ku muryango w’umujyi wa Luda w’iburasirazuba (mu gihugu cya Palestina) ahamutsinde (ahite apfa)…” Ngiryo rero iherezo rya Masihi Dadjal. 

Izi mvugo z’Intumwa y’Imana ziboneka mu bitabo bya: SUNAMU IBN MAJAH 

–     SAHIH MUSLIMU 

–     MUSTADRAKU AL HAKIM

2.  KUGARUKA KWA ISSA (YESU) MWENE MARIYAMU

Imana muri Qor’ani Ntagatifu, yatubwiye ko abayahudi batishe Yesu Intumwa y’Imana, nubwo bo ariko babyigamba ndetse n’abakisitu bakabyemera batyo, ariko mukuri ntabwo Yesu yishwe, ahubwo Imana yambitse undi muntu ishusho ya Yesu banwibeshyaho ko ari Yesu bishe, nyamara Yesu Imana yahise imuzamura mu ijuru iramukiza, nkuko Imana yabishimangiye muri Qor’ani aho yagize iti:

…وما قتلوه وما صلبوه ولكن شبه لهم وإن الذين اختلفوا فيه لفي شك منه ما لهم به من علم إلا اتباع الظن وما قتلوه يقينا. بل رفعه الله إليه وكان الله عزيزا حكيما. سورة النساء 157-158

“Kandi ntabwo Yesu bamwishe nta nubwo bamubabye, ahubwo babonye undi usa nawe, kandi babandi bagiye impaka kuri Yesu bari mugushidikanya kurupfu rwe kandi nabo ntabumenyi babifitiye uretse gukurikira ibyo bakeka kandi n’uwo wundi bihse nabo ntibamwishe bizeye neza ko ari Yesu bishe ahubwo Imana yaramuzamuye imujyana kuriyo mu ijuru kuko Imana ni Nyir’imbaraga, Nyir’ubugenge” QOR’ANI 4: 157 – 158

Nanone Imana muri Qor’ani yaravuze iti:

إذ قال الله يا عيسى إني متوفيك ورافعك إلي ومطهرك من الذين كفروا… سورة آل عمران 55

“(Yewe Muhammad), ibuka igihe Imana yabwiye Yesu iti:”Yewe Issa (Yesu) muby’ukuri njyewe Imana ngiye kugusinziriza maze nkuzamure iwanjye kandi ngukize babandi bahakanye…”. QOR’ANI 3: 55

Iyi mvugo ya Qor’ani ivuzwe iragaragaza ko Issa (Yesu) atigeze yicwa ndetse ntiyanabambwe n’ababyifuje ahubwo Imana yaramutabaye iramubakiza, maze iha ishusho ye undi muntu, niwe bishe, naho Issa (Yesu) we Imana yaramuzamuye iwayo mu ijuru akaba ariho akiri kugeza mu bihe bya nyuma akazahura n’urupfu bisanzwe kuko igihumeka cyose kizapfa. Kugaruka kwa Yesu rero nabyo ni kimwe mu bimenyetso bikuru by’imperuka, nk’uko Imana yabishimangiye muri Qor’ani aho yagize ati:

وإنه لعلم للساعة فلا تمترن بها واتبعون، هذا صراط مستقيم. 

سورة الزخرف 61

“Kandi kuza kwa Issa (Yesu) ni ikimenyetso cy’imperuka”QOR’ANI 43:61

Kugaruka kwa Yesu kandi byashimangiwe n’imvugo y’intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) aho yavuze iti:

“Issa (Yesu) mwene Mariamu azamanukira ku munara wera mu burasirazuba bw’umujyi wa Damascus (Siriya)”. Yakiriwe na TWABARANIY

Nanone intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) iragira iti:

“Ntawundi muhanuzi uri hagati yanjye na Issa (Yesu), kandi Yesu azagaruka, nimumubona muzamumenye…”. Yakiriwe na ABU DAUDA

Igihe Issa azagarukira

Yesu azagaruka mu gihe Masihi Dadjal azaba ari kuyobya abantu, igihe abaislamu bazaba bari kwitegura mu gihe cy’iswala yo mumuseso.

Ese Yesu azakurikiza ubutumwa bwa nde?

Yesu nagaruka ku isi azakurikira ubutumwa bwahawe intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ninayo mpamvu bazamusaba kubayobora mu iswala akanga kuko azaba agomba gukurikira ubutumwa bwa Muhamadi, bityo rero azakurikira Qor’ani Ntagatifu niyo izamuyobora, ntabwo azayoborwa n’amategeko yari mu gitabo cy’ Ivanjili yahishuriwe kuko azasanga cyarahinduwe, hakaba haratatswe igitabo cya Qor’ani ari nacyo nanone kizamuyobora kandi ntabwo azaza kwiogisha abantu ubutumwa bwe kuko bwarangije igihe ahubwo naza azakurikira intumwa Muhamadi Imana imuhe mahoro n’umugisha.

Izindi nshingano za Issa (Yesu) nyuma yo kugaruka ku isi nyuma yo kwica Masihi Dadjal

Yesu nagaruka ku isi azakora inshingano nyinshi zitandukanye nyuma yo kwica Masihi Dadjal, murizo twavugamo:

–          Gusenya imisaraba

–          Kwica ingurube; ibi bishimangirwa n’imvugo y’intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) aho yavuze ati:

“Ndahiye ku izina ry’Imana Yo ifite roho yanjye mu kaboko kayo, Yesu mwene Mariamu azamanuka aze abe umucamanza w’umunyakuri n’ubutabera, azasenya imisaraba, azica ingurube…” BUKAKHAR na MUSLIMU

3.  YA’ADJUDJU NA MA’ADJUDJU

Ya’adjudju na Ma’adjudju, ni imiryango ibiri ifite abantu benshi kandi bazaza ku isi mu bihe bya nyuma imperuka yegereje, bakazakora ibikorwa byinshi by’ubwangizi n’ubugome… Kuza kwabo nabyo biri mu bimenyetso bikuru by’imperuka nk’uko Imana yabishiomangiye muri Qor’ani aho yavuze iti:

حتى إذا فتحت يأجوج ومأجوج وهم من كل حدب ينسلون. واقترب الوعد الحق فإذا هي شاخصة أبصار الذين كفروا… سورة الأنبياء 96-97

“Kugeza ubwo Ya’adjudju na Ma’adjudju bazafungurwa, maze batangire gukwirakwira ku isi bakora ubwangizi, icyo gihe isezerano ry’ukuri (imperuka) rizaba ryegereje, maze babandi bahakanye Imana batangire gukanura amaso yabo…” Qor’ani 21:96-97

Ya’adjudju na Ma’adjudju bazaza bavuye mu buvumo bafungiwemo, bakaba bazaza nyuma yo kugaruka kwa Yesu amaze kunesha Masihi Dadjal no kumuhitana, icyo gihe nibwo Ya’adjudju na Ma’adjudju bazaza bangize isi mu buryo buteye ubwoba, nyuma y’ubwo bazaba bamaze kwangiza isi no kuyikoraho ubugome bukabije, Yesu azasaba Imana ayitakambira ngo itabare abantu ibakize ba Ya’adjudju na Ma’adjudju, aha niho Imana izabakiza abantu, nkuko Intumwa y’Imana Muhamad Imana iyihe amahoro n’umugisha yabishimangiye igira iti:

“Icyo gihe Issa (Yesu) mwene Mariyamu azasanga abantu Imana yakijije Masihi Dadjal, maze Yesu abahanagure muburanga bwabo anababwire inzego zabo bazabona mu ijuru, igihe rero bazaba bari muri ibyo, nibwo Imana izabahishurira Yesu imubwire iti:”Njyewe Imana maze gusohoza abagaragu banjye, kandi ntanumwe mu Bantu ufite imbaraga zo kubarwanya, none wowe Yesu ngaho tabara abagaragu banjye ubahungishe ubajyane ku musozi, icyo gihe Imana izahita yohereza Ya’adjudju na Ma’adjudju, batangire gukwira mu misozi yose bangiza, abambere bazanyura kukiyaga cyitwa Twabariya (Muri Palestina) bahite banywa amazi yose bayakamye, kuburyo abandi muribo bazahanyura bazavuga bati:”Ariko hano higeze kuba amazi!” Ubwo, ba Ya’adjudju na Ma’adjudju bazagota Yesu n’abarikumwe nawe bazatakambira Imana kugirango ibatabare, icyo gihe Imana izaboherereza ibisimba bibarye mu majosi yabo, maze bucye bose bapfuye, ubwo nibamara gupfa, Yesu n’abari kumwe nawe bazamanuka ku musozi bajye hasi, nibahagera bazasanga ahantu hose huzuye imisokoro yabo n’umunuko, nibwo Yesu n’abari kumwe nawe bazatakambira Imana ngo ibakize iyo minuko, ibwo Imana izohereze inyoni nini cyane kandi nyinshi zitunde iyo mirambo yabo ziyijungunye aho Imana izashaka, maze Imana iguhse imvura isukure ubutaka ibusige bumeze nk’ikirore”. Yakiriwe na MUSLIM

Iyi mvugo y’Intumwa y’Imana Imana iyihe amahoro n’umugisha iragaragaza ko Ya’adjudju na Ma’adjudju bazaza ari abangizi bakomeye, bakazaba ari ibigeragezo ku Bantu, ariko bakazatabarwa n’Intumwa y’Imana Issa (Yesu) (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ubwo azasabira abantu ku mana ikabatabara ikabakiza abo bangizi.

Ubuzima bwiza nyuma yo kugaruka kwa Issa

Yesu nagaruka ku isi hazabaho ibihe byiza, ubuzima bworohereye abantu babe aho mu mahoro n’umutekano busesuye, nkuko bishimangirwa n’imvugo y’intumwa y’Imana Muhammad Imana iyihe amahoro n’umugisha ayo yagize ati:

“Hazabaho ubuzima bwiza nyuma yo kuza kwa Yesu, icyo gihe ikirere kizatanga imvura, ubutaka burumbuke butange imyaka, icyo gihe umuntu azanyura kun tare nihagire icyo imutwara, umuntu azakandagira inzoka ntimurye, icyo gihe ntabisambo, nta shyari, ntanzangano zizabaho”

Izimvugo z’intumwa y’Imana Muhamad Imana iyihe amahoro n’umugisha zivuga ku kugaruka kwa Yesu, ziratwigishako:

  1. Yesu azagaruka ntagushidikanya
  2. Yesu nagaruka ku isi azakurikira amategeko ya Qor’ani Ntagatifu ninayo azayoboresha abantu,
  3. Yesu nagaruka azarwanya andi madini yose atari Islam ntarindi dini azemera uretse Islam, ninayo mpamvu azasenya imisaraba, akanica ingurube, kandi azajye i Makkah akore imigenzo ya Hidja na Umrat
  4. Mubihe bye, isi izagira umunezero n’ibihe byiza by’imigihsha n’umutekano

Igihe Yesu azamara ku isi

Intumwa y’Imana Issa (Yesu) (Imana imuhe amahoro n’imigisha) namara kugaruka ku isi azabaho imyaka mirongo ine (40 ans) nyuma yahoo azapfa maze abayisilamu bamusabire (Iswala y’uwapfuye). Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamad Imana iyihe amahoro n’umugisha aho yagize ati:

“Yesu azamara ku isi imyaka miringo ine (40 ans) maze apfe, hanyuma abayisilamu bamusalire”. SUNAMU ABI DAWUDI

4. KURASA KW’IZUBA RIHEREYE AHO RIRENGERA

Mu bimenyetso bikuru by’imperuka ni ighe izuba risarasira muburengerazuba, nkuko bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamad Imana iyihe amahoro n’umugisha aho yagize ati:

“Ntabwo imperuka izaba keretse izuba rirasiye aho rirengera, nirirasira mu burengerazuba, abantu nibaribona bazahita bemera Imana bose, kandi icyo gihe kwemera ku muntu ntacyo kuzaba kumumariye igihe atazaba yaremeye mbere y’ibyo bihe kandi atarakoze ibyiza muri uko kwemera kwe” BUKHARIY na MUSLIMU

5. INYAMASWA KIZASOHOKA MU BUTAKA

No mu bimenyetso bikuru by’imperuka, ni uko hari igisimba kizasohoka mu butaka kikaza kwigisha abantu kibabaza impamvu batemera Imana, icyo gihe ibiba bizaba ari byinshi ubwangizi bwarakwiye hose, ibyiza bibe bike, ni inyamaswa izasohoka mu butaka. Imana yashimangiye muri Qor’ani aho yavuze ati:

“Ijambo ry’Imana niribageraho, tuzabasohorera inyamaswa iturutse mu butaka, ibabwire ko abantu batemeraga Imana ibimenyetso by’Imana” QOR’ANI 27:82

6.  UMURIRO UZIRUKANA ABANTU

Uyu muriro nicyo kimenyetso cya nyuma kizagaragara, maze imperuka, ikaza igikurikiye, uzaza uturutse mu gihugu cya Yemen, maze ushorere abantu ubajyane aho bazapfira ari naho bazazukira, ibi bishimangitwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamad Imana iyihe amahoro n’umugisha aho yagize ati:

“Ikimenyetso kizaheruka ibindi ni umuriro uzava mu gihugu cya Yemen, uzirukana abantu ukabageza aho bazazukira”. SAHIHI MUSLIMU 

Nyuma y’uyu muriro rero ntakindi kimenyetso kizabaho ahiubwo imperuka izahita ibaho.

URUPFU, IBIBAZO, IBIHEMBO N’IBIHANO BYO MU MVA

URUPFU:

Biva ku jambo gupfa, aribyo kinyuranyo cy’ubuzima no kubaho.

Naho gupfa byo bisobanuye gutandukana k’umubiri na roho, icyo gihe nibwo bavuga ko umuntu yapfuye kuko roho ye iba yatandukanye n’umubiri buri cyose kikajya ukwacyo.

Urupfu kandi Ni ngombwa ko buri kintu cyose gifite ubugingo no guhumeka kizahura narwo, ntanumwe ruzasiga nk’uko Imana yavuze iti:

كل شيء هالك إلا وجهه… سورة القصص 88

“Buri kintu cyose kizarimbuka uretse Imana”. Qor’ani 28: 88

Nanone Imana iti:

إنك ميت وإنهم ميتون. سورة الزمر 30

“Mubyukuri wowe (Muhamadi) uzapfa kandi nabo bazapfa”. Qor’ani 39: 30

Igihe cy’urupfu kiragenwe ariko ntikizwi:

Buri muntu afite igihe cye azapfira kandi icyo gihe ntigishobora kwigizwa imbere cyangwa ngo gitinzwe, ndetse ntanumwe uzi igihe azapfira n’aho urupfu ruzamusanga kuko ibyo biri mu bumenyi bwihariwe n’Imana yonyine, Imana yaravuze iti:

ولكل أمة أجل فإذا جاء أجلهم لا يستأخرون ساعة ولا يستقدمون. سورة الأعراف 34

“Kandi buri bantu bafite igihe cyabo bazapfira. Igihe cyabo nikigera ntibazatinzwa na gato nta nubwo bazihutishwa”. Qor’ani 7: 34

Nanone Imana yaravuze iti:

وما تدري نفس بأي أرض تموت. سورة لقمان 34

“Kandi nta muntu uzi aho azapfira”. Qor’ani 31: 34

Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) iragira iti:

“Iyo Imana yashatse ko umugaragu wayo azapfira ahantu runaka, imushyirirayo ikintu azakurikirayo”. Yakiriwe na AHMAD na TIRMIDHIY

Uko abamalaika bazira umuntu ugiye gupfa

Iyo igihe cy’umwemera cyo gupfa kigeze ageze ku iherezo ry’ubuzima, Imana yohereza abamalaika bo kumuvanamo roho ye; icyo gihe umumalaika umukuramo roho aza mu ishusho nziza ishimishije, akamuvanamo roho ye mu bwitonzi no kumworohera bakayibwira bati:

”Yewe roho ituje nziza! Ngaho sohoka mu mubiri usange imbabazi z’Imana no kwishimirwa nayo”.

Ariko iyo aje gukuramo roho y’umuhakanyi cyangwa umunafiqi (indyarya), aza mu ishusho iteye ubwoba kandi y’inkazi afite uburanga bwijimye, maze bakayibwira bati: “Yewe roho mbi y’inkozi y’ibibi! Ngaho sohoka mu mubiri usange uburakari bw’Imana” maze bakamuvanamo roho ye bayishikuza cyane.

Icyitonderwa:

Ibi bisobanuro birebana n’uburyo umwemera n’umuhakanyi bavanwamo roho, Intumwa y’Imana Muhamadi Imana imuhe amahoro n’imigisha yabivuze kuburebure mu mvugo ye iboneka mu bitabo bya SUNAN ABI DAWUDA na MUSTADRAKU AL HAAKIM.

Ubwo rero ibi byose bigaragaza ko abemeramana igihe cyo gupfa, bavanwamo roho zabo buhoro mu bwitonzi, kandi bagahabwa inkuru nziza; ko roho zabo zijyanwe mu mbabazi z’Imana no kwishimirwa nayo. Imana iragira iti:

إن الذين قالوا ربنا الله ثم استقاموا تتنزل عليهم الملائكة  ألا  تخافوا ولا تحزنوا  وأبشروا بالجنة التي كنتم توعدون. سورة فصلت 30

“Mubyukuri babandi bavuze bati Allah niwe Nyagasani wacu, nyuma bakagira igihagararo (bakaba abemeramana nyakuri) igihe cyabo cyo gupfa bazirwa n’abamalaika bakababwira bati:”Ntimugire ubwoba n’agahinda, muhawe inkuru nziza y’ijuru mwasezeranyijwe”“. Qor’ani 41: 30

Naho abahakanye amategeko y’Imana, igihe cyo gupfa kwabo abamalaika babakuramo roho zabo bazishikuza cyane bababara bihambaye, ndetse babakubita mu buranga bwabo nk’uko bigaragazwa n’amagambo y’Imana aboneka muri Qora’ani aho Imana igira iti:

ولو ترى إذ يتوفى الذين كفروا الملائكة يضربون وجوههم وأدبارهم وذوقوا عذاب الحريق. ذلك بما قدمت أيديكم وأن الله ليس بظلام للعبيد. سورة الأنفال 50-51

“Uramutse ubonye uko abahakanyi bazirwa n’abamalaika (igihe cyabo cyo gupfa), babakubita mu buranga bwabo n’inyuma mu migongo yabo bababwira bati: “Musogongere ibihano bitwika”. Ibyo ni ukubera ibikorwa mwakoze kandi Imana ntishobora guhuguza abagaragu bayo”. Qor’ani 850-51

Ububabare igihe roho iva mu mubiri (SAKARATUL MAUTI)

Igihe umuntu ari gupfa, ahura n’ububabare kandi ibyo ni rusange ku bantu bose baba abemeramana n’abahakanyi, ariko abahakanyi birumvikana ko bo bahura n’ububabare bukomeye cyane buruta ubw’abemeramana, ndetse n’Intumwa z’Imana n’abahanuzi (Imana ibahe amahoro n’imigisha), ubwo bubabare bahuye nabwo nk’uko byagenze ku ntumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igihe yari mu bihe bya nyuma agafata ukuboko kwe akagushyira mu kintu cyarimo amazi maze agahanagura uburanga bwe avuga ati:

LAA ILAHA ILA ALLAHU, muby’ukuri urupfu rutera ububabare.Yakiriwe na BUKHARIY

Kwifuza kugaruka ku isi mu gihe cyo gupfa

Iyo umuntu agezweho n’urupfu atangira kwifuza kugaruka ku isi; iyo yari umuhakanyi yifuza kugaruka kugira ngo noneho azabe umwemera, naho iyo yari umwemera yifuza kugaruka ku isi kugira ngo akore ibyiza kurushaho. Imana iragira iti:

حتى إذا جاء أحدهم الموت قال رب ارجعون. لعلي أعمل صالحا فيما تركت كلا إنها كلمة هو قائلها ومن ورائهم برزخ إلى يوم يبعثون. سورة المؤمنون 99-100

“Kugeza igihe urupfu rugeze kuri umwe muri bo maze akavuga ati: “Nyagasani nsubiza ku isi, kugira ngo nzakore ibikorwa bitunganye mubyo nari nararetse”, nyamara ibyo ntazabihabwa, ahubwo ayo ni amatakirangoyi avugwa na nyirayo kandi na nyuma y’urupfu hari ubundi buzima aba agiye kubamo kugeza umunsi bazazurwa”. Qor’ani 23: 99-100

Impamvu z’iherezo ribi

Ikigamijwe ku iherezo ribi, ni ukurangiza ubuzima utemera Imana burundu cyangwa uyemera ariko ugapfira mu byaha utaricuza. Abambere mubazagira iherezo ribi, ni abahakanyi bahakanye Imana kabone n’iyo bakora ibindi bikorwa byiza. Hari bamwe mu bantu biba bigaragara ko ari abemera, ariko bakazagira iherezo ribi mu gihe cyo gupfa, bitewe n’impamvu nyinshi, murizo twavuga:

  1. Kugira imyemerere igoramye, idashingiye kuri Qor’ani n’imigenzo y’Intumwa y’Imana.
  2. Gutsimbarara ku byaha n’ibibi.
  3. Guta gahunda y’idini.

Intumwa z’Imana zahitishwagamo hagati yo gupfa no kuguma ku isi

Igihe Intumwa cyangwa umuhanuzi w’Imana yabaga agezweho n’urupfu, Imana yamwerekaga ibihembo byiza yamuteguriye kuriyo, maze ikamuhitishamo hagati yo gusigara ku isi no kuyivaho akimukira muri ibyo byiza yateguriwe n’Imana. Aha, Intumwa n’abahanuzi bose bahisemo kuva ku isi bakimukira muri ibyo byiza bateguriwe. Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igira iti:

“Ntamuhanuzi wakuwemo roho atabanje kwerekwa icyicaro cye mu ijuru maze agahitishwamo kukijyamo cyangwa kwigumira ku isi”.

Uko rero ninako Intumwa y’Imana Muhamadi Imana imuhe amahoro n’imigisha byayigendekeye, nayo yahisemo nk’izindi ntumwa ihitamo gupfa ikajya muri ibyo byiza Imana yayiteguriye. Ibi byashimangiwe n’imvugo y’umugore w’Intumwa y’Imana AISHA Imana imwishimire aho agira ati:

“Maze urupfu rugeze ku ntumwa y’Imana, igihe yari aryamye ku bibero byanjye yazimiye akanya gato, azanzamutse areba hejuru aravuga ati: “Nyagasani mpisemo kugusanga wowe nshuti y’ikirenga”. Yakiriwe na BUKHARIY na MUSLIMU

AHO ROHO Z’ABAPFUYE ZISHYIRWA KUGEZA KU MUNSI W’IMPERUKA

Nyuma yo gupfa k’umuntu, hari ubundi buzima bukurikiraho hagati yo gupfa kwe no kuzazurwa ku munsi w’imperuka; harimo ubuzima bwo mu mva, ariko iyo abantu bamaze gupfa roho zabo zizamurwa mu ijuru.

Iyo uwapfuye yari umwemera utunganye, roho ye abamalaika barayizamura bayinyuza ku majuru yose kandi ijuru bayinyujijemo abamalaika baririmo n’ibindi biremwa barayishimira cyane, kugeza ubwo bayigejeje mu ijuru rya karindwi ku Mana, maze Imana ikabwira abamalaika iti: “Uyu mugaragu wanjye nimumwandike mugitabo cy’abo mu rwego rwo hejuru, hanyuma mumusubize mu mva kuko abantu nabaremye mu gitaka, kandi nzakibasubizamo bapfuye, nkazabakuramo inshuro yindi igihe cy’izuka”.  Naho iyo uwapfuye yari umuhakanyi cyangwa umuntu wigometse ku mategeko y’Imana akaba umwangizi, iyo malaika amaze kumukuramo roho ye ayizamukana mu ijuru uko ageze ku ijuru rya mbere ikavumwa n’abamalaika baririmo, kandi ijuru ryo hejuru y’iryo, abarituyemo basaba Imana ngo iyo roho yo kubageraho kubera umunuko wayo ukabije, abamalaika baririmo bakabazanya bati: “Iyi roho mbi ni iyande?” ubwo iyo bayigejeje mu ijuru rya mbere basaba ko bayifungurira ngo izamuke mu yandi majuru ariko ntikingurirwa ikabwirwa iti: “Ntuhawe ikaze uhawe mu yandi majuru yewe roho mbi kandi wari mu mubiri mubi! Subirayo umwaye, kuko ntabwo tugufungurira”. Ubwo icyo gihe iyo roho y’umuntu mubi ihita isubizwa mu mva. Ibi biboneka mu mvugo y’Intumwa y’Imana iboneka mu gitabo cya SUNANU IBNU MADJAH

Hashingiwe ku mvugo nyinshi z’intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) kubirebana n’aho roho z’abapfuye zishyirwa, biragaragara ko roho z’abantu bapfuye zigira ubuturo butandukanye mu nzego bitewe n’ibikorwa ba nyirazo bakoze; niba bari abemeramana nyakuri cyangwa niba bari abangizi cyangwa abahakanyi.

Aho roho ziba nyuma yo gupfa hagizwe na bimwe mu bice bikurikira:

1- Roho z’abahanuzi n’intumwa z’Imana: Izi roho nizo ziri mu rwego rwo hejuru.

2- Roho z’abemera b’intungane: Izo roho zizaba inyoni zurire ibiti byo mu ijuru, ubundi zigasubira mu mibiri yazo kugira ngo zihabwe ibyiza byo mu mva kuko ba nyirazo bari intungane.

3- Roho z’abantu b’abemeramana ariko basuzuguye amategeko yayo: Abaroho zabo zifungirwa mu mva zabo, ubundi zikajyanwa mu bihano bitandukanye kubera ibyaha bakoze bagapfa batabyicujije. Urugero:Abasambanyi n’abasambanyikazi abo roho zabo zishyirwa mu itanura ry’umuriro zigahanwa.

4- Roho z’abahakanyi: Abo roho zabo ziba mu bihano bihambaye.

IBIHEMBO, IBIBAZO N’IBIHANO BYO MU MVA

Ibibazo byo mu mva

Iyo uwapfuye agejejwe mu mva, azirwa n’abamalaika babiri bakamubaza ibibazo bitatu; iyo yari umwemera, Imana imushoboza kubisubiza, naho iyo yari umuhakanyi cyangwa uwagaragazaga ko ari umwemera kandi atari we, uwo ntazashobora gusubiza ibyo bibazo. Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana aho yagize iti:

“Iyo umuntu ashyizwe mu mva ye, azirwa n’abamalaika babiri maze bakamwicaza, bakamubaza bati: “Nyagasani wawe ni nde?”. Akabasubiza ati: “Nyagasani wanjye ni ALLAH”, bakongera bakamubaza bati: “Idini yawe ni iyihe?”. Akabasubiza ati: “Idini yanjye ni Islamu”. Bakongera bakamubaza bati: “Ese uvuga iki kuri Muhamadi waboherejwemo?”. Akabasubiza ati: “Muhamadi ni Intumwa y’Imana”. Yakiriwe na Ahmada na Abu Dawuda.

Uyu rero ubasha gusubiza ibi bibazo byose ni umwemera nyakuri, naho umuhakanyi cyangwa uwigiraga umwemera abeshya kandi atari we, uwo ntabasha gusubiza ibibazo kuko ibyo abazwa atabyemeraga. Aha Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:

“Naho umuhakanyi cyangwa umunafiqi iyo abajijwe ibyo bibazo arasubiza ati: “Ntabwo mbizi, ahubwo numvise abantu ibyo bavuga nanjye ndabivuga”, ubwo abamalaika bazamusubiza bati: “Ntiwamenye, ntiwanasomye?!” Maze ubwo azahita akubitwa inyundo y’icyuma hagati y’amatwi ye abiri ku buryo azavuza induru izumvikana ku biremwa byose uretse abantu n’amadjini”. 

Yakiriwe na BUKHARIY na MUSLIM

IBIHANO BYO MU MVA

Ibihano byo mu mva ni ibihano bihambaye cyane, kandi byashimangiwe na Qor’ani Ntagatifu ndetse n’imvugo nyinshi z’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), bityo ni ngombwa kubyemera ko biriho, nk’uko bishimangirwa n’amagambo y’Imana muri Qor’ani aho yavuze iti:

وحاق بآل فرعون سوء العذاب. النار يعرضون عليها غدوا وعشيا ويوم تقوم الساعة أدخلوا آل فرعون أشد العذاب. سورة الغافر 45-46

“Kandi abantu bo kwa FIRIAUNU (FARAO) bahuye n’ibihano bibi. Umuriro bawushyirwaho mu gitondo na nijoro, kandi ku munsi w’imperuka Imana izabwira abamalayika iti: “Nimwinjize abantu bo kwa FARAO mu bihano bikaze”. 

Qor’ani 40: 45-46

Uyu murongo urashimangira ko Farao n’abantu be bahabwa ibihano mu buryo butatu aribwo:

1- Ibihano bibi bahuye nabyo ku isi.

2- Umuriro bagezwaho mu gitondo na nijoro mu mva zabo.

3- Aho Imana izabwira abamalaika ku munsi w’imperuka ngo nibinjize abantu bo kwa Farao mu bihano bikaze by’umuriro

Ubwo rero birya bihano bahabwa ku buryo bwa kabiri, ni ibyo mu mva aho bajyanwa ku muriro mugitondo na nijoro.

Ibice by’ibihano byo mu mva

Ibihano byo mu mva birimo ibice bibiri:

1- Ibihano bihoraho ku bahakanyi n’abanafiqi bakazabana nabyo mu mva zabo kuzageza ku munsi w’imperuka nk’uko twabibonye bigera ku bantu bo kwa Farao n’abandi bahakanye Imana.

2- Ibihano biza bikongera bigahagarara. Ibi bihano bigera kubapfuye ari abemera Imana ariko bafite bimwe mu byaha bapfuye baticujije, bityo bagahabwa ibihano hakurikijwe ibyaha byabo, maze bakaza koroherezwa ibyo bihano cyangwa bigahagarara burundu bitewe n’impuhwe z’Imana cyangwa se icyo bakoze cyiza kuba impamvu yo kugabanyirizwa ibihano cyangwa kubibavaniraho burundu. Aha intumwa y’Imana yabishimangiye ivuga uko bigendekera umuntu ushyizwe mu mva yari umwangizi igira iti:

“Maze Imana imuteza umuntu w’impumyi, utumva kandi utavuga, afite inyundo nini cyane mu kaboko ke ku buryo ikubise umusozi wahinduka ubutaka, maze ayimukubite kugeza abaye ubutaka, maze yongere amusubize umubiri we yongere ayimukubite avuze induru cyane ku buryo yumvwa na buri kintu uretse abantu n’amadjini, maze amufungurire umuryango w’umuriro anamusasire isaso yo mu muriro”

IBYIZA BYO MU MVA

Iyo umwemeramana amaze gusubiza ibibazo abazwa n’abamalaika mu mva, icyo gihe atangira kubona ibyiza n’ibihembo byo mu mva nk’uko bishimangirwa n’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), aho yavuze iti:

“Iyo umwemera amaze gusubiza, hahamagara umuhamagazi mu ijuru ati: “umugaragu wanjye avuze ukuri, nimumusasire isaso iturutse mu ijuru, mu mwambike imyambaro iturutse mu ijuru, icyo gihe atangira kugerwaho n’impumuro nziza y’ijuru kandi akagurirwa imva ye kugeza aho amaso ye agarukira kureba”. Yakiriwe na AHMAD na ABU DAWUDA

Iyi mvugo y’Intumwa y’Imana iragaragaza ko mu mva harimo ibihembo uwemera Imana atangira guhabwa iyo amaze gusubiza ibibazo abazwa n’abamalaika.

Impamvu zituma umuntu ahura n’ibihano byo mu mva

Impamvu z’ibihano byo mu mva ni nyinshi; muri zo twavuga:

– Guhakana Imana; abahakanye Imana cyangwa ibindi bategetswe kwemera nk’Intumwa zayo, ibitabo n’ibindi, abo bahura n’ibihano bihambaye mu mva zabo kandi bazabibamo igihe cyose no ku munsi w’imperuka bazazurwa bajyanwe mu muriro utazima ni naho bazabamo ubuzira herezo.

– Kutirinda inkari mu gihe cyo kunyara no kubunza amagambo. Aha Intumwa y’Imana umunsi umwe yigeze kunyura ku mva ebyiri maze iravuga iti:

“Mu byukuri abantu bari muri izi mva barimo guhanwa kandi ntibahanirwa icyaha gihambaye; umwe muri bo arazira ko yajyaga abunza amagambon’ubujajwa ateranya abantu, uwa kabiri arazira ko atajyaga yirinda inkari ze mu gihe cyo kunyara”. Yakiriwe na BUKHARIY na MUSLIMU.

– Guhemuka

– Kubeshya

– Kureka gusoma Qor’ani no kuyitera umugongo.

– Ubusambanyi

– Kurya RIBA

– Umwenda (ideni), iyo umuntu afashe ideni agapfa ataryishyuye, abantu be bategetswe kumwishyurira mu mutungo we asize, iyo ntawo yari afite baryishyura mu wabo kugira ngo bo bamurinde ibihano byo mu mva, kuko Intumwa y’Imana ivuga iti:

“Roho y’umwemera ifungirwa ku mwenda (ideni) yariye kugeza igihe wishyuwe”

KURANGIRA KW’IBIREMWA BYOSE

Iyi si tubona ifite ibiyiriho byinshi bitangaje, yuzuye ibinyabuzima bitandukanye ibyo tubona n’ibyo  tutabona, bihora mu mirimo bitaruhuka. Ibyo bizakomeza gutyo kugeza ku munsi w’imperuka, aribwo Imana izarimbura ibiriho byose uretse abo izashaka. Imana iragira iti:

كل من عليها فان ويبقى وجه ربك ذو الجلال والإكرام. سورة الرحمن 26-27

“Abari ku isi bose bazavaho hasigare Imana”. Qor’ani 55: 26-27

Nanone Imana iragira iti:

كل شيء هالك إلا وجهه… سورة القصص 88

“Buri kintu cyose kizarimbuka uretse Imana”. Qor’ani 28: 88

Umunsi w’imperuka nugera hazavuzwa impanda inshuro ebyiri; impanda ya mbere niyo izarangiza ubuzima bw’ibiriho hano ku isi no mu ijuru byose, uretse abo Imana izashaka ko badapfa kuri iyo mpanda ya mbere. Imana iragira iti:

ونفخ في الصور فصعق من في السماوات ومن في الأرض إلا من شاء الله… سورة الزمر 68

“Impanda izavuzwa, ibiri mu isi no mu ijuru bipfe uretse abo Imana izashaka”. Qor’ani 39: 68

Iyo mpanda izaba ihambaye kandi iteye ubwoba, kuburyo nivuzwa umuntu azahita agwa aho ari ahapfire ndetse nta ntakintu na kimwe azashobora gukora habe no kugaruka iwe ngo nibura abasigire umurage; Imana iragira iti:

ما ينظرون إلا صيحة واحدة تأخذهم وهم يخصمون فلا يستطيعون توصية ولا إلى أهلهم يرجعون. سورة يس 49-50

“Ntakindi bategereje uretse urusaku rw’impanda ya mbere izavuzwa ikabasanga mu mpaka. Icyo gihe ntibazashobora gutanga umurage nta no gusubira mu babo”. Qor’ani 36: 49-50

Impanda ya kabiri, izavuzwa maze ibiremwa byose bizuke bisubizwe ubuzima, abapfuye basohoke mu mva zabo. Imana iragira iti:

…ثم نفخ فيه أخرى فإذا هم قيام ينظرون. سورة الزمر 68

“Maze hongere havuzwe indi mpanda, abantu bahite bahaguruka bava mu mva zabo”. 

Qor’ani 39: 68

Impanda izavuzwa ni iyihe ?

Impanda izavuzwa ku munsi w’imperuka, ni ihembe rizavuzwa n’umumalaika uzategekwa kurivuza igihe azaba abitegetswe n’Imana; ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) aho yabajijwe kuri iyo mpanda uko imeze, irasubiza iti:

“Ni ihembe rizahuhwamo”. Yakiriwe na TIRMIDHIY, ABU DAUDA na IBNU HIBAN

UZAVUZA IMPANDA Y’IMPERUKA

Impanda y’imperuka izavuzwa n’umumalaika witwa ISRAFIL (Agire amahoro y’Imana), akaba yiteguye kuzayivuza igihe azategekwa n’Imana kuyivuza. Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) iragira iti:

“Mubyukuri, ijisho ry’ushinzwe kuzavuza impanda kuva yashingwa uwo murimo, rihora ryiteguye rireba ku ntebe y’icyubahiro y’Imana, atinya ko ashobora gutegekwa kuvuza impanda atahareba, mbese amaso ye ameze nk’inyenyeri ebyiri zimurika cyane”. Yakiriwe na AL HAAKIM

Iyi mvugo y’intumwa y’Imana iragaragaza ko malayika ushinzwe kuzavuza impanda y’imperuka ahora yiteguye kandi ahanze amaso ye ku ntebe y’Imana y’icyubahiro akanatinya kugira ngo atazacikwa na gato itegeko ryo kuyivuza igihe azaba abitegetswe n’Imana.

UMUNSI IMPANDA IZAVUZWAHO

Impanda izavuzwa ku munsi wo kuwa gatanu (IDJUMA), kuko ariwo munsi imperuka izaberaho; ibi bishimangirwa n’imvugo y’intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) aho igira iti:

“Umunsi mwiza izuba ryarasheho, ni umunsi wa IDJUMA, niwo munsi ADAMU yaremweho, ninawo munsi yinjijwe mu ijuru, ninawo munsi yarisohowemo n’imperuka ntizaba atari kuwa gatanu”.  SAHIHI MUSLIMU

Izuka no guhurizwa mu gihagararo cy’ibarura

Izuka risobanuye gusubiza roho mu mibiri y’abantu bakongera kuba bazima nyuma y’uko bari barapfuye, ibi bikaba bizaba ku mpanda ya kabiri yo ku munsi w’imperuka; icyo gihe roho zizasubizwa mu mibiri maze abantu bose bahite basohoka mu mva zabo bajyanwe ku kibuga cy’ibarura. Imana iragira iti:

ونفخ في الصور فإذا هم من الأجداث إلى ربهم ينسلون. قالوا يا ويلنا من بعثنا من مرقدنا هذا ما وعد الرحمن وصدق المرسلون. سورة يس 51-52

“Impanda izavuzwa maze abantu bahite basohoka mu mva bajye kwa Nyagasani wabo bavuge bati:”Mbega ibyago byacu!” Ese ninde utuvanye mu buryamo bwacu (imva)? Ibi nibyo Imana Nyir’impuhwe yasezeranyije kandi n’intumwa zavuze ukuri”. Qor’ani 36: 51-52

Uko abantu bazazuka bameze

Abantu bazazuka batambaye inkweto, ntamyenda bambaye kandi badakebwe, mbese bazaba bameze nk’uko bavutse. Ibi bishimangirwa n’imvugo y’intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) aho igira iti:

“Abantu bazazurwa ku munsi w’imperuka nta kweto bambaye, bambaye ubusa nta myenda kandi badakebwe (badasiramuwe), AISHA abaza intumwa ati:”Ese ntumwa y’Imana abagabo n’abagore bazaba bari hamwe barebana?” Intumwa irabasubiza iti:”Yewe AISHA kuri uwo munsi ibintu bizaba bikomeye kurusha kuba bamwe bareba abandi”. Yakiriwe na BUKHARIY na MUSLIMU

Abemeramana bazazurwa mu cyubahiro, nk’uko bishimangirwa n’amagambo y’Imana muri Qor’ani aho igira iti:

يوم نحشر المتقين إلى الرحمن وفدا. سورة مريم 85

“Umunsi tuzazura abatinya Imana bajyanywe kwa Nyagasani wabo mu cyubahiro”. Qor’ani 1985

Naho abahakanyi bazazurwa basuzuguritse, bagenza uburanga bwabo babukurura hasi.

Imana iragira iti:

ونحشرهم يوم القيامةعلى وجوههم عميا وبكما وصما مأواهم جهنم كلما خبتزدناهم سعيرا. ذلك جزاؤهم بأنهم كفروا بآياتنا…سورة الإسراء 97-98

“Ku munsi w’imperuka tuzazura abahakanyi bakurura uburanga bwabo hasi, ari impumyi, ibiragi n’ibipfamatwi. Icyicaro cyabo ni mu muriro wa DJAHANAMA, uko uzajya uzima tuzajya tuwongerera ubukana. Icyo nicyo gihano cyabo kuko bahakanye ibimenyetso byacu”. Qor’ani 17: 97-98

Uzazuka bwa mbere

Umuntu uzazurwa mbere y’abantu bose, ni Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha); ibi bishimangirwa n’imvugo ye igira iti:

“Ni jye munyacyubahiro mu rubyaro rwa ADAMU ku munsi w’imperuka, kandi ni jye wambere imva izakingurirwa”. Yakiriwe na MUSLIM

Imbuga abantu bazahurizwaho

Ku munsi w’imperuka Imana izazura abantu bose bahurizwe ku mbuga nini cyane, ariho bazahagarara bategereje ibarura. Ibi bikaba bishimangirwa n’imvugo yakiriwe na Bukhariy na Muslim, Intumwa y’Imana iragira iti:

“Abantu bazahurizwa hamwe ku munsi w’imperuka mu mbuga y’umweru yererana..”.

UBUSHYUHE N’ICYOKERE KU MUNSI W’IMPERUKA

Nyuma y’uko Imana izazura abantu bose ku munsi w’imperuka, izabahuriza mu mbuga imwe kugira ngo ibacire imanza, icyo gihe izuba rizaba ryegereye abantu ribatwika kuburyo bazarengerwa n’ibyuya byabo; ibi bishimangirwa n’imvugo y’intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) aho ivuga iti:

“Izuba rizegera ibiremwa ku munsi w’imperuka kugeza ubwo hagati yabo n’izuba hazabamo intera ingana na MILE imwe (Kilometero imwe n’igice), icyo gihe abantu bazabira ibyuya bitewe n’ibikorwa byabo, bamwe bizabagera ku tubumbankore twabo, abandi bizabagera ku mavi, abandi bizabagera mu rukenyerero, abandi bazarengerwa”. Yakiriwe na BUKAHRIY na MUSLIM

ABANTU IMANA IZATWIKIRA MURI ICYO GIHAGARARO

Igihe izuba rizaba ritwika abantu bikomeye muri icyo gihagararo, hari abantu Imana izatwikiriza igicucu cyayo ibarinde iryo zuba kubera ibikorwa byiza bakoze hano ku isi. Abo bantu, intumwa y’Imana yabagaragaje mu mvugo yayo igira iti:

“Abantu barindwi Imana izatwikira mu gicucu cyayo kuri wa munsi nta gicucu kizaba kiriho uretse icyayo; umuyobozi ukoresha ubutabera, umugabo umutima we uhora utekereza ku musigiti, abantu babiri bakundanye kubera Imana bakayihuriraho bakazarinda bapfa bagikundanye, umugabo uhamagarwa n’umugore ufite urwego n’ubwiza kugirango basambane akanga akamubwira ati:”Njyewe ndatinya Imana”, umuntu utanze ituro (mu ibanga) akarihisha kuburyo ukuboko kwe kw’imoso kutamenya icyo ukw’indyo gutanze, umuntu wibuka Imana yiherereye amaso ye akazenga amarira”. Yakiriwe na BUKHARIY na MUSLIM

Ugutakamba kw’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ku munsi w’imperuka

Nyuma y’uko izuba rizaba rimereye nabi abantu icyuya cyabuzuye, hamwe n’izindi ngorane zikomeye batazashobora kwihanganira muri icyo gihagararo, bazatangira gushakisha icyo bakora kugira ngo nibura Imana ibacire imanza, ibavane kuri iryo zuba, nk’uko intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ibitubwira mu mvugo ye ndende cyane igaragaza uko ibintu bizaba bimeze kuri icyo gihagararo ko bamwe mu bantu bazabwira abandi bati:

“Murabona ingorane n’akaga turimo, none nimureke turebe uwadutakambira ku Mana, bamwe bazavuga bati: “Musange ADAM” bazamusanga bamubwire bati:”Yewe ADAM niwowe se w’abantu bose, Imana yakuremye n’akaboko kayo, iguhuhamo umwuka uyiturutseho, itegeka abamalaika barakubamira, none dusabire Imana yawe kuko urabona ingorane turimo”. ADAM azabasubiza ati: “Mubyukuri Nyagasani wanjye, uyu munsi yarakaye uburakari atigeze arakara nkabwo ndetse ntan’ubundi azarakara nkabwo nyuma y’uyu munsi, kandi murabizi ko yambujije kurya igiti mu ijuru sinamwumvira, nanjye nifitiye ubwoba bwa roho yanjye, none nimusange undi utari jye abasabire”. Abantu bazajya ku ntumwa n’abahanuzi batandukanye babasaba kubasabira ku Mana ngo ibatabare ibavane kuri iryo zuba. Buri ntumwa izajya itanga impamvu zayo ibabwira iti:”Nimusange undi utari jye abasabire”. Bizakomeza gutyo, kugeza ubwo bazasanga intumwa y’Imana ISSA (YESU) Imana imuhe amahoro n’imigisha nawe ababwire nk’uko abandi bababwiye, kugeza ubwo bazasanga intumwa y’Imana MUHAMADI Imana imuhe amahoro n’imigisha bamubwire bati:”Yewe Muhamadi wowe uri intumwa y’Imana, wasozereje abahanuzi, Imana yari yarakubabariye ibyaha byose, none turagusabye udutakambire kuri Nyagasani wawe, kuko urabona akaga turimo” Intumwa y’Imana iravuga iti: “Ubwo nzagenda ngere munsi y’intebe y’Imana y’icyubahiro (AL AR’SHI), maze nubamire Imana inyigishe uko nyisingiza nyishimira mu buryo itigeze yigisha uwo ariwe wese mbere yanjye, ubwo nzabwirwa nti: Yewe MUHAMADI, ubura umutwe wawe, saba urahabwa, takamba kuko gutakamba kwawe kuremerwa”. Ubwo nzazamura umutwe wanjye maze mvuge nti: “Yewe Nyagasani, abantu banjye, abantu banjye.” Aha rero niho Imana izahita itangira guca imanza, abantu bakire iryo zuba kubera ubusabe, no gutakamba kw’intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), urwo akaba ari urwego rukomeye ruzatuma abantu bose bamushimira kubera ko ubusabe bwakiriwe bakavanwa ku izuba, uru rwego nirwo rwitwa “AL MAQAMU AL MAH’MUD (المقام المحمود) bisobanuye urwego rushimwa n’abantu bose kubera icyo gikorwa cyo kubasabira azabakorera”. Tubisanga mu bitabo bya SAHIH BUKHARIY na MUSLIM

UKUNDI GUTAKAMBA KUZABAHO KU MUNSI W’IMPERUKA

Ibice byo gutakambira abantu (ASHAFA’AT):

Gutakamba bizabaho ku munsi w’imperuka birimo ibice bibiri:

1- Gutakamba by’umwihariko w’intumwa y’Imana MUHAMADI (Imana imuhe amahoro n’imigisha).

Iki gice nacyo kigizwe n’amoko menshi, muriyo twavuga:

a) Gutakamba bikuru; aribyo twasobanuye igihe intumwa y’Imana izasabira abantu ngo Imana ibakorere ibarura bavanwe ku zuba.

b) Gutakamba kw’intumwa y’Imana asabira abantu be ngo binjizwe mu ijuru ntabarura bakorewe, abo bazaba ari abantu ibihumbi mirongo irindwi (70.000)

c) Gutakambira abantu bazaba bakwamye hagati y’ijuru n’umuriro, kuko ibyiza n’ibibi byabo bizaba bingana, kugira ngo binjizwe mu ijuru.

d) Gutakambira abantu ngo bazamurirwe inzego zo mu ijuru zisumbye izo bazaba bahawe.

e) Gutakambira se wabo witwa ABU TWALIB, kugira ngo Imana imugabanyirize ibihano, kubera ko yitangiye intumwa y’Imana kugira ngo ibashe kuvuga ubutumwa. Aha intumwa y’Imana ikaba izamusabira kugabanyirizwa ibihano kubyo yari guhabwa.

2- Gutakamba rusange ku ntumwa y’Imana MUHAMADI n’izindi ntumwa n’abahanuzi (bose Imana ibahe amahoro n’imigisha) n’abamalaika ndetse n’abemeramana muri rusange.

Uku gutakamba rero, ni igihe aba bavuzwe bazasabira  abantu binjiye mu muriro ngo bawuvanwemo n’abari bawukwiye batawujyamo. Aha intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) iragira iti:

“Buri muhanuzi wese afite ubusabe bwakirwa, ariko izindi ntumwa zose zarihuse zirabusaba hano ku isi, ariko ubusabe bwanjye narabuzigamye nkazabusaba ntakambira abantu banjye kumunsi w’imperuka. Ubwo busabe Imana nibishaka buzagera ku muntu wese wapfuye mu muryango wanjye utabangikanya Imana n’ikindi kintu na kimwe” BUKHARIY na MUSLIM

Nanone intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) mukugaragaza ko gutakamba ari rusange ku bantu bose, iragira iti:

“Kumunsi w’imperuka, umuntu waguye kurugamba mu kurwanira idini y’Imana, azahabwa uburenganzira bwo gutakambira no gusabira abantu mirongo irindwi (70) bo mu muryango we”. Yakiriwe na ABU DAUDA

Icyitonderwa:

Kugira ngo ubu busabe n’uku gutakamba kwemerwe n’Imana, hagomba kubaho ibintu bibiri bisabwa; aribyo:

1) Kuba Imana ihaye uburenganzira k’usaba ngo asabe, nk’uko Imana yabishimangiye igira iti:

من ذا الذي يشفع عنده إلا بإذنه… سورة البقرة 255

“Ese ninde ushobora gutakamba ku Mana uretse kubw’uburenganzira bwayo…”. Qor’ani 2: 255

2) Kuba usaba n’uzasabirwa ari abemera, nk’uko Imana yabishimangiye muri Qor’ani aho igira iti:

وَكَمْ مِنْ مَلَكٍ في السماوات لا تغني شفاعتهم شيئا إلا من بعد أن يأذن الله لمن يشاء ويرضى. سورة النجم 26

“Ese nibangahe mu bamalaika bari mu ijuru kandi ubusabe bwabo bukaba ntacyo bumaze uretse nyuma y’uko Imana yaha uburenganzira uwo ishatse ikanishimira usabirwa…”. Qor’ani 5326

Iyi mirongo ya Qor’ani iragaragaza ko kugirango gutakamba kuzakirwe ku Mana ari uko usaba agomba kubihererwa uburenganzira kandi n’usabirwa akaba ari umwemera naho umuhakanyi we Imana ntizakira gusaba cyangwa gusabirwa kwe, nk’uko Imana yabivuga igira iti:

فما تنفعهم شفاعة الشافعين. سورة المدثر 48

“Ntibazagirirwa akamaro no gutakamba kw’abatakambyi”. Qor’ani 7448

IBARURA N’IBIHEMBO

Ibarura n’ibihembo bisobanuye igihe Imana izahagarika abantu imbere yayo, ikabereka ibikorwa byabo bakoze n’amagambo bavuze mu buzima bwo ku isi, ikazababaza uko bayumviye nuko bayigometseho, nyuma yaho izabaha ibihembo by’ibikorwa byabo, abakoze neza bazahabwa ibitabo mu kuboko kw’iburyo, naho abakoze nabi bazabihabwa mu kuboko kw’ibumoso.

UKO IBARURA RIZABA RYIFASHE

Imana muri Qor’ani Ntagatifu yavuze uko ibarura rizaba rimeze ku munsi w’imperuka, aho igira iti:

وأشرقت الأرض بنور ربها ووضع الكتاب وجيء بالنبيين والشهداء وقضي بينهم بالحق وهم لا يظلمون سورة الزمر 69

“Isi izuzura urumuri rwa Nyagasani wayo, icyo gihe ibitabo bizatangwa abahanuzi bazanwe n’abahamya,, maze abantu bacirwe imanza z’ukuri, kandi ntabwo bazahuguzwa” QOR’ANI 39:69

Nanone Imana yaravuze iti:

ويوم نسير الجبال وترى الأرض بارزة وحشرناهم فلم نغادر منهم أحدا سورة الكهف 47

“Kuri uwo munsi ibitabo bizatangwa, icyo gihe uzabona inkozi zibibi zifite ubwoba kubera ibiri muri ibyo bitabo, zivuga ziti: mbega ibyago byacu! Ese iki gitabo ni bwoko ki? Kitasize igitoya n’ikinini kitacyandukuye?! Ubwo abantu bazasangamo ibyo bakoze, kandi nta numwe Nyagasani wawe azahuguza” QOR’ANI 18:47

Muri icyo gihagararo cy’ibarura n’imanza, Intumwa zose n’abahanuzi bazazanwa babazwe niba indagizo y’ubutumwa bahawe barayisohoje. Abahanuzi bazahamya ko bagejeje ubutumwa ku bantu babo, ndetse n’abantu bazashinjanya ubwabo ku bwabo, ibyo babonye kuri bagenzi babo, icyo gihe ibintu byose bizatanga ubuhamya ku bantu, isi izashinja, ubutaka, ijoro n’ibindi biremwa harimo n’ingingo z’umubiri w’umuntu zizamushinja ibyo yakoze.

AMAHAME AZASHINGIRWAHO MU IBARURA RYO KU MUNSI W’IMPERUKA

Imana Nyagasani, ifite ubutabera buhambaye, niyo mpamvu mbere yo guhana abantu, izabanza kubereka ibimenyetso bihagije bizabaha kunyurwa n’ibarura bazakorerwa ubwabo, bakabona ko ntacyo Imana yabahuguje. Muri ayo mahame azagenderwaho, twavuga:

1- Nta muntu uzabazwa ibyaha by’abandi.

Imana iragira iti:

من اهتدى فإنما يهتدي لنفسه ومن ضل فإنما يضل عليها ولا تزر وازرة وزر أخرى وما كنا معذبين حتى نبعث رسولا. سورة الإسراء 15

“Uzayoboka azaba ayoboye umutima we, kandi uzayoba azaba ayobeje umutima we, nta muntu uzikorera ibyaha bby’abandi…” QOR’ANI 17:15

2- Abantu bazerekwa ibyo bakoze babyibonere, ibyo bazabikorerwa bahabwa ibitabo bito bizaba bikubiyemo ibikorwa bakoze, na nyuma yo kubihabwa bazabisoma, kuko buri muntu wese afite abamalayika babiri mubyo akora byose, umuntu rero Imana izamuha igitabo cye, maze imubwire iti:

اقرأ كتابك كفى بنفسك اليوم عليك حسيباسورة الإسراء 14

“Soma igitabo cyawe, ubwawe urihagije kwikorera ibarura”. QOR’ANI 17:14

3-  Gutuburirwa ibikorwa byiza.

Mu bintu bigaragaza impuhwe z’Imana n’imbabazi zayo, ku bagaragu bayo, ni uko izabatuburira ibihembo by’ibikorwa byiza bakoze, ariko ibibi byo ntibizatuburwa ahubwo uwabikoze azabihanirwa nk’uko yabikoze bingana bidatubuwe, Imana iragira iti:

من جاء بالحسنة فله عشر أمثالها ومن جاء بالسيئة فلا يجزى إلا مثلها… سورة الأنعام 160

“Uzakora icyiza azagihemberwa cyikubye inshuro icumi, naho uzakora ikibi azagihanirwa uko yagikoze”. QOR’ANI 6:160

Ibi bishimangirwa n’imvugo y’intumwa y’Imana Imana iyihe amahoro n’imigisha igira iti:

“Imana Nyagasani yaravuze iti: icyiza gituburwa inshuro icumi cyangwa zirenze ariko ikibi cyo kiguma uko kingana cyangwa akakibabarirwa…”

4- Ibibi bizahindurwa ibyiza.

Impuhwe z’Imana ziragutse cyane kuburyo zizagera aho Imana izafata ibibi byakozwe n’abagaragu bayo ikabihinduramo ibyiza, ibi bishimangirwa n’amagambo y’Imana aho igira iti:

…إلا من تاب وآمن وعمل عملا صالحا فأولئك يبدل الله سيئاتهم حسنات وكان الله غفورا رحيما سورة الفرقان 70

“….uretse babandi bazicuza bakemera bagakora ibikorwa byiza abo nibo Imana izahindurira ibibi byabo ibyiza kuko Imana ni Nyir’impuhwe Nyir’imbabazi” Qor’ani 25:70

IBYO ABANTU BAZABAZWA KU MUNSI W’IMPERUKA

K’umunsi w’imperuka, abantu bazabazwa ibintu bitandukanye, muribyo:

– Guhakana Imana no kubangikanya

– Ibikorwa byose bakoze ku isi

– Inema n’ingabire abantu bahawe.

IBYO UMUNTU AZABAZWA BWA MBERE

Ikintu cya mbere umuntu azabazwa ku munsi w’imperuka mu birebana n’ukuri ku Imana ni Iswalat, ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamad Imana iyihe amahoro n’imigisha igira iti:

“Ikintu cya mbere abantu bazabazwa ku munsi w’imperuka mu bikorwa byabo ni Iswalat, nizaba itunganye umuntu azaba akiranutse kandi anatsinze, ariko niba idatunganye azahura n’akaga n’igihombo…”. Yakiriwe na ANASAAIY

Naho ibarura ku byabaye hagati y’abantu, Imana izaca imanza ihereye ku cyaha cyo kwica no kumena amaraso.

GUHABWA IBITABO

Ku munsi w’imperuka, buri wese azahabwa igitabo gikubiyemo ibikorwa yakoze byaba ibyiza cyangwa ibibi, abakoze neza bazahabwa ibitabo byabo mu kuboko kw’ibiryo, naho abakoze ibibi bazabihabwa mu kuboko kw’ibimoso bicishijwe inyuma y’umugongo, ibi bishimangirwa n’amagambo y’Imana muri Qor’ani aho igira iti:

فأما من أوتي كتابه بيمينه، فسوف يحاسب حسابا يسيرا، وينقلب إلى أهله مسرورا، وأما من أوتي كتابه وراء ظهره فسوف يدعو ثبورا ويصلى سعيرا. سورة الإنشقاق 7-12

“Naho uzahabwa igitabo cye mu kuboko kw’iburyo azabarurirwa ibarura ryoroshye. Naho uzahabwa igitabo cye inyuma y’umugongo we azifuza urupfu kandi azinjira mu muriro” Qor’ani 84:7–12

IMINZANI Y’IBIKORWA

Ku munsi w’imperuka, abantu bose bazapimirwa ibyo bakoze ku minzani y’ubutabera, izaba ifite amasahani abiri imwe izashyirwaho ibyiza indi ishyirweho ibibi, ubwo ibizaremera bikaruta ibindi nibyo bizahabwa agaciro, bisobanura ko ibyiza by’umuntu ni ibiremera bikaganza ibibi, uwo azaba atsinze ibarura azajya mu ijuru, naho uwo ibibi bye bizaremera kurusha ibyiza uwo azaba abaye umunyagihombo azajya mu muriro, Imana muri Qor’ani iragira iti:

ونضع الموازين القسط ليوم القيامة فلا تظلم نفس شيئا وإن كان مثقال حبة من خردل أتينا بها وكفى بنا حاسبين. سورة الأنبياء 47

“Ku munsi w’imperuka tuzashyiraho iminzani y’ubutabera nta muntu n’umwe uzahuguzwa na gato, kabone nubwo kaba kagana n’akantu gato kurusha ibiriho byose, tuzakazana (tukamwereke) kandi turihagije mu kubarurira abantu bose” Qor’ani 47

Nanone Imana iti:

فأما من ثقلت موازينه فهو في عيشة راضية، وأما من خفت موازينه فأمه هاوية وما أدراك ما هيه، نار حامية. سورة القارعة 6-11

“Uwo iminzani y’ibyiza izaremera azaba mu buzima bushimishije bw’ijuru, naho uwo iminzani y’ibyiza izaba itaremereye, azaba uwo mu muriro” Qor’ani 101:6–11

IBIKORWA BY’ABAHAKANYI

Ibikorwa byiza by’abahakanyi n’abanafiki (indyarya) bakoze hano ku isi ntabwo bizemerwa n’Imana ku munsi w’imperuka, kuko bizaba bibura ikintu gikomeye aricyo KWEMERA, bityo ibikorwa byabo bizamera nk’ibyahuye n’umuyaga ukomeye ukabitumura,

Imana iragira iti:

مثل الذين كفروا بربهم أعمالهم كرماد اشتدت به الريح في يوم عاصف لا يقدرون مما كسبوا على شيء ذلك هو الضلال البعيد. سورة إبراهيم 18

“Urugero rw’abantu bahakanye Imana Nyagasani wabo, ibikorwa byabo ni nk’ivu ryahuye n’umuyaga ukomeye nta na kimwe bazahemberwa mubyo bakoze kandi ubwo nibwo buyobe buri kure y’ukuri” Qor’ani 14:18

Nanone Imana iragira iti:

وقدمنا إلى ما عملوا من عمل فجعلناه هباء منثورا. سورة الفرقان 23

“Tuzafata ibikorwa bakoze maze tubihindure umukungugu uhuhwa n’umuyaga”. Qor’ani 25:23

Ariko ibyiza abahakanyi bakoze babihemberwa hano ku isi, ikabatuburira imitungo yabo kubera ibyiza bakora, Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) iragira iti:

“Imana ntabwo ihuguza umwemera icyiza akora, ikimuhembera, hano ku isi no kumunsi w’imperuka, naho umuhakanyi ibyiza yakoze ku isi kubera Imana, ibimuhembera ku isi, ku munsi w’imperuka ntazabihemberwa”. Yakiriwe na MUSLIMU

UMUGEZI W’INTUMWA Y’IMANA WITWA: AL HAWUDHWU

Imana yatoranyije Intumwa n’abahanuzi, kandi buri muhanuzi yamugeneye umugezi azanywaho ku munsi w’imperuka, ariko Intumwa y’Imana Muahamad (Imana iyihe amahoro n’imigisha) niyo izaba ifite abantu benshi bazaza kunywa kuri uwo mugezi, uyu mugezi rero ufite ibiwuranga byinshi bigaragaza ubwiza bwawo. Intumwa y’Imana Muhamad (Imana iyihe amahoro n’imigisha) iragira iti:

“Umugezi wanjye ungana n’urugendo rw’ukwezi, amazi yawo arerurutse kurusha amata, impumuro yawo irahumura cyane kurusha umubavu wo mubwoko bwa (MISKI), ibikombe byawo bingana nk’inyenyeri zo mukirere uzanywa kuri ayo mazi ntazagera anyoterwa” BUKHARIY NA MUSLIMU

KUNYURA KU NZIRA YITWA: SWIRATWA

Ese Swiratwa ni iki?

Ni ikiraro (inzira) iri hejuru y’umuriro wa Djahanama (umuriro utazima) abemera bazambukaho bajya mu ijuru, iyo nzira iroroshye cyane kurusha umusatsi kandi iratyaye kurusha inkota.

ABANTU BAZAMBUKIRA KURI SWIRATWA

Abazanyura kuri Swiratwa ni abemera Mana gusa naho abahakanyi n’ababangikanyamana abo ntizabanyura kuri iyo nzira ya Swiratwa, kuko buri tsinda muri bo rizakurikira ibyo ryasengaga hano ku isi mubigirwamana n’amashitani maze binjire mu muriro hamwe n’ibyo bajyaga basenga.

Nyuma yaho hazasigara abasengaga Imana imwe rukumbi abo nibo bazashyirirwaho ikiraro cya Swiratwa hejuru y’umuriro bacyambuke bajya mu ijuru.

Kunyura kuri Swiratwa bizaba nyuma y’ibarura no gupimirwa ibikorwa ku minzani, ibyo byose nibirangira nibwo abemera Mana bazanyura kuri Swiratwa nk’uko Imana ibishimangira igira iti:

وإن منكم إلا واردها كان على ربك حتما مقضيا، ثم ننجي الذين اتقوا ونذر الظالمين فيها جثيا. 

سورة مريم 71-72

“Nta numwe muri mwe utazayinyuraho, kandi ibyo ku Mana byamaze kuba iteka, tuzarokora babandi batinye Imana, naho abahuguje tubarekuriremo” Qor’ani 19:71-72

IMITERERE YA SWIRATWA

Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) yabajijwe uko icyo kiraro giteye irasubiza iti:

“Haranyerera kandi haroroshye, mu mpande zayo hari uruhaburuzo ruzajya rumanura abantu, hariho n’igiti gifite amahwa gifatira kizajya gikurura abantu kikabajugunya mu muriro, abemera Mana bazahanyura hakurikijwe ibikorwa byabo byiza, bamwe bazaba bihuta nko guhumbya amaso, abandi nk’umurabyo, abandi nk’umuyaga, abandi nk’inyoni, hari abazarokoka, abandi uruhu rwabo ruzatonyoka kubera gutwikwa n’umuriro, abandi  bazaba babyigana bagwe mu muriro wa Djahanam. Abantu bazahanyura bitewe n’ibikorwa byabo byiza, kandi uko uzajya uyitindaho ninako umuriro uzajya ukubabura kuko ari ikiraro kiri hejuru y’umuriro wa Djahanam” Yakiriwe na BUKHARIY NA MUSLIMU

Aho kuri icyo kiraro cya Swiratwa, indagizo n’ibisanira bizahagarikwa mu mpande za Swiratwa iburyo n’ibumoso biteze ababihemukiye, maze ubusabe bw’Intumwa kuri uwo munsi zizaba zisaba Imana zigira ziti: Nyagasani tabara abantu, tabara abantu.

KURYOZWA UBUHEMU KU MUNSI W’IMPERUKA

Ku munsi w’imperuka Imana izishyuriza abahugujwe ukuri kwabo, itegeke ko bihorera kubabahuguje kugeza ubwo nta muntu n’umwe uzasigara atishyuye uwo yahemukiye, ndetse n’inyamaswa zizihorera ku zazirenganyije, maze iyajombye mugenzi wayo ihembe iyishyure. Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) igira iti:

“Byanze bikunze muzasubiza ukuri banyirako ku munsi w’imperuka, kugeza ubwo ihene idafite amahembe izihorera ku ihene ifite amahembe kuko yigeze kuyiyajomba hano ku isi” Yakiriwe na MUSLIM

Iyi mvugo y’Intumwa y’Imana iragaraza ubutabera buhambaye bw’idini ya Islam, bushimangira ko umuntu wahemukiye undi akava ku isi atamusubije ukuri kwe cyangwa ngo amusabe imbabazi, uwo Imana izamuhuza n’uwo yahemukiye ku munsi w’ipmeruka maze abanze amwishyure ibyo yamuhuguje. Ibi kandi bizaba kubyo abantu bahuguzanyije muburyo bwose bwitwa amahugu, byaba kumwambura imitungo, ibyubahiro, gukubita urenganya, n’ibindi abantu bahemukiranamo byose. Nta muntu uzashingura ikirenge cye imbere y’Imana, atabanje gukiranuka n’abo yahemukiye bose mu gihe yavuye ku isi atabikemuye.

UBURYO BWO KWISHYURANA

Ku munsi w’imperuka ubukungu bw’umuntu n’umutungo we ni ibikorwa bye byiza yakoze hano ku isi, bityo rero niba hari amahugu y’abantu yabahuguje akabambura ukuri kwabo, ubwo baziyishyura muri uwo mutungo we w’ibikorwa byiza hakurikijwe ingano y’ibyo yabahuguje, kandi ibyiza bye nibishira atararangiza kwishyura abo yahemukiye,

Icyo gihe hazafatwa ibibi bakoze yikorezwe ibyaha byabo, ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) yabajije iti:

“Ese ye muzi umuntu washiriwe? Baravuga bati: Umuntu washiriwe muri twe ni wawundi utagira umutungo, Intumwa y’Imana iravuga iti: Mubyukuri uwashiriwe mu muryango wanjye ni uzaza ku munsi w’imperuka afite Iswalat, yarasibaga ndetse yaranatangaga amaturo, ariko akaza yaratutse runaka, yarabeshyeye ubusambanyi kanaka, yarariye umutungo w’umuntu runaka, yaramennye amaraso ya runaka, yarakubise runaka!! Icyo gihe hazafatwa ibyiza bye bihabwe abo bose yahemukiye, bimwe babihe uyu, ibindi babihe uriya, ibyiza bye nibishira atarishyura abo bose yahemukiye, hazafatwa mu byaha byabo maze abyikorezwe hanyuma ajungunywe mu muriro”. Yakiriwe na MUSLIMU

Izi mvugo z’intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) ziragaragaza ko amahugu ari icyaha gihambaye muri Islamu, niyo mpamvu buri mwemera wese agomba gutinya guhuguza ibiremwa by’Imana hano ku isi, agahora atekereza ko abo ahuguje bose bazitambika imbere ye ku munsi w’ipmeruka, Intumwa iragira iti:

“Mutinye amahugu, kuko amahugu ni umwijima ku munsi w’imperuka”. 

Yakiriwe na MUSLIMU

UBUHAMBARE BW’ICYAHA CYO KWICA

Amaraso y’umuntu mu buzima bwe ni ikintu cyubahitse cyane muri Islamu, kandi gitinyitse, niyo mpamvu mubyaha bihambaye ndengakamere harimo no kuba umuntu yamena amaraso ya mugenzi we akamwica amuziza ubusa, urwo ni urubanza rukomeye aba yishyizeho kandi ku munsi w’imperuka azahura n’uwo yishe imbere y’Imana maze amubaze impamvu yamwishe, ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) igira ati:

“Ku munsi w’imperuka umuntu wishwe azaza imbere y’Imana azanye uwamwishe, uruhanga rwe n’umutwe we biri mu kuboko k’uwamwishe, umutsi we wo mu ijosi uri kuva amaroso, nuko uwishwe abwire Imana ati: Nyagasani, mbariza uyu muntu icyatumye anyica? Azakomeza amufate kugeza amwegereje intebe y’icyubahiro y’Imana”. 

Iboneka mu gitabo cya SAHIHI AL DJAMII AL SAGHIR

Nanone ubuhambare bw’icyaha cyo kwica muri Islamu, bigaragazwa no kuba aricyo cyaha Imana izaheraho mu guca imanza hagati y’abantu. Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) igira iti:

“Urubanza rwa mbere ruzacibwa hagati y’abantu ni icyaha cyo kumena amaraso”. Iboneka mu gitabo cyitwa DJAMI UL-USULU 

IJURU (AL DJANNAT)

Ijuru (Al’djannat)  ni inzu y’ibihembo bihambaye, mu munezero uhoraho Imana yateguriye abakunzi bayo bayemeye bakanumvira amategeko yayo.

Ijuru ni inema zuzuye zitagira inenge, Intumwa y’ Imana yaravuze iti : Imana iragira iti:

((Nateguriye abagaragu banjye b’intungane ibyo amaso atarabona, amatwi atarumva, n’umutima w’umuntu nturabitekereza)). Intumwa imaze kuvuga aya magambo yaravuze iti: « Musome ijambo ry’Imana rigira riti:

فلا تعلم نفس ما أخفي لهم من قرة أعين جزاء بما كانوا يعملون سورة السجدة 17

Nta muntu uzi ibyo ahishiwe bizamushimimisha bikazaba ari ingororano y’ ibyo bakoragaQor’ani 32 : 17 

Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:

Umwanya warambikaho inkoni mu ijuru, ni mwiza kuruta isi n’ibiyirimo 

Hadithi yakiriwe na Bukhari na Muslim.

Uko abantu bazinjira mu ijuru

Abantu bazinjira mu ijuru bafite ibyishimo kandi bubashywe bihebuje, ubwo nibagera ku miryango y’ijuru bazafungurirwa maze bakirwe n’abamalayika mu bwuzu bwinshi, banabifuriza amahoro y’Imana. Imana iragira iti :

((وسيق الذين اتقوا ربهم إلى الجنة زمرا حتى إذا جاؤوها وفتحت أبوابها وقال لهم خزنتها سلام عليكم طبتم فادخلوها خالدين)). سورة الزمر 73

Babandi batinye Imana bazajyanwa mu ijuru ari amatsinda kugeza ubwo bazarigeraho, maze bafungurirwe imiryango yaryo abarinzi baryo bababwire bati: Amahoro abe kuri mwe kuko mwakoze neza, ngaho nimwinjire mu ijuru mubemo ubuziraherezo 

Qor’ani 39 : 73

Abazinjira mu ijuru bwa mbere

Umuntu uzinjira mu ijuru  mbere y’abandi bose, ni Intumwa y’Imana  Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), nk’uko intumwa y’Imana yabivuze iti: Ni njyewe (Muhammadi) wa mbere uzakomanga umuryango w’ijuru

Na none Intumwa iti:

Nzagera k’umuryango w’ijuru nkomange, maze umurinzi ambaze ati :  urinde ? nsubize nti : ndi Muhammadi, Asubize ati : nategetswe ko ntawundi mfungurira ijuru mbere yawe 

Yakiriwe na Muslim.

Naho umuryango uzinjira mu ijuru bwa mbere ni abantu boherejweho Intumwa y’ Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’ imigisha) nk’ uko yabishimangiye igira iti:

Twebwe turi umuryango wabayeho nyuma y’ abandi, ariko tuzaba abambere ku munsi w’imperuka, nitwe bantu ba mbere mu kwinjira mu ijuru 

Yakiriwe na Bukhari na Muslim.

Uko abafite ukwemera Imana (TAUHID) bazavanwa mu muriro bakajya mu ijuru

Abantu bapfira mu byaha baticujije bitarimo kubangikanya Imana (SHIR’K), baba bari munsi y’ubushake bw’Imana mu buryo bubiri :

1- Bamwe Imana izabahana mu muriro igihe izashaka nyuma bavanwemo kubera ijambo Laa Ilaaha Illa Allaahu no kwemera bari bafite.

2- Abandi Imana izabababarira ibyaha byabo itabanje kubahana, bahite bajya mu ijuru.

Ibi bishimangirwa n’imvugo y’ Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) aho yavuze iti:

Imana nirangiza guca imanza hagati y’abagaragu bayo, izagirira impuhwe abo ishatse mu bari mu muriro, ubwo izategeka Abamalayika kuvana mu muriro abatarigeze babangikanya Imana, muri bo abo Imana izashaka kugirira impuhwe mu bantu bavuze Laa Ilaaha Illa Allaahu, Abamalayika bazabamenya mu muriro kubera ikimenyetso cyo kubama, kandi umuriro uzatwika ibice byose ku mubiri wa mwene Adamu uretse ikimenyetso cyo kubama (Sidjidah), kuko Imana yaziririje ko umuriro watwika ahari ikimenyetso cyo Kubama (Sidjidah), ubwo bazasohoka mu muriro bahiye cyane, basukweho amazi y’ubuzima bongere bamere undi mubiri mushya nk’uko ibyatsi bimera ahantu haretse amazi 

Yakiriwe na Muslimu.

Ijuru rizabaho ubuziraherezo

Ijuru ririho kandi rizabaho ubuziraherezo, n’abazaryinjiramo bazabaho mu buzima buhoraho nta rupfu bazahura narwo. Imana iragira iti :

لا يذوقون فيها الموت إلا الموتة الأولى ووقاهم عذاب الجحيم سورة الدخان 56

Nta rupfu bazahura narwo uretse urupfu rwa mbere (ku isi) kandi Imana izabarinda igihano cy’umuriro Qor’ani 44:56

Imiryango y’ijuru

Intumwa y’ Imana yaravuze iti:

Ijuru rifite imiryango umunani (8) harimo umuryango witwa ARRAYYAAN, nta bandi bazawinjiramo uretse abasibaga 

Yakiriwe na Bukhari na Muslim.

Uburanga bw’abazajya mu ijuru

Uburanga bw’abantu bo mu ijuru, buzaba bukeye burabagirana cyane, nk’uko Imana ibivuga iti :

((إن الأبرار لفي نعيم. على الأرائك ينظرون. تعرف في وجوههم نضرة النعيم)) سورة المطففين 22-24.

Mu kuri abakoze neza bazajya mu nema bari ku ntebe bitegereza, uzabamenya mu burunga bwabo bazaba bishimye Qor’ani 83 : 22-24

Na none Imana iragira iti :

وجوه يومئذ مسفرة، ضاحكة مستبشرة سورة عبس 38-39

Uwo munsi, uburanga buzaba bukeye, buseka bwishimye Qor’ani 38-39

Isoko ryo mu ijuru

Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigsha) yaravuze iti:

Mu ijuru hari isoko, abantu bo mu ijuru bazajya barizamo buri munsi w’ijuma, maze bahuhwe n’umuyaga uturutse mu majyaruguru, uhuhe uburanga bwabo n’imyambaro yabo, biyongere ubwiza, nibasubira mu rugo abagore babo bazajya bababwira bati: “Ku izina ry’Imana mwabaye beza cyane Nyuma yo kuva hano”, nabo babasubize bati: Namwe ni uko mwiyongereye ubwiza 

Yakiriwe na Muslimu.

Imiterere y’ibyumba byo mu ijuru

Imana iravuga iti :

لكن الذين اتقوا ربهم لهم غرف من فوقها غرف مبنية تجري من تحتها الأنهار وعد الله لا يخلف الله الميعاد سورة الزمر 20

Ariko babandi batinye Nyagasani wabo bazahabwa ibyumba bigeretseho ibindi byumba byubatswe, kandi bitemba imigezi munsi yabyo, iryo ni ryo sezerano ry’Imana kandi Imana ntiyica isezerano Qor’ani 39 :20

Itapi  zo mu ijuru

Imana iragira iti :

ونمارق مصفوفة. وزرابي مبثوثة سورة الغاشية 15-16

Harimo imisego irambuye ni Tapi zishashe Qor’ani 88 :15-16

Intebe n’ibitanda byo mu ijuru

Imana iragira iti:

إن الأبرار لفي نعيم. على الأرائك ينظرون سورة المطففين 22-23

Abakoze neza bazajya mu nema. Bazaba bicaye ku ntebe bareba Qor’ani 83 :22-23

Na none Imana iragira iti :

فيها سرر مرفوعة سورة الغاشية 13

Harimo ibitanda bizamuye hejuru Qor’ani 88 :13

Ibikoresho byo mu ijuru

Imana iragira iti:

يطوف عليهم ولدان مخلدون. بأكواب وأباريق وكأس من معين سورة الواقعة 17-18

Bazazengurukwa n’abasore bazagumana nabo, bafite ibikombe , amabirika n’ibirahuri bibonerana Qor’ani 56 :17-18

Na none Imana iragira iti :

يطاف عليهم بصحاف من ذهب وأكواب… سورة الزخرف 71

Bazajya bazengurukwa n’amasahani akozwe muri Zahabu n’ ibikombe 

Qor’ani 43 :71

Amafunguro yo mu ijuru

Imana iragira iti:

وفاكهة مما يتخيرون. ولحم طير مما يشتهون سورة الواقعة 20-21

Bazarya imbuto batoranyije, n’inyama z’inyoni bakunze Qor’ani 56 :20-21

Naho ibyo kunywa by’abantu bo mu ijuru, nabyo bizaba ari byiza kandi bishimishije, bazanywa ubuki, amata, amazi n’ibindi binyobwa bidasindisha kandi bazabinywesha ibikombe bihumura byiza bibonerana.

Ibiti n’ imbuto byo mu ijuru

Imana iragira iti:

إن المتقين في ظلال وعيون. وفواكه مما يشتهون سورة المرسلات 41-42

Mu kuri abatinya Imana bazaba bari mu bicucu n’imigezi banahabwa imbuto bifuza Qor’ani 77 :41-42

Na none Imana iragira iti :

في جنة عالية. قطوفها دانية. كلوا واشربوا هنيئا بما أسلفتم في الأيام الخالية سورة الحاقة 22-24

Bazaba mu ijuru ryo mu rwego rwo hejuru, imbuto zaryo zizaba zibegereye babwirwa bati : “Murye, munywe kandi muryoherwe kubera ibikorwa byiza mwakoze mu buzima bwo ku isi”. Qor’ani 69 :22-24

Imigezi yo mu ijuru

Imana iragira iti :

مثل الجنة التي وعد المتقون فيها أنهار من ماء غير آسن وأنهار من لبن لم يتغير طعمه وأنهار من خمر لذة للشاربين وأنهار من عسل مصفى ولهم فيها من كل الثمرات ومغفرة من ربهم… سورة محمد 15

Urugero rw’ijuru ryateguriwe abatinya Imana, harimo imigezi y’amazi akeye, n’imigezi y’amata aryoshye adahindura uburyohe bwayo, n’imigezi y’inzoga ziryoheye abazinywa kandi zidasindisha, n’imigezi y’ubuki buyunguruye, kandi bafitemo imbuto zose n’imbabazi ziturutse kwa Nyagasani wabo Qor’ani 47 :15

Abagore bo mu ijuru

Imana iragira iti :

(..للذين اتقوا عند ربهم جنات تجري من تحتها الأنهار خالدين فيها وأزواج مطهرة ورِضوان من الله… سورة آل عمران 15

Abatinya Nyagasani wabo, bafite ubusitani  munsi yabwo hatembamo imigezi, baziberamo ubuzira herezo, bafite n’abagore basukuye no kwishimirwa n’Imana Qor’ani 3 :15

Na none Imana iragira iti :

وحور عين سورة الواقعة 22

Bazahabwa abagore bafite amaso meza Qor’ani 56 :22

Na none Imana iragira iti :

إنا أنشأناهن إنشاءً، فجعلناهن أبكاراً، عرُبا أتراباً، لأصحاب اليمين سورة الواقعة 35-38

Mubyukuri  abagore bo mu ijuru twarabaremye turabatunganya, tubagira amasugi, bazaba bakunze abagabo babo cyane kandi bari mu myaka ingana. Twabateguriye abazajya mu ijur Qor’ani 56 :35-38

Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: … Umugore umwe wo mu ijuru aramutse arebye ku isi, yamurikira ibiri hagati y’ijuru n’isi, akayuzuza impumuro nziza… Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

Ibyiza byo mu ijuru bizahoraho igihe cyose

Abantu bo mu ijuru nibamara kuryinjiramo bazakirwa n’Abamalayika babishimiye, babahe inkuru nziza y’ibihembo bagiye gusangamo kandi bazabamo ubuziraherezo.

Imana iragira iti:

مثل الجنة التي وعد المتقون تجري من تحتها الأنهار أكلها دائم وظلها تلك عقبى الذين اتقوا وعقبى الكافرين النار سورة الرعد 35

Urugero rw’ijuru ryateguriwe abatinya Imana, munsi yaryo hatembamo imigezi, harimo amafunguro n’igicucucucu bihoraho, iryo ni iherezo ry’abatinye Imana, naho iherezo ry’abahakanyi ni umuriro Qor’ani 13 :35

Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:

Hazahamagara umuhamagazi ati : 

“Yemwe bantu bo mu ijuru, mugire ubuzima bwiza, ntimuzarwara na rimwe, mubeho ntimuzapfa na rimwe, mube abasore ntimuzasaza na rimwe, mwishime ntimuzababara na rimwe…” Yakiriwe na Muslimu.

Na none Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) iragira iti:

Imana izabwira abantu bo mu ijuru iti: “Yemwe bantu bo mu ijuru”, bavuge bati: “turakwitabye Nyagasani wacu, kandi ibyiza biri mu kaboko kawe”, Imana ibabaze iti: “Ese mwishimye mwanyuzwe ?” bavuge bati: “Ni gute tutanyurwa Nyagasani, kandi waduhaye ibyo utigeze uha undi mu biremwa byawe ?!”. Imana ibabwire iti : “Ese mbahe ibyiza kuruta ibyo nabahaye?” Bavuge bati: “Nyagasani ! Ni ikihe cyiza kiruta ibyo waduhaye?” Imana ibabwire iti : “Mbahaye kwishimirwa nanjye kandi sinzabarakarira narimwe” Yakiriwe na Bukhari na Muslimu.

Impano iruta izindi  mu ijuru

Impano iruta izindi abantu bo mu ijuru bazahabwa, ni ukureba Imana Nyagasani, ibi bizaba ibyishimo bikomeye ku bantu bo mu ijuru nk’uko Imana ibishimangira igira iti :

وجوه يومئذ ناضرة، إلى ربها ناظرة سورة القيامة 22-23

Uburanga kuri uwo munsi buzishima igihe buzareba Nyagasani wabwo 

Qor’ani 75 :22-23

Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), umunsi umwe abantu bigeze kuyibaza bati :

Yewe ntumwa y’Imana, ese ku munsi w’imperuka, tuzabona Nyagasani wacu? » Intumwa irababwira iti : « Ese hari icyo bibatwara kubona ukwezi kuzuye ku munsi wa cumi na gatanu?» Baravuga bati : « Oya». Intumwa y’Imana irababaza iti : « Ese hari icyo bibatwara kubona izuba nta bihu birikikije ? » Baravuga bati : « Oya », intumwa y’Imana irababwira iti ; « Muby’ukuri uko niko muzabona Imana  Yakiriwe na Bukhari na Muslim

Na none intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) iragira iti: «  Abantu bo mu ijuru nibamara kuryinjiramo, Imana izababaza iti :

“Ese murashaka ko mbongera ikindi kintu ?” Bavuge bati : “Ese Nyagasani ntiwakesheje uburanga bwacu ? ntiwatwinjije mu ijuru ukaturinda umuriro ?” ubwo nibwo Imana izakuraho ipaziya maze bayirebe, ntakintu nakimwe mu byo bahawe bazishimira  kurusha kureba Imana Nyagasani Nyir’icyubahiro Yakiriwe na Muslim

Nyagasani uzaduhe ijuru, utwishimire, uzanaduhe kureba ubwiza bwawe.

IBIHANO BY’UMURIRO

Umuriro ni inzu y’ibihano Imana yateguriye abahakanyi, indyarya n’abasuzuguye amategeko yayo.

Ingano y’umuriro

Umuriro ni mugari kandi ufite ubujyakuzimu buhambaye kuburyo uzamira abantu bazawujyamo hamwe n’ubwinshi bwabo ntiwuzure, Imana iragira iti :

يوم نقول لجهنم هل امتلأت وتقول هل من مزيد سورة ق 30

Uwo munsi tuzabaza umuriro wa Djahannama tuti : “Ese wuzuye?” usubize uti: “Ese hari abandi ngo munyongere” Qor’ani 50:30

Umuriro uzahoraho ubuziraherezo

Abahakanye Imana n’ababangikanyamana bapfuye baticujije, abo bazinjizwa mu muriro kandi bawubemo ubuziraherezo.

Imana iragira iti :

وعد الله المنافقين والمنافقات والكفار نار جهنم خالدين فيها هي حسبهم… سورة التوبة 68

Indyarya z’abagabo n’ indyarya z’abagore hamwe n’abahakanyi, Imana yabateguriye umuriro wa Djahannamu bazabamo ubuziraherezo… Qor’ani 9 :68

Na none Imana iragira iti :

(إن الله لا يغفر أن يشرك به ويغفر ما دون ذلك لمن يشاء… سورة النساء 48

Mu byukuri, Imana ntibabarira icyaha cyo kuyibangikanya, ariko ibabarira ibindi bitari nkacyo k’uwo ishatse… Qor’ani 4 :48

Imiryango y’umuriro

Umuriro wa Djahannama ufite imiryango irindwi (7) nk’uko tubisanga mu imvungo y’ Imana igira iti :

 لها سبعة أبواب لكل باب منهم جزء مقسوم سورة الحجر :44

Umuriro wa Djahannama ufite imiryango irindwi (7), buri muryango ufite igice kizawujyamo … Qor’ani 15:44

Uko umuriro uzazanwa ku munsi w’imperuka

Ku munsi w’ imperuka umuriro uzazanwa ukururwa n’ Abamalayika kugirango bawegereze abagiye kuwujyamo.

Imana iragira iti :

وجيء يومئذ بجهنم… سورة الفجر:23

Kuri uwo munsi w’ imperuka umuriro wa Djahannama uzazanwa… 

Qor’ani 89:23

Intumwa y’ Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:

Ku munsi w’imperuka, umuriro wa Djahannama uzazanwa ufite iminyururu ibihumbi mirongo irindwi (70000), buri munyururu umwe uzaba ufite Abamalayika ibihumbi mirongo irindwi (70000) bayikurura Yakiriwe na Muslim.

UBUNINI BW’ABANTU BO MU MURIRO

Kugira ngo abantu bo mu muriro bahabwe ibihano bihambaye, Imana izatubura imibiri yabo.

 Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:

Hagati y’intugu ebyiri z’umuhakanyi mu muriro hari urugendo rw’iminsi itatu ku muntu uri ku ifarasi yihuta Yakiriwe na Bukhariy na Muslimu.

UBUSHYUHE N’ICYOKERE CYO MU MURIRO

Mu bihano byateguriwe abantu bo mu muriro wa djahanama harimo ubushyuhe n’icyocyere by’indengakamere. Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igira iti:

Uyu muriro wanyu mucana ni agace kamwe mu bice mirongo irindwi by’ubushyuhe bw’ umuriro wa Djahannama». Maze Abasangirangendo baravuga bati: “Ku izina ry’Imana uyu ducana wari uhagije kuba igihano”, Intumwa y’Imana iravuga iti: «Umuriro w’imperuka uruta uwo mucana inshuro mirongo itandatu n’icyenda (69), kandi buri gice kimwe gifite ubushyuhe bungana n’uwo mucana Yakiriwe na Bukhariy na Muslim.

INKWI Z’UMURIRO

Inkwi z’umuriro wa djahannama zizaba ari ubantu n’amabuye.

Imana iragira iti:

يا أيها الذين آمنوا قوا أنفسكم وأهليكم نارا وقودها الناس والحجارة… سورة التحريم 6

Yemwe abemeye murokore imitima yanyu n’abanyu umuriro, inkwi zawo ni abantu n’amabuye… Qor’ani 66:6

Na none Imana iragira iti:

إنكم وما تعبدون من دون الله حصب جهنم أنتم لها واردون سورة الأنبياء 98

Mu by’ukuri mwebwe (ababangikanyamana) n’ibyo musenga bitari Imana (ibigirwamana), muzaba inkwi z’umuriro wa Djahannama, mwese muzawinjiramo Qor’ani 21:98

ABARINZI B’UMURIRO

Umuriro wa Djahannama urinzwe n’abamalayika kuva waremwa,

Imana iragira iti:

سأصليه سقر وما أدراك ما سقر لا تبقي ولا تذر لواحة للبشر عليها تسعة عشر سورة المدثر 26-30

Uwahakanye Imana nzamwinjiza mu muriro wa Saqar. Ese ni iki cyakubwira iby’uwo muriro wa Saqar ? Nta cyo usiga na kimwe, utwika umubiri ugakongoka, urinzwe n’Abamalayika cumi n’icyenda (19)… Qor’ani 74 :26-30

IMINYURURU YO MU MURIRO

Abazajya mu muriro bazaba baboheshejwe iminyururu y’umuriro, ibyo bishimangirwa n’imvugo y’Imana igira iti :

((الذين كذبوا بالكتاب وبما أرسلنا به رسلنا فسوف يعلمون. إذ الأغلال في أعناقهم والسلاسل يسحبون)) سورة غافر 70-72

Babandi bahakanye Qor’ani bakavuguruza ubutumwa twahaye Intumwa hari igihe bazamenya; igihe bazaba baziritswe iminyururu mu majosi yabo bakururwa binjizwa mu muriro Qor’ani 40 :70-72

AMAFUNGURO Y’ABANTU BO MU MURIRO

Imana yateguriye abantu bo mu muriro amafunguro mabi azatwika ibyo mu nda zabo.

Imana iragira iti :

إن شجرة الزقوم. طعام الأثيم. كالمهل يغلي في البطون. كغلي الحميم سورة الدخان 43-46

Mu by’ukuri igiti cyitwa Zaqum, ni ifunguro ry’inkozi z’ibibi, Kimeze nk’amavuta yatuye, kizajya kibira mu nda nk’amazi yatuye Qor’ani 44 :43-46

No mu byo kurya by’abantu bo mu muriro, harimo igiti kitwa Dwarii’i, icyo giti gifite amahwa kandi kirasharira cyane.

 Imana iragira iti :

ليس لهم طعام إلا من ضريع. لا يسمن ولا يغني من جوع سورة الغاشية 6-7

Nta mafunguro (abo mu muriro) bazaba bafite uretse igiti cya Dwari’i, Icyo giti ntikibyibushya kandi ntikimara inzara Qor’ani 88 :6-7

IBINYOBWA BY’ABANTU BO MU MURIRO

Imana iragira iti :

…كمن هو خالد في النار وسقوا ماء حميما فقطع أمعاءهم سورة محمد 15

Bazasukirwa amazi yatuye atemagure amara yabo Qor’ani 47 :15

Na none Imana iragira iti:

لا يذوقون فيها بردا ولا شرابا. إلا حميما وغساقا سورة النبإ 24-25

Nta mbeho bazumva, nta n’ikinyobwa bazabona uretse amazi yatuye n’amashyira Qor’ani 78 :24-25

IMYAMBARO Y’ABANTU BO MU MURIRO

Abantu bo mu muriro bazambikwa imyambaro

Imana iragira iti :

وترى المجرمين يومئذ مقرنين في الأصفاد. سرابيلهم من قطران… سورة إبراهيم 49-50

Kuri uwo munsi w’imperuka abakoze ibibi amaguru n’ amaboko byabo bizaba biboheshejwe iminyururu ku majosi yabo, imyambaro yabo izaba ari icyuma gishyushye cyatuye… Qor’ani 14 :49-50

IMIBOROGO, AMARIRA N’AGAHINDA BY’ABANTU BO MU MURIRO

Kubera ingorane zikomeye abantu bo mu muriro bazaba barimo, bazarira cyane kugeza ubwo amarira azakama amaso yabo abe nk’ ibyuma.

Imana iragira iti:

وهم يصطرخون فيها ربنا أخرجنا نعمل صالحا غير الذي كنا نعمل… سورة فاطر 37

Abazajya mu muriro bazaboroga bavuga bati:”Nyagasani wacu tuvane mu muriro dukore ibyiza bitari nk’ibyo twakoraga…” Qor’ani 35:37

Na none Imana iragira iti:

وقال الذين في النار لخزنة جهنم ادعوا ربكم يخفف عنا يوما من العذاب سورة غافر:49

Abari mu muriro bazabwira abarinzi b’umuriro bati: “Mudusabire Nyagasani wanyu atworohereze umunsi umwe mu bihano…” Qor’ani 40:49

Na none Imana iragira iti:

قالوا ربنا غلبت علينا شقوتنا وكنا قوما ضالين. ربنا أخرجنا منها فإن عدنا فإنا ظالمون. قال اخسئوا فيها ولا تكلمون سورة المؤمنون 106-108

Abantu bo mu muriro bazavuga bati :

Nyagasani twatsinzwe n’ububi bwacu, kandi twari abantu bayobye. Nyagasani wacu tuvane mu muriro, nidusubira gukora ibibi tuzaba turi abanyamahugu. Imana izabasubiza iti: “Mugumemo musuzuguritse kandi ntimwongere kumvugisha munsaba” Qor’ani 23:106-108

Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:

Abantu bo mu muriro bazarira kuburyo utwaye ubwato mu marira yabo bwagenda

GUHINDURIRWA IMIBIRI MISHYA

Nyuma y’ uko imibiri y’ abantu bo mu muriro izajya ikongoka igashiraho, Imana izajya ibahindurira indi mibiri mishya kugirango barusheho kumva ububare bw’ umuriro.

Imana iragira iti:

إن الذين كفروا بآياتنا سوف نصليهم نارا كلما نضجت جلودهم بدلناهم جلودا غيرها ليذوقوا العذاب إن الله كان عزيزا حكيما سورة النساء 56

Mu by’ukuri babandi bahakanye ibimenyetso byacu tuzabinjiza mu muriro, uko imibiri yabo izajya ikongoka igashiraho, tuzajya tubahindurira urundi ruhu rushya kugira ngo basogongere ibihano, mu by’ukuri Imana ni Nyir’imbaraga, Nyir’ubugenge 

Qor’ani 4:56

BIMWE MU BYAHA BIZAJYANA ABANTU MU MURIRO.

– Abahakanyi n’indyarya

– Uwishe umuntu amurenganya

– Abasambanyi

– Abarya Ribaa

– Ababaza n’ababumba amashusho y’ibihumeka

– Abarya umutungo w’imfubyi

– Ababeshyi, abasebanya n’ababunza amagambo

– Abahisha  ibyahishuwe n’Imana (Ubumenyi)

IMPAKA NO KWITAKANA HAGATI Y’ABANTU BO MU MURIRO

Abantu nibamara kwinjira mu muriro  bazatangira kwigaya, kugaya inshuti zabo n’ababayobeje bakaba impamvu yo kujya mu muriro, abari inshuti bazahinduka abanzi, batangire gusabirana ibihano bihambaye. Imana iragira iti:

وقال الذين كفروا ربنا أرنا الذين أضلانا من الجن والإنس نجعلهما تحت أقدامنا ليكونا من الأسفلين 

سورة فصلت 29

Abahakanye bazavuga bati: “Nyagasani wacu twereke babandi batuyobeje mu majini no mu bantu, maze tubashyire munsi y’ibirenge byacu babe mu munyotwe wo hasi Qor’ani 41:29

Na none Imana iragira iti:

يوم تقلب وجوههم في النار يقولون يا ليتنا أطعنا الله وأطعنا الرسولا. وقالوا ربنا إنا أطعنا سادتنا وكبراءنا فأضلونا السبيلا. ربنا آتهم ضعفين من العذاب والعنهم لعنا كبيرا سورة الأحزاب 66-68

Umunsi uburanga bwabo buzahindagurwa mu muriro, bavuga bati: “Iyo tuza kumvira Imana tukumvira n’Intumwa” bazavuga bati: “Nyagasani, Mu by’ ukuri twumviye abayobozi n’abakuru bacu batuyobya inzira, Nyagasani bahe ibihano byikubye kabiri kandi ubavume umuvumo uhambaye” 

Qor’ani 33:66-68

IJAMBO SHETANI IZAVUGA MU MURIRO

Abantu bo mu muriro nibamara kuwugeramo, Shetani izabwira  abantu bari kumwe nayo mu bihano by’umuriro amagambo yo kubagaya kugira ngo bicuze impamvu bakurikiye ibishuko bye, Imana iragira iti:

((وقال الشيطان لما قضي الأمر إن الله وعدكم وعد الحق ووعدتكم فأخلفتكم وما كان لي عليكم من سلطان إلا أن دعوتكم فاستجبتم لي فلا تلوموني ولوموا أنفسكم ما أنا بمصرخكم وما أنتم بمصرخي إني كفرت بما أشركتمون من قبل إن الظالمين لهم عذاب أليم)) سورة إبراهيم 22

Abantu nibagera mu muriro, Shetani izavuga iti: “Mu by’ukuri Imana yabasezeranije isezerano ry’ukuri, ariko njye (Shetani) nabasezeranije isezerano none ndaryishe, kandi nta butegetsi nari mbafiteho uretse kuba  narabahamagaye mukanyitaba. Ntimungaye ahubwo mugaye roho zanyu, ntacyo mfite nabamarira namwe ntacyo mwamarira, mpakanye ibyo mwambangikanyije mbere, mukuri abanyamahugu bafite ibihano bibabaje” 

Qor’ani 14:22

IMIBEREHO Y’ABANTU BO MU MURIRO

Abantu bazajya mu muriro bazabaho mu ngorane zihambaye n’akaga gakomeye karenze kwihangana kwabo, bizageza ubwo bazifuza urupfu narwo ntibazarubona.

Imana iragira iti:

((إن المجرمين في عذاب جهنم خالدون. لا يفتر عنهم وهم فيه مبلسون. وما ظلمناهم ولكن كانوا هم الظالمين سورة الزخرف 74-76

Inkozi z’ibibi zizaba mu bihano by’ umuriro wa Djahannama igihe cyose, ntabwo bazoroherezwa kandi bazabibamo bihebye, Ntabwo twabahuguje ahubwo nibo bihugujeQor’ani 43:74-76

Na none Imana iragira iti:

وإذا ألقوا منها مكانا ضيقا مقرنين دعوا هنالك ثبورا. لا تدعوا اليوم ثبورا واحدا وادعوا ثبورا كثيرا سورة الفرقان 13-14

Nibajugunywa mu muriro bazaba ahantu hafunganye, icyo gihe bazahamagara urupfu,babwirwe bati : Ntimuhamagare urupfu rumwe ahubwo muhamagare imfu nyinshi Qor’ani 25:13-14

UBUZIRAHEREZO BW’UMURIRO

Abahakanye Imana n’Intumwa zayo ndetse n’ababangikanyamana, bazaba mu bihano by’umuriro ubuziraherezo ntibazanawuvamo na rimwe.

Imana iravuga iti:

والذين كذبوا بآياتنا واستكبروا عنها أولئك أصحاب النار هم فيها خالدون سورة الأعراف 36

Babandi bahinyuje ibimenyetso byacu bakabyigomekaho, abo ni abantu bo mu muriro bazabamo ubuziraherezo Qor’ani 7:36

Na none Imana iravuga iti:

إن الذين كفروا وماتوا وهم كفار أولئك عليهم لعنة الله والملائكة والناس أجمعين. خالدين فيها لا يخفف عنهم العذاب ولا هم ينظرون سورة البقرة 161-162

Babandi bahakanye bakarinda bapfa ari abahakanyi, abo bafite imivumo y’Imana n’iy’Abamalayika n’iy’abantu bose, kandi bazayibamo ubuziraherezo batoroherezwa ibihano nta no kurebwa ijisho ry’impuhwe Qor’ani 2:161-162

Imana ikongera ikagira iti:

يريدون أن يخرجوا من النار وما هم بخارجين منها ولهم عذاب مقيم سورة المائدة 37

Bazifuza gusohoka mu muriro ariko ntibazawuvamo, kandi bazabona ibihano bazabana nabyo ubuziraherezo Qor’ani 5:37

UKO ABEMERA BAKOZE IBYAHA BAZAVANWA MU MURIRO

Abantu bapfuye ari abemeramana ariko bafite ibyaha baticujije bitarimo kubangikanya Imana (Shirki), bazahabwa ibihano mu muriro kugeza igihe Imana izashaka, nyuma bazawuvanwamo kubera ijambo ryo kwemera Imana (Laa Ilaaha Illa Allaahu) bapfanye.

Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:

Abantu bapfanye ibyaha ariko bafite TAWUHIDI (Gusenga Imana imwe rukumbi), bazahanwa mu muriro kugeza ubwo bazagerwaho n’impuhwe z’Imana, bavanwe mu muriro bajugunywe ku miryango y’ijuru, bazabasukaho amazi maze bagarure imibiri mishya nk’uko ibyatsi bimera ahantu haretse amazi, maze binjire mu ijuru 

Yakiriwe na Ahmad na Tirmidhiy.

KWIFUZA URUPFU NTIBARUBONE

Abantu bo mu muriro nibamara kubona ingorane n’ibihano bihambaye barimo, bazifuza urupfu ariko ntarwo bazabona, ahubwo icyo gihe Imana izategeka ko urupfu rubagwa ibyarwo birangire ari naryo herezo ry’urupfu, Nyuma yaho, abantu bo mu muriro bazawubamo iteka ryose, nabo mu ijuru baribemo iteka ryose nta gupfa.

Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igira iti:

Ku munsi w’imperuka, urupfu ruzazanwa rumeze nk’intama y’igitare ruhagarikwe hagati y’ijuru n’umuriro, maze abantu bo mu ijuru babwirwe bati: “Yemwe bantu bo mu ijuru! Ese iki murakizi?” Bazazamura imitwe yabo barebe, basubize bati: “Yego, ni urupfu”.Maze Imana yongere ibaze abo mu muriro iti: Ese iki murakizi?” Bazazamura imitwe yabo barebe, basubize bati: “Yego, ni urupfu”. Icyo gihe Imana izategeka urupfu rubagwe, maze Imana ibwire abantu bo mu ijuru iti: “Yemwe bantu bo mu ijuru! Mugiye kubamo ubuziraherezo nta rupfu,  Namwe bantu bo mu muriro mugiye kuwubamo ubuziraherezo nta rupfu” 

Yakiriwe na Muslimu.

Na none intumwa y’Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: 

…Icyo gihe abantu bo mu ijuru bazongera ibyishimo ku byishimo byabo, n’abantu bo mu muriro bongere agahinda ku gahinda kabo Yakiriwe na na Bukhariy.

Nyagasani turagusaba uzaduhe ijuru unadushoboze gukora ibikorwa byiza biritwegereza, kandi uturinde ibihano by’umuriro n’ibikorwa n’imvugo mbi biwutwegereza.

INKINGI YA GATANDATU: KWEMERA IGENO RY’IMANA

Kwemera igeno ry’Imana bisobanuye kwemera udashidikanya ko Imana izi ibintu byose bibaho kandi ukemera ko ibibaho byose iba yabigennye bikaba byanditswe ku kibaho kirinzwe, ukemera ko ibibaho byose byaba ibyiza n’ibibi bigenwa n’Imana kandi bikabaho ku bushake bwayo, kandi ikaba ibizi mbere y’uko biba. Imana iragira iti:

إنا كل شيء خلقناه بقدرسورة القمر 49

Mu by’ukuri twebwe buri kintu cyose twakiremye ku igeno Qor’ani 54:49

Igeno ni ibanga ry’Imana yihariye nta n’umwe mu biremwa byayo iryereka yaba umumalayika cyangwa Intumwa y’Imana.

Kwemera igeno ry’Imana bisobanuye ibintu bine:

1- Kwemera ko Imana izi ibintu byose mu nshamake no mu burebure, byaba birebana n’ibikorwa byayo ikora nko kurema, gutanga ubuzima, gutanga urupfu n’ibindi nkabyo cyangwa ibirebana n’ibikorwa by’ibiremwa nk’imvugo z’abantu n’ibikorwa byabo binyuranye, n’imibereho y’inyamaswa, ibimera n’ibyo byose Imana irabizi kandi ibifitiye ubumenyi bwose nta nakimwe kiyihisha nk’uko Imana ibivuga igira iti:

الله الذي خلق سبع سماوات ومن الأرض مثلهن يتنزل الأمر بينهن لتعلموا أن الله على كل شيء قدير وأن الله قد أحاط بكل شيء علما سورة الطلاق 12

Imana niyo yaremye amajuru arindwi n’isi izirema zingana n’ibirere, gahunda z’Imana zimanuka ziva mu ijuru ziza ku isi kugira ngo mumenye ko Imana ishoboye ibintu byose kandi Imana ifite ubumenyi buzengurutse buri kintu cyose Qor’ani 65:12

2- Kwemera ko Imana yanditse ibintu byose ku kibaho kirinzwe byaba ibiremwa n’imibereho yabyo, amafunguro yaranditswe ingano yayo, inzira azanyuramo, igihe azabonekera n’aho azayabonera kandi ibyo byose nta gishobora guhinduka nta n’icyagabanuka cyangwa ngo cyiyongere uretse ku itegeko ry’Imana Nyir’ubutagatifu. Imana iravuga iti:

ألم تعلم أن الله يعلم ما في السماء والأرض إن ذلك في كتاب إن ذلك على الله يسير سورة الحج 70

Ese ntuzi ko Imana izi ibiri mu ijuru no mu isi? Muby’ukuri ibyo byanditswe mu gitabo kandi ibyo biroroshye Qor’ani 22:70

Biturutse k’umusangirangendo witwa ABDALLAH IBNU AMRU IBNUL ASWIY (Imana imwishimire) yaravuze ati: “Numvise Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) ivuga iti: “Imana yanditse igeno ry’ibiremwa byose mbere y’uko irema amajuru n’isi ho imyaka ibihumbi mirongo itanu (50.000)”. Yakiriwe na Muslimu.

3- Kwemera ko ibibaho byose ari k’ubushake bw’Imana, icyo ishatse kiraba kandi icyo itashatse nticyaba, byaba ibirebana n’ibikorwa byayo nko kurema, gutanga urupfu n’ubuzima n’ibindi cyangwa ibikorwa by’ibiremwa n’imvugo zabyo. Imana iravuga iti:

وربك يخلق ما يشاء ويختار… سورة القصص 68

Kandi Nyagasani wawe arema icyo ashatse akanahitamo… Qor’ani 28:68

Na none Imana iti:

…ويفعل الله ما يشاء سورة إبراهيم 27

…Kandi Imana ikora icyo ishatse Qor’ani 14:27

Na none Imana iti:

…ولو شاء ربك ما فعلوه… سورة الأنعام 112

…Kandi iyo Nyagasani wawe abishaka, ntabwo bari kubikora… Qor’ani 6:112

Na none Imana iti:


…وما تشاءون إلا أن يشاء الله رب العالمين سورة التكوير 28-29

…Kandi ntacyo mwashaka uretse icyo Imana Nyagasani w’ibiremwa yashatse Qor’ani 81:28-29

4- Kwemera ko ariyo muremyi wa buri kintu cyose, niyo yaremye ibiriho byose ubwabyo, irema ibibiranga n’ibikorwa bikora, ntawundi Muremyi uretse yo kandi nta yindi Mana ibaho uretse yo. Imana iravuga iti:

الله خالق كل شيء وهو على كل شيء وكيل سورة الزمر 62

Imana ni Umuremyi wa byose kandi niyo muhagararizi wa buri kintu cyose Qor’ani 39:62

Na none Imana iti:

والله خلقكم وما تعملون سورة الصافات 96

Imana yarabaremye n’ibyo mukora Qor’ani 37:96

KWITWAZA IGENO RY’IMANA

Gahunda Imana yagennye ikanazishyiraho ku kiremwa muntu zirimo amoko abiri:

1- Ibyo Imana yagennye byaba ibikorwa cyangwa imibereho bibaho birenze ubushobozi bw’abantu, byaba ari ibibariho nk’uburebure, ubugufi, ubwiza n’ububi, urupfu n’ubuzima, cyangwa ibibaho abantu batabyishimiye nk’ibyago, indwara, kugabanuka kw’imitungo, n’izindi ngorane ziba ku muntu rimwe na rimwe ari igihano kuri we, ubundi ari ibigeragezo kuri we, ubundi ari ukugira ngo Imana imuzamure mu nzego.

Ibi bikorwa byose biba ku muntu kandi nta bushake abigizemo, umuntu ntabwo azabibazwa ndetse ntibinamwandikwaho, ahubwo ategetswe kwemera ko ibyo byose bibayeho kubw’igeno ry’Imana, akaba agomba kubyihanganira no kubyakira neza, kuko ikintu cyose kibayeho mu isi, Imana iba ifite ubugenge n’impamvu kibayeho. Imana iravuga iti:

ما أصاب من مصيبة في الأرض ولا في أنفسكم إلا في كتاب من قبل أن نبرأها إن ذلك على الله يسير 

سورة الحديد 22

Nta ngorane zibageraho mu isi no mu mitima yanyu uretse ko biba byanditse mu gitabo mbere y’uko bibageraho kandi ibyo ku Mana biroroshye Qor’ani 57:22

Intumwa y’Imana yabwiye ABDALLAH IBNU ABAS ati: “Yewe wa musore we, ngiye kukwigisha amagambo: Ujye urinda amategeko y’Imana izakurinda, ujye wubaha Imana uzajya uyisanga imbere yawe, nuzajya usaba ujye usaba Imana, nusaba inkunga ujye uyisaba Imana, kandi umenye ko abantu bose baramutse bishyize hamwe kugira ngo bagire icyo bakumarira ntacyo bakumarira uretse icyo Imana yakwandikiye, n’iyo abantu bakwishyira hamwe kugira ngo bagire icyo bagutwara ntacyo bagutwara uretse icyo Imana yakwandikiye, ikalamu zarahagaze n’igeno ryamaze kugenwa”.Yakiriwe na Ahmad na Tirmidhi

2- Ibyo Imana yagennye ariko umuntu afite ubushobozi bwo kubikora kubera ubwenge Imana yamuhaye ndetse akabigiramo amahitamo nko kwemera no guhakana, kumvira no kwigomeka, kugira neza no kugira nabi, ibi byose n’ibindi bisa nabyo, umuntu ubikoze niba ari ibyiza azabihemberwa niba ari ibibi azabibazwa, kuko Imana yohereje Intumwa inahishura ibitabo bitwereka ukuri n’ikinyoma, inahamagarira abantu ibyiza no kuyemera, inababuza ubuhakanyi no kwigomeka, kandi iha abantu ubwenge n’ubushobozi bw’amahitamo, maze umuntu ahitamo inzira yishakiye, kandi inzira yose muri ebyiri ahisemo yinjira munsi y’ubushake bw’Imana n’ubushobozi bwayo, kuko nta nakimwe cyabaho mu bwami bw’Imana itakizi itanagishatse. Imana iravuga iti:

وقل الحق من ربكم فمن شاء فليؤمن ومن شاء فليكفر… سورة الكهف 29

Vuga ukuri guturuka kwa Nyagasani wanyu, ushaka azemere n’ushaka azahakane… Qor’ani 18:29

Na none Imana iti:

من عمل صالحا فلنفسه ومن أساء فعليها وما ربك بظلام للعبيد سورة فصلت 46

Uzakora icyiza azaba akoreye roho ye, n’uzakora ikibi azaba ahemukiye roho ye, kandi ntabwo Nyagasani wawe azahuguza abagaragu Qor’ani 41:46

Na none Imana iti:

من كفر فعليه كفره ومن عمل صالحا فلأنفسهم يمهدون سورة الروم 44

Uzahakana ubuhakanyi bwe buzamugaruka, naho uzakora icyiza abo bazaba bateguriye roho zabo Qor’ani 30:44

NI RYARI BYEMEWE KWITWAZA IGENO?

1- Biremewe ko umuntu yitwaza igeno ku ngorane zamugezeho nk’uko byasobanutse mu bwoko bwa mbere kubyo Imana yagennye, igihe umuntu arwaye cyangwa agapfa cyangwa akageragezwa mu ngorane nta mahitamo abifitemo, icyo gihe yemerewe kuvuga ati: IMANA YAGENNYE KANDI IBYO YASHATSE BYABAYE, ubwo agomba kwihangana kandi akanezezwa n’igeno ry’Imana akanaryakira neza, kugira ngo azabone ibihembo ku Mana, nk’uko Imana ivuga iti:

((ولنبلونكم بشيء من الخوف والجوع ونقص من الأموال والأنفس والثمرات وبشر الصابرين، الذين إذا أصابتهم مصيبة قالوا إنا لله وإنا إليه راجعون، أولئك عليهم صلوات من ربهم ورحمة وأولئك هم المهتدون)) سورة البقرة155-157

Tuzabagerageza mubintu bitandukanye mukubateza ubwoba, inzara, kugabanuka kw’ imitungo, kubura abanyu, kurumbya imyaka, ngaho geza inkuru nziza ku bihangana, babandi iyo bagezweho n’ibyago bavuga bati: “twebwe turi ab’Imana kandi kuri yo niho tuzasubira”, abo nibo bafite amahoro aturutse kwa Nyagasani wabo n’impuhwe kandi abo nibo bayobotseQor’ani 2:155-157

2- Ntibyemewe ko umuntu akora ibyaha cyangwa akareka ibyo ategetswe gukora yitwaje igeno ry’Imana, kuko Imana yategetse gukora ibyiza no kureka ibibi, yategetse gukora, ibuza kwitwaza igeno, kuko iyo igeno riza kuba urwitwazo rwemewe ku bantu, nta n’umwe Imana yari kuzahana mubahakanyije Intumwa nk’abantu bo kwa Nowa n’abandi nkabo.

Umuntu wese ubona ko byemewe kwitwaza igeno ry’Imana mu gukora ibyaha akanabona ko bidakwiye umugayo, bisobanuye ko nihagira umuntu umugirira nabi atazamugaya kandi ntagatandukanye umukoreye neza n’umukoreye nabi, nk’ uko ibyo atabikora ni nako atagomba kwitwaza igeno ry’ Imana mu gukora ibyaha.

Ibyo Imana yageneye umugaragu wayo byaba ibyiza n’ibibi yabimugeneye bigendanye n’impamvu zabyo, ibyiza bifite impamvu zabyo arizo kwemera no kumvira, n’ibibi bifite impamvu zabyo arizo ubuhakanyi n’ibyaha, kandi umuntu akora kubw’ubushake bwe Imana yamugeneye no kubw’amahitamo ye Imana yamuhaye, kandi ntibishoboka ko umugaragu agera kubyo Imana yamugeneye byaba ibyiza n’ibibi bitanyuze kuri za mpamvu umuntu akora ku mahitamo ye yamuhaye, kwinjira mu ijuru bifite impamvu no kwinjira mu muriro bifite impamvu.

Imana iravuga iti:

((سيقول الذين أشركوا لو شاء الله ما أشركنا ولا آباؤنا ولا حرمنا من شيء كذلك كذب الذين من قبلهم حتى ذاقوا بأسنا قل هل عندكم من علم فتخرجوه لنا إن تتبعون إلا الظن وإن أنتم إلا تخرصون)) سورة الأنعام 148

((Babandi babangikanyije bazavuga bati: “Iyo Imana ibishaka ntabwo twari kubangikanya n’ababyeyi bacu ntibari kubangikanya kandi nta n’icyo twari kuziririza mubyo Imana yaziruye”, uko niko ababanjirije bahakanye bitwaza igeno ry’Imana kugeza ubwo basogongeye ibihano byacu, babwire uti: “Ese hari ubumenyi mufite bwo kumeya igeno ry’Imana ngo mubutwereke, nta kindi mukurikiza uretse gukeka, kandi ntabyo murimo uretse kwivugira gusa ntacyo mushingiyeho”))Qor’ani 6:148

Umusangirangendo Ally (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavuze iti: “Buri roho yose muri mwe umwanya wayo mu ijuru no mu muriro urazwi” baramubaza bati: “Yewe ntumwa y’Imana, ese kubera iki dukora ibikorwa? Ese ntibishoboka ko twakwiyicarira tukiringira ibyanditswe?” Intumwa iti: “Oya, nimukore, kuko buri wese azoroherezwa gukorera icyo yaremewe”. Maze Intumwa y’Imana isoma umurongo wa Qor’ani ugira uti:

((فأما من أعطى واتقى، وصدق بالحسنى، فسنيسره لليسرى وأما من بخل واستغنى وكذب بالحسنى فسنيسره للعسرى)) سورة الليل 5-10

((Naho umuntu uzatanga agatinya Imana akemera ibihembo biteganyijwe agakora ibyiza, tuzamworohereza kugera ku byiza, naho uzagira ubugugu akirata agahakana ibihembo biteganyirijwe abakora neza tuzamworohereza kugera ku bibi)) 

Qor’ani 92:5-10.

GUHINDURA  IGENO UKORESHEJE IRINDI GENO

Umuntu ashobora kuvanaho igeno ryamugezeho akoresheje irindi geno mu buryo bukurikira:

1- Guhindura  igeno impamvu zaryo zamaze kubaho ariko ryo ritarabaho, ukazivanaho ukoresheje izindi mpamvu.

Ingero:

– Kwirukana umwanzi waguteye ukoresheje kumurwanya

– Kwirinda imbeho ukoresheje kwifubika.

2- Kuvanaho igeno ryamaze kubaho ukoresheje irindi geno ririkuraho, nko kuvanaho igeno ry’uburwayi ukoresheje igeno ryo kwivuza, cyangwa kuvanaho igeno ry’icyaha ukoresheje igeno ryo kwicuza n’ibindi nk’ibyo…

– Icyiza cyangwa ikibi gikozwe n’umuntu ntibikibuza kwitirirwa Imana kuko ariyo yakuremye kandi kikabaho kubushake bwayo, kuko Imana niyo yaremye ibintu byose harimo umuntu n’ibikorwa bye akora, ariko ubushake bw’Imana ntabwo ari ikimenyetso cy’ibyo yishimiye.

– Ubuhakanyi, kwigomeka n’ubwangizi bibaho k’ubushake bw’Imana, ariko Imana ntibikunda nta n’ubwo ibyishimira, ntinabitegeka, ahubwo irabyanga ikanabibuza, kandi kuba ikintu cyangwa n’Imana ntibikivana mu bushake bw’Imana bisobanuye ko ibintu byose byaremwe n’Imana.

– Abantu beza kurusha abandi, ni babandi bakunda ibyo Imana n’Intumwa yayo bakunda, bakanga ibyo Imana n’Intumwa yayo banga.

IBIKORWA BY’ABAGARAGU B’IMANA BYARAREMWE

Imana yaremye umugaragu, irema ibikorwa bye, irabimenya inabyandika mbere y’uko biba, iyo umuntu akoze ikiza cyangwa ikibi tuba tweretswe icyo Imana yamenye, ikakirema ikanacyandika kandi ubumenyi bw’Imana ku bikorwa by’umugaragu ni ubumenyi bwuzuye, bisobanuye ko Imana izi byose kandi nta kintu na kimwe kiyinanira cyangwa kiyihisha haba mu isi no mu ijuru.

Imana iravuga iti:

((والله خلقكم وما تعملون)) سورة الصافات 96

((Imana yarabaremye n’ibyo mukora)) Qor’ani 37:96

Na none Imana iti:

((وعنده مفاتح الغيب لا يعلمها إلا هو ويعلم ما في البر والبحر وما تسقط من ورقة إلا يعلمها ولا حبة في ظلمات الأرض ولا رطب ولا يابس إلا في كتاب مبين)) سورة الأنعام 59

((Kandi ifite (Imana) imfunguzo z’ibitagaragara ntawe uzizi uretse yo, izi ibiri imusozi no mu nyanja, kandi nta kibabi gihanuka uretse ko Imana iba ikizi; nta n’impeke ihanuka mu mwijima wo ku isi yaba impeke mbisi cyangwa iyumye uretse ko iba yanditse mu gitabo kigaragaza ibintu byose)) Qor’ani 6:59

Biturutse kuri Abdullaahi Ibnu Mas-u’uudi (Imana imwishimire) yaravuze ati:

“Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) umunyakuri wemerwa yaratubwiye ati: “Umwe muri mwe hateranywa kuremwa kwe mu nda ya nyina iminsi 40 ari intanga, maze akaba umubumbe w’amaraso mu yindi minsi nk’iyo, maze akaba ikinyama gikomeye mu yindi minsi nk’iyo, maze akohererezwa umumalayika akamuhuhamo roho, uwo mumalayika agategekwa amagambo ane (4): kwandika amafunguro, igihe azapfira, ibikorwa bye niba azaba umuntu mubi cyangwa mwiza, Ku izina ry’Imana yo nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa uretse yo, umwe muri mwe ashobora gukora ibikorwa by’abantu bo mu ijuru kuburyo hagati ye n’ijuru nta ntera ihasigara uretse ingana no kuva ku nkokora kugera ku rutoki rwa musumba zose, maze ibyanditswe bimutange akore ibikorwa by’abantu bo mu muriro awujyemo, na none umwe muri mwe ashobora gukora ibikorwa by’abo mumuriro, kuburyo hagati ye n’umuriro nta ntera ihasigara uretse ingana no ku nkokora kugera ku rutoki rwa musumba zose, maze ibyanditswe bimutange akore ibikorwa by’abo mu ijuru arijyemo”. Yakiriwe na Bukhari na Muslimu.

IBYO IMANA ISHAKA BIRIMO IBICE BIBIRI

1- Hari ibyo Imana ishaka mu rwego rw’idini no kuyubaha, ibyo bishobora kubaho cyangwa ntibibeho, ndetse umuntu ashobora kunyuranya nabyo ku bushake bw’Imana, no muri byo twavuga aho Imana igira iti:

((وقضى ربك ألا تعبدوا إلا إياه وبالوالدين إحسانا…)) سورة الإسراء 23

((Nyagasani wawe yategetse ko nta kindi muzasenga uretse we (Imana) kandi mukagirira neza ababyeyi bombi…)) Qor’ani 17:23

2- Amategeko y’ibibaho mu isi agomba kubaho kandi ntawe ushobora kunyuranya nayo, aya nayo arimo ibice bibiri:

a) Amategeko akorwa n’Imana ubwayo agomba kubaho, nk’uko Imana ivuga iti:

((إنما أمره إذا أراد شيئا أن يقول له كن فيكون)) سورة يس 82

((Muby’ukuri itegeko ryayo iyo ishatse ikintu irakibwira iti: “Baho”, kikabaho)) Qor’ani 36:82

b) Amategeko y’Imana abaho mu isi, ariko akaba agizwe n’impamvu n’ingaruka z’ibikorwa bigenda bibaho muri gahunda z’isi kandi buri mpamvu yo ku isi ifite ingaruka yayo, muri izo twavuga aho Imana igira iti:

((وإذا أردنا أن نهلك قرية أمرنا مترفيها ففسقوا فيها فحق عليها القول فدمرناها تدميرا)) 

سورة الإسراء 16

((Iyo dushatse kworeka umugi runaka dutegeka abangizi bawo bakawukoramo ibyaha, maze ijambo ryo kuboreka rikawubaho ukuri tukawurimbura bihambaye)) Qor’ani 17:16

Amategeko nk’ayo ya gahunda z’isi, birashoboka ko satani n’ingabo ze bayakoresha kugira ngo bibe impamvu yo kworekwa ku bantu bamwe, niyo mpamvu Imana yadushyiriyeho kuyisaba imbabazi z’ibyaha kugira ngo turokoke izo ngamba za satani, kuko gusaba Imana ni ukuyihungiraho yo yaremye ayo mategeko ya gahunda z’isi, bityo ishoboye kuburizamo inkurikizi zayo igihe cyose ibishatse mu buryo ishatse, nk’uko yaburijemo inkurikizi z’umuriro bashatse gutwikisha Intumwa y’ Imana Ibrahimu nk’uko Imana ivuga iti:

((قلنا يا نار كوني بردا وسلاما على إبراهيم))سورة الأنبياء 69

((Twaravuze tuti: “Wa muriro we, ba imbeho n’amahoro kuri Ibrahimu”)) Qor’ani 21:69

Amoko y’ibyiza n’ibibi

Ibyiza bifite ibice bibiri:

1- Icyiza gikomoka ku mpamvu yo kwemera no gukora ibitunganye aricyo kumvira Imana n’Intumwa yayo,Iki cyiza rero nta wundi cyitirirwa uretse Imana kuko ariyo yagishyiriyeho abagaragu bayo inabigisha uko bagikora inabatera inkunga yo kugikora.

2- Ikiza gikomoka ku nema n’ingabire z’Imana ku bantu mu mitungo; ibaha ubuzima bwiza, icyubahiro n’ibindi byiza ibahundagazaho. Iki cyiza gisobanuye inema z’Imana ku bantu nk’imitungo, urubyaro n’ibindi, ibi bituruka ku Mana kuko niyo ibiha abagaragu bayo.

Ibibi bifite ibice bibiri:

1- Ikibi gikomoka ku mpamvu y’ibangikanya n’ibyaha, aricyo gikorwa n’umuntu mu kubangikanya Imana n’ibindi byaha byo gusuzugura Imana n’Intumwa yayo. Ibi rero, iyo umuntu agize icyo akoramo ku bushake bwe n’amahitamo ye, agahitamo gusuzugura kurusha kumvira, icyo kibi akoze cyitirirwa ugikoze ntabwo byemewe kuvuga ko Imana ariyo yagikoze, kuko itigeze igitegeka ahubwo yarakiziririje inateganya ibihano ku bazagikora.

2- Ikibi gikomoka ku bigeragezo by’Imana ku bantu cyangwa ari igihano cyayo ku bantu, nk’indwara z’imibiri, kubura imitungo n’ibindi nk’ibi, ibi bibi bituruka ku Mana, kuko ariyo igerageza abagaragu bayo cyangwa ikabahanira ibyaha bakora kugira ngo ibakebure.

Kuyobora no kuyobya

Imana niyo yaremye ibiremwa byose kandi niyo ibiha na gahunda, ikora ibyo ishaka, iyobora uwo ishatse ikanayobya uwo ishatse, ubwami ni ubwayo, ibiremwa ni ibyayo, ntibazwa ibyo ikoze ariko abantu barabibazwa, ariko kubera impuhwe n’imbabazi z’Imana ku biremwa byayo, yohereje Intumwa inahishura ibitabo bibereka inzira y’ukuri igana ku Mana inabaha ubwenge n’ibindi bikoresho bibafasha guhitamo nk’amaso, amatwi, nyuma y’ibyo rero,

Uzahitamo kuyoboka, akabikunda akanabiharanira akora ibikorwa by’inzira nziza, uwo Imana izabimugezaho kandi izamutera inkunga kubera impuhwe zayo n’ineza zayo ku bagaragu bayo, Imana iragira iti:

((والذين جاهدوا فينا لنهدينهم سبلنا وإن الله لمع المحسنين)) سورة العنكبوت 69

((Na babandi bazagira umuhate mu gushaka inzira y’Imana tuzabayobora inzira zacu, kandi Imana iri hamwe n’abagira neza)) Qor’ani 29:69

Naho uzahitamo ubuyobe, akabukunda akanabuharanira akora ibikorwa by’ubuyobe, azabubona kandi buzamukundira, Imana izamurekera ibyo yakunze nta n’ubwo azabona uzabimuvanamo kandi  ubwo ni ubutabera bw’Imana, nk’uko igira iti:

((ومن يشاقق الرسول من بعد ما تبين له الهدى ويتبع غير سبيل المؤمنين نوله ما تولى ونصله جهنم وساءت مصيرا)) سورة النساء 115

((Uzanyuranya n’Intumwa nyuma y’uko yasobanukiwe inzira yo kuyoboka, agakurikira inzira itari iy’abemeramana, tuzamurekera ibyo yakunze kandi tuzamwinjiza mu muriro wa Djahanama)) Qor’ani 4:115

IGENO RY’IMANA NTIRIZWI KANDI NTIBYEMEWE GUSHAKA KURYINJIRAMO CYANE

Icyo Uwemera Imana akeneye cya ngombwa kubirebana n’igeno, ni ukumenya ibisobanuro by’igeno, inzego zaryo akanemera ko Imana izi ibintu byose ari nayo yabiremye, icyo ishatse kiraba icyo idashatse ntikiba, kandi akemera ubutabera bwayo bwuzuye ikaba idahuguza uwo ariwe wese, ibyo ni nabyo umwemera akeneye kumenya kandi biramuhagije, kuko ibyo Imana izi ko dukeneye yarabidusobanuriye, naho ibyo itatweretse ntibikwiye kutugora no kubishakisha tubicukumbura, kuko ubwenge bwacu bufite aho bugarukira Imana yabuduhaye kugira ngo budufashe kuba ku isi no kuyitunganya ariko ntabwo ari ukugira ngo tubukoreshe mu gucukumbura ibyihishe byihariwe n’Imana, niyo mpamvu Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yatubujije kwinjira cyane no kwibaza ku igeno ry’Imana, nk’uko bishimangirwa n’umwe mu basangirangendo aho agira ati:

“Umunsi umwe Intumwa y’Imana yasanze abantu bari kuvuga ku igeno, maze irarakara cyane irababwira iti: “Ibi nibyo byoretse ababayeho mbere yanyu”. 

Yakiriwe na Ibnu Majah.

Na none ibi bishimangirwa n’imvugo ya Ally (Imana imwishimire),

ubwo yazirwaga n’umugabo akamubaza ku igeno, Ally aramusubiza ati: “Ni inzira yijimye ntukayinyure”, arongera aramubwira ati: “rwose mbwira iby’igeno?” Ally aramusubiza ati: “Ni inyanja ndende ntukayinjiremo”, arongera aramubaza ati: “Mbwira iby’igeno?” Ally aramusubiza ati: “Ni ibanga ry’Imana ntukigore ushaka kuyimenya”

Umumenyi witwa Twahaawi yaravuze ati:

“Igeno ni ibanga ry’Imana nta n’umwe mu biremwa byayo yaryeretse yaba umumalayika cyangwa Intumwa y’Imana, kandi kwinjira cyane no gushaka kumenya iby’igeno ni inzira yo guhakana, niyo mpamvu umwemera agomba kwirinda kubyibazaho cyane, kuko ubumenyi bw’igeno Imana yabuhishe abantu inababuza kubucukumbura kandi ibyo ntibibazwa, nk’uko ibivuga igira iti:

((لا يسأل عما يفعل وهم يسألون))سورة الأنبياء 23

((Ntibazwa ibyo ikora, ariko abantu babazwa ibyo bakora)) Qor’ani 21:23

Bityo, ubaza ati: “Kuki Imana yakoze ibi?” Uwo aba ahakanye Qor’ani, kandi uhakanye Qor’ani aba ahakanye Imana.

Ibi nibyo umwemera akeneye kumenya, kuko ubumenyi bufite ibice bibiri; aribyo:

– Ubumenyi buri mu biremwa

– Ubumenyi butari mu biremwa

Kandi guhakana ubumenyi buriho ni ubuhakanyi, no kwiyitirira ubumenyi udafite nabyo ni ubuhakanyi kandi ntawagira ukwemera kuzuye keretse yemeye ubumenyi bufitwe n’ibiremwa akanareka gushakisha ubumenyi bwihariwe n’Imana.

Umusangirangendo witwa Ubaada Ibnu Swaamit (Imana imwishimire), agiye gupfa yagiriye umwana we inama aramubwira ati:

“Mwana wanjye, ntuzagira uburyohe bwo kwemera keretse ubanje kumenya ko icyakubayeho kitari kuguhusha kandi ikitakubayeho kitari kukubaho, kuko numvise Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igira iti: “Ikintu Imana yaremye bwa mbere ni ikalamu, irangije kuyirema irayibwira iti: “Andika igeno ry’ibizabaho byose kugeza igihe imperuka izabera”. Uyu musangirangendo akomeza abwira umwana we ati: “Mwana wanjye, numvise Intumwa y’Imana igira iti: Uzapfira ku yindi myemerere itari iyi ntari mu banjye” Yakiriwe na ABU DAUDA.

KWEMERA IGENO RY’IMANA NTIBIBUZA GUKORA

Uwemera igeno ry’Imana ategetswe gukora no gushaka impamvu zimugeza kubyo Imana yamugeneye, ariko akamenya ko izo mpamvu zonyine ntacyo zamugezaho nta bushake bw’Imana bubayeho, kuko Imana yaremye izo mpamvu n’inzira abantu banyuramo bagera kubyo yabageneye, nina yo ituma izo mpamvu zigira icyo zibagezaho mu byo bifuza.

Urugero:

Ushaka urubyaro, agomba kunyura ku nzira yo gushaka, ariko iyo ashatse ntibisobanuye ko ari ngombwa ko abona urubyaro, ahubwo ashobora kurubona cyangwa se akarubura bitewe n’ubushake bw’Imana, nk’uko ibishimangira igira iti:

((لله ملك السماوات والأرض يخلق ما يشاء يهب لمن يشاء إناثا ويهب لمن يشاء الذكور، أو يزوجهم ذكرانا وإناثا ويجعل من يشاء عقيما إنه عليم قدير))سورة الشورى 49-50

((Ubwami bw’ ibiri mu ijuru no mu isi ni ubw’ Imana, iha uwo ishatse kubyara abakobwa, ikanaha uwo ishatse kubyara umuhungu cyangwa ikabaha abahungu n’abakobwa, kandi ikagira uwo ishatse ingumba,mu by’ ukuri Imana niyo mumenyi kandi ishoboye byose.)) Qor’ani 42:49-50

Ni ikizira ko umuislamu yicara akareka gukora no kunyura mu nzira zemewe zamugeza ku igeno Imana yamugeneye, Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igira iti:

“Nimwivuze, kuko nta ndwara Imana yashyizeho itashyiriyeho umuti uretse indwara imwe ariyo ubusaza” 

YakiriwenaTirmidhy.

Na none Intumwa y’ Imana yaravuze iti:

“Ujye uharanira ikigufitiye akamaro maze  wiringire Imana kandi uramenye ntuzabe ikigwari”.

Kwiringira Imana ni ngombwa ariko bigomba kujyana no gukora, kuko Intumwa z’Imana nirwo rugero, ziringiraga Imana kandi zigakora imirimo izibeshaho.

INYUNGU ZO KWEMERA IGENO RY’IMANA

Kwemera igeno ry’Imana niyo mvano n’inkomoko y’ituze n’umunezero w’umutima w’umuyislamu, kuko yemera ko ikintu cyose kibaho ari igeno ry’Imana, bityo ntatangazwe n’ibyiza agezeho ndetse ntanagire agahinda ku byago n’ibibi bimugezeho, kuko azi ko byose byagenwe n’Imana kandi bigomba kuba nta kabuza, Imana iragira iti:

((ما أصاب من مصيبة في الأرض ولا في أنفسكم إلا في كتاب من قبل أن نبرأها إن ذلك على الله يسير، لكيلا تأسوا على ما فاتكم ولا تفرحوا بما آتاكم والله لا يحب كل مختال فخور)) سورة الحديد 22

((Nta ngorane zibageraho mu isi no mu mitima yanyu uretse ko biba byanditse mu gitabo mbere y’uko bibageraho kandi ibyo ku Mana biroroshye, Kugira ngo mutazagira agahinda kubyo mwabuze kandi mutazanatangazwa n’ibyo Imana yabahaye, kandi Imana ntikunda abibona birata.)) Qor’ani57:22-23

Uwemera igeno ry’Imana bimuha kugira ubuzima bwiza bikanamurinda ubwoba, kuko azi ko ibimubaho byose ari igeno, ibyo kandi bimuha kubona ibihembo ku Mana mu bihe byose aba arimo, byaba ibyiza cyangwa ibibi byose akabihemberwa bitewe no kwemera igeno, kandi ibi nta wundi wabigeraho atari uwemera Imana wemera igeno ryayo. Ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana igira iti:

“Iby’umwemera biratangaje! Mukuri ibye byose ni byiza kandi nta wundi wabigeraho atari umwemera, iyo agezweho n’ibyiza arashimira  bikaba byiza kuri we, n’iyo agezweho n’ibibi arihangana bikaba byiza kuri we” Yakiriwe na Muslimu.

Uwemera igeno ry’Imana, abasha kwihanganira ibigeragezo by’Imana ahura nabyo mu buzima bwe, akabyakira neza kuko azi ko ikibi n’icyiza bituruka ku Mana, naho utemera igeno ry’Imana ahora mu gahinda no guhuzagurika yibaza aho ibyo ahura nabyo bituruka bikamuyobera, ugasanga ahorana ibitekerezo bidashira no kudatuza mu buzima.

Umusozo

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?