Igisekuru cy’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha)
MUHAMADI MWENE ABDULLAH, MWENE ABDUL MUTWALIB SHAYBAT, MWENE HASHIM AMRU, MWENE ABDUL MANAF AL MUGHIRAT, MWENE QUSWAY ZAYID, MWENE KILABI, MWENE MURA, MWENE KAABU, MWENE LUAY, MWENE GHALIBI, MWENE MALIK, MWENE NADWIR, MWENE KINANAT, MWENE KHUZAYMAT, MWENE MUDRIKAT AMIR, MWENE ILIAS, MWENE MUDWIR, MWENE NAZAR, MWENE MI’AD, MWENE AD’NAN.
Ivuka ry’Intumwa Muhamadi.
Intumwa y’Imana MUHAMADI yavutse kuwa mbere taliki ya 12/3/571 Umwaka witiriwe inzovu. Nyina amaze kubyara, yatumyeho ABDUL MUTWALIB sekuru w’Intumwa ngo aze arebe umwana. Ubwo yaraje areba umwana, umubyeyi (AMINA BINTI WAHAB) amusubiriramo ibyo yabonye ubwo yari atwite, n’uko yategetse uko umwana azitwa . Nyuma yo kumubyara humvishwe umuyahudi avuga mu ijwi riranguruye ari i MADINA agira ati: “YEMWE BAYAHUDI! HAGARAGAYE INYENYERI Y’IVUKA RYA AHMADI” (iri zina ni rimwe mu mazina y’Intumwa Muhamadi). Yonswa na HALIMAT mwene ABI DHU’AYIB ASSA’ADIYAT.
Intumwa y’Imana MUHAMADI ((Imana imuhe amahoro n’imigisha)) imaze koherezwa mu cyaro cya BANI SA’AD, yonkejwe na HALIMAT ASA’ADIYAT, akaba yarabanye n’Intumwa y’Imana igihe cy’imyaka ine. Ariko mugihe yitabwagaho na HALIMAT ASA’ADIYAT, hagiye hagaragara ibimenyetso bigaragaza ko afite imigisha n’uburinzi bw’Imana, icy’ingenzi muribyo ni uko HALIMAT ASA’ADIYAT agitangira konsa Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha), yagize amashereka ahaza Muhamadi n’umukobwa we wari umaze igihe arira kubera ikibazo cy’inzara kubera kutabona amashereka , Arerwa na sekuru (ABDUL MUTWALIB) na se wabo (ABU TWALIB).
Nyuma yo kwitaba Imana k’umubyeyi we AMINA, Intumwa y’Imana Muhamadi ((Imana imuhe amahoro n’imigisha)) yarezwe na sekuru ABDUL MUTWALIB, nyina AMINA yitabye Imana Intumwa y’Imana ifite imyaka itandatu, akaba yaritabye Imana ubwo yagarukaga i MAKKA avuye i MADINA aho yari yagiye gusura ba nyirarume ba se aribo bene ADIYU BIN NAJAR babaga i MADINA. Ubwo yagarukaga yageze ABAWA’U yitaba Imana, ubwo UMU AYIMANI afata Muhamadi amuzanira sekuru ABDUL MUTWALIB i MAKKA., atangira kumwitaho kugeza ubwo yitabye Imana, Muhamadi ((Imana imuhe amahoro n’imigisha)) afite imyaka umunani, ubwo arerwa na se wabo ABU TWALIB, uvukana na se ku babyeyi be bombi. Bimwe mu bimenyetso byagaragazaga ivuka n’ubutumwa bwa Muhamadi!
IMVUGO YA BAHIRA:
Ubwo ABU TWALIB yasohokaga agiye mu bucuruzi i SHAM, amaze kwitegura neza buri kintu yagishyize mu mwanya wacyo, icyo gihe Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) yatekereje ukuntu se wabo ABU TWALIB agiye kuyisiga, yavuze irahira ko bajyana mu rugendo atayisiga.
Barajyanye, bageze mu nzira yerekeza i SHAM mugace kitwa BAS’RA (muri IRAQ y’ubu) kabagamo umupadiri witwaga BAHIRA wari ufite urusengero rwe bwite, akaba yari azi neza amateka y’aba KRISTU bakaba baranamwifashishaga kugira ngo bamenye ibiri mu gitabo cyabo, kuko bakekaga ko ariwe ufite ubumenyi kuri icyo gitabo. Abajya mu masoko ubwo bageraga kuri uwo mupadiri, bari basanzwe akenshi bamunyuraho ntibamuvugishe ndetse ntibanamwigaragarize uretse uwo mwaka.
ABU TWALIB we n’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) hamwe n’abandi benshi bari bahuje urugendo rwerekeza ku isoko, begereje kugera kurusengero rwe, basanze yabiteguye abatekera ibiryo byinshi, bakeka ko ibyo yabikoze bitewe n’ibyo yeretswe ari mu rusengero rwe,abona Intumwa y’Imana iri ku ifarasi, muri icyo gihe bariho baza hejuru y’Intumwa yari atwikiriwe n’igicu wenyine mu mbaga y’abantu bari kumwe. Bageze hafi y’urusengero rwe, bicaye mu gicucu munsi y’igiti, nuko abona igicu cyatwikiriye cya giti kikagenda kinyeganyeza amashami yacyo muruhande Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) yari yicayemo. Uwo mupadiri ubwo yerekwaga ibyo byose, yasohotse murusengero rwe yohereza Intumwa ngo ibabwire iti: Mubyukuri nabateguriye ibiryo yemwe ba kurayishi nkaba nifuza ko mwese abakuru n’abato munyitaba
Umwe mu bagabo bari kurugendo aramubwira ati: Ku izina ry’Imana yewe BAHIRA, muby’ukuri uyu munsi ufite umwihariko, twanyuraga hano kenshi ariko ntiwigeze ukora nk’ibi ni iki ugamije uyu munsi?. BAHIRA aramusubiza ati: Uvuze ukuri!! ninako biri, kuko muri abashyitsi, nkaba nifuje ko nabakira nkabatekera mwese mukarya. Ubwo bose baramwitabye, uretse Intumwa y’Imana Muhamadi ((Imana imuhe amahoro n’imigisha)), kubera imyaka ye bitewe n’uko bamusize ava munsi y’igiti yari yugamyemo izuba, ubwo BAHIRA yanyuzaga ijisho mubamwitabye bose, ariko ntabone uwo yari yeretswe ari murusengero, maze arababwira ati: NDABASABYE RWOSE NTIMUGIRE UWO MUSIGA INYUMA KURI IRI FUNGURO. Baramubwiye bati: Rwose ntawasigaye inyuma uretse umwana muto wasigaye kubera imyaka ye. Arababwira ati: Muramenye nimumuhamaga re nawe aze arye kuri aya mafunguro hamwe namwe.
Umwe muba KURAYISHI yaravuze ati: Ku izina rya LATA na U’UZA (akaba ari ibigirwamana Abakurayishi basengaga) turagaya Muhamadi mwene ABDULLAHI mwene ABDUL MUTWALIB wanze gusangira hamwe nawe!.
Ubwo yaraje amwicaza mu mbaga y’abantu. BAHIRA akimubona yatangiye ku mwitegereza amuhozaho ijisho kugira ngo arebe ibimenyetso yeretswe ko bigaragara, bamaze kurya batangira guhaguruka, BAHIRA yegera Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) arayibwira ati: Yewe musore, ndakubaza mu kuri kwa LATA na U’UZA ndagira ngo njye nkubaza nawe unsubiza. (BAHIRA yarahiye atyo kubera ko aba KURAYISHI ari ko barahiraga) Intumwa y’Imana iramusubiza iti: Ntumbaze ku izina rya LATA na U’UZA, ku izina ry’Imana ntakintu kintera uburakari bukomeye nk’ibyo byombi. BAHIRA aramubwira ati: Ku izina ry’Imana uretse ko ngusaba kukubaza nawe ukansubiza. Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) iramubwira iti: Mbaza icyo wifuza. Atangira kumubaza n’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) nayo ikamusubiza, Bahira agasanga ibyo asubizwa bihura n’ibyo yeretswe. Nuko Intumwa y’Imana imwereka kumugongo wayo, abona ikimenyetso kigaragaza ko azaba Intumwa. Ubwo amaze kumubaza yabwiye se wabo ABU TWALIB ati: Ese uyu mwana ni iki cyawe? nawe aramusubiza ati: Ni umwana wanjye. BAHIRA aramubwira ati: Si umwana wawe kandi uyu mwana ntibishoboka ko se yaba akiriho. ABU TWALIB aramubwira ati: Ni umwana wa mukuru wanjye. BAHIRA aramubaza ati: Ese Se w’uyu mwana byamugendekeye bite?. ABU TWALIB aramusubiza: Ise w’uyu mwana yapfuye nyina amutwite. BAHIRA aramubwira ati: Uvuze ukuri, ariko umwana wa mukuru wawe musubize inyuma mu gihugu cye, kandi umurinde aba YAHUDI, ku izina ry’Imana iyo baramuka bamenye ibyo namumenyeho, bari kumukorera ibikorwa bibi. Muby’ukuri niko biri ko uyu mwana w’umuvandimwe wawe azaba umuntu ukomeye. Ubwo yamusubiranye bwangu mu gihugu cye.
Arongora Khadidja.
Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) ishakana na KHADIDJA mwene KHUWAYILID mwene ABDUL U’UZA mwene QUSWAY mwene KILAB, umugore w’umunyabwenge wari ufite icyubahiro mu bagore b’aba KURAYISHI, kuburyo abagabo bo mu bwoko bwe bifuzaga kumurongora.
Uyu Khadidja yakoreshaga abagabo mu bucuruzi, ubwo yamenyaga ukuri kw’Intumwa y’Imana mu magambo ye no kuba umwizerwa, akanarangwa n’imico myiza, yohereje Intumwa kugira ngo zimusabe ko yamufasha mu bucuruzi bwe akajya amwohereza i SHAM. Intumwa y’Imana ibyo yarabyemeye, ajyana n’umukobwa witwaga MAYISARAT, ariko mugihe yari kumwe n’Intumwa y’Imana yagiye abona ibitangaza n’ibimenyetso bigaragaza ko ari umuntu udasanzwe, yaje kubibwira nyirabuja KHADIDJA, abyumvise yifuza ko yamurongora Muhamadi arabyemera barabana. Nyuma yo kubana n’Intumwa y’Imana, KHADIDJA yagize umwanya ukomeye ku ntumwa y’Imana Imana iyihe amahoro n’imigisha kandi ibyo ntibitangaje kuko KHADIDJA yari umugore w’imico myiza, ariko ibirenze ibyo ni uko ari nawe wamubyariye abana uretse umwana witwaga IBRAHIM gusa wabyawe na MARIA (w’umunyegiputa).
Abana Khadidja yabyaranye n’Intumwa Muhamadi ni:
- QASIM: Ari nawe Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) yitirirwaga, akaba yarapfuye akiri muto
- ZAINABU
- LUQAYAH
- UMU KULTHUM
- FATWIMAH
- ABDULLAH
- KHADIDJA yabanye n’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) afite imyaka mirongo ine (40) naho Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) ifite imyaka makumyabiri n’itanu (25).
KHADIDJA aba Umuyislamu.
KHADIDJA mwene KHUWAYILIDI yemeye by’ukuri ubutumwa bwahishuriwe Muhamadi, amutera ingabo mu bitugu mubyo yakoraga, akaba yarabaye uwa mbere mubemeyeIIntumwa y’Imana Muhamadi ((Imana imuhe amahoro n’imigisha)) bakanayiyoboka. KHADIDJA yamubaga hafi amuhumuriza kugahinda yabaga yatewe n’abahakanaga ubutumwa bwe.
HAMZA mwene ABDUL Mutwalib aba Umuyislamu.
ABU JAHALI yanyuze kuntumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) iri ku musozi wa SWAFA, amukorera ibikorwa by’urukozasoni, amutesha agaciro, ariko Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) imwima amatwi ntiyamuvugisha. Umugaragu wa ABDALLAH BIN JADI’AN yari munzu ye abyumva, ubwo yaragiye ajya murusisiro rw’aba KURAYISHI kuri AL KAABA yicarana nabo. Ntibyatinze HAMZA aba arahageze n’umuheto we avuye guhiga, iyo yavaga guhiga atahukanye umuhigo ntiyanyuraga ku nzu y’umu KURAYISHI adasuhuje akanavugana nabarimo, akaba yari umusore wiyubaha kandi ufite ingufu mu ba KURAYISHI, ubwo yanyuraga kumugaragu wa ABDULLAH BIN JADI’AN, Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) yasubiye mu rugo rwe, uwo mugaragu yaje kubwira HAMZA ati: Yewe aba amarat (Hamza) iyo uza kubona ibyo umwana w’umuvandimwe wawe muhamadi yakorewe na ABU DJAHAL, yicaye hano amukorera ibikorwa by’urukozasoni aramutuka, amaze kumuharabika arigendera undi ntiyagira icyo amuvugisha!.
HAMZA abyumvise biramubabaza ararakara arasohoka ntiyagira na hamwe ahagarara, agenda yiteguye ABI DJAHALI avuga ko aho bahurira ariho amutsinda, ageze kuri AL KAABA areba amushakisha aho yicaye abona yicaranye n’abantu bo mubwoko bwe, ubwo agenda agana aho yari ari, abaye nk’uhaguruka afora umuheto amurashe amukomeretsa ku mutwe bikomeye, HAMZA aramubwira ati: Ese uramutuka utazi ko nanjye ndi mu idini rye? mvuga nk’ibyo avuga!! niba uri umugabo gira icyo ukora. Ubwo hahaguruka abagabo bo mu bwoko bwa BANI MAKHIZUN bashaka guhorera ABU DJAHALI, arababwira ati: Nimureke Aba amarat, muby’ukuri ninjye watutse umwana w’umuvandimwe we ibitutsi bibi. Ubwo HAMZA aba umuislam atyo, akurikira ibyo Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana iyihe amahoro n’imigisha) yakurikiye, HAMZA amaze kuba umuislamu, aba KURAYISHI bamenye ko Muhamadi agiye gutinyika no kutavogerwa kandi ko HAMZA azamurengera akanamurinda bimwe mu bikorwa bibi bamukoreraga.
IMYIFATIRE YARANZE INTUMWA Y’IMANA MBERE Y’UBUTUMWA
Abanyamateka bose bemeranya ko MUHAMADI (Imana imuhe amahoro n’imigisha) mwene ABDULLAH yari intangarugero mu bwoko bwe, arangwa n’imico myiza, muriyo twavuga: kuvugisha ukuri, kurinda indagizo, kuburyo byageze aho bamwita (AMINI “UMWIZERWA”), niwe wabitswaga ibintu by’agaciro, ntiyigeze arangwa no kunywa inzoga cyangwa ngo arye ibyabagiwe ibigirwamana, ntiyanajyaga mu minsi mikuru y’ibigirwamana, ahubwo mu mabyiruka ye, yagendeye kure ibigirwamana, yatungwaga n’ibyo yakoreye kuko ababyeyi be nta mutungo basize, uretse utuntu duke kuburyo mu mirimo yakoze mu busore bwe, yibanze.
IBIGWI BY’INTUMWA Y’IMANA MUHAMADI
Imico myiza. Muby’ukuri Intumwa y’Imana Muhamadi niwe ntangarugero mu mico myiza yaranze ikiremwa muntu haba mugihe cye cyangwa nyuma ye, ninayo mpamvu umuntu wese ushaka kugira imico myiza agomba gukurikira Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) kugirango ayigireho imico myiza.
Intumwa y’Imana yafashaga abantu bose, haba abo mu muryango we n’abandi, yababariraga abamuhuguje, agahuza abatanye, ndetse akanagirira neza abamuhemukiye. Ibyo bikorwa byiza n’iyo mico myiza yarangaga Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) tugomba kurangwa nabyo twisanisha nayo.
“Mufite urugero rwiza ku ntumwa y’Imana, kuri babandi biringira Imana bakemera umunsi w’imperuka kandi bakibuka Imana cyane”.
Qor’an 33:21
Nanone iragira iti:
“Mubyukuri wowe (Muhamadi) uri umunyamico myiza ihebuje”.
Qor’an 68:4
Biturutse k’umusangirangendo ABDULLAH mwene AM’RI Imana imwishimire yaravuze ati: Intumwa y’Imana ntiyaranzwe n’ingeso mbi yajyaga avuga ati: “Mubyukuri umwiza muri mwebwe ni urangwa n’imico myiza kurusha abandi. Yakiriwe na BUKHARIY na MUSLIM
Undi musangirangendo ANAS mwene MALIK Imana imwishimire yaravuze ati: Nakoreye Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) imyaka icumi; ntiyigeze anyinuba, cyangwa ngo ambaze ati: “Kuki wakoze iki? cyangwa kuki utakoze kiriya?
Ubuntu. Biturutse kuri IBUN ABAS, Imana imwishimire yaravuze ati: Intumwa y’Imana yagiraga ubuntu cyane kurusha abantu bose, ikarushaho mu kwezi kwa Ramadhani, icyo gihe yabonanaga na malaika Jibril muri buri joro, ubwo yamusubirishagamo Qor’an (yamwigishaga) Yakiriwe na BUKHARIY na MUSLIM
Nanone biturutse kuri ANAS mwene MALIK, Imana imwishimire yaravuze ati: Ntakintu Intumwa y’Imana (Muhamadi) yasabwe, uretse ko yagitanze, maze umugabo aramugenderera amuha ihene, wa mugabo ahita asubira kubantu be afite ya hene yahawe n’Intumwa y’Imana, abahamagarira inzira y’ubuislamu arababwira ati: nimugane Islamu, mubyukuri Muhamadi atanga adatinya ubukene” Yakiriwe na MUSLIM
Isoni.
Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yarangwaga n’isoni, kandi iyo umuntu agira isoni, agendera kure y’ibibi ari nabyo biranga abemeramana; izo nizo soni zigamijwe zo kwirinda ibibi mukugirira isoni Imana Umurezi wawe wakuremye, ndetse n’abantu bose. Bityo, iyo ufite isoni, ntakibi cyakugaragaraho.
Biturutse kuri ABI SAIDI AL KHUDRIY Imana imwishimire aragira ati: Intumwa y’Imana (Muhamadi) (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yarangwaga n’isoni. Yagiraga isoni kurusha isugi ikiri iwabo, kandi iyo yabonaga ikintu kiyirakaje twabimenyeraga muburanga bwayo Yakiriwe na BUKHARIY na MUSLIM
Kwicisha bugufi.
Intumwa y’Imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yicishaga bugufi ntiyigeze ibona ko iruta abari kumwe nayo kubera ko ariyo yabayoboraga, ahubwo igihe cyose yishyiraga mu rwego rumwe n’abantu bose, nta busumbane hagati ye n’abari kumwe nayo. Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yariyoroshyaga, ntiyigeze yibona mubuzima bwayo bwose kandi ntiyigeze irangwa n’agasuzuguro, nubwo yari umuyobozi mukuru nk’Intumwa y’Imana yoherejwe kubantu bose. Biturutse kuri UMAR mwene KHATAB Imana imwishimire yaravuze ati: Numvise Intumwa y’Imana (Muhamadi) (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igira iti: “Muramenye ntimuzakabye mu kuntaka nk’uko abakirisitu bakabije mugutaka (Intumwa y’Imana) Yesu mwene Maria, ahubwo mukuri njye ndi Intumwa y’Imana mujye muvuga ko ndi umugaragu w’Imana n’Intumwa yayo”Yakiriwe na BUKHARIY
Iyi mvugo, itugaragariza uburyo Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yicishaga bugufi, ubwo yabuzaga abantu kurenza urugero mu kumutaka no kumuvuga ibigwi kugira ngo batazarengera, maze bakageza aho bamwita ko ari umwana w’Imana nk’uko aba “NASWARA” (ABAKRISTU) bageze aho kwita Intumwa y’Imana Yesu mwene Maria ko ari umwana w’Imana ndetse bamwe muribo bamwise Imana; ahubwo Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yategetse ko yahamagarwa umugaragu w’Imana cyangwa Intumwa y’Imana. Ibi bikaba bigaragaza ko ari ntayandi mazina tugomba kumwita arengera imbibi, kugira ngo tutazamushyira mu rwego adafite.
Kwicisha bugufi kw’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) tubisanga nanone mu mvugo yakiriwe na ANAS mwene MALIKI aho yavuze ko Umugore yari afite icyo ashaka kugeza ku ntumwa y’Imana, maze aravuga ati: “Yewe ntumwa y’Imana, muby’ukuri mfite icyo nshaka kukugezaho” Intumwa iti: “Mubyeyi! mbwira icyo wifuza, nkigukemurire”. Nuko bajya kuruhande, amugezaho ikibazo cye aragikemura. Yakiriwe na BUKHARIY
Ibi biragaragaza uburyo Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yicishaga bugufi, ikaniyoroshya ubwo yitabaga uriya mubyeyi ijya kuruhande kugirango imufashe itarebye icyubahiro cyayo cy’ubutumwa.
Ubutwari.
Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yari intwari kandi yahoranaga ubutwari muri gahunda zayo zose za buri munsi nk’uko ANAS mwene MALIKI yabivuze, ubwo yagiraga ati: Intumwa y’Imana yari umutoni kurusha bantu bose, yari umunyabuntu kurusha abantu bose kandi yari intwari kurusha abantu bose. Yakiriwe na BUKHARIY
Mu yindi mvugo yakiriwe na ALLIY mwene ABI TWALIB yaravuze ati: Twabonye Intumwa y’Imana ku munsi w’urugamba rwa BADRI, ubwo twayiganaga tuyihungiraho kandi yo iri hafi y’umwanzi, kandi icyo gihe yagaragaje ubutwari kurusha abo bari bafatanyije urugamba. Yakiriwe na BUKHARIY na MUSLIM
Koroherana.
Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yoroshyaga ibintu nk’uko nawe ubwe yiyoroshyaga imbere y’abantu bose, yaba abantu b’ibikomerezwa, abatware ndetse n’abantu baciriritse. Intumwa y’Imana ntiyigeze yiyumvisha ko iri hejuru y’abandi, dore ko yanabarushaga byinshi hiyongereyeho kuba yari n’Intumwa y’Imana yoherejwe kubantu bose batuye isi. Biturutse kuri ABI HURAYIRAT Imana imwishimire yaravuze ati: Umunyacyaro wari kurugendo yaraje, yihagarika mu musigiti, abantu baritonganya bashaka kumukumira, Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) irababwira iti: “Nimumureke arangize kwihagarika, maze musuke amazi yuzuye indobo aho yihagaritse kubera ko mwebwe mwoherejwe kugira ngo mworoshye (munoroherane) ntabwo mwoherejwe kugira ngo mukomeze ibintu”. Yakiriwe na BUKHARIY
Biturutse kuri ANAS mwene MALIKI Imana imwishimire yaravuze ati: Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: “Nimworoshye, mwikomeza, mutange inkuru nziza, ntimutume abantu babahunga”. Yakiriwe na BUKHARIY na MUSLIM
AISHA mwene ABUBAKAR akaba umugore w’Intumwa y’Imana Imana imwishimire yavuze ko Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yavuze iti: Yewe Aisha! Muby’ukuri Imana iroroshya kandi ikunda ubworoherane. Iguhera mu kwiyoroshya ibyo itaguhera ku gitugu. Yakiriwe BUKHARIY Kubabarira.
Imana iragira iti:
“Bababarire, woroshye, muby’ukuri Imana ikunda abagiraneza” .
Qor’an 12
AISHA Imana Imana imwishimire yaravuze ati: “Intumwa ntiyigeze ihitishwamo hagati y’ibintu bibiri, uretse ko yahisemo icyoroshye hagati yabyo iyo bitabaga ari icyaha; iyo cyabaga ari kibi yakigenderaga kure kurusha abantu bose, kandi Intumwa ntiyigeze yihimura keretse iyo habagaho kurengera imbibi z’Imana, icyo gihe yakurikizaga itegeko ry’Imana”. Yakiriwe na BUKHARY
Umusozo