Iterabwoba (Terrorism)

Iterabwoba

  •  IRIBURIRO
  •  IBISOBANURO
  •  IMPAMVU
  •  UKO ISLAMU IBONA ITERABWOBA
  •  INZIRA ZO KURIRWANYA

IRIBURIRO

Muri iki gIhe hagaragaye ijambo ry’icyaduka n’ikiza cyitwa ITEREBWOBA cyane cyane nyuma y’ibitero bya 11 nzeri 2001 byakozwe mu mujyi wa new york muri leta zunze ubumwe z’Amerika ku nzu mpuzamahanga y’ubucuruzi (WTC) Nyuma y’icyo gihe nibwo ijambo ITERABWOBA ryakoreshejwe cyane n’abanditsi b’ibitabo binyuranye, inama, ibiganiro mbwirwaruhame, amaradio, za televiziyo, n’ibindi bikoreshwa mu itangazamakuru, ryaba iryo ku rwego rw’igihugu,urw’akarere no ku rwego mpuzamahanga.

https://youtube.com/watch?v=PB5iD3uA-cU%3Frel%3D0%26fs%3D1%26wmode%3Dtransparent%26amp%3Bwmode%3Dtransparent

Ibyo byatumye habaho kwitana ba mwana ku bijyanye n’iri zina bimwe mu bihugu bishinjanya iterabwoba,kurikora cyangwa gushyigikira abarikora, kandi ibyo bigategurwa mu nyandiko z’ubuhanga ku buryo bunyuze ababyumva n’ababisoma. Kugirango nabo bafate iyambere mu gushyigikira kwihorera no kwihimura kuri ibyo bihugu cyangwa imiryango bishinja. Ariko igitangaje kandi giteye impungenge ni ukubona ibihugu byose byiyemeza kurwanya iterabwoba mbere yo kumvikana ku bisobanuro nyabyo by’iterabwoba no kumenya abarikora nyabo ni bande n’impamvu ziritera!!!? Ibyo byatumye bimwe mu bihugu bishinjwa iterabwoba ndetse binatuma n’abarwaniraga kwibohora no kubohoza ibihugu byabo nabo bitirirwa iterabwoba.

Ibyo byose rero byateye kwitiranya ibintu, imyumvire irahinduka ndetse habaho gutatira no guhungabanya ubusugire n’ubureganzira byemejwe n’umuryango mpuzamahanga ko bugomba kubahirizwa.

Iterabwoba ribarwa mu bibazo bikomereye isi kandi bibangamiye ituze n’ubusugire bw’abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi.rikaba riterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye zirimo n’imibereho, kwiheba, politiki, ubukungu, imico, n’ibindi bikomeje kugira uruhare rukomeye mu kwimakaza iterabwoba mu mibereho y’abantu. Niyo mpamvu uwashaka kuvura no kurandura iterabwoba burundu, bimusaba kubanza gukemura ibi bibazo n’impamvu ziritera akazivanaho burundu kuko arizo zituma iterabwoba ribaho.

Intambwe ya mbere yo kurwanya iterabwoba no kurirandurana n’imizi yaryo aho ariho hose, ni ukubanza gusobanukirwa neza izi mpamvu ziritera ,kugirango n’umuti uzashakwa uzabe ushingiye ku miterere nyayo y’ikibazo.

IBISOBANURO BY’IJAMBO “ITERABWOBA”

Muri digisiyoneri (inkoranyamagambo) yitwa : AL MUUJAMU AL WASITW Ijambo ITERABWOBA barisobanura ko ari :inyito ihabwa abantu bahisemo inzira yo gukora ibikorwa by’ubugome no gutera ubwoba, kugirango bagere ku nyungu zabo za politiki.

Comisiyo y’impuguke z’abarabu bahuriye muri Tuniziya mu nama yayo yo kuwa 22-24 Kanama 1989 yari igamije kurebera hamwe ibisobanuro by’ijambo “ITERABWOBA MPUZAMAHANGA” kugirango baritandukanye n’udutsiko tw’abaturage bagamije kubohoza ibihugu byabo byigaruriwe n’abandi, muri iyo nama bemeranyije ko ibisobanuro by’ITERABWOBA ari : “igikorwa giteguwe cy’ubugome kigamije gutera ubwoba mu bikorwa binyuranye, harimo kwica, gushimuta, kugira abantu ingwate, kuyobya indege, gutega no guturitsa ibisasu n’ibindi bikorwa bitera ubwoba bikanahungabanya umutekano w’abantu n’ibintu, hagamijwe kugera ku nyungu za politike, byaba bikozwe n’igihugu cyangwa agatsiko k’abantu, ibyo bikaba bitari ukubohoza abigaruriye igihugu cyangwa kurwanira ubundi burenganzira bwarengerewe cyangwa kwikiza akarengane bakorerwa”. Iyi nama ikaba yaragaragaje ko : udutsiko tw’abaturage n’imiryango igamije kubohoza ibihugu byabo byigaruriwe n’abandi kandi twemewe mu miryango mpuzamahanga no mu muryango w’abibumbye (ONU) ku buryo ibikorwa bya two bigarukira gusa ku mbaraga z’abigaruriye ibyo bihugu zaba iza gisirikare ndetse n’iz’ubukungu,kandi ibyo bikorwa bikaba bitanyuranyije n’uburenganzira bwa muntu ndetse n’intego z’utwo dutsiko zikaba zihuje n’amasezerano mpuzamahanga ko iyo miryango cyangwa utwo dutsiko tutakwitirirwa iterabwoba.

Na none mu ihuriro rihoraho ry’abamenyi b’idini ya islam ku isi ryabahuje mu nama yabo yo kuwa10 mutarama 2002 yabereye I Makka ku cyicaro cy’iryo huriro cyo kuwa 16, bemeje ko ibikorwa by’ubugome n’ubwiyahuzi ntaho bihuriye n’idini ya islam, ahubwo ibyo bikorwa ni ubwangizi kandi bifite ingaruka n’inkurikizi mbi cyane, kuko ari uguhungabanya umutekano n’ubusugire bw’abantu, kandi iyo witegereje inkomoko y’idini ya Islam ariyo Qor-an ntagatifu n’imigenzo y’intumwa y’Imana Muhamad (Imana imuhe amahoro n’imigisha), ntushobora gusanga ko islam ishyigikira ibi bikorwa by’ubugome n’iterabwoba no guhungabanya umutekano w’abantu n’ibintu. Mu myanzuro yafashwe muri iryo huriro ryabereye I makka ku birebana n’ibikorwa by’iterabwoba, hemejwe ibisobanuro by’iterabwoba ko ari : “ikibazo mpuzamahanga kidashyirwa ku Idini kandi riboneka mu Bantu batandukanye”

Iterabwoba rero ni ibikorwa by’ubugome bikorwa n’umuntu ku giti cye, udutsiko n’ibihugu, bigamije guhungabaya umuntu ku idini ye, ubuzima bwe, umutungo we, n’icyubahiro cye, bikaba bikorwa mu buryo bunyuranye buteye ubwoba, bikanabangamira ubusugire bw’abantu n’ibintu, harimo : gutega abantu mu mayira, gutera no kwiturikirizaho ibisasu mu mamodoka, mu masoko y’ubucuruzi mu ndege n’ahandi hahurira abantu, gutwika imigezi ya peteroli n’indi mitungo kamere. Ibi byose rero ni ibikorwa by’ubwangizi mu isi kandi Imana yarabiziririje ibibuza abayislamu nk’uko ibivuga muri Qor-an igira iti :

 ” ntimugakore ubwangizi kuko Imana ntikunda abangizi” Al qaswasw 77

Niyo mpamvu Imana yashyizeho ibihano bikaze kubakora iterabwoba, ubugoe, n’ubwangizi mu isi, ndetse ibyo bikorwa imana yabyise ko kubikora ari ukurwanya Imana n’Intumwa yayo, ibi bishimangirwa na Qor-an aho Imana igira iti :

 “mu by’ukuri igihano cya babandi barwanya Imana n’intumwa yayo bakwirakwiza ubwangizi mu isi, ni ukwicwa cyangwa bakabambwa cyangwa bagacibwa amaboko yabo n’amaguru by’imbusane cyangwa bakirukanwa aho batuye; ibyo bihano ni igisebo kuri bo hano ku isi kandi ku munsi w’imperuka bazahabwa ibihano bibabaza” Qor-an 5:33

Ibi bihano rero birahambaye ndetse nta n’ahandi hano mu isi haboneka ibihano bikaze nk’ibi ku Bantu bakoze ibikorwa by’ubugome n’iterabwoba! Ibi rero bigaragaza ko islamu yamagana ibikorwa by’iterabwoba yanabiziririje bidasubirwaho. Niyo mpamvu yateganyirije ababikora ibihano bikaze ndetse gukora iterabwoba Qor-an ibyita kurwanya Imana n’Intumwa yayo.

Iri huriro kandi ryashimangiye ko no mu bikorwa by’iterabwoba ry’ibihugu harimo n’ibyo igihugu cya Israheli gikorera abanyepalestina n’ibyo igihugu cya Serbiya cyakoreye abayislam bo muri Bosniya na Kosovo, iryo huriro rikaba ryarasanze ibi bikorwa ari iterabwoba rikomeye ndetse kurirwanya bikaba byemewe kuko ari ukwitabara no kwivana mu karengane.

Ingingo nyamukuru rero yemeranyijweho n’izo mpuguke za Islam ku rwego rw’isi ni uko : 1. iterabwoba ritari muri islam nta n’aho ihuriye na ryo 2. intambara ntagatifu (DJIHAD) ntabwo ari iterabwoba. Aha bakaba baranasobanuye ko DJIHAD yashyizweho kubera kurwanira ukuri no kurwanya amahugu n’akarengane himakazwa ubutabera n’amahoro.

Iyi nama kandi ikaba yaragaragaje ko Djihad ifite amategeko n’imyifatire iyigenga mu idini ya Islam harimo : kirazira kurwanya utakurwanya, kwica inzirakarengane, kwica abasaza, abagore, n’abana, no gukurikirana abahunze, gushinyagurira imirambo, gusenya no kwangiza ibikorwa remezo. ibyo byose ni ikizira ku Bantu bari muri DJIHAD. Ibi byose bishimangira ko iterabwoba rikorwa Atari Djihadi kandi ko ntaho rihuriye na Islam.

UKO ISLAM IBONA ITERABWOBA( TERRORISME):

Hirya no hino ku isi hakorwa ibikorwa byinshi bitandukanye byitirirwa idini ya Islamu ndetse bikanatuma benshi mu babyumvise bumvako abakoze ibyo baba babikoze babitumwe cyangwa se babitegetswe na Islamu, kugeza ubwo hamwe iyo babonye Umuyislamu bamwikanga bakamubonamo ibyo byose. Kubera izo mpungenge rero tuboneyeho umwanya wo kwerekana no kugaragaza igihagararo cy’Idini ya Islamu mu bikorwa nk’ibyo.

Islam ni idini yatoranyijwe n’Imana irayuzuza mu mpande zose, yazanye gahunda yo gutunganya isi ngo igire umutekano n’ubusugire binyuze mu mategeko yayo, no mu bintu rero Islam yaje kurengera no kurinda ubusugire n’umutekano wabyo harimo bitanu by’ingenzi aribyo: IDINI, ROHO, ICYUBAHIRO , UBWENGE N’IMITUNGO . Ibyo uko ari bitanu Islamu yashyizeho amategeko kandi aremereye yo kubirengera, kugira ngo uzabihungabanya azahabwe igihano kimukwiriye, kandi kizanabera abandi inyigisho n’urugero.

Islam ni Idini yahaye agaciro roho y’umuntu, niyo mpamvu ari icyaha gikomeye kwica umuntu umuziza ubusa, aha Imana yaravuze iti:

 Niyo mpamvu twahaye abayisirayeri itegeko ko umuntu uzica undi atamuziza ko nawe yishe umuntu cyangwa se ko yakwirakwije ubwangizi ku isi uwo azabarwaho ko yishe abantu bose, n’umuntu uzarokora roho y’umuntu akayikiza urupfu nawe azabarwa ko arokoye abantu bose” coran : 5:32

Uyu murongo uragaragaza ko kwica umuntu ari icyaha gihambaye kandi ko umuntu wishe undi amuziza ubusa imbere y’imana azabazwa roho z’abantu bose, kandi nta gushidikanya ibikorwa by’iterabwoba bikorwa hirya no hino bihitana abantu b’inzirakarengane badafite icyaha, ibyo rero ni ubwangizi bukomeye ndetse Islamu ibonako abantu bakora ibyaha nk’ibyo ari abagome bakwirakwiza ubwangizi ku isi,nk’uko Imana ibivuga igira iti :

 “Ntimuzangize mu isi nyuma y’uko Imana iyitunganyije”Coran 7:56

Uyu murongo uragaragaza ko ari icyaha gukora ibikorwa byangiza umutekano w’isi bitera abantu ubwoba .Ibyo bikorwa rero ubikoze Islam imuteganyiriza ibihano bihambaye cyane nk’uko byavuzwe hejuru.

Uko niko Qor’an ivuga ku bihano Islam iteganyiriza abantu bakora ubwangizi n’iterabwoba ku isi bagahungabanya umutekano w’abantu n’ibintu, batega ibisasu amazu no mu ndege , mu ma modoka n’ahandi hateranira abantu. Niba rero Islamu yarashyizeho ibihano bihambaye nk’ibi, bigaragazako yamagana kandi irwanya ibikorwa biyitirirwa kandi n’abayislamu bakurikiza amategeko y’Imana bari kure ya byo, kuko babibona nk’ubwangizi no kwica abantu batanazwi b’inzirakarengane.

Ikindi ikigaragaza ko ibi bikorwa bitari mu buyislam ni uko ababikora batasize n’imijyi mitagatifu ya Kiislam, bwa mbere haturitse igisasu mu mujyi mutagatifu wa MAKKAH mu myaka 15 ishize, nyuma yaho hongeye guturika ikindi gisasu hafi y’umusigiti mutagatifu wa MAKKAH hanafatiwe imbunda nyinshi n’amasasu. Ibyo bikorwa byose byamaganywe n’ibihugu by’abayislamu byose, cyane cyane ko umujyi wa MAKKAH bizwi ko ari umujyi mutagatifu abayislamu bose bubaha kubera ko Imana yawuhaye agaciro n’icyubahiro kuruta ubundi butaka bwo kw’isi ari nako yahaye agaciro ikintu cyose kiri kuri ubwo butaka, niyo mpamvu kizira kurandura igiti cyaho cyangwa se guhiga inyamaswa iri kuri ubwo butaka ndetse n’umuntu ubuhungiyeho agomba guhabwa amahoro. Yanasezeranyije igihano gihambaye ku muntu uzagambirira gukoramo ubugome n’ubuhemu n’iyo atabushyira mubikorwa kubera igitekerezo yagize gusa, aha Imana yaravuze iti :

 Umuntu uzagambirira gukora amahugu n’ubugome muri MAKKAH tuzamuhanisha ibihano bibabaza ” Coran 22:25

Niba rero ibihano bikomeye biteganyirijwe uzatekereza kwangiza no gukora ubuhemu mu gihugu cya MAKKAH, ubwo birumvikana ko uzabishyira mu bikorwa we ibihano bye birenze ibyo.

Ibi byose rero bigaragaza ko islam ari idini y’amahoro n’umutekano, ibuza ubugome n’ubwononnyi no kwica abantu b’inzirakarengane. ubwo rero ibyo bikorwa ntaho bihuriye na islamu, kuko twagaragaje ko nta n’andi mategeko arengera roho z’abantu nk’ay’ubuyislamu.

IMPAMVU Z’ITERABWOBA

Iterabwoba ni ikibazo giteye urujijo mu migaragarire yacyo kikaba gifite impamvu nyinshi zigitera kandi usanga nazo zinjirana ari uruvangitirane. Zimwe zikomoka ku nyungu bwite za bamwe nk’ubukungu, politiki, n’izindi zigamije ibikorwa by’ubugome n’ubwicanyi no kurimbura abandi. Hari n’izindi mpamvu zituma ibikorwa by’iterabwoba n’ubugome byiyongera, nko gushaka kwirwanaho hakoreshejwe ibikorwa by’iterabwoba nka byo bityo bigahangana mu mbaraga.

– kurwanya iterabwoba rikorwa n’abantu n’udutsiko runaka hakoreshejwe iterabwoba ry’ibihugu na za leta – kurwanya iterabwoba hakoreshejwe inzira imwe y’imbaraga hatarebwa imizi y’ikibazo. Niyo mpamvu uwashaka kuvura no gukemura burundu ikibazo cy’iterabwoba, bimusaba gushishoza cyane akamenya izi mpamvu zituma ribaho, akaziga neza akazishakira ibisubizo.

Ni ngombwa kandi gusobanukirwa imiterere y’ubutagondwa n’iterabwoba mu bihugu by’abarabu, tukamenya: Ni ryari hagaragara udutsiko tw’iterabwoba? Ni gute dukorana tugahuza ibikorwa? Dutangira gute ? Twiyubaka dute ? dushyira mu bikorwa gahunda zatwo dute ? tugera ku ntego zatwo dute ? dutegura abayoboke batwo gisirikare dute ? Gusubiza ibi bibazo bifasha kumenya imbaraga zihishe inyuma y’utu dutsiko tw’iterabwoba. Ibyo rero ni byo bizafasha kugena ingamba nyazo zishoboye kurirwanya no guhangana na ryo.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryihariye ryo kurwanya iterabwoba mpuzamahanga, mu myanzuro yaryo yo kuwa 29 Ugushyingo 1979 ryagaragaje impamvu za politike, ubukungu, n’imibereho zitera iterabwoba. Izo mpamvu ni izi zikurikira :

– Igihugu kwigarurira ikindi – Gukoresha imbaraga ku bihugu by’intege nkeya – Gukora ibikorwa by’ubugome no kwirukana abantu mu bihugu byabo – Ubusumbane bukabije muri gahunda z’ubukungu bw’isi – kubuza uburenganzira bw’abantu mu bukungu, imibereho, imitekerereze, hakoreshejwe inzira y’ibihano bikaze, igifungo (PIRIZO) ,kwihimura, kwicisha inzara, ubukene n’ubutindi bikabije. – Kwirengangiza akababaro k’abaturage barenganywa

Hari igihe umuntu ashobora kujya mu gatsiko k’iterabwoba akanemera ibikorwa byako kubera ko yagasanzemo amahirwe, umwanya n’urwego atabonaga mu muryango mugari asanzwemo, by’umwihariko iyo aho asanzwe atahabonaga inyungo z’ubukungu n’urwego yifuza

Hari impamvu nyinshi zituma umuntu yajya mu bikorwa by’iterabwoba muri zo :

  •  INYUNGU Z’UBUKUNGU N’IMIBEREHO :
    impinduka z’ubukungu zabayeho mu bihugu by’abarabu mu myaka mirongo itatu ya nyuma, zatumye habaho kwimuka kw’abantu bava mu byaro baza mu mijyi, bituma habaho uduce tuzwi ku bukene kandi dutuye mu buryo bw’akajagari mu bihugu bimwe, kandi utwo duce usanga twihishemo umubare munini w’abihebye n’abandi batsimbaraye ku myumvire mibi bitwaje idini. Na none ibibazo by’ubukungu byagize uruhare rukomeye mu kwimakaza iterabwoba mu bantu bo mu rwego rwo hasi, hashingiwe ku mibereho mibi ituma abariho nabi batakaza ikizere cy’imibereho yabo mu bihe bizaza.
  •  UBUSUMBANE BUKOMEYE MU MIBEREHO Y’ABANTU
    Kuba nta butabera mu gusaranganya ubukungu ugasanga nta gusaranganya mu byo abantu binjiza, mu mashuri, kwivuza, aho gutura, ibyo byatumye habaho uduce tw’akajagari dutuwe n’abatagira imirimo, bakajya baduhunga biyizira mu mujyi, hakiyongeraho n’umubare munini w’abarangiza za kaminuza n’andi mashuri ntibabone akazi, ibyo byose bituma habaho kwiheba n’umujinya mu mibereho y’abantu ya buri munsi.
  •  IBIBAZO BYA POLITIKI
    umubare muto w’abajya mu myanya ya politiki utuma habaho imijinya cyane cyane mu basore n’izindi ngeri z’abaturage badahabwa umwanya mu nzego zifata ibyemezo bireba ubuzima bw’abaturage’ haba ku rwego rw’umuryango’ mu mashuri’ mu duce aho abantu batuye’ mu mirimo cyangwa ku rwego rw’abahagarariye abandi. Urubyiruko rw’iki gihe rero usanga rufite ibitekerezo kandi rwifuza kubitanga’ iyo rero habuze uburenganzira n’umwanya wo kubigaragaza’ ndetse ntihashyirweho uburyo busobanutse bwo gusaranganya no guhererekanya ubutegetsi’ ibyo bituma bimwa imbaraga za politiki n’iz’imibereho’ bigatera ubwigunge bubyara kwiheba’ maze bigatera ibikorwa by’ubugome mu bihugu bimwe by’abarabu’ hakaniyongeraho guca no kurwanya udutsiko tw’idini no kutaduha uburenganzira mu myanya ya politiki no kutwemerera kugera ku butegetsi munzira y’amahoro.
  •  KUBURA GAHUNDA YA DEMOKARASI NO KUJYA INAMA
    Ibihugu byinshi by’abarabu ntabwo byigeze bigena gahunda ya demokarasi no kumva ibitekerezo by’abanyagihugu hamwe n’uko ubutegetsi bwaho usanga bumaze igihe kirekire kandi bwiharirwa n’abantu bamwe. Ndetse kugerageza demokarasi mu bihugu by’abarabu bigaragara nk’ikintu gishya kidasanzwe’ kandi n’aho igeragejwe ugasanga ari iy’urwiyerurutso’ kuko idakurikiza gahunda ya demokarasi nyayo yo gutanga ibitekerezo. Ubwo rero iyo habuze gahunda ya demokarasi nyayo bituma hari bamwe bahezwa muri gahunda y’imibereho na politiki’bigatuma habaho umubare munini n’udutsiko turwanya ubutegetsi. Ibyo bituma twiyumvamo itotezwa’ ihohoterwa n’akarengane; ibyo byose rero bibatera kwiheba no gukora ibikorwa by’iterabwoba n’ubugome bagakurikira ababihamagarira kuko babizeza ko bazabageza kuri izo nyungu bimwe.
  •  GAHUNDA ZO KWIGISHA ZIDATEGUWE NEZA
    Ahenshi mu bihugu by’abarabu usanga gahunda zo kwigisha zishingiye ku kwakira amasomo no kuyafata mu mutwe mu byiciro byose by’amashuli’ ibyo bimenyereza umunyeshuri kuba adakoresha cyane ubwenge bwe no kutayungurura’ bigatuma bimworohera kwakira ibyo yigishwa byose nta mpaka’ nk’ibitekerezo by’abayobozi b’udutsiko’ bityo akaba imbata yatwo atarebye aho tumuganisha kuko yateguwe mu buryo bwo kwakira ibitekerezo atabiyunguruye
Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?