Ni gute wayoboka Islam?

Iyo wiyemeje kuyoboka Islam, uvuga ubuhamya bubiri ubivanye ku mutima ukavuga uti:

 Ndahamya mbivanye ku mutima wanjye mbivugisha ururimi rwanjye ko ntayindi mana iriho kandi ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Imana Imwe Rukumbi “ALLAH”, kandi ngahamya ko Muhammad ari Intumwa y’Imana akaba n’Umugaragu wayo.

Ubwo uba ubaye Umuyisilamu. Warangiza ukiyuhagira maze ugashyira mubikorwa amategeko ya Islam.

Kwishimira Umuyislamu Mushya!

Muvandimwe Muyislamu mushya!!! Twishimiye kuba Imana yakuyoboye, birakwiye ko wishima kuko ubu uvutse bushya n’ibyaha byawe byose wakoze mbere birahanaguwe kuko “ISLAM” ihanagura ibyahise mbere yayo.

Turakugira inama zikurikira;

  1. Kwihanganira ibibazo n’ingorane uzahura nabyo mu muryango wawe, iby’ubukungu n’imibereho nyuma yo kuyoboka Islam, biramutse bibaye uzamenyeko ibyo ari ibisanzwe kandi Abemeramana bagomba kugeragezwa mukwemera kwabo nk’uko byabaye kubatubanjirije mukwemera nk’Intumwa n’Abahanuzi n’abandi babemeye bakabakurikira.
  2. Kuzirikana eswala eshanu (5) buri munsi kandi ni uri igitsina gabo ukazikorera mu Musigiti kuko iswala ari itegeko riremereye muri Islam ndetse uyiretse aba ahakanye Imana.
  3. Guharanira gushaka ubumenyi no gusobanukirwa Islam kuko Islam ni Idini ishishikariza kuyiga no kuyisobanukirwa, nk’uko Intumwa y’Imana Muhammadi “Imana Imhuhe Amahoro n’Imigisha” yabishimangiye igira iti; Uzafata inzira akajya gushaka ubumenyi, Imana izamworohereza inzira yo kujya mu Ijuru, kandi abamenyi ni abazungura b’Intumwa z’Imana
  4. Kwirinda no kugendera kure ibyo Imana yaziririje, ibyo ukabimenyereza roho yawe kuko ibyaha bitera umwijima n’agahinda mu mitima; ariko kubaha no kumvira Imana bizana urumuri n’ibyishimo mu mitima

UMUSOZO

Idini ya Islam niyo dini Imana yahitiyemo ibiremwa byayo, idini yoroshye, ntangorane n’amananiza birimo, ntitegeka abayiyobotse ibibananira.

Idini ya Islam ishingiye k’ukugaragira Imana imwe Rukumbi itagira icyo ibangikanwe nayo, Irangwa n’Ukuri n’Urukundo.

Mu mategeko ya Islam nta mayobera abamo, yose arasobanutse kandi yuzuye ubutabera, umunyabwenge wese utekereje ku mategeko ya Islam asanga ihamagarira ingeso nziza, ihamagarira ukuri, kwiyubaha, ubutabera, kubahiriza amasezerano, gusohoza indagizo, kwakira abashyitsi, kurangwa n’imico myiza, ibyo itegeka byose n’ibizanira abantu umunezero n’intsinzi mu Isi, kandi ibyo Islam ibuza, ni ibifite ingaruka mbi ku mibereho y’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?