Impamvu z’ingenzi zatumye abenshi mubamenyi ba “Tewolojiya” n’impuguke mu bice byose by’Isi bayoboka Islam!!
Izo mpamvu z’ingenzi ni enye (4);
- Ubumwe bw’Imana nyir’Ubutungane, ibyo Imana ishimangira muri Qur’an ivuga iti; Vuga uti, yo ni Imana Imwe, Imana Nyir’Ukwishungikirizwa n’ibiremwa byose, Ntiyabyaye kandi Ntiyabyawe, kandi ntacyo isa nacyo
- Kuba umuntu avuka ari umwere ntacyaha cy’inkomoko kuko ntawe uzikorezwa imitwaro y’abandi
- Igihe umuntu akoze icyaha yicuza ku Mana ubwe akayisaba imbabazi ntamuhuza cyangwa umuvugizi hagati ye n’Imana
- uburinganire no kureshya hagati y’abantu bose ntawe ufite agaciro kurusha undi uretse utinya Imana akanayubaha kurusha abandi
Ibibazo by’ingenzi abantu bibazaho ariko Islam ikaba yihariye kubibonera ibisubizo n’ibisobanuro:
- Intangiriro y’ikiremwa muntu
- Inkomoko y’icyaha n’imbabazi
- Kohereza intumwa n’abahunuzi
Ibi byose bisobanurirwa n’amagambo y’Imana mu mirongo ya Qur’an ikurikira;
- Intangiriro y’ikiremwa muntu: Ibuke igihe Imana yaburiraga Abamalaika iti “Njyewe ngiye gushyira mu Isi umuyobozi Abamalayika baravuga bati; urayishyiraho umuntu uzakore ubwangizi akamena amaraso kandi twebwe tugusingiza tukanagutagatifuza; Imana iravuga iti “Njyewe nzi ibyo mutazi Imana yigisha Adamu amazina y’ibintu byose maze byoreka Abamalayika irababwira iti; “ngaho nimubwire amazina yabiriya biremwa niba muri Abanyakuri; Abamalayika baravuga bati “Ubutungane ni ubwawe Nyagasani; twe nta bumenyi dufite keretse ubwo watwigishije; muby’ukuri ni wowe mumenyi w’Umunyabugenge. Imana Ibwira Adamu Iti; “babwire amazina y’ibiremwa; amaze kubabwira amazina y’ibiremwa; Imana irababwira iti; “Ese sinababwiyeko njyewe nzi ibyihishe mu ijuru no mu Isi kandi nzi ibyo mugaragaza n’ibyo muhisha Ibuka igihe twaburiraga Abamalayika tuti; “mwubamire Adamu; Abamalayika barubama uretse “Ibilisi” (Satan) yaranze arirata aba mubahakanye
- Inkomoko y’Icyaha:
Imana iravuga iti: Twabwiye Adamu tuti: “Tura wowe n’umugore wawe mu ijuru, murye amafunguro meza mushatse ariko ntimwegere igiti mutazaba mubahuguza Maze shitani irabanyereza (irabayobya) ibavana mubyiza barimo mu ijuru, turababwira tuti: “Ni mumanuke mujye mu Isi kandi bamwe bazaba abanzi ba bagenzi babo “Umuntu na Shitani” muzature mu Isi muyibemo kugeza igihe cyagenwe.Inkomoko y’imbabazi no kubabarirwa: Maze adamu yakira amagambo aturutse ku Mana avuga ati: “Nyagasani wacu, twahuguje imitima yacu, nutatubabarira ntunatugirire imbabazi, tuzaba mubanyagihombo. Imana iramubabarira yakira kwicuza kwe, mukuri Imana niyo yakira kwicuza kandi niyo nyr’Imbabazi.Inkomoko yokwoherereza Intumwa n’Abahanuzi: Twaramubwiye tuti: “mumanuke mujye mu Isi mwese, kandi nimuzirwa n’ubuyoboke buturutse ku Mana abazakurikira inzira yanjye “Idini”; ntabwoba bazagira nta n’agahinda Naho babantu bazahakana bakavuguruza ibimenyetso byacu; abo nibo bantu b’umuriro kandi bazawubamo ubuziraherezo
Aha rero niho hagaragazako “ISLAM” atari idini nshya ahubwo niyo dini ya kamere ikaba ari nayo dini y’intumwa z’Imana n’abahanuzi bose