Ibisobanuro bya FIQIHI

  •  “Fiqihi”: ni ubumenyi bushingiye ku mategeko ya Islamu (shariah).
  •  Ijambo “Fiqihi” mu rurimi rw’icyarabu rivuga ubumenyi ku kintu, no kugisobanukirwa utahura igikenewe ku buryo buhagije.
  •  Ijambo “Fiqihi” mu rwego rw’amategeko (shariat) bisobanura ubumenyi ku mategeko bushingiye ku buhanga bugerwaho hakoreshejwe gihamya (dalili) zisobanutse kandi zifite ishingiro.
  •  Abamenyi b’abayislam mu bumenyi bwa “Fiqihi” bagaragaje ko “Fiqihi” ari ubumenyi bwo gusobanukirwa roho n’ibiyikikije.
  •   

Inkomoko n’ Intego za “Fiqihi”

Inkomoko: “Fiqihi” ikomoka ku Mana kubera ko ari ubutumwa bwayo (WAH’YI) yahishuriye intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), akaba ari igice kimwe cy’ubumenyi n’ubuhanga mu mategeko kigamije gutunganya abatuye isi n’ibibakikije.

Intego zayo: “Fiqihi” yigisha abantu uburyo bwo kugandukira, kwiyegurira no kugaragira Imana mu ishusho nziza ijyanye n’amategeko. Yigisha umuntu kumenya amategeko agasobanukirwa ibyemewe n’ibitemewe (HALALI na HARAMU) ikanamufasha kumenya no gusobanukirwa imigenzo y’intumwa (SUNA) mu ngeri zinyuranye bigafasha umuislamu kumenya akamaro ko kwitabira no kubahiriza amategeko y’Imana n’Intumwa yayo.

“Fiqihi” itandukanira he n’andi mategeko?

Kuba “Fiqihi” atari amategeko mahimbano, aho niho itandukanira n’andi mategeko yose kuko yo yashyizweho n’abantu, mu gihe “Fiqihi” yo ari amategeko Imana yashyiriyeho abantu ngo abagenge mubuzima no mumibereho yabo bya buri munsi. “Fiqihi” rero ikaba yigira hamwe ibirebana n’umuntu n’isi mu bice bitatu:

  1. Isano ry’umuntu na Nyagasani we,
  2. Ibireba umuntu ku giti cye
  3. Ibimureba we n’ibimukikije binyuranye.

“Fiqihi” yiga ku bushakashatsi, no ku bintu binyuranye, muri ibyo twavuga:

  •  Al-ibaadat (kugaragira Imana).
  •  “Fiqihi” ikora ubushakashatsi kuri IBADAT (Kugaragira Imana) zikurikira:
  •  Atwaharah (Isuku)
  •  Aswalat (Gusenga)
  •  Aswawumu (Gusiba)
  •  AzZakat (amaturo)
  •  Al haji (umutambagiro)
  •  Anadhiri (Umuhigo)
  •  Aliyamini (Indahiro)
  •  Adhabuhi (Gutamba)

Amategeko mbonezamubano ariyo:

  •  Kurambagiza (KHITBAH)
  •  Gushyingiranwa (NIKAH)
  •  Ubutane (ATWALAQ)
  •  Konsa (RADWA’A)
  •  Kuzungura (MIRATHI)
  •  Intashyo (AL HADAYAT)
  •  Impano (HIBAT)
  •  Umurage (WASIYAT) n’ibindi

Amategeko agendanye n’ibibazo by’abaturage n’imikoranire yabo haba mu bucuruzi, amashyirahamwe, n’ibigendanye n’amasezerano ikanigisha n’ibijyanye n’amategeko mpanabyaha ndetse n’igenzabyaha mu rwego rwo gukumira ubugizi bwa nabi bwose.

“Fiqihi” yigisha amategeko ajyanye n’umutungo wimukanwa n’utimukanwa n’amategeko arebana n’uburyo bwo guhererekanya inyungu, imiziro n’ibihano byayo. Urugero: Imikoranire yubakiye kuri riba, ruswa n’uburiganya. Inigisha kandi amategeko ajyanye n’imiyoborere haba mu bihugu bya Islam n’abaturage babituye, ni ukuvuga Abayisilam n’abatari bo, inita ku burenganzira bwa buri wese.

Inigisha amategeko bwite y’ibihugu n’amategeko mpuzamahanga, mu bihe bisanzwe no mu bihe bidasanzwe. Ibice bya “Fiqihi” :
“Fiqihi” irimo ibice bibiri:

  1. Al Akbar : Ni “Fiqihi” yiga ku bijyanye n’imyemerere (AL AQIDAH)
  2. Aswighar : Ni “Fiqihi” yiga ku bijyanye no kugaragira no kugandukira Imana (AL IBADATI).

Inyigisho za “Fiqihi” zose mu rwego rwo gutunganya isi n’abayituye, zijyana n’ibihe n’ahantu na sosiyete iriho. Ibikwiye mu kwisukuza amazi n’ibindi bitari yo.

Kutisukuza (kutihehesha) igufa cyangwa igisheshe. Dushingiye ku mvugo y’Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igira iti: “Ntimukisukuze ibisheshe cyangwa amagufa, kuko ari ifunguro rya bagenzi banyu b’amajini”.

Kimwe nk’uko bitemewe kwisukuza ibindi bifitiye akamaro abantu cyangwa ibyubahitse nk’ibiribwa, kuko konona ibifite inyungu no kuzihagarika ari ikizira. Kutisukura ukoresheje ukuboko kw’iburyo cyangwa ngo ugufatishe igitsina cyawe, nkuko Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ibivuga igira iti: “Umwe muri mwe ntazafate igitsina cye n’ukuboko kwe kw’iburyo arimo kwihagarika, ntazanaguhanaguze nyuma yo kwiherera (kwituma)”.

Kurangiriza kwisukura ku nshuro y’igiharwe iyo wisukuje ibitari amazi. Urugero: Kwisukuza amabuye atatu, umwanda utashiraho akisukuza atanu. Nk’uko tubisanga mu mvugo ya SALMAN igira iti: “Intumwa y’Imana yatubujije kwerekera Kibla twiherera cyangwa twihagarika no kwisukuza ukuboko kw’iburyo cyangwa kwisukuza amabuye ari munsi y’atatu, cyangwa kwisukuza ibisheshe n’amagufa”.

Iyo ukoresha amazi n’ibitari amazi, ubanza ibitari amazi, ugakurikizaho amazi, iyo ukoresheje kimwe muri byo kiremerwa, usibye ko amazi aruta byose. Ibi bishimangirwa n’imvugo ya Aisha (Imana imwishimire) agira inama bagenzi be agira ati: “Mubwire abagabo banyu bajye bisukuza amazi, kubera ko jyewe mbagirira isoni, kuko Intumwa y’Imana ariko yabikoraga”.

Ibikwiye gukorwa nyuma yo kwituma:
Kubanza ukuguru kw’iburyo igihe usohoka mu bwiherero nk’uko Intumwa y’Imana yabikoraga. Kuvuga: GHUFRANAKA (Ku bw’impuhwe zawe Mana) cyangwa se uti :
ALHAMDU LILLAHI ALADHI ADH’HABA ANNI AL-ADHAA WA AFAANI (Ishimwe ni iry’Imana yo inkijije ibibi ikampa n’ubuzima bwiza) cyangwa akavuga ati: ALHAMDU LILLAHI ALADHI AHSANA ILAYA FI AWALIHI WA AKHIRIHI (Ishimwe ni iry’Imana yo ingiriye neza mu ntangiriro n’iherezo).

ISUKU YO GUTAWAZA

Itegeko n’akamaro ko gutawadha.
Gutawaza ni itegeko ngombwa nkuko bishimangirwa na Qor’an n’imigenzo y’Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha). Gutawaza ni ugukoresha amazi asukuye ku bice by’umubiri byihariye mu buryo bwategetswe. Ibyo Imana ibivuga muri Qor’an igira iti:

 “Yemwe abemeye igihe mugiye gusali mujye mukaraba mu buranga bwanyu n’amaboko yanyu kugera ku nkokora, munahanagure ku mitwe yanyu, munoze ibirenge byanyu kugeza ku tubumbankore”.

Qor’an 5:6

Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: “Nta swala y’umwe muri mwe yemerwa, iyo hari icyamubayeho cyonona isuku keretse abanje gutawaza”.

Akamaro k’isuku yo gutawaza

Isuku yo gutawaza ifite uburemere mu idini, nkuko bigaragazwa n’imvugo y’intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igira iti: “Ese mbarangire ibyo Imana izahanaguza ibyaha byanyu ikanabazamura mu ntera? Barasubiza bati: yego! Arababwira ati: “Gutawaza mu bihe bigoranye, gutera intambwe nyinshi mugana imisigiti, no gutegereza iswala ku yindi, ibyo muzabizirikane mubishikameho”

Na none Intumwa y’Imana iti: “Igihe umugaragu w’umwemera azatawaza agakaraba uburanga bwe, ahanagurwaho ibyaha byakozwe n’amaso ye kugeza ku gitonyanga cya nyuma, n’iyo yogeje amaboko ye, buri cyaha yakoresheje ayo maboko kivaho kugeza kugitonyanga cya nyuma kugeza ubwo asigara yera nta byaha afite”.

Ibitegetswe, imigereka (Sunnat) n’ibitari byiza mu gutawaza (Al Makruhu)

Ibitegetswe:

  •  Kugira umugambi (Anniyat): Ni ukugambirira igikorwa cyo gutawaza ukurikiza itegeko ry’Imana, nk’uko Intumwa y’Imana(Imana imuhe amahoro n’imigisha) igira iti: “Mukuri ibikorwa bishingira ku migambi(Anniyat)”.
  •  Gukaraba mu buranga uhereye hejuru y’uruhanga ukageza kumpera z’akananwa no guhera k’ugutwi ukageza k’ukundi ,nk’uko Imana ibivuga igira iti: “Mujye mukaraba mu buranga bwanyu”or’an 5:6
  •  Gukaraba amaboko yombi kugeza mu nkokora. Guhanagura ku mutwe uturuka ku ruhanga ugana mu irugu. Gukaraba ibirenge byombi kugeza ku tubumbankore. Kubitondekanya uhera ku cya mbere nk’uko byavuzwe ukaraba mu maso, ugakurikizaho amaboko, ugahanagura ku mutwe,ugasozereza ku birenge. Gukurikiranya ibyo bice ubyungikanya ku buryo nta kindi gikorwa hagati yabyo, uretse akanya gato cyane kuko ntacyo gatwaye nk’igihe amazi yagushirana uri gushaka andi. Icyitonderwa: Gutsirita umubiri ni byiza kuko byuzuza isuku yo gutawaza.

Imigereka (Sunnat) yo gutawaza

Imigereka (Sunnat) yo gutawaza ni iyi ikurikira:

  1. Gutangiza ijambo “BISMILLAHI RAHMANI RAHIM” (Ntangije izina ry’Imana Nyir’impuhwe Nyir’imbabazi). Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igira iti: “Nta gutawaza kuzuye utabanje izina ry’Imana”.
  2. Gukaraba ibiganza byombi gatatu, mbere yo kubyinjiza mugikoresho utawarizamo igihe ukangutse, Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) iragira iti: “Igihe umwe muri mwe akangutse, ntazakoze ibiganza bye mu gikoresho cy’amazi atabikarabye gatatu, kuko atazi aho amaboko ye yaraye”.
  3. Naho iyo atari aryamye akaba yizeye isuku y’ibiganza, ntakimubuza ku byinjiza mu gikoresho ngo abidahishe amazi.
  4. Gukoresha umuswaki (koza mu kanwa), nkuko Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ibigaragaza igira iti: “Iyo bitaba kugora ummat (abantu) yanjye, nari kubategeka gukoresha umuswaki (koza mu kanwa) kuri buri swala”.

Kwiyunyuguza:

ni ugushyira amazi mu kanwa nyuma ukayacira, nkuko Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ibigaragaza igira iti: “Igihe uzatawaza, uziyunyuguze”.

Gushoreza no gupfuna:
Gushoreza ni ugukuruza amazi mu izuru naho Gupfuna ni ukuyagaruza izuru ukoresheje umwuka. Nk’uko bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igira iti: “Uzashoreze ugeze kure amazi keretse igihe wasibye (Swawumu)”.

Gutsirima mu bwanwa:
Ni ugushyira amazi mu bwanwa n’intoki ushaka ko agera ku mubiri, nk’uko bigaragazwa n’imvugo ya AMAR BUN YASER ubwo abantu bari batangajwe n’uko atsirima mu bwanwa bwe, arababwira ati:”Ni iki cyabimbuza kandi narabonye intumwa y’Imana itsirima ubwanwa bwayo itawaza”.

  1. Gukarabya buri rugingo gatatu gatatu, kuko itegeko ari inshuro imwe iyo ihagije, naho inshuro eshatu ni umugereka (SUNNA).
  2. Guhanagura amatwi yombi imbere n’inyuma ukoresheje intoki ebyiri zitose.
  3. Koza hagati y’intoki no mu mano, nkuko Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ibivuga igira iti: “Igihe uzaba utawaza ujye woza mu myanya y’intoki zawe n’amano yawe”.

Gutangirira iburyo igihe woza amaboko yombi n’amaguru, nkuko Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ibivuga igira iti: “Igihe muzaba mutawaza muzahere iburyo bwanyu”.

Nanone imvugo ya AISHA (Imana imwishimire) atubwira ko Intumwa y’Imana yahitagamo kubanza indyo mu kwambara inkweto, kugenda, kwisukura no mubye byose.

Kurenza aho utegetswe mu gutawaza, nko gukarabya uburanga ukageza ku mpande z’ijosi, no ku maboko yombi ukageza hejuru y’inkokora; naho kubirenge ni ugukaraba ukageza kuri ruseke, ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ivuga: “Mukuri abantu banjye bazazuka ku munsi w’imperuka bererana babengerana, kubera ibisigisigi byo gutawaza, uzashobora muri mwe kongera urwererane rwe azabikore”

Kubanza guhanagura umutwe uhereye ku ruhanga ujyana inyuma mu irugu ugasubiza imbere aho watangiriye. Gusoma iduwa nyuma yo gutawaza uvuga uti: ASHIHADU AN LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, WA ASHIHADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU, ALLAHUMA JIALNI MINA TAWABINA WA JIALNI MINAL MUTATWAHIRINA

Bisobanuye:
Ndahamya ko nta yindi Mana ibaho ikwiye gusengwa mu kuri usibye ALLAHU wenyine rukumbi, nta we ubangikanywa nawe, kandi ngahamya ko Muhamadi ari umugaragu wayo n’Intumwa yayo, Mana yanjye nshyira mu bicuza, unanshyire mu bisukura. Nkuko bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana igira iti:”Uzatawaza, agatunganya isuku ye, nyuma akavuga ubusabe bwa nyuma yo gutawaza, azafungurirwa imiryango y’ijuru umunani, yinjire muwo yihitiyemo”

Gutsirima mu bwanwa:

Ni ugushyira amazi mu bwanwa n’intoki ushaka ko agera ku mubiri, nk’uko bigaragazwa n’imvugo ya AMAR BUN YASER ubwo abantu bari batangajwe n’uko atsirima mu bwanwa bwe, arababwira ati: “Ni iki cyabimbuza kandi narabonye intumwa y’Imana itsirima ubwanwa bwayo itawaza”.

Gukarabya buri rugingo gatatu gatatu, kuko itegeko ari inshuro imwe iyo ihagije, naho inshuro eshatu ni umugereka (SUNNA).

Guhanagura amatwi yombi imbere n’inyuma ukoresheje intoki ebyiri zitose.

Koza hagati y’intoki no mu mano, nkuko Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ibivuga igira iti: “Igihe uzaba utawaza ujye woza mu myanya y’intoki zawe n’amano yawe”.

Gutangirira iburyo igihe woza amaboko yombi n’amaguru, nkuko Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ibivuga igira iti: “Igihe muzaba mutawaza muzahere iburyo bwanyu”.

Nanone imvugo ya AISHA (Imana imwishimire) atubwira ko Intumwa y’Imana yahitagamo kubanza indyo mu kwambara inkweto, kugenda, kwisukura no mubye byose.

Kurenza aho utegetswe mu gutawaza, nko gukarabya uburanga ukageza ku mpande z’ijosi, no ku maboko yombi ukageza hejuru y’inkokora; naho kubirenge ni ugukaraba ukageza kuri ruseke, ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ivuga: “Mukuri abantu banjye bazazuka ku munsi w’imperuka bererana babengerana, kubera ibisigisigi byo gutawaza, uzashobora muri mwe kongera urwererane rwe azabikore”

Kubanza guhanagura umutwe uhereye ku ruhanga ujyana inyuma mu irugu ugasubiza imbere aho watangiriye. Gusoma iduwa nyuma yo gutawaza uvuga uti: ASHIHADU AN LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, WA ASHIHADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU, ALLAHUMA JIALNI MINA TAWABINA WA JIALNI MINAL MUTATWAHIRINA

Bisobanuye:
Ndahamya ko nta yindi Mana ibaho ikwiye gusengwa mu kuri usibye ALLAHU wenyine rukumbi, nta we ubangikanywa nawe, kandi ngahamya ko Muhamadi ari umugaragu wayo n’Intumwa yayo, Mana yanjye nshyira mu bicuza, unanshyire mu bisukura. Nkuko bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana igira iti: “Uzatawaza, agatunganya isuku ye, nyuma akavuga ubusabe bwa nyuma yo gutawaza, azafungurirwa imiryango y’ijuru umunani, yinjire muwo yihitiyemo”

Gutsirima mu bwanwa:
Ni ugushyira amazi mu bwanwa n’intoki ushaka ko agera ku mubiri, nk’uko bigaragazwa n’imvugo ya AMAR BUN YASER ubwo abantu bari batangajwe n’uko atsirima mu bwanwa bwe, arababwira ati: “Ni iki cyabimbuza kandi narabonye intumwa y’Imana itsirima ubwanwa bwayo itawaza”.

  •  Gukarabya buri rugingo gatatu gatatu, kuko itegeko ari inshuro imwe iyo ihagije, naho inshuro eshatu ni umugereka (SUNNA).
  •  Guhanagura amatwi yombi imbere n’inyuma ukoresheje intoki ebyiri zitose.
  •  Koza hagati y’intoki no mu mano, nkuko Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ibivuga igira iti: “Igihe uzaba utawaza ujye woza mu myanya y’intoki zawe n’amano yawe”.

Gutangirira iburyo igihe woza amaboko yombi n’amaguru, nkuko Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ibivuga igira iti: “Igihe muzaba mutawaza muzahere iburyo bwanyu”.

Nanone imvugo ya AISHA (Imana imwishimire) atubwira ko Intumwa y’Imana yahitagamo kubanza indyo mu kwambara inkweto, kugenda, kwisukura no mubye byose.

Kurenza aho utegetswe mu gutawaza, nko gukarabya uburanga ukageza ku mpande z’ijosi, no ku maboko yombi ukageza hejuru y’inkokora; naho kubirenge ni ugukaraba ukageza kuri ruseke, ibi bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ivuga: “Mukuri abantu banjye bazazuka ku munsi w’imperuka bererana babengerana, kubera ibisigisigi byo gutawaza, uzashobora muri mwe kongera urwererane rwe azabikore”

Kubanza guhanagura umutwe uhereye ku ruhanga ujyana inyuma mu irugu ugasubiza imbere aho watangiriye. Gusoma iduwa nyuma yo gutawaza uvuga uti: ASHIHADU AN LA ILAHA ILA LLAHU WAHDAHU LA SHARIKA LAHU, WA ASHIHADU ANA MUHAMADAN ABDUHU WA RASULUHU, ALLAHUMA JIALNI MINA TAWABINA WA JIALNI MINAL MUTATWAHIRINA

Bisobanuye:
Ndahamya ko nta yindi Mana ibaho ikwiye gusengwa mu kuri usibye ALLAHU wenyine rukumbi, nta we ubangikanywa nawe, kandi ngahamya ko Muhamadi ari umugaragu wayo n’Intumwa yayo, Mana yanjye nshyira mu bicuza, unanshyire mu bisukura. Nkuko bishimangirwa n’imvugo y’Intumwa y’Imana igira iti:”Uzatawaza, agatunganya isuku ye, nyuma akavuga ubusabe bwa nyuma yo gutawaza, azafungurirwa imiryango y’ijuru umunani, yinjire muwo yihitiyemo”

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?