GUHUGUZA
Ni ugutwara umutungo utari uwawe ukoresheje imbaraga, igitugu n’ izindi nzira zidakwiye yaba mu bintu bitimukanwa cyangwa ibyimukanwa.
GUHUGUZA BIRIMO IBICE BITATU
- Ubuhuguzi Imana itirengagiza
- Ubuhuguzi bubabarirwa
- Ubuhuguzi butababarirwa .
- Amahugu atababarirwa: ni icyaha cy’ ibangikanyamana ( shiriki) k’ umuntu uripfiriyemo ataricujije , uwo Imana ntabwo imubabarira.
- Amahugu ababarirwa ni yayandi aba hagati y’ Imana n’ umuja wayo igihe yaretse amategeko yayo akora ibyo yamubujije cyangwa akareka ibyo yamutegetse.
- Amahugu Imana itirengagiza: ni abaye hagati y’ umuntu na mugenzi we akamuhuguza ukuri kwe, ayo mahugu ntabwo Imana iyirengagiza kuko uwahuguje iyo atishyuye uwo yahuguje cyangwa ngo amusabe imbabazi bakiri hano ku isi, ku munsi w’ imperuka Imana izamwishyura mu bikorwa byiza by’ uwamuhuguje.IBIREBANA N’ AMAHUGUAmahugu n’ ikizira (haramu), ntabwo byemewe ko umuntu afata ikintu cya mugenzi we uko cyaba kingana kose keretse nyiracyo abimwemereye ku bushake bwe.Imana yaravuze iti: Muramenye ntimukarye imitungo hagati yanyu mu nzira z’ amahugu mwitwaje kujya mu bategetsi gushora imanza z’ amahugu kugirango mutware imitungo y’ abantu mu mahugu kandi namwe muzi neza ko iyo mitungo itari iyanyu.Qor’an 2:188Mu mvugo yaturutse kwa Saidi Bin Zaydi (Imana imwishimire) yaravuze ati : numvise Intumwa y’ Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ivuga iti: “Umuntu uzahuguza mugenzi we ubutaka bungana n’ ikiganza, ku munsi w’ imperuka Imana izamwikoreza isi zirindwi”.Uzahuguza ubutaka akabuhingamo ikintu runaka cyangwa akabwubakamo inzu, asabwa gukuramo icyo yahinzemo no gusenya ibyo yubatsemo kandi akishyura ibyo yangije, akanaringaniza ubwo butaka mu gihe nyirabwo abimusabye, ariko baramutse bumvikanye ku gaciro akamwishyura nabyo biremewe.Umuhuguzi wahinze mu butaka yahuguje akabusubiza nyirabwo amaze gusarura ibyo yahinzemo, ibyo bihingwa n’ iby’ uwo wabihinze mo ariko nawe agomba kwishyura amafaranga y’ ubukode bw’ ubutaka,iyo ibyo bihingwa bikiri mu murima bamuhitishamo kuba yategereza kugeza basaruye bakamuha ubukode cyangwa agatwara iyo myaka akabaha ibyo batanze.Ni ngombwa ko uwahuguje ibyabandi abisubiza kabone n’ iyo yatanga ibyikubye inshuro nyinshi, kuko aba yatwaye ukuri kw’ abandi agomba gusubiza, umuntu aramutse acuruje umutungo yahuguje maze akabona inyungu, icyo gihe iyo nyungu barayigabana bakanganya, naho iyo icyahugujwe kiramutse ari ikintu gikodeshwa, uwagihuguje agomba kugisubiza akanatanga n’ ubukode bwacyo hakurikijwe igihe akimaranye mu maboko ye.Uwahuguje igitambaro akakidodamo umwenda cyangwa akawugabanya cyangwa akabaza urubaho n’ ibindi bisa nk’ ibyo, asabwa kugisubiza nyiracyo yongeyeho agaciro k’ icyaba cyagabanutseho kandi uwahuguje ntacyo ahembwa.Uwahuguje iyo avanze ibyo yahuguje n’ ibindi utashobora kuvangura nk’ amavuta cyangwa umuceri n’ ibisa nabyo, iyo bitagabanyije agaciro cyangwa ntibikongere, icyo gihe baba babihuriyeho ushingiye ku mutungo wa buri muntu, naho iyo agaciro kabyo kagabanutse uwahuguje arishyura, naho iyo agaciro ka kimwe muri byo kiyongereye icyo gihe bitwarwa na nyir’ ikintu uwahuguje agahomba.Ibyangiritse cyangwa bikagira inenge mu byahugujwe bifite ibisa nkabyo icyo gihe birishyurwa, mu gihe ibisa nkabyo bibuze hishyurwa agaciro kabyo.Ibikorwa byose byakorwa n’ uwahuguje, yaba iby’ ubucuruzi, gushyingiranwa, Hijja n’ ibindi nkabyo byose bishingira ku mwanzuro w’ uwahugujwe mu kubyemeza kwe, iyo abyemeye biremerwa, atabyemera bikaba imfabusa ntibigire agaciro.Ijambo ryo kwemeza agaciro k’ ibyangiritse cyangwa imiterere yabyo ni iry’ uwahuguje riherekejwe n’ indahiro ye mu gihe nyiruguhuguzwa nta bindi bimenyetso afite naho ijambo ryo kuba nta nenge gifite ni irya nyir’ikintu mu gihe nta kindi kimenyetso kinyuranye nacyo cyabonetse.Umuntu ufunguye icyari cy’ inyoni cyangwa umuryango cyangwa akazitura umugozi maze ikintu cyarimo kikagenda, uwabaye impamvu y’ uko kugenda aracyishyura kabone n’ iyo yaba adafite imyaka y’ ubukure cyangwa ayifite kuko ariwe ubaye impamvu yo kugenda kwacyo.Iyo inyamaswa cyangwa amatungo yangije ibihingwa (Imyaka) cyangwa ibindi bisa nkabyo mu ijoro, icyo gihe nyir’ ayo matungo arishyura kuko yakagombye gucunga neza amatungo ye cyane cyane mu ijoro, ariko iyo ari ku manywa nta bwishyu atanga kuko ba nyir’ imyaka bagomba kurinda iyo myaka yabo ku manywa keretse habayeho uburangare bwa nyir’ amatungo, icyo gihe yakwishyura ibyangijwe.Umuntu woroye amatungo akangiza ibintu by’ abandi nyirayo agomba kwishyura ibyo yangije.
Uwahuguje ikintu cy’abandi, mu gihe yifuzaga kugisubiza nyiracyo akamuyoberwa, agishyikiriza umuyobozi mu gihe ari inyangamugayo kikabikwa cyangwa akakimutangiramo iswadaka (ituro), ariko nyiracyo aramutse amenyekanye nyuma ntiyemere ibyo yamukoreye, uwari yaramuhuguje agomba kongera kumwishyura.Igihe mu maboko y’ umuhuguzi hari imitungo myinshi yahuguje irimo ibyibano, indagizo cyangwa ibyo abantu bamubikije cyangwa ingwate n’ ibisa nkabyo akabiherana, iyo ba nyirabyo batamenyekanye, icyo gihe abibatangiramo isadaka (ituro) ashobora no kubikoresha mu nyungu rusange z’ abayislamu akitandukanya nabyo.Uzabona umutungo mu nzira ziziririjwe nk’ umutungo uturutse mu nzoga, nyuma yaho akicuza, iyo yari asanzwe adasobanukiwe ko ari ikizira akabimenya nyuma yo kubona iyo mitungo, yemerewe gukoresha uwo mutungo mu bimufitye akamaro, naho iyo yabikoze yari abiziko ari ikizira akicuza, icyo gihe ntiyemewerewe kurya uwo mutungo ahubwo asabwa kuwikuraho akawukoresha ibikorwa by’ inyungu rusange nko gutunganya imihanda, imisarane rusange n’ ibindi by’ inyungu rusange.Uwangije ibikoresho by’ abarozi n’ ibisa nkabyo, ntabwo abyishyura kuko biziririjwe kubitunga no kubigurisha, ariko kubisenya bikorwa ku itegeko ry’ umutegetsi no munsi y’ ubugenzuzi bwe kugirango bidateza ingorane n’ umutekano muke hagati y’ abaturage. Umuntu uzacana umuriro mu murima we ukambuka ukarenga ugasatira imbibi z’ undi muntu, ukagira ibyo wangiza kubera uburangare, icyo gihe arishyura, ariko bikozwe n’ impamvu z’ umuyaga ntabwoyakwishyura, kuko atariwe wabikoze kandi si n’ uburangare bwe. Iyo inyamaswa cyangwa amatungo bigiye mu muhanda rusange nk’ uwakaburimbo cyangwa undi, imodoka ikazigonga zigapfa, icyo gihe ntabwo zishyurwa mu gihe hatabayemo uburangare n’ ubwende bw’ umushoferi, kandi nyir’ amatungo abona icyaha kubera uburangare bwo kuzishyira mu muhanda no kuzirangarana zikarinda gupfa.Kirazira guhuguza ikintu icyo aricyo cyose cyaba kinini cyangwa gito kandi uwahuguje ikintu cy’ abandi ntiyemerewe kugikoresha mu bimufitiye akamaro, ahubwo agomba kugisubiza nyiracyo.Mu mvugo yaturutse kwa Abuu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati : Intumwa y’ Imana Muhammadi (Imana imuhe amahoro n’ imigisha) yaravuze iti: “Uwaba afite ibyo yambuye mugenzi we yaba mu cyubahiro cye cyangwa ikindi icyo aricyo cyose, ntiyitandukanye nacyo, akimusubize cyangwa amusabe imbabazi hano ku isi mbere y’uko umunsi w’imperuka ugera kuko nta Dinari cyangwa Idirham (amafaranga) bizakora, ahubwo uwahuguje azishyura uwo yahuguje ibikorwa bye byiza, nibyo bizafatwamo hakurikijwe ingano y’ amahugu ye niba adafite ibikorwa byiza bazafata mu bibi by’ uwahugujwe babyongere kuri wawundi wamuhuguje babimuryoze”. Hadithi yakiriwe na Bukhariy.Icyitonderwa:Biremewe ko umuntu yirwanaho agatabara ubuzima bwe cyangwa umutungo we mu gihe hari ushaka kumwica cyangwa gutwara umutungo we . Mu mvugo yaturutse kwa Abuu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: “Umugabo yaje ku ntumwa y’ Imana aravuga ati: yewe ntumwa y’ Imana, urabona ute umuntu aje ashaka kuntwara umutungo wanjye? Intumwa iramusubiza iti ntuzamuhe umutungo wawe, undi arongera ati: Ese ashatse kundwanya? Intumwa iramubwira iti : Nawe uzamurwanye, undi ati: Ese nanyica? Intumwa iramubwira iti: Uzaba upfuye uri intwari izize urugamba rw’ ukuri (umushahidi), undi ati : Ese njyewe mwishe ? Intumwa iti : azajya mu muriro”. Hadithi yakiriwe na Muslim.Umusozo…