Impano n’imfashanyo

IMPANO N’IMFASHANYO

Gufasha hakoreshejwe umutungo biri mu bice bitatu:

  •  Kuba waha umukene atabanje kugusaba.
  •  Kuba wamwiyegereza ukishimira ko mufatanya mu mutungo wawe.
  •  Kuba wamwitangira ukamuha ibyo nawe wari ukeneye,uru nirwo rwego ruruta izindi.

Impano : Ni ukwegurira undi umutungo wawe nta ngurane umwatse.
Imfashanyo : Ni umutungo uhabwa abakene n’abatishoboye hagamijwe ibihembo kuri Allah.

UMWANYA IMPANO N’IMFASHANYO BIFITE MURI ISLAMU

Impano n’imfashanyo byose n’ibikorwa byiza kandi bikundwa na Allah,Islam yabishishikarije abantu kubera inyungu bifite zo guhuza abantu no kongera urukundo n’umubano hagati yabo, gusukura imitima biyirinda ubugugu, kwikubira, kandi Islamu yateganyirije ibihembo bihambaye uzakora ibyo bikorwa nta kindi agamije uretse gushaka ibihembo ku Mana.

Uburyo Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yakoreshaga mu gutanga: Allah niwe munyabuntu ugira neza anakunda abagira neza.

Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) nayo ikaba yararushaga abantu bose kugira ubuntu cyane cyane mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhani, yajyaga yakira impano akanitura abamuhaye,akanashishikariza abantu gutanga no kwakira impano,yarushaga abandi gufasha mu byo atunze, nta wagiraga icyo amusaba cyaba kinini cyangwa gito ngo akimwime agifite, yatangaga adatinya ubukene, kandi gutanga no gufasha abandi byari ibintu bikunzwe kuri we.

Na none wasangaga ibyishimo bye mu gihe atanga birenze iby’uwo yahaga, uwamugezagaho ikibazo yarigomwaga akamufasha.

Intumwa yafashaga mu buryo butandukanye, rimwe yatangaga impano,ubundi imfashanyo, ubundi akagura ikintu ariko agatanga ibirenze ikiguzi cyacyo mu rwego rwo gufasha ugurisha,yakwaka inguzanyo akishyura akarenza ibyo yagujije ku bushake bwe, ubundi yagira icyo agura akagisubiza umucuruzi n’ikiguzi cyacyo, ku bw’ibyo yari afite umutima mwiza n’igituza cyagutse mugufasha abantu (Amahoro n’imigisha by’Imana bimubeho). Ibyiza byo kugira neza no gutanga:

Allah yaravuze ati :

 “Icyiza mutanga muzagihemberwa,kandi nta kindi mutangira uretse gushaka kwishimirwa na Allah,kandi icyo mutanga cyiza Imana izakibahembera kandi ntimuzahuguzwa.

Qor’an 2 :272

Abihurayira (Allah amwishimere)yavuze ko Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yavuze iti: “Uzatanga ituro (isadaka) ringana n’imbuto y’itende rikaba riturutse mu nzira zemewe kuko Allah ntiyemera uretse ibyiza, iryo turo Allah aryakiriza ukuboko kwe kw’iburyo maze akarituburira nyiraryo nkuko umwe muri mwe yita ku nyana ye kugeza ubwo ikuze ikaba nk’umusozi”. Yakiriwe na Bukhari na Muslim

KWAKIRA IMPANO

Uzahabwa umutungo cyangwa ikindi kintu atigeze agiharanira cyangwa ngo agisabe,ajye acyakira ntakacyange, kuko ayo ari amafunguro Allah yamugeneye,iyo amaze kuwakira afite uburenganzira bwo kuwugumana cyangwa kuwufashisha abandi.

Abdillah mwene Omar (Allah abishimire bombi) yavuze ko Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yajyaga iha Omar mwene Khatwabi impano maze Omari akayibwira ati : ‘‘Yewe Ntumwa ya Allah byaba byiza ubihaye abakene babikeneye kundusha,Intumwa ikamusubiza iti:byakire ubitunge cyangwa se ubifashishe abandi, kandi igihe cyose uzahabwa umutungo utigeze uwuharanira cyangwa ngo uwusabe uzajye uwufata, naho umutungo utaruwo ntukajye uwufata”. Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Bukhari na Muslimu

  •  Biremewe ko imfashanyo (Sadaka) zahabwa abayislam n’abataribo.
  • Impano yemerwa ko ari Impano hakoreshejwe imvugo iyo ariyo yose igaragaza kwegurira umutungo ntangurane nko kuba yamubwira ati: Nguhaye, ngutuye n’ibindi bigaragaza ibyo. Hemerwa ibyo aribyo byose bishobora kugurishwa, kandi sibyiza kwanga impano n’ubwo yaba ntoya.NI GUTE UMUNTU AHA ABANA BE?Biturutse kuri Mwene Omari (Allah amwishimire) yavuze ko Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yavuze iti: ” Uzabakorera ineza muzamwiture, nimutabishobora mujye mumusabira kugeza ubwo mubonye ko mwamwituye”.Iyi mvugo y’Intumwa iboneka mugitabo cya Twabarani
    •  Biremewe ko umuntu aha abana be akiriho ariko akabaringaniza akurikije uko bazungura, mu gihe habayeho ubusumbane,izo mpano zisubirwamo hakagira izongerwa cyangwa zikagabanywa.
    •  Iyo umuntu ahaye umwe mu bana be kubera ikibazo kihariye afite nko kuba afite abana benshi cyangwa afite uburwayi buhoraho cyangwa ari umunyeshuri,biremewe ko uwo yamuha ibirenze iby’abandi, ariko kirazira kubikora mu rwego rwo kumukundwakaza.Numan mwene Bashiri(Allah abishimire) yavuze ko Se yamuzanye ku Ntumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) arayibwira ati : «Jye nahaye uyu mwana wanjye umugaragu nari mfite, maze Intumwa iramubaza iti : Ese abana bawe bose wabahaye ibingana nk’ibyo?aravuga ati oya,”Intumwa y’Imana iramubwira iti: Mwake ibyo wamuhaye kandi mutinye Imana mujye muringaniza abana banyu mu kubaha”.Yakiriwe na Bukhari na Muslim
    •  Ntibyemewe ko uwatanze impano yisubira keretse umubyeyi ku byo yari yahaye umwana we.
    •  Biremewe ko umubyeyi yagira icyo afata mu mutungo w’umwana we iyo ari mu bitamugiraho ingaruka mbi kandi nawe akaba atagikeneye cyane.
    •  Ni byiza kwakira impano no kuyitura indi nkayo cyangwa se iyiruta, iyo ibyo bitabonetse birahagije kumusabira ibyiza kuri Allah.
    •  Biremewe guha impano umubangikanya mana ndetse no kwakira impano ye mu rwego rwo kumukundisha ubuyislamu. Usama mwene Zayidi (Allah abishimire bombi) yavuze ko Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yavuze iti : «Uzakorerwa icyiza akabwira ukimukoreye ati: Allah aguhembe ibyiza, uwo azaba ashimiye byuzuye”. Yakiriwe na Tirmidhiy

ITURO RYIZA

Abu hurayirat (Allah amwishimire) yaravuze ati : umuntu yaje ku ntumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n’imigisha) aravuga ati : « Yewe Ntumwa y’Imana! Ni irihe turo rifite ibihembo byinshi?, Iravuga iti : ni ugutanga ituro uri muzima kandi urikeneye cyane utinya ubukene unifuza ubukire kandi utaritindije ngo bigere igihe ubona ko ugiye gupfa maze ukavuga uti:runaka muhaye ibi na runaka muhaye ibi ,cyangwa uvuga uti : ibi n’ibi nari narabihaye runaka”. Yakiriwe na Bukhari na Muslim

Ntibyemewe ko umuntu atanga umurage mu bye urenze kimwe cya gatatu(1/3) cy’umutungo we keretse abazamuzungura babimwemereye.

  •  Uzavuganira mugenzi we maze akamuha impano kubera ubwo buvugizi akayemera azaba akoze icyaha.
  •  Biremewe kwanga impano kubera impamvu yemewe nko kuba wamenye ko uwayiguhaye ayikurikiza inkyuro cyangwa yigamba kubyo yatanze. Ntibyemewe kwakira impano mu gihe uzi ko yavuye mu nzira mbi nko kuba yibwe cyangwa yambuwe undi.
  •  Ntibyemewe guha umutegetsi impano kugirango agukorere ibyuo wifuza, kuko iyo ni ruswa izira mu buyislamu ndetse uyitanga n’uyakira bose ni ibivume.
  •  Iyo bibaye ngombwa ko aha umutegetsi impano kugirango amukize akarengane cyangwa amuhe ukuri kwe yari yabuze,iyo mpano iba ari ikizira ku mutegetsi kuyakira ari inshingano ze yagombaga kubahiriza,ariko uwayitanze nta cyaha abibonera kuko ari ukugaruza ukuri kwe.

ABIBANZE MU GUHABWA IMFASHANYO

Ituro ryiza kandi ritunganye ni iritanzwe risagutse ku byo umuntu ukeneye kandi bikaba byiza gutangirira kubo ashinzwe gutunga, nk’uko bishimangirwa n’imvugo y’intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n’imigisha) igira iti : ” Inujya gutanga ituro,ujye wibanzirizaho mu byo ukeneye,nihagira igisaguka uhe ab’iwawe,nihagira igisaguka uhe abo mufitanye isano, ukomeze gutyo gutyo,
Akomeza avuga ati : Maze urebe abatuye imbere yawe, iburyo bwawe n’ibumoso bwawe”. Yakiriwe na Muslim

AGACIRO KO GUTANGA UMUTUNGO MU BIKORWA BY’UBUGIRANEZA.

Icyiza gihemberwa ibihembo bingana nacyobyikubye inshuro icumi kugeza kuri Magana arindwi gukomeza kugeza ku nshuro nyinshi cyane, Gutanga mu nzira z’Imana ibihembo byayo byikuba inshuro magana arindwi bishobora no kurenga ibyi kuwo Allah ashaka gutuburira cyane, ibyo bigatandukanywa hakurikijwe uko uwatanze ameze n’umugambi we no kwemera kwe n’ubwitange bwe n’ineza ye n’uko mu mutima we hameze n’ibyishimo bye kuri icyo gikorwa cye akoze, no ku ngano y’icyo yatanze n’akamaro kacyo n’aho kizakorerwa n’ubwiza bwacyo, hanashingiwe ku nzira yabonyemo uwo mutungo atanzemo.

Allah yaravuze ati:

 “ URUGERO RW’ABATANGA IMITUNGO YABO MU NZIRA ZA ALLAH, NI NK’URUGERO RW’IMPEKE YERA AMAHUNDO ARINDWI KURI BURI HUNDO HARIMO IMPEKE IJANA,KANDI ALLAH ATUBURIRA UWO ASHAKA, KANDI ALLAH NI WE MUTUNZI WA BYOSE KANDI UZI BYOSE”.

Qor’ani 2:261

Allah yaravuze ati:

 “ ABATANGA IMITUNGO YABO IJORO N’AMANYWA MU IBANGA NO KU MUGARAGARO, BAFITE IBIHEMBO BYABO KWA NYAGASANI WABO NTA BWOBA KURI BO NTA N’AGAHINDA”.

Qor’ani 2:274

Abu hurayirat (Allah amwishimire) yaravuze ati: Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati: “ Umwe muri mwe natunganya Islamu ye, buri cyiza cyose akoze yandikirwa ibihembo bimeze nkacyo icumi kugeza byikubye inshuro Magana arindwi”. Yakiriwe na Bukharin a Muslim.

KUBOHORA ABACAKARA.

Kubohora: Ni uguha ubwigenge umuntu ukamuvana mu bucakara .

  •  Abantu bose muri Islamu barigenga ntabwo baba abacakara uretse kubera impamvu imwe ariyo: Kuba bagirwa imbohe z’urugamba ari abahakanyi bari kurwanya Abayisilamu.
  •  Islamu yateganyije impamvu nyinshi n’inzira zo kubohora abacakara, ni muri urwo rwego yabigize icyiru cy’uwakoze imibonano mpuzabitsina ku manywa y’ukwezi kw’igisibo cya Ramadhani, kubwira umugore ko kizira gukorana nawe imibonano mpuzabitsina nk’uko kizira kuri nyina, k’uwishe umuntu ku mpanuka n’icyiru cyo kurenga ku ndahiro.

IMPAMVU KUBOHORA ABACAKARA BYASHYIZWEHO MURI ISLAMU.

Kubohora abacakara ni kimwe mu bikorwa bihambaye byo kwiyegereza Allah, kuko Allah yabigize icyiru cyo kwica umuntu ku mpanuka n’ibindi byaha byagenewe icyiru cyo kubohora abacakara, na none kubohora umucakara biba byiza kuko ari ugukiza umuntu ubangamiwe n’ingoyi y’ubucakara agahabwa ubwigenge bwo kwikorera no gukoresha umutungo we uko abishaka.

  •  Kubohoza umucakara kuruta ukundi ni ukubohoza umucakara uhenze kandi ufitye abantu be akamaro.
  •  Kubohora umucakara bihabwa agaciro byakorwa n’ukomeje cyangwa yikinira,bipfa kuba gusa bivuzwe na shebuja nko kuba yavuga ati: “uhawe ubwigenge,cyangwa se akamubwira ati: Urabohowe n’ayandi agaragaza ko amubohoye.
  •  Kandi umuja wabyaranye na Sebuja iyo Sebuja apfuye ahita yigenga.

IBYIZA BYO KUBOHORA.

Biturutse kuri ABIHURAYIRAT (Allah amwishimire) yaravuze ati: “Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: ” Umuntu uzabohora Umuyislamu w’umucakara, Allah azarinda umubiri we guhura n’umuriro”. Yakiriwe na Bukhari na Muslim.

AL’MUKATABA : Ni amasezerano akorwa hagati y’umugaragu na Sebuja ku mutungo runaka umugaragu we agomba kumuha kugirango amuhe ubwigenge ,Iyo umugaragu abimusabye ko bakorana aya masezerano,sebuja agomba kubimwemerera iyo amubonaho ibyiza no gutungana.

Allah yaravuze ati:

 ” ABAGARAGU BANYU NIBIFUZA KO MUGIRANA AMASEZERANO YO KUBAHA UMUTUNGO RUNAKA KUGIRANGO MUBAHE UBWIGENGE, MUJYE MUBIBEMERERA NIBA MUBABONAHO GUTUNGANA, KANDI MUNABAHE KU MITUNGO YANYU IMANA YABAHAYE KUGIRANGO BASHOBORE KWISHYURA IBYO BASABWA.

Qor’ani 24:33

Iyo umugaragu agiranye na sebuja aya masezerano,sebuja agomba kumutera inkunga mu mutungo we akamuha nka kimwe cya kane(1/4) cy’umutungo we cyangwa akamugabanyirizaho umutungo runaka kubyo agomba kwishyura kugirango ashobore kuva mu bucakara.

Umusozo

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?