AMATEGEKO AGENGA IBIRIBWA N’IBINYOBWA MURI ISLAMU
Ubusanzwe muri Islam ibintu byose bifitiye umubiri akamaro biraziruwe, naho ibiwufitiye ingaruka mbi byose ni ikizira muri Islam. Bityo rero ibintu byose bifite akamaro biraziruwe keretse icyo idini yaba yaraziririje hashingiwe kuri gihamya cyangwa se bikagaragara ko giteza ingorane n’ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, ubwo icyo gihe kiba kibaye ikizira muri Islam.
Ikintu cyose gifitiye roho n’umubiri akamaro, cyaba ikiribwa, ikinyobwa cyangwa umwambaro, Imana yarakiziruye kugirango gifashe abantu mu kubasha gukora ibikorwa bibegereza Imana. Imana yaravuze iti:
Yemwe abemeye, murye amafunguro aturuka mu butaka meza aziruwe, kandi muramenye ntimugakurikire inzira za shitani kuko we ari umwanzi wanyu ugaragara”.
Qor’ani 2:168
- Ikintu cyose gifite ingaruka ku bantu cyangwa ingaruka zacyo zikaba ziruta inyungu kibafitiye, cyaba ikiribwa cyangwa ikinyobwa, icyo Imana yarakiziririje, kuko Imana yatuziruriye ibyiza by’ingirakamaro maze iziririza ibibi bifite ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, nk’uko Imana yavuze ku mategeko yahishuriye Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) igira iti: “Iyo ntumwa itegeka abantu ibyiza ikababuza ibiteye isoni, ikabazirurira ibyiza ikanabaziririza ibibi bibagiraho ingaruka”. Qor’ani 7:157INGARUKA Z’AMAFUNGURO KU BANTU
Amafunguro abantu barya abagiraho ingaruka ku myifatire yabo n’imyitwarire mu buzima bwa buri munsi, amafunguro meza aziruwe agira inyungu ku bayafungura, kimwe n’uko amafunguro mabi aziririjwe agira ingaruka mbi ku bayafungura, niyo mpamvu Imana yategetse abagaragu bayo kurya amafunguro meza yabonetse mu nzira nziza ziziruwe, inababuza kurya amafunguro mabi yabonetse mu nzira mbi ziziririjwe.ITEGEKO RUSANGE KU BIRIBWA N’IBINYOBWA
Ubundi muri rusange, ibiribwa n’ibinyobwa byose biraziruwe muri Islam, keretse icyavuzwe muri Qor’ani cyangwa Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) ikemeza ko kizira cyangwa se kikaba gifite ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, ubwo icyo gihe nacyo kiba kibaye ikizira. Bityo ibiribwa byose byiza bisukuye bitanafite ingaruka mbi ku bantu biraziruwe, nk’inyama zitari iz’amatungo azira, ibinyampeke, itende, ubuki, amata, imbuto, n’ibindi biribwa n’ibinyobwa byiza byose biraziruwe. - Kirazira kurya ibiribwa byanduye (Najisi) nk’itungo ryipfishije, amaraso atemba (ikiremve), ibiribwa cyangwa ibinyobwa bifite ingaruka mbi kubuzima nk’uburozi, ibisindisha ibiyobyabwenge, kunywa itabi, n’ibindi byose bifite ingaruka haba ku mubiri, ku mutungo no ku bwonko.IBIREBA UBUTUMIRE KU MAFUNGURO
- Umugenzo w’Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) ni uko iyo umuntu agiye mu rugo rwa mugenzi we w’umuyislamu akamugaburira, ararya atabajije aho ibiryo byavuye, niyo amuhaye icyo kunywa aranywa atamubajije aho cyavuye.
- Ubutumire bw’abantu bibona baniratira kwakira abashyitsi kugirango bigaragaze, abo si byiza kwitabira ubutumire bwabo no kurya amafunguro yabo.UBWIZA BW’IMBUTO Z’ITENDE
Itende ni kimwe mu mafunguro meza, ndetse si byiza ko hari urugo rwayibura kuko ruba rufite inzara, itende ni ingabo irinda uburozi, cyane itende yera ku butaka bwa Madina by’umwihariko iyo mu bwoko bwa Adjuwat. Intumwa Muhamadi (Allah amuhe Amahoro n’imigisha) yaravuze iti: “Umuntu uzabanza kurya itende zirindwi zo mu bwoko bwa Adjuwat buri munsi mu gitondo, nta kintu gishobora kumugirira nabi cyaba icyangiza umubiri cyangwa uburozi muri uwo munsi”. Yakiriwe na Bukhari na Muslim.Itende rikomeza umwijima, rikoroshya kamere muntu kandi rikagabanya umuvuduko w’amaraso, itende ni imwe mu mbuto zikize ku ntungamubiri z’umubiri, rikize ku binyasukari, itende ni imbuto, ni ifunguro rishobora gutunga umuntu, itende ni umuti n’uburyohe.AMATUNGO N’IBIGURUKA BIZIRIRIJWE KURIBWA MURI ISLAMU.
Amatungo n’ibiguruka bizira kuribwa ni ibyavuzwe muri Qor’ani Ntagatifu cyangwa ibyavuzwe mu mvugo z’Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n’imigisha) ko ari bibi kizira kubirya, nk’indogobe n’ingurube, cyangwa ubwabyo bikaba bizira nk’inyamaswa zose zihigisha imikaka yazo (amenyo) cyangwa ibiguruka byose bihigisha inzara cyangwa amatungo azwiho ko ari umwanda nk’imbeba n’utundi dusimba tuguruka.- Kirazira kurya amatungo yariye umwanda, cyangwa inyamaswa idini yategetse kwica nk’inzoka z’amoko yose.
- Kirazira kurya inyamaswa idini yabujije nk’igikeri, inshishi, inzuki n’ibindi nkabyo.
- Kirazira kurya inyamaswa zizwiho ko zirya ibyipfishije nk’igikona n’icyiyoni.
- Kirazira kurya inyamanswa zavutse ku nyamaswa iziruwe n’iziririjwe nk’icyimanyi cy’ifarasi n’indogobe.
- Kirazira kurya itungo ryipfishije n’iryabazwe ritavugiweho izina ry’Imana.
- Kirazira kurya ibiryo n’amafunguro yabonetse mu nzira mbi nk’ibyambuwe cyangwa ibyibwe.
- Kirazira kurya inyamaswa zose z’inkazi zicisha zikanahigisha amenyo n’imikaka yazo nk’intare, ingwe,inzovu, urusamagwe,ikinyogote imbwa, ingurube, ingona, inkende n’izindi nk’izo.
- Kirazira kurya ibisiga n’ibiguruka byose bihigisha bikanicisha inzara zabyo nk’agaca, sakabaka, icyanira n’ibindi bisiga byose bihigisha inzara,
- Kirazira kurya amatungo n’ibisiga, ibyipfishije n’ibirya imyanda nk’icyiyoni n’igikona n’izindi nyamaswa n’ibisiga birya imyanda.
- Inyamaswa z’imusozi zose ziziruwe kuzirya, keretse izavuzwe mu bizira, bityo biremewe kurya amatungo y’inka, ihene,intama n’ingamiya.
- Biremewe kurya impala n’imparage, imbogo, inkwavu, nyiramuha n’izindi nyamaswa zose uretse izihigisha imikaka (amenyo) nk’uko zasobanuwe kuko zirazira kuribwa.
- Ibiguruka byose biraziruwe kubirya keretse ibyavuzwe mu bizira kubera ko bihigisha inzara cyangwa birya imyanda, kuko ibyo kirazira kubirya nk’uko byasobanutse, bityo biremewe kurya inkoko,imbata,inuma, autriche, dindo n’inyoni zisanzwe zose, ibyo byose biraziruwe, keretse ibyavuzwe mu bizira kubera ko bihigisha inzara cyangwa birya imyanda, kuko ibyo ni ikizira kubirya nk’uko byaziririjwe n’imvugo y’Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) iziririza kurya inyamaswa zose zihigisha imikaka yazo, inaziririza kurya ibisiga byose bihigisha inzara”. Yakiriwe na Muslim
- Inyamaswa ziba mu mazi ariho ziba honyine ku buryo zitajya ziba I musozi, izo zose ziraziruwe kuzirya, intoya n’inkuru zose ziraziruwe nta n’imwe ivuyemo, nk’uko Imana yabivuze igira iti: “Mwaziruriwe guhiga inyamaswa zo mu mazi, n’amafunguro yaho ni umunezero kuri mwe..”.Qor’ani 5:96