IBIREBANA N`UBUCAMANZA:
IBIKUBIYE MURI IRI SOMO:
1-IBISOBANURO BY`UBUCAMANZA N`UMWANYA BUFITE MURIISLAM
2-UBWIZA N`AGACIRO K’UBUCAMANZA BUKOZWE NEZA
3-UBUHAMBARE N`UBUBI BW`UBUCAMANZA BUKOZWE NABI.
4-IBIKWIYE KURANGA UMUCAMANZA.
5-UKO IMANZA ZICIBWA.
6-GUTANGA IBIREGO N’IBIMENYETSO
IBISOBANURO BY`UBUCAMANZA N`UMWANYABUFITE MU IDINIYA ISLAM.
Ubucamanza:Bisobanuyekugaragaza itegeko ry`ikintu runaka no kuritegeka ucibwa urubanza, ubucamanza kandi ni ugukemura impaka n`amakimbirane hagati y`abantu.
IMPAMVU UBUCAMANZA BWASHYIZWEHO MURI ISLAM.
Imana yashyizeho ubucamanzakugirango burinde bunabungabunge ukuri kw`abantu, kugirango himakazwe ubutaberano kurinda ubusugire bw`ubuzima bw`abantu, imitungo n`icyubahiro cyabo.
Imana yaremye abantu igena ko bamwe bakenera abandi mu mibereho yabo ya buri munsi, nko kuba bamwe bagirana n`abandi amasezerano atandukanye nk`ubugure, ubukode,gushyingirana n`ibindi bikenewe mu buzima, kandi buri cyose Imana yagishyiriyeho amategeko akigenga kugirango imikoranire yabo ishingire ku kuri,ubutabera n`ituze.
Ariko bitewe n`uko hari igihe hashobora kuboneka kutumvikana n`amakimbirane muri iyi mikoranire, bituruste ku bwende cyangwa kudasobanukirwa bigatera umwiryane,amakimbirane n’inzangano hagati y’abantu bishobora kugera ku rwego rwo guhuguzanya imitungo no kwamburana ubuzima, ni yo mpamvu Imana yashyizeho Ubucamanza kubw`inyungu z`abantu, kugirango bukize abashyamiranye, bunakemureibibazo byavutse hagati y`Abantu mu kuri n`ubutabera.
Allah yaravuze ati: “Twaguhishuriye Igitabo cy`ukuri,cyemeza ibyari mu bitabo byakibanjirije kandi kikanabisimbura, ngaho ujye uca imanza hagati yabo ukoresheje ibyo wahishuriwe kandi ntugakurikire irari ryabo ritazagutesha ukuri wazaniwe”. Qor`an 5:48
UMWANYA W`UBUCAMANZA MURI ISLAM
Ubucamanza ni Umurimo wa ngombwa ku buryo hagomba kubonekaAbawukora byanze bikunze, bityo umuyobozi Agomba kugena Abacamanza mu bice by`igihugu byose kugirango bakize Abantu ku makimbirane n`impaka ziri hagati yabo mu kuri n`ubutabera bityo ba nyiri ukuri bagusubizwe n`abanyabyaha bahanwe no kubungabunga izindi nyungo z’abo bashinzwe kuyobora.
IBISABWA KU MUCAMANZA WA KI ISLAM
Kugirango ubucamanza bukorwe neza, umuyobozi agomba gihitiramo Abantu Abacamanza bujuje ibi bikurikira:
- ·Kuba afite ubumenyi bw`ubucamanza buhagije.
- ·Kuba ari inyangamugayo kandi wiyubaha anafite gutinya Imana.
- ·Kuba ari umuyislam,ukuze,ufite ubwenge kandi atari impumyi cyangwa igipfamatwi.
- ·Kuba umunyakuri atagendera ku marangamutima.
- ·Kuba ari umuntu ufite ubwigenge atari umucakara.
UBWIZA BW`UMURIMO W`UBUCAMANZA
·Guca imanza hagati y` abantu bifite ibyiza bihambaye n`ingororano zikomeye imbere y’Imana , ibyo ni kuri babandi babishoboye bakirinda kubogama no kurenganya.
·Guca imanza ni kimwe mu bikorwa byo kwiyegereza Imana kubera inyungu zirimo zo kunga abantu no gukemura amakimbiranehagati yabo,kurenganura abarengana no guhana abanyabyaha.
·Ubucamanza ni umwuga w`Intumwa z`Imana n`Abahanuzi bayo.
·Kubera agaciro n`ubwiza by`ubucamanza,
Imana yasezeranije ibihembo bibiri umucamanza ukorana umurava akagera ku kuri, kimwe ni igihembo cy`umuhate n`imbaraga akoresha ashakisha ukuri,ikindi ni igihembo cy`ukuri yagezeho.Nahoigihe umucamanzaakoranye umurava ashakisha ukuri kubyo abona ko ari ukurinta marangamutima ashyizemo, ariko imbere y`Imana bikaba atari byo kuri, icyo gihe uwo mucamanzanta cyaha aba akoze imbere y`Imana ahubwo yandikirwa igihembo n`ingororanoimwe kubera umurava yakoresheje.
Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n`imigisha) yaravuze iti:”iyo umucamanza agize umurava maze akagera ku kuri, agororerwa ibihembo bibiri, naho iyo agize umurava agaca urubanza nabi ariko yumva ko ari ko kuri, yandikirwa igihembo kimwe imbere y’Imana”. iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Bukhari n`icya Muslim.
Ubwiza n`agaciro ku bucamanza muri Islam bigaragazwa n`imvugo z`Intumwa y`Imananyinshi, muri zohari aho yagaragaje ibihembo by’abacamanza b’ukuriku munsi w’imperuka igira iti: ” Abacamanzabakoresha ubutabera bazashyirwa mu mwanya w’icyubahiro wuje urumuriiburyo bw`Imana nyiricyubahiro, abo ni babandibakoresha ubutabera mu manza baca, mu bantu babo no mu butegesti bwabo”. Iyi mvugo iboneka mu gitabo cyaMuslim
Na none Intumwa y`Imana yaravuze iti: ” Hari abantu barindwi Imana izatwikiriza igicucu cy’intebe yayo ku munsi w’imperuka ubwo nta kindi gicucu kizaba kiriho ureste icyayo, muri abo harimoumuyobozi ukoresha ubutabera”. Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Bukhari na Muslim
Ibi ni bimwe mu byizan`ibihembo biteganyirijweabacamanzabakoresha Ubutabera, ibyo byose rero bigaragaza Agaciro n`umwanya uhambaye ubucamanzabufite muri Islam.
UBUHAMBARE BW’UMURIMO W’UBUCAMANZA
Ubucamanza ni ugukemura amakimbirane hagati y`abantu,nk’ayo kumena amaraso, gutwara imitungo,kwamburana icyubahiro, n`ibindi birebana n`ukuri kw`abantu,niyo mpamvu ubucamanza ari umwuga utinyitse, kuko haba hari impungenge ko umucamanza ashobora kubogamira uruhande rumwe mu baburana, kubera wenda isano,ubucuti n’icyubahiro n’igitinyiro amubonaho kubera cyangwa inyungu amuteganyaho, ibyo bigatuma abogama kubera izo mpamvu zavuzwe , Intumwa Muhamad (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti ” Ugizwe umucamanza, aba ari nkaho abazwe nta cyuma” Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Abudawuda na Ibnu madjah.
·Umucamanza Akoresha imbaraga z`umubiri n`umutima n`ubwenge kugira ngo amenye ukurimu rubanza n`ibibazo bimugeraho, areba akanasesengura amategeko yose, kugira ngo anarebe irihuza n`imiterere y`ikibazo, ibyo byose bikamunaniza bikamutwara imbaraga z`umubiri n`izubwenge zitari nke, Ariko Imana iba iri kumwe n`umucamanza, iramurindaikanamutera inkunga mu gihe atabogama nta nabere, naho iyo aberaakanabogama, Imana iramutererana agasigara yiringiye ubushobozi bwe nta nkunga y`Imana afite.
IBYICIRO BY`ABACAMANZA N`IMIKORERE YABO.
Allah yaravuze ati: “Yewe Dawidi!twakugize umuyobozi mu isi ngo ujye ucira abantu imanza z`ukuri, kandi ntugakurikire irari ritazakuyobya rikagutesha inzira ya Allah…”.Qor`an 38:26
Biturutse kuri Burayda (Allah amwishimire) yavuze ko Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n`imigisha) yavuze iti: “Abacamanza barimo ibice bitatu: babiri muri bo bazajya mu muriro, naho umwe azajya mu ijuru, uwo uzajya mu ijuru ni wamucamanza ubona ukuri agaca urubanza ashingiye ku kuri uwo,naho umucamanza ucira abantu imanza mu bujiji, uwo ni uwo mu muriro, n`umucamanza ubogamaakabera mu guca imanza uwo nawe ni uwo mu muriro)) Yakiriwe na Abudawuda na Ibnumadjah
GUSABA KUBA UMUCAMANZA
Hashingiwe ku nshingano ziremereye z`ubucamanza,Idini ya Islam ntabwo ishishikarizaabantukwisabira no guharanira kuba abacamanza, keretse ubuyobozi bumubonyemo ubushobozi n`ubunyangamugayo bukaba ari bwo bubimusaba, icyo gihe agomba kubyemera,Intumwa Muhamadi(Allah amuhe amahoro n’imigisha) yabwiye umusangirangendo witwa Abdurahmani mwene Samurata (Allah amwishimire)iti:”Ntukisabire ubutegetsi, kuko nubuhabwa wabuharaniye Imana izagutererana bikunanire, ariko n`ubihabwa utabiharaniye Imana izagushoboza kubikora neza no kubitunganya “. Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Bukhari na Muslim.
IMYIFATIRE IKWIYE UMUCAMANZA.
- ·Umucamanza agomba kuba umunyakuri kandi akagira imbaragamu kuguharanira ariko adahutaza abandi,kugira ngo abanyamahugu batazamukoresha kandi akaba umuntu ucisha bugufiwiyoroshya bitarimo gutinya n’ubugwari, kugira ngo ufite ukuri atazamutinyabikamubuza kuburanira ukuri kwe.
- ·Umucamanzaagomba kurangwa n’ubugenge,ubushishozi n’ubwitonzi, akirinda kurakazwa n`intonganyacyangwa amagambo mabiavugwa n`ababurana bombi, kugira ngo bidatuma ahubuka mu gufata icyemezo.
- ·Umucamanza agomba kuba ari umuntu ushishoza cyane kandi ujijutse azi amayeri y`abantu, kugirango ababurana batamujijisha.
- ·Umucamanza agomba kwiyubaha akanirinda kwifuza imitungo y’abandi.
- ·Umucamanza agomba gutinya Imana agakora uwo murimo agamije ibihembo ku Mana adatinya amaso y’abantu cyangwa umugayo.
- ·Agomba kuba afite ubumenyi bw’amategeko y’ubucamanza cyane cyane akamenya uko abacamnza bamubanjirije baciye imanza kugirango yoroherwe n’umurimo we.
- ·Nibyiza ko umucamanza agisha inama abamenyi basobanukiwe amategeko y’idini,igihe bibaye ngombwa ashobora kubatumira mu rubanza rufite urujijo kugirango bamugire inama mu bimuyobeye.
- ·Umucamanza agomba kuringaniza ababuranyi mu bintu byose: aho abicaza,uko ababaza ibibazo ,mu kubatega amatwi no kubacira urubanza, akirinda kugira uwo abogamira nko kuba yaha umwe icyubahiro undi akakimwambura.
- ·Ntibyemewe ko umucamanza aca imanza arakaye cyane cyangwa se yakubwe cyane,ashonje bikabije,afite inyota ikabije,cyangwa se afite ibitotsi byinshi, kuko ibyo bimubuza gutuza no kumva neza urubanza , bityo akaba ashobora gucikwa n’ibisobanuro bya ngombwa bigatuma aca urubanza nabi.
- ·Umucamanza agomba kuba afite umwanditsi winyangamugayo usobanukiwe kugirango ajye amwandikira ibibazo n’imanza aca n’ibindi bijyana nabyo.
IBYO UMUCAMANZA AGOMBA KWIRINDA
- Ntibyemewe ko umucamanza yakira ruswa n’impano isanzwe cyangwa intashyo y’umuntu batari basanzwebahana impano mbere yo kujya muri iyo mirimo,ariko n’uwo bari basanzwe bahana impano mbere yo kuba umucamanza, ibyiza kurushaho ni uko iyo amaze kujya muri uwo murimo yirinda kwakira izo mpano.
Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha)yaravuze iti: “Impano z’abakozi bahawe kubera imirimo yaboni ubuhemu”. Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Ahmad.
- Ntibyemewe ko umucamanza aca urubanza ashingiye ku bumenyi bwe azi ku kibazo ,kuko ibyo bituma ashinjwa kubogama,ahubwo agomba guca urubanza ashingiye kubyo yumva mu buhamya n’ibimenyetso by’ababuranyi, ariko biremewe ko yashingira ku bumenyi bw’ibyo azi ku kibazo kimugezeho iyo nta mpungenge zo gukekwa zihari cyangwa kikaba ari ikibazo azi neza ko cyasakaye mu bantu ku buryo kizwi nawe n’abandi benshi bari aho.
IBYIZA BYO KUNGA ABASHYAMIRANYE MU BUCAMANZA NO KUBASHISHIKARIZA KUBABARIRANA
Ni byiza ko umucamanza aharanira kungano guhuza ababurana akanabashishikariza kwemera icyaha no kubabarirana mbere y’uko atangira guca imanza, kuko iyo amaze guca urubanza icyo gihe biba ngombwa ko akurikiza umwanzuro w’urubanza.
Allah yaravuze iti: “Nta byiza biri mu byinshi mu biganiro byabo,uretse uzabwiriza abandi gutanga amaturo cyangwa akababwiriza gukora ibyiza cyangwa yunga abantu,uzakora ibyo agamije gushaka ibihembo ku Mana, tuzamuha ingororano zihambaye”. Qur’an 4:114
Na none Allah yaravuze ati: “Abemeramana ni abavandimwe ngaho nimwumge abavandimwe banyu bagiranye ikibazo kandi mutinye Imana kugirango mubabarirwe”. Qor’an 49:10
Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: “Allah ntabwo ababarira utababarira abandi”. Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Bukhari na Muslimu
GUHA INYIGISHO ABABURANA MBERE YO GUCA URUBANZA
- Ni byiza ko umucamanza aha inyigisho abaje kuburanaakanabatinyisha Imanan`ibihano byayo,abibutsa ko urubanza rwo ku isi rushobora kwibeshyaariko umucamanza w`ukuri ari Allah. Bityo uwatsinda ariko ku mutima weazi ko nta kuri afite ibyo ntacyo byamumarira imbere y`Imana.
Intumwa Muhamadi (Allahamuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:” Muby’ukuri jyewe ndi umuntu kandi munzanira ibibazo byanyu ngo mbaburanye, kandi hari igihe bamwe muri mwe baba bazi kwisobanurakurusha abandi ubwo ngaca urubanza nshingiye kubyo numva,bityo uwo nzaha ukuri kwa mugenzi wenkamuha ikintu runaka ku mutima we azi ko kitari icye ntazagifatekuko agitwayecyazaba ari igice cy`umuriro atwaye”.
Iyi mvugo ibonekena mu gitabo cya Bukhari na Muslim
- Iyo abantu babiri bizeyeumuntuubishobye bakamugira umucamanzawo kubacyemurira amakimbirane bafitanye, umwanzuro wafashweubaugombagushyirwa mu bikorwa.
UBUHAMBARE BWO GUCA IMANZA UKORESHEJE AMATEGEKO ATARAHISHUWE N’IMANA
- Ni ngombwa ko umucamanza wa kislam aca imanza akoresheje amategeko yahishuwe n`Imana, kuko ntabwo byemeweguca imanza akoresheje andi mategeko.
Hashingiwe ku kuba amategeko y`idini ya Islam yuzuye kandi ashoboye gutunganya imibereho y`abatuye isi no kubacyemurira ibicazo by`ubuzima,biba ngombwa ko umucamanzawa kislam areba ibibazo byosebimugezeho, akabikemura akoresheje Amategeko y`Imana ashingiye kuri Qor`an ntagatifu n`imigenzo y`Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha), kuko Islamu ni idini yuzuye kandi ishoboye gukemura ibibazo byose by’abantu.
Allah yaruvuze ati: “Abadategekesha ibyahishuwe n`Imana abo nibo bahakanyi”. Qor’ani 5:44
Na none Allah yaravuze ati:
“Kandi ujye ubacira imanza ukoresheje ibyo Imana yaguhishuriye…”. Qor`an5:49
ITANDUKANIROHAGATI Y`UMUCAMANZA N`UMUYOBOZI USHINZWE GUSUBIZA IBIBAZOBY`IDINI (MUFTI)
Umucamanza arangwa n`ibintu bitatu ari byo:
- Mu rwego rwo kwemezaibyabaye aba ari umuhamya.
- Mu rwego rwo kugaragaza itegeko ry`ikintu runakaaba ari nk’ushinzwe gusubiza ibibazo by’idini(Mufti).
- Naho mu rwego rwo kubaumwanzuro we ari itegeko aba ari umutegetsi.
Muri makeitandukaniro riri hagati y`umucamanza n’umuyobozi ushinzwe gusubiza ibibazo by’idini (Mufti) ni uko umucamanza yerekana itegeko ry`ikibazo runaka kandi agategeka korishyirwa mu bikorwanaho Mufti we agaragazaitegeko ry’ikibazo cy’idini adategetse korishyirwa mu bikorwa, ikindi ni uko umucamanzaakemura ikibazo cyabayeho naho Mufti we ashobora no kubazwaikitabayeho hagamijweguhugura no kujijura uwabajije gusa.
UBURYO BWO GUCA IMANZA
- Iyo ababuranyi bombi bageze ku mucamanza,arababaza ati:urega ni nde?ariko biranashoboka ko yaceceka gusa akabaha urubuga, ubwo ubanjije gutanga ikirego niwe ushyirwa imbere agasobanura ikirego cye,iyo mugenzi we baburana yemeye ibyo aregwa,icyo gihe umucamanza aca urubanza ko icyo yishyuzwa agomba kugitanga
- Iyo uregwa ahakanyeicyo aregwa ,umucamanza asaba urega gutanga ibimenyetso ,iyo abigaragaje umucamanza abitega amatwi yasanga bifatika ari ukuri agaca urubanza abishingiyeho.
- Iyo urega avuze ko nta bimenyetso afite ,umucamanza amumenyesha ko mu gihenta bimenyetso afite byemeza ikirego yatanze ubwo nta buryo bundi yabona ukuri kwe,uretse kurahiza uregwa,ubwo iyo urega asabye umucamanza kurahiza uregwa aramurahiza maze akamureka bagategerezaurubanza rw’Imana.
- Iyo uregwa yanze kurahira umucamanza amucira urubanza rwo kumwemeza icyaha, kuko kwanga kurahira ni ikimenyetso kigaragaza ukuri k’umurega, ariko mbere yo kurangiza urubanza icyo gihe umucamanza abanza kurahiza urega akarahira yemeza ko ibyo amushinja ari ukuri,iyo arahiye ahita aca urubanza rwemeza ko ibyo aregera ari ukuri ubwo uregwa agahamwa n’icyaha.
- Iyo uregwa ahakana icyaha akanabirahirira maze umucamanza akamugira umwere,iyo nyuma yaho urega azanye ibimenyetso bigaragaza ukuri kw’ikirego cye, umucamanza arabireba ayasanga ari ibimenyetso bifatika by’ukuri akabishingiraho akamuhamya icyo aregerwa, kuko indahiro y’uhakana icyoaregwa ikuraho urubanza ariko ntikuraho ukuri kw’ibyabaye.
Icyitonderwa:
Ntabwo byemewe gusesa urubanza rwaciwe n’umucamanza wundi, keretse mu gihe yanyuranyije na Qur’an ntagatifu cyangwa imigenzo y’Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) cyangwa anyuranyije n’ikintu cyumvikanyweho kigahurirwaho n’abamenyi bose ba Islam mu buryo budashidikanywaho.
AMATEGEKO AREBANA N’IBIREGO N’IBIMENYETSO
Ikirego:Ni ukuba umuntu yagaragariza ubucamanza ko hari ukuri kwe yishyuza undi muntu.
Urega:Ni usaba guhabwa ukuri kwe,ariko iyo acecetse ntagusabe baramureka.
Uregwa: Ni usabwagusubiza ukuri kw’abandi yishyuzwa,iyo acecetse ntabwo bamureka.
INKINGI Z’IKIREGO
Kugirango ikirego gihabwe agaciro,kigomba kuba cyujuje inkingi zikurikira:
1 Urega
2. Uregwa
3. Icyo aregera(ikiregerwa)
4.Ibimenyetso
Ibimenyetso:ni ibyifashishwa mu kugaragaza ukuri,byaba abatangabuhamya,indahiro n’ibindi bimenyetso byagaragaza ukuri kw’ikirego.
IBISABWA KUGIRANGO IKIREGO CYEMERWE
·Ntabwoikirego cyemerwa keretse gisobanutse neza, cyumvikana, kuko urubanza rucibwa ari cyo rushingiraho.
·Ikiregerwa kigomba kuba kizwi.
·Kuba urega atomorako akiregera, kandi kikaba kigejeje igihe, nk`ideni ryagejeje igihe cyo kwishyurwa, ariko iritarageza gihentabwo byemewe kuriregera.
IMITEREREY`IBIMETSO MURI ISLAM
·Ibimenyetso rimwe na rimwebiba abahamya babiri, Ubundi bikaba umugabo umwe n`abagore babiri, ubundi bikaba abahamya bane, ubundi bikaba abahamya batatu, ubundi bikaba Umuhamya umwe n`indahiro y`uregank`uko biza gusobanurwa imbere.
·Ubuhamyabugomba gushingira ku butabera, kandi umucamanza akabushingiraho aca urubanza, ariko iyo amenye ukurikunyuranye n`ubuhamya bwatanzwe icyo gihe ntabwo yemerewe guca urubanza ashingiye kuri ubwo buhamya, iyo habonetse umuhamya utazwi imyifatire ye, umucamanza abaza abamuzi, iyo hagize umwe mu baburana ugaya imyifatire ye akanenga ubuhamyabwe, asabwa ibimenyetso bigaragazaimpamvu anenga ubuhamya bwe, icyo gihe ahabwa iminsi itatu yo kuba yabizanye, iyo ishize atabizanyebaca urubanzabashingiye ku buhamya yatanze.
IBYICIRO BY`ABANTU KUBYO BASHINJWA
Abantubashinjwa ibyaha bafatwa mu buryo butatu, aribwo:
1.Umuntu uzwiho ubunyangamugayo, gutinya Imana ndetse no kuyubaha, akaba azwi adasanzwe mu bantu basanzwe bakemangwa mu bikorwa byabo, uwo iyo hagize umutangahoikirego cy`icyaha runaka ukamurega, arakurikiranwa akabazwa ibimenyetso by`ibyo avugahagamijwe gushaka ukuri, ariko mu gihe ntacyari cyagaragara ntibyemewe kumufunga cyangwa kumuhana nta bimenyetso biragaragara, kuko asanzweazwiho ubunyangamugayo no kwiyubaha mu bandi. Ariko mu gihe hagaragara ibimenyetso simusiga bimuhamyaicyaha, nawe arahanwa kubera ko ubutabera bwa Islam ari ngombwa kuri bose.
2.Kuba umuntu ukekwaho icyahaatazwi imyifatire ye, ku buryo bitazwi nibaari inyangamugayo cyangwa niba ari umuntu w`umuhemu, uyu iyo aketsweho icyaha runaka, arafatwa agafungwa murwego rwo kumukurikirana ariko ntabwo ahanwamu gihe icyaha kitaramuhama, ahubwo afungwa gusa kugira ngo ataba yatoroka ubutabera.
3.Kuba umuntu asanzwe azwi houbugizi bwa nabi no kwiyandarika ku buryo gukekwaho ibibi ari ibisanzawe bitari n`igitangaza kuba yabikora, uyu rero biremewe ko iyo aketsweho icyaha, afatwaagafungwandetseagahanwa akubitwa kugira ngoyemere icyaha, ibyo bikorwa mu rwego rwo kurinda ubusugire n`uburenganzira bw`abandi.
·Iyo Umucamanza azi ubunyangamugayo bw`abahamya, aca urubanza ashingiye ku buhamya bwabo, naho iyoamenye ko ibimenyetso byatanzwe cyangwa ubuhamya bwatanzweari ibinyoma, ntabwo abishingiraho mu guca urubanza, naho iyoimyifatire n`imyitwarire y`Abahamya itazwi niba ari inyangamugayo cyangwa batari zo, icyo giheumucamanza asaba uwatanze ikirego ko azana abandibantu babiri bazwihoubunyangamugayo n`ukuri, kugirango bemeze ko abo bahamya babaziho ukuri no gutinya Imana, iyo babazanye, aca urubanza ashingiye kuri ubwo buhamya
·Umwanzuro w`umucamanza ntabwo uziruraikizira nta n’ubwo uziririza ikiziruwe, ni ukuvuga ko iyo urega atanze ibimenyetso by`ukuri agatsinda,icyo giheicyo ahawe n`ubucamanza kiba ari ukuri kwe imbere y`Imana kuko byagendanye n`ukuri nyako. Ariko aramutse atanze ibimenyetso bitari ukuri nko kuba yahimba Abahamya b`ibinyoma,maze umucamanzamu buryo abona akabashingiraho kuko atazi ibyihishe akemeza ko ariwe utsinze, icyo giheimbere y`Imana bikomeza kuba icyaha kuri we kuba yatwaraa icyo atsindiye,kuko imbere y`Imanabizwi kokitari icye kabone n`ubwo yaba yagitsindiyeimbere y`ubucamanza bwo ku isi.
Intumwa Muhamadi (Allahamuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:” Muby’ukuri jyewe ndi umuntu kandi munzanira ibibazo byanyu ngo mbaburanye, kandi hari igihe bamwe muri mwe baba bazi kwisobanurakurusha abandi ubwo ngaca urubanza nshingiye kubyo numva,bityo uwo nzaha ukurikwa mugenzi wenkamuha ikintu runaka ku mutima we azi ko kitari icye ntazagifatekuko agitwayecyazaba ari igice cy`umuriro atwaye”.
Iyi mvugo ibonekena mu gitabo cya Bukhari na Muslim
- Biremewe gucira urubanza umuntu udahari bidashoboka kuba yagera ahacirirwa urubanza, igihe hagaragaye ibimenyetso bimuhamya icyaha kandi akaba aregwa icyaha kirebana n`ukuri kw`abantu atari ikirebana n`ukuri kw`Imana nko gukubitwa inkoni z`uwasambanye. Iyo bamaze kumucira urubanzanyuma akaza, ahabwa umwanya wo kwisobanura no gutanga ibimenyetso bye kubyo aregwa.
- Ubundiikirego gitangirwaaho uregwa ari, kukomurirusangeumuntu aba ari umwere, iyoahunze cyangwa akanga kwitaba, cyangwa agakererwa kuza kwitaba nta mpamvu afiteyumvikanaagomba kubihanirwa.
Biremewe ko umucamanzayandikira Mugenzi wew`umucamanza amumenyesha icyaha cyangwa igihano cyahawe umuntu runakaubarizwa mu gace uwo mucamanza akoreramo, ariko icyo cyaha kigomba kuba ari ikirebana n`ukuri kw`abantu, nk`umwenda(Ideni), ubutane, ubwicanyi, ubugome n`ibindi birebanan`uburenganzira bw`abandi,ariko ntibyemewe ko umucamanzayandikira undi mucamanzaamumenyesha icyaha cyakozwe n`umuntu runaka cyangwa gihano yakatiwe iyo birebana n`ukuri kw`Imana nk`igihano gihanishwa abanyweye ibisindisha cyangwa igihano gihanishwa abasambanyin`ibindi nkabyo, kuko amategekoabigengaashingiye ku guhushirana.
IMITERERE Y’IBIREGERWA MU MANZA
Urega n`uregwaiyo baregana ikintu gifatika,kubakiza ntabwo bibura kuba bumwe mu buryo bukurikira:
- Iyo icyo kintu baburana gifitwe n`umwemuri bo uwo baburana adafite ibimenyetso byemeza koari icye,icyo gihe kiba ari icy’uwo ugifite ashyizeho indahiro, Iyo buri wese atanze ibimenyetso byemewe byumvikana, icyo gihe gihabwa ugifiteakanongeraho indahiro.
- Kuba icyo kintu bose bagifitekandi nta bimenyetso bindi bihari, icyo gihe buri weseararahira maze bombi bakakigabana.
- Kuba icyo kintu gifitwe n`undiutari bo kandi nta bimenyetso buri wese afite ko ari icye, icyo gihebakora tombora uwo izina rye rije kuri tombora ararahira akagihabwa.
UBUHAMBARE BW`INDAHIRO Y’IBINYOMA
Kirazira ko umuntu arahira mu izina ry`Imana kandi azi ko abeshya,ahubwo ari ukugira ngo yegukaneumutungo wa mugenzi we mu mahugu, Intumwa Muhamadi(Allah amuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:(( Umuntu uzatwara ukuri kwa mugenzi we akoresheje indahiro y`ibinyoma,uwo imana yabigize ngombwako azajya mu muriro kandiyanamuziririjekuzinjira mu ijuru)) maze Intumwa Imaze kuvuga aya magambo, umugabo umwe arayibaza ati: Ese n`ubwo kaba akantu gatoya amuhuguje nawe azabona ibyo bihano? Intumwa Iramusubiza iti: n’ubwo byaba ikirindicy`agati bita araki”. Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Muslim.
INZIRA N’IMPAMVU ZITUMA IKIREGO GIHAMA UREGWA
Iyo umuntu atanze ikirego arega mugenzi we Icyaha runaka,kugira ngo icyo cyaha kimuhame akiryozwe,bigomba gushimangirwan`imwe mu nzira zikurikira:
- kwemera icyaha.
- ubuhamya n`ibimenyetso.
- indahiro.
Kwemera icyaha: Ni ukuba uregwa ubwe yakwiyemerera ko icyo aregwa yagikoze.
KWEMERAICYAHABIHABWA AGACIRO RYARI?
Kwemera icyaha bihabwaagaciro iyo bikozwe n`umuntu ukuze agimbutse, ufite ubwengebutunganye, kandi akaba abyiyemereye ku bushake bwe nta gahato yashyizweho, kwemera icyahani cyo kimenyetsokiruta ibindi byose mu butabera, kukoari ukwiyemeza bivuye kuri Nyirubwite.
UMWANYA KWEMERAICYAHA BIFITE MURI ISLAM.
·Kwemera Icyaha ni Itegekomu gihe Umuntu yumva ko hari ukuri kw`Imana abazwanka Zakat n`ibindi, cyangwaazi ko abazwaukuri k`umuntu runakank’umwenda amufitiye n’ibindi.
·Biremewe ko umuntu yemera icyaha yakoze cyateganyirijwe igihano cy`ukuri kw`Imana nk`igihano cy`ubusambanyi,ariko kwihishira akicuza ku Mana akanayisaba imbabazi mu ibanganibyo byiza kurusha kwitangaza agahabwa icyo gihano.
·Iyo Umuntu yemeye icyahayakoze bigahabwa agaciro, iyoicyo cyahakirebana n`ukurikw`Abantu, ntabwo aba yemerewe kwisubirahoahakana icyoyemeye, nahoiyo icyo yemeye kirebana n`ukuri kw`Imanank`igihano cy`ubusambanyi, iyo yisubiyehobihabwa agaciroakavanirwaho igihano yari ateganyirijwe, kuko ibihano nk’ibyo bikurwahoku mpamvu y`urujijo iyo ariyo yose.
UBUHAMYA:
Ubuhamya ni ukuba habonekaumuntu uhamya icyaha kiregwa runaka akimwemeza akabishimangiraakoresha imvugo ihamya ibyo azi avuga ati, ndahamya ko nabibonye, ndahamya ko nabyumvisen`izindi mvugo nk`izo. Imana yashyizeho gukoresha ubuhamyamu bucamanzakugira ngo harindwe ukuri kw`abandi.
Imana yaravuze iti:” Mutange abahamyababiri b`inyangamugayo muri mwe“. Qor`an 65:2
IBISABWA KUGIRA NGOGUTANGA UBUHAMYA BIBE ITEGEKO.
- Kuba asabwe kuza kubutanga,
- Kuba abishoboye
- Kuba nta ngaruka gutanga ubuhamyabizamugiraho ku buzima bwe, icyubahiro cye, umutungo we n`umuryango we..
·Kuba umuhamya bigomba kugira ababikora iyo hagize ababoneka biba bihagije, naho gutanga ubuhamyaku byo umuntu yabonye byo ni itegeko kuri buri wese ku birebana n`ukuri kw`abantu.Imana yaravuze iti:(( Ntimugahishe ubuhamya,kuko uzabuhishaazaba akoze icyaha …)) Qor`an 2:283.
·Gutanga ubuhamya ku birebana n`ukuri kw`Imana nko gutanga ubuhamya ku wakoze icyaha giteganyirijwe ibihano ku isi, nk`icyaha cy`ubusambanyi cyangwa kunywa ibisindisha nabyo biremewe, ariko kubireka nibyo byiza kuko bishingiye kuguhishirano kudashyira hanze abandi, keretse iyo uwabikoze azwiho ubwangizi no kubugaragaza cyane,icyo gihe ni ngombwagutanga ubwo buhamyabw`ibyo yakoze, kugira ngo bamucyahe maze ahagarike ubwangizi bwe.
·Ntibyemewe guhamya ubyo udafitiye ubumenyi, ubumenyi bushingira ku bintu bitatu aribyo:kubona cyangwa kumva cyangwa se ikaba inkuru yakwiriye hose ku buryo izwi na benshi, nk’ubukwe,urupfu n’ibindi.
·Guhamya ibinyoma ni kimwemu byaha bihambaye muri Islam, kukobituma habahoakarenganen`amahugu mu bantu, ndetse binashobora gutuma hicwa umuntu urengana kubera ubuhamya bwatanzwe mu binyoma bumuhamya Icyaha cyamwicishacyangwa icyamufungisha n`ibindi bihanobinyuranye ashoboraguhabwahashingiwe ku buhamyabw`ibitabayeho. Imana yagaragaje ibigwi by’abagaragu bayo beza igira iti: ” Ni babandi badahamya ibinyoma…”.Qor’an 25:72
Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n`imigisha) yaravuze iti:(Ese mbabwire ibyaha bihambaye kurusha ibindi? barayisubiza bati :yego yewe Ntumwa y`Imana, irababwira iti: ni ukubangikanya Imana, gusuzugura ababyeyi,Intumwa ivuga aya magambo yari yegamye maze irabanza yicara neza ikomeza igira iti: ndetse no kuvuga ibinyomano guhamya ibinyoma,Intumwa yakomeje gusubiramo aya magambo kugeza ubwo abasangirangendo bifuje ko yarekeraho).
Iyi mvugo iboneka mu gitabocya Muslimu
IBISABWA KUGIRA NGO UBUHAMYABWEMERWE.
- Kuba utanga ubuhamya akuze kandi afite ubwenge, kuko ntabwoubuhamya bw`abana bato bwemerwa keretse babutanze ku bana bagenzi babo.
- Kuba ashobora kuvuga,ntabwo ubuhamya bw`utavuga bwemerwakeretse abwanditse.
- Kuba ibyo avuga abyibuka,kuko iyo abishidikanyaho ubuhamya bwe ntibwemerwa.
- Kuba utanga ari inyangamugayo.
- Kuba utanga ubuhamya ntacyo acyemangwan`abo abutangaho,nko kuba yaba afite inyungu muri urwo rubanza.
- Biremewe gutanga ubuhamya bw’ibyo wumvise k’uwundi, nko kuba wavuga uti: ndahamya ko kanaka yambwiye koyabonye iki n`iki gikorwa n`uyu , keretsemu mategekoarebana no guhamyaibyaha byagenewe ibihanoby`Imanahano ku isi, nk’icyaha cyo kwica,ubusambanyi n’ibindi nk’ibyo ,Ibyo ntabwo byemewegutangamo ubuhamyabw`undi, keretse iyo iyo umuhamya w`umwimerere wa mbere atabonetse akabisaba uwo wundikubihamya mu izina rye,nko kuba yamubwira ati: Uzatange ubu buhamya bwanjye kuri ibi n’ibi,icyo gihe umucamanzayakumva ubuhamyabw`undi.
IBIBUZA UBUHAMYA KWEMERWA
Ubuhamyabw`umuntubushobora kutemerwantibunahabwe agaciro kuberaimwe mu mpamvu zikurikira:
- Kuba uwo atangira ubuhamya bafitanye isano: Aribo ababyeyi bombi na ba sekuru, , abanab`umuntu n`abuzukuru be, abo ntabwo ubuhamya bwabo bwemerwakuri bene waboiyo ari ubuhamyabubavugira, naho iyo ari ububahamya icyaha buremerwa, ariko abandi bafitanye isano rindi ritariabanan`ababyeyi, nk`abavandimwe, ba se wabo n`abandi, abo ubuhamya buremerwa hagati yabo ku bwabobwaba ari ububarengera cyangwa ububashinja icyaha.
·Gushakana:Ntabwo ubuhamya bw`umugabo ku mugore wecyangwa ubw` umugore ku mugabo we bwemerwa iyo ari ubumurengera,arikoiyo ariubumushinjaburemerwa.
·Abafatanyije inyungu
Nk`abantu bafatanyije umutungo mu kazi runaka, abo ntabwoubuhamya bwa buri wese kuri mugenzi webwemerwa kuko buri wese ashobora kurengera mugenzi we kubera inyungu bahuriyeho kimwe n’umugaragu kuri sebuja.
- Gutinya ingaruka z’ubuhamya: Nko kuba ushinjwa barafatanyije icyaha,akabona ko nikimuhama nawe bimugiraho ingaruka,agashaka kumushinjura.
- Abafitanyeurwangorukomeye:Ntabwoubuhamya bw`umuntuku mwanzi we bwemerwa iyo amushinja icyaha, ariko iyoari ukumurengera bwakwemerwa,kuko ntacyo aba Amuca.
- Umuntu wigeze kwangirwa ubuhamya bwe imbere y’ubutabera kubera ko atari inyangamugayo.
- Ivangura:Ubuhamya bw’umuntu urangwaho ivangurantabwo bwemerwa.
- Umukozi ku mukoresha we: Iyo umukozi atanze ubuhamya burenganura sebuja ntabwo bwemerwa.
UMUBARE W`ABAHAMYA USABWA MU BIREGO
Umubare w’abahamya muri Islamu ugenwa bitewe n’imiterere y’ikirego,ibyo bikorwa mu buryo bukurikira :
·Icyahacy`ubusambanyin’icyaha cyo kubonana kw’abahuje ibitsina, ibi byaha kugira ngo bihame ubishinjwa bigomba ubuhamya bw’abantu bane b’igitsina gabo kandi b’inyangamugayo.
Allah yaravuze ati:”Abashinjaicyaha cy`ubusambanyi abagore biyubashye, mazentibazane abahamya bane bo kubyemeza, mujye mubakubita inkonimirongo inani kandi ntimuzemere ubuhamya bwabo na rimwe, abo nibo nkozi z’ibibi”.
Qor`ani 24: 4
·Umuntu uzwiho ubukire avuze ko akennyenawe akwiye guhabwa mu maturo ahabwa abakene, icyo giheasabwakuzana abahamya batatu b`igitsina gabo b’inyangamugayo.
·Ibyaha bihanishwa igihano cyo kwicwa nk’icyaha cyo kwica umuntu n’ibindi byaha Imana yateganyirije ibihano hano ku isi bitari ubusambanyi, ibi byaha kugira ngo bihame ubishinjwa bigomba kwemezwa n’abahamya babiri b’igitsina gabo kandi b’inyangamugayo.
·Ibibazo birebana n’umutungo nko kugura no kugurisha, imyenda,ubukode n’ibindi bibazombonezamubano nko gushyingiranwa,ubutane n’ibindi, ibyo bisabaubuhamyabw’abagabo babiri cyangwa umugabo umwe n’abagore babiri, ariko ku bibazo by’imitungo hemerwa ubuhamya bw’umugabo umwen’indahiro y’urega iyo bidashobotse kuzuza abahamya babiri.
Allah yaravuze ati:”Mutange abahamya babiri b’igitsina gabo, nibataba abagabo babiri, bazabe umugabo umwe n’abagore babiri mubo mwahisemo kubabera abahamya, kuko hari igihe umwe muri abo bagore yakwibagirwamugenzi we akamwibutsa”.
Qor`an2 : 282.
Biturutse kuri Ibnu Abasi (Allah abishimire bombi) yavuze ko Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yaciye urubanzaashingiye ku ndahiro n`umuhamya umwe“.
Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Muslim.
·Ibibazo akenshi bitamenywa n’abagabo nko konsa, kubyara,imihango y’ukwezin’ibindi nk’ibyo, ibyo bishingiraku buhamya bw’abagabo babiri cyangwa umugabo umwe n’abagore babiri cyangwa abagore bane,ariko biranemewe ko bishingira ku buhamya bw’umugore umwe w’inyangamugayo, ariko babayebabiri byaba byiza,biranemewe ko hatangwa ubuhamya bw’umugabo umwe w’inyangamugayo.
·Ibisaba ubuhamya bw’umuntu umwew’inyangamugayo, nko guhamya ko wabonye ukwezi kwakwa Ramadhani n`ibindi bisa nk`ibyo.
·Kwemeza uburwayi bw’itungo, kwemeza uburyo umuntu yakomerekeje undi n’ibindi nk’ibyo, ibyo bisabaubuhamyabw’abaganga babiri, ariko batabonetse n’umwe arahagije.
·Biremewe koumucamanzaaca urubanza ashingiye ku buhamyabw’umuntu umwe hamwe n’indahiro y`uregaiyo agaragaza ko afite ukuri,ariko ibyo bigomba kuba bitari ibyaha byateganyirijwe igihano cyo kwicwa nk`icyaha cyo kwica umuntu cyangwa ibyaha byageneweibihano hano ku isink`ubusambanyi, kunywa ibisindishan`ibindi.
·Iyo umucamanza aciye urubanzaashingiye ku muhamya umwe n’indahiro, maze umuhamyaakisubirahoku buhamya yatanze, icyo giheuwo muhamyayishyura umutungo woseusabwa.
·Iyo abahamya bisubiyeho mu rubanza rw’umutungo nyuma yo kuruca,urwo rubanza ntabwo ruseswa ahubwo bategekwa kwishyuraumutungo waburanwaga, ariko ibyo ntibireba abantu bari bemejeko abo abahamya ariinyangamugayo, naho iyo abahamyabisubiyehoku buhamya bwabo mbere yo guca urubanza, icyo gihe urwo rubanzaruraseswa, ntabwo rucibwa nta n’icyo abo bahamyabishyuzwa.
INDAHIRO
Indahiro:Ni ukwemeza icyo uvuga ukoresheje rimwe mu mazina y’Imana cyangwa kimwe mu bisingizo byayo.
UBURYO INDAHIRO IKORESHWA
Indahiro zikoreshwa mu manza zirebana n’ukurikw’abantu nk’imitungo n’ibindi, naho ibibazo birebana n’ukuri kw’Imana,nk`amasengesho n`ibyaha biteganyirijwe ibihano hano ku isi, ibyo ntabwo bikoreshwamo indahiro nka gihamya.
Urugero:Iyo umuntuavuzeko yatanze amaturo y’umutungo we, ntabwo arahizwa ahubwo iyo mvugo yeiremerwa. Kimwe n’umuntu uhakanaicyaha cy`ubusambanyicyangwa ubujura, ntabwo arahizwa kuko bishingiye k`uguhishira.
- Iyo urega undiikintu runaka ananiwe gutanga ibimenyetso bihamya uwo arega icyo cyaha, kandi uregwa agihakana,icyo gihe uregwa ararahizwa akarahira koicyo aregwa ntacyo yakoze, ariko ibyo bikorwamu bibazo birebana n’imitungo n’ibindi nkabyo. Nahomu birego birebanan’ibyaha by’ubwicanyi n’ibindi byaha Imana yateganyirije ibihano ku isi,ibyo ntabwo bikoreshwamo indahiro nk’ikimenyetso gihakana icyaha, ahubwoimpande zombi zisabwaibimenyetso bigaragara bihamya cyangwa bihakanaicyo cyaha, bitewe n`uko ari ibyaha bihambayekandi bigira ingaruka zikomeyenko kwambura ubuzima uwabikoze,bityo rero bigomba kwemezwan’ibimenyetso bifatika.
- Indahiro ihosha amakimbirane imbere y’ubutabera ariko ntiyambura ukuri nyirako kimwe n’uko itagira ikinyomya ukuri,ahubwo nyiri ukuri gukomeza kuba ukwe imbere y’Imana.
- Ibimenyetso bitangwa n`urega, naho indahiro igakorwa n’uregwa igihe ahakanyeicyo aregwa.
Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: “Iyo abantu baza kwemererwa ibyo baregeraabandi nta bimenyetso babajijwe, abantu bari kujyabashinja abandi kumena amaraso y`ababo ndetse bakiyitirira imitungo y`abandi,ahubwo urega ajye atanga ibimenyetso by’ibyo aregera”. Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Bukhari na Muslimu.
Na none Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha)yaravuze iti:”Ibimenyetso bijye bitangwa n`urega, maze uregwanahakana ajye arahira“.Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Tirmidhiy.
- Umucamanza yemerewekurahiza uregacyangwakurahiza uregwa bitewe n`uko abona ikibazo kimeze. Indahiro yashyiriwehouruhande ruba rugaragaraho koari rwo rufiteukuri ari rwo ruhande ruregwarugashinjwa icyaha,kuko ubundi muri rusange umuntu aba ari umwerenta cyaha afite, bityo kugirango kimuhame hagomba kuba ibimenyetso bifatika bitanzwen`umurega, ubwo reroiyo uregaatabitanze, hifashishwaindahiro y`uregwaarahira ahakana ko icyo aregwa ntacyo yakozeakavanwaho urubanza, ariko ibyobikoreshwa mu bibazobirebana n’ukuri kw`abantunk’imitungo nk’uko byasobanuwe.
GUKOMEZA NO KUREMEREZA INDAHIRO.
Kuremereza indahirobisobanuye kuyikorera ahantu hubahitse muri Islam nko mu musigiti kuri mimbaricyangwakuyikoramu gihe cyubahitse nka nyuma ya swalatul`Asri, ariko umucamanza ashobora kubona ko bidakenewe akabireka.
- Umucamanza yemerewe kuremereza indahiromu bibazo abona bifite uburemere nk’icyaha cy’ubuhemu bukomeye nk’ikirego cyo guhuguza umutungo mwinshi.
- Iyo uregwayanze kurahira indahiro iremereye ntabwo abarwa ko yanze kurahira burundu,kandi iyo arahiye mu izina ry’Imana, umurega asabwa kubyemera mu rwego rwo kubahisha izina ry’Imana, ahasigayeagategereza urubanza rw’Imana.
- Indahiroyemerwaku muntuwese uregwa iyo ahakana,yaba ari umuyislamu cyangwa ari mu bahawe igitabo (Abayahudi n’Abakiristu) abo bose iyobahakana icyo baregwa nta bimenyetso urega afite bifatika byashingirwaho mu kubemeza icyaha, bararahizwa mu izinary`Imana.
Urugero:Umukiristuashobora kurahizwahakoreshejwe amagamboIntumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yabwiraga Abayahudi abatinyisha Allah, agira ati:” Ndabibutsagutinya Allah we wabarokoyeakabakiza ingabo za Farawo, akabahagarikira amazi y`inyanja kugira ngo mwambuke, akabatwikiriza ibicu, akabamanurira amafunguro meza, akanabahishuriraigitabo cye cya Tawurati akagiha IntumwaMusa”. Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Abu Dawuda.
UMUNTU MUBI MU BANDI
Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti: “Umuntu mubi mubandi ni wawundi usanga abantu runaka akabagaragariza koari kumwe nabo, yanagera no mu bandi nabyo bikaba uko“.
Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Bukhari na Muslim
Na none Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti:”Umuntu wangwan`Imanakurusha abandi, ni umunyempaka ushora imanzaaburana mu mahugu ). Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Bukhari na Muslim
Umusozo