Indahiro no Guhiga

INDAHIRO

Indahiro ni ukwemeza ikintu kirahiriwe hakoreshejwe izina mu mazina ya Allah ,cyangwa se igisingizo mubisingizo bye mu buryo bwihariye. Indahiro yemewe ikaba ari na ngombwa kuyitangira icyiru mu gihe itubahirijwe, ni iyakoreshejwemo Allah cyangwa izina mu mazina ye ,cyangwa se igisingizo mu bisingizo bye, nko kuba wavuga uti : WALLAHI WABILLAHI WATALLAHI WARAHMANI WA ADHWAMATILLAHI n’ayandi..

ITEGEKO RYO KURAHIRA IBITARI ALLAH

Kurahira ibitari Allah kirazira kandi ni ukubangikanya guto kuko kurahira ari uguha ikuzo ikirahirwa kandi ikuzo ntawundi rikwiye uretse Allah.Imvugo yagaragajwe na mwene Omar Allah amwishimire yaravuze ati : ” NUMVISE INTUMWA MUHAMADI ,ALLAH AMUHE AMAHORO N’IMIGISHA IVUGA ITI “ UZARAHIRA IKITARI ALLAH AZABA ABANGIKANYIJE “Yakiriwe na Abudaud na Tirimidh

kirazira kurahira ibitari Allah nko kuvuga “ WA NNABI (NDAHIYE MU IZINA NTUMWA),WA HAYAATIKA(NDAKAKUBURA) , WAL AMANAT(NDAHIYE KU INDAGIZO),WAL KAABA(NDAHIYE MU IZINA RYA AL KA’ABA) ,WAL ABAA’A(NDAKABURA ABABYEYI) n’ibindi…” Intumwa MUHAMADI (Imana imuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti :”MU BY’UKURI ALLAH ARABABUZA KURAHIRA KU BABYEYI BANYU, UZABA ARI URAHIRA AZARAHIRE KURI ALLAH CYANGWA SE ACECEKE “Yakiriwe na Bukhari na Muslim

Ni ngombwa kwitwararika ku indahiro no kutazitesha agaciro kuko indahiro zifite uburemere imbere ya Allah, ntibyemewe na none koroshya indahiro, kandi ntibyemewe ko itegeko rijyanye n’indahiro ryirengagizwa .Biremewe ko umuntu yarahira mu bintu biringombwa byemewe n’amategeko y’idini ya Islamu.

IBICE BIGIZE INDAHIRO NI BITATU

Indahiro yemewe : ni indahiro nk’uko byavuzwe haruguru yemewe n’idini ikanatangirwa icyiru iyo itubahirijwe. Indahiro y’amahugu : ni indahiro iziririjwe ikaba irangwa no kurahirira ibintu byahise ubeshya kandi ubizi. Iyo ndahiro ikoreshwa kandi mu kwangiza ukuri no mu bwononnyi ikaba yaritiriwe koreka kuko yoreka nyirayo mu byaha no mu muriro ntigira icyiru ,ikaba itanemerwa ahubwo uyikoze agomba kwihutisha ukuyicuza

Indahiro itagambiriwe : ni indahiro itagambiriwe mu bivugwa n’ururimi nko kuvuga uti : WALLAHI LATA-AKULANNA , cyangwa LATASH’RABANNA n’ibindi,…cyangwa kurahira ku bintu byahise ukeka ukuri kwabyo maze hakagaragara ikinyuranyo cy’ibyo wakekaga . Iyi ndahiro ntiyemewe ntigira icyiru n’uyirahiye ntayihanirwa Allah ati :

 « ALLAH NTABAHORA INDAHIRO ZANYU MUTAGAMBIRIYE AHUBWO ABAHORA IBYO MWAGAMBIRIYE MU NDAHIRO »

Qor’an 5 : 89

Iyo ndahiro ayitandukanyije nko kuba yavuga ati : « ku izina rya Allah nzakora iki n’iki Allah nabishaka maze ntagikore ntaba yishe indahiro.

ICYIRU CY’UWARAHIYE IBITARI ALLAH

Iyi mvugo yagaragajwe na Abihurayirat (Allah amwishimire) yaravuze ati : Intumwa Muhammad (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yaravuze iti : « uzarahira akavuga mu ndahiro ye ati : WALAATA ,WAL UZZA, uzavuge uti : LAA ILAHA ILA LLAHU,(Ntayindi Imana ibaho ikwiye gusengwa mu kuri uretse Allah wenyine), n’uzabwira mugenzi we ati : « NGWINO DUKINE URUSIMBI AZATANGE AMATURO ».Yakiriwe na Bukhari na Muslim

Iyi mvugo yagaragajwe na Sa-adi mwene Abi waqaswi (Allah amwishimire) ko yarahiye kuri laata na uza ( ibigirwamana ) intumwa y’Allah iramubwira iti : « vuga uti : LA ILAHA ILA LLAHU WAH’DAHU gatatu UVUME IBUMOSO BWAWE GATATU WIKINGE KU MANA SHITANI KANDI NTUZONGERE »Yakiriwe na Ahmada Mwene Madjah

AMATEGEKO AREBANA N’INDAHIRO

indahiro ya ngombwa : ni indahiro ikoreshwa mu gukiza ibihano umuntu urengana. indahiro ihamagarirwa :nko kurahira mu kunga abantu indahiro yemewe : nko kurahira gukora igikorwa cyemewe ,cyangwa se kukireka cyangwa se guhamya icyo aricyo cyose .n’ibindi… indahiro itari nziza : nko kurahira gukora igikorwa kibi cyangwa se kurahira kureka no kurahira mu kugura no mu kugurisha indahiro iziririjwe : ni nko kurahira mu binyoma ku bwende cyangwa gukora icyaha cyangwa se kureka ibiri ngombwa. Nibyiza kutarahira iyo indahiro iganisha kubidashimishije cyangwa kureka ibyemewe icyo gihe ukora ibyiza kandi ugatanga icyiru cy’indahiro wakoze y’ibitari byiza.Imvugo y’Intumwa ya Allah (Allah amuhe amahoro n’imigisha) iragira iti : « UZARAHIRA INDAHIRO MAZE AKABONA IBINDI BYIZA KURIBYO AZABIKORE NYUMA ATANGE ICYIRU CY’INDAHIRO YE » Yakiriwe na Muslim.

Ni ngombwa kutubahiriza indahiro igamije kureka ibiri ngombwa nko kurahirira guca umuryango we cyangwa se akarahirira gukora igikorwa kizira ,nk’uwarahirira cyangwa kwica umuntu no kunywa inzoga ,ni ngombwa kutubahiriza iyo ndahiro ,maze ugatanga icyiru cyayo . Biremewe ko utakubahiriza indahiro ,nko kuba warahirira gukora igikorwa cyiza cyemewe cyangwa se kukireka , maze ugatanga icyiru cy’indahiro.

IBITUMA ICYIRU CY’INDAHIRO KIBA NGOMBWA

  1. Ni ukuba indahiro ari iyemewe ikozwe n’usabwa ikintu kiri bube kandi gishoboka ,nk’uwarahira kutinjira mu nzu ya kanaka.
  2. Kuba yarahira kubwende ,kuko kurahira kugahato indahiro ntiyemerwa.
  3. Kuba muri we yagambiriye iyo ndahiro ntiyemerwa iyo itagambiriwe nk’usanzwe amenyereweho (LA WALLAH, BALAA WALLAHI) ku rurimi rwe.
  4. kutubahiriza indahiro ye ,nko gukora ibyo yarahiriye kureka cyangwa se kureka ibyo yarahiriye gukora , kubushake kandi abyibuka.

ICYIRU CY’INDAHIRO

Uwo byabaye ngombwa ko atanga icyiru cy’indahiro ahitamo muri ibi bikurikira :

  1. Kugaburira abakene icumi igice cya SWA-U ni ukuvuga 1,25kg mu byo kurya bikoreshwa mu gihugu kuri buri mukene buri wese agahabwa haba mu ngano itende cyangwa se umuceri n’ibindi… biremewe kandi ko yabaha amafunguro ya saa sita cyangwa aya n’ijoro.
  2. Guha icyo kwambara abakene icumi ,imyambaro yemewe gukorana iswala
  3. kubohora umucakara w’umwemera.

Utanga icyiru ahitamo muri ibyo bitatu bimaze kuvugwa, iyo atabishoboye ategetswe gusiba iminsi itatu ,kandi ugusiba ntikwemerwa uretse nyuma yo kunanirwa ibyo bitatu.Biremewe ko icyiru cyatangwa mbere yo kutubahiriza indahiro bikanemerwa ko cyatangwa nyuma yo kutayubahiriza iyo gitanzwe mbere kiba ari icyeza indahiro, iyo gitanzwe nyuma kiba ari icyiru cy’indahiro.

Allah mu kugaragaza icyiru cy’indahiro yaravuze ati :

 « ALLAH NTABAHORA INDAHIRO ZANYU MUTAGAMBIRIYE AHUBWO ABAHORA IBYO MWAGAMBIRIYE MU NDAHIRO ,ICYIRU CYAYO NI UKUGABURIRA ABAKENE ICUMI MU BISANZWE BIMENYEREWE MUGABURIRA IMIRYANGO YANYU, CYANGWA KUBAMBIKA, CYANGWA KUBOHORA UMUCAKARA .UTAZABIBONA AZASIBE IMINSI ITATU, ICYO NICYO CYIRU CY’INDAHIRO ZANYU IGIHE MWARAHIYE .MUJYE MUZIRIKANA INDAHIRO ZANYU UKO NIKO ALLAH ABAGARAGARIZA AMAGAMBO YAYO KUGIRA NGO MUBASHE GUSHIMIRA ».

Qor’an 5 : 89

Mu kuri umwisilamu agombera mugenzi we, harimo ukwemera indahiro ye mu gihe amurahiriye,ariko bitari mu byaha. Iyo hagize urahira kutagira icyo akora, nyuma akagikora yibagiwe, , cyangwa ku gahato, cyangwa se atazi ko aricyo yarahiriye, uwo ntaba aciye ukubiri n’indahiro ye, nta n’icyiru kuri we kandi indahiro ye irabarwa. Mu gihe hagize urahirira undi agambiriye kumwakira ntabwo ifatwa nk’indahiro, iyo itubahirijwe ariko n’aba agamije ku mwemeza ntabishyire mu bikorwa icyo gihe aba atubahirije indahiro ye . Ibikorwa bijyana no kugambirira urahiriye ikintu, nyamara ahishe inyuma ikindi icyo gihe harebwa icyo agambiriye ntiharebwa ibyo avuga.

Indahiro ifatirwa ku mugambi w’urahiza ,mu gihe umucamanza arahije mu rubanza cyangwa mu kindi ni ngombwa ko biba ku mugambi w’urahiza ,ntibiba ku mugambi w’urahira. Ariko iyo umuntu arahiye ntawe umurahije umugambi uba ari uw’urahira.

Uzaziririza kuri we ibiziruye nk’ibyo kurya byatunganyijwe n’umugore we cyangwa se ibindi nk’ibyo ntabwo ibyo bihita bizira kuriwe kandi iyo yubahirije iyo ndahiro atanga icyiru cy’indahiro. Allah yaravuze ati :

 « YEWE MUHANUZI KUKI UZIRIRIZA IBYO ALLAH YAKUZIRURIYE USHAKA GUSHIMWA N’ABAGORE BAWE, ALLAH NIWE UHEBUJE MU KUBABARIRA IBYAHA KANDI NI NYIRIMBABAZI. RWOSE ALLAH YABATEGETSE MU ZIRURA INDAHIRO ZANYU KANDI ALLAH NI UMURINZI WANYU N’UMUREMYI USHISHOZA CYANE »

Qor’an 66 : 1-2

Urahiye kudakora ibyiza ,ibyo ntibyemerwa ko atsimbarara ku indahiro ye, ahubwo iyo ndahiro ye itangirwa icyiru maze agakora ibyiza.Allah yaravuze ati :

« NTIMUZAKORESHE IZINA RYA ALLAH MU NDAHIRO ZANYU KUGIRANGO BIBABUZE KUGIRA NEZA, KUGANDUKA NO KUNGA ABANTU, KANDI ALLAH NI UWUMVA KANDI NI UMUMENYI WA BYOSE ».

GUHIGA (NADHIR)( Guhigira gukora ikintu ku bwawe nta gahato)

ANADHIR: Ni ikintu umuntu mukuru ahigira yiyemeza gukora kitari itegeko kuri we mbere y’uko acyiyemeza.

ITEGEKO RY’UKO KWIYEMEZA GUKORA IKINTU

Ukwiyemeza gukora ikintu runaka kubera Allah kitari itegeko mbere y’uko ucyiyemeza, biremewe kuri buri wese uzi neza ko azashobora kubyubahiriza no kubishyira mu bikorwa.- kandi bikaba bitemewe kuri buri wese uzi neza ko atazashobora kubyubahiriza no kubishyira mu bikorwa, uko kwiyemeza kandi ntabwo ingaruka zabyo zishimirwa, kuko hari igihe ushobora guhigira gukora ikintu ntubashe kubyubahiriza, ibyo bigatuma abona icyaha . Uhiga kuzakora ikintu, asezeranya Allah ko igihe azamuha icyo yifuza, azakora ikintu runaka nk’umuhigo, nibitaba ibyo atazakora icyo yasezeranije Allah.

Gusa icyo umuntu agomba kumenya ni uko icyo wahize, wagikora,utagikora umenye ko ntacyo Allah agukeneyeho kuko niwe mukungu ku biremwa.

Guhiga ni kimwe mu bice byo kugaragira Allah, ntabwo byemewe kubikorera undi utari Allah, kubera ko bikubiyemo guha icyubahiro no kwiyegereza Allah. Umuntu uzahigira gukora ikintu ku kindi kitari Allah, yaba ari imva,abamalayika,Intumwa,abiyita abatagatifu, uwo azaba abangikanyije Allah, kubangikanya gukomeye bimukura mu idini, kandi umuhigo nk’uwo ntiwemewe kirazira kuwubahiriza.

Ntabwo uguhigira gukora ikintu byemewe uretse gusa ku muntu wujuje ibi: Kuba ari umuntu ugejeje igihe cyo guhemberwa no guhanirwa ibikorwa bye ,agize imyaka iri hejuru y’icumi Kuba afite ubwenge Kuba ariwe wabyihitiyemo Kuba ari Umuislam cyangwa ari Umuhakanyi.

UBURYO BWO GUHIGA :

Uburyo bwa mbere:
Guhiga gukora ikintu mu buryo busesuye : urugero:kuba umuntu yavuga ati :ndahiriye ko ningera ku kintu runaka,nzakora ikintu runaka kubera Allah, hanyuma akagera ku cyo yifuzaga,  Icyo gihe uwo ningombwa kuri we gutanga icyiru cy’iyo ndahiro yakoze.

Uburyo bwa kabiri :
Ni umuhigo ukorwa igihe cy’uburakari.
Urugero: kuba umuntu yahiga kubera impamvu y’ikindi kintu cyabaye.
Urugero : kuba yavuga ati : Nindamuka nongeye kukuvugisha nzajya gukora Umutambagiro i Maka (Hajj). .Icyo gihe uwo ahitishwamo gukora icyo yahigiye cyangwa gutanga icyiru cy’Indahiro.

Uburyo bwa gatatu:
Guhiga gukora igikorwa cyemewe :
Ibyo ni nko kuba umuntu yahigira kwambara umwambaro we n’ibindi… -Icyo gihe uwo nawe ahitishwamo kubahiriza umuhigo we cyangwa gutanga icyiru cy’indahiro.

Uburyo bwa kane:
Umuhigo utari mwiza :
Ibyo ni nko kuba umuntu yahigira gutana n’ umugore we, n’ibindi nkabyo, uwo icyo gihe biba byiza kuri we gutanga icyiru cy’iyo ndahiro ye, kandi akabuzwa gukora ibyo yahigiye bitemewe.

Uburyo bwa gatanu
Guhiga gukora icyaha :
Ibyo ni nko kuba umuntu yahigira kwica undi, kunywa inzoga, gusambana, igisibo ku munsi w’Ilayidi, iyo mihigo yose kirazira kuyubahiriza.

-Uwo nawe ni itegeko kuri we gutanga icyiru cy’indahiro, kubera imvugo y’Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) igira iti : « Nta mihigo yemewe mu gukora Ibyaha, kandi ingurane yabyo ni ugutanga icyiru cy’indahiro ». yakiriwe na Abu Dawudi na Tirmidhiy

uburyo bwa gatandatu
Guhiga mu kumvira Allah :
Ibyo byaba mu buryo busesuye, nko gukora Iswala, Gusiba, Gukora Umutambagiro mutagatifu mukuru(Haji) cyangwa muto (Umrat), i Maka , guhigira kwicara mu musigiti(Itikafu)igihe runaka hagamijwe kwiyegereza Allah, n’ibindi nk’ibyo byose bigamije kwiyegereza Allah, ibyo ni itegeko kubyubahiriza .

Cyangwa se akaba umuhigo yawushingira ku kubaho kw’ikindi kintu yifuza ko Allah yamuha.
Urugero: Nko kuba umuntu yavuga ati: Allah naramuka ankijije ubu burwayi cyangwa se akungura umutungo wanjye nzatanga ituro runaka kubera Allah cyangwa nzasiba, n’ibindi nkabyo.

Icyo gihe iyo abonye icyo yifuzaga ni itegeko kuri we kubahiriza umuhigo we. Kuko gushyira mu bikorwa umuhigo ni ukwiyegereza Allah,kandi Allah yashimye abemeramana bubahiriza imihigo yabo. Allah yaravuze ati:

 “Abemeramana bubahiriza imihigo yabo kuko batinya umunsi w’imperuka ibibi byawo bizaba byakwirakwijwe hose”.

Qor’an 76:7

Allah yaravuze ati:

 “Kandi na buri cyose mutanga cyangwa se imihigo yose muhiga, mumenye ko Allah abizi, kandi ntabwo abahuguza roho zabo bazigera babona ababarengera”.

Qor’an 2:270

Ayisha (Allah amwishimire) yavuze ko Intumwa MUhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yaravuze ati: Uzaramuka ashyizeho umuhigo wo kumvira Allah, uwo azamwumvire n’uzahigira gukosereza Allah, uwo ntazabikore”.Yakiriwe na Bukhari

UMUNTU UZAHIGIRA IGIKORWA CYO KUMVIRA ALLAH, HANYUMA AGAPFA MBERE Y’UKO AGIKORA, UWO ABIKORERWA N’UMUHAGARARIYE. NAHO UMUNTU UZAHIGIRA GUKORA IGIKORWA CYO KUMVIRA ALLAH, HANYUMA AKAZA KUNANIRWA KUGISHYIRA MU BIKORWA; UWO ATEGETWSE GUTANGA ICYIRU CY’INDAHIRO.

Udafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa icyo yahigiye abujijwe kugira icyo ahigira. Kubera imvugo ya Abdillahi mwene Oumar (Allah abishimire bombi) aho yavuze ati: “Intumwa Muhamadi yabujije imihigo (Guhiga), Aranavuga ati: “Mu kuri Umuhigo ntacyo utangira mubyo Allah yakugeneye,ahubwo umuhigo ukurwa ku munyabugugu”. Yakiriwe na Bukhari na Muslimu

*umuhigo umuntu atanze ntacyo uhindura ku igeno ,kuko ubusanzwe umuntu agera kure kubi nk’igihe umwana we yarembye akiyemeza ko umwana we nakira azabaga itungo agatanga isadaka,kandi gutanga byakagombye guhora mu inshingano ze iyo atabikoze bikurwa mu mutungo we ku bw’itegeko bitewe n’ijambo yi yemeje Birabujijwe guhigira buri cyose gikomereye umuntu, haba mu bikorwa, ndetse no mu kumvira Allah.

Umuntu uzahigira gukora icyo adashoboye cyamuteza ingorane nko guhigira guhagarara ijoro ryose asali, gusiba igihe cyose, gutanga amaturo umutungo we wose,kujya I Maka gukora umutambagiro mutagatifu (HAJJ) n’amaguru waba umuto cyangwa umukuru, icyo gihe ntabwo byemewe gushyira mu bikorwa uwo muhigo ushobora gusiga ingorane n’ibibazo bikomeye ku muntu, kandi uhigiye nk’iyo mihigo ategetswe nawe gutanga Icyiru cy’indahiro.

ABAHABWA IMIHIGO

Uhigiye imihigo mu kumvira Allah, ashyira mu bikorwa ibyo yahigiye, ibyo nabyo bikajyana n’amategeko ya Allah. Nk’ igihe yahigiye gutanga inyama kubakene cyangwa se ibindi, uwo ntabwo byemewe kuri we kubiryaho. Kandi igihe azahigira gutanga inyama ku biwe cyangwa ku nshuti ze , uwo icyo gihe azaba yemerewe kuziryaho nk’umwe muri bo. Umuntu uzavanga Guhiga kwe mu byiza akavangamo n’ibibi, uwo ategetswe gukora imihigo y’ibyiza gusa, no kureka imihigo y’ibibi no gukosereza Allah. Abdillahi mwene Abasi (Allah abishimire) yaravuze ati : « Ubwo Intumwa Muhamadi (allah amuhe amahoro n’imigisha) yarimo kuduha inyigisho,abona umuntu uhagaze,Intumwa irabaza iti:ese uyu yabaye iki?, abasangirangendo baramusubiza bati: uyu ni Abu Israil wahigiye guhagarara ntiyicare ntanugame mu gicucu ntanavuge , anahigira kwiyiriza ubuzima bwe bwose. Nuko Intumwa iravuga iti : « Mu mutegeke avuge, yugame, yicare anuzuze igisibo cye. » yakiriwe na Bukhari

ITEGEKO RIGENGA UZAHIGIRA GUSIBA IMINSI RUNAKA HANYUMA IKAZA GUHURIRANA N’UMUNSI W’IGITAMBO CYANGWA SE N’UMUNSI WO GUSIBURUKA UKWEZI KWA RAMAZANI.

Ziyadi mwene Jubayiri yaravuze ati : nari kumwe na Abdillahi mwene Umari, hanyuma umuntu aramubaza ati : Nahigiye kujya nsiba buri wa kabiri cyangwa se buri wa gatatu mu gihe cyose nzaba nkiriho, hanyuma uwo munsi uza guhurirana n’umunsi mukuru w’Igitambo, nuko Abdillahi aramubwira ati : Allah yategetse kubahiriza imihigo, ariko twanabujijwe kujya dusiba ku munsi mukuru w’igitambo, abimusubiriramo avuga nkabyo ntacyo yongeyeho ».Yakiriwe na Bukhari na Muslim

Umusozo

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?