Kwiyambura Umugabo ( AL KHUL’U )

KWIYAMBURA UMUGABO – AL KHUL’U
Al khul’u : Ni ugutandukana kuba hagati y’umugabo n’umugore,bitewe n’uko umugore ariwe wanze umugabo we. ibyo bishyirwa mu ngiro bikaba impamo, nyuma yuko umugore atanga ingurane yubwo butane ihabwa umugabo, kuko ariwe uba wanze umugabo.

IMPAMVU ITUMA IRI TEGEKO RIBAHO
Iyo urukundo rubuze hagati y’abashakanye,rugasimburwa n’urwango n’uburakari cyangwa se kutishima,ibibazo bikaza hagatangira kuragarara inenge hagati y’abashakanye cyangwa zikagaragara ku umwe muri bo,iyo bigenze bityo. Allah yagennie ukuntu aba bantu bigobotora muri iki kibazo. iyo ikibazzo gifitwe n’umugabo ku mugore we Allah yamushyiriyeho ubutane(Twalaqa) nk’inzira yo gukemura ibibazo. Na none iyo ikibazo gifitwe n’umugore ku myitwarire y’umugabo idahwitse,uwo mugore nawe Allah yamwemereye ko ashobora kwiyambura umugabo,mu gihe yaba ashoboye kumusubiza inkwano yamutanzeho cyangwa akagira ikindi amuha gishobora kuba ari gito cyangwa kinini ku nkwano yari yamutanzeho. Ibyo ni ukugira ngo bashobore gutandukana.

  1. Allah aravuga ati: ( Ubutane bukorwa mu buryo bubiri,niba umugabo yiyemeje kugumana n’umugore we ajye abikora ku ineza,cyangwa niba yiyemeje kumureka na none ajye abikora neza, kandi ntabwo byemewe ko mwe abagabo mugira icyo mwambura abagore banyu mubyo mwari mwarabahaye (inkwano), keretse gusa abashakanye bombi bafite impugenge zo kutubahiriza amategeko ya Allah,ariko nimuramuka mugize izo mpugenge, ntacyo byaba bitwaye,umugore aramutse atanze ingurane yubutane…).Qur’an 2:229.
  2. Ibn Abasi (Allah amwishimire) yavuze ko umugore wa Thabit bin Kaysi yaraje abwira Intumwa Muhamad( Allah amuhe amahoro n’imigisha) ati: “Yewe Ntumwa ya Allah, Thabit bin Kaysi ntabwo munenga mu mico ye cyangwa mu idini ariko ntabwo nkimukunze,kandi sinifuza kuba nakora igikorwa cy’ubuhakanyi kandi ndi umusilamu,Intumwa ya Allah iravuga iti:(Ese washobora kumusubiza umurima we yagukoye? uwo mugore aravuga ati yego yewe Ntumwa ya Allah,maze Intumwa ya Allah(Allah ayihe amahoro n’imigisha) ibwira Thabit bin Kaysi iti: “emera agusubize umurima maze mutandukane). Iyi mvugo iboneka mu gitabo cya Bukhari n’icya Muslim

IMPAMVU ZITUMA UMUGORE YIYAMBURA UMUGABO(KHUL’U) KANDI BIKEMERWA

  1. Biremewe ko umugore yiyambura umugabo we iyo umugore yanze umugabo ku mpamvu z’uko wenda babanye nabi cyangwa imyifatire mibi y’umugabo cyangwa kubera imico ye mibi,cyangwa kuba umugore ashobra gutinya kugwa mu cyaha,kuko atakoze ibyo agomba mugabo we,kandi ni byiza ko umugabo yemera icyifuzo cy’umugore we.
  2. Iyo umugore yanze umugabo we bitewe nuko umugabo atubahiriza amabwiriza y’idini, urugero wenda kuba umugabo adakora iswala,cyangwa kutiyubaha,iyo umugore abona umugabo adashobora kugaruka kuri gahunda,biba ngombwa ko umugore yihutira gusaba gutandukana n’uwo mugabo. na none niba umugabo asanzwe akora ibyaha bimwe na bimwe ariko ntabitegeke umugore kubikora,ntabwo ari itegeko ku mugore gusaba ubutane,kuko Imvugo y’Intumwa Muhammad ( Allah amuhe amahoro n’imigisha) ivuga ko: “Umugore wese uzasaba umugabo we ubutane nta mpamvu isobanutse yemewe n’idini,kirazira kuri uwo mugore kumva impumuro y’ijuru”. Kirazira ku mugabo kwiyenza ku mugore we kugirango amusubize inkwano keraka gusa umugore akoze ibyaha bigaragara nk’ubusambanyi, kuroga,kwica n’ibindi icyo gihe ntabwo cyaba kizira.

Allah yaravuze ati:

 “Yemwe abemeye ntabwo mwemerewe kuzungura abagore ngo mubane nabo ku gahato kandi muramenye ntimukabiyenzeho ngo mushakishe impamvu zituma mubambura bimwe mu byo mwabatanzeho(inkwano) keretse gusa nibakora ibyaha bikomeye bigaragara (ubusambanyi,shirki,kuroga) kandi muzajye mubabanira neza,nimuramuka munabanze mujye mwibuka ko hari igihe mushobora kwanga ikintu kandi aricyo Allah yabateganyirijemo imigisha myinshi).

Qur’an 4:19.

Al Khul’u(kwiyambura umugabo) ni iseswa ry’amasezerano yo kubana riba impamo uko byagenda kose,byaba ari mu magambo n’imvugo zigaragaza kwiyambura,gusesa amasezerano yo kubana,kwigura ndetse niyo byakwitwa gutana. Nyuma yahoo ntabwo abatandukanye muri ubu buryo bongera gushakana,keretse umugabo yongeye kumurambagiza agatanga ninkwano zindi.ariko ntibibe bibaye inshuro ya gatatu. Al Khul’u(kwiyambura umugabo) biremewe igihe cyose umugore abishakiye ari mu mihango cyangwa atayirimu,umugore wiyambuye umugabo asabwa gukora edda yo kujya mu mihango inshuro imwe gusa,biremewe na none ko umugabo watandukanye n’umugore we muri ubu buryo ko mu gihe yakwifuza kongera kubana n’umugore batandukanye, kandi akamutangaho inkwano bundi bushya ndetse bagakorana n’isezerano rishya(Nikah). Umutungo uwariwo wose ukwiye kuba inkwano biremewe ko umugore yagitangaho ingurane y’ubutane.umugore aramutse abwiye umugabo we nyemerera nkwiyambure kumafaranga igihumbi umugabo iyo abikoze biba bibaye ukuri kwe guhabwa ayo mafaranga igihumbi,ntabwo byemewe ko yasaba arenze ayo yamukoye .

Umusozo

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?