Intumwa Adam

BISMILLAH RAHAMAN RAHIYM

UMUHANUZI ADAMU (Allah amuhe amahoro n’imigisha)

Izina adamuryavuzwemuri Qor’anntagatifu inshuro 25 mu bice 9 bya Qor’an .Adamu niwe muhanuzi wa mbere wavuzwe muri Qor’ani we n’umuhanuzi wacu Muhammad Allah ibishimire .Inkuru y’imibereho ya Adamumuri ibi bice bya Qor’ani bikurikira:

1-2: 31,33,34,35,37

2-3:33,59

3-5:27

4-7:11,19,26,27,31,35,172

5-17:61,70

6-18:50

7-19:58

8-20:115,116,117,120,121

9-36:60

bitandukanye mu mvugo ariko ibisobanuro nibimwe,bigaragaza ubudahangarwa n’ubudahigwa bwa Qor’an ntagatifu ugereranyije n’ibindi bitabo by’abanditsi n’abahanuzi.

IREMWA RYA ADAMU MU GITAKA

  •  ALLAH ATEGEKA ABAMALAYIKAKUBAMIRA ADAM
  •  IBILIS YIGOMEKA AKANGA KUBAMA

Inkuru ya Adamu (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yumvikana kundangagaciroAllahyamugeneye itigeze iha abandi bahanuzi babayeho,kuba yaramuremye akoresheje ukuboko kwe gutagatifu ,kuba yaramwishyiriyemo roho ye ,kuba yarategetse Abamalayika kumwubamira no kuba yaramwigishije amazina y’ ibiremwa byose .

Mu nkuru y’ iremwa rya Adamu (Allah amuhe amahoro n’imigisha)ni uko Allah yabwiye abamalayika bayo ko izarema umuntumu itaka, ibategeka ko nimara kumutunganya neza no kumushyiramo roho ye bazamwubamira ariko kikaba ari ukubamo kw’icyubahiro ,bitari uku musenga ,kuko Allah adategeka gusenga ibindi bitari We . Muyindi nyito ryari itegeko ryo kubahiriza icyo gikorwa kidasanzwe Allah yari amaze gukora.

Allah yaremye Adamu amukomoyemuruvangitirane rw’igitaka arigira urwondo rw’isayo kugeza ribaye nk’ibumba ,arihuhamo roho Ye ,rihinduka umuntu muzima ugizwe n’inyama, amagufa, amaraso n’imitsi, amuha kunyeganyega kumva no kubona ibimukikije , nibwo Abamalayikabose bubahirizaga itegeko rya Allah bikubita hasibaramwubamira , usibye Ibilisi wari mu madjini wigometse ku itegeko rya Allah yanga kubamakubwo kwibona no kwirata agaragariza Allah ko yaba amusuzuguye (amuhohoteye)ku mutegeka kubamira ikiremwanka Adamu yaremye mugitaka kandi we yararemwe mu muriro . Nibwo Allahyumuvanaga mu ijuru rye. Allah yaravuze ati:” Ibukaubwo twabwiraga Abamalayika tuti nimwubamire Adamu ,barubama usibye Ibilisi wanze akigomeka ,agahita aba mu bahakanyi )) Qor’an 2:34 Nanone Allah yaravuze ati:

“Kandi twamaze kubarema ,tubaha ishusho ibabereyenyuma tubwira Abamalayikango bubamire Adamu ,bose barubamye usibye Ibilisi niwe wanze kwifatanya ,n’abubamye” Qor’an 7:11

Byumvikana muri iyi mirongo uko Allah yaremye inkomoko yacu, ariwe tubereye urubyaro kandi ishusho yahawe akaba ariyo dufite. Allah yaravuze ati:

“Twamaze kurema umuntu mu itaka ry’umukungugu uvuza ubuhuhanyuma rihinduka ibumba rinoze ,kandi n’amajini twayaremye mbere yaho mu muriro ugizwe n’umuyagaushyushye. Unibuke ubwo Allah umurezi waweyabwiraga abamalayika ati: Mu byukuri njye nzarema umuntu muruhererekane rw’itaka rivuza ubuhuha rikozwe mu isayo ry’ibumba rinoze , nimara kumurema no kumutunganya , na mushyizemo Rohoyanjyemuzamwubamire , Abamalayika bose baramwubamiyeusibye ibilisi wanzekuba mu bubama”Qor’an15:26-31

Nyuma Allah aramubwira ati:”yewe Ibilisi wishingikirije iki gituma utifatanyan’abandi kubama ? Ibilisi arasubiza ati:Ntibyaba kurinjyeko nubamira umuntu waremye mu itaka, Allah aramubwira ati: Sohoka mu ijuru ryanjyekuko nkugize ikivume

Kandi umuvumo wanjyeuzakubaho kugeza ku munsi w’ibihembo”Qor’an 7:12-13

UKURAMBA KWA IBILISI KUGEZA KU MUNSI W’IMPERUKA

Ibilisi amaze kubona ko Allahamurakariye akamugira agicibwa akamwirukana no mu ijuru rye abitewe ni uko yanze kubamira Adamu ,yasabye Allah kuzabaho kugeza ku munsi w’imperuka ariko yiha inshinganoyo kuzayobya Adamu n’abazamukomokaho akazagumura benshi mu rubyaro rwe kugira ngo azabone abo ajyana nabo muriDjahanamu.

Allah agaragaza ko Ibilisi yasabye agira ati :”Mana yanjye mpa kurambakugeza ubwo Adamu n’abazamukomokaho bazazurirwa. Allah aramusubiza ati: Mu byukuri uhawe kubaho no kuramba kuzageza icyo gihe wifuje. kuzageza ku munsi w’igihe kizwi nanjye jyenyine, Ibilisi aravuga ati: Mana yanjye ku bw’igihano umpaye,nanjye nzarangaza Adamu n’abamukomokaho, mbatakira ibiri kuri iy’isi, bose mbagushe mumutego nguyemo w’ubuyobe,nzabaturuka impande zose, Kandi uzasanga bake muribo aribo bagushimira, Allah aramubwira ati: sohokamo wirukanywe urikivume, ariwowe nabazagukurikira muri bene Adamu mwese nzaboreka mu muriro wa Djahanamu”.Qor’an 7:14-18

ALLAH AHA ADAMUUBUYOBOZI BW’IRI KU ISI

Allahyabwiye abamalayikabayo ko izagira Adamuumutware w’isi no kuba umugenga w’ ibiyiriho, kuyikoreshauko ashaka no kuyivanamo ibizamubeshahowe n’ uburubyaro rwe igihe cyose baza bagihumeka.

Abamalayika baravuga bati :”Ugiye gushyiraumuntu ku isi uzangiza ,akazamena amaraso, ukatureka kandi aritwe tukwambaza tugasingiza izina ryawe,tutanigomekaku mategeko yawe,ntitugire nicyo dukora mubyowatubujije,Allah yabasubijeko azi amabanga menshi kuri icyo kiremwabo batazi kandi ko azi ibyo berura n’ibyo bahishantibabigaragaze ,ko ariwe wenyine wihariye ibanga ryo kumugira umutwarew’isi kandi ko hari ibanga ry’ubumenyi yamugeneye bo batazi” Qor’an 2:31.

ALLAH YIGISHA ADAMU AMAZINA Y’IBIREMWA BIMUKIKIJE

Allahyashatse kwemeza abamalayika mu bikorwa no kubagaragariza ko uwo muntu basuzuguragahari ibanga yabakinze akarimugenera akanamuha isumbwe atigeze abaha . Allah amwigisha amazina y’ ibiremwa byose byari mu ijuru cyane ibyo yabonesheje amaso yekuva kubihingwa bimera n’ ingingo zabyo,ibiti, imbuto ziribwa,amashami n’ibibabi,amazina y’ inyamaswa n’ ay’ibindi bikenerwa mu mibereho ye . Ikizwi ni ukoukumenya kwa Adamu ku ibyo biremwan’amazina yabyo ,uhereye ku biribwa , ibinyobwa n’ibindibiryohereye muri iryo juru byari ngombwa. Kuko byari binakenewe ngoubugingo bwebukomeze, butandukanye cyane n’ubw’abamalayika kuko bo batarya ntibanywe ntibyaringombwa ko babimenya cyangwa ko bamenya amazina yabyo.

Ninacyo Allah yashingiyeho ababwira ati:” Ngaho nimubwire amazina ya biriya biremwa”.birumvikana ko nta gisubizo Abamalayika babonye kukonta n’icyo bari bakeneyemuri byo. Baravuga bati:

” ubutagatifuni ubwawe Mana , ntabumenyi dufite usibye ubwo watwigishije “.

Allah abwira Adamu ati:(Yewe Adamu , babwire amazina yabyo arayavuga .Allahyongera kubwira Abamalayika ati:”Sinababwiye ko mu byukuriarijyewihariye ubumenyi bw’ibyihishe mu ijuru no mu isi ,nkaba nzi ibigaragara n’ ibyihishe” Qor’an 31-34

Kuba Allah yaragize Adamu umutware kuri iyi si, bifite ibanga rikomeye n’ubushishozi bwa Allah buhanitse yahishe Abamalayika bayo , kuko iyo ajya kubashyira kuri iyi si ngo bayibeho, ntibari kumenya amabangayo kuyibaho kuko ibiyigize n’imiterere yabyo atari ibyo baremwemo , bityokubaho kwabo kuri yo nta kamaro bibafitiye ntibarigukora amato ngo bashakishe amafunguro n’ibindi bibafitiye akamaro byo mu nyanja.Ntibari guhinga ngo bashakishe mu myaka cyangwa mu mbuto n’ ibiti biterwa kuko badakeneyekurya ntibari no gushakisha ibicukurwa mu butaka nk’amabuye y’ agaciro , kuko batari babikeneye mu buzima bwabo.

ADAMU N’UMUGORE WE (HAWA) BATUZWA MU IJURU BANARISOHORWAMO KUBERA IBISHUKO BYA IBILISI

Allah yategetse Adamu ngo ature mu ijuru yiberemo ubwo yari amaze kumuremera Hawa ngo babanemu mutuzo n’ umunezero by’ubuziraherezo , abaha uburenganzirabwo kwisanzura kubiribwa byose byo mu ijuru usibye igiti yababujije kwegera ngo bakiryeho. Ariko ibilisi yakoresheje ubucakura bwe , urwango n’ishyari afitiye Adamu , ikoresha amagambo asize umunyu n’ indahiroashuka Adamun’ umugore we ubwo yababuriraga ati:”Mu byukuri Allah ntiyababujije kurya kuri kiriya giti usibye ko yangagako muzaba abamalayika cyangwa mukazaramba ubuziraherezo kuburyo n’urupfu rudashobora kubageraho” Ibibisi akoresha ubushukanyi bwe n’inama z’ibinyoma n’uburyarya ngo arabagira inama , byatumye Adamu yibagirwa ko ibilisi ari umwanzi we wanze kubama ubwo Allahyabimutegekaga ko Allah yamwihanangirije ko atagomba kuzamugira inshuti ubwo yamubwiraga ati:”Mubyukuri Ibilisi ni umwanzi wawe n’ umugorewawe muramenye ntazababereintandaro yo kuvanwa mu ijuru mukamererwa nabi”.Qor’an7:22-25 Adamu na Hawa kubwibishuko no kwibagirwa bariye kuricya giti. Ibilisi amaze kubashuka no kubifatira ,bariye kuri cya gitibabujijwe nibwoubwamburebwabo bwigaragaje batangira gushakishaamashami n’amababi y’ibiti ngo biyambike , Nyagasani arabahamagara arababwira ati:”Sinababujijekurya kuri iki giti? sinabihanangirije mbabwira ko Shitani ari umwanzi wanyuwigaragaje rugikubita nkabategeka ku mwirinda ? nibwo basubizaga bati :”Mana muremyi wacumu byukuri twahuguje roho zacuniba utatubabariyeibyaha byacu ngo uduhe inemazawe mu byukuri tuzaba abanyagihomboAllah arababwira ati:Ni mumanuke muve mu ijuru mujye kuba ku isi muzayibanahoniho muzabamu munezero kugeza igihe nateganyije , ninaho muzapfira ninaho muzazukira”. Qor’an2: 35-38/ 20: 115-123

ABAMALAYIKA NI IBIREMWA KI?

Ijambo MALAYIKA cyangwa Abamalayikariboneka muri Qor’an inshuro 88 mu bice byayo 86. Abamalayikani bamwe mubiremwa bya Allah yahaye inshingano zikomeye kuva byaremwa kugeza yishubije ubwami bw’isi n’ijuru.

Hadithi yakiriwe na Ayisha (Allahimwishimire) aragira ati:Intumwa ya Allah yavuze ko : ((Abamalayika baremwe mu rumuri , amajini aremwa mu kirimi cy’ umurirona Adamu aremwa nkuko mwasobanuriwe)). Nanone Intumwa ya Allah yongeye kubavugaho nkuko tubibwirwa n’umusangirangendo Djabiri Bun Abdillahiati: ((Numvise Intumwa ya Allah igira iti: ((Ntushobora kubona intambwe (umwanya)w’ikirenge cyangwa akaboko mu majuru arindwi usibye ko uhasanga umumalayika muri gahunda zinyuranye zo kugaragira Allah ,harimo abahagaze ,abunamye ,abubamye n’abandibashinzwe indi mirimo nko gusingiza Allah no kumwibuka…”

Hari bamwe mu bashefu bayobora bagenzi babo Allah yagiye avuga amazina yabo muri Qor’an ntagatifu nka Djibril, Islafil, Mikaail,Izraail,Haruta na Maruta , Mun’kar na Nakir (Allah abishimire)

Umusozo

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?