Intumwa Huud

AMATEKA Y’INTUMWA YA ALLAH HUDU (ALLAH AMUHE AMAHORO N’IMIGISHA)

Intumwa ya Allah Hudu (Allah amuhe amahoro n’imigisha) ivugwa muri Qor’ani ntagatifu inshuro 7 ikaba ikomoka mu bwoko bwa Adu ni abarabu bari batuye Ah’kafu ubu hitwa mu misozi ya Rihali itakigira abayituye mu gihugu cya Yamani mu cyerekezo cya Omani wa Hadhwaralmawuti akaba aribwo bwoko bwa Adu bukaba kandi bumwe mu moko y’Abarabu yagaragaye mubarabu ba mbere aribo: ADU,THAMUDU,JUR’HUM,TWAS-MU,JUDAYSU,UMAYMU,MAD-YANA,AMALIKU,ABILU,JASIMU,KATWIHANU NA BANU YAKITWANU,

Ari nayo Moko yiswe gakondo mu moko y’Abarabu. (Al’ARIBA) hakaba Abarabu biswe Abimukira (Al’Mustaraba) ni Abarabu bakomoka kurubyaro rwa Ismaili mwene Ibrahimu (Allah abahe amahoro n’imigisha).

Uyu Ismaili niwe wa mbere wavugaga icyarabu agikomora kubarabu bo mu bwoko bwa Juruhumu bashyikiraga iwabo muri gahunda ya Hidja kubera ko ariho icyicaro cya Haramu giherereye.

AMATEKA YA HUDU MURI QOR’ANI NTAGATIFU.

Allah amaze kubona ko ubwoko bwa Adu bumaze kwigomeka no kwigira indakoreka yabatumyeho Intumwa yayo Hudu (Allah amuhe amahoro n’imigisha) bari abahakanyi basenga ibigirwamana kuburyo ntaho bari batandukaniye n’abantu b’Intumwa ya Allah Nuhu (Allah amuhe amahoro n’imigisha), Adu bo bari bafite ibigirwamana byitwaga Swamudu na Hataru na Swada.

Ubu bwoko bwari bufite imyumvire idasanzwe ko bariho kubera ibyo bigirwamana byabo, ko ntabundi buzima usibye ubwa hano ku isi gusa. Allah yaravuze ati:”Ese ibyo bigirwamana bibasezeranya ko ubwo muzapfa mugahinduka itaka n’amagufa mutazazurwa?!Ni ikinyoma ibyo musezeranywa.kuba mwavuga ko ari ubuzima bwaha ku isi mutazigera muzurwa.” Qor’ani23:35-37

Yabahamagariye gusenga Allah umwe kumukuza no kumuha icyubahiro kimukwiye bakareka gusenga ibigirwamana, ntibamutega amatwi, usibye kumwamagana no kumuhindura umusazi, abagenza buhoro ntiyahanganye nabo usibye kubumvisha ko ari Intumwa ya Allah kuribo anabagira inama yo kureka ibyo barimo abumvisha ko batagomba gutangazwa n’uko Allah yatoranyije umuntu muri bo (mu bwoko)bwabo akamubatumaho ngo ababurire bataragerwaho n’ingorane nk’izageze ku bantu ba Nuhu mbere yabo.

Intumwa ya Allah Hudu yakomeje abibutsa inema za Allah kuri bo abasaba kumushimira no kumwubaha, kugeza ubwo ababwira ati muby’ukuri jye ndi Intumwa kuri mwe kandi ndi umwizerwa, kubw’ibyo ni mutinye Allah kubyo mukora maze munyumvire, simbasaba igihembo kubyo mbabwira kuko ngitegereje kumurezi w’ibiremwa byose.

Yageze ubwo abibutsa inema za Allah kuri bo dore ko bari abantu barebare banini kandi b’abanyembaraga, bari barubatse kuri buri musozi, amazu y’ubwangizi, bubaka n’amazu y’imitamenwa yo kuzabamo igihe kirekire, n’imbaraga bari bafite bazikoreshaga mu bwangizi, urugomo, guhohotera abanyantege nkeya,ubusahuzi n’ubwicanyi birengeje urugero, yabibukije izindi nema bahawe, zirimo urubyaro amatungo y’amoko anyuranye, ibihingwa n’imbuto ziribwa, imirima yera n’imigezi itemba amazi meza, akababwira ati: “Nimutinye Allah we wabahaye ibyo byose ntakiguzi mumuhaye kandi muzirikane ibyo mbabwira kuko mbafitiye ubwoba kumunsi ukomeye, umunsi Allah azabarakarira, akabasukaho umujinya n’uburakari bwe, baramusubiza bati: “wakwigisha utakwigisha nicya cyimwe kuri twe, ntiduteze kukumvira kuko ibyo dukora sitwe bambere n’abatubanjirije barabikoraga, kandi ibyuvuga by’ibihano iyo ni inkuru ishaje,baramwamaganye, baramuhakana, Allah abaha igihano cyo kuboreka cyabereye isomo benshi usibye ko benshi batemeye”.Qor’ani 26:123-140

Ariko bakomeje gutsimbarara kumvugo zabo no kumyemerere yabo bagera ubwo bamubwira bati: “Uje udutegeka ngo tuve kuri gakondo yacu, tureke imana zacu dusenga maze dusenge uwo Allah wawe umwe gusa, ngaho zana ibyo bihano byawe niba uri mubanyakuri!” Qor’an7: 40

Intumwa ya Allah Hudu yarababwiye iti: amahitamo ni ayanyu ubwo mwiyemeje gutsimbarara kubigirwamana byanyu mwemeza ko ari zo mana zanyu mwabaje, mukanazibumbira n’amaboko yanyu, ayo mashusho atumva ntavuge, ni mwitegure ibihano n’uburakari bwa Allah bigiye kubageraho mugahita mwibuka”. Qor’ani7: 71

IRIMBUKA RY’UBWOKO BWA ADU

Nyuma yo kwamagana Intumwa ya Allah Hudu no kwanga kumwumvira no kumubwira amagambo akomeye yo kumwihenuraho, Allah yarabarakariye, maze intangiriro y’uburakari iba amapfa yamaze hafi imyaka itatu, baje gutakamba basaba imvura, aho kuza ari imvura, habanje inkubiri y’umuyaga wikoreye ibicu by’umukara. Umuvugizi wabo wabasabiraga imvura ariwe Kayiru mwene An’zu arimo gutakamba asaba imvura yumvise ijwi rimuhitishamo ubwoko bw’ibicu ashaka, iby’umweru, iby’umukara n’ibyumutuku, yashubije ko yifuza ibicu by’umukara kuko aribyo bigira imvura nyinshi, Allah yaboherereje ibicu by’umukara by’uzuye uburakari n’umujinya, byaje biturutse mu cyoko k’ikibaya cya Mughithu, uwabanje kubona ibyo bicu mu bwoko bwa Adu ni Umugore witwa Muh’du abyitegereje neza yavugije induru yitura hasi arahwera, agaruye ubwenge baramubaza bati: Ubaye iki? Arabasubiza ati: mbonye ibintu bidasanzwe mbonye inkubiri y’umuyaga, igizwe n’igicu cy’umukara kigizwe n’amahindu y’umuriro,imbere yacyo hari abagabo benshi bagikurura bacyerekeza inaha., bahuye n’akaga n’icyo gicu n’iyo nkubi ya cyo bakamazemo amajoro arindwi n’iminsi umunani.

Intumwa ya Allah Hudu (Allahu amuhe amahoro n’imigisha) yasabye Allah iti: ” Mana yanjye ndengera kubera ubuhakanyi bwabo n’imyitwarire yabo, Allah aramusubiza ati: “mu gihe gito bazicuza” bagoswe n’urusaku rw’inkubiri y’umuyaga nabo ubwabo bahinduka nka serwakira cyangwa ibyakatsi byatwawe n’umuvu w’imvura, ubwo bwoko bw’abahemu bugenda nkanyomberi”. Qor’ani 23: 39-41

Allah yaravuze ati: ” twaboherereje inkubiri y’umuyaga k’umunsi wababereye umwaku ukomeye, wabagayuraga abantu bakamera nk’ibirimbu by’itende bishaje”. Qor’ani 54:19-20.

Allah yarengeye Intumwa ye Hudu we n’abamwemeye, nkuko iyo ntumwa yari imaze kubisaba.

Allah aravuga ati: “Isezerano ryo kubarimbura risohoye, twatabaye Hudu n’abamwemeye tubatabaza inema zacu tubarinda ibyo bihano byari bikomeye. Ubwoko bwa Adu burarimbuka usibye Hudu n’abamwemeye n’igisanira cy’inda ya Law’dhiyat al’hamada bo muri ubwo bwoko bari batuye i Makatul-Mukaramat, nibo batagezweho n’ibyo byago, urubyaro rwabo nirwo rwaje kwisuganya biremamo Adu wa kabiri.

Allah yaravuze ati: ” Ubwoko bwa Adu wa mbere bahakanye ibitangaza byacu,basuzugura Intumwa twaboherereje,bahitamo gukurikira gahunda n’amategeko y’ibyigomeke, bakurikijwe umuvumo wa Allah kuri iyi si no k’umunsi w’imperuka, ni mwibuke Adu n’ubwigomeke bwe, imbaraga n’ubuhangange bw’ubwo bwoko ubuhakanyi n’imyitwarire yabwo,maze mwumve uko bwaje kuzima”. Qor’ani 11:59-60

Umusozo

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?