Intumwa Swaaleh

AMATEKA Y’ INTUMWA YA ALLAH SWALEHE (ALLAH AMUHE AMAHORO N’IMIGISHA)

Igisanira cye ni Swaleh mwene UBAY-DA mwene Asifu mwene MASHAKHI mwene UBAY-DU mwene HADHIRU mwene THAMUDU. Abantu be kugihe cye bitiriwe uyu Sekuru wabo bose bakomokaho ariwe Thamudu, umuryango wa Thamudu ariwe THAMUDU mwene A’MIRU mwene IRAMA mwene SAMU mwene NUHU (Nowa).

Ubwoko bwa Thamudu ni bamwe mu moko y’abarabu bari batuye HIJ-RI iherereye hagati ya HIJAZI na TABUKI, aha Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yahanyuze igiye kurugamba rwa TABUKI arikumwe n’Abayisilamu nkuko tubibwira na Abdulahi mwene OMARI (Allah abishimire) ubwo bari bageze HIJRI kumatongo ya Thamudu, Intumwa ya Allah yihutishije ingamiya ye ibwira abo bari kumwe iti: “Muramenye ntimwinjire mu matongo yabariya bantu barakariwe na Allah, akabahana, ntimuyanyuremo keretse murira kugirango ibyababayeho namwe bitazababaho.

IGIHE UBWO BWOKO BWABAYEHO

Ubwoko bwa Thamudu bwabayeho nyuma y’ubwoko bwa A’adu kugihe cy’Intumwa Hudu (Alla amuhe amahoro n’imigisha), Thamudu nabo ntaho bari batandukaniye n’ ubwoko bw’ A’adu kuburebure, kumbaraga no mukuramba mu myaka babayeho nyuma y’Intumwa Hudu na Nuhu nkuko Qor’ani ibisobanura.

Ubwo Intumwa ya Allah Swalehe (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yababwiraga iti:

 “ Nimwibuke ubwo Imana yagiraga Abasigire ba A’adu mukazungura Isi mukayibaho mu mudendezo n’ubuzima bwiza, mukubaka amazu y’imitamenwa mubibaya no mumisozi, ngaho nimwibuke izo nema zose kandi mureke gukomeza ubwangizi n’ubuhakanyi”.

 Qor’an 7:74 

Na none Qor’ani itugaragariza ko ubwoko bwa Thamudu bwabayeho mbere y’Intumwa ya Allah Musa n’urubyaro rwa Israel. Ubwo Intumwa Mussa (Allah amuhe amahoro n’imigisha ) yabwiraga Abayisraheri ati: “ Nubwo mwahakana Imana mwebwe n’abatuye isi bose, ni mumenye ko Imana yihagije kandi ifite ibindi biremwa biyishimira (biyisingiza). 

Mbese ntimwamenye amateka y’ababayeho mbere yanyu, amateka y’abantu Nuhu, umuryango wa A’adi n’uwa Thamudu n’andi moko yabayeho nyuma yabo, atamenywa n’uwariwe wese usibye Imana wenyine, Intumwa zabo zagiye zibageraho , ziberaka ibimenyetso n’ibitangaza bya Allah kuribo, ntakindi bakoze usibye kwifata no kwipfuka kuminwa, no kuzibwira ngo: ibyo mwadutumweho turabyanze, ntanubwo dufitiye icyizero ibyo muduhamagarira”. Qor’an 14:8-9 

Ubu bwoko bwa Thamudu aho bari batuye ubu haboneka ibisigazwa by’amatongo yabo, hari inyandiko zanditswe kurutare, hari ingoro yitwaga Qasrul Binti , hari n’imva ya BASHA uwari umwami wabo, haboneka ahari ikigo cy’ingabo. 

IDINI RYA THAMUDU 

Ubwoko bwa Thamudu kimwe n’ubwa A’adu bwa bubanjirije ndetse n’ubwa NUHU (Allah amuhe amahoro n’imigisha) bose basengaga ibigirwamana babangikanya Allah kumugaragaro, kugeza ubwo Allah aboherejemo Intumwa ye Swalehe (Allah amuhe amahoro n’imigisha) abakomotsemo, yaje abahamagarira gusenga Allah umwe rukumbi kumusaba imbabazi no kureka ubwangizi bakoraga kuri iyi si aho kumwumva baramwamaganye bagera n’aho bamwita umusazi bagira bati:

 “Yewe Swalehe mbere y’uko utubwira aya magambo, twakubahaga tukakubonamo ukuri n’ubunyangamugayo none uratubuza gusenga imana zasengwaga n’Ababyeyi bacu! ahubwo iyo Mana unaduhamagarira turacyanayishidikanyaho, nawe arabasubiza ati: “Yemwe bantu banjye mwabifata mute ndamutse mfite ibimenyetso bigaragara byerekana ukuri kw’ibyo mbabwira, kurimo n’inema yampaye mbese mubona nciye akubiri nabyo ngahakana Allah ngo mfatanye namwe muri gahunda murimo, hari uwazandengera muri mwe imbere ya Allah usibye kunyongerera ibibazo n’ingorane!”

Qor’an 11:61-62 

Intumwa ya Allah Swalehe (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yabibukije inema za Allah yabahaye kuri iyi si, abasaba kuzishimira baha icyubahiro uwazibahaye muri zo harimo kuba Allah yarabagize abasimbura b’ubwoko bwa A’adu bakazungura isi, kuba yarabahaye imibereho ishimishije, ubuhanga n’imbaraga byo kubaka amazu y’imitamenwa haba mu bibaya cyangwa mu misozi miremire, kuba yarabahaye ubutaka bwera, imigezi itemba amazi y’urubogobogo, imbuto z’amoko yose zirimo imitende ishimishije n’ibindi… 

Abahamagarira kugarukira Allah kuba ariwe basenga wenyine no kureka ubwangizi barimo gukora kw’isi, yabizezaga ko ibyo byose abikora nta gihembo abatezeho, usibye ko igihembo cye agitegereje kwa Allah, umwami w’isi n’ijuru n’ibirimo byose, ntagisubizo bamuhaye usibye kumwita umusazi cyangwa ko yaba yararozwe, bati:

 ” Ntakindi tukubonamo usibye ko uri umuntu nkatwe, niba uvuga ukuri twereke igitangaza cyatuma tukwemera!”

Qor’ani: 26: 154 

Allah yamuhaye ikimenyetso kibagaragariza ko inzira abahamagirira ari ukuri kandi ko inyigisho abagezaho ko ziturutse kuri we nkuko bari bamaze kubimusaba bamunaniza, aboherereza Ingamiya y’imbyeyi, Intumwa ya Allah Swalehe irababwira iti:

 “iyingamiya ni kimwe mubimenyetso mwasabye, izajya inywa amazi umunsi umwe namwe muyavome uwundi munsi kuburyo bwo gusimburana, kandi muramenye ntimuzayisagarire ngo muyigirire nabi, mutazahura n’ibihano bikomeye”

Qor’ani 26:155-156 

Ibimenyetso bimaze kugaragara, habonetse bamwe mubantu b’uwo muryango wa Thamudu bahise bamwera cyane muri babandi b’abanyantege nke bari barakandamijwe n’ibyo bihangange by’inkozi z’ibibi, nibwo habonetsemo ibice bibiri, abemeye Swalehe n’abamwigometseho . Icyakurikiyeho ni uko abo bigometse mu bwoko bwa Thamudu bagerageje kugandisha abemeye bagira bati:

 “ubu koko mwemera ko Swalehe yaba ari Intumwa ya Allah?! barabasubiza bati: Muby’ukuri twe twemeye ko ari Intumwa”. Abo bigometse barababwira bati: “ Natwe uwo mwemeye n’ibyo avuga turabihakanye ntitunabyemera”.

Qor’ani 7:75-76 

Ibyo byigomeke byongeye kumubwira biti: ubu tugufitiye umujinya n’uburakari wowe n’abakwemeye, arabasubiza ati: “ imijinya yanyu izabagarukira, ahubwo ntakindi mbabonamo usibye ko mbona mugiye kugeragezwa muri uwo mujyi abari ku isonga z’inkozi z’ibibi bari agatsiko k’abantu icyenda batigeze barangwaho n’icyiza narimwe usibye ubwangizi gusa n’ubugome ab’ingenzi twavugamo hari:

  •  Kadaru mwene Salifu wari perezida wabo
  •  Musw’dali mwene Mah’raji
  •  Dhuabu mwene Am’ru
  •  Al’hababu wari umutambyi mukuru w’ibigirwamana byabo.
  •  Rababu mwene Swa-ar wari umupfumu wabo n’abagore babiri aribo: Anizafu mwene Ghunaimu na Swadukatu.

Nibwo batangiye guhunda zo kumugambanira uko bazamwikiza we n’abamwemeye bakamwica bakiza n’iyo ngamiya . Uko umunsi wahitaga undi ugataha niko barushagaho gutara umujinya n’uburakari ku Ntumwa ya Allah Swalehe dore ko n’ibimenyetso bari bamusabye babibonye, ntibarakaye kuko byari mukuri, ahubwo barakaye kubw’ikimwaro ibitangaza gikomeye babonye kuri iyo ngamiya ni:

  •  Kuba itari iteye nk’izindi mubunini , no mukurisha.
  •  Kuba yaraje iturutse murutare bose babireba.
  •  Kuba umunsi wayo wo kunywa amazi yarayihariraga yonyine ntihagire umuntu cyangwa inyamanswa yindi yegera kumazi.
  •  Kuba yarakamwaga amata yayo agahaza abatuye umujyi wa HIJRI.

Icyakurikiye n’ukugambanira Swalehe n’abamwemeye ngo babice, bice n’iyo ngamiya habayeho umugambi wo kubanza kurahizanya, bemeza ko ntawuzabavamo ngo amene ibanga rwo kwica Swalehe n’ingamiya ye, Allah yaravuze ati:

 “Bacuze imigambi mibisha Allah nawe ayiburizamu badasobanukiwe”

Qor’ani 27: 49-50 

Nyuma y’indahiro bashyize umugambi mubikorwa biyambaje ibihararumbu muribo babyemerera n’agahimbaza mutsyi:

  1. Musw’da’u mwene Mah’raju yabishishikarijwe n’umugore witwaga Swadukatu mwene Almahiya wari mwiza w’umukungu muri bo, amwemerera ko ni yica Ingamiya azamwiha wese, uyu Musw’da’u niwe wayirashe umwambi yitura hasi.
  2. Khadaru mwene Salifu ninawe washishikarijwe n’umugore witwaga Unaizatu mwene Ghuna’imu wari ufite Abakobwa beza bane yamwijeje ko niyica ingamiya azahitamo uwo ashatse akamurongora, uyu nawe yakoreye icyo gihembo akura inkota ye aragenda asogota iyo ngamiya arayica n’inyana yayo. Babikoze ari ku wa gatatu Intumwa Swalehe irabimenya irababwira iti: “ kubwo kwigomeka kwanyu, ubuhakanyi, agasuzuguro ni mwitegure igihano cya Allah gikomeye mugihe kitarenze iminsi itatu ariko mbere y’uko kibageraho hari ibindi bimenyetso bizakibanziriza, umunsi wa mbere uburanga bwanyu buzahinduka umuhondo(kuwa kane) kumunsi wa kabiri (kuwa gatanu) uburanga bwanyu buzahinduka umutuku, kumunsi wa gatatu (kuwa gatandatu) uburanga bwanyu buhinduke umukara ni nako byaje kugenda bucyeye kucyumweru izuba ritangiye kurasa nibwo rwambikanye.

Qor’ani iratwereka uko bishe iyo ngamiya Allah yaravuze ati

 “Barayisogota,Swaleh arababwira ati nimwishime mu minsi itatu muzabona ibihano bya Allah,iryo ni isezerano ridahinyurwa

“Qor’an 11:65 

Nanone Allah yaravuze ati:

 “ibuka ubwo umubisha muri yasogotaga Ingamiya.Kandi intumwa ya Allah Swaleh yari yarababuriye igira iti muramenye ingamiya ya Allah munubahiriza igihe cyayo cyo gushoka,ntibamwumvira barenga barayisogota, Allah araboreka kubwicyo cyaha cyabo ntiharokoka numwe”

Qor’an 91:12-14 

Nanone Allah yaravuze ati:

 “Bahamagara umwe muri bo arayifata arayisogota,turabarimbura,mbega igihano gihambaye kuri bo kikaba no koburira abigomeka ku ntumwa zanjye”

Qor’an 54:29-30 

UKO UBWOKO BWA THAMUDU BWARIMBUWE 

Nyuma y’uko kwigomeka kwabo, n’ubugambanyi bakoze bwo kwivugana Intumwa ya Allah Swalehe n’abamwemeye bageze ku 120 abandi bose muri ubwo bwoko bageze ku ngo ibihumbi bitanu bararimbutse n’urubyaro rwabo, Allah aravuga ati:

 “ Reba uko iherezo ry’ubugambanyi bwabo ryagenze, mubyukuri bo n’imiryango yabo twarabarimbuye ntihasigara n’uwo kubara inkuru, no kubera ubuhemu bwabo amazu yabo yabaye amatongo,icyo kikaba ari isomo n’igitangaza kubafite ubwenge”

Qor’an 27: 50-52. 

 “ Baramuhakanye n’ingamiya barayica, Nyagasani abarimbura kubera ibyo byaha bakoze, kandi ntiyitaye kwiherezo ryabo”.

Qor’an 91:14-15 

Allah akomeza yerekana ko yahannye abo bantu yihanukiriye agira ati:

 “Isezerano ryo kubahana risohoye, twarokoye Swalehe n’abamwemeye kubwimpuhwe zacu, tubarinda gusuzugurika kuri uwo munsi, muby’ukuri Nyagasani wawe niwe Nyirimbaraga Nyirintsinzi, abo bahemu twabateje Inkubiri y’umuyaga ivanze n’urusaku n’imitingito basigara ari imirambo misa mumatongo y’ingo zabo, ibyo bari bafite ntacyo byabamariye, ahubwo bahakanye Nyagasani wabo ukorama kubabaho”

Qor’an 11:66-68 Allah akomeza atwereka uko ubwo bwoko bwazimye. 

“Isi yahinze umushyitsi, uwo mutingito nawo wagize uruhare kurupfu rwabo bwakeye ari imirambo misa, Intumwa Swalehe amaze kubona ibibabayeho, yabwiye imirambo yabo ati: “Yemwe bwoko nabagejejeho ubutumwa bwa Nyagasani wanyu mbagira inama uko nshoboye, mwanga kumva kuko mutakundaga ababagira inama , akaba ariyo mpamvu muhuye n’akaga nkaka”. Aya magambo yayababwiye bamaze gupfa. Nkuko Intumwa ya Allah Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha) yayabwiye abahakanyi bamurwanyije bakagwa kurugamba rwa Badri hashize amajoro atatu afata ingamiya ye yerekeza Qulaibu aho bahambwe arababwira ati: “Mwabereye Intumwa yanyu umuryango mubi, mwarampakanye, nemerwa na rubanda, muramenesha,nakirwa na rubanda,murandwanya ntabarwa na rubanda,nimugende mwabereye Intumwa yanyu umuryango mubi” Umusangirangendo Omari aramubaza ati: Yewe Ntumwa ya Allah uravugisha abantu bapfuye?! Intumwa iramusubiza iti: “Ndahiye kw’izina ry’ufite ubugingo bwanjye mubiganza bye, mwebwe ntabwo mwumva kurusha aba bantu! usibye ko badashobora gusubiza”. 

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?