Intumwa Luut

AMATEKA Y’INTUMWA YA ALLAH LOTI (LOTI) ALLAH AMUHE AMAHORO N’IMIGISHA.

Ni Loti mwene Harani umuvandimwe wa Ibrahim (Allah amuhe amahoro n’imigisha) mwene Tarihi . Loti ni umwe mu bemeye Ibrahim aranamuyoboka, bakoranye ingendo nyinshi kuburyo no mu Misiri bageranyeyo, ahagirira ubuzima bwiza, aza kuhabonera imitungo myinshi. Baje gutandukana babyumvikanyeho kuko amatungo yari amubanye menshi akenera aho kuyororera nibwo yimukiye mugace ka Yorodani ahitwa Sodoma.

ABATURAGE BA SODOMA

Abaturage ba Sodoma barangwaga n’umuco mubi ntibatinyaga cyangwa ngo bagire isoni zo gukora amarorerwa n’amahano ku karubanda, mu myitwarire mibi n’umuco wabarangaga harimo ubujura n’ubwambuzi, bwakorerwaga abacuruzi banyuraga mu mujyi wabo ndetse n’umugenzi wihitiraga ntibyababuzaga kumuhemukira, nkuko byagaragaye ubwo Sara umugore wa Ibrahimu(Allah amuhe amahoro n’imigisha) yoherezaga Laazir amutumye kwa Loti, ibyo byihebe byamuteye ibuye biramukomeretsa, agiye kubaregera umwe mubabakuriye amuca amafaranga kandi yahohotewe. Dore bimwe mu bikorwa byarangaga abantu bo mu mujyi wa Loti:

  •  Ibikorwa bigayitse by’urukozasoni n’amahano bakoreraga ku karubanda cyane cyane mu biterane byabo bakabibonamo ko ari ishema kuri bo.
  •  Ubujura bw’amayeri (uburiganya) n’ubw’ingufu byarimba bakica ababo babukoreye.
  •  Abagabo kurongora abagabo bagenzi babo, akaba ari nabo bahimbye ubwo buryo mbere y’izindi nkozi z’ibibi zabaye kuri ino si dutuyeho.

Intumwa y’Allah Loti Allah (Allah amuhe amahoro n’imigisha) we kimwe n’izindi zamubanjirije amaze kubona ubuhakanyi bumaze gufata icyicaro, ubwanginzi bw’indengakamere n’ibindi bikorwa bigayitse mu bantu be, nibwo yatangiye kubahamagarira inzira yo kuyoboka Allah akaba ariwe basenga wenyine, abahamagarira kumwubaha no kumutinya agira ati: Yemwe Bantu banjye mu by’ukuri njye ndi Intumwa ya Allah kurimwe kandi ndi umunyakuri kubyo mbabwira, nimutinye Allah kandi munyumvire, kubw’ibyo singamije ko mumpa igihembo kubyo mbabwira kuko igihembo cyanjye ngitegereje kumurezi w’Ibiremwa byose. Dore iki gikorwa mukora cy’urukozasoni abagabo mukarongora abagabo bagenzi banyu, bitarigeze bikorwa n’abandi ku isi, mukareka abo Allah yabateguriye (abagore) ngo mwishimane nabo, ahubwo mumaze kuba ubwoko bubi, nibwo bamuteraga ubwoba bamubwira bati: yewe Loti! niba utaretse ayo magambo yawe, tuzakwirukana wowe n’umuryango wawe muri uyu Mujyi kuko muri abantu bigize intungane.

Allah akomeza atwereka muri Qor‘an uko yarakariye abo bantu n’uko yohereje abamalayika batatu mu ishusho ry’abantu, baje kwa Loti ari abasore beza bateye ubwuzu. Aragira ati : “Ubwo intumwa z’acu zari zigeze kwa Loti, amaze kuzibona yazigiriye impuhwe n’imbabazi(abamalayika) isi imubana ntoya abura uko abyifatamo ,atekereza no kubuhura ngo bave aho bajye mu wundi mujyi abe ariho basaba icumbi ryo kurara kuko yari afite ubwoba ko abantu be baza kubakorera amahano nibwo yavugaga ati : ” Uyu munsi urahambaye! ” Abo bantu be bamenye ko kwa Loti hashyikiye abasore beza badasanzwe, baje biruka ngo babashimute nk’uko byari bisanzwe muri kamere yabo y’ubukozi bw’ibibi. Ababonye nibwo yababwiraga ati : “Yemwe bantu aho kugira ngo munkoze isoni ku bashyitsi banjye, dore mfite abakobwa mureke mbabashyingire kuko nibo Allah yabaremeye muri gahunda zo kwishimisha. Nimutinye Allah, Ubundi muri mwe ntawe ushobora kumva ukuri ngo ayoboke!?

UKURIMBUKA KW’ABANTU BA LOTI I SODOMA NA GOMORA

Abo bamalayika binjira mu mujyi wa Sodoma umuntu wa mbere bahuye nawe ni umwe mu bakobwa ba Loti bahuye avuye kuvoma ni nawe wabagejeje mu rugo kwa Loti. Yari afite abakobwa babiri, umukuru yitwaga Rayitha,umuto yitwaga Zagaritha naho umugore wa Loti nawe yari nyamujyiyo bijya kuburyo nawe yagize uruhare mu guhururiza bariya bashyitsi amenyesha izo nkozi z’ibibi mu ibanga ko iwe hashyikiye abasore beza nk’abo bakunda.

Nibwo bahururaga ngo bajye kubatwara babakorere ibyamfura mbi. Intumwa ya Allah iratakamba ngo babareke ahubwo abashyingire abakobwa be aho kugira ngo bamukoze isoni ;bamutera utwatsi bati : ” Abakobwa bawe ntabo dukeneye ,niba ari igitsina gore natwe turabafite ahubwo widutindira kandi ntuduteshe igihe kuko uzi icyo dushaka.”

Intumwa Loti irabwira iti : «Iyo nzakuba mbafiteho imbaraga cyangwa mfite ikindi nishingikirije narikubarwanya nkatabara abashyitsi banjye.” hano niho babashyitsi be bamumaze ubwoba bamubwira ko ari abamalayika boherejwe na Allah ngo baze kurimbura abo bantu bintakoreka. Baramubwiye bati : «Yewe Loti twebwe turi intumwa z’umurezi wawe Allah,ntugire ubwoba kubera izi nkozi z’ibibi kuko ntacyo zigutwara turakurengera ahubwo teguza abawe n’abakwemera bakakumvira musohoke muri uyu mujyi butaracya,kandi ntihagire usubiza amaso inyuma ngo arareba yo,usibye umugore wawe niwe uzareba yo kuko nawe ibyago bizamugeraho kimwe n’izo nkozi z’ibibi zose kandi isezerano ry’igihano cya Allah kuri bo ni mugitondo kandi igitondo ni hafi..

Allah atubwira bimwe mu bihano yahanishije bariya bantu b’i Sodoma na Gomora : ” Ubwo igihe cy’isezerano ryo kubarimbura cyari kigeze, twababirinduriyeho iyo misozi, ibyo hejuru bijya hasi n’ibyo hasi bijya hejuru ,tubagushaho imvura y’amabuye akomeye yo mu muriro ,hariho ikimenyetso. kandi igihano nk’iki ntikiri kure y’izindi nkozi z’ibibi zaba zimeze nk’izi.”

Allah arangiza atubwira ko aho i Sodoma na Gomora yaharimbuye kugira ngo habere isomo n’icyitegererezo kuri babandi batinya ibihano bihebuje kandi bafite ubwenge buzirikana. Inkuru y’ubuzima n’amateka ya Loti tuyisanga cyane mu nkuru y’Intumwa ya Allah Ibrahim umukunzi w’Allah cyane aho abamarayika bari bamuzaniye inkuru nziza y’uko azabyara umwana ari mu zabukuru (IS’HAKA) ninabwo babwiye Ibrahim ko bagiye kurimbura abantu batuye mu mujyi wa Loti kuko bigometse, banze kumva no kumvira impanuro z’Intumwa ya Allah Loti , abwirwako Allah azamurokora we n’umuryango we n’abamwemeye ariko byanze bikunze ibihano bikomeye bigomba kugera kuri abo bantu, nta mishyikirano, nta mpaka, nta nimbabazi zigomba kubaho.

Iyi nkuru ya Loti tuyisanga muri Qoran mu mirongo ikurikira:

  1. Allah yaravuze ati: “Ubwo intumwa(abamalayika) zacu zageraga kwa loti byaramubabaje agira agahinda k’ibyo abantu baribukorere abashyitsi be,aravuga ati mbega umunsi w’amakuba!. Abantu ba Loti ubwo bahise batera kwa Loti,kuko nubusanzwe bari inkozi z’ibibi, nuko loti ababwira ati bantu banjye ngabo abakobwa banjye nibo bababereye,ndabasabye ntimunkoze isoni kubashyitsi banjye,ese muri mwe nta munyabwenge ubarimo!?. Baramusubiza bati wowe urabizi ko tudashaka abakobwa bawe kandi uzi neza icyo dushaka,abasubizanya agahinda aravuga ati iyaba nagiraga imbaraga zo kubakumira cyangwa nkabona abatabazi babankiza.Abamalayika baramubwira bati yewe Loti humura twe twoherejwe na Nyagasani wawe ntacyo bari bugutware,ahubwo ujyane abiwawe n’abakwemeye nijoro ubakure muri uyu mujyi ntihagire uhindukira muri mwe,uretse umugore wawe kuko nawe ibihano biribumubeho,isezerano ry’ibihano ari murukerera kandi icyo gihe ni hafi.Itegeko ryacu risohoye twubitse uwo mujyi,tubagushaho imvura y’amabuye akomeye yo mu muriro ariho ikimenyetso cy’uwo rigiye guhitana.Qoran 11:77-83
  2. Nanone Allah yaravuze ati: “Abamalayika bamaze kugera kwa Loti.Loti aravuga ati ko ntabamenye! Baramusubiza bati ntugire ubwoba nitwe tuzanye ibibahano abantu bawe bashidikanyaho.kandi tukuzaniye ubutumwa bwukuri twahawe na Nyagasani wawe,kandi natwe tukaba turi abanyakuri.Uve wowe nabakwemeye muri uyu mujyi nijoro,kandi ubagende inyuma ntahagire numwe muri mwe uhindukira mugane aho mwategetswe.tubwira Loti ko abantu be bariburimburwe murukerera.abantu bo mu mujyin wa loti baza babaza inkuru nziza yabo bashyitsi bari iwe. Arabasubiza ati aba ni abashyitsi banjye muramenye ntimunkoze isoni, nimutinye Allah ntimunsuzuguze.Baramubwira bati Loti ntitwakubujije kwakira rubanda kuko twabagirira nabi!?.Arabwira ati : Ngaba abakobwa banjye nimube aribo murongore,niba aribyo mukeneye. Allah arahirira Muhamadi ko abantu ba Loti bakomeje gukora ibyaha kugeza ubwo bagerwaho n’urupfu barimbuwe n’urusaku murukerera. Twubutse uwo mujyi tubagushaho imvura y’amabuye akomeye aturutse mu muriro.Ibyo bikaba ari isomo kubatekereza.”Qoran 15:61-75
  3. Allah nanone aravuga ati: “Zirikana ubwo Loti yabwiraga abantu be ati: ese murakora amahano atarigeze akorwa n’ababanjirije mubiremwa. murarongora abagabo bagenzi banyu mukareka abagore!uhubwo muri abangizi ndengakamere.Ntakindi gisubizo bamusubije uretse kuvuga bati: nimubirukane mu mujyi wanyu kuko bo(loti n’abamwemeye) ari abantu biyeza.Nuko turamurokora we n’abiwe uretse umugore we yari mubagombaga korama.Tubagushaho imvura y’ibihano,itegereze uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryari rimeze”Qoran 7:80-84
  4. Allah nanone yaravuze ati: “Ibuka ubwo umuvandimwe wabo Loti yababwiraga ati: Ese ntimutinya! Njye ndi intumwa kuri mwe yizewe ni mutinye Allah munanyumvire,njye ntagihembo mbibasabira kuko igihembo cyanjye kiri kwa Nyagasani w’ibiremwa.ese murarongora abagabo bagenzi banyu mukareka abagore banyu Nyagasani yabaremeye!ahubwo mwe muri abarengera.Baramubwira bati nutarekereho ibyo utubuza turakwirukana.Arababwira ati:njyewe ibyo mukora nzakomeza kubyamagana,nsaba Allah ati Nyagasani ndokora njye n’abiwanjye uturinde ibyo bakora. Tumurokorana n’abiwe bose uretse umugore we wari muborekwa.Maze turimbura abasigaye,tubagushaho imvura, mbega imvurambi kababuriwe! Mubyukuri icyo ni ikimenyetso ariko abenshi muri bo ntibari abemera.Kandi Nyagasani wawe ni We Nyirimbaraga Nyirimpuhwe”Qoran 26:161-175
  5. Allah nanone yaravuze ati: “Zirikana ubwo Loti yabwiraga abantu be ati: Ese murakora amahano mureba! Murarongora abagabo bagenzi banyu mukareka abagore!ahubwo muri injiji.Ntakindi gisubizo bamusubije uretse kuvuga bati nimwirukane Loti kuko ari abantu biyeza. Tumurokorana n’abiwe uretse umugore we twashyize mu borama.Tubagushaho imvura,mbega imvura mbi kubaburiwe! “Qoran 27:54-58Allah nanone yaravuze ati: “Allah yatanzeho umugore wa Nuhu n’umugore wa Loti urugero kubahakanye,bari abagore babagaragu bacu(Nuhu na Loti)b’intungane,barabahemukira ibyo ntibyagira icyi bibamarira imbere ya Allah ahubwo bazabwirwa kwinjirana mu muriro n’abawujyamo”Qoran 66:10

Umusozo

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?