Intumwa Sulaiman

AMATEKA Y’INTUMWA YA ALLAH SULAYIMANI (AMAHORO YA ALLAH AMUBEHO)

SULAYIMAN ni mwene Dawudi, mwene Yesayi , mwene Uwayidi ,mwene Abiri, mwene Salumoni, mweneNahason, mwene Aminadabu, mwene Iramu, mwene Hasiron, mwene Fariswu, mwene Yahudha,mwene Yakobo, mwene Is’haq, mwene Ibrahim(Allah abishimire).

Izina rya Sulayimani ryavuzwe muri Qor’an inshurocumi n’esheshatu .

Mu isuura ya :

vQor’an 2 :102

vQor’an3:167

vQor’an6:84

vQor’an21:78,79,81

Qor’an27:15,16,17,18,20,36,44

vQor’an34:12

vQor’an 38 :30,34

Qor’an ikaba yaragaragajeahantu henshi ingabire zitandukanye Allah yagiye amugabira we n‘umubyeyiwe Dawudi ,ariko ikaba itaragiye izigaragazank’inkurukuva ku ntangirirokugeza ku iherezoahubwo izonema yazigaragazaga mu bihe runaka Allah yagiye agaragazamo icyubahiro cye.

Mu ngabire Allahyamuhaye twavuga:

I.Allahyamuhaye ubwenge no kumenya guca imanzakuva akiri muto,nk’ukobyagaragayemu nkuru y’urubanza rwa nyir’umurima na nyir’ihenezamwoneye,icyo gihe n’ubwoyari muto arikoigitekerezo cye ni cyocyagaragaye ko aricyo cy’ukuriimbere y’ababuranaga ,icyogitekerezo cyavuzwe mu nkuru za Dawudi.Qor’an ikaba yarabigaragaje aho Allah avuga ati : “ IBUKA DAWUDI NA SULAYIMANI UBWOBACAGA URUBANZA RW’UMURIMA WONWE N’IHENE MU GICUKU,KANDITWAKURIKIRANAGA IMIKIRIZE Y’URUBANZA,MAZE SULAYIMANI TUMUHA GUSOBANUKIRWAURUBANZA,ARIKO BOMBITWARI TWARABAHAYEUBUMENYI NO GUCA IMANZA,…” Qor’an21:78,79

Allah yamwigishije imvugonogusobanukirwa amajwi y’inyonindetse n’ay’inyamaswa no kuyatandukanya. Urugero:yanyuze ku gihunyirakibyina kigira kiti : “ Iyondiye igice cy’impeke y’ingano ubwo iby’isibyose ntacyo biba bivuze . -Arongeraaca ku yindi nyoni ivuga iti : Iyaba ibiremwa bitari byararemwe”. Ayo majwi y’inyoni,imwe irishimye kuko yahaze ,indi ijwi ryayo rirasobanura ibibazo yifitiye .Ibyo bikaba byaragaragajwe na bamwemu bakurikiranaimibereho y’inyamaswa bemeza ko amajwi y’inyoni atandukana bitewe n’ibyo zikeneye. Nk’ijwi ry’injangweikingiranye ritandukanye n’ijwi ryayo iyo ishaka ibyo irya cyangwa ibyo inywa.Uko gusobanukirwa reron’ayo majwi ni impanoAllahaha uwoashaka akaba yarayigabiye Sulayimani, nk’ukoAllah abivuga muri Qor’anati : “ RWOSE TWAHAYE DAWUDI NA SULAYIMANI UBUMENYI MAZE BASHIMIRA BAVUGA BATI : ISHIMWE N’IKUZO BYUZUYE BIKWIYE ALLAH WE WATURUTISHIJE BENSHIMU BAGARAGU BE B’ABEMERA .SULAYIMANI AZUNGURADAWUDI, ARAVUGA ATI : YEMWE BANTU TWIGISHIJWE IMVUGOZ’INYONI KANDI DUHABWA BYOSE MU BY’UKURIIZI NI ZO NGABIRE ZIGARAGARA “. Qor’an 27: 15-16

Ikigenderewe aho Sulayimani yavuze ati : “TWAHAWE BYOSE “. Ni ukuvuga inemanyinshi Allahyamuhundagajehoharimo no kumenya amagambo Atari azwi n’undiwese .Akaba ari nayompamvu bamwitaga Sulayimani w’umushishozi

III.Ubushobozi bwo gukoresha umuyaga no kuwuyobora ku itegeko rye nk’uko umuntuayobora itungo rye ,uwo muyaga ukaba waragendaga igitondo kimwe urugendo rwagendwa igihecy’ukwezi,n’igihe cya ni mugoroba bikaba uko.Allah arabivuga muri aya magambo: “TUMWOROHEREZA UMUYAGA, UGENDA NEZA KU ITEGEKO RYE AHOASHAKIYE “Qor’an 38: 36 Allah arongera aravuga iti :” NA SULAYIMANI TWAMWOROHEREJE INKUBI Y’UMUYAGAUGENDA KUITEGEKORYE UGANA MU GIHUGU TWASHYIZEMOIMIGISHA KANDI BURI KINTU CYOSETURAKIZI “Qor’an 21:81 .Uyu muyagaku itegekorye yawoherezaga aho ukenewe nk’uko bawukeneyeutuje cyangwa seukomeyebigaterwa n’uwo bashaka mu buhinzi bwabo,no mu miberehoyabo ndetse no kubafasha ngo amato yabo ashobore kugera iyo ajya amahoro.Ikindi ni uko ingendoyakoraga zose nta rugendo yakoze atwawen’umuyaga ahubwo nk’ukobigaragara ingendo yazikoreraga mu nziray’ubutaka, nk’ukoAllah abigaragaza muri Qor’an aho atubwira igihe Sulayimani n’ingabo ze banyuragamu kibayagituwemo n’ inshishi zikavugaziti : “ YEMWE MWA NSHISHIMWE NIMWINJIRE MU MYOBO YANYU SULAYIMANI N’INGABO ZE BATABARIBATA MU BURYO BATAZI”.Qor’an 27: 18 .

IV.SULAYIMANI N’IFARASI Z’UBWOKO BWIZA

Ku gihecya Sulayimani urugamba(Jihadi) rwari mu bikorwa byiza bishoboragukorwa nk’ukonomu gihe cy’Intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha)byari bimeze.Ubwo Sulayimani yari akeneyekujya ku rugamba, yaricayemaze ahamagaza ifarasi ategeka ko bazitoranya bakazimuzanira ,anavuga ko atazikunda kubera iby’isi cyangwa inyungu ze bwite ,ahubwoko azikunda kubera Allahno gushaka gukomeza kurindaidini .Nyuma abasaba ko bazirukansa, zigenda ziruka kugeza aho atazirebamaze abatumaho ko bazigarura, zigarutse yahiseatangira kuzihanagura amagurun’amajosi yazo .

Impamvu yazihanaguraga nayosi iyindiahubwoyari ikubiye muri izi zikurikira:

  1. Kugaragaza agaciron’ishema zifitemu kuba ziri mu rwego ruhambaye mukwifashishwa mu kurwanya umwanzi.
  2. Kugaragaza ko hamwe n’ubuyobozi, ubwami bwe n’ibindi,ibyo bitamubuzakwicisha bugufi ngo agire imirimo akora.
  3. Niwe wari uziibijyanye n’ifarasi ,uburwayi bwazo ndetse n’inenge zazo kurusha abandi bose ,bityo yarazisuzumagakugira ngo arebe niba hariizaba zifite ibibazoby’uburwayi.

v.IKIGERAGEZO KURI SULAYIMANI NO KUNAGAIGIHINDUGEMBE KU NTEBE YE

Mu by’ukuriintebe y’ubwamiya Dawudi niyo yari intebe Sulayimaniyari ategereje kuzungura ,aha na none iyo havuzwe ko Sulayimani yazunguye Dawudi ntabwo haba havugwa umutungo,kukoubundiIntumwa ntizizungurwa ahubwoibyozisiga byabaga ari imfashanyoz’abatishoboye n’abakene.

Ikigamijwe mu izungura rya Sulayimani ni ubutumwa yagombagagukomeza ,ubumenyi,ubushishozi n’ibindi bijyanye n’ibyo yagombagakumusigira,n’iyo ntebey’ubwami yari irimokuko yagombaga kuba umuyobozi w’ibyo se yayoboraga byose.

Dawudi rero akaba yari yaratoranyije Sulaimani kuzicara ku ntebe y’ubwami,arikoAbshalomu mwene Dawudiyigometse kuri seafata intebey’ubwami ayicaraho, kandi mu by’ukuriari intebe yateguriweumuyobozi utaha Sulayimani ariwe muzungura wa se.

Dawudi abonye kobigenze gutyo arahungaamuhungira mu burasirazuba bwa Yorodani maze ategura igitero cyo kumurwanya.Abshalomu ku ruhande rwe aba ariwe wiyoborera igitero ,

Abshalomu yaje kugwa muri icyo gitero ubwo indogobe ye yamugushaga munsi y’ibitimaze agasigarabyamufasheanaganitse ku mashami yabyo, nibwo umugaba w’ingaboku ruhande rwa se witwaga Yawuabu yaje amusanga ahoaramwica, nuko intebe y’ubwami igaruka mu mabokoya Sulayimani nyuma y’ukoinyeganyezwa gato n’umuvandimwe we Abshalomu.

Nyuma yaho Sulayimaniyatangiyekwicisha bugufikwa Nyagasani we no kumusaba ubwami butazigerabubonwa n’uwo ariwe wese mu biremwanyuma ye, kuko Sulayimaniyari azi neza ko nta wundi wamugaruriye intebe ye yari yarambuwe uretse Allah wenyine .Nyuma reroy’uko iyo ntebe igaruka yasabye Allahimbabazikubyo yabayatekereje byose bibi bitabura ku muntu uri mu kigeronk’icyoyari arimocy’umuntuugeze mu gihe cy’ubugimbi .Muriicyo gihe rerowe yabonagabyarangiye agiye kubura intebey’ubwami bwagutse, Allahakabayaramugerageje, akoresha uwashatse kwigarurira iyo ntebe maze mu mutima wa Sulayimani hazamo ugucika intege bitewe n’ibyiyumvirobyaturukaga ku kwiheba .Maze agaruka yicuza kuri Nyagasani we kubera ibyobyiyumviro bibarwa ko ari icyaha ku biyegereza Allah,n’ubwo mu by’ukuri atari byo ,ari nabwo yasabaga ubwami butazigera buhabwaundi mu biremwanyuma ye .Allah yakiriye ubusabe bwe amuha ubwami yasabye nyuma yo gupfa kwa se Dawudi wari umaze kugera mu zabukuru, Allah aha Sulayimanigutegeka abantu n’amadjini ,inyamaswa,umuyaga,n’ibindi.

Vi . SULAYIMANI YOROHEREZWA GUSHONGESHA IBYUMA (ALLAH AMUHE AMAHORO N’IMIGISHA)

Allah yavuze muri Qor’an ko yahaye Sulayimani bwo gushongesha ibyuma bikamufasha mu mirimo y’ubucuzi n’ubwubatsi, ibyo Allahyabivuze aho yagaragazaga inema yagiye amuha aho agira ati: “TWAMUSHONGESHEREJE IBYUMA BIROROHA .”Qor’an 34: 12

Ibyo kandibikababigaragaza koSulayimani yari umwubatsi ari n’umucuzi akaba yari afiteinganda zikomeye mu gihe cye.Ibyo bikaba bihagije ko yagiye yubaka inyubako z’imitamenwa harimo ingoro ye n’ihekalu yamwitiriwe,akoresheje amabuye udashobora kubona muri iki giheuretse hake,kubw’ ibyo rero yariakeneye umushonge w’ibyuma umeze nk’isoko , abakozibakaba aribobawudaha bawukoreshamu bucuzi bwabo,bacuramo n’ibyo Sulayimani ashaka.

VII. GUHABWA UBUSHOBOZI BWO GUTEGEKA AMADJINI

Allah yatubwiye mu gitabocye gitagatifu (Qor’an)uburyoyahaye Sulayimani ububasha bwo kumvirwa n’ amadjini,aho Allahavuga ati : “ YATEGEKAGA AMADJINI KUMUKORERA IBYO ASHAKA NKA MIH’RAAB(URUHIMBI), AMASHUSHO,AMASINIYA MAGARI N’INKONO ZAGUTSE…)).Qor’an37:13

Allah arongera avuga ati: “YATEGEKAGA N’AMASHITANI(AMAJINI) KUBAKA NO KWIBIRA MU MAZI)) Qor’an38:36Allah nanone ati :” SULAYIMANI YAKORANYIJEINGABO ZE MU MADJININO MU BANTUNO MU NYONI ZIKOHEREZWA MU MIRIMO INYURANYE MU MPANDE ZOSE “Qor’an27:17

Ibi byose biragaragazaAllah yoroherejeSulayimani gutegeka amajini maze akamwumvira agashyira mu bikorwa amategeko ye,

Uwitegereje neza ibi bikorwauburyobihambaye asanga nta kabuzaumurimoayo majiniyakoraga wari ukomeye kuko n’ibisigisigi byawo bikigaragara .

Ibi byosebikaba byarakozwe mu gihe cy’imyaka irindwibigaragara ko ari igihe gitourebye n’ubuhambare bwabyo.

viii. INKURU YA SULAYIMANI N’UMWAMI KAZI WA SABA’I

Qor’an igaragaza ko SULAYIMANI yasobanukirwaga ibyo inyoni zikeneye mu majwi yazo kandi nawe akazimenyesha ibyo akeneye ,akanagirana nazoibiganirokandinazo zari zaramworoherejweakagira inshingano aziha ndetse n’amategeko.

Muri ibyonukoigihe kimwe yarebye mu nyoni aburamoimwe yitwaga Huduhudu, kubura kwayo byabaye icyaha, bituma Sulayimani afata ibyemezobyo kuyibaga cyangwa kuyiha ibihano bikomeye keretse igaragaje impamvu yumvikana yatumye ibura.

Huduhudu igarutse yayibajijeimpamvuyaba yatumye itaboneka ,imubwirako yariahitwa SABAI ho mu gihugu cya YEMEN imutekerereza ubwami bwahobuhambaye ,n’umwamikaziuhayoboye ufite intebe itatswe cyane,kandi ko abo bantu basenga izuba ahogusenga Allah .

Sulayimani yashatse kugeragezaHuduhudu ngo amenye koibyoivuga ari ukuricyangwa se ibeshya,maze ayiha urwandikoigomba gushyikirizauwo mwamikazi,Huduhudu irarujyana irushyira ku buriri bw’umwamikazi,arubonyeasangamo amagambo agira ati: “ URU RWANDIKO RUVUYE KURI SULAYIMANIKANDI RWATANGIJWE MU IZINA RYA ALLAH NYIRIMPUHWE NYIRIMBABAZI.NTIMUNYIREMEREZEHO,AHUBWO MUZE !MUNSANGEMURIABICISHIJEBUGUFI “ Qor’an 27: 30-31

Umwamikazintiyashatse kwiharira igisubizo, ahubwo yakoranyije ibyegera bye ,abajyanama be,abamenyi n’abandi, maze abagezaho iby’urwo rwandiko .Ubwo ishema bibonagamo ndetse n’ibyubahiro byabashyizemo guhimbarwa maze baramubwira bati: “…TWEBWE TURIABANYEMBARAGA B’INKAZI, ITEGEKO NI IRYAWE,DUTEGEKE ICYO USHAKA“. Qor’an27:33

Umwamikazi yariumunyabwenge maze aratekereza ntiyashukwa n’ibyo bamubwiye ahubwo arababwira ati : Mu by’ukuriiyo abamibinjiye mu gihuguntabwo biba ari ibintubyoroshyen’ingaruka zabyo ntizorohera ba nyirigihugu,kuko agace binjiyemo barakononamaze bagasuzuguza abariabanyacyubahirobaho, ahubwoabagaragariza ikindi gitekerezo yagize cyaba cyegereye kubakura muri icyo kibazo cyaje gituruka aho atatekerezaga .

Icyo gitekerezo ni ukoherereza Sulayimani impanoyo kugirango yorohe maze iyo mpano inatume muri we haboneka urukundo,maze turebe igisubizo uwo twatumye agarukana.

Ariko nanoneakabayarifuzaga koizo ntumwa n’ubwozijyanye impano, ariko zagombagano kumurebera uwo mwamiwamwandikiyeamukanganta gutinya, amusaba kumwitabakandiyicishije bugufiuko ameze, zikagarukana amakuru yose kandi ahamye ashingiye ku kumenya imbaraga ze,ubwami bwen’icyo yabatwaramu gihe batumviye itegeko rye,kugira ngo agireibisobanurobyose kuri uwo mwami maze anafate ibyemezo amaze kureba ingaruka uko zaba zingana.

Intumwa zeubwo zageraga kwa Sulayimani zijyanye impano , Sulayimani ntiyigeze yemera izo mpano ndetse azigaragarizako adakeneye izo mpano kandi ko ameze neza n’umutungoafite ukaba urenze uw’uwomwamikazin’abantu be ,abihanangirizabon’umwamikaziwabo ko nibigomeka ku itegeko rye, azabagabaho igiterokigizwe n’ingabo zidashobora guhangarwakandi ko iherezo ry’ibyoari ukubakura mu gihugu cyabo basuzuguritse.

Inkuru yageze ku mwamikaziamenya ubuhangange bwa Sulayimani ndetse n’uburyoubwami bwe bukomeye, maze umwamikazi agirira impuhwe abantu be.Ategura abamuherekeza kugirango amwitabe aza agana I yeruzalemu yitwaje impanoihambaye . Sulayimani amaze kumenyako umwamikaziwa Saba’i yamaze gufata icyemezo cyo kuzamu murwa mukuruw’ubwami bwe,yamwiteguye bikomeyeanatunganya aho amwakirira maze inzira zigirwa ibirahuri ,kandi iyo myubakire ntiyari izwi mu banya Yemeni.

Ubwo umwamikazi yari yegereje kugera kwa Sulayimani yashatse kumugaragarizaibimenyetso by’ukoubwami bwe bukomeye n’ingabire za Allahkuri we ko atazagira icyo azinganya nacyo ,no kumwereka ibyo amaso ye atigeze abona mu nzozi,amukorera igikorwagihambaye kigaragaraaricyo cyo kumuzanira intebe nziza y’ubwami bwekugira ngo mukumwakira abe ari nayo yicaraho, maze abaza mu ngabo ze zikomeye uwashobora kumuzaniraiyo ntebe,rimwe mu majini riravuga riti: jye ndayikuzanira n’imitako yayoutarahaguruka mu cyicaro cyawe, irindi rifite ubumenyiriti : jye ndayizana mbere y’uko uhumbya, ibyokokobiba nk’uko yabivuze intebe irazanwa maze itegurwa ahateguwekumwakirira.

Umwamikazi ahageze abonye intebe ye y’ubwami baramubaza bati :”Ese intebe yawe y’ubwami ni nk’iyi ?ati :ndabona imezenkayo. Agiye kwinjira ahoyateguriwe agana aho intebe yari iri yaketse ko ibirahuribishashe ari amazi maze azamura imyambaro agira ngo idatoha maze imirundi ye iragaragara,abwirwa ko ibyo yaketse ko ari amazi atari yo ahubwo ari ibirahuri, maze aravuga ati :” NYAGASANI WANJYE !JYEWE NARIHUGUJE ? NIFATANYIJE NA SULAYIMANI MU KWICISHA BUGUFI KURI ALLAH NYAGASANI W’IBIREMWA “. Qor’an27: 44.

Abanditsi b’amatekabagaragaza konyuma yaho Sulayimani yaje kurongora uyu mwamikazibarabana ndetse babyarana umwana umwe .Abami ba Habashabavugaga ko bakomoka kuriSulayimani kuko nabobakomotse kuri uwomwana we n’umwamikaziwa Sabai

Inkuru ya Sulayimani n’uyu mwamikaziAllah ayivuga muri Qor’an27:20-44 . Allah yaravuze ati:

“AREBA MU NYONIARAVUGA ATI : KO NTABONA HUDUHUDUCYANGWA IRI MUZIDAHARI?

NDAYIHANISHA IBIHANO BIKAZE CYANGWA NYIBAGE KERETSE INZANIYE IBISOBANURO BIGARAGARA

HASHIZE AKANYA GATO IBA IRAHAGEZE ITI: NAMENYE IBYO UTIGEZE UMENYA KUKO NJE MVUYEI SABA’I NKUZANIYE INKURU Y’IMPAMO

MU BY’UKURI NASANZE UMUGORE ABATEGEKAKANDI YAHAWE IBINTU BYOSE AFITE N’INTEBE Y’UBWAMI IHAMBAYE.

NASANZE WE N’ABANTU BE BUBAMIRA IZUBA AHO KUBAMIRA ALLAH ,KUKO SHITANI YABATAKIYE IBIKORWA BYABO INABABUZA KUYOBOKA.

ESE KUKI BATUBAMIRA ALLAH WE UGARAGAZA IBYIHISHE MU BIRERE NO MU ISI,KANDI AZI IBYO MUHISHA N’IBYOMUGARAGAZA.

ALLAH NIWE UKWIYE KUGARAGIRWA WENYINE NTAWUNDI UTARI WE NYIRINTEBE Y’ICYUBAHIRO.

SULAYIMANI ARAVUGA ATI:TURAREBANIBA UVUGISHIJE UKURICYANGWA URIMU BABESHYA!.

NGAHO JYANA URU RWANDIKO RWANJYEURUBASHYIKIRIZE NURANGIZA UGARUKE UREBE ICYO BAZASUBIZA.

UMWAMIKAZI ARAVUGA ATI: YEMWE BANTU BANJYE ! MU BY’UKURIJYEWE NAHAWE URWANDIKO RUKOMEYE .

KANDI RUTANGIRA RUGIRA RUTI : KU IZINA RYA ALLAH NYIRIMPUHWE NYIRIMBABAZI.

NTIMUNYIREMEREZEHO !MUNSANGE MURI ABICISHE BUGUFI.

UMWAMIKAZI ARONGERA ARAVUGA ATI : YEMWE BANTU BANJYE ! NIMUNGIRE INAMA MURI IKI KIBAZO , NTABWO NDI BUFATE UMWANZUROMUTABANJE KUNGIRA INAMA.

BARAVUGA BATI: TWEBWE TURIABANYEMBARAGA B’INKAZI,ITEGEKONI IRYAWE DUTEGEKE ICYO USHAKA.

ARAVUGA ATI : MU BY’UKURIABAMIIYO BAGEZE MU MUDUGUDUBARAWANGIZA BAGASUZUGUZA ABANYACYUBAHIROBAWO, UKO NIKOBABIKORA.

AHUBWO JYERWOSE NDOHEREREZA SULAYIMANI IMPANO MAZE NTEGEREZE IGISUBIZO INTUMWA ZIGARUKANA.

INTUMWA IGEZE KWASULAYIMANI ARAVUGA ATI : MURANYOHEREREZA UMUTUNGO KANDIIBYOALLAH YAMPAYE ARI BYIZA KURUSHA IBYO YABAHAYE !? AHUBWO IMPANO NK’IYI NIMWE YASHIMISHA!.

SULAYIMANI ABWIRA INTUMWA Y’UMWAMIKAZI ATI:SUBIRA YO UBABWIRE KO TUGIYE KUBOHEREREZAINGABOBADAFITIYE UBUSHOBOZIKANDI UWO MUJYI TURAWUBASOHORAMO BASUZUGURITSE BAFITE N’IKIMWARO GIKOMEYE .

SULAYIMANI ABWIRA ABANTU BE ATI:NINDE MURI MWEWANZANIRA INTEBE YE Y’UBWAMI MBERE Y’UKO BAZA BANSANGA BICISHIJE BUGUFI .

KABUHARIWE MU MAJINIARAVUGA ATI : JYEWE NDAYIKUZANIRA MBERE Y’UKO UHAGURUKA MU CYICARO CYAWE KANDIJYEWE KURIIBYONDABISHOBOYE NDANIZEWE.

UFITE UBUMENYIARAVUGA ATI : JYEWE NDAYIKUZANIRA MBERE Y’UKO UHUMBYA ! SULAYIMANI AYIBONYE ITERETSEIWE ARAVUGA ATI :IZI NI MU NGABIRE ZA NYAGASANI WANJYE KUGIRANGOANGERAGEZE AREBE NIBA NSHIMIRA CYANGWA MPAKANA !?USHIMA ABA ASHIMA KUBWE KANDI N’UHAKANA MU BY’UKURI NYAGASANI WAJYE NI UMUKUNGUW’UMUNYABUNTU .

SULAYIMANI ARAVUGA ATI : NIMUYOBERANYE INTEBE YEY’UBWAMIKUGIRANGOTUREBE KO AYIMENYA CYANGWA AYIYOBERWA.

UMWAMIKAZI AHAGEZE ARABAZWA : ESE NI UKU INTEBE YAWE Y’UBWAMI IMEZE? ARASUBIZA ATI :IMEZE NKAYO.SULAYIMANI ARAVUGA ATI: TWAHAWE UBUMENYIMBERE YEKANDI TURI ABICISHIJE BUGUFI KURI ALLAH.

IBYO YAGARAGIRAGA BITARIALLAH BYARAMUKUMIRIYE,BITUMA ABA MU BAHAKANYI.

BABWIRWA UMWAMIKAZI BATI:INJIRA MU NGORO ! YINJIYEMO AYIBONYEAKEKA KO ARI AMAZI AZAMURA IMYAMBARO YE NGO IDATOHA MAZE IMIRUNDI YE IRAGARAGARA,SULAYIMANI ARAMUBWIRA ATI : MU BY’UKURI SI AMAZI AHUBWO NIINGORO ITATSE IBIRAHURI ! NUKO UMWAMIKAZI ARAVUGA ATI : NYAGASANI WANJYE !JYEWE NARIHUGUJE, NONE NIFATANYIJE NA SULAYIMANI KWICISHA BUGUFI KURI ALLAH NYAGASANIW’IBIREMWA”.Qor’an 27:20-44

INKURU YA SULAYIMANI N’INSHISHI

Allah aravuga muri Qor’an ati: “SULAYIMANI YAKORANYIRIJWE INGABO ZE MU MAJINI,MU BANTU NO MU NYONI,ZOHEREZWA MU MIRIMO INYURANYE.KUGEZA UBWO BAGERAGA KU KIBAYACY’INSHISHI,URUSHISHIRUBURIRA IZINDI RUTI : MWANSHISHI MWE ! NIMWINJIRE MU MYOBO YANYU,SULAYIMANI N’INGABO ZE BATABARIBATA MU BURYO BATAZI “. Qor’an 27: 17-18

URUPFU RWA SULAYIMANI

Allah yagaragaje urupfu rwa Sulayimani n’uburyo yaruhishe amadjini . maze bituma amajiniaguma mu mirimo ivunanye igihe kitari gito yumva ko akiyagenzura.kuko yabonaga akiyegamije inkoni ye,aza kubimenya ubwoyikubitaga hasi kubera ko imiswa yariyeinkoniye ivunitse ahita ahirima, maze amadjini amenya ko yapfuye kandihashize igihe kirekire .Nibwo abantu batahuye ko amadjini nta bumenyi bw’ibyihishe afite,kuko amajinimbere yahoyibwiraga ko ubwo bumenyi abufite ndetse na bamwemu Bantu bakayagirira icyizere.

Hari imvugoy’intumwa Muhamadi (Allah amuhe amahoro n’imigisha)igaragaza ko Sulayimani iyo yabaga ari gukora Iswala yabonaga igitiimbere ye akakibwira ati : izina ryawe ni irihe ? kikavuga kiti:ni kanaka, akakibwira ati : ni akahe kamaro kawe, waba uri uterwa ngo ngutere? Waba uri umuti ngo nkwandike? rimwe ubwo yari mu iswalayabonye na none igitiimbere ye arakibwira ati? Witwa nde? Kiramubwira kiti : nitwa “Rushenyi” aravuga ati : ni akahe kamaro kawe ? kiravuga kiti : ni ugusenya uyu musigiti,Sulayimani aravuga ati : Nyagasani hisha amadjini urupfu rwanjye, kugira ngo abantu bamenye ko amadjini nta bumenyi bw’ibyihishe afite,cya gitiaragifata agikoramo inkoni maze arayishingikiriza,apfa ayegamyeho, amara igihe kigera ku mwaka yarapfuye amajini atabizi akomeza gukora imirimo ivunanye atazi ko yapfuye.Maze imiswa irya inkoni ye aragwa,nibwo abantubamenye koiyo amadjiniaza kumenya ibyihishe ntiyarikumara igihe kingana gityomu bihanobisuzuguritse .

Allah arabivuga muri aya amagambomu gitabocya Qor’an agira ati: :”UBWO SULAYIMANIYARI AGEJEJE IGIHE CYE CYO GUPFA NTA KINDICYERETSE AMAJINIURUPFU RWE URETSEIMISWA YARIYE INKONI YEYARI YISHINGIKIRIJE .AGUYE HASI AMADJINI AMENYA KO NTA BUMENYI BW’IBYIHISHE AFITE KUKO IYO AZA KUBUGIRANTIYARI KUGUMA MU MIRIMO Y’IBIHANO BISUZUGURITSE. “Qor’an34: 14

Umusozo

Subira Hejuru
Facebook
Open chat
Scan the code
Ijwi Rya Islam mu Rwanda
Asalaam Alaikum Warahmatullahi Wabarakatuh!
Ni gute twagufasha ?